Blog

  • Ampersand na BYD byinjiye mu mikoranire izasiga hakozwe moto z'amashanyarazi ibihumbi 40 – #rwanda #RwOT

    Ni moto zizaba zabonetse bitarenze 2026 zikazakoreshwa mu Rwanda no muri Kenya, muri gahunda ya Ampersand yo kwimakaza ubwikorezi butangiza.

    Uretse kutangiza ikirere, indi mpamvu yatumye Ampersand ishora muri iyi mirimo ni ugufasha abatwara abagenzi kuri moto kungukirwa byuzuye n'ibyo bakora kuko moto z'amashanyarazi zibungura byibuze inyungu igera 45% ugereranyije na moto zikoresha amavuta.

    Kuri iyi nshuro iyi mikoranire y'ibyo bigo izafasha Ampersand kugira ahamirwe yo kwifashisha ubunararibonye bwa BYD mu gukora batiri nto ndetse zihendutse.

    Umuyobobozi wa Ampersand, Josh Whale yagaragaje ko gufasha abatwara moto zibarirwa muri za miliyoni gukangukira izikoresha amashanyarazi ari wo mushinga wa mbere mu ya mwamba iri gufasha mu kubungabunga ikirere.

    Ati 'Ibyo kandi bizafasha abatwara izo moto kuramira cyangwa kuzigama arenga miliyoni 600$ buri mwaka, ibizatiza umurindi ubukungu butangiza ibidukikije.'
    Umuyobozi muri BYD, Sihai Zhang ahamya ko 'gukoresha moto z'amashanyarazi muri Afurika ari yo ntambwe ya mbere y'ingenzi izatuma isoko ryose ryo mu Majyepfo y'Isi riziyoboka.'

    BYD ikomeje guhura n'imbogamizi zitandukanye mu bijyanye no kwagukira mu bihugu bitandukanye nyuma y'uko Amerika n'u Burayi byurije imisoro kuri bene ibi binyabiziga bituruka mu Bushinwa.

    Kuri ubu Afurika ni yo ishobora gufasha iki kigo kwagura ibikorwa byacyo cyane ko cyanatangiye, kuko cyamaze gushinga urundanda muri Kenya.

    Bigenze neza uyu mwaka byitezwe ko ruzakora ibinyabiziga 500 bikoresha amashanyarazi, mu mwaka utaha kigateganya ko kizakora 4000 bya bisi n'imodoka nto.

    Ni umurongo na Ampersand yiyemeje aho ishaka kubyaza amahirwe isoko rya moto muri Afurika, aho biteganywa ko mu mpera za 2024 rizaba rigeze ku gaciro ka miliyari 4,87$.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byabonye amahirwe ari mu bwikorezi butangiza rugikubita, rushyiraho na politiki zibworohereza nko gukuriraho imisoro ibi binyabiziga.

    Kugeza uyu munsi Ampersand ikora moto z'amashanyarazi ikazikoresha mu Rwanda na Kenya, aho ifite sitasiyo zihindurirwamo batiri 18 muri Kenya na 27 mu Rwanda.

    Ampersand igaragaza bigenze neza 2024 yasiga zimaze kugera ku bihumbi 10 mu Rwanda.

    Ampersand Rwanda ikomeje guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ampersand-na-byd-byinjiye-mu-mikoranire-izasiga-hakozwe-moto-z-amashanyarazi

  • Nziza Francis yerekeje i Paris mu bitaramo n… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Abo bana’ yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, mu rugendo rugamije gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki we babarizwa muri kiriya gihugu.

    Ni ubwa mbere agiye gutaramira muri kiriya gihugu. Ariko si ubwa mbere agiye gutaramira hanze y'u Rwanda, kuko yajyanye na Massamba Intore mu bitaramo bakoreye mu gihugu cy'u Bushinwa hizihizwa umubano iki gihugu gifatanye n'u Rwanda.

    Uyu muhanzi yanaherekeje Louise Mushikiwabo mu Mujyi wa Armenia muri Asia, ubwo yiyamamarizaga ku nshuro ye ya mbere kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

    Nziza Francis yabwiye InyaRwanda ko yerekeje mu Bufaransa mu rugendo rugamije kuririmba mu birori yatumiwemo n'umuryango w'inshuti ye. Ati 'Hari umuryango w'inshuti wantumiye kugirango mbashe gutaramana nawo mu birori bya Yubire y'umubyeyi wabo.'

    Ku ruhande rw'ibyo, uyu muhanzi avuga ko azakora kuri Album ye nshya ari gutegura aho ari gukorana na Producer Guet Mulumba mu kuyitunganya.

    Ati 'Ku ruhande rw'umuziki harimo gukora kuri Album yanjye iri gukorwa na Producer Guet Mulumba w'umuhanga nzabonana nawe tubinoze neza ubundi nkomereze mu Mujyi wa Louvre muri Paris n'ubundi ntaramane na bamwe mub ahatuye ubundi ngaruke mu Rwanda aho ndi gutegura Album nzabagezaho vuba mu gitaramo kizaba aricyiza pe.'

    Nziza avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo 10 zivuga u Rwanda ndetse n'umuco warwo bigahuzwa n'Imana cyane ko 'ariyo yaduhaye uyu muco mwiza twirata urimo ibyiza byinshi bituma tubaho tunezerewe.'

    Uyu muhanzi yerekeje mu Bufaransa mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Inkotanyi Cyane” igaruka kuri Perezida Paul Kagame n'umuryango FPR- Inkotanyi.

    Nziza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo zirimo 'Ubahiga' na 'Ni mwizihirwe' yahimbiye Mukuru we Nshutinzima Eric n'umugore we Umubyeyi Carine ku munsi w'ubukwe bwabo ari nabo bamushyigikiye mu kuyikora.

    Ni umwe mu bahanzi bazi gucuranga gitari na piano, by'umwihariko inanga Nyarwanda yamugejeje mu bihugu bitandukanye nko mu Bushinwa, Armenie, Tanzania, Uganda n'ahandi.

    Incamake ku buzima bwa Nziza Francis

    Nziza Francis ni umugabo wubatse kuko afite umugore. Yavutse ku wa 21 Nyakanga 1989 akaba yaratashye mu Rwanda mu gihe Inkotanyi yanaririmbye zabohoraga Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umwana wa Gatatu mu bana batatu b'abahungu basigaye kuko bamwe mu bo bavukanaga batagihari. Yavukiye mu cyahoze ari Zayire aho Sekuru yari yarahungiye 1959.

    Avuka mu muryango w'Intore cyane kuko Sekuru Mahuku Antoine yari umusizi n'Intore ikomeye mu Ntore za Nturo.

    Afite Sekuruza wari ukomeye mu busizi n'inganzo kuko yari umuririmbyi i Bwami kwa Rudahigwa yanamujyanye mu bantu 12 ubwo bajyaga mu Bubiligi we yitwaga Paul Munzege.

    Nziza Francis ni umuhanzi wabitangiye akiri muto ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu mu 2007.

    Icyo gihe yifatanyije n'abandi bana bakora Itorero baryita 'Inkumburwa' ari we wari ushinzwe kurihimbira indirimbo bataramiye henshi mu birori by'Igihugu, mu bukwe n'ahandi.

    Kubera kubifatanye n'ishuri byatumye abihagarika ubwo yari agiye mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye, abisubukura ageze ku kigo Aparpe College hafi no ku Mukamira.

    Yahise ashingwa Itorero ry'aho araritoza ndetse arihimbira n'imivugo berekaniye mu birori bitandukanye.

    Uyu muhanzi yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare aho yize Icungamutungo n'Ikoranabuhanga. Ari muri Kaminuza yabaye mu Itorero 'Indangamuco' rya Kaminuza. 

    Niho yatangiriye urugendo rwo kwikorera indirimbo ze nk'umuhanzi wigenga, ndetse ni umwe mu bagize Gakondo Group irimo Masamba Intore, Jules Sentore, Teta Diana, Ngarukiye Daniel, Michael NGabo n'abandi.


    Nziza Francis yerekeje mu Mujyi wa Paris mu Bufatansa mu bitaramo bikomeye


    Nziza yatangaje ko mu gihe azamara mu Bufaransa azakora indirimbo ziri kuri Album ye nshya


    Nziza yagaragaje ko ibi bitaramo bye bya mbere mu Bufaransa bizamufasha kwagura inganzo ye


    Nziza amaze igihe akorera ibitaramo mu Rwanda ahantu hanyuranye bishamikiye ku muco w'abanyarwanda 


    Nziza Francis yitwaje inanga muri ibi bitaramo agiye gukorera mu Bufaransa no kuririmba muri Yubile y’imyaka 50 y’umwe mu miryango


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INKOTANYI CYANE' YANZIZA FRANCIS

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WARABOHOWE' YA NZIZA FRANCIS

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144174/nziza-francis-yerekeje-i-paris-mu-bitaramo-no-kurangiza-album-ye-amafoto-144174.html

  • Filime yuruhererekane Shuwa Dilu yuzuye ur… – #rwanda #RwOT

    Shuwa Dilu yakinywe n’abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyane cyane muri filime z'urwenya (comedy) ari bo Gratien Niyitegeka wakinnye nka Superi, Ramadhan Benimana wakinnye nka Waxi, ndetse na Eric Nsabimana wakinne nka Londoni.

    Ni seri ivuga ku buzima bw'abasore batatu Superi, Waxi na Londoni bakodesha inzu kugira ngo bagabane igiciro cy'ubuzima bwa Kigali buhenze. Gusa buri umwe aba afite imyitwarire itandukanye n'iyundi.

    Superi ni we uba ari umuyobozi w'urugo, mu gihe Waxi we aba akora akazi k'ubukomisiyoneri, mu gihe Londoni we aba ari umukozi wabo wo mu rugo, ukunda gukora amakosa menshi.

    Iyi filime yayobowe na Niyoyita Roger, ifite ibice bibiri (2 seasons). Biteganyijwe ko izagira ibice birenze bine (4 seasons). Yasamiwe hejuru na cyane ko yamamajwe bikomeye na Canal+ nyiri Zacu Tv yakoze iyi filime.

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Nelly Wilson, yatangarije inyaRwanda ko iyi filime yuzuye urwenya, ikaba yarakinywe n'ibyamamare muri sinema mu Rwanda, ntakabuza abanyarwanda bazayikunda.

    Shuwa Dilu igaragaramo bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare muri sinema, yatangiye gukorwa no gutunganwa mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, ikaba yatangiye kwerekanwa ku wa Mbere tariki 17/06/2024 kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3, na 38.

    Iyi filime itambuka buri munsi kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa moya z'ijoro, igasubiraho na saa Tatu n’igice z’ijoror (21:30). Wagura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo ukomeze kureba ibice byose nta nikimwe kigucitse!

    Shuwa Dilu yakiranywe yombi n’abakunzi ba sinema nk’uko bigaragazwa n’abari kuyireba. Igice cyayo cya mbere cyarebwe cyane yaba kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Youtube honyine, mu masaha macye aka gace karebwe n’abarenga ibihumbi 70.

    Eric Nsabimana uri mu byamamare muri sinema akina muri Shuwa Dilu ari Londoni

    Niyitegeka Gratien akina yitwa Superi muri filime yitwa “Shuwa Dilu”

    Ramadhan Benimana akina yitwa Waxi muri “Shuwa Dilu”

    Filime y’uruhererekane “Shuwa Dilu” yakiranywe yombi n’abakunzi ba filime nyarwanda

    “Shuwa Dilu” yerekanwa gusa kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3 na 38

    REBA UDUCE TW’IYI FILIME TUMAZE GUSOHOKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144172/filime-nyarwanda-yuruhererekane-shuwa-dilu-yuzuye-urwenya-rwinshi-yatangiye-kwerekanwa-vid-144172.html

  • Abasore n’inkumi bakiri bato bavuga rikumvika… – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba basore n'inkumi, bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo nka Instagram, Twitter, TikTok ndetse na Youtube bakamamaza ibikorwa runaka kandi ijwi ryabo rikumvikana cyane bitewe n'uko bamaze kubaka izina mu buryo bwabo bwihariye.

    Dore bamwe muri uru rubyiruko rwakuye amaboko mu mufuka InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi:

    1.     Zuba Mutesi


    Zuba Vanessa Mutesi ari mu bakobwa bakunda u Rwanda bikomeye, yize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko aza kugaruka mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu kubaka urwamubyaye.


    Izina ry'uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, ryamamaye cyane mu kuyobora ibirori n'ibitaramo bikomeye nk’icyo Joshua Baraka aheruka gukorera mu Rwanda, ibyaherekeje imikino ya BAL yaberaga mu Rwanda muri BK Arena minsi ishize, ibitaramo bya Trace Awards&Festival byabereye muri Camp Kigali ndetse ubwo DJ Kamo Mphela aza mu Rwanda nabwo niwe wakiyoboye n'ibindi.

    Uyu rero ari mu bagezweho muri iki gihe kandi akomeje gukoresha ijwi rye mu bikorwa bimubyarira inyungu haba ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.

    2.     Nishimwe Naomie



    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, ni umwe mu bakobwa bagezweho kandi bavuga rikijyana muri iki gihe. Abinyujije mu biganiro bye byo gusetsa, ibijyanye no gutembera ndetse no kwigisha abantu iby'ibirungo by'ubwiza ndetse n'ibindi ashyira ku muyoboro we wa YouTube, akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri uyu mwaka.

    3.     Kimenyi Tito


    Kimenyi Tito umaze kwandika izina rikomeye kuri TikTok no kuri Instagram ni umwe mu rubyiruko rwiyemeje kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko akabikorera kuri TikTok mu mashusho magufi ashyiraho asekeje. Kimenyi w'imyaka 24 y'amavuko, ari mu basore bagezweho kubera ibi bikorwa bye ndetse no kuba yarahuje imbaraga na Judy nawe uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe. 


    Mu 2022, Kimenyi yegukanye igihembo cy’umu-influencer mwiza w’umwaka ku rubuga rwa TikTok.

    4.     Kathia Kamali


    Kathia Kamali wamenyekanye cyane mu itsinda rya Mäckenzie ni umwe mu byanyarwandakazi bakomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda ndetse mu ntangiriro z'uyu mwaka yiyongeye mu byamamare byo mu Rwanda bikomeje kubyaza umusaruro urubuga rwa Youtube.

    5.     Ngabo Karegeya


    Alexis Ngabo Karegeya w'imyaka 28 yavukiye anakurira mu Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Uburengerazuba, ari mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu gisata cy'Ubukerarugendo.


    Kugeza ubu binyuze mu mushinga yatangije wa Visit Bigogwe, abanyarwanda n'abanyamahanga basigaye bagenderera aka gace k'ubukerarugendo bushingiye ku muco.


    Uyu musore aherutse gutangaza ko yifuza ko mu myaka itari myinshi byibuze Bigogwe izaba ivugwa nk’uko abantu batekereza Nyungwe, Akagera na Pariki y’Ibirunga. 

    6.     Umukundwa Cadette



    Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga akaba umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, ni umwe mu bakiri bato bakomeje kwigaragaza neza ku mbuga nkoranyambaga kandi gukoresha neza izina ryabo mu mirimo ibateza imbere.

    7.     Teta Nice


    Abinyujije mu biganiro ashyira ku muyoboro we wa YouTube bijyanye n'imibereho ye ya buri munsi, Teta Nice akomeje kwigarurira imitima ya benshi, kandi ibyo akora byigisha benshi nk'uko bigaragara mu bitekerezo abamukurikira bagenda bamugezaho.

    8.     General Benda


    Umubyinnyi umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga nka General Benda, ari mu babyinnyi bagezweho by'umwihariko mu rubyiruko, kandi akomeje gukoresha ubuhanga bwe n'ubwamamare bwe mu bikorwa bimwinjiriza ariko kandi bifitiye sosiyete akamaro.

    9.     Sol Solange


    Nishimwe Solange [Sol Solange] umaze kubaka izina mu bikorwa by'ubukerarugendo, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga aho agenda asangiza mu buryo bwihariye abazikoresha ubwiza bw'u Rwanda.


    Avuga ko yifuza kubona ibyo akora byaguka bikagera kure bikamugirira umumaro bikawugirira n'abandi bakunda ibirebana no kubara inkuru n'ubusizi muri rusange, agaragaza ko atari urugendo rworoshye yifuza gukomeza kubona abamufasha kugeza kure ibyo yatangiye. Akora imirimo itandukanye irimo ubusizi, ubuhanzi n'ubuvuzi.

    10. Frank Axel


    Franck Axel ni gafotozi kabuhariwe ubimazemo igihe wamamaye cyane mu gufotora ibyamamare bitandukanye birimo na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye abikesha ifoto ze nziza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144173/abasore-ninkumi-bakiri-bato-bavuga-rikumvikana-ku-mbuga-nkoranyambaga-mu-rwanda-144173.html

  • APR FC yasezeye ku bakinnyi 4, babiri barimo Niyigena Clement byasabye kwandika ibaruwa bongererwa amasezerano #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Buregeya Prince, APR FC yasezeye ku bakinnyi 4 ni mu gihe Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clement bongerewe amazezerano y’imyaka ibiri.

    Ba myugariro Rwabuhihi Aime Placide, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian ndetse na rutahizamu Bizimana Yannick ni bo APR FC yasezeyeho nubwo byari bizwi ko batazakomezanya n’iyi kipe.

    Iyi kipe kandi ikaba yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Nshimiyimana Yunusu ukina mu mutima w’ubwugarizi.

    Yanongereye kandi amasezerano Niyigena Clement wari wabanje kugora iyi kipe kuko byatwaye iminsi.

    Niyigena Clement amakuru avuga ko yabanje kugora APR FC ndetse arayinaniza aho yari yayiciye ibihumbi 70 by’amadorali n’umushahara w’ibihumbi 5 ku kwezi ni mu gihe yo yamwemereye umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorali n’ibihumbi 30 by’amadorali nka “signing fees”.

    Ibi ariko yabikoraga na none kuko yavugaga ko hari amakipe hanze y’u Rwanda amwifuza ndetse harimo n’iyo mu Bubiligi cyane ko we yumvaga ashaka kujya gukina hanze y’u Rwanda.

    APR FC yamusabye no gukina umukino wa Rayon Sports ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko aranga avuga ko atakina nta masezerano.

    APR FC byabaye ngombwa ko iba imuhaye umwanya ndetse bikaba bivugwa ko yari yanatangiye gutekereza ku musimbura we mu gihe yaba agiye.

    Niyigena Clement nyuma yo kubona ko amakipe yari yiteze ko yasinyira hanze y’u Rwanda bitagikunze yahise yandikira APR FC ayibwira ko basubukura ibiganiro n’ibyo bamuha yemera kubifata kuko amakipe yo hanze y’u Rwanda yendaga kwerekezamo bitagikunze.

    APR FC yasezeye ku bakinnyi bane

    Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clement bongereye amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezeye-ku-bakinnyi-4-babiri-barimo-niyigena-clement-byasabye-kwandika-ibaruwa-bongererwa-amasezerano

  • Itegeko Nshinga, irigenga umuryango, iry'ingabo n'iry'umurimo: Amategeko 10 akomeye yatowe n'Abadepite muri manda ishize – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Nzeri ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z'Abadepite 80 bari bagiye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko, yabahaye umukoro urimo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku buryo abaturage bagezwaho ibyo bemerewe ndetse anabasaba kujya begera abaturage nk'uko babikoze mu bihe byo kwiyamamaza.

    Ubwo Umutwe w'Abadepite waseswaga, uwari wawo, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko bagize uruhare mu gutora amategeko 392, arimo n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryavuguruwe kugira ngo amatora y'Abadepite ahuzwe na ya Perezida wa Repubulika, byanatumye hiyongeraho umwaka umwe ku gihe manda y'Abadepite yari kurangirira.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka muri amwe mu mategeko Manini, bigendanye n'ingaruka agira ku buzima bw'igihugu n'abagituye, yatowe muri manda ya kane y'Umutwe w'Abadepite mu myaka irenga itanu yari imaze muri izo nshingano.

    Itegeko Nshinga

    Mu 2023 Inteko Ishinga Amategeko yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 nk'uko ryari ryaravuguruwe muri 2015.

    Mu ngingo zavuguruwe harimo iyo guhuza amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

    Igena ko itora ry'Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y'amazina ndakuka y'abakandida batangwa n'imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, ribera umunsi umwe n'irya Perezida wa Repubulika.

    Itegeko rigenga abantu n'umuryango

    Ku wa 30 Gicurasi 2024 Abadepite batoye itegeko rigenga abantu n'umuryango. Imwe mu ngingo zavuzweho cyane muri iryo tegeko ndetse ikanagibwaho impaka ni iyemerera umuntu ufite imyaka 18 kuba yakemererwa gushyingirwa.

    N'ubwo amategeko y'u Rwanda agena ko umuntu wemerewe gushyingirwa aba afite imyaka 21, Itegeko rishya riteganya ko ufite imyaka 18 ushaka gushyingirwa azajya abyemererwa harebwe impamvu zumvikana, bikemezwa n'umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu karere.

    Ikindi gikubiye muri iryo tegeko ni uko riteganya ko mu gihe abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kwishyiriraho uburyo bwo gucunga umutungo w'urugo rwabo aho kugendera ku buryo bwari busanzweho.
    Iryo tegeko kandi riteganya n'ibirebana na gatanya zikomeje kwiyongera.

    Igitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite yatoye itegeko rihindura iryo mu 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ndetse n'iryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha rikubiyemo impinduka zitandukanye zigamije kunoza imitangire y'ubutabera buboneye ku banyarwanda.

    Ni itegeko ryagaragayemo impinduka zitandukanye zirimo ko gusambanya umwana byagizwe icyaha kidasaza, hashyizwemo ibyaha bishya ibindi bikurwamo ndetse hagira n'ibigabanyirizwa ibihano.

    Ikindi kigaragara muri iryo tegeko ni ibijyanye no kuba igihano cya burundu gishobora kugabanywa kugera ku myaka 15 ibintu bitashoboraga kubaho.

    Ryanahaye kandi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ububasha bwo gukora ubuhuza no kuba yashyingura dosiye n'ibindi.

    Itegeko ry'Umurimo

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, yemeje itegeko ririmo impinduka zo kugabanya amasaha y'akazi, kubuza umukoresha gusesa amasezerano y'umurimo w'umugore kubera gutwita ndetse n'Ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo.

    Itegeko ryo mu 2018 riteganya ko amasaha y'akazi mu cyumweru ari 45, ariko itegeko rishya ryayagabanyije ashyirwa kuri 40 mu cyumweru.

    Kugabanya amasaha y'akazi byaturutse ku kuba mu isesengura ryakozwe, byaragaragaye ko gukora amasaha menshi bigira ingaruka zitari nziza ku muryango, kuko ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku burere n'uburezi bw'abana.

    Itegeko rigenga ingabo

    Hatowe itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda

    Ku wa 2 Gicurasi 2024 nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, yemeje itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n'imiyoborere yazo.

    Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n'uw'Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije n'ibindi bitandukanye.

    Itegeko rigenga ubutaka

    Mu myaka hafi itandatu bamaze Abadepite kandi batoye itegeko riteganya ko umusoro ku butaka uva ku mafaranga y'u Rwanda ari hagati ya 0 na 300 kuri metero kare ushyirwa kuri 0 Frw kugeza kuri 80 Frw.

    Imisoro ku mitungo itimukanwa yakunze kuvugisha benshi bavuga ko ihanitse cyane, itegeko rikaba ryarateganyaga ko umusoro w'ubutaka ubarirwa hagati ya 0 na 300 frw.

    Itegeko rishya ryatowe ku wa 20 Nyakanga 2023 riteganya ko igipimo cy'umusoro ku butaka washyizwe hagati ya 0 n'amafaranga y'u Rwanda 80 kuri metero kare.

    Igipimo cy'umusoro ku nyubako yagenewe guturwamo cyashyizwe kuri 0,5% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ikibanza bikomatanyije, aho kuba 1% by'agaciro ku isoko by'inyubako yagenewe guturwamo.

    Ku nyubako yagenewe ubucuruzi cyashyizwe kuri 0,3% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza cyayo, aho kuba 0,5% by'agaciro k'inyubako y'ubucuruzi.

    Itegeko ngenga rigena uburyo Inteko Ishinga Amategeko igenzura ibikorwa bya Guverinoma

    Mu mategeko abadepite batoye muri iyo myaka harimo irigena uburyo Inteko Ishinga amategeko igenzuramo ibikorwa bya guverinoma kuko iryagenderwagaho ryari rimaze imyaka irenga 15.

    Iryo ryanengwaga ko riha Inteko ububasha bwo kugenzura Guverinoma ku bikorwa byamaze gukorwa, bikayibuza kumenya ahari ibibazo bikiri kuba ku buryo byakumirwa.

    Impinduka zakozwe ni izigamije kwemerera Inteko kuba abatubahirije inshingano zabo bazajya babiryozwa ari yo biturutseho.

    Irigena imikorere ya Polisi y'u Rwanda

    Hatowe itegeko rigena imikorere ya Polisi y’u Rwanda

    Polisi y'u Rwanda yari isanzwe igengwa n'Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere ya Polisi y'u Rwanda nk'uko ryahinduwe muri 2017 ariko mu 2023 ryaravuguruwe.

    Muri iryo tegeko harimo impinduka eshatu zikomeye zirimo ibihano byerekereye gutoroka Polisi, guha Polisi y'u Rwanda, ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z'umutekano cyangwa iz'ubutabera ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza Ubugenzacyaha.

    Hari kandi no guha Polisi ububasha bwuzuye bw'ubugenzacyaha ku byaha by'impanuka zo mu muhanda.

    Itegeko ryerekeye imikoreshereze y'ingingo z'umubiri w'umuntu

    Abadepite kandi batoye itegeko rigena imikoreshereze y'umubiri w'umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n'ibikomoka mu mubiri w'umuntu ku mpamvu z'ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.

    Itegeko risanzwe ryarimo ibyuho birimo kuba ritagaragazaga ugomba kwishingira ikiguzi cya serivisi zakorewe uwatanze ingingo, ariko muri iri tegeko hateganyijwe ko ikiguzi kizajya cyishyurwa n'ubwishingizi uhabwa yafashe.

    Ikindi ni ukuba imyaka ya ngombwa mu itangwa ry'ingingo, ingirangingo, uturemangingo n'ibikomoka mu mubiri ari 18 aho kuba 21 nk'uko byari bisanzwe.

    Iri tegeko rinagaragaza uburyo umuntu ashobora kwitangaho irage, igihe apfuye hakagira ibice by'umubiri byifashishwa mu kuvura abandi cyangwa gufasha mu bushakashatsi.

    Umubiri w'umuntu wapfuye wabuze bene wo nawo ushobora gukoreshwa.

    Itegeko ryerekeye imiryango itari iya Leta

    Itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, irebana n'igenzura ry'ibikorwa n'imikoreshereze y'imari ni rimwe mu yavuzweho cyane yatowe kuri iyi manda bitewe n'uko imiryango itari iya Leta yahahamuwe na zimwe mu ngingo zikubiyemo.

    Zimwe mu zagiweho impaka ni ivuga ko umuryango udakwiye kurenza 20% by'ingengo y'imari igenewe ibikorwa byawo bya buri munsi muri gahunda z'ibikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha.

    Agace kayo ka gatatu kavuga ko umuryango uteganya gukoresha amafaranga arenze 20% by'ingengo y'imari yawo igenewe ibi bikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha, ugomba kubanza kubitangira impamvu mu nyandiko ishyikirizwa urwego.

    Imiryango itari iya leta yatewe impungenge n'iryo tegeko ko rishobora kuyikoma mu nkokora.

    Uwari Perezida w’Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibyo bateganya gukora byose babigezeho ku kigero gishimishije

    Perezida Kagame ubwo yasesaga Umutwe w’Abadepite ku wa 14 Kamena 2024

    Abadepite basoje manda yabo batoye amategeko 392


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-nshinga-irigenga-umuryango-iry-ingabo-n-iry-umurimo-amategeko-10

  • Umuraperi Rev. Kayumba Fraterne yakoze mu nga… – #rwanda #RwOT

    Rev. Kayumba Fraterne ni umuhanzi akaba n'umupasiteri wasengewe mu mwaka wa 2005. Ni Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Jehovah Tsdikenu Ministries ukorera ivugabutumwa kuri interineri aho asengera abantu batandukanye biganjemo ab'ibyamamare. Bamwe muri bo babyitangiyemo ubuhamya ko bakiriye agakiza binyuze mu kuba yarabegereye akababwiriza.

    Mu myaka yashize, Miss Rwanda 2009 Grace Bahati yatangarije itangazamakuru ko yakiriye agakiza nyuma yo gusengerwa na Rev Kayumba Fraterne wibona mu ndorerwamo ya Pastor John Huge, Rev Natasha wo muri Kenya na Rev Dr. Antoine Rutayisire. Rev Kayumba akunda abahanzi bose ariko cyane cyane Meddy, Pastor Bugembe, Lecrae na Priscilla.

    Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Mureke Ibiyobyabwenge” Ft P Fla & Jack B, “Umukunzi” Ft Diana Kamugisha, “Tora Paul Kagame”, “Holy People”, “Love”, “Ntimugire ubwoba”, “Waratoranyijwe”, “Imbuto” [Ebibala], “Afrika yakoranye na Inspector, Lilian, Ratio Gates & Linda” na “Worship God in hiphop”.

    Kuri ubu yongeye gukora mu nganzo, avuga ibigwi Perezida Kagame anashishikariza Abanyarwanda kuzamutora ku bwinshi ashingiye ku bwa byinshi yabagejejeho. Ati “Tumubuze ntitwatuza, kumubura ni ukwihombya”. Akomeza avuga ko Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda uburezi n’iterambere bityo nabo bakwiriye kumwitura.

    Si abapasiteri benshi bakora nk’ibyo Rev Kayumba yakoze aho yavuze ibigwi Perezida Kagame mu ndirimbo nshya yise “Tora Paul Kagame”. Ibi byatumye tumubaza uko abona Politiki n’Iyobokamana, ndetse n’isano bifitanye mu mboni ze. Rev Kayumba yagize ati “Bifitanye isano cyane kuko ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana”.

    Byakorana gute? Ati “Turakorana kandi tugafashanya kuko icyo duharanira twese ni ukugira umuntu utekanye kandi ufite amahoro. Ikindi twese turi ibiremwa Imana yarenye kandi iduha umurimo wo kuyobora neza abantu Imana yiremeye.

    Umupasiteri ni umushumba kandi mu bo dushumba harimo n’abanyapoliki kuko nabo bubaha Imana. Kandi n’abanyapolitiki, mu bantu bayobora harimo n’abanyamadini. Twese duhuriye ku guhindura isi n’abayiriho bakabaho mu mudendezo bishimye.”

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Rev Kayamba yavuze ko yanditse indirimbo ye “Tora Paul Kagame” ku bw’urukundo akunda cyane Perezida Kagame. Yagize ati: “Perezida Kagame twese turamukunda, kandi ni impano Imana yahaye u Rwanda. Nifuza ko yakomeza kuruyobora. Njye mubona nka Yoshuwa w’abanyarwanda.”

    Umuramyi akaba n’umupasiteri Kayumba Fraterne, yavuze ko ikintu ashimira cyane Perezida Kagame yakoze muri manda ye irangiye ni ‘umutekano w’abanyarwanda’ ndetse n’ibindi byinshi. Ku bijyanye n’icyo yamusaba yagize ati: “Ni ugukomeza ingamba zo gushyigikira ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda.”

    Rev Kayumba Fraterne avuga ko ibyo ashimira Perezida Kagame ni byinshi “ariko ibiri ku isonga ni umutekano igihugu gifite ari wo utuma twese dukora ibyo dushinzwe n'ivugabutumwa ririmo” Ati “Tutamufite, ntitwatekana, abana ntibakwiga, amavuriro n'ibitaro ntibyakomeza kwiyongera, ubuhinzi ntibwasagurira amasoko”.

    Rev Kayumba yavuze ibintu 10 ashimira cyane Perezida Kagame ndetse akaba ari byo ashingiraho amwita ‘Rudasumbwa’ n’Intore Izirusha intambwe, bityo kutamutora ari akaba ukwihombya. Ati: “Yavanye u Rwanda mu icuraburindi, akunda u Rwanda n’abayarwanda, yaciye akarengane, yateje u Rwanda imbere arusubiza ijambo imbere y’amahanga;

    Yatanze uburezi kuri bose, yaciye ubuhunzi acyura impunzi, yimakaje indangagaciro ya ‘Ndi Umunyarwanda’, aca icyatanya abanyarwanda, yashyizeho ubuvuzi kuri bose, yaciye irondakarere n’irondakoko, yahaye amadini ubwisanzure twese dutahiriza umugozi umwe”.

    Perezida Kagame ari mu bakandida batatu bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu, na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu Rwanda.

    Rev Kayumba Fraterne avuga ko Politiki n’Iyobokamana byuzuzanya cyane

    Rev. Kayumba yakoze indirimbo igaruka ku bigwi bya Perezida Kagame

    Jack B ni we uririmba inyikirizo y’indirimbo “Tora Paul Kagame” ya Rev Kayumba

    REBA INDIRIMBO “TORA PAUL KAGAME” YA REV. KAYUMVA FRATERNE FT JACK B

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144169/umuraperi-rev-kayumba-fraterne-yakoze-mu-nganzo-avuga-ibigwi-perezida-kagame-video-144169.html

  • Amashimwe y'abo mu midugudu ya Rwabiharamba, Akayange na Shimwa Paul bakabije inzozi – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyagatare kihariye kugira ubuso bunini buhingwa kandi bwera, ndetse umudugudu n'akagari byako biragutse cyane ugereranyije n'utundi two hirya no hino mu gihugu.

    Mu rugendo rw'isaha n'iminota mike uvuye mu Mujyi wa Nyagatare mu modoka, uba ugeze mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, ahubatswe Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rwabiharamba.

    Uyu mudugudu watujwemo imiryango 120 yimuwe mu mudugudu w'Akayange ahateganyirijwe gukorerwa umushinga ugezweho w'ubuhinzi n'ubworozi buteye imbere.

    Ni umushinga wa 'Gabiro Agribusiness Hub', byitezwe ko uzakorerwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

    Muri iyi gahunda kandi hubatswe umudugudu wa Akayange ugizwe n'inzu 120, n'uwitwa 'Shimwa Paul' wubatswemo inzu 72.

    Ni inzu zubatse mu buryo bukomeye kandi bugezweho, enye zikoze inzu imwe bizwi nka [Four in One]. Buri muryango wahawe inzu y'ibyumba bitatu n'uruganiriro, irimo ubwiherero n'ubwogero mu nzu, igikoni, ubwiherero bwo hanze, amazi n'amashanyarazi.

    Iyi midugudu yose yubatswe mu bice byegereye ibikorwa remezo by'ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk'amashuri, ivuriro n'ibindi.

    Furaha Godfrey, umukuru w'umuryango urimo abana icyenda wahawe inzu muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko ahantu batujwe ari mu bisubizo gusa kuko ibyo bahasanze babyumvaga ahandi batazi ko na bo byabageraho.

    Avuga ko mu buzima batabonaga amazi yo kunywa n'ayo kumesa umwenda wo kwambara, amashuri akaba kure ku buryo umwana yajyaga kwiga ari uko nibura yujuje imyaka irindwi kandi atize amashuri y'inshuke kuko nta ryaharangwaga.

    Ati 'Twararyaga tugahaga ariko iterambere ry'ejo hazaza ntabwo twari turifite. N'imiturire umuntu avuze ko tutari ahantu heza ntabwo yaba aciye igikuba. Twari ahantu haciriritse, umuntu acana agatadowa akumva ni ubwo buzima.'

    'Twari tubayeho umuntu akumva araboshye. Ngeze aha nashimye Imana. Tugezemo hano ducanye amatara yaka, dufata ijoro rya hariya n'amanywa, dufata imvura ya hano n'iya hariya, kuko imvura yaragwaga ukibaza uti noneho irayisiga? Yayisiga ukavuga uti iy'ubutaha ntawe ubizi.'

    Uyu muryango kimwe n'indi ihatuye ivuga ko umudugudu wa Rwabiharamba wegereye amashuri arimo aya Leta n'ayigenga, afite ireme ry'uburezi riri ku rwego rwo hejuru, ivuriro, amazi n'amashanyarazi byose babifite mu nzu zabo.

    Furaha yatangaje ko mu bana be, harimo uri mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, akiri mu mashuri abanza byasabaga kumucumbikishiriza mu bantu baturiye ishuri yigagaho kugira ngo abashe gukurikira amasomo kuko ikigo cyari kure cyane.

    Furaha Godfrey wo mu mudugudu wa Rwabiharamba yagaragaje ko aho bari batuye batabonaga amazi meza

    Mbabazi Jane we yabwiye IGIHE ko amazi bakoreshaga ari ayo mu bidamu [amazi yafatiwe hamwe ajya kuba ikiyaga gihangano], igihe kimwe yabaga ari meza ubundi ari mabi, ariko ubu ngo ubuzima bwarahindutse cyane.

    Ati 'Amazi twari dufite yari ayo mu bidamu, igihe kimwe akaba ari meza ubundi yabaye ibyondo, tukabyihanganira kuko ari yo twari dufite. Ariko tugeze aha ngaha ni ukuri twageze mu bisubizo kuko amazi ari ku miryango yacu, amavuriro ngaya iruhande rwacu, mbega ku byerekeye iterambere, ni ukuri Perezida Paul Kagame ntako atatugize.'

    Ibi abihurizaho na Bataringaya Didace, utuye mu Mudugudu w'Icyitegererezo w'Akayange. Na we avuga ko bahoze baba mu nzu zitameze neza, zitarimo sima, harimo ibintu byinshi bishaje. Akavuga ko ubuzima babagamo butari bushimishije kuko nta bikorwa remezo by'ibanze nk'imihanda myiza byageraga aho bari batuye.

    Imidugudu bubakiwe irimo ibintu by’ibanze byose, kandi yegereye amashuri n’amavuriro

    Bataringaya yabwiye IGIHE ko umunsi bamubwira ko agiye kuza gufata imfunguzo z'inzu nshya, igezweho yabanje kutizera ko iyo nzu yaba ari iye, kugeza ubwo ayirayemo nta n'umukeka kubera ibyishimo gusa.

    Ati 'Baratubwiye bati 'buri muntu najye ku nzu ye', ndafungura ndaza ndyama aha mu ruganiriro, ndagarama ndavuga nti ariko iyi nzu ni iyanjye koko? Mbona nyirayemo umunsi wa mbere, uwa kabiri kugeza n'ubu mfite n'ibikoresho byose kandi ndumva mu mutima wanjye hameze neza.'

    Yaba Bataringaya, Furaha, Mbabazi n'abandi batuye mu Midugudu y'Icyitegererezo ya Rwabiharamba, Akayange na Shimwa Paul bashimira ubuyobozi bw'igihugu bwatekereje kubimurira mu nzu zigezweho kandi zegereye ibikorwa remezo.

    Mbabazi Jane yishimira ko ubu afite amazi meza mu rugo rwe nyamara bakiba aho bari batuye barakoreshaga amazi mabi

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabwiye IGIHE ko hari igihe abaturage bagiye batura bakurikiye ubutaka bwera, ariko kubera uburyo bari batatanye biba ikibazo kubagezaho ibikorwaremezo, ari na yo mpamvu bagiye bimurwa bakajyanwa mu midugudu.

    Ati 'Ku bijyanye n'uyu mushinga [Gabiro Agribusiness Hub] hamaze kwimurwa imiryango 312, n'abo twimuye mbere kimwe na nyuma yaho, ni ibintu bifite akamaro, mu by'ukuri nubwo tuvuga uyu mushinga ariko ni na bwo buryo bwo gutuza abantu kubera akamaro bifite.'

    Meya Gasana avuga ko ahantu aba baturage batujwe hari ibikorwa remezo n'andi mahirwe bakwiye kwihatira kubyaza umusaruro.

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo guteza imbere imyubakire y'Inzu rusange n'izihendutse, mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, Emmanuel Ahabwe yabwiye IGIHE ko uburyo abantu biyongera n'uburyo bagenda batura hasigaye 10% gusa by'ubutaka buteganyirijwe guturwaho mu gihugu hose ugereranyije n'igishushanyo mbonera kigeza mu 2050.

    Ati 'Imidugudu y'icyitegererezo ya Rwabiharamba, Akayange na Shimwa Paul yagiyeho kugira ngo abantu batuzwe neza kubera ko hari icyanya cyuhirwa cyatunganyijwe hariya kugira ngo gihingwe mu buryo bugezweho abantu bashobore kwihaza mu biribwa ndetse banasagurire amasoko yaba aya hano ndetse n'ayo mu mahanga. Ni ubwo buryo byakozwe abantu bakagenda batura bakurikije ahari hafi y'aho bari batuye.'

    Ahabwe avuga ko aba baturage bazaba bafite ibikorwa muri icyo cyanya cyuhirwa, kandi ngo bishobotse no mu bindi bice by'igihugu byajya bikorwa muri ubwo buryo.

    Ati 'Hadakozwe ibishoboka byose wazasanga na bwa butaka bwari bwaragenewe ibindi bikorwa cyane cyane ibitunga abaturage nk'ubuhinzi, ubworozi n'ibindi na bwo abantu babwadukira bakabuturaho.'

    Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, gisaba abatujwe muri iyo midugudu gufata neza inzu barimo kuko ari izabo, bakamenya gukoresha ibikorwa remezo bizigize neza no kubibungabunga.

    Muri rusange hamaze kubakwa imidugudu 253, yose hamwe ituyemo imiryango irenga ibihumbi 30, aho imiryango 7,283 ituye mu midugudu yubatswe ku rwego rw'igihugu n'uturere, na ho imiryango irenga ibihumbi 22 ikaba ituye mu midugudu yagiye yikora.

    Ubutaka bimutseho buri gukoreshwa mu buhinzi bugezweho

    Umudugudu w’Akayange watujwemo abavuye ahari gukorerwa ubuhinzi buteye imbere

    Bubakiwe ibigega by’amazi binini ku buryo batagikora ingendo bagiye kuvoma amazi mabi

    Ahubakwa imidugudu hashyirwaho n’inzira zikoze neza zijya mu rugo

    Hagiye gukorerwa ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-y-abo-mu-midugudu-ya-rwabiharamba-akayange-na-shimwa-paul-bakabije

  • Harvey Mason wa 'Grammy Awards' yagiranye ibiganiro n'abayobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko, RDB na RCB – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Sandrine Umutoni, Umuyobozi Ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Michaella Rugwizangoga, ndetse n'Umuyobozi wa RCB, Candy Basomingera.

    Ni ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko urwego rw'ibijyanye n'imyidagaduro rwarushaho gutezwa imbere mu Rwanda.

    Bibaye mu gihe Harvey Mason Jr n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, cyane ko ariho ha mbere hazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya 'Grammy Awards Africa'.

    Ni ibirori bitegerejwe mu 2025, gusa abayobozi ba 'Recording Academy' isanzwe itegura 'Grammy Awards' batangiye imyiteguro.

    Harvey Mason wa 'Grammy Awards' yagiranye ibiganiro n'abayobozi batandukanye

    Harvey Mason Jr uyobora ikigo cya Recording Academy ari nacyo gitegura Grammy Awards, yasuye u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harvey-mason-wa-grammy-awards-yagiranye-ibiganiro-n-abayobozi-b-u-rwanda

  • FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y'Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n'umukino wa APR FC na Police FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru m Rwanda, FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y'amarushanwa bategura ku bufatanye na Rwanda Premier League ntacyahindutse.

    Ibi bitangajwe nyuma yaho hari amakuru yavugaga ko shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 ishobora kwegezwa inyuma n'ubwo nta mpamvu ifatika yari yatangaje.

    Binyuze ku munyamabanga wungurije akaba n'imuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules yatangaje ko ingengabihe yari yasohotse mbere ntacyahindutse izakomeza gukurikizwa.

    Karangwa yagize ati 'Nakomeje kumva inkuru zivuga ko twimuye itariki yo gutangiriraho shampiyona ya 2024/2025 abandi barabimbaza. Ni muri urwo rwego nifuzaga kubamenyesha ko nta mpinduka yakozwe ku ngengabihe y'Amarushanwa y'umwaka wa 2024/2025 twatangaje mu minsi ishize'.

    Mu minsi ishize nibwo Abanyamuryango ba FERWAFA batangarijwe ko Shampiyona y'umwaka utaha izatangira tariki 18 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

    Ni nako kandi uyu mwaka uzatangizwa n'umukino wa Super Cup uzahuza APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse na Police FC yo yatwaye igikombe cy'Amahoro 2023-2024.

    The post FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y'Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n'umukino wa APR FC na Police FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yashimangiye-ko-ingengabihe-yamarushanwa-ya-2024-2025-izatangizwa-numukino-wa-apr-fc-na-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yashimangiye-ko-ingengabihe-yamarushanwa-ya-2024-2025-izatangizwa-numukino-wa-apr-fc-na-police-fc