Blog

  • Ikigo 'MrRoof' n'Umujyi wa Kigali byeretse ibigo biteza imbere imiturire amahirwe y'ishoramari – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe na Mr Roof ifatanyije n'Ihuriro ry'Ibigo bikora ibijyanye n'Ubwubatsi mu Rwanda (RPDN), ibigo by'imari n'Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyari kigamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere imiturire muri Kigali, kunoza imikoranire y'ibyo bigo na Leta ndetse n'uko bahangana n'imbogamizi zikigaragara muri urwo rwego.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyuma Samuel, yagaragaje uburyo Kigali ari Umujyi uri gutera imbere mu buryo bwihuse aho mu myaka 10 ishize hari inyubako nyinshi zitari zihari izindi zikiri kubakwa nyamara zikaba zarahinduye isura y'umujyi. Yatanze urugero ku nyubako nka Kigali Convention Centre, Kigali Height n'ahakorera Marriot Hotel ya Kigali.

    Yavuze kandi ko iterambere ryihuta ry'Umujyi wa Kigali rinajyana n'ubwiyongere bw'abawutuye kandi ko ibyo ari mahirwe akomeye cyane ku bakora ibjyanye n'ubwubatsi n'imiturire.

    Yagize ati 'Ubu muri Kigali, dufite abaturage bagera kuri miliyoni 1.2 cyangwa 1.3 kandi Loni iteganya ko mu 2050 tuzaba turi miliyoni 3.8. Igihe kirihuta hasigaye imyaka 25 gusa kandi abaturage bazaba barikubye gatatu ugereranyije n'abo dufite ubu,'

    'Ayo ni amahirwe akomeye cyane mu bijyanye n'ubwubatsi.Tugomba kuzaha amacumbi abo bantu bose ndetse hazakenerwa n'ibiro ibigo bizagenda bivuka byose bizakoreramo'.

    Uyu muyobozi yabwiye abakora mu by'ubwubatsi ko hari amahirwe anyuranye muri Kigali harimo ibibanza biri hafi y'agace kagenewe ubucuruzi (Centarl Business District) bikeneye kubakwa, kuvugurura cyangwa kwagura amazu asanzwe akorerwamo ubucuruzi n'ibindi. Yasabye abafite imishinga kwegera ubuyobozi bw'umujyi bakaganira ku kuyishyira mu bikorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman, yavuze ko igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kurushaho kwegera abakora mu bwubatsi kuko bakorana na bo cyane mu kububakira ibisenge bigezweho kandi byujuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Navuga ko abakora mu bwubatsi bagize hejuru ya 50% by'abakiliya bacu kandi twiyemeje ko ubwubatsi bukorwa neza kurushaho. Dushaka gushakira ibisubizo hamwe muri urwo rugendo rw'ibyo bakora kandi ibi bituma dukorana, tugafatanya mu kumenya amahirwe ari muri uru rwego, ariko nanone tukareba n'imbogamizi zigihari n'uburyo twazishakira umuti dufatanyije n'inzego za Leta'.

    Umuyobozi Wungirije wa RSSB, Kanyonga Louise yavuze ko iki kigo gifite imishinga ijyanye n'ubwubatsi ifite agaciro ka miliyari 450 z'amadolari harimo kubaka amazu yo guturamo, amahoteli, amashuri n'ibiro.

    Yavuze ko kandi ku mazu yo guturamo batekereje ku kijyanye n'amikoro ku buryo abaturage benshi bazabasha kuyigondera.

    Ati 'Hari imishinga dufite nk'uwa Heza Estate uzaba uri i Batsinda, uzaba urimo inzu ziciriritse kandi hari n'izindi dufite muri gahunda aho tuzareba uko inzu ziciritse nyazo twazubaka'.

    Kanyonga yongeyeho ko RSSB yatangiye kuvugana n'abafatanyabikorwa kugira ngo bagirane imikoranire yo kubaka inzu ziciriritse ndetse ko hari gutekerezwa n'uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kugura ayo mazu nko kujya bishyura mu byiciro ku batabonera amafaranga rimwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Suleiman yavuze ko igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kurushaho kwegera abakora mu bwubatsi kuko bakorana na bo cyane

    Kanyonga Louise yavuze ko RSSB ifite imishinga ijyanye n'ubwubatsi ifite agaciro ka miliyari 450$ harimo n’imishinga y’inzu ziciriritse

    Meya Dusengiyumva yavuze ko iterambere ryihuta ry'Umujyi wa Kigali rinajyana n'ubwiyongere bw'abawutuye kandi ko ibyo ari mahirwe akomeye cyane ku bakora ibjyanye n'ubwubatsi

    Abakora mu by’ubwubatsi bunguranye ibitekerezo

    Hagaragajwe ubwiza bw’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-mr-roof-n-umujyi-wa-kigali-byeretse-ibigo-biteza-imbere-imiturire

  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 26 bagiye gukora ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigaragaza ko itangizwa ku mugarago ry'ikorwa ry'ibizamini rizaba ku wa 18 Kamena 2024 mu Kigo cya Saint Joseph Integrated College giherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge no mu Karere Rwamagana.

    Biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette ari we uzatangiza ku mugaragaro ikorwa ry'ibyo bizamini ku biga amashuri yisumbuye y'imyuga n'ubumenyi ngiro kuri Saint Joseph Integrated College Nyamirambo.

    Ku rundi ruhande Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima azatangiza ibizabimini bijyanye n'ubuforomo (Associate Nursing Program, ANP) bizakorerwa mu Bitaro bya Rwamagana aho abiga muri GS St. Aloys Rwamagana bazakorera ibizamini byabo.

    Ibizamini ngiro (practical) biba bigamije gusuzuma ubumenyi n'imyitwarire y'abanyeshuri mu rwego rwo gukomeza kubaka umunyeshuri ushoboye no kugaragaza ko ashobora gukoresha ubumenyi yahawe mu ishuri.

    Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n'ubumenyi ngiro bagiye gukora bangana na 26,482 barimo abakobwa 11,976 n'abahungu 14,506 biga mu bigo 330.
    Bitaganyijwe ko ibyo bizamini bizabera kuri site 203 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.

    Ku ruhande rw'abiga ubuforomo abanyeshuri bazakora ibizimani bisoza amashuri yisumbuye ni 203 barimo abahungu 100 n'abakobwa baturuka mu bigo by'amashuri birindwi.

    Biteganyijwe ko ibizamini byabo bizabera mu Bitaro bya Gahini, Ibitaro bya Kabutare, Kibogora, Kigeme, Remera Rukoma, Ruhengeri Referral Hospital na Rwamagana.

    Mu mpera za 2021 ni bwo Leta y'u Rwanda yatangije Porogaramu y'Amasomo y'Ubuforomo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.

    Abiga ubumenyi ngiro bagiye gukora ibizamini bisoza ayisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-ibihumbi-26-bagiye-gukora-ibizamini-ngiro-bisoza-amashuri

  • Perezida Kagame yavuze ku cyo urubyiruko rusa… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyayobowe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RMC, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Barore Cléophas na Abera Martina cyabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n'ubuzima bw'igihugu.

    Yahereye ku ngingo yo kuba Abera uri mu bayoboye ikiganiro ari ubwa mbere agiye gutora, agaragaza ko abakiri bato b’u Rwanda bakwiriye gukura batekereza ku cyerekezo bashaka guha ubuzima bwabo.

    Ati: 'Ugiye gutora bwa mbere, warakuze ujya mu mashuri abanza, ukomeza mu yisumbuye n'ayandi, ibyo wize byose wakabaye wibaza gute nabishyira mu bikorwa, gute nabikora ngo bingirire akamaro umuryango wanjye ariko n'igihugu muri rusange.'

    Yavuze ko kugira ngo urubyiruko rugire uruhare mu kubaka igihugu, byakabaye bijyana n’uko biga. Ati: 'Ibi byakabaye bijyana n’ibyo twize, nzaba iki? bikajyana ariko n'impamvu ukora ibyo.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko bigoye gutsinda uri wenyine, ahubwo bisaba gutsinda ariko unafasha abandi kubigeraho, kuko biba byiza kubaho uzengutswe n'abatsinzi, akaba ari byo byubaka igihugu.

    Yavuze ko kugera kuri ibyo byose bijyana no kwiremamo icyizere. Ati: 'Kandi ugomba kwigirira icyizere, abantu ntibagira ubushobozi bumwe, ntukazajye ukora ibintu ushingiye ku bandi bantu, ahubwo reba wowe ukwiriye kuba nde.'

    Ibi bishimangira ingingo y'ibyo aheruka kubwira urubyiruko ko utagira abandi abatsinzi na we utsindwa.

    Yagaragaje ko hari ibyo urubyiruko rwakoze kugera aho u Rwanda rugeze ubu, avuga ko rwagize uruhare mu Kubohora igihugu ndetse n'ubu hari ibikorwa bari kugiramo uruhare, icyakora ntabwo baragera ku rwego rwifuzwa. 

    Nubwo hari urubyiruko rutekereza ko byahita bigerwaho ako kanya, Umukuru w’Igihugu yavuze ko guha ubuzima igisobanuro cyawe n'igihugu ni ibintu bifata igihe.

    Yagaragaje ko nko muri Guverinoma benshi ari urubyiruko kandi bari gukora neza, ariko atanga inama ko nta kwirara niba ukoze neza ati: 'Abantu na rimwe ntibazigere bumva ko byarangiye, bagomba guhora iteka batekereza ku cyakorwa.'

    Nk'umubyeyi wuzukuruje, Perezida Kagame yavuze ku Rwanda yifuriza abakiri bato. Yavuze ko uburere ababyeyi baha abana none ari bwo buzagena ahaza h'igihugu ati: 'Uko tubarera ubu bivuze ejo hazaza.'

    Yavuze ahazaza yifuriza abakiri bato ati: 'Ejo hazaza tubifuriza ni uko bazagira uruhare muri ejo hazaza.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa none ari byo abakiri bato bazubakiraho, mbega bazagendera mu birenge by'abakuze.

    Yatanze igisobanuro cy'amatora, ati: 'Amatora ni nko kuvuga ngo ibyacu birambe uko bagenda barutana buri wese agende agera ikirenge mu cyundi.'

    Yavuze ko nubwo bombori bombori ari yose, ariko u Rwanda rwiteguye neza igikorwa cy’amatora. Yabisobanuye ahereye ku bihe byo kwiyamamaza byeregereje.

    Perezida Kagame ati: 'Ndibwira ko ntakizahinduka murabizi Tora Tora, Ndandambara yantera ubwoba, ntabwo nshidikanya ko igihugu cyiteguye kandi ntakizadutera ubwoba, kandi nubwo hari bombori bombori hirya no hino ariko iyo ngiyo dufite umuti wayo.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144099/perezida-kagame-yavuze-ku-cyo-urubyiruko-rusabwa-igisobanuro-cyamatora-nahazaza-habato-bu–144099.html

  • Abakinnyi bashya, igenda ry’umutoza, icyo Aba… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku murongo wa Telephone mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.  Kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yacakiranye na APR FC mu mukino wo gusuzuma Sitade Amahoro, amakipe yombi akaba yarashoje nta nimwe irebye mu izamu.

    Ni umukino wasize amakuru menshi harimo abakinnyi bashya bari mu igerageza ku ruhande rwa Rayon Sports, abatoza b’ikipe y’abagore bagaragaye kuri uyu mukino ndetse n’ibindi.  Aganira na InyaRwand, Ngabo Roben Umuvugizi wa Rayon Sports yatangiye agaruka ku itandukana n’umutoza wayo waburaga iminsi mike ngo asoze amasezerano.

    Yagize Ati ‘Yego umutoza Julien Mette yatandukanye na Rayon Sports kuko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi ndetse ku mugoroba washize yari afite itike y’indege imusubiza mu biruhuko.

    Icyatumye adatoza umukino ni uko yagaragaje ko arwaye mu nda mbese umubiri we utameze neza bituma hafatwa umwanzuro ko Rwaka Claude ari we mutoza uri buyitoze cyane ko imitegurire y’uyu mukino Julien Mette yafatanyaga na Rwaka. Kugeza kuri ubu Rayon Sports nta mutoza mukuru Ifite ubu hagiye gutangira guhunda yo gushaka umutoza, bigenze neza ubwo Rayon Sports izatangira imyitozo (Tariki ya 01/07/2024) twakabaye dufite umutoza Mukuru.'

    Kubijyanye n’abakinnyi bashya, Roben yavuze ko hari abakinnyi bashimye. Yagize Ati” Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje ku wa 6 bari biganjemo abari mu igeregeza. Harimo abatsinze igerageza Rayon Sports yifuza kugumana harimo n’abandi batatsinze tuza gushimira. Yaba abakinnyi basinye n’anatarasinya bose igihe nikigera tuzababatangariza.”

    Agaruka kuri Niyonzima Olivier Saif, Roben yavuze ko ari umukinnyi mwiza wabaye muri Rayon Sports mu gihe yari mu bihe byiza bitazibagorana, avuga ari umukinnyi kuri ubu udafite ikipe ndetse aba Rayon Sports benshi baramwifuza kandi ari mu biganiro n’ikipe nibikunda azasinya.”

    Abatoza batoza ikipe y’abagore ya Rayon Sports nibo bari abatoza bakuru ku mukino wo ku wa 6

    Ngabo Roben yashoje asaba abafana ko bakumva gahunda y’ikipe kuko nta handi ikura. Ati” Nk’uko Perezida yabivuze ikipe ya Rayon Sports ni iy’abafana ntabwo ari ikipe ifite ikigo yegamiyeho. Iyo umufana abonye ikipe idatanga abakinnyi we yumva yifuza ntakagire ngo n’ubuyobozi buba bwishimye. Gusa kuri ubu twamaze gufata umurongo tugendeye ku bushobozi kuko ntabwo tuzigera dusinyisha umukinnyi tutazabasha guhemba. Ikindi kandi abafana baze hafi twubake ikipe nk’uko basanzwe babigenza mu gikorwa cyo kugurira umukinnyi Rayon Sports ikipe yabo.”

    Abakinnyi bakinnye ku wa 6 harimo abo Rayon Sports yashimye 

    Rayon Sports hari haciye icyumweru ivugwamo amazina y’abakinnyi bakomeye barimo Hakizimana Muhadjri wongereye amasezerano muri Police FC, Ombolenga Fitina na Ishimwe Christian bavuye muri APR FC Haruna Niyonzima, gusa aba bose nta wasinyiye iyi kipe yambara umweru n’ubururu.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144088/abakinnyi-bashya-igenda-ryumutoza-icyo-abafana-basabwa-umuvugizi-wa-rayon-sports-yatuganir-144088.html

  • Murangwa yagizwe Umuyobozi wa ICCA, Ishami rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Frank Murangwa yari Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe gutegura Inama, Rwanda Convention Bureau, ndetse yanabaye Umuyobozi w'Agateganyo wacyo guhera muri Mutarama 2016 kugera mu Ugushyingo 2017.

    Murangwa afite inararibonye mu bijyanye n'imenyekanishabikorwa mu bukerarugendo ndetse akaba yaranize ibirebana nabwo.

    Afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda n'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Breda University of Applied Science mu Buholandi aho yize ibijyanye n'imicungire y'icyekerekezo cy'ubukerarugendo.

    Ubuyobozi bwa ICCA bwatangaje ko imyaka 15 y'uburambe afite muri urwo rwego izafasha iri huriro gukomeza kunoza inshingano zaryo by'umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa ICCA, Senthil Gopinath, yagaragaje ko bishimiye kwakira Murangwa Frank ku buyobozi bw'Ishami ry'iryo huriro ku rwego rw'Afurika.

    Ati 'Buri umwe muri ICCA ahaye ikaze Frank. Ubunararibonye bwe bumugira umuntu ukwiye inshingano yahawe zo kuyobora Ishami rya ICCA Africa kandi twishimiye kuba tumufite. Itsinda rya ICCA ubu rikomeye kurusha mbere kandi turaharanira ko twagura imikorere yacu ku isoko rya Afurika dufatanyije na Frank uduhagarariye mu karere.'

    Ku rundi ruhande Murangwa Frank yagaragaje ko yishimiye kuba yagiriwe icyizere n'ubuyobozi bwa ICCA bwo kumuha inshingano nk'izo ziremereye.

    Ati 'Nishimiye kwinjira mu muryango udasanzwe kandi nshaka kuzamura ubumenyi n'ubunararibonye bwanjye mu gutanga umusaruro ukwiye.'

    Mu 2017 Ikigo Street of Gold Foundation cyahaye Murangwa igihembo cy'umuntu wateje imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE], cya MICE ICON 2017.

    Murangwa yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya ICCA muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murangwa-yagizwe-umuyobozi-wa-icca-ishami-rya-afurika

  • Ibyishimo bikomeye kuri Kenny Sol #rwanda #RwOT

    Ibyishimo ni byose mu muryango w’umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol n’umufasha we Kunda Alliance bibarutse imfura ya bo.

    Ejo hashize ku wa 16 Kamena 2024, umunsi wahariwe abayeyi b’aba Papa, nibwo Kenny Sol yagaragaje ibyishimo n’umunezero yatewe no kuba umubyeyi.

    Kenny Sol abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamumurikira amafoto agaragaza ko we n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa, atangaza ko yishimiye kwizihiza umunsi w’ababyeyi b’aba papa yibaruka imfura ndetse ko atewe ishema no kwitwa Papa.

    Yagize ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’aba papa mwese mutewe ishema no kuba papa nkanjye.”

    Ni amafoto abiri harimo imwe igaragaza Kenny Sol ashyiriye umufasha we indabo nyuma yo kwibaruka n’indi imwe ari mu cyumba babyarizamo (Delivery room) ateruye umwana ubona ko ibyishimo ari byose.

    Kenny Sol n’umufasha we Kunda Alliance Yvette basezeranye imbere y’amategeko ku wa 5 Mutarama 2024, mu muhango wabereye ku Murenge wa Nyakabanda.

    Ku wa 14 Mata 2024, nibwo Kenny Sol yashyize hanze amafoto agaragaza ko we n’umufasha we bitegura kwibaruka, icyo gihe yari arimo no gutegura indirimbo ‘2 in 1’ aheruka gusohora. Ubu aba bombi bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa.

    Kenny Sol ubwo yari agiye kureba umugore we amaze kwibaruka

    Kenny Sol yishimiye kwibaruka

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyishimo-bikomeye-kuri-kenny-sol

  • Itike yo kwinjira irakosha na Heineken irahar… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'ikimero agiye gutaramira abanya-Kigali n'abandi mu bitaramo bibiri azakora mu mpera z'iki cyumweru, ni ukuvuga tariki 21 Kamena 2024 na tariki 22 Kamena 2024. Ni ubwa mbere azaba yiyeretse abakunzi be, nyuma y'igihe ari mu bushabitsi, umuziki n'ibindi binyuranye byatumye amenyekana.

    Tanasha Dona azagera i Kigali, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2024 saa sita z'ijoro rishyira saa saba z'ijoro. Mu gitondo, cyo ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2024, azagirana ikiganiro n'abanyamakuru saa tanu z'amanywa (Press Conference).

    Igitaramo cya mbere azakora ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y’abantu batandatu ugahabwa n’ibyo kunywa bibiri.

    Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw ugahabwa n’icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa n’icyo kunywa.

    Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n’abantu batanu, ugahabwa n’amacupa abiri y’ibyo kunywa (Wine).

    Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy'iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro.

    Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.

    Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo.   

    Yigeze kuvuga ko guhurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.

    Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.

    Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abafasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'.

    Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.


    Tanasha Dona agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Dj Toxxyk


    Tanasha yavuzwe cyane nyuma yo kujya mu rukundo na Diamond


    Tanasha yinjiye mu muziki nyuma y'uko Diamond amubaye hafi 



    Kwinjira mu gitaramo cya mbere cya Tanasha ni ukwishyura ibihumbi 300 Frw


    Kwinjira mu gitaramo cya kabiri cya Tanasha Dona azahuriramo na Toxxyk ni ukwishyura ibihumbi 250 Frw

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GERE' YA TANASHAYAKORANYE NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144090/itike-yo-kwinjira-irakosha-na-heineken-irahari-ibyo-wamenya-ku-bitaramo-bya-tanasha-dona-i-144090.html

  • RIB ifatanyije na Police y’u Rwanda barasaba abantu bafite intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuzitanga mu maguru mashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rufatanyije na Police y'u Rwanda, basabye abafite intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kuzishyikiriza Polisi y'u Rwanda kuri sitasiyo zayo zibegereye mu maguru mashya kuko uzazifatanwa azahanwa n'amategeko.

    Avuga ibi yanakomoje ku bantu bakina firime nyarwanda bagashaka kugaragaza intwaro z'ibikinisho ko nabyo bishobora guhungabanya ituze ry'abaturage bikaba byahungabanya umutekano.

    Yavuze ko ibyiza bazajya bagana inzego z'umutekano bakabigisha uko zikoreshwa.

    Source : https://yegob.rw/rib-ifatanyije-na-police-yu-rwanda-barasaba-abantu-bafite-intwaro-mu-buryo-bunyuranyije-namategeko-kuzitanga-mu-maguru-mashya/

  • Kwibuka 30: Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahize kutajenjekera abagoreka amateka – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku itariki 16 Kamena 2024 babanza gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Banashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane ndetse barabunamira mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.

    Harerimana Tito uzwi ku rubuga rwa X nka Tito Hare, yavuze ko nk'abakoresha imbuga nkoranyambaga basanze hari abandi bantu bazifashisha bagoreka amateka ya Jenoside, bityo nka bamwe mu rubyiruko ruzikoresha cyane, biyemeza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bige ayo mateka, maze bajye babasha kuyasobanurira abatayazi no kugaragaza ukuri ku bayagoreka bifashishije izo mbuga.

    Harerimana yibukije bagenzi be b'urubyiruko ko Igihugu ari icyabo mu buryo bwose kandi ko nta cyo bahejwemo mu kugiteza imbere.

    Ati 'Hari umuntu wambwiye ngo biransetsa iyo mbona abana bivanga muri politike […] Abo ntibumva ko dukwiye kumenya, baragira ngo tube turi aho ngaho tutazi aho tuva birangire tutazamenya n'aho tujya. Iyo utazi ahahise hawe no kumenya ahazaza biba bigoye, uba uri mu cyeragati. Turusheho kumenya amateka yacu no kuyiga, ntabwo gusoma gusa bihagije.'

    Nishimwe Solange uzwi ku mazina ya Sol Solange ku mbuga zitandukanye, yavuze ko yihaye umukoro mu myaka 30 iri imbere.

    Ati 'Niba ndi urubyiruko ni njye mbaraga z'Igihugu, ni njye bireba kugira ngo mparanire uko iyi myaka 30 yindi tugiye kubamo tuzayibamo. Ni nko guca inzira irwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bimpaye umukoro wo kujya gusoma amateka yose kugira ngo n'abo bayapfobya njye mbasubiza mfite amakuru afatika, mbashe guhangana na bo birushijeho.'

    Kwizera Josué uzwi nka Byukavuba kuri X, yavuze ko gusura Urwibutso byabunguye uburyo bwo guhangana n'abagoreka amateka.

    Yagize ati 'Ibi bidufasha kubaka ubumwe nk'Abanyarwanda ndetse no kumenya uko duhangana n'ahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twamenye uburyo bwose Jenoside ihakanwa ndetse n'uburyo bwa nyabwo bwo gusubiza abayipfobya kugira ngo batagira n'uwo bashuka kuko tuba tugomba kuba twumva neza ibyo tugiye kuvuga mbere y'uko tubasubiza.'

    Kwizera yongeyeho ko abarwanyaga igihugu benshi bimukiye ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko urugamba rwo guhangana na bo ari ho na rwo rugomba gukomereza kandi ko hari icyizere mu rubyiruko kuko rugenda rubyumva.

    Inzobere muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu wari waje kwifatanya n'uru rubyiruko, Kalambizi Oleg Olivier, yibukije urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zaruhaye ijwi rigera kure cyane kurusha iry'abahakana bakanapfobya Jenoside.

    Yarusabye kandi gukoresha iryo jwi rigera kure mu gukebura n'urundi rubyiruko rwigira ba ntibindeba kuko amateka y'Igihugu nta muntu n'umwe ukwiye kuyirengagiza.

    Bashyize indabo ku mva zishyinguwemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside

    Akaliza Laurette Annely usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo yavuze ko yabitewe no gushaka kugaragaza byinshi urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside rwifitemo ariko bitavugwa

    Harerimana Tito yibukije bagenzi be b'urubyiruko ko Igihugu ari icyabo mu buryo bwose kandi ko nta cyo bahejwemo mu kugiteza imbere

    Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali

    Kalambizi Oleg Olivier yabibukije ko imbuga nkoranyambaga zabahaye ijwi rigera kure cyane kurusha iry'abahakana bakanapfobya Jenoside

    Urubyiruko rwaganirijwe ku musanzu rukwiye gutanga mu guhangana n’abagoreka amateka

    Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye rwari rwitabiriye

    Uru rubyiruko rwari rufite inyota yo kumenya byinshi ku mateka n’uruhare rwagira mu kuyavuga uko ari

    Basobanuriwe akamaro ko kumenya amateka y’Igihugu no kuyasobanurira abandi

    Ubuyobozi bw’Urwibutso busobanurira urubyiruko ibijyanye n’igice kibitse amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Harerimana Tito yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-30-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-bahize-kutajenjekera-abagoreka

  • Komisiyo y'amatora yagaragaje ahantu abakandida batemerewe kwiyamamariza – #rwanda #RwOT

    Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko mu hantu hetemewe kwiyamamariza harimo amasoko, amavuriro, amashuri, mu ngoro z'ubutabera n'ahandi.

    Yagize ati 'Hari ahemerewe kwiyamamariza. Ntibemerewe kwiyamamariza ku masoko, ntibemewe kwiyamamariza ku mavuriro, mu mashuri no mu ngoro z'ubutabera.''

    Yakomeje agira ati 'Ntibemerewe kwiyamamariza ahantu hafite izindi nshingano z'Abanyarwanda bemerewe gukomeza kwisanzura mu buzima busanzwe, ntibagomba kuvangirwa mu mibereho y'indi ya buri munsi.'

    Gasinzigwa yagaragaje ko mbere y'uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira, buri mutwe wa Politiki cyangwa umukandida wigenga baba bagomba gutanga urutonde rw'aho bagomba kwiyamamariza kandi bakabigeza ku nzego z'ibanze.

    Ati 'Tuba tugomba kubimenya kugira ngo dukurikire bitazaba ari ahantu hashobora kubangamira bya bindi bishobora kugabanya umutuzo ku Banyarwanda. Hari aho dushobora kubangira ko bakorera kuko hari ahantu hatemerewe kuba bakiyamamariza.'

    Ubwo NEC yaganiraga n'abanyamadini n'amatorero kandi yabibukije ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitemerewe kuyakorerwamo nubwo abayoboke b'amadini bashobora kwiyamamariza imyanya runaka.

    Biteganyijwe ko kuva ku wa 18 Kamena 2024, abakandida bemerewe kwiyamamaza ari bwo bazatanga aho baziyamamariza.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena 2024 bisozwe ku wa 13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b'imbere mu Gihugu.

    Imbere mu gihugu hateguwe site z'itora 2,441 n'ibyumba by'itora 17,400 mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga hari ibiro by'itora 140 mu bihugu 74.

    Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko hari ahantu hatemerewe ibikorwa byo kwiyamamaza harimo no ku mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-amatora-yagaragaje-ahantu-abakandida-batemerewe-kwiyamamariza