Blog

  • Abatoza bashya ba APR FC barangajwe imbere na Nović, batangiye akazi i Shyorongi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatoza bashya ba APR FC barangajwe imbere na n'umunya Serbia Darko NOVIC n'abunguriza be batangiye akazi i Shyorongi mu myitozo y'ikipe.

    Mu batoza bazamufasha harimo Assistant Coach witwa Dragan Sarac, Physical Trainer witwa Marmouche Mehdi na Video Analyst witwa Dragan Culum.

    HITIMANA Thierry niwe mutoza w'umunyarwanda uzaba ari umwungiriza wa 2.

    Source : https://yegob.rw/abatoza-bashya-ba-apr-fc-barangajwe-imbere-na-novic-batangiye-akazi-i-shyorongi/

  • Ibyo wamenya ku bitaramo Nel Ngabo agiye guk… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2024, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yiteguye kujya gukorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye muri kiriya gihugu mu rwego rwo kwagura inganzo ye, nyuma y'imyaka itatu ari mu muziki.

    Ni ibitaramo agiye gukora yitwaje ibihangano bye biri kuri Album ze eshatu. Ndetse, muri uyu mwaka avuga ko azashyira imbere gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, ariko kandi mu 2025 azatangira urugendo rwo gukora kuri Album ye ya Kane.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe kiri imbere ari bwo bazatangaza amatariki bazakoreraho ibi bitaramo, ariko kandi bigamije kwishimana n'abakunzi b'umuziki we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Ati 'Amatariki turacyari kuyavugaho neza, ntekereza ko mu minsi iri imbere tuzabimenyesha abantu. Ariko muri rusange ni ibitaramo bigamije kwishimana na Diaspora Nyarwanda iba muri Amerika.'

    Nel Ngabo uherutse gusohora indirimbo yise 'Mbali' yavuze ko ibi bitaramo bizaba umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa bye, kandi ni ibyishimo byinshi kuri we. Ati 'Ni ibyishimo kuri njye kujya gutaramana n'abakunzi banjye muri Amerika.'

    Ibi bitaramo biri gutegurwa na Afro Hub Entertainment ihagarariwe na Ernesto Ugeziwe wabwiye InyaRwanda ko biri mu ruhererekane rw'ibitaramo bashaka gufashamo abahanzi Nyarwanda gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze ko mu byo bari gutegura harimo no kuba Nel Ngabo azaririmba mu bitaramo byiswe 'Made in Rwanda Weekend' hanyuma 'akomereze mu bitaramo bye bizagera mu Mujyi itandukanye'. 

    Ati 'Nawe ari mu bazitabira 'Made in Rwanda Tour' ariko icyo ni kimwe muri byo, ubundi rero azakomeza urugendo rwe, ndetse amatariki tuzayatangaza vuba”.


    Nel Ngabo agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Nel Ngabo yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumuhuza n'abakunzi b'umuziki we mu Mijyi itandukanye


    Nel Ngabo azaririmba no mu ruhererekane rw'ibitaramo byiswe 'Made in Rwanda Weekend' 


    Muri Nzeri 2022, Nel Ngabo yakoreye ibitaramo bikomeye muri Canada


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBALI' YA NEL NGABO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144244/ibyo-wamenya-ku-bitaramo-nel-ngabo-agiye-gukorera-muri-amerika-144244.html

  • Yaririmbiye abantu mbarwa mu minota 5! Ibintu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'ikimero umaze igihe yinjiye mu muziki, yaserutse mu kabyiniro ka B Lounge i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni nyuma y'amasaha arenga atanu yari ashize abantu bamutegereje.

    Ubwitabire bwari hasi ugereranyije n'imbaraga zashyizwe mu kwamamaza iki gitaramo, ndetse byatumye Tanasha atamara umwanya munini ku rubyiniro nk'uko bigenda ku bandi bahanzi.

    Yageze ahabereye iki gitaramo aherekejwe na Jeanine Noach wamufashije gutaramira i Kigali ndetse n'umunyamideli Sacha Kate bamaranye igihe.

    Tanasha aherutse kubwira itangazamakuru ko Jeanine Noach yamubereye umukoresha, ndetse ko Sacha Kate ari inshuti ye y'akadasohoka, bituma buri gihe amugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze igitaramo cya Tanasha Donna i Kigali

    1.DJ Toxxky yahageze ntiyacuranga

    DJ Toxxky wari mu bagomba gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yageze muri The B Lounge saa saba z’igicuku nyuma yo kubona ko umubare w'abitabiriye iki gitaramo ari bacye yategereje by'akanya gato ategereza ko Tanasha ajya ku rubyiniro, amucurangira indirimbo ebyiri ahita ataha. Ntiyongeye kugaragara aho.


    2.Tanasha yaririmbye indirimbo ebyiri gusa

    Tanasha Donna wari utegerejwe na benshi ndetse byari byavuzwe ko azasogongeza abakunzi b'umuziki indirimbo ziri kuri album ye yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ahita ava ku rubyiniro.  

    Uyu muhanzikazi yinjiye ku rubyiniro saa 1:30 Am z'igicuku aririmbana na bake mu bitabiriye iki gitaramo agerageza kuririmbana nabo abasanze mu byiciro byabo.

    Tanasha ntiyatinze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ebyiri gusa zirimo 'Mood' na 'Gere' yakoranye na Diamond Platinumz ahita ava ku rubyiniro.

    Uyu muhanzikazi yahise yinjira mu kabyiniro ka The B Lounge nabwo ahamara umwanya muto ahita ataha yerekeza kuri The B Hotel aho acumbitse.


    3.Bushali ni umwe mu bishimanye na Tanasha Donna

    Umuraperi Bushali uherutse gutaramira ku mugabane w’i Burayi ni umwe mu byamamare byaje gushyigikira Tanasha Donna muri iki gitaramo.

    Ubwo Tanasha Donna yari avuye ku rubyiniro yahuye na Bushali bagirana ibiganiro bigufi bitamaze umwanya munini. Bushali ntiyashatse gutangaza ibyo yaganiriye na Tanasha Donna gusa avuga ko bigana aheza.


    4.Bake bitabiriye batashye badashize ipfa

    Iki gitaramo cyitabiriwe ku kigero gitandukanye n'icyari cyitezwe, bake baje baririmbanye na Tanasha Donna amasaha yakuze bigeze saa munani.

    Ubwo byari bigeze aharyoshye bamaze kuririmbana indirimbo 'Gere' yakoranye na Diamond Platinumz, yahise ava ku rubyiniro bamwe bakimukeneye.

    Nubwo batahanye ipfa, benshi bahize ko bongera guhura nawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 kuri The B Hotel iri Nyarutarama.

    Iki ni igitaramo cya kabiri Tanasha Donna akorera i Kigali aho kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu batanu, ugahabwa n’amacupa abiri y’ibyo kunywa (Wine).

    Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.

    Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo. 

    Yigeze kuvuga ko gukurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.

    Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.

    Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'.

    Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo. 


    Tanasha yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Diamond babyaranye





    Sacha Kate, Ruth na Jeanine Noach bashyigikiye Tanasha muri iki gitaramo 

    Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yasanze ku rubyiniro Tanasha barabyinana



    Mu gihe cy’iminota 5, Tanasha yanyuzagamo akavuga ko yishimiye gutaramira i Kigali


    Tanasha yataramiye abantu mbarwa muri iki gitaramo, agerageza uko ashoboye


    Mu gihe cy’iminota 5, Tanasha Donna yagerageje kuririmba ibice by’indirimbo ze ebyiri 


    Jeanine Noach wagize uruhare rukomeye mu kuba Tanasha yataramiye i Kigali



    Uhereye ibumoso: Sacha Kate, Ruth, Tanasha Donna ndetse na Jeanine Noach


    Tanasha Donna ari kumwe na Ruth bazanye i Kigali mu rugendo rw’ibitaramo bibiri



    Umuraperi Bushali asuhuza Tanasha Donna mbere y’uko bagirana ibiganiro byihariye


    Jeanine Noach [Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie] wabaye umukoresha wa Tanasha mu Bubiligi


    Abarimo Bushali, Sacha Kate, Jeanine Noach, Rutha wazanye Tanasha Donna basabaniye i Kigali


    Basile washinze B Lounge [Uri iburyo] ari kumwe na Ganza, umukozi muri Heineken uri mu bateye inkunga iki gitaramo



    Umuraperi Slum Drip ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Tanasha i Kigali




    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya mbere cya Tanasha i Kigali

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144246/yaririmbiye-abantu-mbarwa-mu-minota-5-ibintu-4-byaranze-igitaramo-tanasha-donna-yakoreye-i-144246.html

  • Icyo umutoza wa APR FC yasubije abajijwe niba hari icyo azi ku mukeba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yemeje ko umukino w’agapingane mu Rwanda awuzi ariko we akaba agomba gutekereza cyane ku ikipe ye gusa.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena, APR FC yemeje uyu mugabo w’umunya-Serbia, Darko Nović nk’umutoza wa yo mu myaka 3 iri imbere.

    Uyu mugabo yahise ajya ku myitozo ya yo i Shyorongi nubwo atakoresheje ariko yarayikurikiranye.

    Abajijwe nk’umutoza mushya wa APR FC niba yaba azi umukino w’agapingane wa mbere mu Rwanda “1000 Hills Derby” (APR FC vs Rayon Sports), yavuze ko awuzi ariko na none we aba atekereza ku ikipe ye cyane.

    Ati “Yego buri gihe wumva umukeba wa mbere, ariko nkunda kuvuga ko buri gihe mba ngomba gutekereza ku ikipe yanjye kuko n’amakipe yitwa ko ari mato ashobora kuguha akazi gakomeye, njye rero buri gihe ni ugutekereza kuri aba basore uko bakitwara neza.”

    Yavuze ko intego ari ukwitwara neza mu ruhando Nyafurika bakaba bagera mu matsinda ya CAF Compions League kuko ari cyo ubu ikipe ikeneye kurusha ibindi byose.

    Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ngo arawuzi ko ari wo wa mbere mu Rwanda

    Darko Nović yavuze ko umukino w’agapingane awuzi ariko we aba areba ikipe ye cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-wa-apr-fc-yasubije-abajijwe-niba-hari-icyo-azi-ku-mukeba-rayon-sports

  • Philippe Mpayimana Unveils Ambitious Presidential Campaign Manifesto #rwanda #RwOT

    Philippe Mpayimana Unveils Presidential Campaign Manifesto. Philippe Mpayimana, the sole independent candidate in the upcoming presidential elections, revealed his campaign manifesto during a press conference. This marks Mpayimana's second bid for the presidency, following his initial attempt in 2017. He will launch his campaign in Kirehe District, Eastern Province, on June 22.

    'My manifesto is covered in 50 articles summarized in 15 categories, and it was developed based on prior consultative sessions held with the citizenry and some new ideas developed over time, some reflecting existing policies and new initiatives,' Mpayimana stated.

    Key Points of Mpayimana's Manifesto

    Agriculture and Animal Resources

    • Reforming sectors, with a focus on the Ministry of Agriculture and Animal Resources.
    • Proposals include land management, increasing farm productivity, boosting food production, developing small local industries, and promoting the fish industry.

    Education

    • Addressing critical issues, such as resolving questions related to loans granted to higher education students.
    • Improving the welfare of students.

    Environment and Natural Resources

    • Promoting waste sorting and establishing recycling plants for paper, plastic, and glass.
    • Strengthening the mining industry to position it as a key economic pillar.

    Finance, Economy, and Trade

    • Enhancing Rwanda's economic landscape by regulating the profession of commission agents.
    • Formalizing all types of salaried or paid employment.
    • Promoting investment by Africans in Rwanda.
    • Increasing exports to reduce the trade deficit.

    Foreign Policy

    • Decentralizing consular services to bring them closer to Rwandan communities abroad.
    • Positioning Rwanda as a pillar of the United States of Africa.
    • Envisioning Rwanda playing a significant role in international solidarity and helping other countries resolve their issues, leveraging the nation's experiences post-1994 Genocide against the Tutsi.

    Other Areas of Focus

    • Health and Family
    • Infrastructure
    • Internal Security and Information
    • National Defense
    • Justice
    • Labour and Social Affairs
    • Local Government and Community Engagement
    • Youth, Technology, Arts, and Sports
    • National Unity and Culture

    Campaign Schedule

    Mpayimana will elaborate on his manifesto during his campaign, starting in Kirehe District on June 22. His campaign will cover all 30 districts of the country, concluding with a final rally in Nyarugenge District, Kigali, on July 13.

    The post Philippe Mpayimana Unveils Ambitious Presidential Campaign Manifesto appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/philippe-mpayimana-unveils-ambitious-presidential-campaign-manifesto/

  • Nyamasheke: Abarokotse Jenoside batishoboye barojwe inka 16 zo kubafasha kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Shangi w'Akarere ka Nyamasheke ku wa 21 Kamena 2024. Aborojwe ni abo mu mirenge ya Shangi, Bushenge, Ruharambuga na Nyabitekeri.

    Mu ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku bayirokotse harimo n'ubukene kuko Interahamwe zabasenyeye inzu zikanabarira inka.

    Ibi biri mu byatumye iri huriro n'Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro n'Ubumenyingiro (RP) bakusanya ubushobozi ubagurira inka.

    Nyuma yo gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 7Frw, iki gitekerezo bakigejeje ku Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, rubagira inama yo gukorana na IBUKA kugira ngo ibafashe guhitamo abazazihabwa. IBUKA yabahitiyemo kuziha abarokotse Jenoside no mu mirenge ine muri 15 igize akarere ka Nyamasheke.

    Mukangarambe Félicite, uri mu miryango 16 yorojwe, avuka mu muryango w'abantu barindwi. Mu gihe cya Jenoside barishwe bose arokoka wenyine ndetse n'inka zirenga 50 bari batunze ziribwa n'Interahamwe. Nyuma yo kurokoka yabayeho mu buzima bugoye n'ubwo yihanganaga agakenyera agakomeza bimwe by'intore ishinjagira ishira.

    Uyu mubyeyi wo Mu mudugu wa Busasamana, Akagari ka Shangi Umurenge wa Shangi, yavuze ko kuva Jenoside yahagarikwa, yahoraga yibaza ukuntu bagenzi be bagira ababasura bakaboroza ariko we akaba nta n'umusura ngo amubaze uko abayeho.

    Ati 'Nishimye cyane kuko Imana yansubije. Iyi nka igiye guhindura byinshi mu rugo rwanjye. Inka ni agakiza, inka ni amafaranga, inka ni urukundo umubyeyi wacu (Perezida Kagame) adukunda. Nzabonaho amafaranga y'ishuri, mitiweri n'ibindi'.

    Niyondamya Sylvain wo mu murenge wa Ruharambuga yashimiye ababoroje avuga ko inka ahawe igiye kumufasha kwiteza imbere binyuze kongera umusaruro w'ubuhinzi kuko azaba yabonye ifumbire.

    Umuyobozi wa NINGO, Geoffrey Kayonde yavuze ko bahisemo koroza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.

    Ati 'Uko turi imiryango 86 ijwi turihurije hamwe kuko iyo uremeye umuryango ukawuha inka, ejo ejobundi utera imbere nawo ukaba waremera undi muryango'.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya IBUKA, Nyiribakwe Jean Paul yashimiye Leta y'u Rwanda ko yemeye ko Ibuka ibaho, abarokotse Jenoside bakaba bahura, bakaganira ku bibazo bafite bakanabishakira ibisubizo.

    Ati 'Turashimira Perezida wa Repubulika washyizeho gahunda ya Girinka. Abarokotse ba hano mu karere ka Nyamasheke twabaye inka 16. Turabasaba kuzifata neza no gusigasira urukundo kuko ni inka bahawe kubera urukundo bafitiwe n'abazibahaye'.

    Mu karere ka Nyamasheke ni hamwe mu ho Jenoside yakorewe abatutsi yagize ubukana cyane kuko Ikiyaga cya Kivu n'Interahamwe byagose abatutsi bakabura aho bahungira.

    Abarokotse Jenoside yakorewe abatusi bo mu karere ka Nyamasheke borojwe inka 16 zo kubafasha kwiteza imbere

    Izi nka zifite agaciro ka miliyoni 7 Frw

    Igikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside batishoboye cyabereye mu mbuga ya Paruwasi ya Shangi

    Nyuma y’imyaka 30 inka z’iwabo ziriwe n’Interahamwe yishimiye ko akanguriwe igicaniro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarokotse-jenoside-batishoboye-barojwe-inka-16-zo-kubafasha-kwiteza

  • Amavu n'amavuko ya FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ivuka rya FPR-Inkotanyi ryabanjirijwe n'ibindi bice bigera kuri bine kuko Abanyarwanda babanje kugira ibyo bakora ku gihe cy'Inyenzi, icyo gihe n'ishyaka rya UNAR ryarakoraga ndetse ryabaga riburana muri za Loni n'ahandi n'ibihugu birwanya ubukoloni byose bibafasha, kuko bibwiraga ko ibintu bizagera aho bikajya mu buryo.

    Aho ni hagati y'imyaka ya 1950 kugeza mu 1967 mu gihe cy'ibitero by'Inyenzi hakiri n'icyizere cy'Abanyarwanda, ariko byaje kugera aho Inyenzi ziratsindwa na UNAR irasenyuka ntiyongera kugira icyo ivuga kandi yasenyutse buhoro buhoro.

    Burya ikintu gisenyuka ntabwo uvuga ngo bibaye uwo munsi, ariko nko ku ruhande rw'Inyenzi ho igitero cya nyuma zakoze ni icyo mu 1967 nyuma y'aho nta kindi cyabaye.

    Mu 1966 ni bwo abantu batangiye kubona ko ibintu bitazakunda bamwe bahita batangira kwishakishiriza imibereho hirya no hino mu gihugu no mu bihugu duturanye.

    Imyaka imaze kwisunika bigeze nko mu myaka ya 1970 kuzamura, abo bari baratataniye hirya no hino mu bihugu bitandukanye, batangiye kubona ko abana babo bari kwibagirwa Ikinyarwanda, ha handi bari bamaze imyaka 15 batavuga ururimi rwabo.

    Bahise babona ko ibintu bitangiye guhinduka ibibazo birenzeho, maze hatangira kubaho amatsinda yigisha umuco, abasizi batangira kwandika ibisigo, mbega hatangira gushakisha uko abantu batagera aho kwibagirwa abo bari bo.

    Abana bari barahunganwe n'ababyeyi muri 1959 bari bamaze kuba abangavu n'ingimbi, ubwo ni na ko abavukiyeyo bamaze kugira hejuru y'imyaka 10. Icyo gihe rero habayeho kongera kuvuka k'Umuco Nyarwanda.

    Kubera ko abantu bari batangiye kwitekerezaho baniyibutsa abo bari bo, ntibyahereye gusa mu matsinda yo kwigishanya umuco nyarwanda n'ururimi rw'Ikinyarwanda n'ibisakuzo n'ibindi.

    Ahubwo ubwo bamwe mu bari bakiri urubyiruko batangiye kujya bibaza bati ese ubu tuzahereza he?

    Icyo gihe rero byatangiriye muri Uganda hari itsinda rimwe, mu Burundi hari abiri nyuma yaje no kuba atatu arimo rimwe ryitwaga 'Urukatsa' yarimo bamwe bitwaga Inyenzi.

    Habaga irindi tsinda ryari rizwi nka 'Groupe de Réflexion', ryo ryari rigizwe n'abantu bahora bibaza uko ibintu bihagaze.

    Mu myaka ya 1980 nibwo haje kuza irindi tsinda ry'urubyiruko mu Burundi. Uko ni na ko mu Busuwisi hari irindi tsinda, mu Bubiligi hari andi matsinda abiri, mu Budage ho hari itsinda ryitwa 'Abadaha'; hari amatsinda menshi yo kwibaza icyakorwa.

    Itsinda ryateye intambwe ikomeye rero, ni itsinda ryari muri Uganda kuko benshi bari barahungiye muri Kenya mu mwaka ya 1970 na 1979 ni bwo iryo tsinda ryavuze riti tureke gukomeza kuvuga, ahubwo ubu twakora iki?

    Icyo gihe mu 1979 bahise batangiza RANU (Rwandese Alliance for National Unity). Hatangiye kubakwa inzego, hashakwa n'umurongo wa politiki bakajya bakora na za kongere.

    Byabaye aho mu 1981 ba Banyarwanda babiri muri ba bandi 27 bagiye kurwana kwa Museveni, barimo Rwigema na Kagame abandi bakajya babasangayo.

    Nyuma mu 1985 RANU ikora kongere, yibaza iti 'ko tumaze imyaka itanu dukora ariko ntidukure ngo tube umuryango hakorwe iki?'

    Badusaba ibitekerezo twese turandika, nanjye naranditse. Museveni afashe ubutegetsi ndataha, kuko nabaga mu Burayi.

    Ku bw'ibitekerezo natanze banyemerera kuyobora Akanama twiga uko twarema Umuryango uhuje bose, ariko tukabanza kwigisha n'Abanyarwanda bari barahunze.

    Twahereye ku bana bari bavuye muri za kaminuza, turabafatirana batarahabwa akazi, tubaha inyigisho zamaraga amezi abiri, zibandaga kuri politiki, filozofiya, amateka n'ibindi.

    Twabigishirizaga mu nzu z'abantu bigakorwa rwihishwa, ntihagire ubimenya, niba nyir'inzu twatiye afite abakozi bo mu rugo, tukazana abana bacu bakabikora, kugira ngo abo bakozi batazajya kubivuga.

    Twakoze inyandiko eshatu zirimo icyakorwa ngo duhindure u Rwanda; twubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda, byaca ibyo bibazo byose.

    Twakoze indi nyandiko yabaga ijyanye n'imikorere ya FPR-Inkotanyi ha handi twishakagamo ibisubizo uko twabaga tungana kose, dukora indi ijyanye no kwigenzura mu myifatire, zijyana n'indi tutabashaka kwerekana yitwaga 'Option Z' ha handi twagombaga kuyoboka inzira y'intambara mu gihe ibindi byanze.

    Nyuma rero tumaze gushyiraho izo nyandiko habayeho kongere y'Abanyarwanda benshi bari impunzi mu bihugu bitandukanye ndetse hagira n'abava mu Rwanda, duhindura RANU.

    Turabyemera ko duhinduye tutakiri RANU tubaye FPR. Noneho twagombaga gusobanura kuki Front Twagombaga kubisesengura tugenda tubitanga, ni icyo cyatumye dukora inama y'umuryango y'iminsi itatu yose.

    Ubwo byatumye tujya muri ibyo byose noneho 'Front' byerekana ko niba iriya migabo n'imigambi tugomba kuzayigeraho tugomba guhaguruka tukabiharanira.

    Kujya kuri 'front' y'ibitekerezo ni igihe ibiganiro byanze tugomba gukoresha imbaraga, ibyo na byo tukabyitegura iyo 'front' igakora ntitube gusa mu bitekerezo bikaba ibitekerezo bigomba guhindura ibintu.

    Urumva nicyo cyatumye dufata 'front' hanyuma kuko twubakaga batubwiraga ngo turebe uko wakwinjira mu baturage n'abandi.

    Twasanze tutakora ku buryo busanzwe buriya twavuga ngo twari dufite ibitekerezo byacu ni ibi, wenda ntituri benshi cyane, wenda tuzaba nk'ibihumbi icumi cyangwa ijana hanyuma twigishe abaturage ibitekerezo nibabyemera babitore ariko abaturage batari hamwe natwe batora ibitekerezo byacu, burya niko amashyaka abikora.

    Twe turavuga ngo oya reka twubake ku buryo na ba bandi bo hasi bajyamo ntibatore ibitekerezo gusa, ahubwo nabo bibe ibyabo ntibibe kuvuga ngo hari ababatekerereje ibitekerezo byiza bibateza imbere none ibi nimubitorere, twe turavuga ngo oya na ba bandi baze mu batanga ibitekerezo bitekererezo babemo.

    Noneho icyo gihe birangiye twerekana ibyangombwa byose byemewe nyuma dutora inzego zo kubishyiraho.

    Ikindi gishya cyagezweho ubwo dushyiraho ishuri rya politike, turatangira aho twari turi dutangira kuryagura hirya no hino n'abandi bashyiraho amashuri ya politike twoherezayo abajya kubigisha tujya i Burayi, Tanzania, mu Rwanda, Burundi, Congo.

    FPR-Inkotanyi yakomotse kuri RANU bijyanye no guha ubwisanzure buri wese ufite ibitekerezo bitandukanye

    Inkomoko y'izina Inkotanyi

    Hari nk'abantu bavuye mu Rwanda batagiye mu mashuri yisumbuye ariko ugasanga ari abahanga na cyane ko mu Rwanda nta n'amashuri menshi yari ahari.

    Hari nk'abasaza b'abahanga twigishaga, tukareba ko babyumva, n'amagambo menshi y'Ikinyarwanda twagiye dukoresha nibo twayakuyeho.

    Ni uko tubaza babiri bari aho ngo umuntu uharanira icyo ashaka kugeraho kandi abikorana ingufu ze zose n'ubwenge bwe bwose niyo byamunanira ariko akongera agahaguruka akabikora, uwo muntu mwamwita gute?

    Baratubwira ngo uwo muntu aba akotana ni Inkotanyi ndetse turabyumva ko twari dutangiye gukotana. Icyo gihe twari dufite ikinyamakuru muri 1987 twandikagaho, tucyita Inkotanyi.

    Tukiri muri iyo nama ni bwo twavugaga tuti buri mutwe wose mu Kinyarwanda, yaba iy'ingabo, iy'inka, iy'amashyaka bagira izina bwite.

    Tuti natwe tukagira izina bwite akaba ari ryo dukoresha mu Kinyarwanda kuko iyo uvuze ngo FPR ntabwo ari izina bwite ni ibintu bibiri ugenda uteranya.

    Ahandi bagira izina rifashe byose hamwe, noneho tuti hari izina twabonye twitwa INKOTANYI buriya twagomba kuba INKOTANYI, RPF bikavugwa mu bya kizungu.

    Nyuma ariko twabonye ko mu Rwanda batabyumva neza tuvuga ko tugomba kubyita FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda tubazane tube umuryango ndetse tubigishe politiki yacu aho agomba kuva hose ntawe duheje.

    Niba byumvikana neza uwo wari umuryango ha handi umuntu aba afite intekerezo ze ariko umuryango ukamureberera, abenshi bakaba beza kabone niyo habamo abakunanira ariko abenshi babaga ari beza, tukanashingira ku bitekarezo by'abeza.

    Ababi ariko nabo ntabwo twabataga ahubwo twarabafataga bakagira icyo badufasha, niba wenda hari abatashoboraga gucunga amafaranga kuko bayarya, ariko hari ibindi bari bashoboye nko kuvuga bakatuzanira abantu.

    Niyo mpamvu kugeza uyu munsi FPR-Inkotanyi tutari ishyaka ahubwo turi Umuryango w'Abanyarwanda. Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuwujyamo yewe n'iyo yaba afite ibindi bitekerezo, turamwigisha.

    Impamvu yo kuba umuryango aho kuba ishyaka, FPR Inkotanyi yayikomoye ku guha rugari buri wese nta guheza

    Gushaka Abakada

    Twashatse n'abakada bitangiraga ibyo byose, bagenda babyubaka kuko hari igihe abantu bose bizasaba kwitanga kugira ngo duharanire kubaka igihugu cyacu.

    Twagombaga kubyigisha kare ngo haboneke abazitanga, ubwo rero byadusabye kubaka guhera hasi tugana hejuru iyo yari gahunda yemejwe mu ihuriro ry'ishyaka noneho iranatorwa iranatangira.

    Ubwo twatangiye kohereza abajya kubaka hirya no hino inzego ariko muri izo nzego dushyiraho ko hagomba kubakwa inzego z'abari n'abategarugori, hasi dufite urugo, akagari, noneho isangano ni ku rwego rw'igihugu.

    Icyo gihe nabwo twubatse inzego z'urubyiruko, bakagira inzego zabo zibayobora bagatanga raporo ku bakuru babo bikanakomeza ku rwego rw'igihugu no kugira ngo urubyiruko tubashakire inyigisho zabo bige.

    Kwari ukugira ngo tubashyire hamwe tubigishe bose nk'uko n'abandi bose twabahurizaga hamwe, ariko nk'urubyiruko narwo rugire ibyabo nubwo nyuma bisangaga mu bandi.

    Ubwo rero abakada bajyaga kwigisha ahandi mu Rwanda, muri Uganda, mu Burundi, muri Congo, muri Tanzania, Kenya, i Burayi, muri Afurika y'Iburengerazuba, iy'Amajyepfo, mbese hose.

    Twatangiye kugenda twubaka inzego tugenda dushaka abakada bahoraho n'abadahoraho kugira ngo, niba nimugoroba arangije akazi afite amasaha abiri atatu yaza agaha umuryango, aze yigishe.

    Kuba umukada ni wa muntu wize ya mezi abiri, akajya gukora akazana ibitekerezo, ibitekerezo bikaganirwaho hanyuma akaba umukada.

    Abo bose nta kintu bahabwaga, icyakora ntiwareka umuntu ngo yicwe n'inzara, umuryango ubashakira ibyo kurya.

    Uko kwitanga byari ingenzi cyane kuko ni nabyo muri RANU byaburaga aho umuntu yitangaga gufasha umuryango bikaba akazi kabo.

    Abakada icyo gihe twagombaga gukora akazi kose gashoboka, nko kwigisha abandi mu kubaka inzego z'ahandi bagukenera ahantu na bwo ukajyayo.

    Babanje kwitangira abo muri Uganda, bikomereza mu Burundi, Tanzanie n'ahandi, kuva ku rwego rwo hejuru kugeza ku mudugudu ariko tukabikora ahari Abanyarwanda.

    Ikindi kandi muri iyo myaka inzego twazishyize mu byiciro, RANU kuko yatangiye bwa mbere muri Kenya yabaye A, Uganda iba B, Tanzanie iba C, u Burundi buba D naho E iba RDC, hakurikiraho no kwagukira ku Isi. Ahabaga benshi nka Uganda havukaga A1, A2 gutyo.

    Nka RDC kuko yari nini cyane twari dufiteyo ibice bine, ndetse nyuma biza kuba bitanu.

    Mu Rwanda kuko ari ho twari tugambiriye twahise O, ariko kuko hari ibice by'u Rwanda twafashe twabyise O1, 02 na O3 bigaterwa n'uko mugenda mwunguka abantu.

    Byageze aho abantu bacu batangira kujya no mu myanya y'ubuyobozi iciriritse, ugasanga akuriye itsinda runaka, tukinjira mu basirikare nka ba Uganda bimenyereza umurimo, abo ni urubyiruko.

    Kuko twiteguraga urugamba hari n'ibindi twakoraga twakundaga kwita 'Option Z' ha handi niba tuzakenera imbunda, imiti, ibiryo hakabaho abatanga amafaranga ariko b'abanyamuryango.

    Abakada ba FPR-Inkotanyi bitanze igihe kirekire batizigama ibyatumye umugambi wo kubohora Abanyarwanda ugerwaho nta kabuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavu-n-amavuko-ya-fpr-inkotanyi-abakada-bajyaga-kuba-ababoyi-n-ibindi-tito

  • Ubutumwa Omborenga Fitina yageneye abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uheruka gutandukana na APR FC, Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kugumya gushyigikira ikipe ya bo kandi ababwira ko igihe yari akiyirimo yitangaga ku rwego rwe rwa nyuma.

    APR FC iheruka gutangaza abakinnyi itazakomezanya na bo mu mwaka w’imikino wa 2024-25 barimo na Omborenga Fitina.

    Nubwo byari bimaze iminsi bizwi ko batazakomezanya, gusa abakunzi b’iyi kipe ntabwo byabashimishije kurekura umukinnyi nka Omborenga Fitina wabanzaga mu kibuga ndetse binagaragara ko ku mwanya we nta wundi umurusha mu Rwanda.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kuba hafi y’ikipe ya bo ndetse ababwira ko we ntacyo yishinja icyo atabahaye ari icyo atari afite.

    Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ugukomeza gushyigikira ikipe ya bo nk’uko basanzwe babikora. Ikindi nababwira igihe nahabaye nakoreshaga imbaraga zanjye zose zishoboka, ibyo ntakoze ubwo ntabwo byabaga ari ubushobozi bwanjye, gusa bamenye ko njye nitangaga bishoboka ku rwego rwa nyuma.”

    Uyu myugariro kandi akaba avuga ko we atigeze atungurwa no kutongererwa amasezerano kuko imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 yayikinnye abizi neza ko atazakomezanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Omborenga Fitina yari amaze imyaka 7 muri APR FC kuko yayikiniye kuva 2017. Amakuru akaba amwerekeza muri mukeba wa APR FC, Rayon Sports.

    Omborenga Fitina yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-omborenga-fitina-yageneye-abakunzi-ba-apr-fc

  • Intore Tuyisenge yakoze mu nganzo avuga ibigw… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite bitangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

    Muri iyi ndirimbo, Tuyisenge avuga ibigwi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul akaba n’Umukandida watanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi kuri uyu mwanya.

    Agaragariza Abanyarwanda ibikorwa byagezweho birimo: Ibyogajuru u Rwanda rusigaye rufite mu isanzure, amazi, amashanyarazi, imihanda, Ikigo cy’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Inganda, no kuba u Rwanda iyo ruhuye n’ikibazo kitaruherana ahubwo ruhita rugishaka mo amahirwe yo kwikemurira ibibazo, atanga urugero kuri Covid 19 aho yatumye 'tudaheranwa nayo ahubwo Perezida Kagame agahita azana inganda zikora Inkingo n’imiti.'

    Ati” Kuba abana batagisinzirira mu ishuri kubera inzara ahubwo basigaye barya ku ishuri kubera Nyakubahwa Perezida Paul Kagame byanatumye umubare w’abana bata ishuri ugabanuka cyane dore ko nk’ibisanzwe kwiga ari ubuntu muri gahunda y’uburezi kuri bose.'

    Tuyisenge Intore yabwiye InyaRwanda ko iyo asubije amaso inyuma asanga hari ibyo afite gushimira Perezida Kagame ku myaka 30 ishize ayoboye Abanyarwanda.

    Ati 'Ubu njye nk'umuhanzi ndishimira ibyagezweho mu myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye aho ubu umwarimu afite ishema ryo gutanga uburezi ku bana dore ko n’umushahara we wongerewe babikesha Umuryango RPF -Inkotanyi ku Isonga Umukandida wayo Paul Kagame.'    

    Yungamo ati 'Ndasaba abakunzi banjye n’Ibihangano byanjye gutora Intore Idatenguha, Paul Kagame kuko Imvugo ye ariyo ngiro mu myaka yose tumaranye murabizi ntiyigeze adutenguha. Tumutore tumwiture ibyo yadukoreye kandi tumutezeho kutugeza kuri byinshi kurushaho.'

    Tuyisenge yumvikanishije ko Perezida Kagame yahesheje ishema ubuhanzi, ari nayo mpamvu muri iki 'tutakitwa ba Sagihobe' ahubwo 'tukaba dukora ubuhanzi nk’umwuga, nta wundi kubikesha uretse RPF-Inkotanyi irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul akaba ruserukana igitinyiro imbere y'ababisha muri rubanda, igikundiro kigakura buri munsi'.


    Tuyisenge Intore yashyize hanze indirimbo yise 'Kagame Paul ni wowe' avuga ko yayihimbye mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk'umuhanzi


    Tuyisenge yasabye abafana be kuzashyigikira umukandida yahimbiye iyi ndirimbo

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KAGAME PAUL NI WOWE' YA TUYISENGE INTORE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144231/intore-tuyisenge-yakoze-mu-nganzo-avuga-ibigwi-nimihigo-byumukandida-wa-rpf-144231.html

  • Isezerano Richard wemeje abafana ba Rayon Sports yabahaye nyuma yo kubasinyira #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Muhazi United, Richard Ndayishimiye yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 aho yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe kubaha ibyishimo.

    Uyu mukinnyi amaze umwaka umwe muri shampiyona y’u Rwanda aho yakiniraga Muhazi United.

    Richard wavukiye muri DR Congo akaba afite ubwenegihugu bw’u Burundi, yasabye ikipe ye kuza gukora igeragezwa muri Rayon Sports na yo iramwemerera.

    Yakinnye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Kamena aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Ni umukinnyi wigaragaje maze abakunzi b’iyi bakaba bibazaga impamvu atarabsinyira kuko babona hari byinshi azafasha mu kibuga hagati.

    Ubu yamaze gusinyira Rayon Sports aho yavuze ko ari inzozi za buri mukinnyi gukinira ikipe nka Rayon Sports.

    Ati “Nishimiye kuza muri Rayon Sports. Buri mukinnyi wese aba arota gukinira ikipe ikomeye nk’iyi muri iki gihugu. Intego ni uguha ibyishimo abafana mu mwaka w’imikino ugiye kuza.”

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Tel Aviv-Yafo FC mu cyiciro cya kabiri i Burundi na Dynamic FC mu cyiciro cya mbere i Burundi mbere y’uko aza muri Muhazi United, yamaze gusinyira Rayon Sports aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 15.

    Richard Ndayishimiye yamaze gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-richard-wemeje-abafana-ba-rayon-sports-yabahaye-nyuma-yo-kubasinyira