Blog

  • Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR kotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, n'abakandida ku myanya y'abadepite habayemo impinduka harimo guhuza uturere kubera igihe gitoya. Gasamagera kandi yavuzeko ibikorwa byo kwamamaza bitazahagarika ubuzima.

    Ni mu kiganiro FPR Inkotanyi yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Gasamagera yasobanuye ko ibikorwa byose by'igihugu bigomba gukomeza kugira ngo gikomeze cyiyubake.
    Ati 'Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n'iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n'ibindi bikorwa by'Igihugu bigomba gukorwa. Nanone nk'umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame ry'uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw'Igihugu. Ibikorwa byose bigomba gukomeza gukora, bityo rero ni yo mpamvu twahuje Uturere tumwe kugira ngo umukandida wacu azabikore byose nta kibangamiye ikindi'.

    Gasamagera yakomeje ati 'Nk'Umuryango FPR Inkotanyi twemera ihame ry'uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw'igihugu. Ibigomba gukorwa byose; gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu cyiyubake, ntabwo bigomba guhagarara. Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.'

    Komiseri ushinzwe ubutabera n'amategeko muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara yavuze ko akurikije aho bifuzaga kugeza u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga umusingi warubatswe, agasaba abanyarwanda gukomeza kubagirira icyizere.

    Ati 'Tubitegura twumvaga ko bizadufata igihe kirekire ariko ibya mbere byabaye vuba. Cyane cyane byihuse guhera mu 2000 ubwo haziye umuyobozi mushya, igice cy'inzibacyuho cyarihuse nyuma hatangira kubaka igihugu.'

    'Birashimishije ariko dufite icyerecyezo 2050 wenda nicyo kirekire kugira ngo dufate ibihugu byari byaradusize nk'imyaka 200. Urubyiruko rwacu rufite ibyangombwa byose ngo bizagerweho, barigishijwe bahabwa ibyangombwa byo kwinjira mu isi y'ikoranabuhanga. Barahari bariteguye.'

    Biteganyijwe ko imigabo n'imigambi ya FPR Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere izamurikwa na Chairman Paul Kagame, ubwo azaba atangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by'uwo muryango kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuri uyu 22 Kamena 2024, bikazasozwa tariki 13 Nyakanga 2024. Ku mwanya wa Perezida FPR Inkotanyi izamamaza Paul Kagame usanzwe ayoboye u Rwanda, ku mwanya w'abadepite yo n'andi mashyaka bafatanyije bazamamaza abakandida 80 barimo abagabo 42 n'abagore 38.

    Kuba kwamamaza bitazahagarika ibindi bikorwa, abanyamakuru babajije niba bitazatuma kuri site biyamamarizaho hatazabura abanyamuryango bitabirira iki gikorwa.

    Gasamagera yasubije ko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi azasaba uruhushya umukoresha we mbere yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, naho ku ruhare rw'abacuruzi bo ngo hagomba kwitabira ubishaka kuko atari agahato.
    Ati 'Nta mpungenge dufite yo kuzabura abitabira kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa uko byagenwe umunsi ku wundi, ndetse mbatumiye kuri site ya Busogo muri Musanze. Ikindi nababwira ni uko abari mu mitwe ya Politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu bagire n'ubutumwa batanga mu kwamamaza umukandida wacu umwe duhuriyeho ariko nibigera mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite babo bazajya bamamaza abari mu ishyaka ryabo'.

    Ku kibazo cyo gutumira indorerezi, Gasamagera yasubije ko ari ikibazo kireba Komisiyo y'Amatora, ko bo nk'umuryango ntacyo babitangazaho kuko na bo bazajya bagenzurwa na Komisiyo y'amatora (NEC).

    Gasamagera yasobanuye ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge uba tariki ya 1 Nyakanga ndetse na tariki 4 Nyakanga ku minsi wo kwibohora, ibikorwa byo kwamamaza bizaba bihagaze mu rwego rwo kwizihiza ibi birori.

    The post Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impinduka-mu-kwamamaza-umukandida-wumuryango-fpr-inkotanyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impinduka-mu-kwamamaza-umukandida-wumuryango-fpr-inkotanyi

  • Amajyaruguru: Byinshi ku ngagi z'imisozi, ibiremwa bitangaje biri ku isonga mu gukurura ba mukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo basuye ingagi 25,927 ugereranyije na 20,035 basuye ingagi mu mwaka wa 2022.

    Parike y'Ibirunga yatangiye nk'icyanya kirinzwe mu 1925 ari Pariki y'Igihugu yitiriwe Albert ya Congo Mbiligi, nyuma y'ubwigenge bw'u Rwanda mu 1962, igice giherereye mu Rwanda, ari cyo cyabaye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga cyari gifite ubuso burenga gato kilometer kare 320.

    Kuri ubu, iyo Parike iri ku buso bwa kilometerokare 160, ikaba ikora ku bihugu bya Uganda mu majyaruguru na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu majyaruguru y'uburengerazuba.

    Abasuye Parike y'Igihugu y'Ibirunga mu mwaka wa 2023 ni 46,187, bakaba barakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ingagi, gusura inkima, gusura imva ya Dian Fossey, gusura igice cya Parike Buhanga, gutembera mu buvumo, gutembera mu ishyamba no kurira ibirunga byose uko ari bitanu harimo Muhabura iri ku butumburuke bwa metero 4,127 ibasha kubonwa ahantu hose mu gihugu ku misozi iri ku butumburuke.

    Hari kandi Gahinga iri ku butumburuke bwa metero 3,473, Sabyinyo iri kuri metero 3,669 ikunze gutangaza abantu kubera imisozi yo ku bushorishori bwayo, Bisoke ikurura ba mukerarugendo kubera ikiyaga kiba mu bushorishori bwayo kiri ku butumburuke bwa 3,711, Kalisimbi ari na wo musozi muremure mu gihugu ikaba iri ku butumburuke bwa metero 4,507.

    Izi nguge nini zibarizwa mu misozi miremire y'amashyamba ya Virunga ahuza ibice by'ibihugu by'u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no mu ya Bwindi muri Uganda na Sarambwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, izina rya gihanga ryazo ni Gorilla beringei beringei, bizwi ko uwazibonye mbere akanabimenyekanisha mu 1902 ari umusirikare w'Umudage Robert Von Beringe ari we zitiriwe.

    Izo nyamaswa zavuye mu rwego rw'ibisimba biri mu nzira yo gucika ku isi bikaba byemezwa ko byugarijwe nk'uko Ikigo gishinzwe inyamaswa ku isi cya World Wildlife Fund kibitangaza.

    Nyuma y'ibikorwa bidasanzwe byo kubungabunga, kuzivura no kuzirinda ba rushimusi izo ngagi byakozwe na guverinoma y'u Rwanda biciye mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, ibarura riheruka ryagaragaje ko zisigaye ari 1,063 ku isi.

    Mu gice u Rwanda ruherereyemo mu gice cy'imisozi miremire ya Virunga habarurwamo ingagi 604. Ingagi zizamura amarangamutima ku bazisuye ku buryo budasanzwe, bamwe bafata nk'ikintu kimwe mu buzima bw'umuntu aba agomba kwibonera amaso ku maso, igihe cy'isaha imwe abakerarugendo bamarana nazo iyo bazisura benshi bemeza ko nta kindi cyahwana nabyo.

    Ubukerarugendo bwo kujya gusura ingagi bukurura abantu kubera ko abasura bahava batangajwe n'imiterere yazo imeze nk'iya muntu, uburyo zibayeho mu ishyamba ndetse n'uburyo zibana budatandukanye n'ubw'abantu.

    Kimwe mu bintu bitangaza abasuye ingagi z'imisozi ni ingano yazo n'imbaraga zazo aho ingore zikuze zipima hagati y'ibiro 150 na 200 naho ingabo zigapima hagati y'ibiro 200 na 250. Zibaho hagati y'imyaka 35 na 45 ku zabashije gukura zidahuye n'ibindi bibazo, abana bazo bakavukira amezi icyenda bari hagati y'ibiro bitatu na bitanu, bagacuka ku kigero cy'imyaka itatu n'igice.

    Mu buzima bwayo, ingagi nkuru ishobora kubyara hagati y'abana bane na batandatu, gusa habayeho umwihariko kuri Kampanga yabyaye abana umunani. Kuri ubu ingagi nkuru kuruta izindi ni ingore, ibarizwa mu muryango wa Hirwa, ikaba yitwa Kibyeyi, ifite imyaka 49. Intoya cyane muri zo ivuka mu muryango wa Sabyinyo ikaba ifite ukwezi kumwe kurengaho umunsi umwe.

    Imibereho yazo ya buri munsi isa nk'iy'abantu gusa ikiganzamo kwita ku buzima bwayo harimo kurya zikaba zirya ibyatsi n'ibiti cyane cyane zikaryoherwa n'imishibuka y'imigano. Ku munsi ingagi nkuru ishobora kurya ibiro bingana na 15% by'ibiro byayo, bivuga ko ingagi ipima ibiro 200 irya ibiro 30 by'ibyatsi ku munsi.

    Nyuma yo gufungura zifata umwanya urenga isaha ziruhukiye, iyo bwije zisasa aho zahisemo zikaryama. Mu buzima bwazo bwa buri munsi zibana mu miryango irimo inkuru z'ingabo zikunze kurangwa n'ibara ry'umweru mu mugongo iyo zikuze, ingore ndetse n'abana.

    Imiryango iba ihagarirawe n'umutware wazo akenshi akaba ingabo, iba ishinzwe ahanini no kwita ku busugire bwazo n'aho zituye ariko ziri mu bwigenge busesuye kandi mu miryango igira imbibi mu byanya bitandukanye byo muri parike. Kuri ubu, imiryango 14 isurwa na ba mukerarugendo batarenga umunani ku munsi, bityo abazisura bakaba batarenga 112 ku munsi. Gusa iyo siyo miryango yonyine y'ingagi kuko uko zigenda ziyongera ni na nako zirema indi miryango nayo ikabanza gukurikiranwa n'abahanga mu gihe itegurwa kuzasurwa na ba mukerugendo.

    Ku ikubitiro, umuryango wa Susa, uwa Sabyinyo na Groupe 13 izwi kuri ubu ku izina ry'Agashya niyo ya mbere yabanje gusurwa ubwo umushakashatsi Dian Fossey w'Umunyamerika wigaga ku myitwarire no kubungabunga ingagi ndetse no kuzimenyereza guhura na bamukerugendo niyo yatangiye gusurwa bwa mbere mu 1979.

    Urugero rutomoye rugaragaza uko imiryango yaguka umuntu yarurebera ku wa Susa waje kuvamo indi miryango itatu ariyo Karisimbi, Igisha n'isimbi. N'indi miryango ni uko bigenda iyo ingagi zigenda ziyongera.

    Ubu bumenyi bwose bwakusanyijwe mu nyandiko n'imibare by'abahanga bazikurikirana bakora muri Parike y'Igihugu y'Ibirunga hamwe n'abo bafatanya kuzibungabunga bikozwe na The Dian Fossey Gorilla Fund, Gorilla Doctors na International Gorilla Conservation Programme.

    Mu rwego rwo kubungabungabunga ubuzima bwa Parike, abakozi bakora ako kazi by'umwihariko buri munsi 149 bacunga inyamanswa muri iryo shyamba riri mu butumburuke mu gihe abatanga ubufasha mu gihe ba mukerugendo basura Parike bagera kuri 27.

    Ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku isi

    Iterambere ry’abo mu Majyaruguru rishingiye ahanini ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga

    Parike y’Iburunga ni mwe mu zikundwa na ba mukerarugendo benshi

    Abazisuye basiagarana akanyamuneza

    Zikomeza kororoka uko umwaka utashye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-byinshi-ku-ngagi-z-imisozi-ibiremwa-bitangaje-biri-ku-isonga-mu

  • Ani Elijah wari uherutse gusinyira Police FC… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu saa 20:00 pm nibwo Ani Elijah yafashe indege imwerekeza mu gihugu cy'u Bubiligi, aho agiye mu igerageza mu ikipe ya Charleroi yaritsinda akazahita ayisinyira.

    Tariki 5 Kamena uyu mwaka, nibwo Ani Elijah yari yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y'imyaka ibiri, aho yari imukuye mu ikipe ya Bugesera FC.

    Uyu musore azamara igihe kigera ku cyumweru ari muri iyi kipe, yamushima agasinya amasezerano y'imyaka 5 ndetse akaba yatangwaho asaga miliyon 300 z'amanyarwanda.

    Ikipe ya Charleroi ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi, yashinzwe mu 1904. Iyi kipe kandi yazamutse mu cyiciro cya mbere bwa mbere mu 1947-48.

    Igihe kiza yagize muri shampiyona ni ugusoreza ku mwanya wa kabiri mu mwaka w'imikino 1968-69.

    Ani Elijah arimo asezera Manager we Emmy Fire 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144236/ani-elijah-wari-uherutse-gusinyira-police-fc-yerekeje-mu-bubiligi-144236.html

  • Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ubufatanye bwa EAC nk'igisubizo ku mutekano muke mu karere – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera haberaga igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro imyitozo ya gisirikare izwi nka Ushirikiano Imara 2024 yitabiriwe n'Ingabo z'u Rwanda, iza Uganda, Tanzania na Kenya.

    Ni imyitozo yatangiye ku wa 6 Kamena 2024 ikazasozwa ku wa 26 Kamena 2024.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu buyobozi bw'Ingabo zo mu bihugu byitabiriye ayo mahugurwa barimo Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni, n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe n'abandi.

    Iyi myitozo igamije gufasha ingabo z'ibi bihugu kwitegura guhangana n'ibishobora guhungabanya umutekano wabyo. Yanitabiriwe n'abapolisi ndetse n'abo mu rwego rwa gisivili.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ko ibibazo by'umutekano muke byugarije Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba bikwiye gukemurwa n'abagatuye ubwabo.

    Yagize ati 'Ntabwo dufite impungenge kuko iyi myitozo yabahaye ubumenyi n'ubushobozi bwo kubasha guhangana n'ibibazo bikomeje guhungabanya umutekano w'ibihugu byacu mu karere.'

    Yagaragaje ko aya iyo myitozo yashyizweho kandi igamije gushimangira imikoranire y'inzego z'umutekano mu Karere, kuzamura icyizere no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo byugarije akarere.

    Ati 'Ndasaba ko habaho imyitozo nk'iyo iduhuriza hamwe ikadufasha kubaka inzego z'umutekano zikomeye zishobora gutuma twishakamo ibisubizo. Mu by'ukuri ibibazo bya karande [inkomoko] bikenera ibisubizo by'ababivukiyemo. Mu yandi magambo hakenewe kubakwa uburyo bw'Akarere bukemura ibibazo byako.'

    Yashimye uruhare rw'ubuyobozi bw'Akarere bukomeje kubaka inzego zitandukanye no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bikugarije.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, Veronica Mueni, yagaragaje ko Ushirikiano Imara 2024 yitabiriwe n'abarenga 1130 kandi ko ibyakozwe bishingiye ku nkingi zigize uwo muryago nubwo hari ibitaritabiriye kubera impamvu zitandukanye.

    Ibihugu bititabiriye ni u Burundi, Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo na Somalia.

    Yakomeje ati 'Ubumwe, amahoro, umutekano n'imbaraga ni ingenzi cyane kwirwanaho nk'akarere ka Afurika y'iburasirazuba nubwo imikoranire mpuzamahanga nayo yagira umusaruro ariko dukwiye gushaka uburyo burambye ku gukemura ibibazo byacu.'

    Yagaragaje ko uko gukorera hamwe nk'ingabo z'Akarere bikorwa bikwiye gushyirwa mu nzego zose z'uyu muryango hakimazwa imikoranire.

    Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ikinyejana cya 21 cyagaragaje ko nta gihugu ubwacyo gishobora guhangana n'imbogamizi mu birebana n'umutekano uko cyaba gikomeye kose.

    Yasabye abitabiriye iyo myitozo gukoresha ubumenyi bahawe mu nyungu rusange z'Akarere mu bihugu baturutsemo.

    Yashimye kandi ubuyamabanga bukuru bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba wemeye ko iyo myitozo ibera mu Rwanda kandi bukanayitera ingabo mu bitugu.

    Kugeza ubu Akarere kugarijwe n'ibibazo birimo umutekano muke mu bihugu bikagize birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo NA Somalia.

    Hari kandi ibibazo by'ubukungu butifashe neza muri ibyo bihugu ndetse n'umwuka utari mwiza hagati y'abenegihugu nko muri Kenya n'ibindi binyuranye.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko ubufatanye bwafasha mu gushakira akarere umutekano

    Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yagaragaje ko mu gihe Isi igezemo ibihugu bikeneye ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano

    Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Simon Kabera niwe wayoboye ibi birori

    Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni na we yashimangiye ibyo kwishakamo ibisubizo

    Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni na we yashimangiye ibyo kwishakamo ibisubizo

    Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Igihugu

    Mu biabiriye iyo myitozo harimo n’abapolisi

    Umunyamabanga wa EAC, Veronica Mueni, Minisitiri w’Ingabo Marizamunda na Gen (rtd) James Kabarebe

    Minisitiri Marizamunda yahawe ibendera rya EAC

    Abasirikare bo muri Kenya nabo bari bitabiriye iyo myitozo

    Maj Gen Andrew Kagame wayoboye imyitozo

    Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda basoje imyitozo bafashe ifoto y’urwibutso

    Ibihugu bine nibyo byitabiriye iyo myitozo yamaze ibyumweru bibiri

    Hafashwe ifoto rusange

    Army Band yo mu ngabo z’u Rwanda

    Abasirikare bari bafite ibendera rya EAC mu gihe cy’akarasisi

    Abasirikare b’u Rwanda mu karasisi

    Abasirikare ba Uganda bitabiriye iyo myitozo

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yagaragaje-ubufatanye-bwa-eac-nk-igisubizo-ku-bibazo-by

  • Abana 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 batewe inda mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abakobwa batewe inda mu 2023 ari 19,406, biganjemo abari hagati y'imyaka 15 na 19.

    Hanagaragaramo impinja 75 zavutse ku babyeyi bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14, ndetse no mu 2022 hari hagaragaye impinja 102 zavutse ku bakobwa bataruzuza imyaka 15.

    Umuganga uvura indwara z'abagore n'abakobwa [gynecologue] waganiriye na IGIHE yatangajeko guhera ku myaka 10 umwana ashobora kujya mu mihango, bityo aba ashobora no gusama.

    Gusa yavuze ko kubabyaza bishobora kuzamo ingorane nyinshi kuko baba bafite mu matako hatarakura neza.

    Ati 'Abo ngabo kubera ko baba bafite mu matako hatarakura neza, bitewe n'umuvuduko umwana yakuranye ashobora kubyara neza, nk'uko ashobora kubyara bimugoye wenda bikaba ngombwa ko bamubaga, […] ariko aba afite ibyago byo kuba yananirwa kubyara bakamubaga.'

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23,622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19,701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23,534.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Kagaba Aflodis yabwiye IGIHE ko hageze ngo abana bahabwe uburenganzira busesuye bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bw'imyororokere bwabo kuko iyo batangiye gukundana baba bashobora no gukora imibonano mpuzabitsina kandi bagomba kurindwa gusama imburagihe.

    Ati 'Ubundi njyewe umpaye uburenganzira nahera no kuri 12. Habayeho ibiganiro hagendewe ku makuru ahari dusanga ari ngombwa gushingira ku myaka 15 ariko n'undi uri munsi muganga abona ko abikeneye bikaba byaba nk'umwihariko akamuhereza.'

    'Ubundi ntabwo twagombye gushyiraho imyaka kuko niba umwana abikeneye, ashobora kuba afite 12 undi ashobora kubikenera afite 14, ni ukuvuga ngo iyo umwana yinjiye mu gukundana ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ko afashwa ntasame.'

    Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho y'abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n'ababyaye bafite abana bitaho.

    Umubare munini w'aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n'ayisumbuye.

    bunagaragaza ko abana 4.5% b'abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y'amavuko.

    Abana baterwa inda imburagihe bahura n’ingaruka nyinshi zirimo no gutakaza ejo hazaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-75-bafite-imyaka-iri-hagati-ya-10-na-14-batewe-inda-mu-2023

  • Abanyeshuri batanu bahize abandi mu irushanwa rya 'Capital Market University Challenge 2024' bahembwe – #rwanda #RwOT

    CMUC ni irushanwa rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n'amashuri makuru yo mu Rwanda, rigamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda no kwizigamira no kubongerera ubumenyi muri izi nzego.

    Iri rushanwa ritegurwa n'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, CMA. Uyu mwaka ni inshuro ya 11 ryari ribaye.

    Ryatangiye ku wa 01 Werurwe 2024, ryitabirwa n'abanyeshuri hafi 800 bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yo mu ntara zose z'igihugu. Ibyiciro binyuranye by'iri rushanwa byagiye bikorwa hifashishijwe iya kure.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, habaye icyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa aho intara zose n'umujyi wa Kigali byari bihagarariwe n'abanyeshuri 25.

    Aba bahatanye mu gusubiza ibibazo mu ruhame mu byiciro bitanu, nyuma hakurikiraho icyiciro cya gatandatu cya kamarampaka cyahuje batanu bahize abandi mu byiciro byabanje. Cyarangiye Nshyimiyimana Jean Pierre, ariwe wegukanye umwanya wa mbere.

    Buri munyeshuri muri aba batanu yagenewe ibihumbi 500 Frw yatanzwe na Banki ya Kigali.

    Umuyobozi wa BK Capital, Siongo Kisoso, yagarutse ku buryo bwo gutangiza urugendo rwo gushora imari, abwira abahatanye muri iri rushanwa ko ari intambwe ya mbere bateye.

    Ati 'Ishoramari rya mbere wakora ni ugushora mu bumenyi, ikindi ni ukureba uko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ryagira umusanzu mu ishoramari ryawe. Ryagufasha kubona ubumenyi bwiyongera k'ubwo ufite, rikagufasha no kurushaho gusobanukirwa byinshi wakora. Ndabashishikariza kuribyaza umusaruro.'

    Yakomeje agira ati 'Mbere y'uko utangira gushora imari banza wibaze impamvu nyirizina ushaka gushora imari kuko bizaguha ishusho ngari y'ibyo ushaka kugeraho, ikindi ni uguha agaciro igihe ukagikoresha neza.'

    Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, RSE, Rwabukumba Pierre Celestin, yagarutse ku byiza bituruka mu gushora imari mu isoko ry'imari n'imigabane.

    Yavuze ko iyo habayeho iri shoramari ari uburyo bumwe bwo kwizigama, kandi bunakuzanira inyungu ku mwaka, kandi ko hari igihe agaciro k'imigabane kiyongera ukungukirwa, ndetse ukaba watanga imigabane yawe nk'ingwate muri banki, cyangwa ukanayiraga.

    Ati 'Ikindi n'uko imigabane ushobora kuyikoresha kugura indi migabane. Ikindi uretse kwizigama, ushobora kugira igitekerezo cyiza ukayakuramo ukayakoresha.'

    Iradukunda Valentine, wahatanye muri CMUC mu 2023, yatanze ubuhamya ku kamaro k'aya mahugurwa dore ko byamufunguriye amarembo, ubu akaba ari umwe mu banyamigabane muri BK Capital nyuma yo kuyishoramo. Yanagiriye inama abahatanye muri uyu mwaka ku nyungu zo kwizigamira.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko iyi gahunda y'amarushanwa itanga umusanzu mu kubaka no kugeza ku rwego rushyitse abashoramari b'ahazaza ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Ati 'Ndashimira abafatanya bikorwa bacu aribo BK, BK Capital na RSE badufashije gutegura no gutera inkunga iki gikorwa kugira ngo kigende neza. Reka kandi twishimire ababashije kwitabira iri rushanwa n'abatsinze ku rwego rw'igihugu twizera ko bakuyemo ubumenyi bufatika.'

    CMA ivuga ko urubyiruko rugana isoko ry'imari n'imigabane rugenda rwiyongera ku buryo bitanga icyizere ko mu bihe biri imbere urubyiruko ruzajya rutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu binyuze mu kugura imigabane ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Byasabaga kumva neza ikibazo, ugatanguranwa na bagenzi bawe kugaragaza ko ufite igisubizo, nyuma ugahabwa umwanya wo gusubiza

    Icyiciro cya nyuma cyari indya nkurye kuko byasabaga kwitonda. Uyu ni Ashimwe wabaye uwa kabiri

    Nshyimiyimana Jean Pierre, yiteguye kumva ikibazo ngo asubize

    Bishimiraga bagenzi babo ubwo batangaga ibisubizo bya nyabyo

    Iradukunda Valentine, wahatanye muri CMUC mu 2023, yatanze ubuhamya ku kamaro k'aya mahugurwa dore ko byamufunguriye amarembo, ubu akaba ari umwe mu byanyamigabane muri BK Capital

    Batanu beza ku rwego rw’igihugu bahembwe

    Nshyimiyimana Jean Pierre, niwe wegukanye umwanya wa mbere

    Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko iyi gahunda y'amarushanwa itanga umusanzu mu kubaka no kugeza ku rwego rushyitse abashoramari b'ahazaza

    Umuhuzabikorwa wa CMUC muri CMA, Magnifique Migisha, yagarutse ku rugendo rw'iri rushanwa kuva muri Werurwe

    Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, RSE, Rwabukumba Pierre Celestin, yagarutse ku mimaro myinshi y’imigabane, kugeza aho yagaragaje ko yanakubera ingwate muri banki

    Umuyobozi wa BK Capital, Siongo Kisoso, yagaragaje ko urubyiruko rushoye imari bwa mbere mu bumenyi nta gihombo cyaba kirimo

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-batanu-bahize-abandi-mu-irushanwa-rya-capital-market-university

  • UNOPS igiye gutera inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2024.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga (UNOPS), Jorge Moreira Da Silva yagaragaje ko ari ishema bafite gukorana n'u Rwanda mu bijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga ifitanye isano n'ibikorwa remezo.

    Yavuze ko politike n'amafaranga ari ingenzi ariko iyo habuze ubushobozi bwo kurangiza imishinga yatangiwe urugamba rw'iterambere rutagerwaho uko bikwiye.

    Ati 'Twari dufite inyota yo gukorana n'u Rwanda, igihugu kimaze iminsi gifite ijambo muri Afurika no ku Isi haba mu biganiro mpuzamahanga ariko no mu bijyanye n'ubufatanye bugamije inyungu z'impande zombi kandi twizeye ko no kuri UNOPS bizaba ari amahirwe akomeye.'

    Iri shami rishya rya Loni rikorana n'ibihugu 85, ndetse hari aho ryafashije mu gukurikirana imirimo yo kubaka amashuri, ibitaro, imihanda, imiyoboro y'amashanyarazi n'ibindi rigahamya ko byagenze neza.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rusanga UNOPS yafasha mu kwihutisha imishinga ihari kimwe n'indi izatangira mu bihe biri imbere.

    Ati 'Bavuze ku byerekeye ubufatanye n'ukuntu UNOPS yakomeza ubufatanye n'u Rwanda kugira ngo imishinga ihari ndetse n'indi mishinga twakwifuza bayigiramo uruhare.'

    Yanavuze ko mu mishinga UNOPS ishobora gufashamo u Rwanda harimo ijyanye n'ubuzima, amashuri n'ibindi.

    Amashami y'umuryango w'Abibumbye menshi afite ibiro mu Rwanda ndetse afatanya na Leta mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu n'abaturage muri rusange.

    Abayobozi ku mpande zombi baganiriye ku bufatanye mu gushyira mu bikorwa imishinga

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (UNOPS), Jorge Moreira Da Silva yagaragaje ko bari banyotewe gukorana n’u Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye buzerekeza mu mishinga irimo uburezi n’ubuzima

    Nyuma y’ibiganiro bakomeje kungurana ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-umuyobozi-wa-unops-ku-buryo-bwo

  • Akanyenyeri k’aba-Rayons ubanza katagikora neza kuri bamwe! Amafaranga amaze gitangwa n’abafana ba Rayon Sports yo kugura Muhire Kevin, agerwa ku mashyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze gukusanya agera kuri 3,600,000 Frwa muri gahunda yiswe 'Ubururu bwacu, Agaciro kacu' igamije kugura uwari Kapiteni wayo Muhire Kevin wasoje amasezerano.

    Abafana b'iyi kipe basabwe kuzuza miliyoni 40 Frw kugira ngo uyu 'Mwana w'ikipe' yongererwe amasezerano yo kuyikinira.

    Ubu mu minsi itanu iyi gahunda imaze, hatanzwe million 3.6 gusa, ikigaragaza ko abafana ba Rayon Sports badashishikajwe nabyo kuko babona ubuyobozi ntacyo bukora.

     

    Source : https://yegob.rw/akanyenyeri-kaba-rayons-ubanza-katagikora-neza-kuri-bamwe-amafaranga-amaze-gitangwa-nabafana-ba-rayon-sports-yo-kugura-muhire-kevin-agerwa-ku-mashyi/

  • Israel Mbonyi, Ben & Chance, Chriss Eazy na A… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda biganjemo abahimbye izijyanye n'ibihe by'amatora abanyarwanda bari hafi kwinjiramo, abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'abakora usanzwe ntibahwemye gushyira hanze indirimbo nshya kandi zinogeye amatwi.

    Mu ndirimbo zagiye ahagaragara muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo ziyoboye izindi zagufasha gusoza neza icyumweru, ari nako witegura kwinjira mu gishya kizatangira tariki 24 Kamena 2024.

    1.     Ogera — Bwiza ft Bruce Melodie

    “>

    Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo bise 'Ogera' ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi wemerewe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Ogera' ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

    2. Igikumwe — Khalfan Govinda ft Tom Close, Massamba Intore, Marina,Uncle Austin, Fireman,The Nature

    “>

    Muri iki cyumweru, umuraperi uri mu bakomeye Khalfan Govinda yashyize hanze indirimbo ‘ikomeye kuri we’ yise 'Igikumwe' yahurijemo abahanzi b’ikiragano gishya ndetse n’abamaze igihe mu muziki, yitsa cyane ku kwamamamza Perezida Paul Kagame mu matora ateganyijwe, kandi yabikoze kubera umubyeyi we.

    Yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku rugendo rw’imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi ndirimbo yise ‘Igikumwe’.

    3.     Injyana — Ariel Wayz ft Juno Kizigenza

    “>

    Kwizera Bosco [Juno Kizigenza] na Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] bari mu bahanzi bamaze imyaka itari micye batigisa imihanda ya Kigali n’imyidagaduro muri rusange binyuze mu buhanga bagaragaza mu byo bakora, ariko na none izina ry'umwe iyo rivuzwe ryumvikanamo iry'undi biturutse ku nkuru z'urukundo rwabo.

    Nyuma y'igihe ibyabo bicecetse, aba bombi bongeye guhurira mu ndirimbo bise 'Injyana' yakozwe nk'ishimwe kuri Perezida Kagame nk’uko Ariel Wayz yabivuze ati: 'Twayikoreye umugabo wakuye igihugu cyacu mu ivu.'

    4.     Sekoma — Chriss Eazy

    “>

    Christian Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy] nawe muri iki cyumweru yashyize hanze indirimbo yari amaze iminsi ateguza, ikoze mu buryo bwihariye burimo udushya twinshi.

    Uyu muhanzi ubihuza no gutunganya amashusho amenyereweho, igaragaramo kandi umukobwa mushya mu birebana n'amashusho y'indirimbo, Kayumba Darina. Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yasobanuye impamvu yo guhitamo uyu mukobwa harimo kuba barabonye ari we uhura n'inkuru ikindi n'izina afite bumvise rizarushaho kuyizamura.

    5.     Yeriko — Israel Mbonyi

    “>

    Umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki mu bakora indirimbo zubakiye ku ivugabutumwa ry'Imana, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yo gushima Imana iri mu rurimi rw'Igisawahili n’Ikinyarwanda yise 'Yeriko.'

    Hari aho agira ati: 'Muze murebe Yeriko, inkike ziraguye ngizo ziraguye, mutere hejuru, muririmbe ngizo ziraguye, twinjiranye amashimwe mu masezerano.'

    6.     Abagenzi – Ben & Chance

    “>

    Abaramyi Mpuzamahanga Ben na Chance bamaze amasaha macye bashyize hanze indirimbo bise ‘Abagenzi,’ ikaba ari indirimbo ishimangira ko uwizera igitambo Imana yatanze (Yesu Kristo) azabona ijuru nubwo yaba ari umwana muto.

    7.     Ikipe Itsinda – Nsengiyumva ft Agnès

    “>

    Umuhanzi Nsengiyumva François nka Gisupusupu, yongeye gukoza mu nganzo ahuza imbaraga n'umuhanzikazi Niyorukundo Agnès bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 'The Boss Papa', bashyira hanze indirimbo bise 'Ikipe itsinda' mu rwego rwo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo baririmba bagira bati 'Ikipe itsinda nta muntu uyihindura, ikipe itsinda n''iyo gusigasirwa, nicyo gituma nzatora Kagame Paul, kuko ariwe mutoza w'iyo kipe itsinda.'

    8.     Zembela — Mulix

    “>

    Murumuna wa TMC, Mulix yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zembela” yakorewe na Prince Kiiz muri Hybrid Music inzu nshya itunganya imiziki ya Prince Kiiiz, akaba yarifashishije muri iyi ndirimbo General Benda na Shakira Kay bombi bagezweho mu gisata cyo kubyina.

    Mulix watangaje ko intego ye nyamukuru ari ugukorera mu ngata mukuru we TMC watanze ibyishimo mu gihe, aririmbira umukobwa avuga ko ari we wenyine akunda gusa, kandi ko atamufite atabaho ndetse ko ariwe mpamvu y’ibyo akora byose. 

    9.     Satisfait — Jean Christian Irimbere

    “>

    Umuramyi Jean Christian Irimbere yakoze ku mitima y'ibyamamare binyuranye muri iki cyumweru, ashyira hanze indirimbo yise 'Satisfait.' Iyi ndirimbo “Satisfait” ni Igisobanuro cy'indirimbo yo gushima isobanura ko muri Yesu anyuzwe.

    10. Everybody Ku Gipfunsi – Babo Ekeight

    “>

    Umuhanzikazi Babo uri mu bahanzi nyarwanda bagiye gutora ku nshuro ya mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Everybody Ku Gipfunsi’ nyuma y’umwaka urenga adashyira hanze indirimbo.

    Mu bandi bashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru harimo Papi Clever & Dorcas basohoye indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza bise ‘How Beautiful Heaven Must Be,’ Angell Mutoni witambaje Kivumbi King mu ndirimbo yise ‘Bounce,’umuramyi Vumilia wasohoye iyitwa ‘Munyamibabaro we!’ n’abandi banyuranye.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144233/israel-mbonyi-ben-chance-chriss-eazy-na-ariel-wayz-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-144233.html

  • Rutayisire yisubije umwanya wa mbere! Amatora… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ufite Nimero 30 imuranga muri iri rushanwa yageze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ayoboye, mu gihe habura amasaha macye kugirango iri rushanwa risozwe.

    Akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ufite Nimero 36 uri ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 3,464- Uyu mukobwa yari amaze igihe kinini ari we uri kuri uyu mwanya nyuma yo kuwusimburaho Rutayisire.

    N’ubwo bimeze gutya ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni bwo hazamenyekana uwahize abandi mu majwi. Ariko kandi 10 ba mbere mu majwi bazagira amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

    Ku mwanya wa Gatatu hariho Prechia Kamikazi ufite amajwi 2,163, uyu mukobwa yari amaze igihe ari ku mwanya wa Kane. Ku mwanya wa Kane hajeho Tuyizere Justine ufite Nimero 4, uyu mukobwa agejeje amajwi 2,101.

    Ni mu gihe ku mwanya wa Gatanu [Nimero 20] hariho Diana Benegusenga ufite amajwi 2,000. Ni ubwa mbere uyu mukobwa abonetse muri batanu ba mbere. Yasimbuye Clarisse Dusenge ndetse na Eddy Yakin Mugisha bari bamaze igihe basimburana kuri uyu mwanya.

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com kuva ku wa 17 Gicurasi 2024, azasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ari nabo hazamenyekana abasore n'inkumi bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, aherutse kubwira InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

    Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

    Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

    30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

    Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice). 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI AYA MATORA

    Rutayisire Saluwa yisubije umwanya wa mbere mu matora yo muri iri rushanwa 


    Saluwa Rutayisire yagiye asimburana ku mwanya wa mbere na Rosine


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144228/rutayisire-yisubije-umwanya-wa-mbere-amatora-ya-rwanda-global-top-model-2024-agiye-gusozwa-144228.html