Blog

  • Euro 2024: Portugal ya Cristiano Ronaldo yaka… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa 2 wo mu itsinda F wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubera kuri Signal Iduna Park.

    Umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Portugal isatira cyane kuko ku munota wa 2 gusa hari umupira Bernado Silva yahinduye usanga Cristiano Ronaldo ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Turukiya aratabara awakuramo.

    Uko iminota y’umukino yagendaga ni nako ikipe y’igihugu ya Turukiya nayo wabonaga yinjira mu mukino ari na ko abakinnyi nka Samet Akayidin bagerageza amahirwe imbere y’izamu gusa ntibibakundire.

    Ku munota wa 21 myugariro w’ikipe y’igihugu ya Turukiya, Orkun Kokcu yakoze amakosa yihera umupira Bernado Silva ahita aterekamo igitego cya 1 cya Portugal.

    Nyuma yo gutsindwa, Turukiya yakomeje gukora amakosa maze ku wa 27 myugariro wayo Samet Akaydin yitsinda igitego cya 2 ku mupira muremure wutewe na Joao Cancelo.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikipe y’igihugu ya Portugal igikomeje kuyobora umukino n’ibitego 2-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Roberto Martinez utoza Portugal akora impinduka mu kibuga akuramo Rafael Leao na Joao Palhinha ashyiramo Pedro Neto na Ruben Neves naho uwa Turukiya, Vincenzo Montella akuramo Orkun Kokcu ashyiramo Yusuf Yazici.

    Ku munota wa 56 abasore b’ikipe y’igihugu ya Turukiya bongeye gukora amakosa uwitwa Abdulkerim Bardakci yihera umupira Cristiano Ronaldo nawe awushyira kwa Bruno Fernandes ahita atsinda igitego cya 3 mu buryo bumworoheye.

    Umukino wakomeje ku ruhande rwa Portugal abarimo kizigenza Cristiano Ronaldo bashaka igitego ariko amahirwe akomeza kutamusekera arata uburyo nk’aho yahawe umupira mwiza na Bernado Silva, gusa ashyizeho umutwe biranga.

    Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe y’igihugu ya Turukiya ibifashijwemo n’abasore binjiye mu kibuga basimbuye nka Yusufu Yizikic basatiriye cyane bashaka igitego cy’impozamarira ari na ko babona koroneri nyinshi, gusa birangira nta musaruro bazibyaje.

    Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Portugal itsinze ibitego 3-0 ihita ikatisha itike ya 1/8 cya Euro ya 2024, iba iya 3 iyibonye nyuma y’u Budage na Espagne.

    Kugeza kuri ubu muri iri tsinda F, Portugal niyo iyoboye n’amanota 6, Turukiya ni iya 2 n’amanota 3, Repubulika ya Tchéque ni iya 3 n’inota 1 naho Georgia yo ni iya 4 n’inota 1.

    Uburyo Bruno Fernandes yatsinzemo igitego cya 3

    Ikipe y’igihugu ya Portugal yakatishije itike ya 1/8 cya Euro ya 2024

    Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes bishimira igitego cya 3 bagizemo uruhare

    Umwana yinjiye mu kibuga ashaka kwifotozanya na Cristiano Ronaldo maze nawe amwakirana urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144266/euro-2024-portugal-ya-cristiano-ronaldo-yakatishije-itike-ya-18-144266.html

  • Green Party yatangiriye i Gasabo ibikorwa byo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ni bwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye haba ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika ndetse n'abakandida mu myanya y'Abadepite 53 bagomba kujya mu Nteko Nshingamategeko nyuma y'uko icyuye igihe yasheshwe ku wa 14 Kamena 2024.

    Ishyaka Green Party naryo ryatangiye ibikorwa byaryo ryamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, Dr Frank Habineza ndetse n'Abadepite 50 bemerewe kwiyamamaza.

    Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Dr Frank Habineza wavuye ku biro by'ishyaka Green Party agaragiwe n'umubare munini w'abarwashyaka ba Green Party, yanyuze inzira yose ari mu modoka itwikuruye hejuru ku buryo yagendaga asuhuza abantu hirya no hino mu nzira aho yanyuze.

    Nyuma yo kugera i Bweramvura, Dr Frank Habineza n'abari bamuherekeje bakiriwe n'umubare utari muto n'abaturage bo muri aka Kagali kandi bafite 'morale' yo hejuru bigaragaza ko bari bamwiteguye.

    Mu migabo n'imigambi yagejeje ku baturage n'abarwanashyaka ba Green Party bari muri aka kagali ka Bweramvura, Dr Frank Habineza yagarutse cyane mu guca akarengane mu baturage, gukuraho igifungo cy'agateganyo akenshi gikunze kuba kirekire bigendanye n'iminsi iki gifungo kimara, kuzafasha abaturage kwihaza mu biribwa n'ibindi bitandukanye.

    Dr Frank Habineza yagize ati 'Muzaba muhisemo ubuzima bwiza, kubaho mu mudendezo, nta muntu uzongera gufungwa azira ubusa mu gihe mwaba mushyize igikumwe imbere y'ikirango cya 'Kagoma' mugatora Dr Frank Habineza.'

    Dr Frank Habineza yatangaje ko impamvu yo guhitamo ikirango cya Kagoma kugira ngo abe ari cyo kijya imbere y’ikirango cy’iri shyaka, ni ukubera ubuhangange bwa Kagoma akaba ari inyoni itangaje mu mibereho yayo haba mu kwiyuburura igihe ishaje igasubira bwana, imbaraga ndetse n'ubwenge bwayo.

    Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko mu gihe baba bamutoye, abaturage bose babaho ubuzima bwiza ndetse n'uwari ugeze mu zabukuru akongera agasubira mu bukumi/ubusore kubera ubuzima bwiza baba bahisemo.

    Nyuma yo kugeza ku baturage imigabo n’imigambi ye, Dr Frank Habineza yatanze umwanya yakira ibibazo bitatu byose byagarutse byibanda ku karengane bamwe bakorewe harimo umubyeyi wavuze ko umuhungu we yakatiwe gufungwa amezi atatu ariko agiye kumara umwaka atari yafungurwa.

    Undi watanze ikibazo cye, ni umuhinzi uhingira amafaranga yo kubaho muri uyu murenge wa Jabana waguze ikibanza ariko kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubutaka akaba yakwa andi mafaranga 25,000Rwf.

    Umuturage wa gatatu yasabye Dr Frank Habineza ko naramuka atowe yazatekereza ku murenge wa Jabana akawushyiramo umuhanda wa ‘Kaburimbo’ akabakiza ivumbi rihari. Dr Frank Habineza yamubwiye ko n’ubundi mu migabo n’imigambi ye harimo kubaka ibikorwa remezo.

    Muri aba baturage bose bagejeje ibibazo byabo ku mukandida Perezida, Dr Frank yababwiye ko bagiye kubikurikirana ndetse anashyiraho umuntu wihariye wo gukurikirana no kumenya niba ibyo bibazo byarakemutse byaba n’ubuvugizi bushoboka bukazakorwa ahashoboka hose.

    Dr Frank Habineza yakiranywe ubwuzu bwinshi mu murenge wa Jabana

    Abayobozi bakuru mu ishyaka rya Green Party bitabiriye bose umunsi wa mbere wo kwiyamamaza

    Hon Senateri Mugisha Alex yatangaje ko kuba umuntu avurirwa kuri mituwele akigurira imiti bitazongera kubaho

    Dr Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Jabana ko Green party atari ishyaka rivuga ngo rihere mu magambo gusa ahubwo rishyira mu bikorwa ibyo bemeye

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144263/green-party-yatangiriye-i-gasabo-ibikorwa-byo-kwiyamamaza-mu-matora-ya-perezida-nayabadepi-144263.html

  • MU MAFOTO: Urubyiruko rwiganjemo ibyamamare r… – #rwanda #RwOT

    I Busogo kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Musanze, niho hari hateraniye ibihumbi by’abaturage baturutse mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu, baje kumva imigabo n’imigambi y’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

    Umwe mu byamamare baherekeje Perezida Kagame i Musanze, ni umunyarwenya Clapton Kibonge washyize amashusho ku rubuga rwa Instagram maze akayaherekeresha amagambo agira ati: 'Twatangiye imyiteguro y'ubukwe buzaba kuri 15. Papa Nellah azatora Paul Kagame.'

    Yongeye aragira ati: 'Twamaze guhitamo. PK ku gipfunsi.'

    Ni mu gihe umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss FM, Rusine Patrick yagize ati: 'Ndagukunda Nyakubahwa Perezida.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 yagize ati: 'Imibare ntabwo ibeshya. Umuntu w'abantu ku bw'abantu. Uyu munsi abantu ibihumbi bateraniye i Busogo mu Majyaruguru y'u Rwanda kugira ngo bamamaze #Pk2024. Mbega igihe cyo kuba umunyarwanda!'

    Yakomeje agira ati: 'Ntidushobora kwihanganira ku ruhande rubi rw'amateka. #PK amahitamo yanjye, amahitamo yacu.'

    Abandi ni 'couple' ya Miss Nishimwe Naomi [Mss Rwanda 2020] n'umukunzi we bagaragaye i Musanze, aho bari baherekeje Perezida Kagame.

    Alexis Ngabo Karegeya, mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu gisata cy'Ubukerarugendo, yagize ati: 'Hano mu Majaruguru indero ni imwe, twese ni ku gipfunsi. FPR Umuryango w'abanyarwanda.'

    Umwe mu bakiri bato bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri TikTok, Kimenyi Tito yagize ati: “Urukundo rw’i Musanze. PK ku gipfunsi.”

    Claude Karangwa wamenyekanye nka Mwene Karangwa kuri X [Twitter] yagize ati: “Kuki wahindura ikipe itsinda? Perezida wenyine dushaka ni PK. Tuzamutora twongere tumutore.”

    Mu bandi bagiye banyuza ubutumwa bwabo bagaragaza ko bari inyuma ya Perezida Kagame harimo uzwi nka No Brainer kuri X, Sir. Uracyaryamye, Kemnique (Urinde Wiyemera), Sol Solange n’abandi.

    Perezida Kagame yakiriwe n’abarenga ibihumbi 350 i Busogo Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bari i Musanze basusurukijwe n’abarimo Riderman, Ndandambara, Bruce Melodie, Dj Brianne, Ariel Wayz, Dr Claude n’abandi.




    Abanyarwanda bari i Paris n’inshuti z’u Rwanda nabo bamamaje Perezida Kagame















    Umukadinda wa FPR Inkoranyi, Paul Kagame, yakiranywe urugwiro i Musanze mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144260/mu-mafoto-urubyiruko-rwiganjemo-ibyamamare-rushyigikiye-bikomeye-perezida-kagame-wiyamamar-144260.html

  • Incumbent President Paul Kagame Champions Unity and Development in Election Campaign Launch #rwanda #RwOT

    Incumbent President Paul Kagame, the Chairman and flagbearer of RPF-Inkotanyi and allied parties, launched his re-election campaign with a promise of inclusive development that leaves no one behind. The campaign kick-off event was held on Saturday, June 22, at the University of Rwanda's campus in Busogo, Musanze District, drawing thousands from Musanze, Burera, Gicumbi, Nyabihu, and Rulindo districts.

    Campaign Kick-Off

    Residents from Musanze and neighboring districts began their journey to the campaign site in the early hours of June 22, filling the air with cheerful campaign songs by Rwandan artists. The RPF-led coalition, comprising eight parties, will traverse 19 venues over a three-week campaign trail, canvassing for votes ahead of the presidential and parliamentary elections scheduled for July 14-15.

    Historical Context and Development Vision

    Addressing the enthusiastic crowd, Kagame reflected on Rwanda's tumultuous history, highlighting the nation's struggle since colonial times and its transformation over the past 30 years. He emphasized the RPF's ideological commitment to enhancing the livelihoods of all Rwandans.

    'This derives from the need to change the course of our history and transform livelihoods. In simple words, RPF is that history, the zeal to change it, and our uniqueness,' Kagame stated. He underscored that the people are the agents of this historical change, stressing the importance of collective effort in achieving development goals.

    Democracy and Leadership

    Kagame addressed the concept of democracy, often seen as controversial due to varying perspectives. For Rwandans, he said, democracy is about having the freedom to choose what works best for them. He argued that this choice and freedom are fundamental, and no external entity has the right to dictate Rwanda's democratic practices.

    'There is nothing good as being a Rwandan and, to top it all, there is nothing better than being your leader because it is easy being so,' Kagame remarked, attributing his ease in leadership to the supportive and collaborative nature of Rwandan citizens. This partnership, he noted, is crucial in overcoming challenges and fulfilling responsibilities.

    Call to Action for Upcoming Elections

    Looking ahead to the upcoming elections, Kagame urged party members and allied groups to remain steadfast in their support. He highlighted the mutual responsibility shared between leaders and citizens in achieving development objectives.

    'Every responsibility you gave me over the past years, you've helped me in fulfilling them and whatever is pending we have a shared responsibility in it. We have an agreement of meeting our development obligations ahead,' Kagame said.

    He encouraged Rwandans to view their votes as a reaffirmation of their commitment to development, unity, and collaborative action. 'Once the elections are over, the goal is to go back to actions, doing what we are supposed to do collaboratively and promoting unity among Rwandans. And development shall follow as guaranteed,' he concluded.

    Electoral Context

    In the 2017 elections, the RPF garnered significant support in Musanze District, securing 16,350 votes, equivalent to 98.84 percent of the electorate. Under the revised constitution, which transitioned from a seven-year to a five-year presidential cycle, Kagame is contesting against two challengers: Frank Habineza of the Democratic Green Party of Rwanda and Philippe Mpayimana, an independent candidate.

    Incumbent President Paul Kagame
    Incumbent President Paul Kagame

    As Rwanda gears up for its upcoming elections, President Kagame's message of inclusive development and collaborative leadership resonates strongly with his supporters. The campaign's focus on historical transformation, democracy, and mutual responsibility sets the tone for the electoral process, emphasizing a future of continued progress and unity for Rwanda.

    Source: New Times.

    The post Incumbent President Paul Kagame Champions Unity and Development in Election Campaign Launch appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/incumbent-president-paul-kagame-champions-unity-and-development-in-election-campaign-launch/

  • Rutahizamu Ani Elijah uherutse guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, yerekeje i Burayi nyuma y’ibyumweru 2 gusa asinyiye Police FC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, nibwo rutahizamu w'umunya Nigeria Ani Elijah yafashe indege imwerekeza mu Bubiligi, aho agiye mu igerageza mu ikipe ya Charleroi yaritsinda akazahita ayisinyira.

    Tariki 5 Kamena uyu mwaka, nibwo Ani Elijah yari yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y'imyaka ibiri, aho yari imukuye mu ikipe ya Bugesera FC.

    Biteganyijwe ko azamarayo icyumweru ari mu iheregeza muri iyi kipe, yaritsinda agasinya amasezerano y'imyaka 5 ndetse akaba yatangwaho asaga miliyon 300 Frw.

    Ikipe ya Charleroi ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi, yashinzwe mu 1904. Iyi kipe kandi yazamutse mu cyiciro cya mbere bwa mbere mu 1947-48.

    Ani Elijah ukomoka muri Nigeria, aherutse guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, aho yagaragaye mu mwiherero gusa ntiyabasha kuyikinira kuko hari ibyo atujuje ijana ku ijana.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-ani-elijah-uherutse-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yerekeje-i-burayi-nyuma-yibyumweru-2-gusa-asinyiye-police-fc-amafoto/

  • Polisi yasabye Abanyarwanda kurangwa n'ituze mu bikorwa byo kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, ashimangira ko nubwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, ubuzima bugomba gukomeza.

    Ati 'Ubusanzwe nta bintu by'umutekano muke bikunze kuranga amatora yo mu Rwanda ariko ni byiza ko twongera tukibutsa Abanyarwanda ko umutuzo ari ikintu cy'ingenzi.'

    'Harimo abakandida barenze umwe bafite ababashyigikiye mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza ni byiza ko gutandukana kw'ibitekerezo bitatuma abantu bashyamirana. Ni byiza ko habamo kubahana bakubaha ibitekerezo bya bagenzi babo ndetse bakubaha n'ibirango byabo mu gihe biyamamaza.'

    ACP Rutinga yagaragaje ko uretse umutekano w'aho abantu bazaba bateraniye ariko hakenewe n'umutekano wo mu muhanda bitewe no kuba ingendo zishobora kwiyongera mu bice bimwe by'igihugu kubera ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Ati 'Ubuzima buzakomeza, urujya n'uruza rw'abantu ruzakomeza, abantu bazakomeza kugenda hirya no hino bityo ndakangurira abantu kwitondera no kuzirikana amategeko agenga umuhanda.'

    Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga gukora ibishoboka byose bakubahiriza amategeko agenga imihanda mu kwirinda impanuka za hato na hato.

    Ati 'Turabasaba kwirinda umuvuduko, kwirinda gutwara mwujuje abantu birengeje urugero, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha no kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wo mu muhanda cyane ko ingendo ziziyongera.'

    Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'uw'Abadepite byatangiye kuri uyu wa 22 Kamena 2024, bikazasozwa ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Polisi yasabye Abanyarwanda kurangwa n'ituze mu bikorwa byo kwiyamamaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-n-ituze-mu-bikorwa-byo-kwiyamamaza

  • Duniah Jacqueline yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Virunga – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yahawe izi nshingano mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024 muri Kigali Serena Hotel.

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Nyuma y'uyu muhango, Perezida ucyuye igihe, Nkusi Livingstone yavuze ko umwaka yayoboye wagenze neza cyane kuko yabashije kwagura umuryango.

    Ati 'Ni umwaka wagenze neza kandi twishimiye cyane kuko nibwo twagize abanyamuryango benshi, aho twavuye kuri 62 bagera kuri 103. Twashinze indi Club ya Kigali Golf rero twishimira ko twaguye umuryango.'

    Yakomoje no kubikorwa babashije gukora.

    Ati 'Twakoze n'ibindi bikorwa byinshi birimo umubyeyi twubakiye, ikindi twakomeje gufasha abarwayi ba kanseri aho buri munsi bakira abarwayi barenga 20 kandi nta wurapfirayo kubera uko babitaho mu buryo bwiza.'

    Nkusi yakomeje asaba mugenzi we yahaye inkoni kuzakomereza muri iyo nzira.

    Ati 'Ndasaba mugenzi wanjye maze guha ubuyobozi ko yakomereza muri iyo nzira, akagura umuryango akanawumenyekanisha biruseho mu Rwanda ari nako dukomeza gufasha Leta yacu kuko natwe turi Abaturarwanda.'

    Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline yatangaje ko muri manda ye azibanda ku mushinga wo gufasha abana bavukanye ubumuga ariko batitabwaho n'ababyeyi babo kubera kumva ko ntacyo bashoboye.

    Ati 'Uyu mwaka dufite intego yihariye twise ibitangaza bya Rotary. Uyu mwaka ndashaka gufatanya n'umushinga witwa 'Shenge' w'abana bavukanye ubumuga ariko bahishwa n'ababyeyi babo ntibabajyane mu ishuri, ntibabiteho neza muri make babafata nk'aho ntacyo bamaze.'

    Yakomeje agira ati 'Tuzakomeza kandi indi mishinga dusanzwe dukora yo gufasha abarwayi ba kanseri dufatanyamo n'ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe n'indi mishinga myinshi.'

    Rotary Club Kigali Virunga ni imwe muri clubs 12 zigize Rotary Rwanda nayo ibarizwa muri Rotary Club District 9150. Iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n'ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Ubwo Duniah Jacqueline yimikagwa ku buyobozi bwa Rotary Club Kigali Virunga

    Perezida ucyuye igihe, Nkusi Livingstone yishimiye ibyo yagezeho muri manda ye

    Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline yatangaje ko muri manda ye azibanda ku mushinga wo gufasha abana bavukanye ubumuga ariko batitabwaho n'ababyeyi babo

    Birungi Paul ni umwe mu bashimiwe

    Umuhango wo kwimika umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga witabiriwe n’abanyamuryango benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/duniah-jacqueline-yatorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-virunga

  • PSD yifuza ko umusoro wa TVA wagezwa kuri 14% – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye mu Karere ka Bugesera, aho abarwanashyaka ba PSD bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa imbere mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.

    Ni ibitekerezo 60 bikubiyemo mu nkingi eshatu z'ingenzi.

    Umwe mu bashinze Ishyaka PSD, Senateri Nkusi Juvenal, yagaragaje ko mu rwego rw'ibikorwaremezo, PSD izakora ubuvugizi ku buryo haboneka ikigega gishobora gutanga inguzanyo mu buhinzi kandi ku nyungu ntoya.

    Hazashyirwa imbaraga mu kubahiriza ibishushanyo mbonera byashyizweho, gukomeza kubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by'igihugu ndetse no gukora ubuvugizi ku buryo umusoro ku nyongeragaciro ugabanywa ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

    Yakomeje ati 'TVA, ni umusoro ku nyongeragaciro, biravuze ngo umuntu uguze ikintu yongeraho ya 18%. Bisobanuye ko uzagura agomba gutanga menshi kugira ngo icyo gicuruzwa akeneye akibone.'

    Yakomeje ati 'Dutekereza ko kugabanya umusoro kugeza kuri 14%, ni ukugira ngo Abanyarwanda bashobore kugira ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi, ikindi ni uko uwo musoro muri aka karere turimo u Rwanda nirwo ruri hejuru ngira ngo abandi bari munsi.'

    Yavuze ko kuba u Rwanda rushaka kuba igihugu gihangana ku Isoko ryo mu Karere no muri Afurika muri rusange hari ibigomba kugabanywa kugira ngo rugendere ku bipimo bimwe n'ibindi bihugu.

    Yagaragaje ko kandi kuwugabanya byatuma abantu bishimira itangwa ryawo ntibibonwe nk'igihano.

    Ati 'Iyo umusoro ubaye mwinshi mu by'ukuri uca umusoro, rero ni ibintu bishoboka twakicara tukabyiga bigasubirwamo. Byasaba guhindura itegeko no guhindura intekerezo ku buryo abantu batabona umusoro nk'igihano ahubwo bakawubona nko kubaka.'

    Ishyaka PSD ryagaragaje ko mu byo rizaharanira nirigera mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kongera umubare w'Abadepite ukuva kuri 80 ukagera ku 120 no kongera umubare w'abasenateri ukava kuri 26 ukaba 40.

    Hari kandi guharanira ko mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo habamo 50% by'abogore na 50% by'abagabo.

    Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera yagaragarije abarwanashyaka ko ibyo bari babagaragarije mu 2018 byagezweho bityo abasaba kubahundagazaho amajwi.

    Yagaragaje ko hari ibindi bitekerezo bishya bafite bifuza ko byazashyirwamo imbaraga mu gihe bazaba bamaze kugera mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Muri ibyo bitekerezo harimo ibirebana n'imibereho myiza birimo gushyiraho umushahara fatizo bikazafasha Abanyarwanda mu kwiteza imbere.

    Yagaragaje ko kandi izakora ubuvugizi ku kuba abinjiza umushahara muto bashobora gusonerwa umusoro ku mushahara ku buryo uhembwa hasi y'ibihumbi 100 frw yawusonerwa.

    Muhakwa yagaragaje ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibirebana n'umushahara fatizo bishyirwamo imbaraga ariko kandi hanitabwa ku mikoro y'Igihugu.

    Ishyaka PSD kandi ryasabye abayoboke baryo kuzitabira amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 batora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no gutora PSD ku mwanya w'Abadepite.

    PSD ni rimwe mu mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu nk'uko ryari ryanabikoze mu 2017.

    Abarwanashyaka ba PSD bari babukereye

    Muhakwa Valens wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko yari yitabiriye iki gikrowa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psd-yifuza-ko-umusoro-ku-nyongeragaciro-wagezwa-kuri-14

  • Kwirinda gukwirakwiza ibihuha: RMC ku myitwar… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imitwe ya politiki n'abantu ku giti cyabo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024, RMC yatanze ubutumwa bwihariye ku banyamakuru, bukubiyemo imwe mu myitwarire igomba kubaranga muri ibi bihe by'amatora.

    Abanyamakuru basabwe kurushaho kwita ku bunyamwuga no kutabogama mu nkuru zabo, bakirinda gukoresha imvugo zishobora kubangamira umudendezo cyangwa zikaba intandaro y’imvururu, kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru harimo no gutangaza inkuru zifite isoko, zizewe kandi zifite gihamya.

    Mu bindi basabwe, harimo kwitondera amagambo bakoresha mu nkuru zabo, bakoresha imvugo inoze kugira ngo hatagira uwumva nabi cyangwa ubifata nk’ibimutera ipfunwe. 

    Abanyamakuru kandi, basabwe kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora no kwirinda kwandika inkuru ziri mu murongo wo kugoreka ukuri cyangwa gukwirakwiza ibihuha.

    Umunyamakuru wese uzaba ari mu kazi kuri site y’itora, agomba kuba afite ikarita y’itangazamakuru imuranga itararengeje igihe kandi ayambaye mu ijosi kugira ngo abahagarariye amatora kuri za site biborohere kumumenya nk’uwaje gutara amakuru.

    RMC, yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ikarita y’itangazamakuru yarengeje igihe itemewe, iburira abantu bose ko guhimba cyangwa kwigana iyi karita bihanwa n’amategeko kuko bifatwa nko gukoresha impapuro mpimbano. Basabye abo ikarita zabo zataye agaciro kuzongeresha hakiri kare kugira ngo bibafashe gukurikirana amatora nta mbogamizi.

    Abanyamakuru kandi bibukijwe ko nta munyamakuru uri mu kazi wemerewe kwambara ibirango by’umutwe wa Politiki uwo ari wo wose haba mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa mu gihe cy’itora.

    Abanyamakuru bahawe amabwiriza bagomba kugenderaho mu bihe byo kwiyamamaza ndetse n’iby’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144255/kwirinda-gukwirakwiza-ibihuha-rmc-ku-myitwarire-ikwiye-kuranga-abanyamakuru-mu-bihe-byamat-144255.html

  • Urwibutso rwa Kitoko mu 2010 aririmba mu biko… – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe Perezida Kagame yari ahatanye n'abarimo Dr Ntawukuliryayo wagize amajwi angana na 5.15%, Prosper Higiro yabonye amajwi 1.3% naho Dr Alvera Mukabaramba wa PPC abona 0,40%.

    Kitoko yari mu bahanzi bari bitezwe muri uyu mwanya kuzaririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame, byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bihereye ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Ariko kandi kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atabashije kwitabira ibi bikorwa bihuza ibihumbi by'abantu kubera akazi.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Urukundo', yavuze ko n'ubwo bimeze gutya, ku mutima we azirikana ibihe bidasanzwe yagize ubwo mu mwaka wa 2010 yaririmbaga mu bikorwa byageze mu Ntara zitandukanye n'Umujyi wa Kigali mu kwamamaza Perezida Kagame.

    Kitoko ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yumvikanishije ko yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi baririmbye kiriya mu gihe, mu gihe hashize amezi macye asoje amashuri ye yisumbuye. Yavuze ko 'rwari urugendo rwiza cyane'.

    Yumvikanishije ko yishimira kuba ibihangano bye yahanze nka 'Thank you Kagame' na n'ubu bigikomeje kwifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

    Uyu musore ubarizwa muri Amerika afite indirimbo yise 'Thank you Kagame' yamamaye cyane mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017. Kuva icyo gihe, yabaye ibendera ry'umuziki we, ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri Perezida Kagame.

    Ni indirimbo yacengeye mu gihe gito, kandi agaruka ku bikorwa binyuranye Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n'amashimwe Abanyarwanda bafite kuri we.

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze muri Nyakanga 2017. Birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wafatiye amashusho ku gasongero ka Kigali Convention Centre (KCC). Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P.

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati 'Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk'aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe…Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, (…)

    Akomeza agira ati 'Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro, kirogoya ni umuziro. '

     

    Kitoko yatangaje ko mu 2010 aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame yari asoje amashuri yisumbuye


    Kitoko yavuze ko atabashije kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kubera akazi


    Mu 2017, Kitoko Bibarwa yongeye kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame 


    Mu 2024 Perezida Kagame yongeye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, akaba yatangiriye i Musanze kuri uyu wa 22 Kamena. Perezida Kagame ni umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida azaba tariki 14-15 Nyakanga 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THANK YOU KAGAME' YA KITOKO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144256/urwibutso-rwa-kitoko-mu-2010-aririmba-mu-bikorwa-byo-kwamamaza-perezida-kagame-144256.html