Byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi ku wa 17 Kamena 2024.
Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice nibwo umurambo w'uyu mugabo wabonetse munsi y'urutoki, nyuma y'umunsi umwe umugore wa nyakwigendera atanze amakuru ko yabuze umugabo we.
Uyu mugore bivugwa ko yabanje kwigira nyoni nyinshi, avuga ko umugabo yari yabuze none akaba abonetse yapfuye, ariko abaturage n'ubuyobozi bakurikiranye basanga uyu mugabo yiciwe munsi ye, ajugunywa aho munsi y'urutoki.
Umwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bageze aho byabere bari kumwe n'uhagarariye Polisi, uhagarariye ingabo n'uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
Babajije umugore wa nyakwigendera impamvu avuga ko umugabo we yiciwe ahandi akajugunywa munsi y'urutoki, kandi bigaragara ko nkuta z'inzu yabo hari amaraso avuga ko umugabo we yatahanye n'abandi bagabo, abo bagabo bafungirana uyu mugore mu nzu kugira ngo babone uko bica umugabo we.
Abayobozi bamubajije impamvu atanditse ubutumwa bugufi atabariza umugabo we, Niyonkuru abura icyo asubiza yemera ko ariwe wamwishe afatanyije n'undi mugabo nyuma bashaka umuntu wo guterura umurambo no kujya kuwujugunya.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari, mu gihe iperereza rikomeje.
Uyu mugore n'umugabo we wari ufite imyaka 42 bafitanye abana babiri. Bikekwa ko uyu mugore yacaga inyuma umugabo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kumwicisha.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugore-akurikiranyweho-kwicisha-umugabo-we




















Yakubu Issah w’imyaka 26 yahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 23 akaba yemeje ko nta byinshi yavuga ahubwo abenshi bazamubona mu kibuga. Yagize Ati” Mbere na mbere nishimiye kuba ngeze mu Rwanda ntabwo navuga byinshi kuko umupira ugaragarira mu kibuga. Ikipe ya Police FC ni ikipe nziza kandi nizeye ko nzayifasha kugera kuri byinshi.
Yakubu Issah yavukiye mu gihugu cya Ghana, aho yamenyekanye mu ikipe ya Dreams FC, aza kujya mu ikipe ya ES Bafing yo muri Cote d’Ivoire, ariho yavuye yerekeza mu ikipe ya Stade Malien.
