Blog

  • N’indirimbo zirabivuga – Perezida Kagame ku m… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byabereye ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kwe bizagera mu turere 19. Ku munsi wa mbere, ibihumbi by’abantu bari bacyereye kumwakira, ndetse mu buhamya bwagiye butangwa bamwe bagarutse ku kumvikanisha ko imyaka 30 ishize ayoboye u Rwanda babafashije kwivana mu bukene, biteza imbere ndetse n’imiryango yabo.

    Umwe mu bagabo batanze ubuhamya, yumvikanishije ko yari abayeho mu nzu mbi, ariko bitewe n’ubuyobozi bwiza, yahagurutse yiteza imbere, ndetse abana be basubiye mu ishuri n’ubwo we atigeze agira amhirwe yo kwiga.

    Paul Kagame uri kwiyamamaza ku nshuro ya Kane, ijambo rye ryibanze ku kugaragaza cyane imyaka 30 ishize y’u Rwanda, kandi yumvikanisha ko ibyagezweho byose byagizwemo uruhare na buri munyarwanda.

    Ariko kandi yagaragaje ko hari abasobanura Demokarasi mu buryo bishakiye bitewe n’inyungu babifitemo. Ati “Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n'ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n'ahandi, n'aho byitwa ko bikomoka.

    'Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw'igihugu, bw'abantu, bw'u Rwanda.'

    Atangira ijambo, yabwiye abanya-Musanze ko mu gihe nk’iki nabwo yabasuye kandi ibyo bemeranyije icyo babishyize mu bikorwa.

    Ati “Mbanze mbashimire rero n’ubwo duherukana cyera, aho duherukanira umugambi wari nk’uyu nguyu. Twarahuye, dukora akazi, turakanoza, ubu twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n’aho tugeze. Ariko reka mpera ku mateka abantu bakwiye guheraho.'

    Kagame yavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye habi, byumvikana mu buhamya bwa bamwe ndetse no mu ndirimbo.

    Ati “U Rwanda rwacu, amateka yarwo, aho tuvuye, amagana n’ibihumbi ejo bundi u Rwanda ntabwo rwari heza, ndetse mu byavuzwe cyangwa no mu ndirimbo zimwe birabivuga. Ariko, nk’u Rwanda ndetse cyangwa n’ibindi bihugu ntabwo ari ko abantu babaho cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n'indi, u Rwanda rwabayeho nabi.'

    Akomeza ati 'Mbere y'aho ho birumvikana twari aho isi nayo yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejo bundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwavuye rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y'ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye hamwe ubuzima bubi.'

    Bamwe mu bahanzi bagiye bakora ibihangano byumvikanisha ko imyaka yabanjirije 30 ishize yatumye Abanyarwanda babana mu macakubiri, ariko ko nyuma y'uko RPA ibohoye u Rwanda igahagarika Jenoside, igihugu cyongeye kubona ubuzima.

    Paul Kagame yumvikanishije ko ibikorwa byo kwiyamamaza, biri mu murongo wo guhindura amateka y'u Rwanda rushya buri wese yifuza. Ati 'Ati “Politike rero y’uyu munsi ndetse uyu munsi turi hano twatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, cyo kuzatorwa, kuzatora, iyo ubikora, iyo bikorwa mu mitwe y’abantu, mu mutima y’abantu haba harimo politike yo gushaka guhindura u Rwanda ubuzima bwarwo, ubuzima bw’abarutuye, kugirango birusheho kuba byiza, bibe nk’iby’ahandi cyangwa binarenge.”

    Iki gikorwa rero ntabwo ari icy'uyu munsi, icy'ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igikorwa gikubiyemo ayo mateka n'ubushake bwo kuyahindura. N'iyo Politike ya FPR. FPR tuvuga ni ayo mateka n'ubushake bwo kuyahindura, niyo politike, niyo FPR. FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw'ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.'

     

    Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwari habi mbere y'imyaka 30 ishize

     

    Paul Kagame yavuze ko amahitamo n'ubudasa bw'Abanyarwanda ari byo byateje imbere u Rwanda

    Paul Kagame yavuze ko Demokarasi ari uguhitamo ikikubereye n'icyo ushaka ukagira n'ubwisanzure






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144259/nindirimbo-zirabivuga-perezida-kagame-ku-myaka-ya-mbere-yuko-u-rwanda-rwongera-kubona-ubuz-144259.html

  • AS Vita Club yasinyishije babiri bahoze muri Rayon Sports barimo na Luvumbu usoje ibihano bya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri bahoze bakinira Rayon Sports, rutahizamu w’Umurundi, Jules Ulimwengu n’Umunye-Congo, Héritier Nzinga Luvumbu usoje ibihano bya FERWAFA basinyiye ikipe ya Vita Club.

    AS Vita Club yakinnyemo umunyarwanda Sugira Ernest, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena, yemeje ko rutahizamu ukomoka i Burundi wakiniye Rayon Sports, Jules Ulimwengu yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 3.

    Yanemeje kandi isinya rya Hertier Nzinga Luvumbu w’imyaka 31 aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

    Ku wa 13 Gashyantare ni bwo Héritier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kuvanga siporo na politiki.

    Hari nyuma y’uko mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu yatsinze igitego ku munota wa 52 w’umukino, acyishimira apfutse ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

    Iki ni ikimenyetso cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bw’ubwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Luvumbu yasinye imyaka 2 muri Vita Club

    Jules Ulimwengu yasinyiye AS Vita Club

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-vita-club-yasinyishije-babiri-bahoze-muri-rayon-sports-barimo-na-luvumbu-usoje-ibihano-bya-ferwafa

  • Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw' igihugu #rwanda #RwOT

    Ubwo kuri uyu wa 22 Kamena yari mu Karere ka Musanze, aho yatangirije gahunda ye yo kwiyamamaza, yagize ati:'Demokarasi yacu ishingiye ku budasa bw'uRwanda, demokarasi y'abandi nayo ikaba ishingiye ku budasa bwaho.

    Niyo mpamvu, nk'uko tutivanga muri demokarasi yabo, nabo nta burenganzira bafite bwo kwivanga mu mahitamo yacu'.

    Ku kibuga cya Busogo Nyakubahwa Paul Kagame yakiriwe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbi baturutse imihanda yose,baje kumugaragariza ko bazamuhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

    Mu butumwa yahatangiye kandi, yavuze ko aterwa ishema no kuba Umunyarwanda ndetse no kuyobora Abanyarwanda, kuko bafasha umuyobozi kugera ku nshingano, kandi bakihanganira ibigoye n'ibitarabasha kugerwaho.

    Yashoje abwira abifuriza inabi uRwanda kubishyira hasi kuko ntabyo bazageraho, ati:'Abo sibo Mana yaturemye'.

    The post Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw' igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukandida-wa-fpr-inkotanyi-ku-mwanya-wa-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-asanga-demokarasi-ari-amahitamo-arimo-ubwisanzure-kandi-bushingiye-ku-budasa-bw-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukandida-wa-fpr-inkotanyi-ku-mwanya-wa-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-asanga-demokarasi-ari-amahitamo-arimo-ubwisanzure-kandi-bushingiye-ku-budasa-bw-igihugu

  • World Music Day: A celebration of Rwandan women in the industry #rwanda #RwOT

    Every June 21, the global music community observes the World Music Day, an annual music celebration during which citizens and residents are urged to play music outside in their neighborhoods or in public spaces and parks.

    On this special occasion, Volcano Fest and Indugu Studios held a Kigali edition dedicated to celebrating resilient Rwandan women in the music industry.

    Various creatives gathered at Tugende café, Kimihurura, for the event which was primarily aimed at promoting, inspiring and connecting established and emerging female musicians.

    Ingoma Nshya and Ikirezi cultural troupes as well as DJs Binghi and Itsdmnyt showcased wonderful performances to make the occasion worthwhile for the audience.

     

    The New Times

    Pioneers of female drummers in Rwanda, Ingoma Nshya, were the first to hit the stage and they never disappointed as their energetic and passion drumming performance left audience entertained.

    Drumming is in most cases performed by men and these women defied the odds with an outstanding performance that included dancing and jumping high. In a performance that lasted for over an hour, talented women from the troupe showcased various styles of drumming and dancing cheerfully to the excitement of revelers.

    Odile Gakire Katese, the founder of Ingoma Nshya, explained that the initiative creates space for women and inclusivity in the drumming arena where there is gender equality.

    Ingoma Nshya comprises over 500 women who, under the initiative operating in Huye district, take drumming lessons, dancing and creating songs that celebrate women.

     

    The New Times

    Next up on stage was Ikizere Troupe, a women-led group showcasing Rwanda's most ancient, profoundly influential and unique music expressions. Their performance showcased traditional dance from young women who were dressed in the traditional attire ( Umushanana). The singers also used traditional music instruments captivating the audience with a sense of pure traditional music.

    Then female Deejays Binghi and Itsdmnyt brought up energetic beats and vibes to the dance floor with some of the mixes from their decks.

    Attendees also had time to network and have a good time while the deejays were doing what they do best.

     

    The New Times

    The New Times

    The post World Music Day: A celebration of Rwandan women in the industry appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/world-music-day-a-celebration-of-rwandan-women-in-the-industry/

  • Abagera kuri 191 basoje amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro n'Ihuriro ry'abafasha abacuruzi kwishyura za gasutamo mu Rwanda (RWAFFA). Agamije kurushaho kunoza imikorere mu kwishyura imisoro kuri gasutamo ku binjiza ibicuruzwa mu gihugu.

    Muri aba banyeshuri basoje, 87 ni ab'igitsina gore, 104 ni ab'igitsina gabo, baje biyongera ku bandi 1,481 bagiye bahabwa impamyabushobozi mu myaka 16 ishize hatangiye gahunda yo guhugura abakora izi serivise.

    Abasoje bavuga ko banenejwe n'umusanzu bagiye gutanga ku gihugu kandi ko ibyo bize bazabikoresha neza mu gukomeza gufasha i gihugu gutera imbere ndetse no mu bucuruzi bwabo bari basanzwe bakora.

    Kayitaramirwa Ruth ati 'naje kwiga aya masomo nifuza gukora ubucurizi bwanjye neza nkamenya uko nzajya ntanga imisoro ndetse nkaba nanafasha bagenzi banjye bakamenya uburyo bwo gusora kandi biciye mu mucyo.'

    Ni ibuntu ahurizaho na mugenzi we, Rutazihana Justin, nawe wasoje aya mahugurwa ariko akaba yari asanzwe atanga izi serivise.

    Ati 'Nka njye wari usanzwe nkora ibijyanye no gutanga izi serivise nyuma yo guhugurwa hari icyo ngiye kongera mu mikorere yanjye harimo gutanga serivise zinoze ku batugana ndetse no kubafasha gusobanukirwa uburyo bwo gutanga imisoro binyuze mu mucyo.'

    Abarangije amasomo yabo bari bamaze umwaka bari guhugurwa ku bintu bitandukanye birimo gutanga serivise zinoze ku babagana, ibijyane n'ibiciro ndetse n'igenagaciro.

    Komiseri Wungirije ushinzwe kunganira mu bikorwa bya gasutamo, mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Gatera Yvonne, yavuze ko kuva aya mahugurwa yatangizwa mu Rwanda imikorere yo gutanga serivise ku bacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka byahindutse kandi ku kigero cyiza.

    Yagize ati 'mbere y'uko dutanga aya mahugurwa hagiye hagaragara amakosa atandukanye aho wasangaga abunganira abacuruzi muri gasutamo hari ibyo badasobanukiwe. Bakoraga amakosa kandi ayo makosa yatumagaga habaho gutinda gutanga serivise ku bacuruzi bikaba byateza n'igihombo, aya mahugurwa rero azafasha gutanga serivise yihuse kandi itarimo amakosa.'

    Ni ku nshuro ya 8 hatanzwe impamyabushobozi ku banyeshuri bahabwa amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu bamaze guhambwa izi mpamyabushobozi 715 ni igitsina gore naho 957 ni igitsina gabo.

    Abagera kuri 191 basoje amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

    Abayobozi barimo Komiseri Wungirije ushinzwe kunganira mu bikorwa bya gasutamo, mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Gatera Yvonne, bitabiriye uyu muhango

    Komiseri Wungirije ushinzwe kunganira mu bikorwa bya gasutamo, mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Gatera Yvonne, yavuze ko kuva aya mahugurwa yatangizwa mu Rwanda gutanga serivise ku bacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka byahindutse kandi ku kigero cyiza

    Abatsinze kurusha abandi bahawe ishimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-191-basoje-amahugurwa-yo-kunganira-abakora-ubucuruzi-bwambukiranya

  • Abaturage basabwe uruhare rwabo mu kwita ku bikorwaremezo byo kuhira – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by'amajyambere y'ibanze, CCOAIB bukorerwa mu turere twa Kamonyi na Kirehe.

    Hagaragajwe ko imashini zimwe zafunzwe, ipfuye na bwo bigasaba amafaranga menshi abaturage batapfa kubona ahandi amashanyarazi akoreshwa akaba arenze ubushobozi bw'abaturage.

    Gahunda ya guverinoma y'imyaka rindwi yo kwihutisha ubukungu, NST1, yateganyaga ko ubuso bwuhirwa buzagera kuri hegitari 102,284 mu mwaka wa 2024, gusa iyi ntego yagezweho ku kigero cya 70%, aho bigeze ku buso 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017.

    Byagizwemo uruhare n'ibikorwaremezo bitandukanye bifasha muri ibyo bikorwa, birimo nk'imashini zifasha kuvana amazi mu bishanga n'imibande akifashishwa mu kuhira imyaka.

    Ni imashini ziba zikeneye kwitabwaho umunsi ku munsi, ariko mu bushakashatsi bwakozwe na CCAIB habonywe ko harimo ibibazo byinshi by'ibikorwaremezo bihenze kubisana bikaba ingorabahizi.

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri CCOAIB, Senyabatera Jean Bosco ati 'Nko ku Kiyaga cya Mpanga i Nasho hari koperative ihari ndetse n'itsinda ry'umuryango w'abakoresha amazi (ushinzwe guha amazi abahinzi) bagize ikibazo cy'imashini yubatswe mu gishanga, ikiyaga kiruzura, imashini ntizaba zigikora.'

    Kuva ubwo imashini zahise zifungwa kuko zitashoboraga gukomeza gukora, abantu basigara bakamura amazi ari kuyinjiramo gusa ukabona ko 'iyo imashini yubakwa i musozi byari gufasha. Ibyo bikeneye amikoro yisumbuye'.

    Nubwo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) kigerageza ibijyanye no gusana izo mashini, hananzuwe ko abaturage buri wese yajya atanga 200 Frw, 300 Frw na 500 Frw kuri are imwe bijyanye n'ubushobozi bwabo.

    Ayo mafaranga atangwa avuye mu murasuro abahinzi baba bakuye kuri ubwo butaka bw'uhirwa, Senyabatera akavuga ko nubwo adatangwa uko bikwiriye n'iyo yatangwa yose atafasha kuko 'ni make cyane.'

    Ati 'Kuko iyo mashini iba ikora umunsi ku wundi, amanywa n'ijoro bisaba ko yitabwaho umunsi ku wundi, bigasaba amafaranga n'ubumenyi badafite.'

    Zimwe mu mashini zibarizwa mu byanya byuhirwa zikoreshwa n'amashanyarazi yishyurwa n'abaturage, izuba ryava igihe kirekire, ya mafaranga akaba iyanga.

    Umwe mu bakorera ubuhinzi bw'umuceri mu Gishanga cya Rurambi cyo mu Karere ka Bugesera, witwa Kwihangana Joel yavuze ko igihembwe cy'ihinga gishobora gusiga hatanzwe arenga miliyoni 30 Frw, bitewe n'uko izuba riba ryavuye cyane.

    Kwihangana ubarizwa mu muryango w'abakoresha amazi ati 'Kuko dukoresha amafaranga y'abaturage, izuba riva igihe kirekire ya mafaranga akaba make. Turasaba ko badufasha kugabanya ikiguzi cy'umuriro kuko imashini ebyiri dukoresha zitwara umuriro mwinshi.'

    Mu byasabwe ni uko hashyirwaho ikigega cyihariye cyakunganira aba bahinzi, leta igashaka uburyo igabanya igiciro cy'umuriro, hagashakwa n'uburyo ababungabunga ibyo bikorwaremezo babifitiye ubumenyi.

    Umukozi muri RAB, Mporana Jules yavuze ko ibibazo byinshi bisanzwe bizwi icyakora agaragaza ko bari kugerageza guhugura abahinzi ku bijyanye n'uko ibikorwaremezo bubakiwe byakwitabwaho.

    Ku bijyanye n'amashanyarazi Mporana yavuze ko leta igerageza kubafasha kugira ngo icyo kibazo kigabanyuke ariko yerekana ko kuri iyi nshuro bari gukora ubuvugizi, bikaba byakorwa nk'uko ku nganda bimeze kuko inganda zisonerwa.

    Ku bijyanye n'ikigega cyasabwe, Mporana yavuze ko na byo biro gutekerezwa hagashyirwaho icyo kigega abaturage bagatanga 15% na leta igatanga andi, ' izo gahunda zikazafasha mu kwita kuri ubu bushobozi.'

    Kugeza uyu munsi mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n'inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye.

    Hagaragajwe ko mu gihe ibikorwaremezo byo kuhira bitakwitabwaho, imbaraga u Rwanda ruri gushyira muri ibi bikorwa zishobora gukomwa mu nkokora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intabaza-ku-bikorwaremezo-byo-kuhira-bitabungabungwa-uko-bikwiye

  • Perezida Kagame yahishuye ko afite amakuru ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa by'iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahurwa, ibindi birangizwa.

    Ni nyuma y'uko uyu mugabo yari yatawe muri yombi muri Kanama mu 2020.

    Ku wa 24 Werurwe 2023, Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina na bagenzi be 19, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

    Rusesabagina w'imyaka 68 yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe, gusa nyuma y'igihe gito afunguwe yatangiye kunyuranya n'iyi mvugo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yabajijwe uko yakiriye uku gutandukira kwa Rusesabagina bigendanye n'imbabazi yari yamuhaye.

    Perezida Kagame yavuze ko abibona ko uyu mugabo yatandukiriye kandi afite amakuru ko yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, ashimangira ko azaba ari umunyamahirwe (niyongera kugirirwa imbabazi yahawe).

    Ati 'Hari ibintu byinshi byabaye kugira ngo abe ari hariya hanze, gusa ntabwo dufite umwanya uhagije wo kubijyamo byimbitse, ariko ni byiza kuri we kuba ari hariya hanze akora ibyo aribyo byose ashaka kuvuga, haba mu guhindanya isura y'igihugu, ariko tunafite amakuru ko yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga iyi mitwe yitwaje intwaro. Azaba ari umunyamahirwe mu gihe kiri imbere niyongera gufatwa, akora ibyo yakoraga mbere ubwo yisangaga imbere y'ubutabera.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo Rusesabagina yakora byose, nta kibazo ashobora guteza u Rwanda cyangwa iterambere ryarwo.

    Ati 'Wenda arashaka gukomeza kugerageza amahirwe ye ariko ibyo birasa no kwisumbukuruza, ariko icyo nakubwira ni uko ushingiye ku mateka ye, ibinyoma biri mu nkuru ye, ibyo yabihinduye akazi kandi ntacyo nabikoraho, ariko nakubwira ko nta ngaruka na nto yagira ku bibera mu rwanda, haba iterambere Cyangwa ibindi.'

    Abajijwe niba yicuza kuba yaramuhaye imbabazi, Perezida Kagame yavuze ko 'oya nta kintu na kimwe nkwiriye kwicuza, ntabwo muha ako gaciro, nta nubwo njya mutekerezaho, kugeza igihe wazamuraga izina rye'.

    Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Rusesabagina akomeje kugaragaza ko atigeze atezuka ku mugambi we wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Muri Gicurasi mu 2024 uyu mugabo yumvikanye ashimangira ko ibihumbi 20 by'Amayero yemereye ubutabera ko yahaye umutwe w'iterabwoba wa FLN atigeze abitanga.

    Ati 'Nta mafaranga nahaye uwo mutwe witwaje intwaro'

    Umunyamakuru Marc Perelman bagiranaga ikiganiro yahise amwibutsa ko yabyemereye Urukiko, undi mu kumuhwika avuga ko 'nabyemeye kugira ngo ndokore ubuzima bwanjye.”

    Uyu mugabo kandi aherutse kumvikana anenga gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Mu gihe guverinoma y'u Bwongereza iri gutegura gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu yaganirije abantu batandukanye kugira ngo bayisobanurire uko uburenganzira bw'ikiremwamuntu bwubahirizwa mu Rwanda.

    Ku wa 21 Gashyantare 2024, abagize iyi komisiyo baganirije Rusesabagina nk'umuntu 'uhirimbanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu', bamubaza uko yari abayeho mu gihe yari mu Rwanda, ubuzima bwe bwo mu buhungiro mu Bubiligi n'ubwo mu igororero rya Nyarugenge.

    Rusebagina yabwiye iyi komisiyo ko hashize hafi imyaka 30 atotezwa na Leta y'u Rwanda, kandi ngo azira abantu 1268 'yarokoreye' muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Kubera ibyo nakoze mu 1994, ibyo byabaye ikibazo. Kubera ko nabaye icyamamare, abanyamakuru bose bazaga mu Rwanda bashakaga kumvugisha mbere y'uko bagira undi bavugisha.'

    Rusesabagina utuye muri Leta ya Texas muri Amerika, yatawe muri yombi muri Kanama 2020 akurikiranweho ibyaha by'iterabwoba bikomoka ku bikorwa bya MRCD-FLN byahitanye ubuzima bw'abantu mu Rwanda. Mu 2021, urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25.

    Rusesabagina yaje gusaba imbabazi arazihabwa, asohoka mu igororero rya Nyarugenge muri Werurwe 2023. Yarekuwe kugira ngo ajye kwivuza uburwayi budakira burimo 'Diyabete', kandi yari yahawe ibwiriza ryo kutongera kwijandika muri politiki irebana n'u Rwanda.

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-afite-amakuru-ko-rusesabagina-yasubiye-mu-bikorwa

  • Ubuyobozi bwe buraryoshye! Imbamutima z’abatu… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byitabiriwe n’abaturage barenga ibihumbi 25 bahuriye i Musanze ku kibuga cya Busogo gisanzwe mu Murenge wa Busogo, Akagari Kabatezi. Ni ikibuga giherereye mu Murenge wa Busogo, Akagari ka Gisesero, Umudugudu wa Gahanga. Hateraniye abaturage baturutse mu Turere dutandukanye.

    Abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie, Dr Claude, Bwiza na Ariel Wayz ndetse n’abavanzi b’umuziki Dj Bisoso na Dj Brianne, ni bamwe mu basusurukije abantu ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

    Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu barashima cyane Perezida Kagame kubera ibyiza yabagejejeho. Perezida Kagame ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu. Ni mu gihe abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bazatora kuwa 14 Nyakanga 2024.

    Bamwe mu batutage baraye ku kibuga cya Busogo bategereje ko bucya, ubundi bakaganira n’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu kumushimira ibyiza byinshi u Rwanda rwagezeho ku bwe, ndetse no kumugaragariza ko bamushyigikiye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

    Munyakabuga Juma waturutse mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze yabwiye inyaRwanda ati: “Njye nageze aha saa Tanu z’Ijoro rwose, ku munsi w’ejo naryamye saa Kumi n’ebyiri mbyuka saa yine kugira ngo nitegure kuko nashakaga kubahiriza gahunda mfite na Perezida Kagame”.

    Yakomeje agira ati: “Perezida Kagame yangejeje kuri byinshi byatuma ntamwibagirwa, urabona nawe dufite umutekano, amahoro iterambere n’ibindi, mbese arimo kudutindira”. Yasabye Perezida Kagame kuzakomeza kuyobora u Rwanda, ati: “Ikintu namusaba ni uko yakomeza kutuyobora, ntazigere aturambirwa”.

    Mutesi Mediatrice yahamije ko we yahageze saa Munani z’Ijoro. Ati:”Njye nahageze saa Munani z’Ijoro kubera ko nashakaga kutica gahunda mfitanye n’uwatugejeje ku iterambere, akaduha ubwisungane mu kwivuza, akaduha inka ndetse akanita ku bakobwa babyariye iwabo, icyo ni cyo cyatumye ngera ahangaha nizinduye”.

    Munyamboneza Jean Damascene waturutse mu Murenge wa Gataraga we yashimiye Perezida Kagame kutavangura ku butoni ndetse ahamya ko mu bana 5 yabyaye, bane muri bo bagiye kurangiza amashuri kubera Perezida Kagame.

    Yavuze ko Perezida Kagame atarobanura ku butoni anamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda. Ati “Indi mpamvu rero kera bigaga bigoye, abatishoboye ntibige ariko ubu abana banjye bose bari kwiga mu bana 5 mfite, bane bagiye kurangiza. Ubuyobozi bwe buraryoshye”.

    Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bazindukiye i Musanze muri gahunda yo kwamamaza Perezida Kagame


    Barashimira cyane Perezida Kagame ku byiza yagejeje ku Rwanda bakavuga ko ubuyobozi bwe buryoshye

    Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144252/ubuyobozi-bwe-buraryoshye-imbamutima-zabaturage-basanganiye-perezida-kagame-i-musanze-amaf-144252.html

  • Amatsiko ni yose! Imbamutima zabahanzi bagiy… – #rwanda #RwOT

    Kimwe n'abandi banyarwanda bose baba abatuye mu Rwanda no mu mahanga, imyiteguro y'amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka irarimbanije no ku bahanzi bagiye gutora bwa mbere.

    Mu gushaka kumenya uko aba bahanzi biteguye aya matora, InyaRwanda yaganiriye na bamwe muri bo bagiye gutora ku nshuro ya mbere barimo Bwiza, Josh Ishimwe, Babo, Ariel Wayz n'abandi.


    Umuhanzikazi Ariel Wayz wamaze no guhuza imbaraga na Juno Kizigenza bagashyira hanze indirimbo izifashishwa mu matora bise 'Injyana,' yavuze ko yishimiye kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere, yumvikanisha ko kuba akora ubuhanzi hari uwabigizemo uruhare.

    Yagize ati: 'Ndumva nishimye kuba ngiye gutora ku nshuro ya mbere.  Nk'umunyarwandakazi, ni amahirwe akomeye yo guhitamo umuyobozi nyawe udukwiriye. Nk'umuhanzikazi, ni ugushimira ibyagezweho mu myaka ishize. 

    Kuba ndi gukora ubuhanzi nk'umwuga hari uwabigizemo uruhare. Inzozi zanjye zaranyegereye. Hari uwabigizemo uruhare. Sinakwitesha amahirwe yo kumutora.'


    Umuhanzikazi Bwiza ugezweho muri iki gihe kandi ukomeje kugaragara mu ndirimbo zinyuranye zizakoreshwa mu bihe by’amatora zirimo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Iyo Twicaranye Remix’ yahuriyemo na Senderi Hit n’izindi, yavuze ko atari we uzarota itariki y’amatora igeze.

    Ati: “Yego ni ubwa mbere kandi ndumva binshimishije. Sinjye uzarota umunsi ugera nkatora.”


    Ku rundi ruhande, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Josh Ishimwe, yavuze ko atari we uzarota itariki igera kuko ategerezanyije amatsiko menshi kuzabona nawe ari gutora kimwe n'abandi banyarwanda.

    Mu ijambo rye yagize ati: 'Ndumva hatinze kugera ngo nanjye ntore ntange igikumwe cyanjye. Ndishimye cyane ndumva atari njye uzarota umunsi ugera. Niyo nshuro yanjye ya mbere, kandi nizeye ko nzatora nk'uko abanyarwanda nabo bakwiye gutora, dutore udukwiriye.


    Umuhanzikazi Babo Ekeight wamamaye mu ndirimbo 'Go Low' yakoranye na The Ben, 'I'm in Love,' 'Turn Up' yakoranye na Urban Boyz n'izindi, yavuze ko ari iby'agaciro kuri we kuba agiye gutora ubwa mbere mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

    Ati: 'Ni iby'agaciro kuri njye kandi ndanezerewe cyane kuba ngiye gutora bwa mbere mu buzima bwanjye akaba aribwo bwa mbere ngiye gutora umuyobozi nkunda bivuye ku mutima. Zari inzozi zanjye kuzatora umuyobozi mukuru, rero kuba bigiye kuba biranshimishije cyane mfite umunezero.'

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.

    Ati “Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko.”

    Yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu matora, kandi ntibirangirire mu gutora gusa, kuko bashobora no kwiyamamaza. Ati “Icyo twabakangurira rero ni uko batumva ko ibikorwa by’amatora ari iby’abantu bakuze gusa, ahubwo ari ibyabo kuko igihugu ari icyabo, uyu munsi n’ejo bundi.'

    Kugeza ubu, imibare igaragaza ko Miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka 18 kuzamura bari kuri Lisiti y’itora. Amatora agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144216/amatsiko-ni-yose-imbamutima-zabahanzi-bagiye-gutora-bwa-mbere-perezida-nabadepite-144216.html

  • Zuchu Over the Moon After Chris Brown Boosts Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Zuchu is reveling in joy after American R&B sensation Chris Brown took up the challenge of performing to Diamond Platnumz's song 'Komasava'. This momentous recognition, Zuchu believes, marks a significant milestone for Tanzanian music and its global reach.

    Expressing her excitement on Instagram, Zuchu highlighted the importance of this acknowledgment from an international superstar. 'We can't act like this is not a big deal. Well, this is indeed a big deal not only to Diamond Platnumz but to the whole Swahili nation and Africa as a whole,' she wrote, tagging her sweetheart Diamond Platnumz.

    Zuchu shared a video of Chris Brown participating in the 'Komasava' challenge, further emphasizing the cultural significance of this moment. 'Bendera ya Tasnia leo Imepeperushwa @diamondplatnumz Azidi kufanya taifa litembee kifua mbele. Komasavaa to the world @chrisbrownofficial our nation and Africa as a whole will always respect you for representing our culture so beautifully, Mr. Brown. Our time is coming 🇹🇿❤,' she added, underscoring the pride and optimism she feels for the future of Tanzanian music on the global stage.

    The song 'Komasava', which features Diamond Platnumz, Khalil Harrison, and Chley, has already garnered significant attention, with its music video surpassing 2.7 million views on YouTube. This collaboration and its international reception highlight the growing influence and appeal of Tanzanian music worldwide.

    The post Zuchu Over the Moon After Chris Brown Boosts Diamond Platnumz appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/zuchu-over-the-moon-after-chris-brown-boosts-diamond-platnumz/