Blog

  • Ipfunwe ku Nterahamwe Rugaba Patrick, ikomeje kuzura Akaboze ka #Kangondo na #Kibiraro #rwanda #RwOT

    Abaturage Bimuwe muri Kangondo na Kibiraro bakinijwe Amanegeka ubu baranezerewe
    Abaturage Bimuwe muri Kangondo na Kibiraro bakinijwe Amanegeka ubu baranezerewe

    Nubwo gukangura uwisinzirije bigoye, Reka nongere ngaruke kuri uyu mwana w'Interahamwe Patrick Rugaba ukomeje kubiba urwango mu Banyarwanda agamije kubangisha Perezida Kagame, ngire icyo mubwira.

    Abaturage ba Kangondo na Kibiraro Leta yimuye ibakura mu manegeka yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, bimuwe mu buryo bukurikije itegeko rigena uburyo umuntu yimurwa ku mpamvu z'inyungu rusange.

    Uwimuwe ku mpamvu z'inyungu rusange, itegeko rivuga ko yimurwa nyuma yo guhabwa indishyi ikwiye. Indishyi ikwiye ivugwa mu itegeko ikaba ishobora kuba Amafaranga cg ikindi kintu cyumvikanyweho n'impande zombi.

    Mu gihe kandi ubwo bwumvikane budakunze, itegeko riteganya ko kwimuka bikorwa, ariko utanyuzwe n'indishyi yahawe akitabaza inkiko kugira ngo zikemure icyo kibazo.

    Abagera kuri 70% y'abari batuye muri utu duce twa Kangondo na Kibiraro, igenagaciro ryari ryarakozwe ku mutumgo wabo, ryagaragazaga ko wari ufite agaciro kari hagati ya Miliyoni imwe na Miliyoni 10. ( 1M-10M).

    Abanyarwanda bagezweho ntibakwiye gutura ahantu nk'aha.
    Abanyarwanda bagezweho ntibakwiye gutura ahantu nk'aha.

    Mu rwego rwo kwirinda ko Aba baturage bimurira akajagari ahandi, kandi bakaguma gutura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, Leta yabimuriye mu mazu meza akomeye yujuje ibikorwa remezo bikenerwa ( Amazi, umuriro, amasoko, amavuriro…) yubatse mu Busanza, inzu ihendutse muri zo ikaba ifite agaciro ka miliyoni 17, kandi buri muturage yahise ahabwa icyangombwa cy'ubutaka iyo nzu yubatseho.

    Nkwibutse kandi ko abataranyuzwe n'ingurane bahawe , bagannye inkiko ndetse inkiko zibakemurira ikibazo cyabo ku bari bafite ishingiro ry'ibyo basabaga.

    Abaturage bimuriwe ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga
    Abaturage bimuriwe ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Abaturage bari bigometse ku itegeko, bagumurwaga n'abantu nkawe barimo wa mugore w'Umugome Victoire Umuhoza , afatanije na Williams Ntwali wapfuye, babafatiranaga mu bumenyi buke bafite, bakabashora mu kwigomeka ku mategeko, bikaba byaratumye bamwe muri bo nk'uwitwa Shikama, agera ku rwego rwo kwitiranya kwimurwa no gukorerwa Jenoside, bimuviramo igifungo, ubu akaba afunze abamushoye bigaramiye.

    Rugaba rero uragorwa n'ubusa urwana no kwangisha abaturage Perezida kagame .

    Nyuma y'Imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Perezida Kagame yarwanye no gusana igihugu ba So bashenye, gusana Imitima y'Abatokotse ubwicanyi bwa ba So, no kwita ku iterambere ridaheza ry'igihugu.

    Ibyo bintu wishoyemo byo gushaka kumwangisha Abaturage, ntuzabishobora kuko mwatsinzwe kandi uwabatsinze imbaraga zikibye kenshi.

    Mwarasenye #Inkotanyi zirubaka, Nimugende rwiza.

    Interahamwe Rugaba Patrick yanze kuva ku izima
    Interahamwe Rugaba Patrick yanze kuva ku izima

     

     

    The post Ipfunwe ku Nterahamwe Rugaba Patrick, ikomeje kuzura Akaboze ka #Kangondo na #Kibiraro appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ipfunwe-ku-nterahamwe-rugaba-patrick-ikomeje-kuzura-akaboze-ka-kangondo-na-kibiraro/

  • Yakumbuye akanyenyeri k'abafana ba Rayons! Hértier Luvumbu yamaze gushyira ubwenge ku gihe maze asaba imbabazi, ubuyobozi bwa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga ukomoka muri RD Congo, akomeje gusaba imbabazi, atakambira ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwongere bumuhe amahirwe yo kugaruka muri iyi kipe.

    Héritier Luvumbu wari ukunzwe n'abafana ba Rayon Sports, yatandukanye nayo kubera kwishimira igitego agakora ikinyemetso gifite aho gihuriye na politiki.

    Byabaye mu mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Pelé Stadium, hari tariki 11 Gashyantare, hagati ya Rayon Sports na Police FC, Luvumbu yatsinze igitego agiye kucyishimira akora ikimenyetso apfuka ku munwa, ajya kwifotoza imbere y'abanyamakuru bari ku kibuga.

    Iki gikorwa ni icya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n'abaturage ba Congo, hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk'uko byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Héritier Luvumbu yahise ava i Kigali, yerekeza iwabo muri RDC anyuze i Goma, yakirwa nk'intwari n'abarimo Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo.

    Amakuru atugeraho avuga ko uyu rutahizamu amaze kwandikira Rayon Sports email zigera ku munani '8' zose zisaba imbabazi, avuga ko yahubutse asaba kugaruka muri iyi kipe.

    Impamvu ikomeje gutuma Luvumbu asaba kugaruka muri Rayon Sports, ni uko yageze muri As Vita Club, bamufata nk'umukinnyi usanzwe kandi yari amaze kwigarurira imitima y'abafana ba Murera bamuririmbaga nk'umukinnyi urenze mu Rwanda.

    Gusa ariko ubuyobozi bwa Murera ntibukozwa ibyo Luvumbu asaba kuko yasize icyasha ruhago Nyarwanda ndetse n'igihugu muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/yakumbuye-akanyenyeri-kabafana-ba-rayons-hertier-luvumbu-yamaze-gushyira-ubwenge-ku-gihe-maze-asaba-imbabazi-ubuyobozi-bwa-rayon-sports/

  • Sam Karenzi yagiriye inama abafana ba Rayon Sports nyuma yuko basabwe n’ubuyobozi gutanga miliyoni 40 zo kugura Muhire Kevin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abafana bayo gutanga agera kuri Miliyoni 40 Rwf zo kugura Muhire Kevin.

    Nyuma y'iri tangazo, umunyamakuru wa Fine FM, Sam Karenzi yagiriye inama abafana ba Rayon Sports, ababwira ko gutanga miliyoni 40 Rwf zidahagije ahubwo batanga 200 Frw ubundi bakagura abakinnyi benshi kandi bakomeye, doreko yabibukije ko ikipe ari iyabo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Karenzi yagize ati 'Abarayon million 1 ubu mutanze 2k buri muntu ntimwabona million 200k zo kugura abakinnyi, ko Muhire atazakina wenyine? Cyangwa mwibagiwe ko ubu ikipe ari iyanyu itakiri iy'abantu bamwe!'

    Source : https://yegob.rw/sam-karenzi-yagiriye-inama-abafana-ba-rayon-sports-nyuma-yuko-basabwe-nubuyobozi-gutanga-miliyoni-40-zo-kugura-muhire-kevin/

  • Indege za GainJet zigiye kujya zikanikirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko kuri iki kibuga, iki kigo gishobora kuhakorera imirimo igamije kugenzura ubuziranenge bw'indege zacyo cyangwa abakiliya bacyo, yaba mbere na nyuma y'uko zikora ingendo. Iyo mirimo irimo kugenzura imiterere y'indege mbere yo gukora urugendo ndetse no gusana byoroheje ibishobora kuba byangiritse.

    Muri make, ushobora kugereranya iyi Sitasiyo y'Igenzura ry'indege, nk'igaraje risanzwe ry'imodoka.

    Kugira ngo GainJet ihabwe ubu burenganzira bwo gutangiza ibi bikorwa mu Rwanda, ni uko yahawe icyemezo n'ibigo mpuzamahanga nka European Union Aviation Safety Agency (EASA) ndetse na Hellenic Civil Aviation Authority (HCAA) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, Rwanda Civil Aviation Authority (RCAA).

    Ubu burenganzira nabwo bwabonetse nyuma y'uko Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kibonye uburenganzira bwo gutanga serivisi nk'izi, aho cyemerewe kuba cyakoreshwa n'ibigo bitanga serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere mu kugenzura indege hifashishijwe iki Kibuga.

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana Ubuziranenge muri GainJet, Simon Roussos, yavuze ko bahisemo gushyira imbaraga ku isoko rya Afurika kubera amahirwe ribitse, yaba muri ibi bihe ndetse no mu bihe biri imbere.

    Ati “Twakunze gukorera ubuvugizi isoko rya Afurika mu myaka 15 turimazemo. Twashyizeho ingamba zigamije gutuma tugira imbaraga kuri uyu Mugabane zirimo nko gushyiraho Ibiro biduhagarariye bishinzwe kwakira abanyacyubahiro hirya no hino muri Afurika. Gusa gushyira Sitasiyo y'Igenzura mu Karere ni intambwe idasanzwe duteye, igaragaza uburyo dukomeje kwaguka muri Afurika.”

    Roussos yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe uburenganzira bwo gukoreshwa n'abifuza gusana no gukanika indege ari ikimenyetso cy'uko serivisi zabo zitazahungabana.

    Ati “Bihamya ko ibikorwa byacu ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bizaba byujuje ubuziranenge busabwa na EASA.”

    Ishami rya GainJet rifite icyicaro mu Rwanda rizajya rikorana bya hafi n'Icyicaro Gikuru cya GainJet kiri i Athens mu Bugereki, ari naho iki kigo gifite Ibiro Bikuru. Ishami ry'u Rwanda kandi rizajya rikora amasaha yose y'umunsi mu gihe cy'umwaka wose, nta na rimwe rifunze imiryango. Inzobere mu gusaba indege zisanzwe zikorana na GainJet, nizo zizaba zikorera i Kigali.

    Roussos yavuze ko “Ibi bizatuma dutanga serivisi nziza kandi zihuse zo gusana [indege] ku bakiliya bacu bari muri Afurika y'Iburasirazuba no muri Afurika yo Hagati.”

    Indege zishobora gusanirwa mu Rwanda zirimo Gulfstream GV-SP (G550), Gulfstream GVI (G650), Bombardier Global 7500 (BD-700-2A12), Bombardier CL604/605, Boeing 737NG (-600, -700, – 800, -900) na Boeing 737CL (-300, -400, -500).

    Amakuru avuga ko uyu mwaka ushobora kurangira na Gulfstream G700 ziri gusanirwa mu Rwanda.

    Private Jet, kimwe n'izindi ndege muri rusange, zikenera gukorerwa ubugenzuzi kuva zivuye mu ruganda kugeza zisenywe burundu, ibikoresho byazo bigakoreshwa mu gusana indege.

    Mbere ya buri rugendo na nyuma yarwo, indege iba igomba kugenzurwa ibintu bimwe na bimwe by'ingenzi. Hari ibyiciro bitandukanye byo kugenzura indege bishingira ahanini ku gihe imaze n'andi makuru atandukanye arimo impanuka cyangwa ibindi bibazo yaba yaragize.

    Hari ibizwi nka 'A Checks', ibi bikaba igenzura rito rikorwa nyuma y'uko indege ikoze ingendo, igiteranyo cy'amasaha yagenze kikaba kiri hagati ya 500 na 800, bitewe n'igihe imaze ndetse n'ubushobozi bwayo.

    Hari kandi 'C Checks' ikorwa hagati y'amezi 12 na 18, ikajyana no gukora igenzura ryimbitse ndetse no gusana ibisanzwe bifite ikibazo.

    Ikindi cyiciro ni ikizwi nka 'D Checks' aho indege ikorerwa ubugenzuzi mu buryo bwuzuye, bugakorwa hagati y'imyaka itandatu n'imyaka 10, ndetse bukagira n'umwihariko w'uko mu gihe buri gukorwa, indege imara igihe itari gukoreshwa.

    Kenshi iyo indege isanganywe ibibazo bidasanzwe muri ubu bugenzuzi, hari ubwo ababukora batanga inama ko yahagarikwa burundu, ntizongere gukora ingendo.

    GainJet yahawe uburenganzira bwo gukanikira Gulfstream GV-SP (G550) mu Rwanda

    Gulfstream GVI (G650) ishobora kuzajya ikanikirwa mu Rwanda na GainJet

    Bombardier Global 7500 (BD-700-2A12) ziri mu ndege zishobora kuzajya zisanirwa mu Rwanda na GainJet

    Bombardier CL604/605 nazo zizajya zikanikirwa mu Rwanda na GainJet

    Indege zo mu muryango wa Boeing 737NG ((-600, -700, – 800, -900) nazo zizajya zikanikirwa i Kigali na GainJet

    Indege zo mu muryango wa Boeing 737CL ziri mu nini zizajya zikanikirwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-za-gainjet-zigiye-kujya-zikanikirwa-mu-rwanda

  • Amateka yabakandida bahataniye umwanya wa Pe… – #rwanda #RwOT

    Mu bakandida bemewe kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika, bose bahatanye mu mwaka wa 2017 mu matora y'umukuru w'Igihugu yarangiye, Paul Kagame yegukana intsinzi.

    Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku mateka y'abakandida batatu bahatanye mu matora y'umukuru w'Igihugu mu mwaka wa 2024.

    Pauk Kagame

    Paul Kagame yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957, ni bucura mu muryango w'abana 6. Ababyeyi be ni Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w'Umwami Mutara III Rudahigwa, ndetse na Asteria Rutagambwa wari ufitanye isano ya hafi n'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Rosalia Gicanda.

    Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n'umukobwa umwe. Paul Kagame kugeza ubu afite abuzukuru babiri, bavuka ku buheta bwe bw'umukobwa witwa Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.

    Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1962 ahunganye n'umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n'ibindi binyuranye byakorwaga n'abahutu bari bararenzwe n'urwango batifuzaga ko umututsi yabaho atekanye mu gihugu cye cy'u Rwanda.

    Yakuze nk'abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, kandi intumbero yari iyo kuzagarura abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu gihugu cyabo cy'u Rwanda. Byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.

    Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y'igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw’ubutasi rw'igisirikare cya Uganda, hari mu mwaka wa 1986.

    Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda nk’uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk'umututsi wari impunzi kandi w'umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n'umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Kagame yaje kuba Visi Perezida w’u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w'Ingabo aho yari afite ipeti rya Major General, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida w'igihugu cy'u Rwanda.

    Mu matora yo mu mwaka wa 2017, Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Paul Kagame yatowe n'Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

    Nyuma yo kuyobora Igihugu mu myaka 7 yari yatorewe, Perezida Kagame yongeye gutangwa n'ishaka FPR mu matora y'umukuru w'Igihugu ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, akaba ari muri manda y’imyaka 5.

    Dr Frank Habineza

    Habineza Frank ni umugabo ufite imyaka 47 y’amavuko dore ko yavutse mu mwaka wa 1977, avukira mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro.

    Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda ayarangiza mu mwaka 1998. Amashuri ye ya Kaminuza yayigiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare hagati 1999 na 2004.

    Arangije kaminuza muri 2005, yahise agirwa umunyamabanga wihariye wa minisitiri ushinzwe ibidukikije, amashyamba, amazi n’amabuye y’agaciro. Mu mwaka wa 2006, yavuye mu mirimo ya leta ajya kuyobora icyitwa “Nile Basin”, ikigo cyitaga ku kubungabunga ibibaya by’uruzi rwa Nile Kugeza mu mwaka wa 2009.

    Nyuma y’amahugurwa n’amasomo y’inyongera muri Afrika y’Epfo no muri Sweden, mu mwaka wa 2013 yahawe impamabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri Amerika, bamushimira guharanira demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

    Mu mwaka wa 2017, Dr Frank Habineza yiyamamarije kuba Perezida wa Repuburika ahagarariye ishyaka rya Green Party ariko birangira atsinzwe n'amanota 0.4% ahwanye n'abantu 32,701.

    Kuri ubu, Dr Frank Habineza yongeye gutangwa n'ishyaka rya Green Party nk'umukandida mu matora y'umukuru w'Igihugu ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

    Mpayimana Phillipe

    Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga, yavutse mu mwaka wa 1970 akaba afite abana bane. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro ariko akunda kuba mu karere ka Bugesera.

    Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Save (Groupe Scolaire Save), akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama ahava ajya kwiga ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse aba n’umwe mu batangije televisiyo y’u Rwanda yashinzwe mu ntangiro za 1990.

    Uretse kuba umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n’indimi n’isesengura ryazo, ubumenyi yakuye mu gihugu cya Cameroon.

    Mu mwaka wa 2017, nibwo Mpayimana yahatanaga ku mwanya wo kwicara muri Village Urugwiro nka Perezida wa Repuburika, ariko aza gutsindwa amatora aho yaje ku mwanya wa kabiri n'amajwi 0.7% angana n'abantu 49,031.

    Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ritwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry'Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

    Mu mwaka wa 2021, Mpayimana Phillipe wiyamamarije kuba Perezida wa Repuburika mu matora ya 2017, yahawe umwanya muri Minisiteri y'Ubumwe bw’Abanyarwanda n'uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), aho yagizwe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyo Minisiteri.

    Ni umwanya yahawe bitangarizwa mu nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

    Kuri ubu, Mpayimana Phillipe yongeye gutanga kandidatire ye mu matora y'umukuru w'Igihugu nk'umukandida wigenga. Ni amatora ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144139/amateka-yabakandida-bahataniye-umwanya-wa-perezida-wa-repuburika-yu-rwanda-144139.html

  • “Aho kumugura ayo 40M bayagura abakinnyi babiri beza ku murusha”! Rayon Sports imibare itangiye kuzamo ibihekane kuri kapiteni w’ayo bari gusaba umuhisi n’umugenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasabye abafana bayo gukusanya miliyoni 40 Frw yo kugura Muhire Kevin washoje amasezerano.

    Bivugwa ko uyu Kapiteni wa Gikundiro azajya ahembwa miliyoni 1,5 Frw mu gihe cy'imyaka ibiri azasinya.

    Mu butumwa Rayon Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yasabye abakunzi bayo gukusanya million 40 Frw zisabwa ngo bongere gusinyisha umwana w'ikipe ariwe Muhire Kevin.

    Ni igikorwa kiswe 'Ubururu bwacu agaciro kacu', aho hagomba gukusanwa izi million 40 uyu musore akongera gusinyira iyi kipe bizwi ko asanzwe anafana.

    Source : https://yegob.rw/300973-2/

  • Uko imihanda yubatswe ku mupaka wa RDC yaguye ubucuruzi ndengamupaka – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda wubatswe mu buryo bugezweho, ufite igice cyihariye cy'imodoka zinjira mu mupaka zigana muri RDC n'ikindi kiwusohokamo kikinjira mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko ku madepo, ubundi ugahura n'indi ijya mu bice bitandukanye by'uyu mujyi.

    Uyu muhanda wubatswe ku nkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel, ufite umwihariko wo kuba ufite igice cyagenewe ibinyamitende (Ibinyabiziga bitagira moteri) n'inzira z'abanyamaguru ku buryo nta mubyigano ushobora kubaho ku bantu bajya cyangwa bava muri aka gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier avuga ko uyu mushinga wakozwe hagamijwe kurushaho kunoza imitunganyirizwe y'Umujyi wa Rubavu, hongerwa ibikorwa remezo bijyanye n'igihe bituma umujyi uhindura isura ndetse n'abaturage n'abacuruzi bawukoreramo bagakora ibikorwa bijyanye n'igihe.

    Ati 'Ahageze umuhanda ubucuruzi burazamuka, abacuruzi bakishima […] hari ubucuruzi bwari buhari urwego bwari buri ho ntabwo ari ko bikimeze uyu munsi dufite iyi mihanda. Uriya ni umuhanda ugezweho cyane witwa 'street market' aho tuvangura ibinyamitende n'ibinyabiziga bifite moteri, kandi kubera ko twubatse imihanda myinshi twakoze imihanda imeze nk'uruziga ku buryo imodoka zigenda mu cyerekezo kimwe, hari imihanda zinyuramo zinjira n'iyo zinyuramo zisohoka imodoka zajyaga zibyigana n'ibinyamitende ndetse n'abanyamaguru zinjira mu mipaka iduhuza n'umupaka wa RD Congo bigateza akajagari, uyu munsi byaratandukanye urabona ari igisirimu.'

    Igice cyubatswe ku nkunga ya Enabel gifite agaciro ka miliyari 3 Frw, hakiyongeraho n'ikindi kiwuhuza n'umupaka cyakozwe ku nkunga ya Banki y'Isi na cyo cyatwaye miliyari 1.5 Frw. Hari n'indi mihanda yatwaye miliyari yuzuzanya n'iyi yuzuye itwaye miliyari 9 Frw.

    Ruhamyambuga ati 'Kera bawitaga umuhanda wo ku madepo, uwo muhanda abacuruzi bahakorera ni abajyana ibintu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nubwo muri iyi minsi ubucuruzi butagenda bwihuta ariko urasanga ibyo bakora n'aho bakoreraga, bahinduye inyubako bakoreramo ziravuguruye zijyanye n'igihe, ikindi hiyongereye ubucuruzi bwinshi.'

    Nyirahabineza Jeannine, ucuruza ibishyimbo muri aka gace akanabijyana muri RDC kuva mu 2018, avuga ko mbere y'uko uyu muhanda wubakwa warimo amabuye kandi ari muto ku buryo umuntu atari kubashaka kuhazana imodoka nini.

    Ati 'Mbere imodoka yagendaga yikubita ku mabuye bikanayiviramo kwangirika.(…) ubu ni umuhanda mwiza ugororotse, n'abahashyi iyo baje guhaha ubona bakeye n'aho bahahira ukabona hafite isuku.'

    Uyu mucuruzi avuga ko uburuzi bwabo bugenda neza ndetse bagenda bagura ibyo bacuruza, haba ku baturage b'imbere mu gihugu no hakurya y'umupaka muri RDC.

    Harerimana Dieudonnee w'imyaka 40, akorera ubunyonzi muri uyu muhanda kuva mu 2016. Ahamya ko kubera amabuye yari awukoze byagoranaga kuwutwaramo umugenzi, n'abo batwaye ugasanga hahora impanuka zitewe n'uwo muvundo.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bugaragaza ko kuva iyi mihanda yubakwa, ibikorwa binini by'ubucuruzi bitakibanda cyane ku mu mujyi ahubwo no mu bice byegereye ku mupaka birimo utugari dutatu hamaze kugera ibikorwa by'ubucuruzi byinshi kuko ubu hari gare nshya ya Gisenyi, inzu z'ubucuruzi nini zirimo kuhazamuka n'ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi byo mu mujyi ubona bikura cyane.

    Kubera iyi mihanda kandi abaturage batangiye kwishyira hamwe bakubaka indi yinjira mu nsisiro batuye mo iwushamikiyeho, bituma aka gace k'umurenge wa Gisenyi gatera imbere kurushaho.

    Aka gace ubucuruzi bwarushijeho kwihuta kubera imihanda yubatswe

    Ni imihanda yubatswe mu buryo bugezweho ku buryo byorohera abayikoresha

    Iyi mihanda yoroheje ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-imihanda-yubatswe-ku-mupaka-wa-rdc-yaguye-ubucuruzi-ndengamupaka

  • U Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyoni 12$ azifashishwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe kuri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, asinywa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ndetse na Minisitiri w'Intebe Wungirije, ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n'Ubutwererane, Xavier Bettel.

    Ni amafaranga azakoreshwa mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no gushyiraho ingamba zigamije kwirinda ingaruka ziterwa n'iyangirika ry'ikirere nka kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri ibi bihe, u Rwanda narwo rukaba kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n'iki kibazo.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo. Ati “Dufite ubufatanye mu bijyanye no gushyigikira gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu gutera amashyamba.”

    Yongeyeho ko “Leta y'u Rwanda ifite intego yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage no kurinda ibyagezweho. Aya mafaranga azagira uruhare runini mu kugera kuri iyo ntego.”

    Yanavuze ko ibihugu byombi bifite imishinga myinshi bizafatanyamo mu bihe biri imbere.

    Minisitiri Xavier wa Luxembourg yavuze ko bafatanya n'u Rwanda kubera ko ari igihugu gikoresha neza umutungo gihabwa, kandi ubufatanye nk'ubu bukaba bugira ingaruka ku mpande zombi.

    Yavuze ko “Byangora guha igihugu amafaranga kikayakoresha nabi, nkasubira inyuma nkasaba abaturage ba Luxembourg kongera kumpa amafaranga yabo mu rwego rwo kongera gutanga ayo mafaranga.”

    Mu Ukwakira 2022, Leta y'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y'Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka 'Kigali International Financial Center'.

    Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n'imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.

    U Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

    Incamake kuri Luxembourg

    Luxembourg ni igihugu gito cyane, gifite ubuso bungana na 2,586 Km2, kikagira abaturage bagera ku bihumbi 645.

    Gusa mu bijyanye n'ubukungu, Luxumbourg yitirirwa 'Paradizo y'u Burayi' bitewe n'iterambere rihambaye yabashije kugeraho kuva yabona ubwigenge mu 1890.

    Umusaruro mbumbe w'iki gihugu ni miliyari 86$ aho umuturage umwe ashobora kwinjiza nibura ibihumbi 133$ ku mwaka.

    Urwego rw'imari nirwo shingiro ry'ubukungu bw'iki gihugu kuko rutanga rugira uruhare rurenga 30% ku musaruro mbumbe w'icyo gihugu, rukaba ari narwo rutanga akazi ku bantu benshi, barenga ibihumbi 50.

    Nubwo ari igihugu gito kandi gifite abaturage bake, muri Luxumbourg hari banki 128 zose, ziganjemo izikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Iki gihugu gifite umwihariko wo kwakira ibigo bigenzura imari ndetse n'umutungo w'ibindi bigo, aho kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira ibigo bigenzura umutungo mwinshi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibigo byose biri muri Luxembourg bigenzura nibura umutungo ufite agaciro ka trillion 5$.

    Imyaka yo kubaho ni 82 mu gihe kwivuza no kwiga ari ubuntu ku baturage bose, gukorera ingendo mu gihugu nabyo bikaba uko.

    U Rwamda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyoni 12 $

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kugera ku ntego zarwo.

    Minisitiri Xavier wa Luxembourg yavuze ko bafatanya n’u Rwanda kubera ko ari igihugu gikoresha neza umutungo gihabwa.

    Ni amasezerani yasinywe kuri uyu wa 18 Kamena 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-luxembourg-byasinye-amasezerano-ya-miliyoni-12-azifashishwa-mu

  • Imfura mu mashuri y'ubuforomo mashya zatangiye ibizamini bisoza ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko iyi gahunda yari ihari ariko igahagarikwa mu 2007, mu 2021 yongeye gutangira hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.

    Yatangirijwe mu bigo by'amashuri birindwi birimo ESSA Ruhengeri, GS Gahini n'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw'i Rwamagana.

    Hari kandi muri Groupe Officiel de Butare, ES Remera Rukoma, GS Kigeme na Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora, buri shuri ryari rifite abanyeshuri 30.

    Aba banyeshuri 203 batangiranye ibizamini ngiro bya leta bisoza amashuri yisumbuye by'umwaka w'amashuri wa 2023/2024, n'abandi 26,482 biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n'ubumenyi ngiro.

    Ni ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 18 Kamena 2024.

    Iby'abiga ubuforomo ku rwego rw'igihugu byatangirijwe mu Bitaro bya Rwamagana, mu gihe iby'abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byatangirijwe muri Saint Joseph Integrated Nyamirambo.

    Iby'abiga ubuforomo byatangijwe n'Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana.

    Yavuze ko iyi gahunda na yo ari imwe muri gahunda ngari ya leta yo gukuba kane umubare w'abaganga bakava kuri umwe ufasha abarwayi 1000 bakagera kuri bane.

    Ati “Uyu munsi abakoze ibizamini bisoza umwaka ni 203, ubutaha bazaba ari 400, uzakurikira ni hafi 600 bakiyongera ku bavura uyu munsi. Ni imwe muri porogaramu nyinshi dufite muri iyi gahunda ngari.”

    Dr Nkeshimana yavuze ko aba 203 uburezi bahawe budashidikanywaho kuko integanyanyigisho yifashishijwe yagizwemo uruhare n'inzego zitandukanye zaba iz'uburezi, iz'ubuzima n'izindi.

    Ikindi ni uko n'abanyeshuri ubwabo na bo bagombaga kugira ibyo basabwa kuko porogaramu itapfaga kwakira ababonetse bose, abarimu na bo barahugurwa by'umwihariko ku buryo bitezweho umusaruro ufatika.

    Ku bijyanye n'akazi abazatsinda mbere yo guhabwa akazi bazajya bakorera 'lisence' itangwa n'Inama y'igihugu y'abaforomo n'ababyaza, NCNM ibahesha kwemererwa kuba bakora uwo mwuga.

    Dr Nkeshimana ati “Abazashaka gukora akazi karahari kuko tubifite kuri gahunda y'abarangije amashuri yisumbuye ya Minisiteri y'Ubuzima. Uzatsinda yariyandikishije muri NCNM ashobora kujya mu murimo ariko n'uzashaka gukomeza amashuri na we arabyemerewe. “

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati watangije ibizamini by'abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yasabye abanyeshuri batangiye kwitonda bakabanza gushishoza.

    Yabibukije ko n'ubwo bazakora n'ibindi bizamini byanditse ariko ibi ari ingenzi kuko utazagiramo 70% atazahabwa impamyabumenyi.

    Impamvu ni uko ari ibizamini ababirangiza bahita bajya ku isoko ry'umurimo, ibisaba ko baba bafite ubwo bumenyi ngiro bwuzuye.

    Dr Bahati ati “Niyo mpamvu umunyeshuri udatsinze iki kizamini kugeza kuri 70% tutamuha impamyabumenyi kuko icyo aba ategerejweho gukora nagera ku isoko ry'umurimo agomba kukigaragaza. Ni ikizamini dukomeraho cyane kuko icy'ingenzi muri bo ni ubwo bumenyi ngiro.”

    Ibizamini bizakorwa n'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike, imyunga n'ubumenyi ngiro barimo abakobwa 11,976 n'abahungu 14,506 biga mu bigo 330, bigakorerwa kuri site ya 203 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.

    Ku ruhande rw'abiga ubuforomo abanyeshuri bazakora ibizimani bisoza amashuri yisumbuye 203, barimo abahungu 100 n'abakobwa 103.

    Muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1 amashuri y'imyuga na tekiniki yavuze kuri 200 arenga 500 mu mirenge 392 muri 416 igihugu gifite uyu munsi.

    Intego ni Uko bitarenze 2024 buri murenge uzaba ufite bene iri shuri ndetse abanyeshuri bayigamo bakagera kuri 60% bavuye kuri 40% by'abiga mu mashuri yisumbuye bahari uyu munsi.

    Ni mu gihe n'amashuri y'ubuforomo mu yisumbuye ari kongerwa umunsi ku wundi, kuri ubu akaba ageze kuri 18 avuye kuri arindwi gahunda yatangiranye mu 2021, uyu munsi iyi gahunda ikaba ibarurwamo abanyeshuri 1290 barimo abahungu 575 n'abakobwa 715.

    Abanyeshuri basabwe gushyiramo umwete kuko utabomye 70% mu bizamini ngiro adahabwa impamya bushobozi

    Dr Bernard Bahati yerekanye ko ibizamini ngiro babyibandaho cyane kuko ari bwo bumenyi abanyeshuri bajyana ku isoko ry’umurimo

    Abo ni abarimu babo bari biteguye kubagenzura mu bihe by’ibizamini

    Aha abanyeshuri basoje amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bari bamaze guhabwa amabwiriza bagombaga kugenderaho bakora ibizamini ngiro

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati ashyikirizaga abanyeshuri ibikoresho bagombaga kwifashisha mu bizamini ngiro

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-mbere-biga-ubuforomo-mu-mashuri-yisumbuye-barangije-amasomo

  • Ibihembo bya Kiss Summer Awards byagiye nka n… – #rwanda #RwOT

    Asohoye iyi ndirimbo mu gihe abahanzi n’abandi bagenerwabikorwa bamaze igihe bibaza igihe ibi bihembo bizongera gutangirwa. Ni nyuma y’uko mu 2023, ubuyobozi bwa Radio Kiss Fm bufashe icyemezo cyo kubisubika, ahubwo bahuza imbaraga n’abateguye ibihembo bya Trace Awards.

    Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere. Umuhango wabereye muri BK Arena, ku wa 21 Ukwakira 2023. Kiss Fm yafatanyije na Trace Awards mu guhemba umuhanzi w’umunyarwanda uhiga abandi, icyo gihe igihembo cyegukanwe na Bruce Melodie.

    Umuyobozi wa Radio Kiss Fm, Lee Ndayisaba kiriya gihe yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorana na Trace Awards kugira ngo bigire ‘ku bunararibonye bw’abategura ibi bihembo’.

    Ati 'Twahisemo gufatanya na Trace Awards muri uyu mwaka mu murongo umwe n'ubundi wa Kiss Summer Awards, ariwo gutanga uruhare rwacu nka Kiss FM mu guteza imbere abahanzi Nyarwanda.'

    Impeshyi irakomanga; Kiss Summer Awards yagiye nka nyomberi?

    Kugenda nka Nyombeli: Kugenda mahera kandi bucece ntawe umenye aho unyuze- Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018. Byasubitswe bwa mbere mu 2023, kandi mu bihe bitandukanye bagiye babitanga imbona nkubone nko mu birori byabereye muri BK Arena, ibindi byabereye kuri Radio, kuri Norrsken House Kigali n’ahandi hanyuranye.

    Mu mpeshyi ni bwo Kiss Fm yatangazaga abahanzi bahatanye muri buri cyiciro, ndetse ikagaragaza indirimbo zakunzwe cyane, ubundi bagaha abafana bagahitamo.

    Ibi bihembo bikurikirwa cyane n’umubare munini, ndetse usanga buri muhanzi wese afite inyota yo kugira icyo yegukanamo. Amatora yo kuri Internet arakurikirwa cyane, ndetse ibitekerezo by’abafana biba bigaragaza umuhanzi bashaka.  

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya ko muri uyu mwaka wa 2024 ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya Gatanu. Ni mu gikorwa kizaba nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite. Byitezweho ko hari ibyiciro bizakurwamo, ibindi bikongerwamo.

    Ibi bihembo bihabwa abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy'impeshyi.

    Mu 2022, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm icyo gihe bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw'abakunzi babo.

    Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy'umuhanzikazi witwaye neza n'icyiciro cy'umuhanzi wakoze alubumu nziza.

    Hatangwa ibihembo ku byiciro birimo: Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

    Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards mu 2022:

    1. Igihembo cy'uwatunganyije indirimbo neza 'Best Producer' cyegukanwe na Element wo muri Country Records.

    2. Igikombe cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group.

    3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye 'Twaje' y'umuhanzi Yvan Buravan.

    4. Igikombe cy'uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

    5. Igikombe cy'umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist) cyegukanwe na Alyn Sano.

    6. Igihembo cy'umugabo mwiza (Best Male Artist) cyegukanwe na Kenny Sol.

    7. Igikombe cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n'indirimbo 'Inana' ya Chriss Eazy.

    Chriss Eazy yegukanye igikombe cya 'Best Summer Song' muri Kiss Fm abicyesha indirimbo ye yise 'Inana'

    Kenny Sol yegukanye igikombe cya 'Best Artist' muri Kiss Summer Awards ya 2022


    Producer Element wo muri 1:55 AM yongeye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards- Igihembo yagishyikirijwe n'Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BIZIMA’ YA ISH KEVIN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144136/ibihembo-bya-kiss-summer-awards-byagiye-nka-nyomberi-144136.html