Blog

  • BNR yavuze ku mushinga ushobora gutuma amabanki atanga inguzanyo adasabye ingwate – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro byerekeye ubukungu hagarukwa cyane ku bantu benshi bagana banki ariko abahabwa inguzanyo bagakomeza kuba bake.

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwatangajwe tariki 20 Kamena 2024, bugaragaza ko Abanyarwanda 24% baka inguzanyo binyuze muri banki no mu bigo by'imari byanditse, 34% baka inguzanyo mu bigo bitanditse, 4% baguza inshuti n'abavandimwe, mu gihe abagera kuri 37% badasaba inguzanyo.

    Urubyiruko rwiganjemo abafite ubucuruzi buto kandi bari mu bataka kutabona inguzanyo muri za banki kubera kutagira ingwate.

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko hari umushinga bari gukoranaho na TransUnion ushobora kuzarangira mu mezi 12 ari imbere, ku buryo abantu bajya bahagabwa inguzanyo hadashingiwe ku ngwate.

    Ati 'Hari umushinga dufite wo kureba ngo ese umuntu akoresheje amakuru, ufashe nk'umuntu ufite ubucuruzi buto, tukareba ibyo yagurishije mu myaka ibiri ishize, bikaba ari ibintu umuntu yashyira mu rubuga ku buryo ushobora kureba amahirwe y'uko ashobora kwishyura inguzanyo neza cyangwa yayisubiza ibyo bikaba ari amakuru yashobora gukoreshwa yizewe hanyuma bikaba byanatuma banki zishobora gutanga inguzanyo zitagombye kwaka ingwate ahubwo byagendeye kuri ayo makuru y'umuntu ugiye kwaka inguzanyo no kureba uko yagiye yishyura inguzanyo zisanzwe.'

    Imibare igaragaza ko inguzanyo ku bikorera mwaka wa 2020, yazamutse iva kuri miliyari 1.065,8 Frw, igera kuri miliyari 1.927 Frw mu 2023, bingana n'izamuka rya 81%.

    Ni mu gihe abahinzi boroherejwe kubona inguzanyo ku nyungu nto (8%) binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT), aho 262 bahawe arenga miliyari 3 Frw.

    Guverineri wungirije wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko bari kwiga uko amakuru yajya yifashishwa mu gutanga inguzanyo

    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ubwo yari akurikiye imurikwa ry’ubushakashatsi bwa FinScope 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yavuze-ku-mushinga-ushobora-gutuma-amabanki-atanga-inguzanyo-adasabye

  • U Rwanda rwatangije ikigo gitanga amahugurwa mpuzamahanga mu by'indege – #rwanda #RwOT

    Cyatangijwe ku mpamvu zo kurema abanyamwuga bahagije bakora mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, abanyeshuri bagahabwa ubumenyi b wose busabwa bujyanye n'iby'indege.

    RCATIC yahawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, icyemezo kiyemerera gutanga amahugurwa haba ku Banyarwanda n'abanyamahanga babishaka, icyemezo gishimangira ko ubumenyi iki kigo gitanga bugezweho ku rwego mpuzamahanga.

    Byahuriranye no gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 36 binganjemo abasirikare bo mu Ishami ry'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere, aho bahuguwe ku bijyanye n'uko indege zigenda mu kirere n'ibijyanye n'umutekano mu by'indege.

    Aya mahugurwa azajya atangwa ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, uko indege zigenda mu kirere, imihanda zikoresha, uko ibibuga by'indege bikora, umutekano w'indege n'abazirimo, umutekano w'ibibuga by'indege n'ibindi.

    Nubwo yahawe icyemezo kuri uyu wa 20 Kamena 2024, RCATIC yashinzwe mu 2023, aho imaze gutanga amasomo 40, ku bakozi 461 bo mu bigo n'ibihugu 16.

    Ni amahugurwa yajyaga gushakwa mu mahanga nko muri Afurika y'Epfo, mu bihugu by'u Burayi, Amerika n'ahandi, ku buryo nko guhugura abanyeshuri nka babiri byasabaga ingengo y'imari nyinshi cyane.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye gukurikirana ibijyanye n'ireme ry'uburezi butangwa muri RCATIC, Andrew Mutabaruka yavuze ko nk'igihugu gikataje mu iterambere ry'ubwikorezi bwo mu kirere, byabaye ngombwa ko iki kigo gitangizwa mu Rwanda mu kongera abanyamwuga muri ubu bwikorezi.

    Yavuze ko ikigo kizajya gitanga amasomo no ku banyamahanga ariko kuri iyi nshuro bashaka kubanza kuziba ibyuho biri muri uru rwego mu Rwanda.

    Ku bijyanye n'icyemezo bahawe, Mutabaruka yavuze ko kuko ubwikorezi bwo mu kirere bushingira ku kwita ku mutekano w'abantu n'ibintu, 'uba ugomba kubanza kugaragaza ko wujuje ibisabwa byose, ukabihererwa uburenganziza hirindwa ibibazo byazamo.'

    Mu bisabwa birimo kugaragaza uko integanyanyigisho iteye, kuba hari ibikoresho bihagije binyanye no kwigisha, abarimu b'abahanga n'ibindi.

    Umwe mu bahawe aya mahugurwa usanzwe ari umukozi wa RCAA ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw'indege, Ian Rebero Rutabingwa yavuze ko ntako bisa kubonera aya mahugurwa mu Rwanda na cyane ko byasabaga kujya ibwotamasimbi.

    Ati 'Ikindi abantu bari mu nzego zitandukanye zo muri ubu bwikorezi turahura tugasangira ubunararibonye. Abanyarwanda bazahugurwa ari benshi bitume n'abatari muri uyu mwuga bawukunda, ubwikorezi mu Rwanda bukomeze gutera imbere na cyane ko ari urwego ruri gukura.'

    Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle yavuze ko bidasanzwe kubona ikigo nk'iki kimaze igihe gito kimaze guhugura abarenga 400, ashimira ubwitange bw'abo muri uru rwego bakoze ubutaruhuka.

    Ati 'Twizera ko ari intambwe yo kwishimir, tukizera ko tuzakomereza muri uyu mujyo wo guhugura benshi cyane ko hari n'amahirwe menshi cyane.'

    Ni amahirwe ajyanye n'uko u Rwanda ruri kuzamura ubwikorezi bwo mu kirere binyuze mu kongera ibikorwaremezo, hubakwa ibishya hakavugururwa n'ibisanzwe, bikazakenera abakozi benshi b'abanyamwuga bo kubikoreramo.

    Birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kigiye kuzura, ibya Musanze na Rubavu bigiye kuvugururwa, icya Kamembe 'n'andi mahirwe ari muri uru rwego, tukizera ko aba banyamwuga muri kurema bazafasha gutanga serivisi neza.'

    Ubwo abasirikare bo mu Ishami ry’Ingabo z’Igihugu zirwanira mu Kirere bahawe amahugurwa na RCATIC bageraga ahagombaga gutangirwa impamyabushobozi

    Abasirikare bo mu Ishami ry’Ingabo z’Igihugu zirwanira mu Kirere na bo bahawe amahugurwa na RCATIC

    Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere zahawe impamyabushobozi zijyanye n’amahugurwa zahawe yo kumenya uburyo indege zigenda mu kirere n’ibijyanye n’umutekano wazo, uw’abazigendamo n’uw’ibyabo

    Ikigo cy'u Rwanda gitanga ubumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n'indege za gisivile cyahawe icyemezo gishimangira ko amahugurwa atangwa na RCATIC yemewe ku rwego mpuzamahanga

    Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle ni we watangije ku mugaragaro Ikigo cy'u Rwanda gitanga ubumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n'indege za gisivile

    U Rwanda rwamuritse ikigo cyarwo gitanga amahugurwa mu bijyanye n’indege

    Amafoto: Mukama Aaron


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-ikigo-gitanga-amahugurwa-mpuzamahanga-mu-by-indege

  • Urwibutso ku rukundo rwe Diamond, uko yamenye… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’ikimero yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, yakirwa n’inkumi zo muri Kigali Protocol ndetse n’abamutumiye gutaramira i Kigali.

    Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali kuva yatangira kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu myaka 10 ishize. Mu kiganiro n’itangazamakuru yumvikanishije ko afite ishimwe ku mutima, kuko yabashije kugera i Kigali. Ati “Ndiyumva neza! Ni ku nshuro yanjye ya mbere nk’uko ubivuze, rero nishimiye kuba ndi hano.”

    Tanasha Donna wamamaye mu ndirimbo zirimo izo yakoranye na Diamond, yavuze ko akigera i Kigali yaganiriye n’inshuti ye Ruth bazanye, amubwira ko yanyuzwe n’uburyo abantu bo mu Rwanda ari beza, kandi ikirere kiracyeye.

    Yavuze ko kutagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 nk’uko byari biteganyijwe, byatewe n’uko yibeshye ku masaha n’itariki. Ati “Natekerezaga ko ari uyu munsi, ahubwo byari mu ijoro ryashize, none ubu ndahari.”

    Tanasha yavuze ko yakoranye n’abantu bamufashije gutaramira i Kigali, kandi yiteguye gutanga ibyishimo ashingiye ku myiteguro amaze igihe ari gukora.

    Abajijwe abahanzi bo mu Rwanda azi, yavuze ko azi Mike Kayihura gusa. Ati “Nzi uwo nkunda cyane ni Mike Kayihura gusa, ndetse n’indirimbo ze ziba mu zo numva.”

    Yanabajijwe niba hari umuhanzi bashobora gukorana indirimbo asubiza ‘ko bishoboka’, kuko ashaka kubyaza umusaruro uru rugendo yakoreye mu Rwanda. Ati “Nzagerageza kureba uko nakorana indirimbo nabo.” 

    Tanasha Donna yavuze ko kuba agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere byaturutse kuri Jeanine Noach wamuhuje n’abateguye iki gitaramo. Yavuze ko uyu mugore w’ikimero yamubereye umukoresha ubwo yari akiba muri Belgique mu Burayi akiri ku ntebe y’ishuri.

    Uyu mugore yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko abyaranye na Diamond. Yumvikanishije ko n’ubwo batandukanye ariko bakomeje gusigasira umubano wabo kandi ‘dufitanye umwana’. 

    Ati 'Diamond nanjye turacyari inshuti nziza, ndamwubaha cyane, twakomeje kuba inshuti, dufitanye umwana.'

    Igitaramo cya mbere Tanasha aragikora kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y’abantu batandatu ugahabwa n’ibyo kunywa bibiri. 

    Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw ugahabwa n’icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa n’icyo kunywa.

    Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n’abantu batanu, ugahabwa n’amacupa abiri y’ibyo kunywa (Wine).

    Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy'iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro. 

    Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.

    Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo.  

    Yigeze kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya. 

    Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.

    Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'. 

    Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.

        

    Tanasha Donna yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere atangaza ko yanyuzwe n'ukuntu yakiriwe- Yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol


    Tanasha yavuze ko Jeanine Noach ariwe wabaye imvano yo kuba agiye gutaramira i Kigali


    Tanasha yavuze ko asanzwe ari inshuti ya Sacha Kate biri mu mpamvu zatumye agaragara bari kumwe


    Tanasha yumvikanishije ko n'ubwo Diamond batandukanye ariko bakomeje kuba inshuti


    Tanasha yishimira imibanire ye na Diamond bafitanye umwana




    WATCH TANASHA DONNA ARRIVES IN KIGALI FOR THE FIRST TIME
    “>


    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Tanasha Donna yari ageze i Kigali

    AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144207/urwibutso-ku-rukundo-rwe-diamond-uko-yamenye-mike-kayihura-tanasha-donna-yageze-i-kigali-a-144207.html

  • U Rwanda rwakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi bipima indwara z'imbere mu mubiri w'umuntu – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru iyi Ministeri yatangaje kuri uyu wa 20 Kamena 2024 binyuze mu itangazo yageneye itangazamakuru, inatangaza ko ibyo biri gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi bufite ireme mu Rwanda.

    Leta y'u Rwanda kandi ikomeje gushora imari mu buvuzi bugezweho, ibigaragaza ubushake mu guha Abanyarwanda ubuvuzi buboneye aho inateganya gukwirakwiza ubuvuzi bugezweho mu bitaro hirya no hino mu gihugu.

    Minisiteri y'Ubuzima kandi yatangaje ko iyi gahunda izakomeza mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi mu bitaro n'amavuriro haba mu mijyi no mu byaro, abahatuye bakitabwaho hanimakazwa uburyo bwo kwifashisha iryo koranabuhanga mu gutahura indwara hakiri kare, bakavurwa kandi bagakira vuba.

    Ibi bikoresho kandi byitezweho kugira uruhare runini mu gufasha inzobere mu buvuzi mu Rwanda, mu mitangire myiza ya serivisi.

    U Rwanda rwakiye ibikoresho bigezweho mu buvuzi bupima indwara z'imbere mu mubiri w'umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-ibikoresho-bigezweho-mu-buvuzi-bipima-indwara-z-imbere-mu

  • Minisiteri y'Ubuzima na Irembo binjiye mu mikoranire yo guha impushya ibigo by'ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangizwaga ubu buryo, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi, (RISA), Dr Kabalisa René, yavuze ko ubu buryo bwitezweho kuzamura serivisi z'urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

    Yashimangiye kandi ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gushyira serivisi z'ingenzi mu ikoranabuhanga rikoresha murandasi bifasha abatanga serivisi z'ubuvuzi gutanga ubuvuzi bufite ireme ku Banyarwanda bose.

    Ubu buryo bwatangijwe butangirwaho serivisi zigera kuri 13 zijyanye no guha impushya ibigo by'ubuvuzi kandi na bwo bukoresha uburyo bwo kwishyura busanzwe bukoreshwa n'Urubuga rwa Irembo.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Mahoro Niyingabira Julien, yagaragaje akamaro ko gufatanya na Irembo mu gutangira serivisi ku ikoranabuhanga kandi zorohereza abakeneye kuzigeraho.

    Yagize ati 'Ubu bufatanye bugaragaza uko ikoranabuhanga rishobora gukemura ibibazo by'ingenzi no guteza imbere imibereho. Koroshya inzira bicamo serivisi zibashe kugerwaho na benshi, bigamije kuzamura imikorere y'ubuvuzi no kubunoza kurushaho. Twizeye ko guhanga udushya mu gutanga serivisi za Leta ari intambwe ikomeye iganisha ku buzima bwiza ku banyarwanda bose'.

    Muri iki gikorwa kandi RISA yaboneyeho umwanya wo gusobanurira ibigo bya Leta n'ibigo by'abikorera uburyo yatangije bwa 'Public Procurement for Innovation' bugamije guha urubuga abafite ibitekerezo byafasha mu kuzamura iterambere ry'ubukungu kubitanga mu buryo bw'ipiganwa binyuze ku rubuga rw'iki kigo.

    Angelos wari uhagarariye Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko itangizwa ry'uburyo bwo guha impushya ibigo by'ubuvuzi binyuze mu ikoranabuhanga ari intambwe ikomeye mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda kandi ko biyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo by'imibereho y'abaturage binyuze mu bufatanye na Irembo.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi mu Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko iki kigo kiri gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ryizewe ry'urwego rw'ubuzima rifasha mu kwita ku buzima bw'Abaturarwanda.

    Yagize ati 'Irembo iri gukoresha ikoranabuhanga rishya kwita ku bzuima no kuzamura mu imibereho y'abaturage b'u Rwanda. Irembo yishimiye kuba umufatanyabikorwa muri uru rugendo rugamije impinduka. Ibisubizo byacu by'ikoranabuhanga birizewe kandi bikora neza. Twizeye ko bizateza imbere serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda ku buryo bugaragara'.

    Kajeneri Noella ushinzwe iterambere ry'ubucuruzi mu Irembo, we yavuze ko uburyo bushya bwatangijwe ari umwe mu mishinga myinshi iki kigo gifite yo gukusanyiriza hamwe serivisi za Leta umuturage ndetse n'abakora ubucuruzi bakenera.

    Irembo, ni ikigo cy'Ikoranabuhanga cyatangijwe mu mwaka wa 2014 gitangirwaho serivisi za Leta zikenerwa n'abaturage batagiye gutonda imirongo mu nzego z'ibanze, bakazisaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Iki kigo cyagiye cyaguka, cyongera serivisi gitangirwaho kandi kivuga ko gifatanyije na Leta y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa, kizakomeza gutanga ibisubizo bikenewe mu ikoranabuhanga.

    Kajeneri Noella ushinzwe iterambere ry'ubucuruzi mu Irembo yavuze ko uburyo bushya bugamije gukusanyiriza hamwe serivisi za Leta umuturage ndetse n'abakora ubucuruzi bakenera

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi mu Irembo, Patrick Ndjientcheu yavuze ko iki kigo kiri gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ryizewe ry'urwego rw'ubuzima mu rwego gufasha mu kwita ku buzima bw'Abaturarwanda

    Minisiteri y'Ubuzima na Irembo binjiye mu mikoranire yo guha impushya ibigo by'ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-ubuzima-na-irembo-binjiye-mu-mikoranire-yo-guha-impushya-ibigo-by

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye n'umuyobozi wungirije wa GiveDirectly ku bikorwa byo kurandura ubukene – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2024, Kirke-Smith agaragaza ko bareberaga hamwe umusanzu wa GiveDirectly mu gufasha ingo zikiri munsi y'umurongo w'ubukene kubwigobotora.

    Yagaragaje ko ubu bakorera mu mirenge itanu yo mu turere dutanu tw'igihugu ndetse babonye ko byatanze umusaruro.

    Ati 'Muri uyu mushinga 65% by'amafaranga bayakoresha mu ishoramari ribyara inyungu, nko kugura amatungo, gutangira ubushabitsi asigaye bakayakoresha mu kugura ibikenerwa by'ibanze birimo amafunguro n'aho kuba.'

    Yahamije ko mu ngo bafasha abafite ibibazo by'ibiribwa bagabanyutse, ababona imirimo bariyongera, abana bitabira ishuri bariyongera ababona serivisi z'ubuzima bariyongereye ndetse ibyo umuryango winjiza biriyongera.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko binyuze muri gahunda ya Gira Wigire uyu muryango umaze gutanga miliyari 28 Frw, yafashije ingo zirenga ibihumbi 23 zo mu mirenge itanu ikennye cyane, umwe muri buri ntara.

    Umuryango ukennye uhabwa arenga miliyoni 1 Frw mu gihe umuntu w'ingaragu ahabwa arenga ibihumbi 500 frw.

    Minisitiri Musabyimana ati 'Bavugaga ko bateganya gukomeza gushaka amafaranga yatuma twongera umubare w'ahantu dukorera ku buryo ubutaha twafata akarere kose kagakorerwa iyo gahunda ariko noneho no kureba uburyo ibyo bakora byakomeza kwaguka na Leta kandi igashyiramo ubushobozi ifite.'

    Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko Leta ifite abafatanyabikorwa barenga 300 bafasha mu gukura mu bukene abaturage, birimo gutanga amatungo, igishoro, n'ibindi bishobora gutuma bibeshaho.

    Isesengura ry'ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022, ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887,508 bafite ubukene bukabije na ho 3,139,395 bari mu bukene bworoheje.

    Impande zombi zaganiriye ku ruhare rwa GiveDirectly mu gufasha abaturage kwivana mu bukene

    Uyu muryango umaze gufasha ingo ibihumbi 23 kubona igishoro cyo gukora ibikorwa bibyara inyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-umuyobozi-wungirije-wa

  • Ababaruramari b'umwuga 80 bari kwigira hamwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Aba babaruramari baturuka mu bigo by'abikorera n'ibya leta, abayobozi b'ibigo bikorwa ubucuruzi n'abashakashatsi mu mashuri makuru na kaminuza bari kurebera hamwe kandi ibibazo byugarije Isi n'Igihugu kugira ngo bashake ingamba zahangana nabyo mu gushaka ibisubizo byatuma ubukungu budahungabana.

    Basanga by'umwihariko ibihugu bya Afurika bikwiye gukoresha imbaraga za siyansi, tekinoloji no guhanga udushya kugira ngo ubukungu bwiyongere ku rwego rwo hejuru, ariko ko hanakenewe politiki y'ubukungu igezweho ikajyanishwa n'ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w'Ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), Amin Miramago, avuga ko bateguye amahugurwa bagamije gusangizanya ubumenyi n'amakuru y'ibishobora gutuma ubukungu buba bwiza ndetse n'ibyabuhungabanya.

    Yagize ati “Tugomba kumenya ubukungu dukoreramo uko bumeze, ibibazo buhura nabyo ku buryo ibigo dukorera n'abakiliya batugana twaba twabagira inama kugira ngo ibikorwa byabo bigende neza. Tugomba kumenya ibiri kubera ku Isi tukamenya n'ingaruka bishobora kutugiraho kugira ngo twitegure bitaratugeraho.”

    Yakomeje agira ati”Muri iki gihe tugezemo buri gihugu cyose gishaka kwiteza imbere kigomba gushyira imbere ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi rikihutisha n'iterambere ku buryo umuntu ushaka kuzahangana ku isoko ry'umurimo agomba kuryitaho.”

    Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko guhurira hamwe bagasangira ubumenyi bibafungurira ibitekerezo bigatuma banoza ibyo bakora ndetse bamwe bagahanga n'ibishya kandi bigahangana ku isoko mpuzamahanga bikongera ubukungu bw'igihugu n'ubwababikora.

    Kagabo Patrick, Umuyobozi Mukuru wa Bellaflowers ihinga ikanagurisha indabo mu bihugu bitandukanye, yagize ati “Ibi bidufasha kujya inama mu kwagura ubumenyi. Nk'urwego turimo tutaje ngo tujye inama, duhugurwe tumenye aho igihugu n'Isi bigana nta terambere ryagerwaho.”

    “Nta muntu wari uzi ko twahinga indabo mu Rwanda zigakundwa ku Isi, aha rero haba hakenewe ubumenyi n'ikoranabuhanga kugira ngo ibyo wakoraga ku butaka buto cyangwa wakoraga nabi ubinoze ugatera intambwe ukarenza uburyo wabikoragamo.”

    Niyoyita Simeon, umukozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda, yagize ati “Kera hariho imyumvire ko umukontabure ari wawundi uhora mu mibare gusa, ariko aho bigeze ubu afasha no mu iterambere ry'Igihugu binyuze mu bigo bitoya tuba dukorera ndetse ubu yakora n'ibindi bushingiye ku bumenyi bwo mu mutwe akareba andi mahirwe.”

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe igenamigambi n'ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, avuga ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuza abantu bahuje umwuga haba muri Leta n'abikorera no mu zindi nzego.

    Ati “Bungurana ibitekerezo tukareba ibyagezweho muri gahunda ya Leta y'iterambere tukamenya ngo buri wese uruhare rwe ni uruhe ariko hari n'ibindi byinshi birimo amategeko na politiki bigezweho yaba ari mu Rwanda no ku Isi muri rusange.”

    Akomeza agira ati”Rero ihuriro nk'iri ngiri rifasha kugira ngo abantu babashe kwihugura mubyo bakora kugira ngo bibafashe kugera ku iterambere ry'Igihugu. Ni byiza ko abantu bahura bagahana ibitekerezo ariko ntibihere mu magambo gusa ahubwo turebe uko ubumenyi baba bahanahanye bwakoreshwa mu guteza imbere igihugu.”

    Ni amahugurwa yitabirwa n'ababaruramari bagera kuri 80 yatangiye ku wa 19 Kamena 2024 akazarangira ku wa 21 Kamena 2024.

    Ababaruramari b’umwuga bahugurwa n’impuguke mpuzamahanga muri uyu mwuga

    Herekanywe ko ikoranabuhanga no guhanga udushya nibyo bizateza imbere ubukungu butajegajega

    Umuyobozi Mukuru wa iCPAR, Amin Miramago, avuga ko bateguye ibi biganiro bagamije gusangizanya ubumenyi n’amakuru y’ibishobora gutuma ubukungu biba bwiza

    Impuguke Mpuzamahanga mu bukungu zisanga ibaruramari rikwiye guhabwa umwanya munini kugira ngo n’Igenamigambi rishingire ku mibare nyayo

    Ibiganiro bitangwa byibanda ku gusangizanya amakuru y’ubukungu na politiki zibugenga

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, avuga ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuza abantu bahuje umwuga haba muri Leta n’abikorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababaruramari-b-umwuga-80-bari-kwigira-hamwe-kubaka-ubukungu-bushingiye-ku

  • APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya bayo bane yongereye mu ikipe yayo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-2025.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe yambara umweru n'umukara yatangaje ko abakinnyi bayo bashya ari Mugiraneza Frodouard, Tuyisenge Arsène, Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier.

    Ikipe y'ingabo z'Igihugu kandi yerekanye yahamije ko umunyezamu Ruhamyankiko Yvan  yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC aavuye mu ikipe nto yayo y'Intare FC.

    Aba bakinnyi bashya uko ari bane kandi baherutse kugaragara mu mukino wo gusogongera ubwiza bwa Sitade Amahoro, ni umukino wabahuje na Rayon Sports ukarangira banganyije 0-0.

    Mugiraneza Frodouard ukina mu kibuga hagati aje muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène yakiniraga Rayon Sports akaba yari yasoje amasezerano.

    Byiringiro Gilbert uzwi nka Tioté ageze muri APR FC avuye mu ikipe Marines FC, Toté akaba asanzwe akina nka Myugariro w'inyuma i Buryo.

    Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu ageze muri APR FC avuye mu ikipe ya Bugesera FC, uyu akaba yari aherutse no guhamagarwa mu ikipe y'Amavubi nkuru gusa ntiyabashije kujayana nayo muri Cote d'Ivoire ndetse no muri Afurika y'Epfo.

    Aba bakinnyi bose baje muri iyi kipe bitegura gutangira umwaka w'imikino wa 2024-2025 aho bazakina amarushanwa y'imbere mu gihugu ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Usibye kuba aba bakinnyi bahawe amasezerano bose y'imyaka 2, APR FC yaraye itangaje ko Nshimiyimana Younussu na Nigena Clément bongerewe amasezerano y'imyaka 2 muri iyi kipe yatwaye shampiyona iheruka.

    Aba barabisikana n'abandi bame basoje amasezerano ntibongererwe, abo ni: Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Rwabuhihi Aime Placide na Bizimana Yannick.

    The post APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yerekanye-abakinnyi-4-bashya-barimo-tuyisenge-arsene-wavuye-muri-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yerekanye-abakinnyi-4-bashya-barimo-tuyisenge-arsene-wavuye-muri-rayon-sports

  • Indorerezi 267 zimaze kwemererwa kuzakurikira amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro n'abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y'icyiciro cy'ibikorwa byo kwiyamamaza kigiye gutangira ku bazahatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko ibikorwa byo kwakira kandidatire no kuzemeza byagenze neza kandi ko n'ibikorwa byo kwiyamamaza bikwiye kugenda neza.

    Mu gihe hakomeje imyiteguro y'amatora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko hamaze kwemezwa indorerezi 267.

    Yagaragaje ko hakiri abandi babisabye bataremererwa ndetse ashimangira ko muri abo bamaze kwemererwa harimo 61 baturutse mu bindi bihugu no mu miryango mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Bariya nibo tumaze kwemerera ariko ababisabye ni benshi kurusha bariya. Byose bifite amategeko n'amabwiriza bigenderaho, bariya nababwiye ni abo kugeza nimugoroba [kuwa 19 Kamena 2024] kandi tubona umuco w'uko benshi bakunze kubisaba ari uko amatora yegereje.'

    Yagaragaje ko nubwo umubare ukiri muto bidakwiye gutera impungenge kuko ababisaba ari benshi kandi bazemererwa bishingiye ku biteganywa n'amategeko.

    Ati 'Umubare waba muto cyangwa munini igikuru ni uko ubwo bushake bwa NEC kugira ngo ibyo ikora bibe bigaragarira uwo ari we wese ushaka kubikora.'

    Yagaragaje ko n'abakandida bashobora kugira ababahagarariye mu byumba by'itora kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

    Yagaragaje ko mu kwakira indorerezi mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 hakoreshejwemo uburyo bw'ikoranabuhanga byaba ku babisaba no kubyemeza.

    Ati 'Ubundi indorerezi mvamahanga kugira ngo zemerwe bagombaga kuza muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bagafata impapuro bakazuzuza tukabasubiza tubemerera cyangwa ntitubemerere ariko ubu ntibikiri ngombwa. Indorerezi iri muri Commonwealth, African Union n'ahandi ntabwo basabwa kuza hano, twashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga ku buryo umuntu abisaba tukanabisuzuma dukoresheje ikoranabuhanga.'

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangaza ko hateganyijwe kuzakira indorerezi nyinshi zaba iz'imbere mu gihugu cyangwa izituruka mu bindi bihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko hamaze kwemezwa indorerezi 267

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indorerezi-267-zimaze-kwemererwa-kuzakurikira-amatora-y-umukuru-w-igihugu-n