Blog

  • Banki ya Kigali yasabanye n'abakiliya bayo mu bo turere twa Nyamasheke na Rusizi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2024, ubwo BK yari yasuye aba bakiliya barimo abafite ibigo by'ubucuruzi, abanyamahoteli, abafite ibigo by'ubwubatsi, n'abashoramari mu buhinzi n'ubworozi.

    Abakiliya basobanuriwe ko mu rwego rwo kubarinda gutonda imirongo ahari amashami yayo, ubu serivisi zose umukiliya wayo yakenera, kuva ku gufungura konti kugera ku kubitsa no gusaba inguzanyo ashobora kubikorera kuri telefone atavuye aho ari.

    Mu bindi abakiliya basobanuriwe harimo inguzanyo nshya banki itanga, zigenewe abagore itabasabye ingwate.

    Mbere yo gusabana n'abakiliya no kungurana ibitekerezo, abayobozi bakuru ba BK basuye bimwe mu bikorwa by'abakiliya bayo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke barimo Kivu Choice Ltd, ikora ubworozi n'ubucuruzi bw'amafi, RUMEAT iri kubaka ibagiro rigezweho mu Karere ka Rusizi, Diyoseze Gatolika ya Cyangungu ikora ibikorwa birimo ivugabutumwa, ubuhinzi n'ubworozi no kwakira no gucumbikira abakiliya, na SOTRACOGE icuruza ibinyobwa bya Bralirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko guhura n'abakiliya bayo, igasura ibikorwa byabo bakanungurana ibitekerezo bituma iyi banki iguma ikomeye kandi n'abakiliya bayo bagakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere igihugu.

    Ati 'Nta rindi banga dukoresha ni ukwegera abakiliya bacu. Twazanye n'ikipe nini kugira ngo tubegere kuko iyo tubegereye tukamenya ibibagoye cyangwa ibyo bashaka tubashyiriraho serivisi zibanogeye, ku buryo batugirira icyizere tugakomeza imikoranire. Mu bucuruzi bwose iyo wegera abakiliya bawe mukamenyana ukamenya ibyo bakeneye mukorana neza'.

    Mukankaka Verena, umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ukorana na BK yavuze ko nk'abacuruzi iki gikorwa bacyakiriye neza kuko hari ibintu byinshi bamenye batari bazi.

    Ati 'Iriya nguzanyo y'abagore idasaba ingwate ntabwo nari nyisobanukiwe, ngiye gushishikariza bagenzi banjye kwitabira gufata iriya nguzanyo babashe kwiteza imbere'.

    Umucangamutungo wa koperative y'abamotari ba Rusizi yashimye iki gikorwa avuga ko cyatumye bamenya serivisi nziza BK ifite batari bazi.

    Ati 'Ibiganiro byatanzwe n'abakozi ba BK bashinzwe servisi zitandukanye hari byinshi tutari tuzi byatumaga hari abantu batinya BK bakayumva ko ari banki y'abantu bakomeye gusa ariko twasanze ari banki buri Munyarwanda wese yageramo akabona serivisi nziza'.

    BK ni banki y'ubucuruzi yashinzwe na Repubulika y'u Rwanda mu 1966, itangirira mu Mujyi wa Kigali ariko yaje kugenda yaguka igaba amashami hirya no hino mu gihugu.

    Abakiliya ba BK basobanuriwe amahirwe ari mu gukorana n'iyi banki arimo no kuba igiye gutangira gutanga inguzanyo izajya ihabwa abagore nta ngwate

    Abitabiriye ibi biganiro basanze kuba umukiliya wa BK bidasaba kuba uri umunyemari nk'uko bamwe babitekereza

    Shanelle Umuraza yasabye abakiliya ba BK gutinyuka gukoresha ikoranabuhanga rya BK kuko ritagoye

    Mu bakiliya ba BK bo muri utu turere harimo n’abanyamahanga

    Abayobozi ba BK begereye abakiliya babo bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yasuye ibikorwa by’abakiliya

    Banki ya Kigali yasabanye n’abakiliya bayo bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yasabanye-n-abakiliya-bayo-mu-bo-turere-twa-nyamasheke-na

  • Hagaragajwe ibyakorwa mu kuzahura urwego rw'ubwikorezi bw'ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho mu biganiro byateguwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, byahurije hamwe inzego zitandukanye z'ubucuruzi bw'ibyinjira n'ibisohoka mu gihugu ndetse n'abahuza babo ku byambu ibyo bicuruzwa binyuraho.

    Byari bigamije kurebera hamwe ahazaza n'iterambere ry'urwego rw'ubwikorezi bw'ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga cyane hashingiwe ku mihindagurikire y'Isi ya none.

    Dr Ngabitsinze, yavuze ko ibibazo byibasiye Isi mu myaka ishize byatumye ikiguzi mu bwikorezi kizamuka, hakaba hakwiye guhuriza hamwe imbaraga kw'ibihugu no gutegura imishinga ihuriza hamwe inzego zinyuranye igamije iterambere ry'uru rwego.

    Ati 'Abantu bagomba gukorana neza bakumvikana mu buryo bwa politiki, ikindi ni ugushyiramo amafaranga menshi kuko hari inzira nyinshi zigomba kubakwa, nka twe mu Rwanda ntituri ku mazi magari kandi bisaba ko izo nzira tuzigeraho kandi bisaba amafaranga n'ubwumvikane bw'ibihugu dukorana nabyo.'

    Kuri ubu mu Rwanda huzuye icyambu gishya cyubatswe ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, gitwaye asaga miliyoni $9. Iki cyambu cyitezweho kuzoroshya ubuhahirane hagayi y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ibindi bihugu.

    Dr Ngabitsinze, yavuze ko ku bufatanye n'abafatanya bikorwa bandi, n'imirimo yo kubaka ibyambu bya Rusizi, Rutsiro, na Karongi nayo irimbanyije.

    Umuyobozi w'Urwego rwa Kenya rushinzwe Ibyambu [Kenya Ports Authority, KPA], Cpt William Ruto, yavuze ko bimwe mu byo u Rwanda rwakigira kuri Kenya mu rwego rw'ubwikorezi harimo gukoresha neza igihe cy'abakiliya, kwimakaza imikoreshereze y'ikoranabuhanga ndetse no gushora imari mu bikorwaremezo byaba ibya gali ya moshi, imihanda yo ku butaka n'ubwikorezi bwo mu mazi.

    Ati 'Twasabwe na Guverinoma y'u Rwanda gushyiraho ikoranabuhanga ryakoroshya ubucuruzi bw'iya kure ku buryo n'Abanyarwanda babasha kwishyura bidasabye kuvunjisha amafaranga yabo, ikindi kwari ugutanga serivisi z'amasaha 24/24 kuri ubu tukaba dutanga izo serivisi.'

    Kuri ubu muri Kenya hari ubutaka iki gihugu cyashyikirije u Rwanda mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha. Rwahawe hegitari 4,047, zo kwifashisha mu koroshya itwarwa ry'ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

    Umuyobozi w'Ishami ry'ubucuruzi ku rwego rw'Igihugu mu Rugaga rw'Abikorera, PSF, Twagirumukiza François, yavuze ko ku bufatanye na Leta, hashyizweho ingamba zo gukumira ingaruka urwego rw'abikorera rwahura nazo mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga mu bihe bya Covid-19.

    Ati 'Habayeho kugerageza gukomeza amashyirahawe y'ubucuruzi, kuko abacuruzi bose mu nzego barimo twagiye gushaka kubashyira hamwe ndetse habaho no kwimakaza gukorera kuri murandasi cyane, habaho no gutanga ibyanya by'aho ibicuruzwa byahurira bikozwe na Leta.'

    Kugeza ubu mu Rwanda umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga wikubye inshuro zirenga gato ebyiri, uva kuri miliyoni 761 z'Amadorali ya Amerika mu 2020, ugera kuri miliyoni 1582 z'Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2023.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’ibihugu na politiki ikwiye mu gutera imbere urwego rw’ubwikorezi bw’ibyinjira n’ibyoherezwa mu mahanga

    Umuyobozi w'Urwego rwa Kenya rushinzwe Ibyambu [Kenya Ports Authority, KPA], Cpt William Ruto, yavuze ko KPA yashyize ibiro i Kigali, mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda serivisi z’icyambu

    Hakenewe ishoramari rifatika mu guteza imbere urwego rw'ubwikorezi bw'ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga

    Ibi biganiro byahurije hamwe inzego zitandukanye z'ubucuruzi bw'ibyinjira n'ibisohoka mu gihugu ndetse n'abahuza babo ku byambu ibyo bicuruzwa binyuraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibyakorwa-mu-kuzahura-urwego-rw-ubwikorezi-bw-ibyoherezwa-n

  • The Critical Need for Stability at Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports is arguably the most popular football club in Rwanda, commanding over 80% of football fans in the country, according to its Wikipedia page. Despite this overwhelming support, the club struggles to thrive due to internal issues, particularly a high turnover of head coaches.

    Historical Performance and Coaching Instability

    Since 1995, Rayon Sports has hired and fired 23 head coaches, both permanent and interim. This turnover is the highest in the Rwandan league, a stark contrast to the club's nine league titles since its inception in 1965, with the most recent title in the 2018/19 season.

    Recent Coaching Changes

    The latest coach, Frenchman Julien Mette, was dismissed after just five months. Mette signed a six-month contract in January, replacing Tunisian Yamen Zelfani, who lasted only three months. Despite his successful tenure with AS Otôho and the Djibouti national team, Mette's stint with Rayon Sports ended prematurely, leaving questions about the club's managerial decisions.

    The Importance of Stability in Football

    Stability is crucial for football clubs. It allows for the implementation of a long-term footballing philosophy, which is essential for consistent success. Coaches need time to understand their players and develop a coherent playing style. Clubs with stable leadership, like Rayon Sports' rivals APR FC, often enjoy more consistent success.

    The Impact on Players and Fans

    Stable coaching fosters an environment where players can thrive under consistent methodologies. It helps preserve the club's core values, traditions, and identity, rallying both players and fans around a unified vision. For Rayon Sports, the frequent changes in leadership have led to a lack of this continuity.

    The Role of Leadership in Club Stability

    The leadership of Rayon Sports, including club chairman Jean Fidèle Uwayezu, must recognize that stability minimizes knee-jerk reactions to short-term setbacks, allowing for gradual improvement. A commitment to long-term goals is essential for sustainable success.

    The Broader Impact on Rwandan Football

    Rayon Sports' instability affects not just the club but Rwandan football as a whole. As the country's most popular club, its struggles with stability undermine efforts to elevate Rwandan football on the continental stage. For Rwandan football to thrive, Rayon Sports must address its issues with leadership continuity and strategic planning.

    Conclusion

    The tale of Rayon Sports underscores the fundamental truth that stability breeds success. The club's repeated mistakes in leadership appointments hinder its potential. For Rayon Sports to achieve its potential and for Rwandan football to flourish, there must be a deliberate effort to change course and prioritize stability at every level of the club.

    The post The Critical Need for Stability at Rayon Sports appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/the-critical-need-for-stability-at-rayon-sports/

  • Lupita Nyong'o Stuns in Leopard Print Look in NYC #rwanda #RwOT

    Lupita Nyong'o showed off her style as she stepped out in New York City with her entourage on Wednesday afternoon. The Black Panther star, 41, looked sensational in a sexy leopard-print slip dress that hugged her fit physique. It had black lace lining on the bodice and the hem of the dress. She strolled the sidewalk in sky-high leopard heels and carried a black purse with shiny gold hardware.

    Lupita shielded her eyes with red-tinted aviator sunglasses and accessorized with gold jewelry, including gold bangles and square-shaped stud earrings. Her makeup featured a radiant complexion and sparkly, clear gloss on her lips. She waved at fans as she made her way to a nearby building.

    Lupita was joined by her A Quiet Place: Day One co-star Joseph Quinn, 30, who looked stylish in a gray pinstripe suit. The duo stars together in the upcoming A Quiet Place prequel slated for a June 27 theatrical release. The film follows Lupita's character, Sam, who must survive an invasion in New York City by blood-thirsty alien creatures. The movie, the third installment in the A Quiet Place franchise, also stars Alex Wolff and Djimon Hounsou.

    Lupita has also been busy promoting the upcoming DreamWorks Animation film The Wild Robot, where she lends her voice to a character named Roz. Roz is a shipwrecked robot who finds herself stranded on a deserted island, where she builds relationships with the island's animals and becomes an adoptive parent to a gosling. The animated feature, directed by Chris Sanders, is set to release on September 27, 2024, and also stars Pedro Pascal, Bill Nighy, and Catherine O'Hara. Lupita deemed it a 'special film' after attending a preview screening at the DreamWorks Animation lot in Glendale, California, last month.

    In her personal life, Lupita has been dating Fringe star Joshua Jackson, 46. The duo went public with their romance in October 2023 after his split from wife Jodie Turner-Smith, 37. Jodie filed for divorce in October 2023, citing 'irreconcilable differences' after four years of marriage. The two stars agreed to joint custody of their daughter, Juno Rose Diana Jackson, 4. Sources told DailyMail.com at the time that Joshua had been left 'heartbroken' over the split.

    However, just weeks later, Joshua confirmed his romance with Lupita as they were photographed holding hands publicly. Lupita also endured a break-up in October 2023, confirming the end of her relationship with longtime boyfriend Selema Masekela, 52, on Instagram. In her new Glamour magazine interview, she opened up about the 'painful' split and why she chose to announce it publicly. She said, 'Honestly, the thought of having to update people one at a time was going to be harrowing. I had made the choice to share the relationship with the world, and I wanted to make the choice to share the end of it with the world.'

    Though she's found love again with Joshua, Lupita insisted that she is going back to the 'old ways' of keeping her dating life private. Joshua's ex, Jodie, recently broke her silence on the new romance — eight months after they went public — in an interview with The Cut. 'Good for them,' Jodie said of the couple. 'We need happiness in order to peacefully co-parent. I'm trying to get us to the Gwyneth [Paltrow] and Chris Martin level. I truly hope they're happy and that it benefits us as a family.'

    The actress went on to explain what co-parenting with Joshua is like and how she's adapted to life as a single mother. 'I just have to do everything that I can to set Juno up to win and to peacefully co-parent with someone whom I once loved very, very much,' she told the outlet. 'Peace is what's needed right now. Grace is what's needed right now. Love, empathy, compassion. I'm trying to be all those things and have faith that when I'm all those things, I will see that reflected back toward me,' she finished.

    The post Lupita Nyong'o Stuns in Leopard Print Look in NYC appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/lupita-nyongo-stuns-in-leopard-print-look-in-nyc/

  • Kenya and Tanzania among 10 states receiving half of aid money to Africa #rwanda #RwOT

    Kenya and Tanzania are among Africa's largest recipients of aid money from rich countries and international organisations, reflecting their reliance on donor funds to finance government expenses.

    In 2022, ten African countries, including Kenya, Tanzania, Uganda, and the Democratic Republic of Congo (DRC), received almost half of the official development assistance to the continent, a new report by the Mo Ibrahim Foundation shows. These countries, received between $2 billion and $8 billion in Official Development Assistance (ODA) from rich countries to finance their local government budgets, a reflection of heavy reliance on grants even as the donations begin to dwindle with changing priorities for the donors.

    'Between 2013 and 2022, Africa received the largest amount of ODA of any world region in every year other than 2018. However, the total ODA received by Africa fell from $86.4 billion in 2020 to $81.4 [billion] in 2022,' says the report published this week.

    Other than the four countries in the region, Egypt, Ethiopia, Nigeria, Mozambique, Morocco and Niger are also among the top recipients of the assistance funds, with the total ODA received in 2022 by the 10 countries amounting to $37.8 billion, or 46.4 percent of all aid money coming to the continent.

    In the region, DRC received $3.4 billion in ODA, Kenya $3.3 billion, Tanzania $3 billion, and Uganda $2.4 billion.

    The amount is close to just about the same money the countries seek to raise from additional taxes this year, amidst renewed fiscal consolidation measures aimed at taming soaring debt levels.

    Curiously, these are also some of the richest countries on the continent, cumulatively accounting for about 45 percent of the continent's Gross Domestic Product (GDP), based on World Bank's latest data.

    Indeed, ODA is a crucial source of finance for all African countries, but most of it comes with conditions that have to be met and at times leads to unpopular decisions by governments.

    For instance, donations and concessional loans from the International Monetary Fund (IMF) — which, alongside the World Bank, is the largest source of ODA for Africa — come with conditions on economic reforms that often lead to fiscal consolidation and efforts to boost tax revenues that most times receive a backlash.

    Other top donors, including the United States and the European Union, have conditions relating to political pluralism, market-based economy and sometimes migration conditionality, especially with the EU, the report reveals.

    The tough conditions that come with the donations appear to be limiting their absorption, as between 10 percent and 70 percent of the aid money is not consumed by African countries and is sent back to the donors.

    'Many countries encounter difficulties in effectively absorbing ODA funds, due to various political and administrative shortcomings in managing investment projects,' the report said.

    'According to the OECD in 2022, ODA donor countries actually held on to 14.4 percent of aid, worth over $193 billion, that was intended to be distributed but was not delivered, and around $30 billion was funnelled back to the accounts of donor countries as a result of mislabelling what counts as aid,' the report says.

    Besides the tough conditions that often come with these ODAs, another reason they might not be good for Africa is their impact on the continent's economies.

    According to the African Development Bank: 'Official development assistance has not met the challenge of getting African economies out of debt, and several countries have contracted the aid curse.'

    The continental lender said in its recently published Africa Economic Outlook report: 'ODA appears to be positively and significantly associated with the increase in budget deficits and public debt.'

    The post Kenya and Tanzania among 10 states receiving half of aid money to Africa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-and-tanzania-among-10-states-receiving-half-of-aid-money-to-africa/

  • APR FC yemeje umutoza mushya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Darko Nović ukomoka muri Serbia ni we wemejwe nk’Umutoza mushya wa APR FC mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

    APR FC yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo aho yamuhaye ikaze ivuga ko yasinye imyaka3.

    Darko Nović akaba ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.

    Nyuma yo gusinya amasezerano akaba yanahise atangira akazi aho yakurikiye imyitozo ya APR FC yo kuri uyu wa Gatanu i Shyorongi.

    Uyu mutoza ni we wari umutoza mukuru wa US Monastir muri 2022-23 ubwo iyi kipe yo muri Tunisia yasezereraga APR FC muri CAF Champions League.

    Nović w’imyaka 5, yanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie, US Monastir yo muri Tunisie n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

    Darko Nović ni we mutoza mushya wa APR FC

    Yasinyishijwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yemeje-umutoza-mushya-amafoto

  • APR FC yerekanye ku mugaragaro umunyezamu mushya ubaye umukinnyi wa 5 iyi kipe yasinyishije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko umunyezamu Ivan RUHAMYANKIKO yazamutse mu ikipe ya mbere ya APR FC avuye mu Intare FC.

    Ivan Ruhamyankiko asanzwe ari umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'abato, akaba yari na Captain w'Intare FC.

    Ageze muri APR FC asangamo abandi banyezamu nka Pavelh Nzira ndetse na Ishimwe Pierre we bivugwa ko ashobora gutandukana niyi kipe.

    Mu bandi bakinnyi APR FC yasinyishije barimo Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène na Mugiraneza Frodouard ku masezerano y'imyaka ibiri.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ni bwo APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yerekanye-ku-mugaragaro-umunyezamu-mushya-ubaye-umukinnyi-wa-5-iyi-kipe-yasinyishije/

  • Rubavu: Ubushabitsi n'ubuharike byashyizwe mu majwi mu gutiza umurindi igwingira ry'abana – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Rubavu uhana imbibi n'Umujyi wa Goma ku buryo kuhatandukanya ugendeye ku maso bitakorohera. Kubera imigenderanire n'imiharirane, byatumye uyu Mupaka uba uwa mbere muri Afurika unyurwaho n'abantu benshi ku munsi kuko barengaga ibihumbi 60 mu 2018 na mbere yaho.

    Ibi byatumye imirimo y'ubushabitsi itera imbere cyane ku baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda bituma umubare munini w'abagore bo mu Mujyi wa Rubavu nabo bayoboka ubwo bucuruzi ari benshi kuko biharira hejuru ya 80% by'ababukora.

    Uyu mujyi wa Rubavu kandi waje kwisanga mu kibazo cy'abagabo bakunze guta ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore bataye abo bashakanye, bakabasigira n'abana bigatuma kwita ku bana babyaranye bidakorwa neza kuko izo nshingano zahariwe umwe, bikagira ingaruka mu mibereho y'umwana ari nabyo byaturukaho igwingira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yemeza ko iki kibazo gihari kandi ko gikoma mu nkokora imikurire y'abana.

    Yagize ati “Iki kibazo cyo guhuza ubu bucuruzi no kwita ku buzima bw'abana kirahari, ariko dukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi no kubegereza amarerero kuko no ku mupaka rirahari ryabagenewe, tugafatanya n'abafatanyabikorwa muri gahunda nka Sugira muryango na turere abana zigamije kwigisha ababyeyi uburyo bwiza bwo kurera abana mu muryango utekanye bamurinda igwingira, tukita cyane ku miryango y'amikoro make.”

    Yakomeje agira ati “Ikibazo cy'ubuharike nta wavuga ko kidahari, akenshi giterwa n'amakimbirane y'ibintu bitandukanye, aha twigisha abagabo uruhare bafite mu kubaka umuryango utekanye, ndetse abenshi batangiye kubyumva ko inshingano zo kwita ku mikurire y'abana zibareba nk'umuryango wose.”

    Hari na bamwe mu babyeyi n'abagore bagaragaza ko kuba bita ku buzima bwo mu ngo zabo bonyine no gushakisha icyo gukora ngo biteze imbere usanga bibananiye byose bikagira ingaruka ku bana babo ariho bahera bagwingira.

    Mukandayisenga Immaculée ni umwe muri bo, ufite abana bane yitaho wenyine ndetse bakaba baragaragazaga imirire mibi.

    Yagize ati “Umugabo yarantaye ajya kwishakira undi, nzinduka njya hakurya muri Congo kubashakira imibereho, barya ibyarayemo bikonje nabyo bidahagije. Kubera amikoro make no kubahahira njyenyine bituma ubuzima bwabo butagenda neza.”

    Murorunkwere Judith nawe ati “Abagore benshi b'inaha dutunzwe n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Abana bacu tubagaburira dutashye ubundi tukirirwa iyo tukarya amandazi n'amazi tukaryama. Niho iri gwingira ruturuka.”

    Muri 2015, Akarere ka Rubavu gafite abana bafite imirire mibi bagera kuri 45,6% mu 2020 baramanuka bagera kuri 40%, kandi ingamba zo gukomeza kuyirwanya zirakomeje.

    Ababyeyi basobanurirwa ibigize indyo yuzuye bagasabwa kuyigaburira abana by'umwihariko bagahera umubyeyi agisama kuko niho igikorwa cyo kurwanya igwingira n'imirire mibi gihera ndetse bakita ku isuku no ku buzima bw'umwana n'umubyeyi ndetse bagaharanira no kugira ingo zitekanye zitarangwamo amakimbirane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ubushabitsi-n-ubuharike-byashyizwe-mu-majwi-mu-gutiza-umurindi-igwingira

  • Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk'umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y'imyaka itatu #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ububozi bw'ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC beemeje Darko Nović nk'umutoza mukuru wayo mu gihe cy'Imyaka itatu.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, bemeje ko uyu mutoza ariwe ugiye kuyitoza mu gihe cy'imyaka itatu ndetse akaba ari butangire akazi uhereye kuri uyu wa Gatanu.

    Bagize bati 'APR FC Inejejwe no kwakira Bwana DARKO NOVIC n'abungiriza be mw'ikipe yacu nk'Umutoza mukuru mugihe cy'imyaka 3'.

    'Tumufitiye icyizere kandi dufatanije ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho, Arakaza neza mu muryango mugari wa APR FC'.

    Uyu mugabo yageze i mu Rwanda mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu ndetse ahita asinya amasezerano n'iyi kipe iheruka gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda.

    Darko w'imyaka 52 y'amavuko aje muri APR FC gusimbura Umufaransa Thierry Froger wasoje amasezerano y'umwaka umwe umwe yari afite ariko ntiyayongererwa.

    Darko Nović si ubwa mbere agiye gutoza ku mugabane wa Afurika kuko yatoje amakipe arimo ES Sétif yo muri Tunisia ndetse n'ikipe y'igihugu ya Libya.

    Uyu mugabo yigeze gusezerera APR FC muri CAF Champions League, atoza US Monastir yo muri Tuniziya, yari aherutse gutandukana na Al-Bukiryah FC yo muri Arabie Saoudite.

    Darko Nović baje basanga iyi kipe yarasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane, aho yari iyobowe n'umutoza wungurine muri iyi APR FC, Hitimana Thierry uheruka no gutoza umukino banganyije na Rayon Sports 0-0.

    The post Amafoto — Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk'umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y'imyaka itatu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umunya-serbia-darko-novic-yemejwe-nkumutoza-mushya-wa-apr-fc-ku-masezerano-yimyaka-itatu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-umunya-serbia-darko-novic-yemejwe-nkumutoza-mushya-wa-apr-fc-ku-masezerano-yimyaka-itatu

  • Barabyibwirije- FPR ku bahanzi bakoze indirim… – #rwanda #RwOT

    Wellars Gasamagera yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

    Ni ikiganiro yahuriyemo na Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri Tito Rutaremara, Komiseri Sandrine Maziyateke n'umwe mu bakada bakuru, Nathalie Munyampenda. cyatambukaga imbona nkubone ku muyoboro wa Youtube wa FPR- Inkotanyi.

    Iki kiganiro kibaye mu gihe abahanzi mu ngezi zinyuranye bamaze iminsi bashyira hanze ibihangano bigaruka ku muryango FPR Inkotanyi, bakabihuza no kuvuga ibigwi Perezida Kagame.

    Komiseri Gasamagera yavuze ko abenshi mu bagiye ‘bakora ziriya ndirimbo ni abanyamuryango babyibwirije’. Yavuze ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye. 

    Ati “Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n’umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira kwamamaza.”

    Gasamagera yavuze ko ari ibishoboka bashimira abahanzi ku bwo kwibwiriza bagakora indirimbo zigaruka ku mukandida, kandi bakifuza no kubabwira gukomeza kuzongera kuko ‘biradufasha kumvisha abanyarwanda icyo tugamije’.

    Yavuze ko nawe yumva izi ndirimbo, kandi inyinshi zirimo n’ibitekerezo “amaherezo bizanagaragara ko ari byo koko umukandida wacu yifuza ko bizashyirwa imbere’”

    Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wagize uruhare mu kwakira ibihangano by’abahanzi, yavuze ko bamaze kwakira indirimbo zirenga 150 z’abahanzi batandukanye.  

    Ati “Twarazishakishije(indirimbo) turazumva, hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150. Mu by’ukuri ni abahanzi, hari n’abatari abahanzi biririmbira bahuye cyangwa uko babishaka, bari mu muganda ukumva bararirimbye…”

    Yavuze ko ibi bigaragaza ubushake bw’abanyamuryango bibonamo impano bagahanga ibyiza, banagaruka ku mukandida.

    Komiseri Tito Rutaremara yumvikanishije ko abakoze ziriya ndirimbo atari abanyamuryango gusa, kuko hari n'abandi babarizwa mu mashyaka cyangwa se abaturage bashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame, bahurira hamwe bakamuvuga imyato.

    Ati 'Kuri Perezida wa Repubulika ntabwo uzasanga ari n’abanyamuryango ba FPR gusa hari n’abandi bari mu y’andi mashyaka, kuko bazi ibyo yakoze baririmba. 

    Ushobora kubisanga no mu yandi mashyaka kuko bazi ibyo yakoze byiza, aba bose bamutora ntabwo ari aba FPR gusa, usanga rero no muri abo baririmba, ubona n’abaturage bari hamwe kandi wenda harimo n’abo mu y’andi mashyaka bakaririmba Perezida wa Repubulika, afite umwihariko we.”

    Umuraperi Khalfan Govinda ni umwe mu bakoze indirimbo ivugwa ibigwi umuryango FPR-Inkotanyi, yayihurijemo abahanzi barimo Fireman, Massamba Intore, Tom Close, Unlce Austin, Marina ndetse na The Nature- Amashusho yayo yafatiwe muri Sitade Amahoro.

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko yayihimbye bitewe n'umubyeyi we. Ati 'Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine ni we ngira, nta Papa ngira. Ni umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari twicaye muri ‘Saloon’ yarambwiye ati ‘wowe nta ndirimbo uzakora y’amatora, byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama.”

    Akomeza ati 'Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye na Bruce Melodie yitwa ‘Power’ ndirimbamo ngo igihe nzagwiza ‘Power’ mpinduye ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, azi ko ari umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ukunda gukina umukino wa Tennis.”  

    Nel Ngabo wo muri Kina Music nawe aherutse kuvuguura indirimbo ye ayita 'Nywe Pk24'. Aherutse kubwira InyaRwanda ati: 'Ni indirimbo nini ku rugendo rwanjye rw’umuziki urebye igihe yasohokeye n’ukuntu abantu bayifashe ubwo ndavuga ‘Nywe’ isanzwe. 

    Ni indirimbo yabaye nini mu gihugu, rero kugirango tuyisubiremo ni uko twayijyanishije n’amatora mu kwamamaza Umukuru w’igihugu, kuko njye ubwanjye ndi umufana we cyane. Rero ni ubwo buryo twayihinduyemo, twumvaga ari bwo buryo bujyanye n’icyo gihe nyine.”

     

    Umunyamabanga Mukuru, Gasamagara Wellars yatangaje ko abahanzi bakoze indirimbo zirenga 150 babwirije, kandi bashima umusanzu wabo mu kubafasha kugeza ubutumwa ku baturage

    Gasamagera Wellars, Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri Tito Rutaremara, Komiseri Sandrine Maziyateke n'umwe mu bakada bakuru, Nathalie Munyampenda, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KU MYITEGURO Y’IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144218/barabyibwirije-fpr-ku-bahanzi-bakoze-indirimbo-zirenga-150-zamamaza-umukandida-wayo-144218.html