Blog

  • “Ikibazo rero sibo ahubwo ninjye” Omborenga Fitina watandukanye na APR FC, yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Omborenga Fitina wasoje amasezerano muri APR FC yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe ngo kuko ariwe uyinaniza.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi, Fitina Omborenga yatangaje ko yavuganye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa akaba ariwe uri kubunaniza.

    Yagize ati 'Rayon Sports nibyo twaraganiriye turanumvikana ariko nabasabye gutegereza igihe gito kuko hari andi makipe yo hanze anyifuza, ikibazo rero sibo ahubwo ninjye.'

    Bisobanuye ko mu gihe Omborenga yabona ikipe yo hanze imwifuza, Rayon Sports yaba ikuyeyo amaso, gusa ayibuze nta kabuza yakinira Murera.

    Source : https://yegob.rw/ikibazo-rero-sibo-ahubwo-ninjye-omborenga-fitina-watandukanye-na-apr-fc-yatangaje-ko-ntako-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-butagize-ngo-ashyire-umukono-ku-masezerano-muri-iyi-kipe/

  • Mu mafoto 50: Ibakwe n'ubuhanga by'aba-ofisiye bashya binjiye muri RCS – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe bahugurirwaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari ryo mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, cyangwa mu Ishuri rya gisirikare ry'i Gako, Rwanda Military Academy.

    Ibi birori byabaye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, byitabiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, wanakiriye indahiro z'aba bofisiye bato bashya.

    Byari byitabiriwe kandi na Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Aba bofisiye bato 166, basoje amasomo yabo, barimo ab'igitsinagore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.

    Muri aba , 66 bari basanzwe mu kazi, abandi 100 bakaba baraturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.

    Mu gihe aba bofisiye bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi mu micungire y'amagororero y'igihugu n'iy'abagororwa, ubumenyi mu bijyanye n'umutekano, ubumenyi mu bijyanye no kuyobora abandi no kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n'ikinyabupfura.

    Bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri n'uko bishyirwa mu bikorwa, n'indi ituma bagira umubiri uzira umuze ndetse banahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga.

    Reba amafoto yaranze uyu muhango

    Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari asesekaye ahari hagiye kubera ibi birori

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye abafatanyabikorwa bose ba RCS

    Uwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ni rumwe mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda

    Ubwo uwari umuyobozi akarasisi yajugunyaga inkota mu bicu

    Ubwo abacungagereza bamurikaga ibirango by’Igihugu cy’u Rwanda

    Nyuma yo guhumuza kw’ibirori habayeho gucinya akadiho

    Ni ibirori byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Mu bahawe ipeti, harimo abofisiye bato b’igitsinagore 27

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, na we yari yitabiriye

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yari ahari

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahanuye aba bofisiye bashya abasaba kuba abanyamwuga mu mirimo yabo

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, asobanurirwa amasibo na Supt Gerard Munyangeyo wari uyoboye akarasisi

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, akihagera hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y’urwibutso n’itsinda rimwe ry’abahawe ipeti

    Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, yahembwe

    Byari akanyamuneza ku masura y’abari aho bose

    Iyi ni isibo yari iherekeje ba ofisiye bato bahawe ipeti

    Iyi foto yafashwe ubwo aba bofisiye bato bari bamaze kurahirira kuzuzuza neza inshingano zabo

    Imwe mu masibo ane yari agizwe n’abofisiye bato bashya bahawe ipeti rya AIP

    Imihagararire yabo nta kindi yerekana uretse ubunyamwuga

    Iki ni ikibuga cyo mu Ishuri ry'amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, riherereye i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba cyakorewemo akarasisi

    Iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye, abanyeshuri bahuguriwe mu ishuri ry’amahugurwa rya RCS

    Iki ni igisobanuro cy’ibyishimo

    Hahembwe batatu bitwaye neza muri aya mahugurwa

    Guverinoma y’u Rwanda yasezeranyije ko muri iki kigo hazakomeza gutangirwa amahugurwa kandi n’umubare w’abayahabwa ukiyongera

    Bamwe mu bofisiye bakuru b’Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, bari baje kwifatanya n’abandi

    Bamwe mu bacungagereza bihera ijisho uko bagenzi babo bakora akarasisi

    Akarasisi kari kayobowe na Supt Gerard Munyangeyo

    Akarasisi kakozwe n’amasibo atandatu arimo abiri yari aherekeje abofisiye bahawe ipeti rya AIP

    Aha Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari ari gusobanurirwa aya masibo y’abofisiye bato bashya

    Abofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano zabo

    Abo mu nzego z’umutekano ni uku babigenza iyo haririmbwa indirimbo y’ubahiriza Igihugu

    Abofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano bahabwa n’igihugu

    Abayobozi mu nzego zinyuranye z’umutekano mu Rwanda bari babukereye muri ibi birori

    Ababyeyi bari batindiwe no guhumuza kw’ibirori kugira ngo bagaragarize abana babo urukundo

    Aba ni bamwe mu bacungagereza ubwo bari baje kwifatanya na bagenzi babo

    Aba bofisiye bato bahawe ipeti rya 'Assistant Inspector of Prison- AIP’

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y’urwibutso n’itsinda rimwe ry’abahawe ipeti

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-50-ibakwe-n-ubuhanga-by-aba-ofisiye-bashya-binjiye-muri-rcs

  • RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko amafaranga yasubijwe Ishimwe Fridia ari ayo basanze uwari wamwibye asigaranye.

    Ati 'Uwari umuzamu w'iduka rya Fridia yacurishije urufunguzo, batashye yinjiramo yiba miliyoni esheshatu bari basizemo ajya kuyahisha kwa Se mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, afatwa asigaranye miliyoni eshanu n'igice.'

    Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy'ubujura buciye icyuho gihanwa n'ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, aho ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.

    Nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe, Ishimwe yashimiye RIB, avuga ko bahise bayitabaza kugira ngo ibafashe kuko bajyaga babona hari abo yafashije gusubirana ibyo bibwe.

    Ati 'Tumaze kwibwa twatanze ikirego ariko twari twatakaje icyezere cyo kuyabona, kuko mu myumvire yacu twari tuzi ko kugira ngo ushakirwe amafaranga mu buryo bwihuse bikorerwa abanyamahanga kuko twakundaga kubyumva abantu bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubu tubaye abahamya ko RIB iha serivisi umuntu wese mu bubasha bwayo.'

    Ishimwe yakomeje avuga ko 'Ibyatubayeho twakuyemo isomo ry'uko dukwiye kutararana amafaranga, ahubwo ni ukujya tuyabitsa kuri banki cyangwa Momo kugira ngo twirinde no gushyira mu kigeragezo abo dukoresha.'

    Uregwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha .

    RIB yaherukaga gusubiza undi mucuruzi $8000 n'ibihumbi 746 Frw yari yibwe n'uwari umukozi we, isubiza kandi undi mugore wa Kimironko amafaranga asaga miliyoni 5 Frw yari yibwe n'abakozi be bo mu rugo ubwo yarimo atunganya ubusitani.

    Ingingo ya 166 mu gitabo cy'amategeko mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba aho ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    RIB yibukije abantu bose cyane cyane abacuruzi kujya birinda gusiga amafaranga aho bakorera ahubwo bajya bagana ibigo by'imari bikayababikira mu rwego rwo kwirinda ko bakwibwa.

    RIB yashyikirije Ishimwe Fridia miliyoni 5,5 Frw muri miliyoni 6 Frw yibiwe aho acururiza

    Umuzamu w’aho Ishimwe Fridia acururiza ni we ukekwaho kwiba aya mafaranga yagiye kubitsa Se, RIB isanga asigaranye miliyoni 5,5 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-miliyoni-5-5-muri-miliyoni-6-frw-zibwe-umuturage

  • Zari Hassan yavuze impamvu adakunda kubana n’umugabo we Shakib Lutaaya #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan yavuze ko adakunda kubana mu nzu imwe n’umugabo we Shakib Lutaaya kubera ko bituma amuhararukwa vuba.

    Mu Kwakira 2023 ni bwo Zari Hassan yakoze ubukwe na Shakib Lutaaya nyuma y’igihe kitari kinini bakundana.

    Nyuma y’ubukwe ntabwo bahise babana ahubwo Shakib yagumye muri Uganda aho afite akazi na Zari asubira muri Afurika y’Epfo akorera akazi ke ka buri munsi, iyo bakumburanye umwe ajya kureba undi.

    Aba bombi baheruka gukora ikiganiro cyagarutse ku buryo bashobora kubana bategeranye, batari mu gihugu kimwe kandi ntibiteze ikibazo, aho Lutaaya yavuze ko ari ibintu byiza ku bantu barimo gukora kuko iyo umwe akumbuye undi ajya kumureba.

    Ati 'mba muri Uganda wowe ukaba muri Afurika y’Epfo ariko igihe cyose nkukeneye ndakubona, na we ushobora gufata indege ukaza muri Uganda igihe cyose ushaka kumbona. Ni ibintu byiza. Ntabwo ari bibi ku bantu bakora.'

    Yakomeje avuga ko kutabana bituma urukundo rwa bo ruhora rutoshye. Ati 'Buri gihe iyo usubiye muri Afurika y’Epfo ndagukumbura. Twarashyingiranywe, iyo twatonganye hanyuma ugahita usubirayo, bituma nkukumbura kurushaho, bigatuma nza kukureba vuba.'

    Zari we yavuze kubana na Lutaaya byatuma amurambirwa kubera guhora amubona iruhande rwe buri munsi.

    Ati 'Tubaye tubana, wazandambira. Nazarambirwa guhora nkubona buri munsi. Ni byiza ko mpora numva nshaka kukubona.'

    Yakomeje kandi avuga ko kubana batandukanye bimufasha mu kazi ka buri munsi kubera ko ubuzima bwe abayeho ari umuntu uhuze kubera akazi, Shakib Lutaaya kwiyongeraho byamugora.

    Ati 'Narambirwa. Ntabwo twabana ukwezi. Mpora mpuze. Nkora video nyinshi zo kwamamaza, ndagenda mu bihugu bitandukanye, abana, gukurikirana ubushabitsi (business), hari njye hakaba n’ubuzima bwanjye bwo ku mbuga nkoranyambaga. Kuri njye ibyo byose kubihuza, nkongeraho wowe, umugabo byaba birenze ubushobozi bwanjye.'

    '80% ni byiza. Duhora dukumburanye, turakundana, umuriro uhora waka. 20% ni igihe uba ukumbuye umuntu mu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.'

    Gusa bavuze ko atari ko bizahora hari igihe kizagera bikaba ngombwa ko bazabana bakaba bakora na Kompanyi y’umuryango babana, gusa ni ibintu bavuga ko bazakora mu myaka iri imbere nyuma y’uko Lutaaya azuzuza imyaka 40 cyane ko ubu afite 32.

    Bavuze ko kuba batabana mu nzu imwe bibafasha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yavuze-impamvu-adakunda-kubana-n-umugabo-we-shakib-lutaaya

  • Kizz Daniel aravugwaho gutandukana numugore – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Kizz Daniel wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Buga’, ‘Mama’, ‘Woju’ n’izindi, biravugwa ko yaba yatandukanye n'umugore we, ibi ni nyuma yo gusiba amashusho n'amafoto yose ari kumwe n'uyu mugore we.

    Kizz Daniel yerekeje kuri Instagram ye asiba amafoto amafoto n'amashusho ari kumwe n’umugore we witwa Mjay Anidugbe, mu gihe yasizeho inyandiko nke z’amatangazo y'ibitaramo bye, bityo rero ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria bikaba bivuga ko bombi bashobora kuba baratandukanye.

    Kizz Daniel aravugwaho gutandukana n’umugore we Mjay Anidgube

    Icyakora, kuri Instagram ya Mjay Anidugbe, byagaragaye ko nta kindi kibazo cyabaye cyane ko we atigeze asiba amafoto ari kumwe n'umugabo we Kizz Daniel.

    Uyu muhanzi yamaze gusiba amafoto yose y’umugore we kuri ‘Instagram’

    Ibi bibaye ntagihe kirashira asohoye indirimbo yise ‘Double’ avuga ko yatuye umugore we Mjay Anidugbe ndetse akamushyira no mu mashusho yayo. Iyi nayo yayisohoye byari bimaze igihe bivugwa ko batabanye neza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144146/kizz-daniel-aravugwaho-gutandukana-numugore-144146.html

  • Harimo uwa Miliyari 2 Frw! Akayabo gasabwa ut… – #rwanda #RwOT

    Ushobora kutabyumva ko mu gihe kitagera ku mwaka umuhanzi ashobora kuba avuye muri Miliyoni zitagera ku ijana z’amafaranga y’u Rwanda akagera kuri miliyoni magana z’amanyarwanda.

    Ntiwakwiyumvisha kandi ko kugeza ubu Afurika ifite umuhanzi ushobora kwishyuza agera kuri Miliyari 2Frw kugira ngo atarame mu gitaramo.

    Mu Rwanda na ho hari abahanzi bishyurwa muri Miliyoni zisaga 100Frw kugira ngo bemere gutarama mu gitaramo kimwe cyo hanze y’u Rwanda.

    Ibiciro tugiye kugarukaho bishobora guhindurwa n'umubano w'umuhanzi n'uwamutumiye, icyo igitaramo kigamije n'ibindi, ariko kugeza ubu ni ko bihagaze.

    Nk’uko twabigarutseho, ibi bihinduka mu gihe gito bijyanye n'ibyo umuhanzi afite ku isoko.

    Nigeria ni cyo gihugu gifite abahanzi benshi bahenze kandi banafite indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, ariko na none Tanzania na yo iza hafi mu bihugu bifite abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

    Duhereye muri Nigeria, Burna Boy arayoboye. Kugeza uyu munsi kugira ngo yemere gutaramira mu gitaramo, amafaranga asaba abarirwa hagati ya Miliyari 1.3Frw na Miliyari 2Frw.

    Ni mu gihe umusore ukiri muto, Rema, mu gihe kitagera ku mwaka umwe yazamutse bikabije mu biciro, ava ku bihumbi 260Frw ubu bikaba bisigaye bisaba agera kuri Miliyari 1.3Frw kugira ngo abashe gutarama mu gitaramo kimwe.

    Wizkid we muri 2024 arabariwa Miliyoni 650Frw kugera kuri Miliyari 1Frw aca uwifuza ko yataramira mu birori cyangwa igitaramo cye.

    Asake we ari kuzamuka bikomeye aho muri Gicurasi 2023 yishyurwaga atagera kuri Miliyoni 100Frw, ariko ubu ageze ku mafaranga abarirwa muri Miliyoni 650Frw.

    Davido, igiciro cye kiri muri Miliyoni 780Frw, ibintu bimaze imyaka igera kuri 2 bidahindagurika cyane.

    Ku rundi ruhande, abahanzikazi bo muri Nigeria barimo Tems na Ayra Starr na Tyla wo muri Afurika y’Epfo na Shensea wo muri Jamaica, bose bishyuza ari hagati ya Miliyoni 195Frw na Miliyoni 400Frw.

    Tiwa Savage na Diamond Platnumz na bo bamaze igihe barigaruriye imitima y'abanyarwanda, kugeza uyu munsi bisaba  Miliyoni 130Frw kubatumira mu gitaramo cyawe.

    Mu Rwanda, abahanzi nka Meddy na Israel Mbonyi ni bo baza imbere mu bahenze mu gutumirwa mu bitaramo aho mu buryo bw'umwuga basaba asaga Miliyoni 100Frw.

    Ni mu gihe Zuchu uri mu bahanzikazi bari mu bihe byabo byiza mu Karere k'Ibiyagabigari asaba abarirwa muri Miliyoni 80Frw.

    Zuchu uri mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe mu Rwanda ari mu bahanzi bakosha kugira ngo umutumire  Umunya-Jamaica Shenseea ukomeje kwigarurira imitima ya benshi akomeje kuzamuka mu biciroDiamond ari mu bahanzi bo mu Karere bihagazeho mu biciro ndetse bamaze kugwiza ibigwi mu muzikiWizkid uri mu bihagazeho baturuka muri Afurika ari mu basaba agera muri Miliyari 1Frw ku gitaramo kimwe Ayra Starr ari mu bahanzikazi basaba agera kuri Miliyoni 400Frw mu gitaramo kimwe Burna Boy ni muhanzi uhenze kugeza ubu ku isoko ry’umuziki wa Afurika aho asaba agera kuri Miliyari 2Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144149/harimo-uwa-miliyari-2-frw-akayabo-gasabwa-utumira-mu-gitaramo-abahanzi-nyafurika-bakunzwe–144149.html

  • Yagarukanye igikombe, ari kwiga PhD muri Cana… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nina Siri' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Bubiligi.

    Ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye muri kiriya gihugu, ariko kuri iyi nshuro yabihuje no kubamurikira Album ye nshya yise 'Nk'umusirikare' iriho indirimbo yise 'Nina Siri' iherutse kuzuza Miliyoni 50 ku rukuta rwe rwa Youtube.

    Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'uyu munyamuziki, ku buryo avuga ko mu gihe kiri imbere azatangaza imvano yo kuba yarayihimbye ikamucira inzira.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Israel Mbonyi yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bw'ibikorwa Imana ihorera imukorera, ashingiye ku byo amaze kubona.

    Ati 'Ndashima Imana cyane! Bitari ibanga Imana ihora ingirira neza cyane cyane mu gihugu cy'u Bubiligi nahagiriye umugisha. Nahahuriwe n'abantu beza, abantu baho bafite urukundo, bitabira ibitaramo. Twabonye Imana mu gitaramo, Imana yakijije indwara, abantu baje baremerewe bararuhuka, byari ibyishimo, mbese ni byiza.'

    Israel Mbonyi yavuze ko gutaramira ku nshuro ye ya kabiri mu Bubiligi, ari igisobanuro cy'urukundo yerekwa n'abantu bahatuye, kandi yizeza ko ashobora kuzasubirayo. Yavuze ko mu Bubiligi yamaze kuhafata nko mu rugo, ari nayo mpamvu yiyumva neza iyo ahataramira.

    Ati 'Mu Bubiligi rero ni nk'i Kigali, abantu bahari rero bizihirwa nk'abantu ba hano. Ni ahantu nkunda, ni kindi gihe cyose bazantumira ngomba kujyayo.'

     

    Yagarukanye igikombe

    Muri iki gitaramo yakoreye mu Bubiligi, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Umukunzi', yahahererwe igikombe nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi.

    Iki gikombe yashyikirijwe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, akaba yarakigenewe na Team Production yamutumiye gutamira mu Bubiligi.

    Mbonyi yavuze ko yatunguwe no guhabwa iki gikombe, kuko atari ikintu yari yiteze, ariko kandi abishimira Imana kuba abantu bayo barashimye imirimo akora.

    Ati 'Naratunguwe! Kuko ntabwo ari ikintu nari niteguye kwakira, ni ibintu gusa byabayeho, aribo babitegura, kandi ndabishima rwose. Rero, ahubwo icyantunguye ni uburyo babikozemo, ntabwo ntari nzi, umuyobozi wakimpaye ni umuyobozi ukomeye hariya, ni umuyobozi wa Brussels, byari ibintu bidasanzwe.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko igitaramo yakoreye i Burayi cyabaye urwibutso rudasaza kuri we, kuko yaririmbye, abantu bakakira agakiza, mbese yabonye Imana ikora.

    Yavuze ko yabonye ubuhamya bw'abantu bakize indwara kubera iki gitaramo cye, kandi ubuyobozi bw'Umujyi wa Brussels bwamusabye kuhafata nko mu rugo.


    Ageze i Kigali mu gihe yitegura ibitaramo muri Uganda na Kenya:

    Israel Mbonyi agomba gukorera ibitaramo muri Uganda, ku wa 23 Kanama 2024 ndetse na tariki 25 Kanama 2024, ni mu gihe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya azahatamira muri tariki 10 Kanama 2024.

    Yavuze ko ibi bitaramo ari binini mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi byateguwe mu rwego rwo kwiyegereza abafana be muri Uganda ndetse no muri Kenya.

    Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri ibi bihugu byombi, ndetse avuga ko muri rusange ashaka gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ku buryo ari gutekereza no kuzataramira muri Tanzania. Ati 'Naho ni hafi.'

    Yavuze ko agiye kujya muri biriya bihugu mu gihe ari no gutegura igitaramo asanzwe akorera abanyarwanda cyo gusoza umwaka, akora buri tariki 25 Ukuboza mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Noheli.


    Yatangiye kwigira impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD

    Muri Nyakanga 2023, ni bwo Israel Mbonyi yatangaje ko yatangiye kwigira Impamyabumenyi y'Ikirenga mu buzima 'Public Health', akazabifatanya no gukorera Imana binyuze mu bihangano binyuranye azagenda ashyira hanze.

    Uyu muhanzi asanzwe afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree' mu by'imiti (Pharmacy) yakuye muri Kaminuza yo mu Buhinde.

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe atangiye amasomo ye muri Kaminuza yo muri Canada, kandi avuga ko mu gihe kiri imbere azabigarukaho mu buryo burambuye.

    Uyu muhanzi yigeze kuvuga ko amashuri ari ikintu cyangombwa kandi akunda, kandi ko iki ari igihe cyiza cyo gukomeza amashuri mu gihe akibishoboye abifitiye n'umwanya.

    Ati 'Gushaka gukomeza kwiga ni ukubera ko yego sinajya mu ishuri ngo nicare nige ariko amasomo y'ikoranabuhanga arahari ya 'Online'. Ni mu rwego rwo kugira ngo mu gihe nkiri gukora umuziki reka mbe nshaka n'ibindi nkora ku ruhande binyongera ubwenge n'ubumenyi.'

    Israel Mbonyi abaye umuhanzi wa kabiri utangaje ko agiye kwiga 'PhD' nyuma ya Butera Knowless uherutse gutangariza InyaRwanda ko ageze kure amasomo ya 'PhD'.


    Umuhamagaro wa Israel Mbonyi

    Israel Mbonyi yahamagawe n'Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo atangira kuyikorera mu mashyi no mu mudiho. Icyo gihe cyabaye intangiriro ye yo guhanga indirimbo zihimbaza kandi zigaha ikuzo Imana.

    Uyu musore w'imyaka 31 y'amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi wa Karate, kandi yabonaga ariho impano ye izerekeza ariko yaje kwegurira ubuzima bwe Kristu.

    Israel Mbonyi asobanura 'umuhamagaro w'Imana' nk'ikintu Imana igushyira ku mutima' kandi waba utaragikora ukajya wumva ari nk'umutwaro wikoreye.

    Yari asanzwe yandika indirimbo akaziha korali. Ariko akimara guhamagarwa n'Imana, yanamuhaye indirimbo yitwa 'Yankuyeho urubanza' ari nayo yabaye iya mbere yahereyeho.

    Kuva yahamagarwa n'Imana, yahise yumva urukundo rudasanzwe rw'umuziki no gucuranga muri we.

    Icyo gihe yari umukinnyi wa Karate, ariko ibyo byose yabishyize ku ruhande. Ati 'Numva nsigaranye gusa umutima wo kuririmba.'

    Israel Mbonyi avuga ko yakundaga gukina karate, ariko kuva yatangira kuririmbira Imana yabiburiye umwanya, igice kinini gitwarwa n'umuziki gusa.

    Asobanura ko imbuga zicuririzwaho umuziki zabaye urubuga rwiza rwo gushyigikira umurimo w'Imana, kandi umuntu akabikora yibwirije.

    Ati 'Numva ari uburyo bwiza Imana yadukoreye bwo gusangiza abantu ibihangano byacu, kandi natwe bikatugirira umumaro.'

    Israel yigeze kubwira BBC ko hari inyungu ziva mu bihangano umuhanzi ashyira ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gukora.Israel Mbonyi yagarutse i Kigali nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Bubiligi


    Israel Mbonyi yatangaje ko yatunguwe n'igikombe yaherewe mu Bubiligi nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi


    Israel Mbonyi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bitaramo azakorera muri Uganda, Kenya ndetse no muri Tanzania 


    Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda 


    Israel Mbonyi yatangaje ko yiteguye gutaramira abanya-Kenya

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ISRAELMBONYI

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Israel Mbonyi yari ageze i Kigali


    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144153/yagarukanye-igikombe-ari-kwiga-phd-muri-canada-israel-mbonye-yagarutse-i-kigali-afite-amas-144153.html

  • Ibyo gufashwa na Muyoboke, gukora indirimbo n… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Avec Toi' yasobanuye byinshi ku muziki we, ibijyanye n’uri kumufasha muri iyi minsi, ibyo gukora indirimbo ntizakirwe nk’uko yabyifuzaga n’ibindi mu kiganiro kirambuye yagiranye na MIE Empire.

    Marina yavuze ko ikintu cya mbere kimubabaza ari ugukora indirimbo ntirebwe cyane nk’uko yabitekerezaga, ugasanga abantu ntibayishimiye kandi mu by’ukuri ari umuhanzi ubimazemo igihe wagakwiye kuba akora ibintu bikakiranwa yombi.

    Yagize ati: “Njyewe igihe cyose iyo nkoze indirimbo ntijye ku rugero nifuzaga cyangwa basi ntijye muri kimwe cya kabiri cy’ibintu nifuzaga kuko buriya njyewe nifuza ibintu birenze cyane, numva mbabaye, numva narakoze ubusa kuko indirimbo ziravuna pe.”

    Ibi Marina yabihuje no kuba mu minsi yashize ubwo yari akibarizwa muri The Mane yarakoraga indirimbo zigakundwa cyane ku buryo bugaragarira buri wese, avuga ko iyo wigeze gukora ikintu kigakundwa cyane bigorana kwakira ko noneho ushobora gukora ikindi nticyakirwe uko wabishakaga.

    Ku bijyanye n’amakuru yavuzwe ku mihanda y’uko Marina yaba asigaye afashwa na ‘Manager w’ibihe byose’ Muyoboke Alex, uyu muhanzikazi yavuze ko Muyoboke amufata nk’umwunganizi we kuko bitandukanye imikoranire yabo itandukanye n’iyi yari afitanye na The Mane bijyanye n’uko bo bashoraga mu bikorwa bye mu gihe Muyoboke we amufasha gusa.

    Yasobanuye ko bamaze iminsi bakorana kuko ari nawe wamufashije ku ndirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda Ykee Benda bise ‘Ndokose,’ ari nayo yakiriwe ku rwego atabitekerezaho ikarebwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bine gusa ku rubuga rwa YouTube.

    Uyu muhanzikazi yasobanuye ko yamaze igihe kinini ataragarara mu biganiro ahanini ibitambuka kuri YouTube nyuma y’uko yigaragaje uko ari ariko abanyarwanda bakamufata mu buryo bubi hanyuma agatangira kwifata uko atari kugira ngo arebe ko aribwo byarushaho kugenda neza. Gusa, yatangaje ko nyuma yo kuyoberwa icyo bakunda yahisemo kuba we wa nyawe ndetse ubu yamaze kugaruka mu isura ye.

    Marina yasobanuye ko kuba mu minsi yatambutse yarakundaga kugaragara mu bikorwa byinshi by’umuziki haba mu bitaramo, za collabo n’abandi bahanzi n’ibindi none kuri ubu bikaba byaragenjeje macye, byose bigenwa na ‘Management.’

    Yagize ati: “Biriya bintu byose ntabwo ari njye wabikoraga byari Management nari ndimo. Kuko iyo uri muri Management ntabwo ari wowe ufata imyanzuro igihe cyose, aba ari itsinda rigari. Kiriya gihe ngo nta nkuru ziri gusohoka, utambona kuri YouTube, nta foto zitwika, ndaho ncecetse yari amategeko yo muri Management.”


    Umuhanzikazi Marina yavuze yafashe icyemezo cyo gukora umuziki we atari mu maboko y’abandi, atangaza ko nta Label akeneye muri iki gihe


    Muyoboke Alex ni we uri gufasha Marina mu bikorwa bitandukanye by’umuziki


    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Marina yise ‘Avec Toi’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144152/ibyo-gufashwa-na-muyoboke-gukora-indirimbo-ntizikundwe-no-kongera-gutwika-marina-yagarutse-144152.html

  • Rayon Sports WFC yirukanye abakinnyi 7 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yamaze gutandukana n’abakinnyi 7, umutoza umwe ndetse n’umuganga.

    Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’igikombe cy’Amahoro ku mwaka wa yo wa mbere, irashaka kwiyubaka birenze uko yari imeze umwaka ushize.

    Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izaba muri Kanama 2024 muri Ethiopia aho bazaba bashaka itike yo kuzakina Champions League.

    Ikaba rero yagombaga gukora impinduka ikagira abo isezerera ikagura abashya baje kuyongerera imbaraga kugira ngo ibe yakwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

    Iyi kipe rero yamaze gusezerera abakinnyi barindwi barimo abanyezamu babiri, Itangishaka Claudine na Niyonsaba Jeanne.

    Ba myugariro Uwanyirigira Sifa na Judith Otieno ukomoka muri Kenya, hari kandi Uwamariya Diane ukina mu kibuga hagati. Kankindi Fatuma Micky na Uwiringiyimana Rosine [Mbappe] bakina bataha izamu.

    Rayon Sports kandi ikaba yarekuye umutoza w’abanyezamu, Nzeyimana Ramadhan n’umuganga Uwimana Illumine.

    Rayon Sports yasezereye abakinnyi 8

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-wfc-yirukanye-abakinnyi-7

  • Abakinnyi bahamagarwa mu Mavubi bakina mu Rwanda igitima kiradiha #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bakina imbere mu gihugu batangiye kugira ubwoba ko mu minsi iri imbere batazongera guhamagarwa mu gihe bakomeza gukina mu Rwanda, ni mu gihe iyi kipe ikomeje gukurura benshi mu bakinnyi bakina hanze.

    Muri iyi minsi ikipe y’igihugu Amavubi irimo kureshya benshi mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ariko bafite inkomoko mu Rwanda bakina muri shampiyona zikomeye ndetse na bamwe bakaba baratangiye kuza.

    Ibi rero byatumye umubare w’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda uhamagarwa mu ikipe y’igihugu ugabanuka ndetse abasoma ibimenyetso by’ibihe bavuga ko mu minsi iri imbere bizagorana kuba umukinnyi yahamagarwa akina mu Rwanda cyane ko mu minsi iri imbere hari n’abandi bazaza.

    Ni na yo mpamvu benshi mu bakinnyi bakina mu Rwanda basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse banabona umwanya wo gukina, batangiye gutekereza kuba bajya gukina hanze kugira ngo bizere kuguma mu Mavubi.

    Ibi ISIMBI yanabihamirijwe na Omborenga Fitina umwe mu bakina mu Rwanda ndetse banabona umwanya wo gukina mu ikipe y’igihugu aho yavuze ko ari ihurizo kuko mu minsi iri imbere bizagorana guhamagarwa ukina mu Rwanda.

    Ati 'Ni byo, nk’uku ikipe y’igihugu irimo kwitwara neza muri Afurika akenshi abakinnyi bo hanze n’abakinnyi baba baravukiye hanze ariko Abanyarwanda baba bashaka kuza gukinira ikipe ya bo y’igihugu, rero umukinnyi ukina imbere mu gihugu iyo haje abakinnyi benshi bavuye hanze biba bigoye kuba yabona umwanya mu ikipe y’igihugu.'

    'Ibyo ni byo, buri mukinnyi wese ukina mu imbere mu gihugu usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu akwiye gushaka uko ajya gukina hanze kuko mu gihe kiri imbere bizaba bigoye kubera abakinnyi bakina hanze ari benshi.'

    Ibi ni nabyo bituma Omborenga Fitina atarasinyira ikipe yo mu Rwanda iyo ari yo yose kuko yabanje kubanza kureba mu makipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda niba hari iyo byakunda ko yasinyira. Ni ibintu asangiye na Niyigena Clement wa APR FC na we utarongera amasezerano kubera akirimo kureba niba yabona uko ajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Abakinnyi bakina mu Rwanda bafite amahirwe make yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

    Omborenga yavuze ko abakina mu Rwanda bakwiye gutekereza kureba uko bajya gukina hanze

    Mu minsi iri imbere Amavubi azajya ahamagarwamo umugabo asibe undi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bahamagarwa-mu-mavubi-bakina-mu-rwanda-igitima-kiradiha