Blog

  • Abari mu Rugaga rw'abahanga mu kugenzura ibiciro n'amasezerano mu by'ubwubatsi basabye gushyirirwaho amasomo ya 'Master's' – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama rusange y'uru rugaga yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 20 Kanama 2024. Yahurije hamwe abanyamuryango barwo ndetse n'abafatanyabikorwa barimo n'abahagarariye ibigo bya leta.

    Umuyobozi wa RIQS, Rugira Charles, yagaragaje ko bafite abo muri urwo rugaga bagera kuri 800, ariko bikaba ari ikibazo kuba barindwi gusa muri bo ari bo bafite 'Masters', abasigaye ugasanga bibakumira gukora ako kazi no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati ''Dufite abo bagenzuzi 800 barimo n'abavuye muri za IPRC […] kugira ngo umwuga ukure ni uko ujya mu maboko y'Abanyarwanda, Abanyarwanda bakigisha abandi Banyarwanda ni twebwe tuzi ibyo dushaka hatarimo kuguma ku banyamahanga. Nk'ubu urugero muri kaminuza dufite umunyamahanga umwe ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (doctorat) wigisha 'Quantity Surveying.''

    ''[…] muri abo 800 dufite, dufite barindwi gusa bafite Masters. Dukeneye rero ngo tuzamure. Turasaba leta idufashe babitekerezeho, no mu nyandiko twanditse tuzabagezaho, n'ubufatanye dufitanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR) nibura hajyeho Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.''

    Ibi kandi byahamijwe n'Umunyamuryango wa RIQS, Gihozo Japhali washimangiye ko muri iyi Si y'ikoranabuhanga ryihuta muri uyu mwuga hari gukoreshwa n'ikoranabuhanga ritandukanye mu kuwunoza, ariko ko byagorana kuzikoresha mu gihe abawurimo baba badakomeje kwiga.

    Ati ''Mwumvise ko bavuze ku kintu kijyanye na porogaramu zikoreshwa n'abari muri uyu mwuga. Ibyo mu mashuri wenda twe tuba twarize, akenshi bashyira imbaraga mu bijyanye n'amasomo yanditse cyane, kandi nk'uko mubizi ibintu bijyanye n'ubwubatsi akenshi bisaba n'ubumenyingiro.''

    ''[…] nko mu myaka nk'ibiri cyangwa itatu ishize, wasangaga kenshi nk'isoko ryo mu Rwanda ry'abo muri uyu mwuga, abenshi wasangaga ari abo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba kuko hari nk'ibihugu duturanye byashyizeho ayo masomo mbere yacu, harimo nka Uganda, Kenya na Tanzania.''

    Mu bindi bikibereye imbogamizi abo muri uwo mwuga ni uko hatarashyirwaho itegeko ribagenga nk'abandi bakozi bose. Ibi bituma benshi muri bo batabasha guhabwa akazi mu bigo bya leta cyangwa ngo babe bashinga ibigo byabo, cyangwa se ngo babe bahabwa amasoko arimo n'aya leta.

    Gusa n'ubwo bimeze bityo barashimira Leta y'u Rwanda yabonye ko uyu mwuga ukeneye guhabwa agaciro hagashyirwaho n'urugaga rwabo, dore ko mbere babarizwaga mu zindi ngaga zikora ibisa n'ibyabo ugasanga kwisobanura ku isoko ry'umurimo bibagora.

    Haganiriwe ku byakorwa ngo abo mu Rugaga RIQS banoze umwuga wabo mu Rwanda, umaze igihe warihariwe n’abanyamahanga

    Abanyamuryango ba RIQS barasaba gushyirirwaho Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

    Iyi nama yari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bo muri uwo mwuga n’abafatanyabikorwa b’urugaga babarizwamo

    Umuyobozi wa RIQS, Rugira Charles, agaragaza ko bafite abo muri urwo rugaga bagera kuri 800, ariko bikaba ari ikibazo kuba barindwi gusa muri bo ari bo bafite 'Master's'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-mu-rugaga-rw-abagenagaciro-mu-bwubatsi-basabye-gushyirirwaho-amasomo-ya

  • Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w’umurundi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka mu Burundi ukinira Amagaju FC, Rukundo Abdoul Rahman.

    Uyu mukinnyi uri mu biruhuko i Burundi, nta gihindutse isaha n’isaha arasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe y’Amagaju yari asigaraniye amasezerano y’umwaka umwe.

    Bivugwa ko Amagaju FC agomba guhabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ikiyumvikanira n’umukinnyi ayo igomba kumwishyura (ijanisha agomba gufataho).

    Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana n’umukinnyi aho yanamwemereye kumuzamurira umushahara, amakuru avuga ko bamukubiye inshuro 2 z’ayo yahabwaga mu Amagaju.

    Rukundo Abdoul Rahman yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-na-rutahizamu-w-umurundi

  • Umutoza w’umunya-Serbia watoje APR FC, yabonye mugenzi we ayihawemo akazi, nawe ahita yisabira gutoza Rayon Sports ngo aze ahangane na mwene wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'umunya-Serbia Zlatko Krmpotić ari mu batoza bane bamaze gusaba gutoza Rayon Sports iherutse gutandukana na Julien Mette wayitoje mu mwaka w'imikino ushize.

    Usibye Zlatko, abandi batoza 3 bari gusaba gutoza Murera, aharimo Umunya-Espagne Albert Samson, Umunya-Nigeria Paul Ouffor ndetse n'Abarundi Jimmy Ndayizeye na Olivier Niyungeko.

    Zlatko Krmpotić yamenyekanye ubwo yatozaga APR FC mu 2019. Ni umwe mu bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika kuko yanyuze mu makipe menshi nka Don Bosco yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zanaco yo muri Zambia, Jwaneng Galaxy yo muri Botswana, Polokwane yo muri Afurika y'Epfo na USM Alger aherukamo mu 2022.

    Ni mu gihe APR FC yo yamaze kumvikana Darko Nović nawe ukomoka muri Serbia, akazayibera umutoza mukuru asimbuye Thierry Froger wamaze gutandukana na Nyamukandagiramukibuga.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wumunya-serbia-watoje-apr-fc-yabonye-mugenzi-we-ayihawemo-akazi-nawe-ahita-yisabira-gutoza-rayon-sports-ngo-aze-ahangane-na-mwene-wabo/

  • Rwanda 'ready to fight' with DR Congo, President Paul Kagame says #rwanda #RwOT

    In an exclusive interview with FRANCE 24, Rwandan President Paul Kagame discussed the tense relations between his country and neighbouring DR Congo. He said Rwanda is 'ready' to go to war with DR Congo if necessary.

    In an exclusive interview with FRANCE 24, Rwandan President Paul Kagame said his country is 'ready' to go to war with neighbouring DR Congo. 'We are ready to fight,' he declared. 'We are not afraid of anything.'

    In response to recent accusations by his Congolese counterpart Felix Tshisekedi that Rwanda is organising 'a genocide' in eastern DR Congo, Kagame accused Tshisekedi, on the contrary, of orchestrating the return of a 'genocide ideology' in eastern DR Congo aimed at Congolese Tutsis.

    'What actually is taking place in eastern Congo should be understood even by the person who leads that country. He does seem to have a selective memory of what to call what is happening there,' Kagame said. 'To ignore that and to want to call it something else, somewhere else by somebody, I think you have to be missing something in your mind.'

    Kagame refused to confirm the presence of Rwandan soldiers on Congolese soil, despite Western countries making this accusation more and more openly. 'Why don't we look at the root cause of this problem?' he asked, referring to the presence of M23 rebels in eastern DR Congo.

    Finally, the Rwandan president, who is running for re-election for a fourth term, denied that the presidential vote scheduled for July 15 was rigged and a foregone conclusion.

    He also reacted for the first time to accusations by a consortium of media outlets that he is conducting a campaign of repression and assassination against his opponents in Rwanda and abroad.

    The post Rwanda 'ready to fight' with DR Congo, President Paul Kagame says appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rwanda-ready-to-fight-with-dr-congo-president-paul-kagame-says/

  • Sosiyete sivile yasabye Leta kwemerera abangavu gufata imiti yo kuboneza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango kandi isaba ko hashirwaho itegeko ryihariye riha inshingano ababyeyi, abarezi, Leta mu kurinda abangavu no kwigisha bigahera mu rugo.

    Imibare y'abangavu baterwa inda ikomeza kwiyongera, ndetse bigatungurana cyane kuko harimo n'abazitwara bafite kuva ku myaka 10 kuzamura.

    Raporo y'Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA igaragaza ko ikibazo cy'abana baterwa inda zitateganyijwe kigihangayikishije kuko abana babyaye bahita bava mu mashuri, abandi imiryango yabo ikabatererana.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko mu gihe umuntu ataruzuza imyaka 18, agomba kugenda aherekejwe n'umubyeyi we cyangwa umurera kugira ngo ngo ashobore guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Ubusanzwe amategeko y'u Rwanda avuga ko umwana ari umuntu utaruzuza imyaka 18 y'ubukure.

    Ingingo ya 133 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange irimo igika kivuga ko 'Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y'abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.'

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis yabwiye IGIHE ko iri tegeko rikwiye guhinduka kuko rituma abana badahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ahazaza h'ubuzima bwabo.

    Ati 'Umwana n'ubundi niba akora imibonano mpuzabitsina, wamufasha kugira ngo ntimuteze ibibazo kuko iyo bamaze gutwita bava mu ishuri, hari igihe n'imiryango yabo ibirukana kubera ko tugifite imiryango ikibaha akato. Twe turabishyigikiye rwose ko itegeko ryahinduka.'

    'Byafasha byinshi cyane, byafasha ko umwana ashobora gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye, byamufasha kudatwita igihe kitari cyagera kuko iyo turebye abantu bapfa bifite aho bihuriye no gutwita, abana usanga umubare uri hejuru kuko imibiri yabo iba itari yagira ubushobozi bwo kwihanganira inzira yose yo kubyara agakomeza akomeye. Ni yo mpamvu gushyiraho uburyo bwo kubafasha ni byo tugomba gushyiramo ingufu; kubigisha no kubaha uburyo bushobora gutuma birinda gusama igihe kitari cyagera.'

    Dr Kagaba avuga ko iyo harebwe imibare y'abakobwa batwara inda usanga yiganje mu bafite kuva ku myaka 15, bityo abahabwa uburenganzira bwo kuboneza urubyaro nta mananiza bikaba byahera ku bafite imyaka 15 ariko no munsi yayo muganga agafata uburenganzira bwo gufata icyo cyemezo.

    Ati 'Niba umwana abikeneye [kuboneza urubyaro] ni ukuvuga ngo arabikeneye nyine, ashobora kuba afite 12, undi ashobora kubikenera afite imyaka 14, ni ukuvuga ngo iyo umwana ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ko afashwa ntasame.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aherutse kubwira IGIHE ko umwana w'imyaka 15 aba atakivuriza ahavurirwa abana.

    Ati 'Abantu dusabira ni abantu b'imyaka 15, kwa muganga umwana w'imyaka 15 ntabwo aba akivuriza mu mavuriro y'abana [pediatrie], ntabwo aba akivuriza mu bana, yivuza mu bantu bakuru. Kwa muganga umwana w'imyaka 15 aba yakuze.”

    Yanagaragaje ko ku zindi ndwara ababyeyi benshi bashobora guherekeza abana bakabajyana kwa muganga ariko indwara zifite aho zihuriye n'ubuzima bw'imyororokere n'izifata mu myanya ndangagitsina usanga abanyeyi batabiganira n'abana babo.

    AJPRODHO-JIJUKIRWA igaragaza ko 'kugira ngo inda zitateganyijwe zigabanyuke, gahunda zo kuboneza urubyaro zigomba gutangwa nta mananiza ku bakobwa b'ingeri zose n'abahungu bose hatitawe ku kigero cy'imyaka.'

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko gukurikirana umubyeyi w'imyaka 16 biri mu bigoye cyane kuko nyababyeyi ye iba ari ntoya, iba icikagurika, iva ku buryo bahurira n'ibibazo byinshi mu rugendo rwo kubyara.

    Iyi miryango isaba ko inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere zihabwa urubyiruko rukiri mu mashuri zishyirwamo imbaraga, kandi umuryango nyarwanda ugahugukira kuganiriza abana ubuzima bw'imyororokere.

    Imiryango itari iya leta kandi isaba ko hakongerwa ingamba zokurwanya ubukene mu rubyuriko, kwigisha abana babakobwa kwihagararaho bifatira ibyemezo, kwigisha mu mashuri gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kurwanya ba abagabo bashukisha abana ibintu bazwi nka ba 'sugar daddy'.

    Imiryango itari iya Leta yasabye impinduka mu mategeko hagamijwe kugabanya inda ziterwa abangavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yasabye-ivugururwa-ry-amategeko-hagamijwe-kugabanya

  • Rulindo: Ba gitifu bane barimo n'ab'imirenge birukanywe mu mirimo – #rwanda #RwOT

    Abirukanywe ni Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Froduald wayoboraga Umurenge wa Mbogo ndetse na ba gitifu babiri b'utugari; Biringiramahoro Efasto w'Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo muri Shyorongi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yemeje aya makuru, avuga ko birukanywe biturutse ku kudakora neza inshingano zabo ariko ko hari n'abakoresheje ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite.

    Yagize ati “Nibyo abo bakozi birukanywe kubera amakosa yagiye agaragara mu kazi ajyanye n'ibyo bakoze mu kudakora akazi kabo neza no kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite ariko bamwe hari amakosa bagiye basangiye, bigatera ingaruka ku nyungu rusange.”

    “Ubu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe bazikora by'agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha abakozi ni ukubakangurira ko bagomba gukora akazi kabo neza cyane ko buri mukozi aba afite inshingano n'uburyo bwo kuzikora no kubahiriza amabwiriza n'amategeko tugenderaho, ku baturage bo ntabwo bagomba kugira impungenge kuko gutanga serivisi ntabwo byahagaze, hari abakozi bandi barimo bakora izo nshingano.”

    Aba banyamabanga nshingwabikorwa birukanywe mu mirimo, muri Mata 2024 bari bahawe amabaruwa abahagarika mu nshingano by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ba-gitifu-bane-barimo-n-ab-imirenge-birukanywe-mu-mirimo

  • Umuramyi Uwineza Rachel yibarutse umuhungu … – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ni bwo umuramyi ukunzwe n'abatari bacye, Uwineza Rachel uherutse kugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bise 'Nkurikira,' yatangaje ko yamaze kwibaruka ubuheta. Ni umwana mwiza w’umuhungu, uje akurikira uw'umukobwa yibarutse mu 2020.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rachel yagize ati: 'Nzahora iteka nshima kuko nakiriye umwana w'umuhungu….urakoze Mana Data ku bwo kumpa umugisha w'umwana w'umuhungu.'

    Mu bakiranye yombi uyu mugisha, harimo Tumusiime Juliet wamamye mu kiganiro cy’Iyobokamana cyitwa ‘RTV Sunday Live,’ umuhanzikazi Grace Nyinawumuntu, n’abandi.

    Uwineza yatangiye umurimo wo kuririmba ahereye muri 'Sunday school', ababyeyi be ni abakozi b'Imana. Muri 2012 ni bwo yatangiye umuziki byeruye n'abavandimwe be mu itsinda bise 'Pnp Family', muri 2014 bahagaritse iri tsinda, akomeza urugendo rw'umuziki ku giti cye.

    Yigeze kubwira InyaRwanda ko umuziki awukora nk'umwuga yiyeguriye n'ubwo asanzwe afite indi mirimo akora. Ati 'Umuziki ni ubuzima bwanjye ntabwo nawuhemukira. Nzakomeza umuziki mpaka igihe cyo guhagarika kigeze.'

    Mu gihe amaze muri muzika, amaze gushyira hanze indirimbo zahembuye imitima ya benshi zirimo 'Ndabyiboneye,' 'Baho muri Njye,' 'Ku Bw'imbabazi Zawe' yakoranye na Rene Patrick n'zindi. Mu minsi ishize, aherutse gusubiramo indirimbo yakunzwe cyane y'umuhanzi Alex Dusabe yise 'Uwiteka Niwe Mwungeri Wanjye.'


    Umuramyi Uwineza Rachel yibarutse ubuheta

    Yibarutse umwana w’umuhungu, avuga ko ari umugisha ahawe n’Uwiteka

    Mu 2020 ni bwo we n’umutware we bibarutse imfura y’umukobwa

    Bamaze imyaka 5 barushinze

    Ni umuramyi uhorana akanyamuneza

    Uwineza Rachel akunze kugaragara mu baririmbyi bafasha Israel Mbonyi mu ndirimbo ze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144213/umuramyi-uwineza-rachel-yibarutse-umuhungu-amafoto-144213.html

  • Muvara Ronald wa REG VS yasezeranye na Umuhoz… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 20   Kamena 2024, ubera ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Muvara Ronard usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yari amaze igihe gisaga imyaka 7 ari mu rukundo na Umuhoza Mariam, kuko batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo High School.

    Tariki 30 Kamena 2024, ni bwo aba bombi bazakora ubukwe, aho gusaba no gukwa bizabera i Rebero, basezeranire muri EAR Remera, mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rebero.

    Muvara arahira ko azabana na Mariam akaramata 

    Muvara Ronard uzwiho kurekura ibiro bikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk’ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava yerekeza muri Gisaga 2020, ayivamo 2023. Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda. 


    Mariam yemeza ko azabana na Muvara mu bibi n’ibyiza 





    Tariki 14 Mutarama ni bwo Muvara yateye ivi asaba Mariam ko yazamubera umufasha 

    Aba bombi batangiye gukundana bakiri abanyeshuri 

    Muvara asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball ndetse na REG VC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144211/muvara-ronald-ukinira-ikipe-ya-reg-vs-yasezeranya-na-umuhoza-mariam-kuzabana-akaramata-ama-144211.html

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na REG VC, Muvara Ronald yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umuhoza Mariam bitegura kurushinga.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2024 aho basezeraniye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

    Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba tariki ya 30 Kamena 2024 aho gusaba no gukwa bizabera ku Irebero muri Heaven Garden ndetse n’uw’imbere y’Imana uzabera muri EAR Remera.

    Bibaye nyuma y’uko Mutarama 2024 ari bwo Muvara Ronald yasabye Umuhoza Mariam kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza aramwemerera.

    Aba bombi bamenyanye ubwo biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, hagati ya 2013 na 2017.

    Muvara w’imyaka 28, yakiniye amakipe atandukanye nka Rusumo High School, APR VC na Gisagara VC aherukamo mbere yo kwerekeza muri REG VC azatangira gukinira muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024.

    Muvara na Mariam basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • NEC yagaragaje uko indirimbo zishamikiye ku m… – #rwanda #RwOT

    Uretse no ku bihangano uyu mwaka urihariye, kuko wagaragayemo umubare munini w'abantu batanze Kandidatire bashaka guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Imibare igaragaza ko guhera mu 2003, abantu 23 bamaze gutanga Kandidatire basaba kwemererwa guhatanira kuyobora u Rwanda. Ni mu gihe abantu 2,426 ari bo bagaragaje ubushake bwo kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Nta mukandida wigenga urabasha kugeza amajwi 5%.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza hiyambazwa abahanzi b'ingeri zinyuranye, ababarizwa mu turere bagahuzwa n'ababarizwa mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gususurutsa abaturage b'aho ibikorwa byo kwiyamamaza bibera.

    Ni ibikorwa biteganywa ko bitangira saa moya z'igitondo bikarangira saa kumi z'umugoroba. Imibare igaragaza ko abari hagati y'ibihumbi 20 na 25 bitabira ibi bikorwa.

    Muri iki gihe abahanzi benshi bakoze mu nganzo baririmba ku bikorwa bya FPR Inkotanyi ndetse n'Umukandida Paul Kagame, ariko kandi hari n'ibihangano byatangiye gusohoka bivugwa ku gikorwa cy'amatora Abanyarwanda bitegura kwinjira.

    Ibi bituma benshi bibaza uko ibihangano bishamikiye ku matora bigenzurwa, cyane ko ari igihangano usanga gikoreshwa muri icyo gihe gusa.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'amatora, mu gihe habura iminsi 21 kugirango amatora abe, kuko azaba tariki 14 na 16 Nyakanga 2024.

    Ni ikiganiro kibanze ku kugaragaza ibyo iyi Komisiyo iri gukora mu rwego rwo kwitegura aya matora, kandi bagaragaza ibyo abakandida bitegura kwiyamamaza bemerewe n'ibyo batemerewe.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yagaragaje ko mu gihe nk'iki cy'amatora hari abahanzi bahimba indirimbo zigaruka ku bakandida bashyigikiye, abandi bagahabwa akazi ko guhimba indirimbo z'iyi komisiyo, kandi ibyo ntibibujijwe.

    Ati “Komisiyo y’Amatora indirimbo ireba cyangwa yakwemera cyangwa itakwemera ntabwo ari indirimbo z’imitwe ya Politiki.”

    Yavuze ko indirimbo ‘z’imitwe ya Politiki zijyanwa mu mitwe ya Politiki, iyo mitwe ya Politiki akaba ari yo izemeza cyangwa ntizemeze cyangwa ngo izikoreshe.’

    Munyaneza yumvikanishije ko iyo abahanzi bahisemo gukorana indirimbo zititsa ku gikorwa cy’amatora gusa, ahubwo bakabihuza n’umutwe wa Politiki runaka bashyigikiye, ni na wo bavugana. Icyo gihe ngo ntabwo Kimisiyo y’Igihugu y’Amatora ibirebaho.

    Ati “Ni ukuvuga ngo abahanzi iyo ari ibyamamaza imitwe ya Politiki bo bakorana n’imitwe ya Politiki, nta n’aho Komisiyo y’amatora ihurira nabyo.'

    Munyaneza kandi yavuze ko hari igihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikorana n’abahanzi bakayikorera indirimbo zifashishwa mu matora. Ndetse, avuga ko muri iki gihe hari izatangiye gutambuka.

    Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nayo mu rwego rwo kwigisha abaturage no kumenyekanisha amatora binyuze mu nyigisho z’uburere-mboneragihugu nayo ishobora gukorana n’abahanzi runaka bakayihimbira indirimbo nazo zigisha abaturage, zidafite aho zihuriye no kwamamaza abakandida. Ni ibintu bibiri bitandukanye.”

    Munyaneza yavuze ko hari indirimbo z’abahanzi bakiriye nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari basanzwe bakorana nabo. Ati “Iby’imitwe ya Politiki, Komisiyo y’Amatora ntibijyamo, Komisiyo y’amatora yo ikorana n’abahanzi baduhimbira indirimbo zigisha abaturage zikangurira abaturage ibijyanye n’amatora.”   

    Aya matora agiye kuba mu gihe abarenga Miliyoni 9 bamaze kwiyandikisha ku Ilisiti y'itora, barimo urubyiruko bangana n'abarenga Miliyoni 2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.

    Muri rusange, iki kiganiro n'abanyamakuru kibanze ku kugaragaza ibyo abagiye kwiyamamaza bemerewe n'ibyo batemerewe. Ariko kandi banibanze kuri Kandidatire za bamwe zatanzwe ntizakirwa, uko Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora, uruhare rw'inzego z'ibanze mu migendekere y'aya matora n'ibindi.

    Imibare igaragaza ko Intara y'Uburasirazuba ariyo ifite umubare munini w'abantu bazatora bangana n’abantu 2,220,573, Uburengerazuba abazatora barangana na 2,064,090;

    Umujyi wa Kigali barangana na 1,101,517, Amajyepfo barangana na 2,076,918, Amajyaruguru barangana na 1,486,774; ni mu gihe mu mahanga abazatora bangana na 62,917 [Mu 2017 hatoye abagera ku bihumbi 20].

    Imibare kandi inagaragaza ko Abagore ari bo bagize umubare munini w’abazatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

    Abagore barangana na 53% bingana n’abantu 4,819,123 ni mu gihe Abagabo ari 47% bingana na 4,193,665. Urubyiruko barangana na 43% bingana n’abantu 3,878,027.

    Muri rusange amatora ateganyijwe tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga ku b’imbere mu Gihugu ndetse na tariki 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye.

      

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza yatangaje ko batagenzura indirimbo z'imitwe ya Politike, ahubwo bita cyane ku ndirimbo z'iyi Komisiyo zikorwa n'abahanzi mu rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira amatora

    Mu 2017, indirimbo zahimbwe n'abahanzi banyuranye zishamikiye ku muryango FPR- Inkotanyi zafashije benshi gususuruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144201/nec-yagaragaje-uko-indirimbo-zishamikiye-ku-matora-zigenzurwa-144201.html