Blog

  • Rayon Sports WFC nayo yanyujijemo umweyo yirukana abakinnyi 7 icyarimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'Abagore yatandukanye n'abakinnyi barindwi icyarimwe bari bashoje amasezerano muri iyi kipe.

    Abakinnyi batandukanye na Murera, ni Itangishaka Claudine, Niyonsaba Jeanne, Uwamariya Diane, na Uwanyirigira Sifa.

    Abandi harimo Uwiringiyimana Rosine, Judith Ochitieno ndetse na Kankinda Fatuma Miky.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-nayo-yanyujijemo-umweyo-yirukana-abakinnyi-7-icyarimwe/

  • Ifoto nziza iteye ubwuzu y’umwana wa Lick Lick arikumwe na Mama we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lick Lick umenyerewe mu gutunganya imiziki ndetse na Odda paccy ukora injyana ya Hip-hop, mu mwaka wa 2011 aba bombi bibarutse umwana w'umukobwa kuri ubu akaba amaze kugira imyaka 15.

     

    Mama we Odda paccy akaba yari yagiye kumusura aho yiga ubwo hafatwaga iyo foto maze ayikurikza amagambo ateye umwuzu agira ati'Imyaka iriruka turi hafi kureshya mbereyemo ideni Imana kubera wowe♥️ Gubwa neza Kibondo'

     

    Ni mu buryo bwo kumwereka urukundo nk'umubyeyi n'ubwo atakibana na papa w'umwana uyu mwana wa Odda paccy na Lick Lick bamwise Linka Mbabazi.

    Umwana wa Odda paccy na Lick Lick

    Source : https://yegob.rw/ifoto-nziza-iteye-ubwuzu-yumwana-wa-lick-lick-arikumwe-na-mama-we/

  • Hari aho umusaruro wikubye inshuro enye: Ibikorwa byo kuhira byageze kuri hagitari zirenga ibihumbi 71 – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya guverinoma y'imyaka rindwi yo kwihutisha ubukungu, NST1, yateganyaga ko ubuso bwuhirwa buzagera kuri hegitari 102,284 mu mwaka wa 2024, gusa iyi ntego yagezweho ku kigero cya 70%.

    Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Ubuhinzi muri, RAB, Florence Uwamahoro, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi ntego itagezweho 100% ibikorwa byo kuhira byagize uruhare kongera umusaruro ku bahinzi binabaha amafaranga.

    Ati 'Ku gihingwa cy'ibigori aho gikunze guhingwa cyane cyane mu byanya byuhirwa i musozi, usanga aho batuhira beza toni zitagera kuri 2.5 kuri hegitari mu gihe aho buhira beza ikigereranyo cya toni zirenga 4.5 kuri hegitari, hakaba ndetse aho bamaze kugera ku musaruro urenga toni 8 kuri hegitari ku gihingwa cy'ibigori mu ma koperative nka NAICO i Nasho muri Kirehe.'

    Abahinzi benshi kandi bahinga umuceri bagaragaza ko aho ibikorwaremezo byo kuhira bihagereye umusaruro wagiye wiyongera uvuye kuri toni ziri munsi ya 2 kuri hegitari ugera kuri toni 5.8 kuri hegitari nk'impuzandengo.

    Uwamahoro ati 'Kandi bikomeza kuzamuka bijyanye n'uko abahinzi bagenda bakoresha uburyo bwiza bw'imihingire ndetse n'ikoreshwa ry'imbuto z'indobanure ndetse n'izindi nyongeramusaruro.'

    Mu mishinga yo kuhira imusozi yakozwe muri iyi myaka harimo LWH (Land Husbandry, Water harvesting and Hillside irrigation Project) watunganyije ibyanya byuhirwa i musozi ku buso bungana na hegitari 2555, Rural Sector Support Project (RSSP) wibanze ku gutunganya ibishanga bihingwa higanjemo ibihingwamo umuceri.

    Hari kandi Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP) ukaba ufite intego yo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubuhinzi bugezweho bugamije ubucuruzi kuri hegitari zigera ku 15.600 z'ubutaka bwuhirwa mu Karere ka Nyagatare, ariko ubu hegitari 5600 ni zo zihinzeho ibigori, soya n'ibindi bihingwa bihenze ku isoko, aha ubuhinzi bukazajya bukorwa ibihingwa byuhirwa ku buryo buhoraho.

    Abakoresha uburyo bwo kuhira babyungukiramo

    Ubusanzwe kuhira bikorwa mu buryo butatu, burimo kuhira mu gishanga, kuhira imusozi, amazi avanwa muri 'dam' akajyanwa kugira i musozi anyuze mu miyoboro yabugenewe, hamwe no gukoresha imashini ikogota amazi iyavana mu mugezi cyangwa ikiyaga kayageza ahari ibihingwa byuhirwa.

    Uwamahoro yagaragaje ko abafite uburyo bwo kuhira ari bo bagena igihe cyo guhinga aho gucunganwa n'uko imvura iguye gusa, bityo bakinjiza amafaranga menshi.

    Ati 'igihe izuba ryavuye igihe kirekire, abahinzi bahinga bagendeye ku mvura ntibabasha guhinga kubera ko nta buhehere buba buri mu butaka cyangwa nta mazi babona yameza imyaka, mu gihe abahinga bakoresha uburyo bwo kuhira imyaka bo baba bafite amahirwe yo guhinga igihe cyose batitaye ku gihe imvura izabonekera.'

    Yongeyeho ko 'Abahinzi bahinga buhira baba bafite ubushobozi bwo kugena igihe bahingira (igihe imyaka bazahinga izera ifite isoko ryiza) mu gihe abahingira imvura usanga batabona igiciro gishimishije kubera ko umusaruro wabo uhurira ku isoko ari mwinshi. Ibi rero bituma abahinzi bahinga buhira babona umusaruro mwinshi ndetse n'amafaranga menshi ugereranyije n'abahinga bagendanye n' imvura.'

    Inyigo yakozwe mu 2010 (Irrigation master plan) yagaragaje ko mu Rwanda ubuso bugera kuri hegitari 596,810 bushobora gukorerwaho ibikorwa byo kuhira imyaka.

    Mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT), biteganyijwe ko hegitari 9680 zizashyirwaho uburyo bwo kuhira ndetse hanatunganywe ibishanga bifite bingana na hegitari 7993 bisanzwe byuhirwa, ku buryo ubuso bwose buzatunganywa bwuhirwa buzagera kuri hegitari 17.673.

    Leta yashoye imari mu kuhira i Musozi

    RAB igaragaza ko hari ibyanya 299 hirya no hino mu gihuhu byatunganyirijwe kuhira, by'umwihariko birindwi ahakorerwa ibikorwa byo kuhira i musozi biri mu turere twa Karongi, Nyanza, Kayonza, Gatsibo na Rwamagana.

    Hari n'aho abaturage bakora ibikorwa byo kuhira ku buso buto, bahabwa nkunganire mu bikoresho bibafasha kuhira bakishyura 50% by'ikiguzi cyabyo.

    Uwamahoro ati 'Iyi gahunda yafashije abahinzi mu bice bitandukanye by'igihugu kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi, bihaza mu biribwa kandi banasagurira amasoko. Ubu buryo buzwi cyane ku bahinzi bahinga imboga aho dufashe urugero nko ku gihingwa cy'inyanya usanga abakoresha ubu buryo bageze kuri toni hagati ya 7 na 8 kuri hegitari mu gihe abadakoresha uburyo bwo kuhira batabona na toni 2 kuri hegitari.'

    Dieudonné Niyodushima ukorera ubuhinzi mu Karere ka Bugesera, akifashisha uburyo bwo kuhira ku buso buto yabwiye IGIHE ko nta muntu washobora guhinga mu gihembwe cy'ihinga C adakoresha uburyo bwo kuhira, ariko ngo bunafasha no mu bindi bihembwe iyo imvura yaguye nabi.

    Ati 'Iyo ufite uburyo bwo kuhira imyaka wizera guhinga igihe cyose. Kuko nk'ubu muri Kamena abafite imyaka mu murima ni abantu buhira ariko noneho n'ibihembwe bya A na B na byo imvura isigaye igwa nabi. Ntabwo bitangaje ko uyu munsi wavuga ngo uhinze muri Nzeri wizeye imvura, ikagwa bikamera, byamara kumera ikabura. Hari igihe abahinzi bahomba bakagera no ku rwego rwa 100% cyane cyane iyo nta buryo bwo kuhira afite.'

    Yagaragaje ko gahunda zifasha abaturage kubona moteri bakuhira ku buso buto zibafasha gukora ubuhinzi buhoraho.

    Mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n'inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye.

    Abahinzi bavuga ko utabasha guhinga mu gihembwe cya C udafite uburyo bwo kuhira

    Ibikorwa byo kugira bikorwa mu bishanga ahahinze imyaka itandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-aho-umusaruro-wikubye-inshuro-enye-ibikorwa-byo-kuhira-byageze-kuri

  • Tanasha Donna yaraje Abanyarwanda rwantambi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 19-20 Kamena, abanyamakuru n’abandi bantu batandukanye bari bagiye kwakira Tanasha Donna, batashye bababaye nyuma yo kumutegereza hafi amasaha ane ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, bikarangira batamubonye.

    Byari byitezwe ko Tanasha Donna agera i Kigali saa sita z’ijoro zo ku wa 20 Kamena 2024.

    Abagombaga kumwakira barimo inkumi zo muri Kigali Protocol, uwagombaga kumutwara n’aba-bouncers kimwe n’abanyamakuru bahageze nibura abura isaha imwe ngo agere i Kigali.

    Isaha yaje kugera ndetse indege yagombaga kugeza i Kigali Tanasha irahagera, abagenzi bagiye bavamo umwe ku wundi Tanasha Donna arategerezwa abantu baraheba.

    Uko iminota yicumaga abari bategereje kumwakira bavugaga ko wenda yagize ikibazo akabura ibikapu bye ari nayo mpamvu yatinze gusohoka.

    Ku rundi ruhande amakuru yavaga imbere mu bamutumiye ni uko telefone ya Tanasha itacagamo bagakeka ko yaba yahageze ikamuzimana.

    Amasaha yakomeje kwicuma ariko n’abantu bategereje kugeza saa munani z’ijoro, bigaragara ko abagenzi bashize ku kibuga cy’indege.

    Abari bagiye kumwakira bigiriye inama yo kubaza ushinzwe umutekano niba imbere mu kibuga Tanasha Donna yaba arimo, undi nawe nyuma yo kwinyabyamo akareba, agarukana inkuru y’incamugongo ko nta mugenzi usigayemo imbere.

    Ibyo byashimangiraga ko Tanasha Donna atageze i Kigali, buri wese yikubura ukwe arataha.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, twari tutarabasha kuvugisha abatumiye Tanasha Donna ngo tumenye niba yabamenyesheje ikibazo yahuye nacyo n’igihe nyacyo azagerera i Kigali.

    Uyu mugore ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.

    Byitezwe ko ku wa 21 Kamena 2023 Tanasha Donna azataramira muri 'The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we azishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

    Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri 'Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

    Amakuru ava imbere mu ikipe ya Tanasha Donna ahamya ko uyu muhanzikazi mu ndirimbo azaririmba mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 muri 'The B Lounge’ hazaba higanjemo iziri kuri album ye nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2024.

    Tanasha Donna yari ategerejwe i Kigali

    Bari bitwaje indabo zo kwamwakira ariko ntiyahahinguka

    Tanasha Donna bamutegereje baraheba

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yaraje-abanyarwanda-rwantambi

  • Schadrack Uwizeyimana wiyita Pastitoro, ikihebe karundura akaba n'umujura noneho yakamejeje #rwanda #RwOT

    Ahindagura amazina nk'ikihebe: Byinshi kuri 'Pasteur' , umusambanyi akaba n'igisahiranda cyiyemeje gucucura Abanyarwanda

    Twebwe twari tumenyereye ko abatekamutwe, ibisambo ndetse n'abajura baba abadakijijwe, ubu rero n'abihaye Imana badutse nk'abambuzi bashukana ku mbuga nkoranyambaga; umwe muri abo ba rusahurira mu nduru ni uwiyita Pasteur Schadrack Uwizeyimana, ikigarasha kimaze imyaka irenga 10 kizerera mu Mujyi wa Dalas uherereye i Texas ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Iki kihebe, umushukanyi, indyarya, umunyamabi yose ashoboka, ku munsi wa mbere w'uyu mwaka yarifashe ajya kuri YouTube maze mu gisa nk'urwenya rwa byenda gusetsa atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, igihugu yavuyemo nabi cyane nyuma yo gukorera Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye ibyaha ndengakamere birimo ubujura bushukana, gusambanya abana, kubiba amacakubiri n'ibindi bitandukanye.

    Tugarutse inyu mu bwana bwe ndets en'amabyiruka ye, abiganye n'uyu Uwizeyimana bose bahuriza ku kumugaragaza nk'umuntu wari umuhezanguni mu byo yakoraga byose kuva mu bwana bwe. Umwe muri abo waganiriye na MY250TV (urubuga dukesha iyi nkuru) yagize ati: 'Yari umuntu ugoranye cyane, yatubibagamo amacakubiri akaturyanisha ubundi ukabona ari byo bimushimishije.'

    Uyu muhezanguni yavutse mu mwaka wa 1967, avukira mu yari Komini Rushashi (ubu ni mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y'Amajyaruguru), ni mwene Kanyandekwe na Nyiramahe nk'uko inshuti ze zo kuva mu buto zabiduhamirije.

    Izi nshuti za Uwizeyimana zitangaza ko akivuka aba babyeyi bamwise Nizeyimana Schadrack gusa ngo bitewe n'uburyo yabyirutse ari igihaze cyananiye ababyeyi yarangije amashuri yisumbuye yaramaze kwiyita Uwizeyimana Schadrack; iri zina akaba ari ryo rigaragara ku mpamyabumenyi.

    Iki kihebe kibigaragaza kinabyirata, kimara kugera muri Amerika kiyise 'Paixguerre Uwizeyendiho', amazina ahindagura agamije gusibanganya ibimenyetso ku byaha adasiba gukorera uwo bamenyanye wese nk'uko abamuzi babihamya.

    Amashuri yisumbuye yayize muri College Adventiste de Gitwe, ishuri ricungwa n'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi ahantu yakabaye yarakuye ubumenyi n'ubwitonzi, yayashoje mu mwaka wa 1989 aho yize mu ishami nderabarezi (Normale Primaire).

    Isoko y'amakuru yacu iri mu bazi neza uyu muhezangu itangaza ko amaze gusoza amasomo nderabarezi itorero ry'Abadivantisti ryamuhaye 'buruse' yo kwiga ivugabutuma (Theology) muri Kaminuza y'Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (UAAC).

    Uwizeyimana yiyita ko ari 'Pasitoro' mu gihe nyamara uwo mwambaro atize awambara nk'uko bisobanurwa n'ababanye nawe, nk'urugero akimara kurangiza ariya masomo y'ivugabutuma itorero ryamuhaye inshingano zo kwigisha abakristo ariko azamburwa igitaraganya.

    Abigarukaho, Dr. Ndayisenga Wilton, umushakashatsi akaba n'umwarimu wa kaminuza wiganye n'uyu muhezanguni akaba n'umwizera-Mana mu itorero ry'Abadivantisiti, yigeze kubwira umuyoboro wa YouTube witwa Urugano TV ati: 'Yazanye inyigisho z'ubuyobe ashaka kuzinjiza mu bizera bituma itorero rimuhagarika (…) Kuri Schadrack ahakagiye ubwenge hagiye igifu.'

    Akomeza asobanura ko akimara kwirukanwa Uwizeyimana yahise asendera nuko yigira inama zo gushinga itorero ryakoreraga mu cyuka ari nako yarikoreshaga ashaka kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Banyarwanda, gusa ngo ribuze abayoboke yagiye kuyobereza uburari mu burezi n'ubwo nabyo byamunaniye.

    Abazi uyu muhezanguni bagaragaza ko mu mwaka wa 2009 yatangije 'Ishyirahamwe Rigamije Kunganira Uburezi kuri Bose Imanzi — A.C.E.T. / IMANZI' aribera umuvugizi mu by'amategeko mu gihe uwitwa Nyirabuhoro Fatuma Fanny yari umuvugizi wungirije.

    Iri shyirahamwe ngo ryatangije ishuri ryisumbuye ariko rihura n'urusobe rw'ibibazo ryashowemo n'uyu Uwizeyimana aho yarikoresheje mu kwaka amamiliyoni y'urunguze (Bank Lambert) ndetse no gutuburira ababyeyi bari bafite abana muri ririya shuri abaka amafaranga.

    Hirya y'ibyo umuhezanguni Uwizeyimana ngo yigabye mu bana b'abakobwa bigaga kuri ririya shuri maze abenshi arabasambanya karahava — ibi bibazo byose biri mu byatumye uyu muhezanguni ava mu Rwanda kibuno mpa amagarunyuma yo kumenya ko yakorwagaho iperereza ngo aryozwe ibyo byaha.

    Abamuzi basobanura kandi nyuma y'uko ahunze u Rwanda ibibazo yari yarateye birimo umurengera w'amadeni yafashe mu runguze mu izina rya ririya shyirahamwe yasize abyikoreje Madame Nyirabuhoro, ibintu byatumye ishyirahamwe risenyuka burundu, gusa magingo aya hari umubare munini w'imanaza uyu mugabo agomba kuburana kuri ibyo byaha byose.

    Uwizeyimana ni umwe mu bandi bahezanguni biyita 'abakozi b'Imana' ubundi bakihisha muri uwo mutaka bahakana ari nako banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibintu akorera ahanini ku muzindaro rutwitsi wa YouTube yashinze ngo ujye umufasha gucengeza amatwara ye mu Banyarwanda.

    Abakurikira ibyo uyu muhezanguni avuga bagaragaza ko ibyaha byo kubiba amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abikora binyuze mu kugoreka imwe mu mirongo ya bibiliya — ibintu bishimangira ko ari mu buyobe ndetse ko akorera satani aho kuba Imana nk'uko abibeshya abamukurikira buhumyi.

    Umwe mu batangabuhamya yabwiye MY250TV ati: 'Uyu mugizi wa nabi watangiye yiga uburezi bikamunanira, akiga ivugabutumwa rikamunanira, yajya mu gushinga amashuri nabyo bikamunanira yishuka ko politike ari yo azashobora!'

    Ni mu gihe ku rundi ruhande, ababana na Uwizeyimana muri Amerika batangaza ko yamaze kwiyunga ku bigarasha byibumbiye muri RNC — umutwe w'iterabwoba umaze imyaka 14 ugerageza kumena amaraso mu Rwanda aho by'umwihariko wagabye ibitero bya za gerenade byahitanye inzirakarengane z'Abanyarwanda 14 bikomeretsa abarenga 400 hagati y'umwaka wa 2010 n'uwa 2014.

    Abanyarwanda by'umwihariko ababa mu mahanga bararye bari menge kuko uyu rusahurira mu nduru nta kindi agamije kitari ukubarya utwabo nk'uko izindi nyangabirama zose zagiye zibigenza zibeshya ngo ziri gukusanya imisanzu yo gukoresha mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda maze bikarangira ayo mafaranga ziyahekenye.

    The post Schadrack Uwizeyimana wiyita Pastitoro, ikihebe karundura akaba n'umujura noneho yakamejeje appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/schadrack-uwizeyimana-wiyita-pastitoro-ikihebe-karundura-akaba-numujura-noneho-yakamejeje/

  • Israel Mbonyi yavuze igihango afitanye na The… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma y’uko yari agarutse i Kigali avuye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu gihugu cy’u Bubiligi ku nshuro ye ya Kabiri.

    Yagiye muri kiriya gihugu nyuma y’uko, ku wa 26 Gicurasi 2024 ashyize hanze indirimbo “Nkurikira” yakoranye na Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba bahanzi bombi bagiye bagaragaza ubushuti bwabo ku mbuga nkoranyambaga, kandi bagiye bashyigikirana cyane mu bikorwa bitandukanye bagiye bahuriramo. 

    Byinshi mu bitaramo Adrien Misigaro yakoreye i Kigali, Israel Mbonyi yarabyitabiriye, ndetse bombi bagiye basohora amafoto bari kumwe.

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda, ko we na Adrien Misigaro bari bamaze igihe batekereza gukorana indirimbo ariko byafashe igihe kinini, bitewe na gahunda za buri umwe.

    Ati “Buriya twabitangiye cyera tubivugaho ngo tuzakora indirimbo ariko bikarangira twese tubuze umwanya, cyangwa nkahuga cyangwa se (we) agahuga, rero twagize umugisha turahuza numva nshimye Imana kandi iriya ndirimbo ni indirimbo ivuye ku mutima, ni indirimbo twese twagizemo uruhare, indirimbo nziza.”

    Uyu muhanzi yavuze ko umubano we na Adrien Misigaro urenze ubushuti, mu y’andi magambo amufata nk’umuvandimwe we. Ati “Adrien ni inshuti yanjye, itari inshuti gusa isanzwe.”

    Ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Nkurikira’, The Ben yarabatunguye aho bari ku rusengero rwa Christian Life Assembly mu rwego rwo kwifuriza isabukuru y’amavuko Israel Mbonyi.

    Yakoze ibi mu gihe hari hashize igihe gito abwiye itangazamakuru ko yatangiye urugendo rwo gukorana na Israel Mbonyi indirimbo ebyiri.

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko indirimbo imwe yamaze kurangiza, kandi ko bari gukora ku ndirimbo ya kabiri. 

    Ati “Indirimbo yanjye na The Ben, mu by’ukuri imwe yararangiye, indi nayo irimo irakorwa ariko reka ndeke kuvuga amakuru menshi kuriyo, ndagirango abantu wenda bategereze bazayakira neza ndabizi.”

    Uyu muhanzi avuga ko The Ben ari inshuti ye, ku buryo abatamuzi bamubarirwa. Ati “Ben ni umuhanzi mwiza! Buriya iyo utazi umuntu hari igihe umubarirwa ukumva ntubyumva neza ariko igihe nahuraga nawe nasanze ari umuntu wihariye, umuntu ufite umutima mwiza, munini, wagutse kandi ni umuntu w’umunyempano.”


    Israel Mbonyi yatangaje ko The Ben na Adrien Misigaro ari inshuti z'akadasohoka ze, byatumye gukorana indirimbo bishoboka


    Israel Mbonyi yavuze ko umunsi ahura na The Ben yamubonyemo umuvandimwe, inshuti, umuhanzi w'impano idasanzwe- inshuti yishimiye kunguka


    Israel Mbonyi yavuze ko imibanire ye na Adrien Misigaro yarenze ubushuti bafitanye 


    Israel Mbonyi yagiye ashyigikira Adrien Misigaro mu bitaramo binyuranye yakoreye i Kigali

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKURIKIRA' YA ISRAEL MBONYI NA ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144175/israel-mbonyi-yavuze-igihango-afitanye-na-the-ben-na-adrien-misigaro-video-144175.html

  • Uncle Austin yinjije mu muziki Phil Emon, umu… – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye Uncle Austin yafashije impano z'abahanzi bakomeye muri iki gihe barimo nka Marina, ndetse yisunze ibitangazamakuru yagiye akorera yagize uruhare mu gutuma ibihangano by'abarimo Bruce Melodie, Meddy, The Ben n'abandi byumvikana igihe kinini. Ni nawe wamuritse impano ya nyakwigendera Yvan Buravan.

    Phil Emon yabwiye InyaRwanda ko mu 2021 yifashishije konti ye ya Instagram yandikiye Uncle Austin amusaba kumva indirimbo ze yari amaze iminsi micye ashyize hanze, ariko ntiyasubijwe bituma akomeza kugerageza kwirwanaho mu muziki.

    Yavuze ko kuva ubwo yakomeje gukora indirimbo nk'ibisanzwe, ariko yisunze konti ye ya Tik Tok yafashe amajwi y'agace k'indirimbo ye yise 'Amasomo' agasangiza abantu, ubundi karakundwa cyane bituma yiyemeza no kubishyira kuri Youtube ye.

    Uyu muhanzi avuga ko mu bakunze iriya ndirimbo barimo na Uncle Austin, wahise amwandikira amusaba ko bayikorana bayisubiyemo, inzozi ziba impamo kuri we kuko yari amaze igihe kinini yifuza gushyigikirwa n'uyu muhanzi usanzwe ari n'umunyamakuru wa Kiss Fm.

    Ati 'Indirimbo 'Amasomo' yavuye ku mashusho mato nifashe nkashyira kuri 'Tiktok' abantu baragakunda ari benshi mpitamo kuyikorera 'Record' ariko nkayigira ngufi ni cyo cyari igitekerezo cyayo.

    Akomeza ati 'Austin rero yaje kubona ubutumwa nari naramwandikiye muri 2021 musaba kumva umuziki wanjye aba ari bwo aboneraho no kumva indirimbo nshya, yaje kunyaka numero yanjye kuri instagram arampamagara ampa igitekerezo cy'uko twayisubiranamo.' 

    Phil Emon avuga ko kuba Uncle Austin yaramusabye ko basubiranamo iyi ndirimbo, byamuhaye icyizere cy'uko urugendo rwe rw'umuziki rushoboka.

    Yavuze ko imyaka itatu yari ishize ari mu muziki, ariko ibihangano bye bitamenyekana, ku buryo gukorana na Uncle Austin byabaye amata abyaye amavuta.

    Ati 'Impamvu nayisubiranyemo na Austin, ni umuhanzi w’umuhanga kandi iyo wumvise iriya ndirimbo neza wumva ko koko ijwi rye ari amahitamo meza ku gihangano. Austin ni umuhanzi mfata nk’umunyabigwi mu muziki nyarwanda. Namwigiyeho gushyira ubumuntu imbere mu byo ukora byose.'

    Uyu musore yavukiye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda ari naho yigiye amashuri ye yisumbuye, mbere y'uko we n'umuryango we bimukira i Kigali.

    Avuga ko yakuze yiyumvamo umuziki, ku buryo yakunze kuririmbira abantu batandukanye no kwandika indirimbo bigatuma abantu bamubwira ko afite impano. Ati 'Nahisemo gukora umuziki kuko nakuze ari byo bintu nkunda kandi mbonamo icyerecyezo cyanjye.'

    Yasobanuye ko imyaka itatu yari ishize atarafatisha mu kibuga cy'umuziki, ahanini bitewe n'uko yabanje gushyira imbaraga mu bijyanye n'amajwi (Audio) 'bigatuma indirimbo zitagera ku bantu benshi kubera ko ntazihaga amashusho, uzumvise wese akazikunda ariko ntizijye ahabona cyane.'

    Mu ntego afite, harimo gukora umuziki uzatuma ahagararira u Rwanda ndetse n'Afurika muri rusange. Kandi yumvikanisha ko afite benshi afatiraho urugero.

    Mu myaka itatu ishize ni bwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ring’ akomereza ku ndirimbo ‘Woow’, ‘Oooh’, ‘Love’, ‘Listen’, ‘You’ ndetse na ‘I’m Good’.

    Iyi ndirimbo 'Amasomo' yasubiyemo afatanyije na Uncle Austin imaze iminsi itambuka ku bitangazamakuru bitandukanye, ibintu Phil Emon asobanura ko gukorana nawe byamuciriye inzira mu rugendo rwe rw'umuziki yifuza kugeza kure.

     

    Phil Emon yatangaje ko gukorana indirimbo na Uncle Austin byongeye kumwubakamo icyizere cy'urugendo rwe mu muziki


    Uncle Austin yatangaje ko yiyemeje gushyigikira impano ya Phil Emon kubera ibihangano bye yumvise


    Phil Emon yatangaje ko mu 2021 yari yandikiye Uncle Austin amusaba ko bakorana ariko ntibyakunda

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMASOMO' YA UNCLE AUSTIN NA PHILEMON


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘LISTEN’ YA PHIL EMON

    “>
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘RING’ YA PHIL EMON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144183/uncle-austin-yinjije-mu-muziki-phil-emon-umuhanzi-wari-umaze-igihe-yarabuze-aho-kumenera-144183.html

  • Ubuzima bwarahindutse! Akanyamuneza ku batujwe mu midugudu y'Icyitegererezo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uru rugendo rwatangiye mu myaka yo hambere ruracyakomeje ndetse rwanahawe umwihariko muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) yashyizwe mu bikorwa hagati ya 2017-2024.

    Kugeza ubu hari abamaze gusogongera ku buryohe bwo gutuzwa mu midugudu y'Icyitegererezo ndetse bagaragaza ko byabahinduriye ubuzima.

    Mu bijyanye n'iterambere ry'imijyi n'imiturire, Leta y'u Rwanda yari yihaye intego yo gutuza neza Abanyarwanda ku buryo imiryango 205.488 yimurwa aho ituye mu tujagari mu gihe igera ku 10.209 izimurwa mu manegeka.

    Imbaraga Leta yashyize mu gutuza neza abaturage hagamijwe kubavana mu manegeka, zafashije kugabanya ubutaka buturwaho ndetse no koroherwa no kubagezaho ibikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi, amavuriro n'amashuri, amazi, amasoko n'ibindi.

    Abamaze kumva icyanga cyo gutura hamwe bashima ko batakirara bashikagurika, bikanga abajura cyangwa ko inzu zabagwa hejuru kubera ibiza n'andi masanganya.

    Abatuye mu bice bitandukanye bagaragaza ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwabazirikanye ndetse bugatuma bongera kumwenyura.

    Ababigarukaho biganjemo abatujwe mu nzu zigezweho zo mu midugudu y'icyitegererezo yubatswe mu turere hafi ya twose tw'u Rwanda, aho inyinshi muri zo zifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n'ubwiherero, igikoni, gaz yo gutekesha na televiziyo kandi buri nzu ifite amazi n'umuriro.

    Abaturage benshi bazitujwemo bavuga ko baryohewe n'ibyiza babonye nyuma yo kuvanwa aho bari batuye bakajyanwa gutuzwa mu midugudu, ndetse bagahuriza ku kuba ubuzima bwabo bwarahindutse cyane.

    Imidugudu y'icyitegererezo imaze kuba ikimenyabose nk'igikorwa gitahwa buri mwaka, ndetse mu bihe byo Kwibohora hatahwa iba yarubatswe mu bice bitandukanye.

    Iyubatswe ikanatahwa irimo uwa Rweru mu Karere ka Bugesera, uwa Horezo w'i Muhanga, uwa Karama uherereye mu Mujyi wa Kigali, uwa Shyira uri i Nyabihu, uwa Gishuro wubatswe mu Karere ka Nyagatare, uwa Kinigi uri mu Karere ka Musanze n'uwa Muhira uherereye mu Rugerero mu Karere ka Rubavu mu 2023.

    Ni igikorwa gifatwa nk'umunsi mukuru kuko iyi midugudu itahwa n'abayobozi bakuru b'igihugu mu kwereka abaturage ko babari hafi kandi babashyigikiye.

    Nko ku wa 3 Nyakanga 2019, Perezida Kagame yatashye Umugudugu w'Icyitegererezo wa Karama, uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, watujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali.

    Mu yindi yatashye harimo uwa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe i Nyagatare mu 2022. Mbere yaho yatashye uwa Karama, Gishuro, Horezo na Shyira yatashywe mu 2017.

    Mu butumwa Perezida Kagame yakunze gutanga ubwo yatahaga iyi midugudu, yitsaga ku kuba ibi bikorwa byubatswe byerekana ko nyuma y'ubutegetsi bubi igihugu cyagize, ko ubu Abanyarwanda banganya uburenganzira ku gihugu cyabo.

    —  Amanegeka, ibiza, utujagari, byasembuye igitekerezo cyo kubaka imidugudu

    Nyuma y'uko Abanyarwanda bagiye bahura n'ibibazo bikomeye byagiye biterwa n'ibiza bamwe bakanahasiga ubuzima, Leta yashyize gahunda y'iterambere ry'imijyi n'imiturire mu zihariye zigomba kwitabwaho mu myaka irindwi ishize, n'ubwo icyorezo cya COVID-19 cyayikomye mu nkokora.

    Guverinoma y'u Rwanda yakoze uko ishoboye ishakira ibisubizo bamwe mu Banyarwanda bari batuye mu manegeka kurusha abandi, aho imiryango isaga ibihumbi 17 yimuwe, ubu ikaba itengamaye mu midugudu y'icyitegererezo hirya no hino mu gihugu.

    Nko mu 2018, Igihugu cyahombye miliyari 204 Frw kubera ibiza byanahitanye abantu 234, biganjemo abatuye mu manegeka, abandi 268 barakomereka.

    Mu 2023, Uturere two mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru twibasiwe n'ibiza bihitana ubuzima bw'abarenga 130.

    Ibi byarushijeho gukangura ubuyobozi bw'u Rwanda mu rugendo rwo gukomeza gutuza neza abaturage ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ibarura Rusange ry'Abaturage ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu 87, ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.

    Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y'icyitegererezo isaga 250 aho yiyongereye cyane mu myaka irindwi ishize ishize aho yavuye ku 165 mu 2016, yongerwaho ikabakaba mu 100.

    Ubwo Perezida Kagame yasuraga Umudugudu wa Horezo mu 2018

    Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Mudugudu wa Horezo

    Umudugudu wa Karama watashywe mu 2019

    Aha Perezida Kagame yasobanurirwaga ibindi bikorwa byubatswe n'ingabo z'u Rwanda

    Inzu zubatswe muri uyu mudugudu mu buryo bwa ‘4 in 1’

    Ni umudugudu ufite ibikorwa remezo by'ibanze byose

    Buri muryango wahawe gaz n’amashyiga awubafasha gucana mu buryo butangiza ikirere

    Buri nzu yashyizwemo ibikoresho by’ibanze nk’intebe ndetse na televiziyo

    Aha ni mu ruganiriro

    Mu cyumba cy'abana ni uku hameze

    Izi nzu zifite ubwogero n'ubwiherero byo mu nzu imbere

    Iki ni icyumba cy'ababyeyi

    Bimwe mu bice bigize Umudugudu wa Gishuro

    Uyu mudugudu wubatswe i Tabagwe mu Karere ka Nyagatare

    Uyu mudugudu wahawe ibikorwaremezo byose bikenewe

    Izi nzu zubatswe neza, mu buryo bujyanye n’igihe

    Ubuzima mu Kinigi bwarahindutse

    Ku Munini bahawe Umudugudu ugezweho

    Umudugudu wa Rugerero watujwemo abimuwe mu bice bitandukanye

    Iyo uri mu muhanda Kigali – Rubavu ubona icyapa kikuyobora kuri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo

    Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako zizaba zitanga ubwisanzure ku baturage batishoboye n’abari batuye mu manegeka

    Uyu mudugudu wahawe umuhanda wa kaburimbo uwuzenguruka, icyakora nturarangira kubakwa

    Umudugudu wa Munini uri mu Karere ka Nyaruguru wahinduye byinshi

    Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini wubakiwe imiryango itishoboye

    Uyu mudugudu wagenewe imiryango 48 igizwe n'abantu 164 barimo abari bamaze igihe basembera abatagira aho kuba, abafite amacumbi ashaje n'abari batuye mu manegeka

    Urugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini rufite ibice bitandukanye

    Urugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini rwakira abagera 90

    Urugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Munini rwitezweho kurandura imirire mibi mu bana bato

    Urugo mbonezamikurire rwubakiwe abana b’imiryango yatujwe mu mudugudu n’abaturanyi bayo

    Urugo Mbonezamikurire rwa Munini rwitezweho umusaruro mwiza

    Umwe mu bana bo mu rugo mbonezamikurire rwa Munini

    Mu rugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini hari imitako itandukanye ikangura ubwonko bw’abana

    Umwana urererwa muri uru rugo mbonezamikurire yitezweho gukurana uburere n’ikinyabupfura

    Umudugudu wa Munini watujwemo imiryango 48 itishoboye

    Umudugudu w'icyitegererezo wa Munini wubakiwe abaturage kugira ngo babe ahantu heza hatekanye kandi bayoboke ibikorwa bibateza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bwarahindutse-akanyamuneza-ku-batujwe-mu-midugudu-y-icyitegererezo

  • Umwe mu banyamahanga yasabye gutandukana na APR FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman wakiniraga APR FC, yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gushakira ahandi.

    Shiboub yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, aho yari yayigezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-24 asinya imyaka ibiri.

    Uyu mukinnyi ukubutse mu ikipe y’igihugu ya Sudani, yaraje abonana n’ubuyobozi bwa APR FC abusaba ko bwamurekura kuko yabonye indi kipe muri Libya yakwerekezamo, ni nyuma y’uko bari bemereye aba bakinnyi b’abanyamahanga ko uzabona ikipe yazaza bakumvikana.

    Shiboub utari mu bakinnyi APR FC ishaka kurekura, we yabonye ko atazabona umwanya uhagije wo gukina, ahitamo gusaba kugenda ndetse amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwiteguye kumwumva bukaba bwamurekura.

    Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman akaba mu mwaka we wa mbere yarafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Shiboub yasabye gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-banyamahanga-yasabye-gutandukana-na-apr-fc

  • Ibikorwa bya RDF na Polisi mu baturage byasojwe hatangwa imodoka ku mirenge yahize iyindi – #rwanda #RwOT

    Bisize hakozwe byinshi birangwajwe imbere n'abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n'ibindi.

    Ni ibikorwa byari bifite insanganyamatsiko igaruka ku 'Myaka 30 yo kwibohora, ku bufatanye bw'Ingabo z'Igihugu, Inzego z'umutekano n'abaturage mu iterambere ry'u Rwanda.'

    Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n'ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n'ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.

    Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n'amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y'imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti byera imbuto birenga 8000

    Ku Rwego rw'Umujyi wa Kigali, isozwa ry'ibi bikorwa ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye bari bayobowe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.

    Mu Mujyi wa Kigali hakurikiranywe ingo mbonezamikurire zo ku nzego zitandukanye zigera ku 1483 harebwa umusaruro ziri gutanga, haterwa ibiti byera imbuto 8136, hatangwa 'filtres' ziyungurura amazi yo kunywa 75 n'ibindi.

    Umurenge wa Kimisagara wahize indi mu kwimakaza umutekano n'isuku wahawe imodoka.

    Minisitiri w'Ubuzima yashimiye Ingabo na Polisi by'u Rwanda ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe.

    Yavuze ko 'by'umwihariko aho babaze abarenga ibihumbi 10 bavura amaso abatarabonaga bagera ku 5000 'babona uko u Rwanda ruri gutera imbere.'

    Yongeyeho ko 'ibintu bakora birenze inshingano zabo ariko ni n'inshingano za buri muturage wese kuko na twe tugomba kubafasha.” Ati “Icyakora abishima mwibuke ya hahunda twihaye, tunywe gake n'ibishobora tunywe amazi kuko niyo sawa.'

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye kwishima ariko bazirikana gahunda ya “TunyweLess”

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yeretse abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ko leta iri kubakorera byinshi, atanga urugero rw’umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 1000 uri kubakwa aho hafi n’ibindi

    Umurenge wa Kimisagara wahawe imodoka nshya ku bwo guhiga indi yose mu kwimakaza isuku n’umutekano

    Abayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel (uwa kabiri uhereye iburyo) Minisitiri w”Ubuzima (uwa gatatu uhereye iburyo) mu basoje ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    I Rutsiro: Umurenge wa Kivumu wegukanye imodoka

    Mu Burengerazuba igikorwa cyo gusoza ibikorwa bya Polisi n'Ingabo byabereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, biyoborwa na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore.

    Umurenge wa Kivumu wahembwe imodoka kuko ari wo wahize indi yose mu bikorwa by'isuku n'umutekano.

    Minisitiri Dr Gasore yavuze ko muri aya mezi atatu ashize Abanyarwanda biboneye ubwabo umusaruro w'icyerekezo cy'igihugu, n'umuhate w'Ingabo na Polisi by'u Rwanda.

    Ati “Mu gihe dusoza iyi gahunda tuributswa ko ubufatanye nk'ubu bukwiye guhora buturanga. Reka dukomeze gukorera hamwe tuyobowe n'ubuyobozi bunoze, kandi twiyemeje guharanira icyerekezo cyiza cy'igihugu cyacu.”

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yasabye abaturage b’i Rutsiro kubungabunga ibikorwaremezo bubakiwe ariko bakazirikana ko umuco wo gufatanya uri mu byo iterambere ry’igihugu rizakomeza gushingiraho

    Ibiraro ni bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu Karere ka Rutsiro

    Umurenge wa Kivumu wahembwe imodoka kuko ari wo hasize indi yose mu bikorwa by’isuku n’umutekano

    Mu Majyepfo inzu 20 zubakiwe abatishoboye

    I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ni ho Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasoreje ibikorwa by'Ingabo na Polisi by'u Rwanda byo gufatanya n'abaturage mu iterambere.

    Muri iyi Ntara y'Amajyepfo hakozwe byinshi birangajwe imbere n'inzu 20 zubakiwe abatishoboye, Minisitiri Musabyimana akagaragaza ko byose bishingiye ku murongo mwiza watanzwe na Perezida Kagame kuva kera ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati”Ibi byose bikorwa bishingiye ku butumwa Perezida Paul Kagame yatanze mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu. Yavuze ko ingabo z'igihugu ari wo musingi w'impinduka zose zagombaga kuba mu Rwanda.''

    Muri rusange iyi gahunda isize hakozwe byinshi birimo inzu 20 zubakiwe abatishoboye n'irerero ryubatswe mu Karere ka Nyaruguru.

    Koperative z'Imboni z'impinduka zafashijwe gutezwa imbere zihabwa ibirimo amagare 90 n'ibindi.

    Umurenge wa Gasaka wo mu Karere ka Nyamagabe wegukanye imodoka ku bwo guhiga indi mu kwimakaza umutekano n'isuku.

    Minisitiri Musabyimana yasuye umuturage witwa Mukamana wo mu Karere ka Nyaruguru mu nzu nshya uyu mubyeyi yubakiwe

    Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe wahawe imodoka ku bwo guhiga indi mu isuku no kubungabunga umutekano

    Amagare 90 yatanzwe ku bagize amahuriro y’Imboni z’Impinduka kugira ngo abafashe kwiteza imbere

    Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu Ntara y’Amajyepfo ni uko byari bimeze

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yeretse abaturage b’i Nyaruguru ko ibikorwa bamurikirwe byakozwe na RDF ndetse na Polisi bishingiye bishingiye ku butumwa Perezida Paul Kagame yatanze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

    I Bugesera inzu 10 zubakiwe abatishoboye

    Mu Ntara y'Uburasirazuba, ibikorwa by'Ingabo na Polisi byo guteza imbere abaturage Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yabisoreje mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

    Muri iyi ntara Umurenge wa Rurenge wo mu Karere ka Ngoma ni wo wahize indi yose, uhembwa imodoka nshya.

    Minisitiri Marizamunda yavuze ko bateguye ibi bikorwa mu gufatanya n'abaturage kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, asaba buri wese kugira uruhare mu gucunga umutekano no gufata neza ibikorwaremezo bubakiwe.

    Ati 'Intego yibanze kwari ukugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bacu, hanitabwa ku kubungabunga umutekano n'iterambere twifuza mu Rwanda.'

    Mu Burasirazuba hubatswe ingo mbonezamikurire enye, hatangwa amagare 34 kuri koperative z'Imboni z'Impinduka, hubakwa umuyoboro w'amazi meza.

    Hubatswe inzu 10 ku baturage batishoboye bo mu Karere ka Bugesera, hatangwa miliyoni 21,8 Frw ku rubyiruko rw'Imboni z'Impinduka n'ibindi.

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye bo mu Karere ka Bugesera

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ashyikiriza amagare abo mu Mboni z’Impinduka b’i Ngoma

    Mu Bugesera Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (uwa kabiri ku ruhande rw’iburyo) ari kumwe n’abandi bayobozi basuye umuturage mu nzu nshya yubakiwe na RDF ku bufatanye na Polisi

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yatashye umuyoboro w’amazi meza wubatswe mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma

    Ibiraro bishya umunani byubatswe mu Majyaruguru

    Mu Ntara y'Amajyaruguru ibikorwa b'ingabo na Polisi by'u Rwanda byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere, byasojwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.

    Muri iyi ntara hakozwe byinshi birimo gutanga inka ku marerero atatu yubatswe, ibiraro umunani bihuza uduce dutandukanye n'ibindi.

    CG Namuhoranye ati 'Turashimira byimazeyo abaturage kubera icyizere n'ubufatanye, byagize uruhare runini muri iyi gahunda. Imikoranire hagati y'inzego z'umutekano zacu n'abaturage yabaye umusingi w'umutekano n'iterambere by'igihugu cyacu.'

    Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo ni wo wahembwe imodoka kuko wahize indi mu kwimakaza umutekano, isuku n'isukura, no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

    Ibiraro byubatswe hirya no hino mu gihugu kugira ngo imigenderanire y’abaturage yorohe

    Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo washyikirijwe imodoka watsindiye nk’umurenge wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu kwimakaza isuku n’umutekano

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix ubwo yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye mu Karere ka Musanze

    Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo ni wo wahembwe imodoka kuko wahize indi mu kwimakaza umutekano, isuku n'isukura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-10-000-barabazwe-abandi-5000-bongera-kureba-ibikorwa-bya-rdf-na-polisi