Blog

  • Ikipe ya Republican Guard irimo Capt. Ian Kag… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, wari witabiriwe n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda no mu nzego z'umutekano barimo, Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP (CG) Félix Namuhoranye.

    Uyu mukino kandi wanitabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu barimo Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari na we wari umushyiysi mukuru.

    Iyi kipe y'Abasirikare barinda Abayobozi Bukuru, yarimo n'abasirikare bakuru, barimo Umuyobozi w'iri tsinda ry'abasirikare, Maj Gen Willy Rwagasana ari na we wari Kapiteni.

    Iyi kipe kandi yarimo Capt. Ian Kagame wanaje kwambara igitambaro cya Kapiteni ubwo Maj Gen Willy Rwagasana yasimbuzwaga muri uyu mukino.

    Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya RG ifite igitego kimwe ku busa bw'Ikipe ya BMTC Nasho, iza kubona ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri birimo icyatsinzwe ku munota wa 56' ndetse n'icyabonetse ku munota wa 69'.

    Muri Sitade nabwo morali yari yose ku basirikare bo mu itsinda ririnda abayobozi bakuru bari baje gushyigikira bagenzi babo, bagaragaje imifanire idasanzwe n'akanyamuneza kenshi.

    Mu irushanwa nk'iri ry'umwaka ushize, ikipe ya RG na bwo yari yegukanye iki gikombe, ikaba icyisubije no mu ry'uyu mwaka, ubwo u Rwanda rugiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 rwibohoye.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwana mu bayobozi barebye uyu mukino

    Abakinnyi ba Republican Guard babanje mu kibuga

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa BMTC Nasho

    Capt.Ian Kagame yagaragaje ubuhanga muri uyu mukino 

    Republican Guard bishimira igikombe begukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144069/ikipe-ya-republican-guard-irimo-capt-ian-kagame-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibohora30-amafot-144069.html

  • Zari inzozi zanjye! Fleury, umugabo wa Bahavu… – #rwanda #RwOT

    Fleury yagaragaye bwa mbere muri filime yitwa “Faith in the Storm” cyangwa se “Ukwizera mu bihe bikomeye” yahuriyemo n’umugore we Bahavu Jannet. Ni filime ya Gikirisitu (Gospel) ishingiye ku kugaragaza uburyo umukiranutsi asohoka mu bigeragezo n’ibizazane, binyuze mu kwizera Yesu nk’umwami n’umukiza.

    Ni filime y’iminota 57 n’amasegonda 50′. Mu gutangira kuba inkuru y’iyi filime, abakinnyi babo aribo Fleury na Jannet basaba abazayireba bose, kutayireba nka filime bisanzwe, ahubwo bakwiye kwinjira mu butumwa bwanyujijwemo, no gukuramo imbaraga zo gukomera no kwizera ko ibigeragezo uri kunyuramo bishobora kurangira.

    Abatanze ibitekerezo barenga 690, bagaragaje ko banyuzwe n’impano ya Fleury, bamusaba ko yashyira imbaraga mu gukina filime kurusha uko agira uruhare mu kuzitunganya. Ariko kandi baragaza ko kuba Jannet amaze igihe kinini muri filime, byafashije Fleury gukabyaza inzozi zo gukina fiime.

    Fleury akina mu mwanya w’umugabo watakaje akazi ariko agakomeza kwizeza umugore we ko urugo rw’abo ruzabaho neza uko byagenda kose. Jannet akina mu mwanya w’umugore wihanganisha umugabo we, akamusaba kudatakaza icyizere, akamubwira ko ibyo anyuramo byose ari umugambi w’Imana.

    Ndayirukiye Fleury yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye urugendo rwo gukina filime ‘ariko za gikirisitu’. Ni umushinga wa filime avuga ko zishingiye ku gufasha abantu kwizera Imana, ndetse hari izo azajya akora azahuriramo n’abakozi b’Imana nka ba Pasiter n’abandi.     

    Ati “Ninjiye muri Cinema ariko ku ruhande rwa filime za ‘Gospel’ cyangwa se z’ivugabutumwa. Byaturutse mu kuba njye n’umuryango wanjye twareguriye ubuzima bwacu Kristo. Rero, navuga ko ari urugendo rudasanzwe natangiye, kandi rwiza muri njye.”

    Akomeza ati “Mu gihe kiri imbere nabwo nzashyira hanze indi filime ya ‘Gospel’. Mu bo tuzakorana harimo n’abakozi b’Imana, abavugabutumwa n’abandi, ariko tugamije ku kugaragaza ubuhangange bw’Imana, ko Imana ikora, uhereye kuri Zero.”

    Zari inzozi! Fleury yavuze ko mu myaka yose yashyize imbere kuyobora amashusho (Directing) ya filime zinyuranye, umugore we yagiye akina n’izindi, ariko kandi yatekerezaga ko igihe kimwe kizagera nawe agatangira gukina filime.

    Uyu mugabo yavuze ko yakuze akunda gukina filime n’ubwo atari azi neza igihe azabyinjiriramo. Ati “Zari inzozi, uyu munsi navuga ko natangiye kuzirotora. Ni urugendo rukomeye ariko rushoboka. Uko byagenda kose, nzakomeza kubifatanya no kuyobora izindi filime.”


    Ndayirukiye Fleury yatangaje ko kwinjira muri Cinema zari inzozi ze, ahubwo igihe cyari kitagera


    Fleury yavuze ko azajya akina muri filime za Gikirisitu akaba ari nawo mwihariko


    Fleury yatangiye gukina filime ari kumwe n'umugore we Bahavu Jannet

     

    KANDA HANO UREBE FILIME YA MBERE FLEURY YAKINNYEMO ARI KUMWE N'UMUGORE WE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144086/zari-inzozi-zanjye-fleury-umugabo-wa-bahavu-yatangiye-urugendo-rwo-gukina-ba-filime-144086.html

  • Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC mu mukino wa gishuti wo kuganura Stade Amahoro, byari byitezwe ko uyu Mufaransa ari we uza gutoza Gikundiro yari yakoresheje imyitozo iminsi itatu.

    Umufaransa Julien Mette wari umaze amezi atanu ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino wa Rayon Sports na APR FC muri Stade Amahoro Nshya.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC mu mukino wa gishuti wo kuganura Stade Amahoro, byari byitezwe ko uyu Mufaransa ari we uza gutoza Gikundiro yari yakoresheje imyitozo iminsi itatu.

    Icyatunguranye ni uko Umutoza Julien Mette atawugaragayeho kuko yashatse gukinisha bamwe mu bakinnyi bakiri bato barimo n'uwo yashakaga kubanza mu izamu yari akuye mu ikipe y'abato yari amaze igihe atoza muri iki gihe cy'ibiruhuko.

    Abandi bakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin ndetse n'abayobozi ntibemeye iki cyemezo, bamusaba kugihindura gusa birangira abyanze, bahitamo kumukura ku mukino bashyiraho Rwaka Claude usanzwe atoza Ikipe y'Abagore.

    Mette yatanze impamvu z'uko ataza gutoza umukino kuko arwaye mu nda, ariko Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemereye itangazamakuru ko banze icyifuzo cye.

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Julien Mette yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

    Ati: 'Mwarakoze ku bwo kunyakira neza n'icyubahiro buri mufana yanyeretse. Igihugu cyiza, Umujyi mwiza wa Kigali, amezi atanu agoranye kuri njye. Kwiheba cyane bijyanye n'ibibazo byo mu ikipe kuva naza. Nakoze uko nshoboye ntari kumwe n'abatoza bungiriza ndetse nta n'abakinnyi bashoboka bagurwa. Ibyo ari byo byose…ndi Gikundiro.'

    Uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa, wamaze gusubira iwabo, yari yarageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka.

    Yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no kugarukira muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro aho yasezerewe na Bugesera FC.

    Mette yari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo yongere amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe yambara ubururu n'umweru dore ko yari afite ay'igihe gito yarangiranye n'umwaka w'imikino ushize.

    Mu yandi makipe yatoje harimo Tongo FC Jambon na Association Sportive Otohô zo muri Congo Brazzaville ndetse yanatoje Djibouti.

    The post Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/julien-mette-wari-umaze-amezi-5-ari-umutoza-wa-rayon-sports-yayisezeyeho-nyuma-yo-kubuzwa-gutoza-umukino-bahuye-na-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=julien-mette-wari-umaze-amezi-5-ari-umutoza-wa-rayon-sports-yayisezeyeho-nyuma-yo-kubuzwa-gutoza-umukino-bahuye-na-apr-fc

  • APR FC mu biganiro na myugariro wo muri Senegal #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko APR FC igeze kure ibiganiro na myugariro ukomoka muri Senegal, Aliou Souane.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 22 ni uko ibiganiro bisa n’ibyarangiye ategerejwe i Kigali kurangizanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Aliou Souane akaba yakiniraga ASC Jaraaf yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal aho yasoje ku mwanya 2 muri shampiyona.

    Uyu ni umukinnyi ugomba kuza gufatanya na Niyigena Clement ubuyobozi bwa APR FC irimo gushaka uburyo yakongerera amasezerano kuko yasoje.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari kuzana na Etane Junior Aimé Tendeng na we w’Umunya-Senegal ariko akaba yamaze kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani.

    Aliou Souane atagerejwe muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-biganiro-na-myugariro-wo-muri-senegal

  • Chriss Eazy yifashishije Kayumba Darina mu ndirimbo ye ‘Sekoma’ (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sekoma’ yifashishijemo Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda mu 2022.

    Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’umusore uba ukunda umukobwa agakora buri kumwe cyose ngo amwereke ko amukunda ariko umukobwa ntabibone.

    Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya ‘Afro Gako’ ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element ufatwa nka nimero ya mbere mu batunganya amajwi y’indirimbo mu Rwanda, inononsorwa na Bob Pro, ikaba yaranditse na Chriss Eazy afatanyije na Element, Junior Rumaga, Junior Giti na Dylan Kabaka.

    Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Sammy Switch, Chriss Eazy aba ari we uhuza amashusho aranayatunganya (Edit).

    Mu mashusho y’iyi ndirimbo Chriss Eazy yifashishijemo Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda mu 2022, akaba inshuti magara ya Umuhoza Emma Pascaline umaze igihe avugwa mu rukundo na Chriss Eazy.

    Uyu muhanzi avuga ko yahisemo kwifashisha Kayumba Darina mu mashusho kuko yasanze ahuye n’umukobwa yifuzaga gushyiramo kandi ko bitewe n’izina afite bizatuma ikundwa cyane.

    Mu ikorwa ry’iyi ndirimbo Chriss Eazy yahuriyemo n’ibizazane birimo no kuba yaribwe Telefoni, ibi byabaye mu minsi yashyize ubwo uyu muhanzi yarimo gutunganya amashusho no kuyanoza mu buryo bw’amabara (Coloring) ngo izasohoke igaragara neza.

    Mu gutunganya Amabara y’amashusho y’iyi ndirimbo, Chriss Eazy yiyambaje Uniquo murumuna w’umuhanzi Christopher usanzwe ukora ibikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo, ubwo bari bari gutunya aya mashusho bibwe imashini ebyiri ndetse na Telefoni ya Chriss Eazy bihageze arenga Miliyoni 3.

    Chriss Eazy yifashishije Kayumba Darina mu mashusho y’indirimbo Sekoma

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/chriss-eazy-yifashishije-kayumba-darina-mu-ndirimbo-ye-sekoma-video

  • Nta kibabaza nko kubona ikibondo cyawe kidahumeka – Aline Gahongayire wanagarutse k’uwahoze ari umugabo we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Aline Gahongayire yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima ari ukubona umwana we yari yibarutse adahumeka.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku gitabo yenda gusohora kizagaruka ku buzima bwe.

    Aline Gahongayire yavuze ko hari ibihe yanyuzemo byamukomereye ijoro rikamubana rirerire cyane, rikanga gucya.

    Ati “Hari amajoro yajyaga atinda gucya y’ubuzima bwanjye, urabona ukuntu hano turi i Burayi bigera saa yine z’ijoro izuba ricyaka, hari amajoro yambereye amajoro yanga gucya y’ubuzima bwanjye, menshi, menshi cyane, wenda abantu bagiye guhita batekereza ngo ni cya gihe byagenze gutya, cya gihe umugabo yagiye.”

    Yakomeje avuga ko ntacyo ashinja uwahoze ari umugabo we Gahima Gabriel babonye gatanya muri 2017.

    Ati “Ni ukuri ntacyo nshinja uwahoze ari umugabo wanjye, nta na kimwe, nta na kimwe pe, izo ni zo zari inzira ze, singomba kumubyiga kuki se njye ntakoze icyo ngomba gukora? Mu mibanire y’abantu ni bo baba babizi hagati ya bo, uyu munsi ngiye kubimushyiraho mba naba niyibagiwe kuko nanjye ntabwo nabaye shyashya.”

    “Rero njyewe amaso yanjye ntabwo agomba kureba uwahoze ari umugabo wanjye kuko afite ubundi buzima agomba kubaka kandi mu kubakika kwe ntabwo ngomba gushyirayo ivumbi, agomba guca aha nanjye nkaca aha. “

    Uyu muhanzikazi yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari umwana we w’imfura witabye Imana akivuka muri 2014.

    Ati “Nta kintu gishobora kubabaza umuntu nko kubona ikibondo cyanjye cyiza cyane cy’ibiro bitanu ukakibona kidahumeka, bakakigutwara bagashyira hariya, buri mubyeyi wese uri hariya namubwira ngo komera impore ariko nakubwira ngo komera washyingiye ijuru kuko sinjye njyenyine hari n’ababura batatu, batandatu.”

    Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bakoze ubukwe muri 2013, muri 2014 babyaye umwana w’imfura y’umukobwa ahita yitaba Imana. Muri 2015 ni bwo byatangiye kuvugwa ko aba bombi batakibana, Gahongayire abyemeza muri 2016 ni mu gihe muri 2017 ari bwo babonye gatanya.

    Aline Gahongayire yagarutse ku kintu cyamubabaje

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/nta-kibabaza-nko-kubona-ikibondo-cyawe-kidahumeka-aline-gahongayire-wanagarutse-k-uwahoze-ari-umugabo-we-video

  • Ubutumwa Seif yahaye abakunzi ba Rayon Sports, ikibura ngo asinye #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seif yasabye abakunzi b’iyi kipe kuyiba hafi kuko ibakeneye ndetse ahishura ko atarasinya nubwo hari ababyibeshyaho.

    Ni nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize wahuje Rayon Sports na APR FC bakanganya ubusa ku busa mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro nshya, ni nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugururwa.

    Mbere y’amasaha make ngo umukino ube ni bwo byamenyekanye ko Niyonzima Olivier Seif ari mu mwiherero w’iyi kipe akaba umwe mu bakinnyi izifashisha kuri uyu mukino.

    Benshi baketse ko yamaze kurangizanya na Rayon Sports, gusa nyuma y’umukino yavuze ko atari byo, asaba abakunzi b’iyi kipe kuyiba hafi.

    Ati “Icyo nababwira ni uko baba hafi y’ikipe nubwo ntarasinya. Sbantu benshi bazi ko nasinye ariko sibyo gusa babe hafi y’ikipe ibindi bizagenda neza.”

    Yakomeje avuga ko hari ibiganiro bihari hagati ye na Rayon Sports gusa ngo hari n’amakipe yo hanze barimo kuvugana.

    Ati “Ni ikipe nabayemo barabinsabye ndavuga nti reka nze mbafashe buriya ibindi bizakurikira bizamenyekana. Hari amakipe yo hanze turi kuvugana ariko na Rayon Sports turi kuvugana, nubwo nta byinshi turageraho ariko bigenze neza nayisinyira.'

    Nubwo yavuze ibi, amahirwe menshi ni uko umwaka utaha w’imikino yazakinira iyi kipe kuko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko Seif ari umwe mu bakinnyi yasabye ubuyobozi ko bwagura aho abona hari byinshi yafasha.

    Seif yavuze ko atarasinyira Rayon Sports, asaba abakunzi ba yo kuyiba hafi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-seif-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports-ikibura-ngo-asinye

  • How Republican Guard Secured Third Consecutive Title Victory: PHOTOS #rwanda #RwOT

    The Republican Guard (RG) of Rwanda marked a historic achievement on Sunday, June 16, 2024, as they clinched their third consecutive RDF Liberation Cup title with a commanding 3-0 victory over Basic Military Training Center Nasho (BMTC Nasho) in the final match held at Kigali Pelé Stadium. This triumph not only underscored RG's dominance in military sports but also highlighted the team's strategic prowess and disciplined gameplay.

    Setting the Stage

    The final match of the RDF Liberation Cup drew a fervent crowd to Kigali Pelé Stadium, eager to witness RG's bid for yet another title. Among the distinguished attendees were Minister of Defence Juvenal Marizamunda and Rwanda Defence Force Chief of Defence Staff, Gen Mubarakah Muganga, who underscored the event's significance within Rwanda's military community. The presence of these leaders reflected the importance placed on the RDF Liberation Cup as a platform for camaraderie and competition among Rwanda's military units.

    Key Players and Tactical Brilliance

    At the heart of RG's success was Major General Willy Rwagasana, the esteemed commandant of the Republican Guard, who not only led the team from the sidelines but also contributed on the field as the captain. Rwagasana's dual role exemplified leadership and tactical acumen, guiding RG through a rigorous tournament that culminated in the final showdown against BMTC Nasho.

    Joining Rwagasana on the field was a mix of seasoned players and rising stars, including Ian Kagame, son of President Paul Kagame, who added a dynamic edge to RG's lineup. The team's blend of experience and youthful vigor proved instrumental in navigating the challenges posed by their opponents throughout the tournament.

    The Path to Victory

    Throughout the RDF Liberation Cup, RG showcased a combination of defensive solidity and clinical finishing. Their journey to the final saw them overcome formidable opponents with relative ease, highlighting their preparation and commitment to excellence. In each match, RG's players demonstrated not only their technical skill but also their cohesion as a unit, executing strategic plays that often left their rivals struggling to keep pace.

    The final match against BMTC Nasho was a culmination of RG's relentless pursuit of victory. From the opening whistle, RG asserted their dominance, controlling possession and dictating the pace of play. The first goal came early in the match, showcasing RG's ability to capitalize on scoring opportunities. As the game progressed, RG continued to press forward, adding two more goals to secure a decisive 3-0 win.

    Celebrating Success

    As the final whistle blew, signaling The Republican Guard (RG)'s victory, the stadium erupted in cheers and applause. Players embraced on the field, celebrating their achievement and acknowledging the support of their fans. For RG, the RDF Liberation Cup title was more than just a sporting triumph; it was a testament to their dedication, teamwork, and the rigorous training regimen upheld by the Republican Guard.

    Capturing the Moment

    The intensity and emotion of the final match were expertly captured by Craish Bahizi, a photographer from The New Times. Bahizi's images not only froze key moments of action but also captured the passion and determination etched on the faces of The Republican Guard (RG)'s players and supporters. From jubilant celebrations to moments of intense focus, Bahizi's photographs provided a visual narrative of RG's journey to victory.

    Looking Ahead

    With their third consecutive RDF Liberation Cup title secured, The Republican Guard (RG) now turns its focus to future challenges and opportunities. The team's success in the tournament serves as a springboard for continued excellence, both on the field and within Rwanda's military community. As they reflect on their achievements, RG remains committed to upholding the values of discipline, unity, and perseverance that define their role within the armed forces.

    The Republican Guard (RG)'s triumph in the 2024 RDF Liberation Cup is a testament to the team's skill, determination, and collective spirit. From the leadership of Major General Willy Rwagasana to the contributions of every player on the field, RG exemplified the qualities of a championship-winning team. As they celebrate their third consecutive title, RG stands as a symbol of pride for Rwanda's military and a beacon of inspiration for future generations of athletes and soldiers alike.

    In capturing the essence of The Republican Guard (RG)'s journey through words and images, The New Times and photographer Craish Bahizi have immortalized this momentous achievement, ensuring that the legacy of the 2024 RDF Liberation Cup will endure for years to come.

    The Republican Guard (RG)
    Kagame

    The Republican Guard (RG) The Republican Guard (RG) The Republican Guard (RG) The Republican Guard (RG) The Republican  Guard (RG) The Republican Guard (RG) Secured Third Consecutive Title Victory The Republican Guard (RG)

    The post How Republican Guard Secured Third Consecutive Title Victory: PHOTOS appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/how-republican-guard-secured-third-consecutive-title-victory-photos/

  • Ishimwe ry'abana bahoze bafungiye mu Igororero rya Nyagatare, bakarekurwa imbabazi na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bahabwa imbabazi ni ababa batsinze neza ibizamini bya Leta bakemererwa kujya gukomereza amasomo mu miryango yabo.

    Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 ubwo hizihizwaga umunsi w'umwana w'Umunyafurika wizihizwaga ku nshuro ya 22 ku nsangamatsiko igira iti 'Uburezi kuri bose, igihe ni iki.'

    Umuyobozi w'Igororero ry'abana rya Nyagatare, Uwamahoro Béatrice, yavuze ko bafite inshingano zo kurera abana no kubigisha kugira ngo basubizwe imiryango yabo baragororotse neza.

    Yavuze ko kuva mu 2016 abana bo mu Igororero ry'abana ba Nyagatare bagera ku 161 bamaze gukora ibizamini bya Leta barimo abakobwa 13.

    Abana 64 barimo abakobwa icumi bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika basubira mu miryango yabo ari naho bagiye gukomereza amashuri.

    Mu gikorwa cya 'Garuka ushime' cyahujwe n'uyu munsi, bamwe mu bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu bamushimiye cyane ku mbabazi yabahaye bamwe bagaragaza ko byatumye bakomeza amashuri kuburyo harimo n'abatangiye kwiga kaminuza byose babikesha za mbabazi bahawe.

    Mbabazi Kenia wagororewe muri iri gororero ry'abana mu 2019 aho yari yarakatiwe imyaka icumi, yavuze ko yafashijwe kwiyakira ahabwa uburezi kugeza ubwo atashye ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu.

    Ati ' Nashishikariza abari hano kwiga babikunze kuko uretse n'abiga amashuri yisumbuye, abiga imyuga nibyo bizabafasha kubona akazi hanze aha.'

    Nkundiyimana Hussein wagororewe muri iri gororero ry'abana kuva mu 2016 kugeza mu 2020, yavuze ko yari yarakatiwe imyaka 14 azira icyaha cy'ubugambanyi n'iterabwoba.

    Ati ' Naje kurekurwa n'imbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y'aho nkoze ikizamini cya Leta nkagitsinda neza, bangirira icyizere ndasohoka. Naje nsa nk'uwihebye kubera icyaha nari narakoze, ntabwo banshyize ku ruhande ahubwo banshyize mu matsinda ya mvura nkuvure mbasha kuganira na bagenzi banjye.'

    Nkundiyimana yashimiye Umukuru w'Igihugu wamuhaye imbabazi akabasha gusubira mu muryango we, akiga aho mu mwaka ushize aribwo yasoje amashuri yisumbuye ndetse akanabona amanota yatumye muri Nzeri azatangira kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Umuyobozi muri RCS, Dr Ruterana George, yavuze ko uburezi batanga bugendana n'uburere ndetse n'indangagaciro ari nabyo bifasha abana bagorora gusubira mu miryango baragororotse.

    Uyu muyobozi kandi yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare kubafasha mu myuga bigisha hakiyongeramo nko gufasha abana kuririmba n'indi myuga igezweho yabafasha hanze.

    Igororero ry'abana rya Nyagatare kuri ubu rifite abana 20 bitegura gukora ibizamini bya Leta barimo abazasoza amashuri abanza n'abiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

    Kuri iri gororero kandi hariyo amashuri y'imyuga yatangiye 2019 higishirizwa ubudozi, gusudira, ububaji no kogosha. Kuva mu 2019 abana 146 bamaze kuharangiriza iyo myuga aho ibafasha kwiteza imbere iyo basubiye mu miryango yabo.

    Bagaragaje impano zirimo imivugo

    Abana bagaragaje impano zitandukanye

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n'Igororero ry'abana rya Nyagatare mu kwizihiza umunsi w'umwana w'Umunyafurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abana-bahoze-bafungiye-mu-igororero-rya-nyagatare-bakarekurwa

  • Studio ya 'Royal FM' mu isura n'ikoranabuhanga bidasanzwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye iyi radio iba imwe mu za mbere zifite iri koranabuhanga rigezweho mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu gihe kandi imaze iminsi mu mavugurura yatumye ubwiza bwa 'studio' ikoreramo butangarirwa na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Umuyobozi wa Royal FM Group, Prof. Simon Gicharu yagize ati, “Muri Royal FM, ntituri gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rigezweho gusa ahubwo turi guhanga umwuga wa radio mu Rwanda bundi bushya dukoresheje sisitemu zigezweho nka Lawo, MultiCAM, AVT, Ravenna na AES67, duhindura imikorere ya kera kandi tukarenga imbibi z'ibishoboka kuri radiyo.'

    Yongeyeho ati 'Studio yacu nshya ni ikimenyetso cy'uko twemera ko dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho n'icyerekezo gihamye, dushobora guhindura inzozi zacu z'itangazamakuru ukuri uyu munsi no mu bihe biri imbere.”

    Gicharu yanashimiye ubuyobozi ku ruhare bwagize mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura studio yabo, ibi bikagaragaza uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu gushyigikira ishoramari mu nzego zose.

    Where are you??! 🎵 Are you really missing this? 🎶 pic.twitter.com/0zKJ4kTMAc

    — Royal FM 94.3 Kigali (@RoyalFMRwanda) June 14, 2024

    Studio ya Royal FM yubatswe mu buryo budasanzwe kandi bugezweho

    Ikoranabuhanga rya touchscreen cyashyizwe ku meza muri Royal FM

    Studio ya Royal FM ni imwe mu nziza ziri mu Rwanda, zisa neza ari nako zigira ibikoresho bigezweho

    Iyi studio ishobora kuberamo ibiganiro birebire (podcasts) byatumiwemo abatumirwa benshi

    Aba Djs bagezweho muri Kigali bacuranga no muri studio za Royal FM

    Urubyiruko rwiganje mu batanga ibiganiro kuri Royal FM, bikunze kwibanda ku ngingo zigarukwaho cyane n’abakiri bato

    Amafoto: Royal FM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/royal-fm-yatangije-impinduramatwara-mu-ikoranabuhanga-rya-radio-yihariye-mu