Blog

  • Ni ukubura ubushake kw'ibihugu – Dr Adeogun-Phillips kuri Kabuga wafashwe ashaje – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu nama mpuzamahanga yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu 17 Kamena 2024, yagarukaga ku ruhare rw'inkiko mpuzamahanga n'iz'u Rwanda ku kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Yateguwe n'Umuryango Certa Foundation ku bufatanye n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Rwanda Bar Association, hanatumirwa abarimo inzobere ku kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, barimo Dr. Charles Adeogun-Phillips wamaze imyaka 20 ari Umushinjacyaha mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Dr. Charles yabajijwe n'itangazamakuru icyo avuga ku kuba bamwe mu bazwi nk'abacurabwenge ruharwa mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien bararekuwe badakoze ibihano by'ibyaha bashinjwa.

    Yasubije ko kuba yarafashwe ageze mu zabukuru yaranatangiye kwibasirwa n'indwara zituma atabasha kwibuka, ari ikimenyetso cyo kubura ubushake bw'imikoranire y'ibihugu mu kuburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

    Ati ''Ntekereza ko ikibazo kuri Kabuga mu by'ukuri ari ukubura imikoranire ku rwego mpuzamahanga kuko hari abakurikiranweho nk'ibyo byaha bakiri hariya hanze. Ntibigeze batabwa muri yombi kubera kubura ubushake kw'ibihugu. […] umusaza ugeze mu myaka yo kwibasirwa n'indwara zo kwibagirwa, nta mbaraga afite yo kujya imbere y'inkiko. Icyo ni cyo kibazo cyo kubura ubushake bw'imikoranire ku rwego mpuzamahanga mu kugenza ibyaha mpuzamahanga.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, we yavuze ko akurikije uburyo ibihugu byagenze gake mu gutanga ababihungiyemo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se ngo bibaburanishe, bigaragaza ko nta somo byayikuyemo ku buryo birebye nabi na byo yabikorerwamo.

    Ati ''Ikintu kimwe gikomeye navuga, ni uko Isi imeze nk'aho nta masomo yavanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda, kandi ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko kuba bimeze gutyo bisobanuye ko jenoside abantu batitonze cyangwa badashishoje bakwisanga yongeye kuba.''

    ''Iyo urebye amagambo akoreshwa mu bihugu duturanye hano mu karere, ukareba ndetse n'uburyo nyine ibyo bihugu byitwara mu bijyanye no kuba byakohereza abo bantu mu Rwanda cyangwa se ngo bibaburanishe, […] usanga uburyo abantu babifata nk'ibintu byoroheje ku buryo abantu batitonze Isi ishobora kongera kwisanga ibyabaye mu gihugu cyacu ari byo Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuba ahandi.''

    Umunyamategeko Florida Kabasinga washinze Umuryango Certa Foundation akaba n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'uyu muryango, yavuze ko gutegura ibiganiro nk'ibi byabaye none ari ugushyigikira gahunda yo gusigasira amateka y'u Rwanda mu kwibukiranya ibyabaye, hagamijwe gukumira ko byazongera ukundi.

    Ati ''Twabiteguye kugira ngo tuganire ku butabera bwatanzwe n'Urukiko Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uko ubutabera bwatanzwe n'u Rwanda mu nkiko zo mu Rwanda, no kuganira ku bintu twakora kugira ngo dukomeze twiyibutsa ibyabaye, amakosa yabaye atazasubira.''

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kubaka ubutabera bwarwo mu myaka 30 ishize, yongera gusaba ibihugu by'amahanga ko ibigifite abacyekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabashyikiriza u Rwanda cyangwa bikababuranisha.

    Dr. Charles Adeogun-Phillips wabaye Umushinjacyaha w'Umuryango w'Abibumbye, yavuze ko kuba Kabuga Félicien yaratangiye kuburanishwa ageze mu zabukuru, ari ukubura ubushake kw’ibihugu mu mikoranire

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, yavuze ko abona nta somo Isi yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Florida Kabasinga wa Certa Foundation, yavuze ko ibiganiro byabaye none bigamije ibirimo kongera kuganirwa ku cyakorwa ngo Jenoside itazasubira ukundi

    Ibi biganiro byanagarutse ku ruhare rw’inkiko mpuzamahunga n’iz’u Rwanda mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ukubura-ubushake-kw-ibihugu-dr-adeogun-phillips-kuri-kabuga-wafashwe-ashaje

  • Kuba ababyeyi baburira abana umwanya byagaragajwe nka kimwe mu bibakururira kwishora mu biyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byagarutsweho n'abarimo Umuforomokazi w'Inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, Mukantwari hyacinthe, mu nama mpuzamahanga iherutse kubera i Kigali yigaga ku ruhare rw'ubuzima bwo mu mutwe mu iterambere rirambye.

    Mukantwari yakomoje ku kuba umuvuduko iterambere riri kugenderaho uri gutuma hari ababyeyi bagerageza kujyana na wo bagahuza inshingano nyinshi zirimo akazi n'amasomo, bakaburira umwanya abana babo bakarerwa n'abakozi batabifitiye ubumenyi, ndetse rimwe na rimwe abo bakozi ugasanga na bo bari gushakisha ubuzima bahunze imiryango yabo irimo amakimbirane, ku buryo baba bafite ibikomere bitatuma barera abana mu buryo buboneye.

    Ati ''Iryo terambere turi kuvuga ryihuse ryatandukanyije umubyeyi n'umwana. Turataha, turi muri telefoni, turi kuri televiziyo, turi kwandikirana n'inshuti zacu, ariko ba bana baradukeneye. Ugasanga rwa rukundo rw'umubyeyi n'umwana ntarwo tukibona, ari kwiga, ari gukora arataha Saa Yine z'Ijoro abana basinziriye, ubaha uburere ni umukozi.''

    ''Twebwe ababyeyi ntabwo turi kubona umwanya wo kurera abana ngo tubazamukane nubwo dufite ubushobozi. […] abana nibarwara biratangira umugabo atuke umugore ngo abana babaye ibigoryi kubera wowe, bitangire ari ukutumvikana kandi umwana yagiye mu biyobyabwenge kubera ko ababyeyi bamuburiye umwanya, anywe bya Héroïne (Mugo), ajye abiba amafaranga, bitangire gutyo birangire wa muryango utandukanye.''

    Mukantwari hyacinthe kandi yavuze ko aha ari ho usanga umwana agera mu myaka y'ubwangavu ameze nk'udafite umuntu wizewe wo kumufasha guhuza amakuru y'ibyo yakuye ku ishuri, ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga n'ibyo yumvise mu bandi bantu, yatangira kubura ibisubizo agahitamo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi wa RSPN, Edmond Dufatanye, yahaye ababyeyi ubutumwa budatuma bicira urubanza, ariko abibutsa ko uko Isi iri guhinduka ihindukana n'ibintu byose, bityo ko bakwiye kugira gahunda ariko ntibaburire abana babo umwanya.

    Ati ''Twaha ababyeyi ubutumwa butuma na bo batishinja, ariko twabaha ubutumwa bwo kumenya ko Isi ihinduka, bisaba guha abana umwanya bakaganira akamenya uko yiriwe, akamenya uwo bagendana, akamenya imbuga ajyaho, bigatuma umwana yisanzura ku mubyeyi. Hari igihe ushobora kuvuga ko umwanya wabuze, ariko nibura umwanya muke ubonetse ukoreshwe neza.''

    Abo mu Ihuriro RSPN banibukije ababyeyi ko mu gihe bageze mu rugo atari umwanya wo guha abana telefoni ngo bahugire mu birimo kureba amashusho ya 'cartoons' nko kubikuraho, dore ko ubuzima bwo mu mutwe bwubakwa neza hakiri kare, kuko umwana umuha ayo mashusho ariko we telefoni akayikuramo andi makuru menshi rimwe na rimwe yamuroha, mu gihe utamubonera umwanya ngo akwisanzureho akubaze ibyo adasobanukiwe byose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-kuba-ababyeyi-baburira-umwanya-abana-babo-bikabakururira-kuzishora

  • Perezida Kagame yavuze ku gihugu yifuriza abuzukuru be n'abandi bana b'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    yabitangairije mu kiganiro na RBA, ubwo Umuyobozi Mukuru wayo, Cleophas Barore wari ukiyoboye, yaramubajije icyo ategenyiriza Abanyarwanda bafite abana bari mu kigero nk'icy'abuzukuru be babiri mu kubategurira ahazaza.

    Perezida Kagame yasubije ko uburere abato bahabwa ari bwo butanga umusingi w'ejo hazaza heza bityo ko bakwiye kurebwaho mu guteza imbere igihugu.

    Yagize ati 'Uko tubarera ubu bivuze ejo hazaza. Ejo hazaza tubifuriza ni ukugira ngo bazagire uruhare rubateza imbere, ruteza imbere igihugu. Ibyo bubakiraho n'ibyo twubaka ubu. N'ibi by'amatora tuzajyamo kugira ngo abantu babyumve neza, ni ukwerekana ko iyo wubaka ubu uba ushaka ko ibyo wubatse biramba, bizaramba ari uko abagera ikirenge mu cyawe bafite aho bagana wubatse.'

    Yavuze ko mu kubaka ibirambye hagamijwe gufasha abato n'ababari inyuma uko bazagenda bagera ikirenge mu cy'ababanjirije kandi bafite aho bagana.

    Ati 'Turubaka kugira ngo ibyacu birambe, abatoya abavugwaga n'ababari inyuma uko bagenda barutanwa buri wese agende agera ikirenge mu cy'undi u Rwanda rube uko turwifuza rugire ibyo twifuza bitubereye.'

    Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yongeye guhamagarira urubyiruko gutinyuka Politiki kuko ari iyo igena imibereho y'igihugu.

    Ati 'Urubyiruko mukwiriye kwigaragaza, mukwiriye kugira icyo mukora. Rimwe na rimwe hazamo urujijo iyo havuzwe politiki. Bamwe bakabyanga ngo 'Sinshaka kujya muri Politiki'. Nihe uzajya hataba politiki? Nutagira uruhare muri politiki nziza, politiki izagusanga aho uzaba uri hose ikugireho ingaruka. Icyiza ni uko wayigiramo uruhare aho kugira ngo ikugireho ingaruka.'

    Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n'imiturire y'Abanyarwanda ryaragaragaje ko Abanyarwanda bari munsi y'imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-perezida-kagame-yifuriza-urubyiruko-rw-u-rwanda-cyane-cyane-abakiri-bato

  • At 33 Years Old and Still a Virgin: Embracing Patience in the Search for Love #rwanda #RwOT

    At 33 years old, Danyelle Noble from Jupiter, Florida, proudly declares herself a virgin. While some might find this unconventional in today's dating scene, Danyelle stands firm in her principles, guided by what she calls her '10 commandments' for a perfect match. She refuses to settle for anything less than a meaningful relationship and has chosen to remain celibate until she finds a suitor who meets her standards.

    Embracing Independence

    Danyelle's journey towards this decision began early in life. Growing up, she focused on her studies rather than navigating the complexities of dating. Unlike many of her peers, she wasn't asked out by boys in school, which further solidified her self-reliant nature. 'I've always been happy on my own,' she shares, reflecting on her journey of self-discovery and personal growth. At 33 years old, She's Virgin.

    The 10 Commandments

    For Danyelle, finding a partner isn't just about physical attraction; it's about shared values and life goals. Her '10 commandments' include qualities like being family-oriented, genuine, kind-hearted, tall, fit, and having a love for travel and the outdoors. She values humor, stability, and above all, respect. These criteria are non-negotiable for her, setting a high standard for any potential relationship. At 33 years old, She's Virgin.

    The Path Less Traveled

    While Danyelle once envisioned herself married with children by now, she realized that rushing into a relationship for the sake of societal expectations wasn't for her. 'I'm not here to date and just sleep with guys,' she asserts, contrasting her approach with that of many of her friends who use dating apps and embrace casual intimacy early on. Instead, she remains committed to waiting until she finds someone who aligns with her values. At 33 years old, She's Virgin.

    Honesty and Integrity

    When meeting new people, Danyelle is upfront about her intentions and requirements. She doesn't shy away from discussing her virginity and her desire for a meaningful connection. This transparency helps filter out those who may not respect her boundaries or understand her journey. At 33 years old, She's Virgin.

    Challenges and Growth

    Despite occasional doubts and societal pressures, Danyelle remains steadfast in her belief that waiting for the right person is worth it. She acknowledges the influence of her parents' divorce on her cautious approach to relationships but sees her independence as a strength rather than a limitation. 'I've honestly gotten used to and really learned about myself,' she reflects, embracing the lessons learned during her singlehood. At 33 years old, She's Virgin.

    Hope for the Future

    Looking ahead, Danyelle remains optimistic about finding her perfect match, even considering unconventional avenues like dating shows. She believes her ideal partner might be in another country, emphasizing her openness to unexpected possibilities. 'I know God has a plan,' she says with conviction, maintaining her faith in divine timing.

    Conclusion

    At 33 years old, She's Virgin. Danyelle Noble's journey to finding love is a testament to patience, self-awareness, and unwavering principles. In a world often driven by instant gratification and superficial connections, her story challenges norms and celebrates the courage to wait for something real. As she continues to pursue her passions and live authentically, Danyelle remains hopeful that when the time is right, she will find the person who shares her values and enriches her life in ways she's always dreamed of.

    At 33 years old
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin
    At 33 years old, She's Virgin

    The post At 33 Years Old and Still a Virgin: Embracing Patience in the Search for Love appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/at-33-years-old-she-s-virgin/

  • Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi abafana bagiriye ibyago mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC muri stade Amahoro kubera umubyigano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yiseguye ku bitaragenze neza ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye muri gahunda yiswe 'Ihuriro ni mu Mahoro' wakomerekeyemo bamwe.

    Yatangaje ko umwe ari we ukiri kwa muganga abandi bose basezerewe bameze neza.

    Amakuru Yegob yamenye ni uko abagize ibibazo bitandukanye bahawe ubuvuzi bw'ibanze naho abajyanywe kwa muganga bari batandatu.

    Source : https://yegob.rw/minisiteri-ya-siporo-yasabye-imbabazi-abafana-bagiriye-ibyago-mu-mukino-wahuje-rayon-sports-na-apr-fc-muri-stade-amahoro-kubera-umubyigano/

  • Rusizi: Abageze mu za bukuru bagiye kubakirwa umuhanda ubafasha kunanura imitsi – #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe n'aka Karere ku bufatanye n'umuryango Nyarwanda, Faith Victory Association (FVA) uharanira kurandura ubukene wibanda ku kubakira ubushobozi abagore abana.

    Muri iki gihe Abanyarwanda batewe impungenge n'ubwiyongere bw'indwara zitandura zikunze kwibasira abageze mu zabukuru, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko mu rwego rwo kubafasha gusazana ubuzima bwiza bagiye kubakirwa umuhanda uzajya ubafasha kunanura imitsi.

    Ati 'Harimo no gutekereza uburyo abantu bajya babona ahantu baruhukira cyangwa se bakorera siporo, bagendagenda, nk'abasaza n'abakecuru. Hari umuhanda ugiye gukorwa uva ku Bitaro bya Gihundwe, ukazahinguka hirya ku badive. Ni umuhanda twifuza ko uzajyamo uburyo bubaka imihanda ikajyamo na massage, ukaba ushobora kuba wakandagiramo n'ibirenge ugakora massage'.

    Uretse uyu muhanda uzaba ufite umwihariko wo kunanura imitsi, muri aka karere hari no gukorwa no kwagura imihanda yo kwihutisha ubuhahirane irimo umuhanda Gihundwe – Rwahi — Busekanka w'ibilometero 8.1 watangiye gukorwa n'umuhanda Bugarama-Gikundamvura-Butare-Bweyeye w'ibilometero 61 ugiye kubakwa ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere, hateganyijwe no kongera ubugari bw'umuhanda wa Bugarama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abageze-mu-za-bukuru-bagiye-kubakirwa-umuhanda-ubafasha-kunanura-imitsi

  • Barata umwanya w'ubusa- Perezida Kagame agaruka ku mushinga wa 'Rwanda Classified' – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru mu Rwanda, RBA, kuri uyu wa 17 Kamena 2024.

    Perezida Kagame yagaragaje ko amaze iminsi abona iby'abashaka guharabika u Rwanda ndetse anakomoza ku itsinda ry'abanyamakuru 50 mu cyiswe Rwanda Classified.

    Ati 'Maze iminsi mbona itsinda ry'abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakosheje ayo mafaranga n'ingufu zabo mu bindi. U Rwanda rurahari, ruri gutera imbere buri mwaka badahari.'

    Perezida Kagame yavuze ku banenga u Rwanda bashingiye kuri demokarasi yarwo, birengagije ibibazo bafite iwabo cyangwa se ibyo u Rwanda rufite bagizemo uruhare.

    Ati 'Icyo ntemera, kuba uri mu bateje ibibazo na we ubwawe wifitiye ibibazo byawe, kuza ngo unyigishe uburyo ngomba guhangana n'ibibazo byanjye, ibibazo byanjye wagizemo uruhare kuko bimwe byaguturutseho. Twamenye kwiga guhangana n'ibitureba kubw'inyungu z'abaturage bacu. Twumva ibyo batunenga nubwo tutabiha umwanya munini uretse ufite ibyo uvuga ubifitiye ibimenyetso, hanyuma tukabirebeho.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari abanenga abantu bashaka guteza ibibazo birenze ndetse banagambiriye gushwanyaguza igihugu ashimangira ko adashobora gushwanyaguzwa n'ibivugwa.

    Ati 'Turabyumva ibyo batunenga ubuzima bugakomeza. Rimwe na rimwe abanenga bashaka kurengera ngo bagutere ibibazo birenze bagushwanyaguze. Ntabwo ushobora kunyangiza cyangwa kwangiza umurava wanjye, ibyifuzo byanjye ibyo ntekereza ko ari ukuri kubikora […] ntabwo dufite ubwoba bw'icyo ari cyo cyose twize byinshi.'

    Yagaragaje ko hari ibirebana n'ibihugu bimwe na bimwe bishaka kwigira ko bishakira ibisubizo ibabazo byugarije Isi nyamara ugasanga bifite ukuboko mu mizi y'ibyo bibazo.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ibyo abona ko bitagenda neza cyangwa bibangamiye abaturage yabikora ariko bitavuze ngo hari umuntu runaka wabimuhatiye.

    Ati 'Ibyo mbona ari ikibazo ibyo nabikoraho kubera ko nabonye ko ari ibibazo biri kungiraho ingaruka ntabwo nabikora kuko bari kunsaba kubikora. Kukunenga ukabona ko abantu bakomeje kubigenderaho nkaho hari agaciro muri byo […] ariko turabyakira kuko ari yo si dutuyeho. Tureba ibyo batunenga tukikomereza ubuzima bwacu.'

    Yagaragaje ko hari ubwo ushobora gushaka gushwanyaguza umuntu mu bigaragara inyuma ariko umutima n'ibitekerezo ntibishobora gushwanyaguzwa uko ubonye kuko Abanyarwanda bahisemo kumenya guharanira ukuri.

    Yakomeje ati 'Twize guca bugufi, kubaha ariko iyo bigeze ku kudusuzugura turakwirengagiza ntabwo dufite guhangana nawe turakureka. Igihugu cyacu gishobora kuba ari igito ariko ntabwo turi bato.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko n'ubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko abaturage bacyo atari gito bityo ko nta cyabasha kubashwanyaguza kuko n'ubikoze birwanaho.

    Ati 'Igihugu cyacu gishobora kuba ari gito ariko ntabwo turi abaturage bato. Ntabwo wabasha kudushwanyaguza, nubikora tuzirwanaho utungurwe. Niyo mpamvu twavuye ku busa, nuko twanze gushwanyaguzwa n'abashakaga ko duhera hasi.'

    Paul Kagame kandi yagaragaje ko Demokarasi ijyanye n'uburenganzira bwo kwihitiramo itagenda neza kubera ko hari uwagendeye ku mahame yategetswe.

    Perezida Kagame yagaragaje ko abanyamakuru bibumbiye hamwe ngo basebye u Rwanda bataye umwanya w’ubusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barata-umwanya-w-ubusa-perezida-kagame-agaruka-ku-mushinga-wa-rwanda-classified

  • Nyakatsi yabaye amateka, ibyo gusuhukira mu B… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, agaruka kuri byinshi bitandukanye bijyanye.

    Muri iki kiganiro ariko hanabayeho guha umwanya abaturage binyuze ku murongo wa telefone kugira ngo nabo batange ibitekerezo byabo.

    Uwitwa Nshimiyimana Adrien wo mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Karere ka Burera mu murenge wa Butaro hafi y'ibitaro mpuzamahanga bya Butaro yahamagaye ashimira Perezida Kagame ku kuba yaratangije Urugamba rwo kubohora igihugu anavuga ko abasebya u Rwanda ari ipfunwe riba ribibateye ry’ibyo basize bakoze.

    Ati: “Ndabanza kubashimira cyane ko mwatangije urugamba rwo kubohora igihugu none igihugu kikaba kigeze aheza kandi mugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyo byose ndabibashimira kandi ndabamenyesha ko abangaba birirwa bavuga hirya no hino kuri za radiyo, abongabo ni ipfunwe ry’ibyo bakoze.

    Ni umujinya kuko igihugu cyacu barakishe murakizura none kubera ipfunwe baba bafite ry’ibyo bakoze baba bashaka kujya kwishyira hamwe ngo batuyobye.

    Ariko abaturage, abanya Burera cyane cyane turi maso kuko ntabwo tuzabemerera kuko ntabwo twakongera kwemera ko igihugu cyacu cyongera gupfa, kandi ndashimira Imana yabaduhaye Nyakubahwa Perezida wa Repubilika.”

    Nshimiyimana Adrien yakomeje ashimira Perezida Kagame ko yabakuye muri nyakatsi y’amazu ndetse niyo ku buriri.

    Ati” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Abanya-Burera hano i Butaro mu mirenge 17 igize akarere ka Burera turagushimira cyane ko wadukuye muri nyakatsi y'amazu n’iyo ku buriri ku buryo cya gishanga kitwa Kamiranzovu na Rwarugezi twahiragamo ibikangaga byo kuryamaho, ubu dusigaye turyama kuri matera.

    Cya gishanga cya Kamiranzovu waragitunganyije neza ari na byo bitera ipfunwe n’ishyari abo bicanyi, urangije kugitunganya ubu gisigaye cyera gukuba inshuro 10. “

    Yavuze ko hari n’ibindi byinshi yabagejejeho birimo no kubakiza amavunja ndetse akaba yaranabubakiye Kaminuza.

    Undi muturage nawe wahamagaye witwa Habineza Fidele wo mu Karere ka Nyaruguru akaba Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri n'amagana atandatu, yashimiye Perezida Kagame avuga ko yabubakiye uruganda none bakaba bamaze kwiteza imbere.

    Ati” Nshimiye Perezida wa Repubilika cyane bihebuje mu izina ryabo banyamuryango ku gitekerezo yagize cyo kudushyira hamwe tugahinga icyayi cyaduteje imbere, akatwubakira uruganda ubungubu rwose twiteje imbere.

    Icyayi cyagize umuturage wa Nyaruguru umuntu uhora akorakora ku ifaranga ku buryo bworoshye. Icyo ngicyo turakimushimiye mu buryo bworoshye.

    Turamushimira ku muhanda wa kaburimbo yubatse uva i Huye ukagera ku Munini, turashima kandi uburyo kwivuza byoroheye abaturage ba Nyaruguru bitewe n’imishinga itandukanye Umukuru w’Igihugu yagiye ashyira mu karere kacu ka Nyaruguru”

    Yakomeje avuga ko mbere akarere ka Nyaruguru kari karishwe n’inzara abaturage basuhukira i Burundi, gusa kuri ubu bikaba byaravuyeho ndetse anavuga ko yabubakiye ibitaro byiza byo ku Munini.

    Perezida Kagame muri iki kiganiro yavuze ko ibyiza ku banyarwanda biri imbere, ko bazabona ibindi byiza kurushaho. Ni ikiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144103/nyakatsi-yabaye-amateka-ibyo-gusuhukira-mu-burundi-biracika-abaturage-barashima-perezida-k-144103.html

  • Perezida Kagame yagaragaje itangazamakuru nk… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yongeye kubyitsaho mu kiganiro yagiranye n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.Iki kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bya Leta n'iby'igenga hafi ya byose bikorera mu Rwanda.

    Perezida Kagame yasabye Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore Cleophas gushaka uko ururimi rw'Ikinyarwanda rwasigasirwa n'umuco nyarwanda ukabugwabugwa.

    Ati: “Nsigaye mbivuga kenshi n’ubu ndabisubiramo, Barore mushake ukuntu umuco w’ururimi rwacu udacika ukaba ikiraro cy’imvange. Uvuga icyongereza avuge icyongereza, uvuga igifaransa avuge igifaransa nubwo babivuga nabi. Ngira ngo muzashyireho porogaramu.

    Buriya kera nkiri umwana ndi impunzi mba mu buhungiro, uko nize ikinyarwanda kenshi usibye ababyeyi batubwiraga Ikinyarwanda kuko ni na cyo bari bazi. 

    Dutangira amashuri abanza na bwo twigaga ikinyarwanda ariko icyatumye menya Ikinyarwanda nubwo kitari kinshi cyane ariko kirumvikana ,hari ikiganiro najyaga nkurikirana kuri Radio Rwanda”.

    Yakomeje agaragaza ko bidakwiriye kubona abantu batazi ikinyarwanda, noneho bikagora kurushaho kusanga bavuga n'indimi z'amahanga nk'icyongereza n'igifaransa nabyo batabizi.

    Perezida Kagame yavuze nubwo atari ari mu Rwanda, yize Ikinyarwanda agikuye ku kuba ababyeyi be ari cyo bavugaga, ariko na none akabifashwamo n'itangazamakuru.

    Yavuze ko binyuze mu kiganiro kitwa 'Ese wari uzi ko?', yabashije kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kandi si rwo gusa ahubwo yabashije no kumenya imiti gakondo ya Kinyarwanda.

    Yavuze ko yamenye ko inyarabarasanya yomora igisebe kandi ikifashishwa bigakunda, aho atabashaga kubona ubundi buvuzi muri za 1983 kubera urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Perezida Kagame ati: 'Urubyiruko rwacu wumva ikinyarwanda bavuga kikakuyobora, niba ari ukujya mu Kiliziya buri kintu cyose cyabaye guhereza.'

    Yavuze ko hari igihe wumva umuntu avuga ngo ‘yampereje inka’, ibintu bifutamye kuko ubundi mu Kinyarwanda kiboneye baravuga ‘yampaye inka’.

    Yagaye kandi abantu bazi Ikinyarwanda ntibakivuge neza ahubwo bakakigoreka bibwira ko ari ‘ubusitari’, ati: 'Abantu bibwira ko kubigoreka ukabivuga gutyo ari ubusitari.'

    Yavuze ko niba binasaba amafaranga yashakwa bigakorwa hakigishwa Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko na none avuga ko utakangura umuntu wisinzirije. Ati: 'Ariko ntabwo nakwishyura umuntu ngo ye kugoroka.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamakuru nabo bakabaye batanga urugero rwiza ariko nyamara usanga nabo ubwabo badakoresha Ikinyarwanda uko bikwiriye.

    Perezida Kagame yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ikinyarwanda n’umuco

    Abera Martina na Barore Cleophas Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru ni bo bayoboye ikiganiro, aha bari kumwe na Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144101/perezida-kagame-yagaragaje-itangazamakuru-nkisoko-yiterambere-ryumuco-nururimi-rwikinyarwa-144101.html

  • Abo si Imana yaturemye – Perezida Kagame yasubije abashaka kugenera u Rwanda uko rubaho – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2024 mu kiganiro yagiranye n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), ikiganiro cyayobowe na Cléophas Barore, usanzwe ari n'Umuyobozi Mukuru w'uru rwego afatanyije na Abera Martina.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Abandi baza bagira ibyo batubwira ko ari byo dukwiriye, ibyo bazajye babyibwira, babibwire ababo cyangwa ab'ahandi, abo si Imana yaturemye. Barabivuga n'ejo uzabisanga nibucya turabisanga.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n'ibibazo biturutse hanze yarwo, bigasanishwa n'imibereho y'Abanyarwanda, ibyaje kurangira bivuyemo akaga.

    Ati 'Urebye amateka mabi y'u Rwanda [ya Jenoside yakorewe Abatutsi] mu 1994, ntabwo ari Abanyarwanda gusa, ahubwo bashyizwe muri iyo nzira yo kwangana, kwibonamo ko batandukanye igihugu gihera aho ngaho kiradindira.'

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari ko Isi iteye, Abanyarwanda badakwiriye kwemera ibibagiraho ingaruka mbi.

    Yavuze ko umurongo wafashwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na wo Igihugu kiganishamo, ha handi Abanyarwanda bagomba kumva ko batabaho babeshejweho n'abandi.

    Ati “Ayo ni amahitamo ashingiye kuri ibyo. Ikindi ni ukubaka ubuzima bwacu bujyanye n'ayo mahitamo. Ntabwo wahitamo gusa ngo nurangiza wicare utegereze icy'Imana izagushyira mu biganza. Ibyo biganza yabiguhaye ngo ubikoreshe, ushobore kuba umuntu muzima nk'uko yabigennye.”

    Yavuze ko ibyo ari byo bikwiriye guha Abanyarwanda urugendo n'icyerekezo baganamo, nk'uko amateka yahindutse ngo abantu barusheho gutera imbere bigakurikizwa.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwishimira ibyo bagezeho kandi bagaharanira kugera ku byo bifuza, 'inkunga abantu badutera mu gufatanya natwe ikiyongera kuri ibyo.'

    perezida kagame yavuze ko ntawe ukwiriye kugenera u Rwanda uko rubaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-si-imana-yaturemye-perezida-kagame-ku-bifuza-ko-abanyarwanda-bakomeza