Blog

  • Shiboub avunnye urutirigongo rwa APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ukomoka mu gihugu cya Sudani akaba yakiniraga ikipe ya APR FC, yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gushakira ahandi.

    Shiboub yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe  aho yari yayigezemo mu ntangiriro z'umwaka w'imikino wa 2023-24 asinya imyaka ibiri.

    Uyu mukinnyi ukubutse mu ikipe y'igihugu ya Sudani, yaraje abonana n'ubuyobozi bwa APR FC abusaba ko bwamurekura kuko yabonye indi kipe muri Libya yakwerekezamo.

    Ni nyuma y'uko bari bemereye aba bakinnyi b'abanyamahanga ko uzabona ikipe yazaza bakumvikana

    Source : https://yegob.rw/shiboub-avunye-urutirigongo-rwa-apr-fc/

  • Indorerezi 267, ibiro byitora byashyizwe no… – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro n'itangazamakuru, iyi Komisiyo yagiranye n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024. Ni mbere y'uko hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite, bizatangira kuva ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

    Ni amatora agiye kuba mu gihe abarenga Miliyoni 9 bamaze kwiyandikisha ku Ilisiti y'itora, barimo urubyiruko bangana n'abarenga Miliyoni 2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.

    Muri rusange, iki kiganiro n'abanyamakuru kibanze ku kugaragaza ibyo abagiye kwiyamamaza bemerewe n'ibyo batemerewe. Ariko kandi banibanze kuri Kandidatire za bamwe zatanzwe ntizakirwa, uko Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora, uruhare rw'inzego z'ibanze mu migendekere y'aya matora n'ibindi.

    Imibare igaragaza ko Intara y'Uburasirazuba ariyo ifite umubare munini w'abantu bazatora bangana n’abantu 2,220,573, Uburengerazuba abazatora barangana na 2,064,090;

    Umujyi wa Kigali barangana na 1,101,517, Amajyepfo barangana na 2,076,918, Amajyaruguru barangana na 1,486,774; ni mu gihe mu mahanga abazatora bangana na 62,917 [Mu 2017 hatoye abagera ku bihumbi 20].

    Imibare kandi inagaragaza ko Abagore ari bo bagize umubare munini w’abazatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

    Abagore baranga na 53% bingana n’abantu 4,819,123 ni mu gihe Abagabo ari 47% bingana na 4,193,665. Urubyiruko barangana na 43% bingana n’abantu 3,878,027.

    Muri rusange amatora ateganyijwe tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga ku b’imbere mu Gihugu ndetse na tariki 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye

    Indorerezi 267 zamaze kuzuza ibisabwa, ariko kwakira ubusabe birakomeje

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko bamaze kwakira abifuza kuba indorerezi mu matora bagera kuri 267, ariko ko ibikorwa byo kwakira ubusabe bwabo bikomeje.

    Aba 267 yatangaje yashingiye ku mibare yari afite kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024. Ati 'Kugeza uyu munsi tumaze kwakira indorerezi zigera kuri 267 kugeza ejo ni mugoroba. N’ubu hari izindi zicyandika, tuzazikira kugeza tariki 14 Nyakanga 2024, ubu turimo turategura ibintu bya nyuma cyane cyane biganisha ku minsi y’amatora.'

    Munyaneza yavuze ko muri rusange imyiteguro y’amatora igeze kure, kandi byinshi mu bisabwa byamaze gutegurwa, yaba ibikoresho by’amatora bikenewe cyangwa ibizakenerwa, abakorerabushake, gutegura Abanyarwanda kwitabira amatora n’ibindi binyuranye.

    Ni ibintu ariko avuga ko bizakomeza gukorwa kugeza ku munsi w’itora, kandi ibikorwa bakora bafatanyije n’inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa n’abandi.

    Munyaneza yanavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze kumvikana n’ibihugu 70 bizaberamo amatora hanze y’u Rwanda bitewe n’aho u Rwanda rufite Ambasade; kandi biteganyijwe ko hanze y’igihugu hazashyirwamo ibiro by’itora bigera kuri 174. 

    Ati “Ibyo byose turimo turabitegurana n’abanyarwanda baba hanze.” Yanavuze ko ibikoresho by’itora byatangiye kugera ku banyarwanda batuye mu mahanga.

    Abarwariye mu bitaro batekerejweho;

    Munyaneza yavuze ko ibikoresho bizifashishwa mu biro by’itora by’imbere mu gihugu bizatangira kugezwa ahateganyijwe mu gihe kiri imbere.

    Yavuze ko mu hantu bateganya gushyira ibiro by’itora harimo no mu bitaro cyane cyane iby’intara mu rwego rwo korohereza abarwariyemo.    

    Ati “Mu hantu duteganya gushyira ibiro by’itora no mu bitaro harimo, muri bino bitaro bikuru birimo abarwayi benshi, birimo abarwaza benshi, birimo abaganga benshi, turateganya naho kuzashyirayo ibiro by’itora kugirango umurwayi uzaba arimo ushobora gusindagira akaba yatora azagende atore, uzaba arwaje umurwayi nawe atore, ndetse n’abaganga n’abandi bose bakora hariya.”

    Ibiro by’itora bizashyirwa mu bitaro hagati. Munyaneza yavuze ko bamaze kuvugana n’ibitaro bikuru birimo nka CHUK, ndetse barimo mu biganiro n’ibitaro by’Intara.

    Avuga ko abazaba bari muri ibyo bitaro ntibazasabwa kuba bari kuri Lisite y’itora y’aho hantu. Ati “Bo bazatorera ku mugereka, ariko bafite indangamuntu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko bamaze kwemerera indorerezi 267 kuzakurikirana amatora
    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa yasabye buri wese gukomeza kwireba ku Ilisite y'Itora kugeza tariki 29 Kamena 2024 kuko ari bwo hazatangazwa Lisite ntakuka y'abemerewe gutora
    NEC yatangaje ko mu hantu bazashyira ibiro by'itora harimo no mu bitaro by'Intara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144199/indorerezi-267-ibiro-byitora-byashyizwe-no-mu-bitaro-imyiteguro-yamatora-ya-perezida-nayab-144199.html

  • Hagiye kuba iserukiramuco rya Hip Hop ryabanj… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byatangiye mu 2017, ndetse byazamukiyemo abaraperi barimo Bushali ugezweho muri iki gihe ndetse akaba aherutse gukorera ibitaramo mu Bufaransa no muri Poland.

    Iri serukiramuco rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri, ku wa 5 na 6 Nyakanga 2024. Dr Nganji washinze Green Ferry yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze ibitaramo byabo umunani byabanje. 

    Ati 'Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe n'ubwutabire, n'uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani twakoze byatweretse ko bishoboka.

    Nganji yavuze ko mu byo bishimira muri ibi bitaramo, ariko byashyize itafari ku muziki 'w'abarimo Bushali n'abandi bagenze banyuze mu itsinda rya Green Ferry'.

    Uyu mugabo usanzwe ari Producer, avuga ko ashingiye ku bikorwa bimaze gukorwa muri iyi myaka, ari ibishimangira ko 'Hip Hop ikundwa n'abantu benshi, kandi abanyarwanda barabigaragaje mu bihe bitandukanye'.

    Ati 'Wagiye ubona uburyo nko mu bitaramo byabereye muri BK Arena, abaraperi bagiye biharira urubyiniro, muri iki gihe hasohotse ibihangano byinshi, rero uyu mwaka navuga ko wiyongereye mu y'indi myaka yatweretse ko Hip Hop ikunzwe cyane.'

    Nganji yavuze ko uretse ibitaramo by'abahanzi ba Hip Hop, iri serukiramuco rizarangwa n'ibindi bikorwa birimo nko kumurika imideli, gushushanya, umuci wa ba Dj n'ibindi binyuranye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira.

    Yavuze ko bari mu biganiro n'abahanzi bose bazaririmba muri iri serukiramuco kandi 'tuzita cyane kuri wese bitewe n'ibihangano asanzwe akora byatanze umusaruro.'

    Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji uri gutegura iri serukiramuco aherutse gushyira hanze Album 'Kinyarwanda' yakoze yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y'u Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Ni Album ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n'abandi.

    Iriho indirimbo ‘Inganji (Intro)’ yakoranye na Ngaara, ‘Amanyarwanda’ yakoranye na Karambizi, ‘Imituku’ yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, ‘Imisambi’ yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.

    Hari kandi ‘Intare’ yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, ‘Ihoreze’ yakoranye na Racine, ‘Haya’ yahuriyemo na Karambizi, ‘Rwamajana’ yakoranye na Kanyarwanda, ‘Umurinzi’ yahuriyemo na Romeo Rapstar, ‘Ninde? na Icenova, ‘Enyegeza’ na Bushali, ‘Rwamakombe’ na Zeo Trap ndetse na ‘Kinyarwanda (Outro)’ yakoranye na B-Threy.

     

    Umuraperi Slum Drip ubwo yari ku rubyiniro ataramira muri Wakanda Club mu 2019 mu gitaramo 'I am Hip Hop' ku nshuro ya munani


    Umuraperi Bushali yakunze gushimangira impano ye muri ibi bitaramo


    Umuraperi Mazimpaka Prime ari mu bagiye bifashishwa muri ibi bitaramo byubakiye ku mudiho wa Hip Hop


    Umuraperi B-Threy yigaragaje mu bihe bitandukanye muri ibi bitaramo


    Producer Dr. Nganji [Uri iburyo] ari kuvanga imiziki muri ibi bitaramo


    Maktain wo muri Afurika y'Epfo


    Umuraperi Rod B


    Nirewest wo mu itsinda rya Antic Dust


    Dr Nganji yatangaje ko nyuma yo gukora ibitaramo bya Hip Hop bahisemo kubihinduramo iserukiramuco mu rwego rwo kwegera abakunzi babo




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144194/hagiye-kuba-iserukiramuco-rya-hip-hop-ryabanjirijwe-nibitaramo-byazamuye-abarimo-bushali-144194.html

  • Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b'icyahoze ari Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe (MIJEUMA), abakoraga siporo by'umwuga, abahanzi, urubyiruko n'abandi bakoranaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa 19 Kamena 2024.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye Abanyarwanda kudatinya gufata uruhande rw'ibyo bemera kandi bakaruhagararaho kuko amateka y'igihugu nta muntu ushobora kujya hanze yayo.

    Yagize ati 'Mba ku mbuga nkoranyambaga kenshi, nk'iyo hari ikibazo igihugu kigize, ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, ibiganiro byo kwibuka se, ngerageza kureba abakozi dukorana, abo duhurira mu gikorwa nk'iki ngasanga abenshi barabyihorera bakabiharira abashinzwe itumanaho.'

    Yakomeje ati 'Hari n'abantu bitwa ba ntawamenya, ngo wenda bitazagaragara ko nabo bafite ibyo bashyigikiye cyangwa ibitekerezo byabo. Ariko iyo ubonye ikibi gikorwa, umuntu akavuga nabi ubuyobozi twubatse iyi myaka 30 turimo, akavuga nabi Perezida wa Repubulika tureba kandi ibi bimenyetso byose tubifite, ukaba uhari ntuvuge uti 'koko ni uku bimeze' ngo unabisangize abandi, ku ruhande rumwe uba ubeshya. Tujye tureka kuba abantu babeshya.'

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko n'abakoze Jenoside byabasabye kunoza umugambi bityo ko no kubaka amahoro bikwiye kuba umugambi uhuriweho nta we usigaye inyuma. Yaboneyeho gusaba abahanzi gukoresha inganzo mu kubaka igihugu kandi bagakora ibihangano byinshi bishoboka kuko muri Jenoside nabyo byakoreshejwe mu kubiba urwango kandi bikagerwaho.

    Agaruka ku rubyiruko by'umwihariko yagize ati 'Mu by'ukuri ugomba kugira icyo wemera kandi ibigaragara ukabishyigikira ukareka gusa n'aho hari ibindi wizera bitari ibyo ubona kandi by'ukuri.'

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko uyu munsi bishimishije kuba hari Abanyarwanda batakuriye mu rwango. Yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kusa ikivi cya bagenzi babo bari abahanzi, abakinnyi n'urundi rubyiruko muri rusange kuko na bo baharaniraga ko igihugu kijya mbere ariko bavutswa ubuzima bakiri mu rugendo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku ruhare rw'inzego n'abantu ku giti cyabo mu gukora Jenoside, kuyipfobya ndetse no kuyihakana.

    Yagarutse ku mateka y'urwango rwabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi aho Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal bombi bayoboye u Rwanda ndetse n'abandi bari bakomeye mu butegetsi barubayemo igihe ndetse baranarushyigikira ku butegetsi bwabo ku buryo bitari gushoboka ko bagira imiyoborere ibumbatira Abanyarwanda bose.

    Yagurutse kandi ku guhakana no gupfobya Jenoside n'uburyo ari umugambi wateguwe neza urimo bamwe mu banyapolitike bakomeye na bimwe mu bitangazamakuru bikomeye byo mu Burengerazuba bw'Isi bikora ibyo byatumwe n'abafite uwo mugambi mubisha.

    Uhereye ibiryo, Munyanshoza Dieudonne, Nyiranyamibwa Susana, Murangwa Eugene na Kalambizi Olivier ukora muri Minubumwe

    Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kusa ikivi cya bagenzi babo bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko, arusaba kugira uruhare mu kwiga amateka y’u Rwanda no kuyamenyesha abayagoreka

    Hacanywe urumuri rw’icyizere

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko hari inzego n’abantu ku giti cyabo bagifite umugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Minisitiri Utumatwishima ubwo yasinyaga mu gitabo cy’abashyitsi

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasinye mu gitabo cy’abashyitsi

    Umuhanzi Musinga Joe yatanze ubutumwa mu ndirimbo

    Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko

    Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yakebuye-abigira-nta-wamenya-imbere-y-abashaka-gusenya

  • Abakobwa barenga 2000 bo muri Afghanistan basabye koherezwa kwiga mu Rwanda kubera ihohoterwa bakorerwa – #rwanda #RwOT

    SOLA ni ishuri ryashinzwe na Shabana Basij-Rasikh agamije gufasha abana b'abakobwa bo muri Afganistan kwiga.

    Shabana n'abakobwa yari acumbikiye mu ishuri rye, bahunze Umurwa Mukuru, Kabul, mbere gato y'uko Abatalibani bawugeramo muri Kanama 2021.

    Ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shabana n'abakobwa bigishaga bahawe ubuhungiro mu Rwanda, ishuri rikomeza imirimo yaryo.

    Umubare w'abakobwa biga muri iri shuri ugenda wiyongera, aho nibura kuva mu 2023 abakobwa 40 bo muri Afganistan bimukiye mu Rwanda kuhakomereza amasomo.

    Mu 2023 nibwo iri shuri ryasinyanye amasezerano n'Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira, IOM. Aya masezerano agena ko uyu muryango uzajya ufasha abanyeshuri bashya gukomereza amasomo mu Rwanda, mu bijyanye n'ingendo.

    Mu nyandiko IOM iheruka gushyira hanze yagaragaje ko abanyeshuri barenga 100 bageze mu Rwanda bwa mbere mu 2021, ari bo bafasha mu kumenyekanisha ibikorwa by'iri shuri no kumenyereza abandi bishya.

    Uyu muryango wakomeje uvuga ko 'Mu gihe ibitsikamira uburenganzira bw'abakobwa bikomeye kwiyongera muri Afghanistan, abakobwa Benshi b'Abanya-Afghanistan bakeneye uburezi, kugeza ubu SOLA yakiriye ubusabe (bw'abashaka kwiga) barenga 2000, muri uyu mwaka w'amashuri ugiye kuza wa 2024. Ni mu gihe abakobwa bakomeje guharanira kubona ubu burenganzira bw'ibanze kugeza ubu bimwe.'

    Umuyobozi wa IOM mu Rwanda, Ash Carl yavuze ko 'Urugendo rw'aba bana b'abakobwa ari ikimenyetso cy'icyizere, gishimangira ko iyo habonetse ubufasha bukwiriye mu bijyanye n'uburezi, urubyiruko rushobora kugera kure no mu bihe bikomeye.'

    Shabana Basij-Rasikh washinze iri shuri yavuze ko nubwo ingorane ari nyinshi atazahwema kugera ku ntego yihaye.

    Ati 'Nubwo hari ikibazo cyo kwima uburezi abakobwa bo muri Afghanistan, SOLA iracyashikamye ku ntego yo kwiga n'icyizere, ntabwo turi guhangana gusa n'imvugo zikandamiza, ahubwo turi kwandika amateka kuko buri mukobwa wize, arayobora kandi akarota Afghanistan irangwa n'amahoro.'

    Mu nama ya Women Deliver yabereye i Kigali, Shabana Basij-Rasikh yavuze ko ko nubwo abakobwa bo muri Afghanistan bakomeje guhura n'imbogamizi cyane cyane mu bijyanye n'uburenganzira bwo kwiga, afite icyizere ko iri shuri rye rikorera mu Rwanda mu minsi iri imbere rizatanga Perezida wa Afghanistan.

    Ati “Ni iby'agaciro kuba ndi hano, ndumva buri wese hano azi ko nyobora ishuri rizavamo Perezida wa Afghanistan w'ahazaza, ndashaka kuvuga ku mbogamizi ebyiri turi guhura nazo uyu munsi muri Afghanistan, imbogamizi imwe ni iri imbere mu gihugu.”

    Yakomeje avuga ko biteye isoni kuba uyu munsi abakobwa bo muri Afghanistan batemerewe kwiga amashuri yisumbuye.

    Ati “Uyu munsi Afghanistan ni cyo gihugu rukumbi ku Isi, aho kuba abana b'abakobwa bakwiga amashuri yisumbuye ari icyaha, biteye isoni kuba uyu mwanya ndi hano mvuga ayo magambo. Bikwiriye kuba bitanga umuburo atari ku Banya-Afghanistan gusa ahubwo n'abandi batuye Isi kuba igihugu nka Afghanistan abana b'abakobwa babuzwa uburenganzira bwa muntu bw'ibanze.”

    Yavuze ko imbogamizi ya kabiri bahura na yo ari ijyanye no kuba hari ibihugu by'amahanga bibona abanya-Afghanistan bose mu ndorerwamo z'Aba-Taliban, bakumva ko abagabo n'abahugu bose bo muri iki gihugu badashyigikiye uburezi bw'umwana w'umukobwa.

    Shabana Basij-Rasikh yavuze ko mu ntego afite ari ukubaka ubushobozi bwatuma ishuri rye ribasha kwakira abana b'abakobwa benshi, abadashoboye kugera mu Rwanda, bagafashwa kwigira mu bihugu bituranye na Afghanistan aho iri shuri riteganya gufungura amashami.

    Abakobwa barenga 2000 bo muri Afghanistan basabye koherezwa kwiga mu Rwanda kubera ihohoterwa bakorerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-barenga-2000-bo-muri-afghanistan-basabye-koherezwa-kwiga-mu-rwanda

  • Tanasha Donna yavuze impamvu atigeze agera i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'ikimero uzwi cyane mu gihugu cya Kenya, yagombaga kugera i Kigali saa sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, rishyira kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ariko abari bagiye kumwakira bategereje baraheba.

    Ni ibintu byatunguye benshi ahanini bitewe n'uko ibyo yasabye byose kugira ngo azabashe gutaramira i Kigali yabihawe. Ategerejwe mu bitaramo byiswe 'Tanasha Donna- Music Show&Pool Party' bizaba ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 no ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

    Mu butumwa yandikiranye n'abamutumiye gutaramira i Kigali muri ibi bitaramo azahuriramo na Dj Toxxyk, Tanasha yagaragaje ko habayeho kwibeshya 'amasaha y'igihe yagombaga kugerera i Kigali'.

    Kuri we, yumvaga ko agera i Kigali saa sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2024. Yanditse agira ati 'Nonese ntabwo urugendo rwanjye ari muri iri joro, muri iri joro ahagana saa sita z'ijoro?'

    Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko bakomeje ibiganiro na Tanasha, kandi bagiye kumufasha kongera gushaka itike y'indege kugira ngo agere i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

    Byari biteganyijwe ko Tanasha agera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, hanyuma saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Kane akaganira ikiganiro n'itangazamakuru.

    Igitaramo cya mbere Tanasha azagikora ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y’abantu batandatu ugahabwa n’ibyo kunywa bibiri.

    Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw ugahabwa n’icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa n’icyo kunywa.

    Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n’abantu batanu, ugahabwa n’amacupa abiri y’ibyo kunywa (Wine).

    Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy'iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro.

    Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.

    Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo.  

    Yigeze kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.

    Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.

    Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'.

    Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.

    Tanasha Donna yatangaje ko habayeho kwibagirwa amasaha y'igihe yari kugerera i Kigali

    Tanasha yagaragaje ko yiyumvishaga ko agera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane


    Abatumiye Tanasha batangiye kumufasha kubona indi tike y'indege ituma aza i Kigali








    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LA VIE’ YA TANASHA DONNA NA MBOSSO


      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144186/tanasha-donna-yavuze-impamvu-atigeze-agera-i-kigali-144186.html

  • Kwibuka30: Hibutswe abari abahanzi, urubyiruk… – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, hakozwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abasiporurifu, urubyiruko, abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe, abahanzi n’abandi bishwe urw'agashinyaguro bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS). 

    Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko iki gikorwa ari umwanya wo gukomeza gushimangira inzira nshya abanyarwanda bahisemo yo kwunga ubumwe, bakiyubakamo icyizere bashakira buri munyarwanda wese iterambere rihamye kandi bimakaza indangagaciro z’ubupfura bakomora ku bakurambere.

    Mu kiganiro yatanze kigaruka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascene  Bizimana yagaragaje ko gusenyuka k'umuco nyarwanda byagaragariye mu bategetsi nka Perezida Kayibanda na Habyarimana bigishijwe n'abakoloni na Kiliziya Gatolika, byubatse urwango rwagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagarutse ku bayobozi bakuru n'abakozi b'iyari Minisiteri y'Urubyiruko no Guteza imbere Amashyirahamwe nka Nzabonimana Callixte na Bikindi Simon, yerekana uruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yerekanye kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, abayobozi b'abajenosideri n'abafatanyabikorwa babo b'Ababiligi bashyizeho ingamba zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije itangazamakuru n'abashakashatsi bashyigikiye Leta yakoze Jenoside.

    Ijambo rye yarisoje yibutsa ko abayobozi babereye u Rwanda bakwiye gushingira ku muco nyarwanda wo kwimakaza ubunyarwanda nk'uko byahoze mbere y'umwaduko w'abakoloni, bakarwanya amacakubiri ashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose cyasenya isano-muzi y'ubunyarwanda.

    Mu butumwa yatanze, Minisitiri wa MoYA, Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gusigasira amateka y’u Rwanda bifashishije ibihangano bitandukanye yaba kwandika ibitabo, gukina filime, umuziki n’ibindi. 

    Yaboneyeho gushimira abakomeje kugaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, anenga n’abigira ba ntibindeba by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga mu bihe byo kwibuka.

    Yagize ati: “Iyo ubonye ikibi gikorwa, umuntu akavuga nabi ubuyobozi bwubatse iyi myaka 30 turimo, akavuga nabi Perezida wa Repubulika tureba, kandi ibi bihamya byose tubifite, hagira n’icyandikwa na MINUBUMWE,… ukaba unahari ntuvuge uti koko ni uko bimeze ngo unabisangize n’abandi, ku ruhande rumwe uba ubeshya.”

    Mu bandi batanze ibiganiro bigaruka ku mateka yabo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abahanzi nka Susanne Nyiranyamibwa, Munyanshoza Dieudonne n’abandi. Umuhanzi Musinga Joe uherutse guhuriza abahanzi batandukanye mu gitaramo yise ‘Mudaherwanwa30’ ni we waririmbye muri iki gikorwa.


    Abayoboye Minisiteri eshatu zari zihuriye muri iki gikorwa bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah


    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju


    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yitabiriye iki gikorwa


    Bunamiye abari urubyiruko, abahanzi, abasiporutifu, abahoze ari abakozi ba MIJEUMA n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi


    Minisitiri Jean Damascene Bizimana yibukije abitabiriye ko bakwiriye kurangwa n’indagagaciro z’ubunyarwanda mu buzima bwa buri munsi


    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ubuhanzi bukora kandi bukarema, ashimangira ko abanyarwanda bakeneye guharanira kubaka urukundo


    Dr. Utumatwishima yavuze ko nta muntu w’urubyiruko ukwiriye kuba ‘nta wamenya’, ahubwo bakwiriye gukoresha impano zabo mu kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda


    Munyanshoza na Nyiranyamibwa batanze ubuhamya muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30



    Nyiranyamibwa Susanne ni umubyeyi w’umuhanzi ufite ubuhamya buremereye


    Hacanwe n’urumuri rw’icyizere

    Abayobozi n’abakozi ba Minisiteri eshatu bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144182/kwibuka30-hibutswe-abari-abahanzi-urubyiruko-abasiporutifu-nabari-abakozi-ba-mijeuma-baziz-144182.html

  • Ndaba nguhaye igice! Ikofi ya Rayon Sports nt… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo byari bisanzwe aho isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rifungura ndetse rikagera aho riryoshye ikipe ya Rayon Sports itaribona mu baguzi. Rayon Sports yahoze ari ikipe ikomeye mu Rwanda, ifite igitinyiro ndetse abakinnyi benshi bo mu Rwanda no mu karere babagaho bafite indoto zo kuzayikinira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Rayon Sports yari ikipe igira amafaranga y’impanuka ndetse ikaba ikipe izwiho gutungurana ku isoko by’umwihariko ikaba ikipe yateshaga umutwe APR FC igihe isoko ryabaga rifunguye. Kuri bimwe mu bitinyiro Rayon Sports yagiraga, byatangiye kurangira ndetse bituma nta mukinnyi ugishamadukira kuyijyamo.

    Kuki abakinnyi bari kubenga Rayon Sports cyane?

    Isoko ry’uyu mwaka Rayon Sports imaze kuganira n’abakinnyi batari munsi 7, ariko nta n’umwe baraha amasezerano. Ubusanzwe Rayon Sports niyo kipe yahanganiraga ku isoko na APR FC umuntu yavuga ko kuva yashingwa itarabura amafaranga.

    Rayon Sports nti kiri ya yandi

    Wasangaga mu bakinnyi Rayon Sports yabaga ifite harimo umukinnyi APR FC ishaka kubura hasi kubura hejuru, cyangwa ugasanga hari umukinnyi ushaka gutandukana na APR FC ariko abizi ko inzira ya hafi ari muri Rayon Sports. 

    Ubundi wasangaga hari umukinnyi mwiza uri muri shampiyona y’u Rwanda aya makipe arwanira ndetse ugasanga umukinnyi yabuze amahitamo ariko kuko akeneye kugira impinduka akagira aho ajya, twavuga nka Bizimana Yannick ubwo yerekezaga muri Rayon Sports mu 2019.

    Rayon Sports ubu irajwe ishinga no gusinyisha Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wayo 

    Muri ibi bihe by’umwihariko uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports yagowe no kubona Miliyoni 20 Frw zo kwishyura umukinnyi hatajemo ikirarane, kandi bamwe mu bakinnyi bari barayeretse ko biteguye kuyijyamo.

    Nyuma yaho bamwe mu bakinnyi bagiye muri iyi kipe ikajya ibahaho make ku yo basinyiye ariko guhabwa ayandi bikaba induru. Ibi byatumye abakinnyi batakariza icyizere iyi kipe kugera aho nta mukinnyi ushaka kumva ibyo kuba ahawe igice cy’amafaranga kuko bahita bibuka ibyabaye ku babikoze.

    Mu minsi ya kera wasangaga nibura umukinnyi ashobora kujya muri Rayon Sports nibura akurikiyemo ibihe byiza birimo ibikombe, abafana benshi n’izina rikomeye, ariko kuri ubu ntibigikora kuko ikipe yabaye isanzwe, nta mukinnyi wayijyamo ngo yizere gukinira Amavubi, nta mukinnyi ubu wayisinyira yizeye igikombe cya shampiyona ndetse na ba bafana babaga bakurikiye kuri ubu bararebana ay’ingwe n’ubuyobozi buriho.

    Rayon Sports biravugwa ko ibitse amafaranga izagura Ombolenga Fitina 

    Ni byiza kuba isoko rigifunguye, n’ubwo bishyira mu bibazo iyi kipe byo kuzajya ku isoko abagurwa baraguzwe, nk’uko bimaze kuba ku bakinnyi barimo Niyonizeye Fred, Hakizimana Muhadjri, Ishimwe Christian bamaze kwigira mu yandi makipe.

    Abakinnyi iyi kipe yabonera make ntabwo bari ku rwego

    Bigendanye n’isoko ryo mu Rwanda, ikipe ya APR FC na Police FC zaritumbagije, kuri ubu umukinnyi wa Miliyoni 8,5,3 ikipe ya Rayon Sports ifite bisa n’aho bigoye kuko uwo mukinnyi nta tandukaniro  aba afite riruta abo yari ifite.

    Ikindi kandi ubaguze byaba bivuze ko waba wiyakiriye ukajya gusanga amakipe nka za Gasogi United, Etincelles FC mu myanya ya cumi ku rutonde rwa shampiyona, kuko ikipe murwanira abakinnyi ntimwabura kurwangira n’umwanya.

    Abakinnyi babonye ubuhungiro buruta Rayon Sports

    Abakinnyi benshi by’umwihariko mu Rwanda nk’uko natangiye mbivuga, bahoze bafite indoto zo gukinira Rayon Sports, gusa kuri ubu biri kwicurika. Byari kugorana iyo APR FC irekura abakinnyi nka Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina na Bizimana Yannick ikipe ya Police FC ikiri mu bya kera ngo ntibitume aba bakinnyi badacisha make.

    Ishimwe Christian yaganiriye na Rayon Sports ariko yigira muri Police FC kubera ubushobozi bucye bwa Rayon Sports

    Yaba Ishimwe Christian uherutse gusinyira Police FC yagiye kuvugana na Rayon Sports ari nko guta umwanya kuko yari afite ikipe yibikiye ariyo Police FC. Police FC izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ifite impamvu abakinnyi bayisinyira kandi ifite amafaranga kashi, bihabanye na Rayon Sports izasigara ku rugo ndetse ikaba iri kugura muri gahunda ya ‘ndaba nguhaye igice’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144191/ndaba-nguhaye-igice-ikofi-ya-rayon-sports-ntizayikoza-isoni-ku-isoko-144191.html

  • Aba-Rayon Sports bamaze gutakaza icyizere! Muri mukeba APR FC bo bizeye iki? Hari icyakozwe? #rwanda #RwOT

    Kugeza uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2024 nandika iyi nkuru, nta mufana wa APR FC na Rayon Sports wakifata ngo aseke mugenzi we, byose bishingiye ku cyizere kandi bishobora no guhinduka.

    Ubu amakipe yombi akunzwe mu Rwanda ari mu myiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, aho yatangiye gusezerera abakinnyi ndetse irambagiza n’abandi.

    Ubu abakunzi ba Rayon Sports batangiye kwiheba bitewe n’ibimenyetso iyi kipe igenda yerekana ku isoko.

    Ni ikipe yicaranye n’abakinnyi beza mu Rwanda, baraganira ndetse bagira n’ibyo bemeranywa ariko birangira bigendeye.

    Hakizimana Muhadjiri, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian ni abakinnyi Rayon Sports yegereye bagirana ibiganiro ndetse barumvikana bemera gusinyira iyi kipe.

    Ni inkuru yahise ikwira i Kigali ko bamaze gusinya, mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari bakiri mu byishimo ko Umujyi bawutitije, nibwo byamenyekanye ko nta n’umwe wasinye ahubwo iyi kipe yabuze amafaranga yo kubishyura.

    Nyuma Muhadjiri yahise yongera amasezerano muri Police FC, Ishimwe Christian na we yumvikanye na Police FC ni mu gihe isigaye ihanze amaso kuri Omborenga Fitina bumvikanye akaba ariko atarasinya.

    N’iyo uteye icyumvirizo usanga nta mukinnyi n’umwe urasinya nubwo iri mu biganiro na Seif ndetse na Richard Ndayishimiye wa Muhazi United wari wemeje abakunzi ba Rayon Sports ariko bikaba bivugwa ko ibiganiro byajemo kidobya aho atumvikana na Muhazi amafaranga izamuha ku yo Rayon Sports izamugura.

    Ubu umukinnyi bizeye bazagumana ni Muhire Kevin usoje amasezerano ariko akaba yaremeye kuyongera aho barimo gukusanya amafaranga yo kumuha.

    Muri make rero abakunzi b’iyi kipe kugeza ubu nta shusho y’ikipe ya bo bafite umwaka utaha w’imikino.

    No muri APR FC ni cyo kimwe

    Abakunzi bishimiye ko myugariro wa bo ngenderwaho, Niyigena Clement yaraye yongereye amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nako na Nshimiyimana Yunusu utaremeza abakunzi b’iyi kipe na we yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

    Ibi ariko ntibibibagiza ko uwari nimero ya mbere ku ruhande rw’iburyo wugarira, Omborenga Fitina unabanzamo mu ikipe y’igihugu yaraye ashimiwe akaba atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

    Uyu akaba yiyongera kuri Ishimwe Christian mu myaka ibiri yari ayimazemo yari nimero ya mbere ku ruhade rw’ubumoso wugarira, na we akaba yashimiwe akaba atazakomezanya na APR FC umwaka utaha aho bivugwa ko yumvikanye na Police FC.

    Mu gihe batarakira kugenda kwaba basore, batunguwe n’abakinnyi bane b’abanyarwanda baguzwe, umuntu atanabiciye ku ruhande nta gihindutse bose bazaba ari abasimbura.

    Hari umunyezamu Muhawenayo Gad wa Musanze utakwicaza Pavelh Ndzila, Mugiraneza Frodauard wavuye muri Kiyovu Sports utari ku rwego wavuga ko yanakwicaza Taddeo Lwanga ikipe yifuza kurekura ikazana undi.

    Hari abakinnyi babiri banyura ku ruhande basatira, Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports na Dushimimana Olivier wavuye muri Bugesera batari ku rwego rwa Bacca na Gilbert basanze kuri iyo myanya.

    Icyizere cy’abakunzi ba APR FC gisigaye mu bakinnyi b’abanyamahanga iyi kipe izagura nubwo na yo ku isoko byatangiye kuyigora.

    Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi yagezeho banze kuyisinyira bitewe n’uko itanga amafaranga make ikindi ikaba imaze igihe itagaragara ku ruhando mpuzamahanga.

    Urugero ni umukinnyi Etane Junior Aimé Tendeng ukomoka muri Senegal wari wavuganye na APR FC yizeye no kumusinyisha ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Al Hilal Ondurman yo muri Sudani.

    Si uyu gusa kuko bivugwa ko hari n’abandi yabuze muri ubu buryo. Gusa ikomeje kurambagiza abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga aho bijeje abakunzi ba yo ko bazaba bakomeye.

    Christian abakunzi ba APR FC babonaga agikenewe, muri Rayon Sports bakibaza impamvu yacitse ubuyobozi atabusinyiye

    Kurekura Omborenga muri APR FC abakunzi ba yo ntibabyishimiye, muri Rayon baribaza impamvu adasinya

    Aba-Rayon ntibumva ukuntu Muhadjiri yabacitse

    Richard Ndayishimiye na we ngo hashobora kuba harajemo akabazo

    Seif ashobora kongera gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aba-rayon-sports-bamaze-gutakaza-icyizere-muri-mukeba-apr-fc-bo-bizeye-iki

  • Nyuma ya Shiboub, APR FC ishobora gutandukana n’undi munyamahanga #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yemeye ubusabe bwa Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman bwo gutandukana na we, ubu iri mu biganiro n’umugande Taddeo Lwanga ngo barebe niba yakwemera gusesa amasezerano.

    Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gukina muri Libya kuko yabonye ikipe imwifuza ndetse yiteguye no kumwimurira umuryango ukajya guturayo kuko muri Sudani hariyo intambara.

    Ubu iyi kipe yatangiye ibiganiro n’umukinnyi ukomoka muri Uganda, Taddeo Lwanga ngo na we abe yatandukana na yo.

    Lwanga na we yari asigaranye umwaka umwe, ntabwo APR FC yashimishijwe n’umusaruro we ku buryo bateganya kumurekura bakaba bamusimbuza.

    Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba irimo gushaka uburyo iganira na Lwanga bakaba batandukana ku bwumvikane.

    Amakuru ISIMBI yamenye iva mu bantu ba hafi ba Taddeo Lwanga ni uko umukinnyi we yumva yahaguma agasoza amasezerano.

    Taddeo Lwanga, APR FC irifuza gutandukana na we

    Shiboub yasabye gutandukana na APR FC ndetse irabyemera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-shiboub-apr-fc-ishobora-gutandukana-n-undi-munyamahanga