Blog

  • Mpayimana yijeje ko natorwa imibare y'abangavu babyaye itazongera gusohorwa, hazasohorwa iy'ababatera inda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 202 ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro. Ni ibikorwa yatangiriye ku kibuga cya Munini giherereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Kandida Mpayimana yavuze ko kimwe mu biri mu migabo n'imigambi ye 50, harimo kwita ku bana cyane. Yavuze ko buri mwaka hari imibare y'abangavu batewe inda imburagihe ishyirwa hanze, agaragaza ko atanyurwa n'uburyo hashyirwa imibare hanze y'abana batewe inda ariko ntihashyirwe hanze imibare y'abagabo babateye inda.

    Ati 'Imibare y'abana b'abangavu batewe inda ntizongera kubaho, tuzajya tumenya imibare y'abagabo babahohoteye, nta mpamvu yo gushyira umutwaro ku bana b'abangavu. Ntitumenya imibare y'abagabo baba bafashwe babahohotewe niyo dukeneye cyane kandi burya biremerera abana b'abakobwa.'

    Yakomeje agira ati 'Mu gihe cyose bimubayeho agahohoterwa rero wa mwana agomba kujya afatwa nk'umubyeyi za mvugo zose ngo umuntu yabyariye mu rugo, yabyaye adakuze ntizizongera kubaho.'

    Mpayimana yavuze ko kandi yiteguye kuvugira abana imbere y'inkiko kuko bakeneye gufashwa cyane. Yavuze ko mu bikorwaremezo abenshi babyubakwa babisondeka, amateme ugasanga bayubaka nabi.

    Uburyo Abadepite batorwamo azabihindura

    Kandida Mpayimana yavuze ko yifuza kandi guhindura uburyo abaturage batoramo intumwa za rubanda ngo kuko abenshi biyamamaza mu mwanya w'amashyaka bigatuma abaturage batora Abadepite batazi neza, ahubwo bitorera amashyaka gusa.

    Yavuze ko ibi bigira ingaruka mu kuba umuturage adashobora gukurikirana wa mu Depite yatoye ngo amusabe kubavuganira ku bibazo runaka kuko bisaba kubinyuza muri rya shyaka.

    Ati 'Muzantore dushyigikire ko Abadepite bazajya biyamamaza mu mazina yabo, tukabatora iwacu muri Kirehe tukajya tuvuga tuti twatoye kanaka azatuvuganira nk'Intumwa y'umuturage.'

    Kandida Mpayimana yavuze ko wa Mudepite agenda akajya akorera ishyaka rye ariko akanavuganira ba baturage bamutumye ku buryo amenya ibibazo biriyo kandi akabikorera ubuvugizi.

    Yiyemeje kandi ko buri mwaka buri Murenge wajya ugira ingengo y'imari ya siporo yafasha abakiri bato mu kuzamura impano aho kuba iyo ngengo y'imari ijya ku Karere we arifuza ko imanuka mu mirenge.

    Mpayimana yijeje ko natorwa imibare y'abangavu babyaye itazongera gusohoka, hazasohoka iy'ababatera inda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yijeje-ko-natorwa-imibare-y-abangavu-babyaye-itazongera-gusohoka

  • Rubavu: Abapolisi n'abasirikare basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi – #rwanda #RwOT

    Yasojwe ku wa 21 Kamena 2024 aho bari bamaze ibyumweru bibiri batorezwa mu mazi.

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR).

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwaremezo byo gucunga umutekano, CP John Bosco Kabera, yashimye ubwitange bw'abasoje amahugurwa agaragaza ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza neza inshingano.

    Ati 'Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n'ibibazo by'umutekano muke bigenda byiyongera. Muzahura n'ibibazo bitandukanye mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu mazi ariko bitewe n'ubumenyi mwungutse mwitezweho kuzagira icyo muhindura.'

    Yongeyeho ko ayo mahugurwa ashimangira umuhate wa Polisi y'u Rwanda mu kubaka no kongerera ubushobozi abashinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umutekano w'abaturage ubungabungwe.

    Abasirikare n’abapolisi batojwe ibirebana no gucunga umutekano wo mu mazi

    Abasirikare nabo bari mu bamaze ibyumweru bibiri batozwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abapolisi-n-abasirikare-basoje-amahugurwa-yo-gucunga-umutekano-wo-mu

  • King James, Bushali, Alyn Sano na Babo bakoze… – #rwanda #RwOT

    Uru rugendo rwo gusohora indirimbo barutangiye kuva muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemeraga kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya Kane.

    Ibihangano byabo byuzuye imbamutima, amashusho agaragaza Perezida Kagame mu bihe bitandukanye, ibikorwa yagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize, impamvu zo gukomeza kumushyigikira n’ibindi.

    Bamwe muri aba bahanzi ni ubwa mbere bagiye gutora Umukuru w’Igihugu. Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda, ko afite amatsiko yo kuzatora. Ni mu gihe umuhanzikazi Ariel Wayz we yagize ati “Ndumva nishimye kuba ngiye gutora ku nshuro ya mbere nk’umunyarwandakazi. Ni amahirwe akomeye yo guhitamo, umuyobozi nyawe udukwiriye.”

    Yavuze ko amahitamo ye ari ugushimira ibyagezweho mu myaka ishize kandi ‘kuba ndi gukora ubuhanzi nk’umwuga hari ababigizemo uruhare. Ati “Inzozi zanjye zaranyegereye, hari uwabigizemo uruhare. Sinakwitesha amahirwe yo kumutora.”

    Uyu mukobwa yahuriye mu ndirimbo na basaza be Kivumbi King, King James ndetse na Chriss Eazy bakora indirimbo bise ‘Tumutore niwe’.

    Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 23′ yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kivumbi King, baririmba bagira ati “Nibyo koko biryoha bisubiwemo, tubihamye, tubisubiremo, umunyarwanda aho ari hose, atewe ishema  n’uwo ariwe, ntawundi tubicyeha ni Paul Kagame.”

    Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye nawe amashusho y’indirimbo yise ‘Byari byabananiye’ yakoranye na Bushali na Dj Pius- Aba bombi basanzwe bafitanye indirimbo bise ‘Turawusoza’ yakunzwe mu buryo bukomeye.   

    Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali nko muri Kigali Universe n’ahandi. Aba bahanzi bombi bagaruka ku bikorwa birimo nk’imihanda yubatswe, amashuri, ibikorwaremezo n’ibindi Abayarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize.

    Baririmba bakangurira buri wese kuzatora Perezida Kagame n’ibindi. Aba bahanzi banagaruka kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, guha ijambo umugore n’ibindi.

    Umuhanzikazi Babo nawe yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Everybody ku gipfunsi’ ifite iminota 3 n’amasegonda 35′. Muri iyi ndirimbo  aririmba yumvikanisha ko ku ‘gipfunsi ari ishema rya buri wese, icyizere n’imbaraga z’u Rwanda’

    Agaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda, uko umuco watejwe imbere, iterambere rihanzwe amaso, ibikorwaremezo byubatswe n’ibindi binyuranye.

    Babo yabwiye InyaRwanda, ko guhimba iyi ndirimbo byaturutse ku kuntu akunda Perezida Kagame n’ubuyobozi bwe. Ati “Nkunda Perezida Kagame kandi no mu biganiro nkora nakunze kubigarukaho cyane. Mpora nifuza kuzahura nawe cyane, rero gukora iyi ndirimbo ni ukumushyigikira muri aya matora.”

    Akomeza ati “Navuga ko ari indirimbo idasanzwe kuri njye, cyane ko ari n’ubwa mbere nzaba ngiye gutora, rero urumva ko mfite amatsiko menshi. Nasobanura ko iyi ndirimbo ari nk’impano namugeneye, kandi mu ndirimbo ngaruka cyane ku kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera.”

    Izi ndirimbo zakorewe uru rutonde hashingiwe kuzasohoka guhera kuri uyu Gatanu tariki 21 Kamena 2024 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Ni nyuma y’umuryango FPR Inkotanyi utangaje ko wamaze kwakira indirimbo zirenga 150 zigaruka kuri Paul Kagame.


    Umunyamuziki King James wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Meze neza’, ‘Nyuma yawe’, ‘Umuriro watse’ n’izindi zinyuranye


    Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Biryoha bisangiwe’ 


    Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ washinze Country Records


    Umuraperi Kivumbi King umaze iminsi mu bitaramo mu Burayi


    Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group


    Umuhanzi akaba na Dj, Pius uherutse gutaramira muri Poland

     

    Umuhanzikazi Babo wakoranye indirimbo n’abarimo Bruce Melodie


    Umuraperi Bushali uherutse gukorera ibitaramo mu Bufaransa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KU GIPFUNSI’ YA BABO EKEIGHT

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUKURI INYUMA TWESE’ YA INKUYO PAULA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BYARI BYABANANIYE’ YA PIUS NA BUSHALI

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUMUTORE NIWE’ YA ARIEL WAYZ, KIVUMBI NA KING JAMES NA CHRIS EASY

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KU MURONGO’ YA YVAN D INGENZI CYANE

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TUMUTORE’ YA NOOPJA WASHINZE COUNTRY RECORDS

    “>

    KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO ‘KAGAME PAUL NI WOWE’ YA INTORE TUYISENGE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144261/king-james-bushali-alyn-sano-na-babo-bakoze-mu-nganzo-indirimbo-7-nshya-zivuga-ibigwi-pere-144261.html

  • Impinduka mu myumvire: Kuzirikana ubushobozi no kurandura ihezwa ku bafite ubumuga bw'uruhu – #rwanda #RwOT

    David yavukiye mu Ntara y'Uburasirazuba, neza ku mupaka w'u Rwanda na Tanzanie. Icyo gihe byari hagati ya 1980 na 1990.

    Yavutse afite ubumuga bw'uruhu, avuka mu bihe twavuga ko byari bibi cyane kuko ari bwo ibihuha n'imyumvire nkene kuri aba bantu byari byinshi.

    Bamwe bavuga ngo byaganze gutya, abandi bati byatewe n'ibi, izo mpamvu zose zikaza zivuga ibinyoma ku wavutse afite ubumuga bw'uruhu.

    Icyakora ntabwo bisaba amashuri menshi kumenya ko ubumuga bw'uruhu buterwa no kubura ikinyabutabire cya melanin cyangwa ikaba nke mu ruhu, umusatsi no mu maso, bukaba uruhererekane mu muryango ndetse bugateza ibibazo bitandukanye byaba ibyo ku ruhu n'ibijyanye no kureba.

    Imwe mu myumvire ishaje ivugwa ku bafite bene ubu bumuga, ni uko ngo kunywa amaraso y'ubufite biha ubikoze amahirwe atandukanye ndetse bikamugira igihangange mu nguni zose.

    Indi myizerere ipfuye ni uko guca ibice by'umubiri w'ufite ubumuga bw'uruhu, ubikoze akabijyana mu bapfumu n'abandi bakora imigenzo gakondo ngo na byo bizana amahirwe.

    Abandi bavuga ko kugira ufite ubumuga bw'uruhu mu muryango, ari umwaku uba warawuziye mu buryo bwose, imyizerere iha urwaho ubucuruzi bw'abantu bugakorwa ku bwinshi.

    Abaturanyi b'umuryango wa David bagiriye se inama yo kumugurisha, bakamwizeza ko bizamuhesha akayabo k'amafaranga ariko bikanamufasha kwikuraho 'uwo mwaku' no kuwukura ku muryango.

    Kudaheza abafite ubumuga ni imwe mu ngingo zibafasha kumva bisanzuye ubundi bagaharanira iterambere nk’abandi

    Umunsi umwe ubwo hari mu gitondo, icyo gihe David yari afite myaka irindwi, se yamusabye ko yamuherekeza mu rugendo yari agiyemo.

    Bageze iyo bagera, Se wa David yikinga ku ruhande avugana n'undi mugabo.

    Abo bombi baraganiriye biratinda, ubona ko ibiganiro byashyushye, David aza kumva baciririkanwa iby'amafaranga, akumva Se avuga ibijyanye n'uko atagurisha umwana we kuri ubwo bufaranga bw'intica ntikize.

    David yamenye ko ako kanya ari mu byago, ubwoba buramutaha ubundi afumyamo ayabangira ingata arahunga.

    Nubwo icuruzwa ry'abantu bigaragara ko ryacogoye, abafite ubumuga bw'uruhu baracyahura n'ibibazo by'ihezwa, ivangura n'ibindi bitandukanye mu miryango yabo.

    Rimwe bafatwa nk'abanebwe, umutwaro mu miryango, hari n'ubwo bafatwa nk'abahanzweho n'imyuka mibi, bimwe by'amashitani, ibituma babaho mu bwigunge bakaguma mu bukene bukabije hanyuma y'abandi.

    Impinduka mu mategeko no mu myumvire

    U Rwanda rwakomeje gukora uko rushoboye mu guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga bw'uruhu, binyuze mu gushyiraho amategeko atandukanye abarengera, nk'itegeko nimero 01/2007 rireba abafite ubumuga.

    Rijyana na politiki yagutse yo kwita no kurengera abafite ubumuga yo mu 2021.

    Ayo mategeko yose agaragaza umusingi ukomeye mu kurengera no guharanira uburenganzira n'imibereho myiza by'abafite ubumuga bw'uruhu.

    Icyakora impinduka zihamye zisaba no guhindura imyumvire ya sosiyete n'uko abantu bafata abandi.
    Hirya y'amategeko, guhindura imyumvire ni igenzi cyane abantu bagaca ukubiri n'imyizerere ipfuye n'ibyo abantu bishyizemo ku bafite ubumuga bw'uruhu.

    Kuzirikana umuhate n'imbaraga by'abafite ubumuga bw'uruhu, kutabaheza mu nguni zose z'ubuzima no gukora ubukangurambaga bwigisha abaturage bakabigiramo uruhare ni ingenzi.

    Ibikorwa nk'ibyo ntagereranywa bigaragaza ko abafite ubumuga bw'uruhu batarinzwe kuko amategeko hari ibyo abuzanya, ahubwo bafatwa nk'ab'agaciro, bafitiye sosiyete akamaro gakomeye.

    Mu 2019 Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, UNDP ryateye inkunga Umuryango Mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga bw'uruhu, OIPPA.

    Ubwo bwari ubufatanye butari bugamije gukemura ibikenewe ako kanya gusa, ahubwo no gushyiraho gahunda zizafasha mu kwimakaza impinduka zirambye z'uburyo abafite ubumuga bw'uruhu badahezwa mu nguni zose za Sosiyete Nyarwanda.

    Uko kutabaheza kurimo kubashakira amahirwe bijyanye n'impano zitandukanye n'ubushobozi bifitemo kugira ngo babeho ubuzima bishimiye ndetse banakirwe na sosiyete.

    Abafite ubumuga bw’uruhu ni abaturage nk’abandi ndetse bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange

    David yaratabawe ndetse ubu aratengamaye

    Tugarutse kuri David, nyuma yo guhunga se wari ugiye kumugurisha, yahungiye ku bihaye Imana, bamwakirana yombi ndetse bamwitaho uko bashoboye.

    Ntibyarangiriye aho, kuko bamufashije no kwiga, ahera mu mashuri abanza, akomeza ayisumbuye aranaminuza.

    Arangije kwiga n'amanota meza, yatsindiye umwanya ukomeye w'umuyobozi ushinzwe kugenzura gahunda mu muryango utari uwa leta.

    David ubu ni umwe mu bageze ku ndoto ze, agera ku ntsinzi nk'abandi bose, ubu ni umwe mu bo sosiyete abamo n'igihugu muri rusange byishingikijeho.

    Kugeza uyu munsi imyumvire iri kugenda ihinduka buhoro buhoro.

    Nk'uko bimeze uko mureke duhurize imbaraga hamwe mu kuzamura ubushobozi bw'abafite ubumuga bw'uruhu tugaragaze uburyo bafite ubushobozi mu nzego zitandukanye n'uburyo bashobora gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu na sosiyete babarizwamo.

    Kugira ngo dukomeze guharanira izo mpinduka mu myumvire dukeneye kwita ku ngingo z'ingenzi eshatu zirimo:

    • Kumvisha itangazamakuru kugaragaza abafite ubumuga bw'uruhu mu buryo
    butandukanye ariko bwubaka.

    • Kugaragaza ingero z'ibyashobotse n'ibyagezweho n'abafite ubumuga bw'uruhu mu nzego zitandukanye.

    • Ubukangurambaga bugamije kwakira no gusabana na buri wese yaba afite cyangwa adafite ubumuga bw'uruhu ntawe uhejwe.

    Kudaheza abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose

    Uku kudaheza tuvuga gukwiriye kwaguka kukagera ku bafite ubumuga butandukanye, buri wese hatitawe ku mbogamizi z'ubuzima afite, agahabwa agaciro akwiriye ndetse akakirwa uko bikwiriye.

    Binyuze mu kwimakaza imibereho itagira uwo iheza, amahirwe angana haba mu burezi, guhabwa akazi, kubona serivisi z'ubuvuzi n'uruhare mu iterambere ry'abaturage, dushobora kubaho muri sosiyete iha amahirwe buri wese yo kubaho.

    Kubakira ubushobozi abafite ubumuga biteza imbere umuryango, bigateza imbere ihangwa ry'ibishya, bikanatuma imibanire idaheza yimakazwa uko bikwiriye.

    Birakwiriye ko dushyira imbaraga mu kurandura intekerezo zipfuye, tugakashyiraho ubukangurambaga buhangana n'imbogamizi z'abafite ubumuga ndetse tugashyiraho na politiki zifasha zikanagera kuri bose.

    Bizatuma abantu babaho mu buryo budaheza buri wese.

    Ibi byose bishingiye ku kwimakaza imibereho idaheza, imyizerere ipfuye ikarandurwa, hagakorwa ubuvugizi ku bijyanye n'itangwa ry'amahirwe angana n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa buri wese.

    Abafite ubumuga bw’uruhu bafite uburenganzira nk’ubw’abandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-myumvire-kuzirikana-ubushobozi-no-kurandura-ihezwa-ku-bafite

  • Mpayimana arifuza ko abanyamakuru barebererwa na Minisiteri y'Umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro. Ni ibikorwa yatangiriye ku kibuga cya Munini giherereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Byari biteganyijwe ko uyu mukandida agera ku kibuga cya Munini Saa 10h00 ariko yahageze saa Saba, yisegura ku baturage bari baje kumva imigabo n'imigambi ye kuko ngo yahuye n'ikibazo cy'imihanda mibi.

    Nyuma y'iminota mike ahageze yahawe ijambo maze afata iminota 30 anyura mu ngamba 50 yifuza ko Abanyarwanda bazumva ubundi bakamugirira icyizere akinjira mu Urugwiro.

    Kandida Mpayimana yavuze ko itangazamakuru ari intwaro ikomeye cyane ku buryo ikwiriye kuba muri Minisiteri yizewe, yavuze ko kandi abanyamakuru ari abantu bakomeye bizerwa n'abaturage ku buryo yifuza kubashyira muri Minisiteri y'umutekano.

    Ati 'Itangazamakuru rizajya muri Minisiteri y'Umutekano kuko icya mbere ni amakuru. Abanyamakuru ntibazakomeza gukora umwuga bafitira, bagomba kugira uburyo bw'insimburamubyizi niba ari abanyamwuga ku buryo demokarasi ishingira ku makuru atangwa n'abanyamakuru ataguzwe, abanyamakuru bakagurisha ibinyamakuru aho kugirisha amakuru.'

    Mpayimana yavuze kandi ko Itorero ryonyine ridahagije ku bana basoza amashuri yisumbuye, ahubwo ko bazajya batozwa amezi atandatu igisirikare, ababishaka bagikomezemo abandi bajye gukomeza imirimo isanzwe.

    Kandida Mpayimana yavuze ko kandi yifuza gushingira umushara ku isaha kandi isaha y'umurimo igihe irangiye umukozi agataha akajya kwita ku rugo rwe kuko ahenshi abakoresha bakomeza gukandamiza abakozi bakabakoresha amasaha y'ikirenga bituma badataha ngo bite ku nshingano z'urugo.

    Mpayimana arifuza ko abanyamakuru barebererwa na Minisiteri y'Umutekano, bakanagenerwa insimburamubyizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-arifuza-ko-abanyamakuru-barebererwa-na-minisiteri-y-umutekano

  • MU MAFOTO 100: Perezida Kagame yakiranywe ubw… – #rwanda #RwOT

    Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu. Kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ni bwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandika Perezida n’abakandida Depite.

    Abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie, Dr Claude, Bwiza na Ariel Wayz ndetse n’abavanzi b’umuziki Dj Bisoso na Dj Brianne, ni bamwe mu basusurukije abantu ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. Ibi birori byabereye ku kibuga cya Busogo mu Murenge wa Busogo muri Musanze.

    Munyakabuga Juma waturutse mu Murenge wa Gataraga muri Musanze yabwiye inyaRwanda ko Perezida Kagame yamugejeje kuri byinshi byatuma atamwibagirwa, ati “Urabona nawe dufite umutekano, amahoro iterambere n’ibindi, mbese arimo kudutindira. Ikintu namusaba ni uko yakomeza kutuyobora, ntazigere aturambirwa”.

    Umwe mu bagabo batanze ubuhamya, yumvikanishije ko yari abayeho mu nzu mbi, ariko bitewe n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame, yahagurutse yiteza imbere, ndetse abana be basubiye mu ishuri n’ubwo we atigeze agira amahirwe yo kwiga. Yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame muri aya matora.

    Umukandida wa FPR, Paul Kagame yabwiye abanya-Musanze ko mu gihe nk’iki nabwo yabasuye kandi ibyo bemeranyije byabishyizwe mu bikorwa. Ati “Mbanze mbashimire rero n’ubwo duherukana cyera, aho duherukanira umugambi wari nk’uyu nguyu. Twarahuye, dukora akazi, turakanoza, ubu twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n’aho tugeze”.

    Yumvikanishije ko kwiyamamaza, biri mu murongo wo guhindura amateka y'u Rwanda rushya buri wese yifuza. Ati 'Uyu munsi turi hano twatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, cyo kuzatorwa, kuzatora, iyo ubikora, iyo bikorwa mu mitwe y’abantu, mu mutima y’abantu haba harimo politike yo gushaka guhindura u Rwanda ubuzima bwarwo;

    Ubuzima bw’abarutuye, kugira ngo birusheho kuba byiza, bibe nk’iby’ahandi cyangwa binarenge. Iki gikorwa rero ntabwo ari icy'uyu munsi, icy'ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igikorwa gikubiyemo ayo mateka n'ubushake bwo kuyahindura. Ni yo Politike ya FPR. FPR tuvuga ni ayo mateka n'ubushake bwo kuyahindura, niyo politike, niyo FPR.

    Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yakomeje agira ati “FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw'ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.'

    FPR-Inkotanyi yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y'u Rwanda no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki n'urw'amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y'igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n'iterambere.

    Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n'ibibazo by'imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Nk’uko tubicyesha urubuga rwa FPR Inkotanyi, Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw'Igihugu n'umutekano w'abantu n'ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;

    Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w'Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y'umutungo w'Igihugu n'izindi ngeso mbi zijyanye na byo, Kuzamura imibereho myiza y'Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n'ubuhahirane, Kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

    Ubumwe, Umutekano, Iterambere n’ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda nyuma yo Kubohora igihugu cy’u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko ari “Impano Imana yahaye u Rwanda”.

    Mu ndirimbo “Thank you Kagame”, Kitoko yakoreye Perezida Kagame mu kumushimira mu matora ya Perezida aheruka yabaye mu 2017 yabigarutseho anavuga impamvu ari we ukwiriye u Rwanda. Ni Kitoko wanamamaje Perezida Kagame mu 2010 ubwo uyu muhanzi yari agisoza amashuri yisumbuye. Kuri iyi nshuro, ntiyabashije kuza kubera impamvu z’akazi.

    Ati: “Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe. Warakoze, urashoboye, tuyobore, turi kumwe nawe. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe niyo ngiro, kirogoya ni umuziro”.

    Nsabimana Leonard wahimbye indirimbo “Ndandambara” yamamaye cyane, agaragaza ko Abanyarwanda batekanye rwose kuko nta ntambara yabatera ubwoba bafite Kagame. Muri iki gihangano cye kiri no kwifashishwa mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkoranyi, Paul Kagame, mu matora ya Perezida, aririmba ko iyarinze Kagame, izarinda n’abanyarwanda.

    REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE I MUSANZE AHO PEREZIDA KAGAME YATANGIRIYE IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA

    Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Musanze mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144267/mu-mafoto-100-perezida-kagame-wa-fpr-yakiranywe-urugwiro-nabaturage-ibihumbi-350-i-musanze-144267.html

  • Perezida Kagame yibukije ko ntawe ugomba guhitiramo Abanyarwanda ubuyobozi bubabereye #rwanda #RwOT

    Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu yatangaje ko abantu bose aho bava bakagera ntawe ufite uburenganzira bwo guhitiramo Abanyarwanda abayobozi bababereye, bitwaje politike 'bitirirwa ko bazanye.'

    Chairman wa FPR-Inkotanyi yavuze ko nubwo abantu bumva bihabanye ingingo ya demokarasi, Abanyarwanda bo ubwabo bafite uko bayumva by’umwihariko bijyanye n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse agomba guhinduka uko yakabaye.

    Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa 22 Kamena 2024, ubwo yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, i Busogo mu Karere ka Musanze, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage basanzwe bazi ndetse basobanukiwe byuzuye icyo FPR- Inkotanyi ari cyo ndetse ashimangira ko u Rwanda rufite ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka.

    Ati 'Ikibazo ni ukuvuga ngo bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe, mwebwe! Bihindurwa namwe muri politiki nziza, ni uko bihinduka.'

    Nk’uko intero ya FPR-Inkotanyi ibishimangira, Perezida Kagame yavuze ko ahari Ubumwe, hakaba Demokarasi, ndetse hakaba n’Iterambere byose bishoboka kugira ngo amateka mabi ahindurwe.

    Perezida Kagame wakiriwe n’ibihumbi amagana by’Abanya-Musanze, yababwiye ko nubwo ingingo ya demokarasi abantu benshi batayumvikanaho neza cyangwa ngo bayumve kimwe, Abanyarwanda bo bafite uko bayumva hashingiwe kuri buriya budasa bw’Inkotanyi.

    Yashimangiye ko Abanyarwanda bazi ndetse bazirikana ko demokarasi ivuze guhitamo ibibabereye, bahitamo icyo bashaka, ariko Umunyarwanda akagira n’ubwisanzure bwo guhitamo.

    Ati 'Nta we uguhitiramo. Ni ko bikwiye kumvikana hano, ni na ko bikwiriye kumvikana n’ahandi, aho byitwa ko bikomoka. Aho bikomoka, nta we ubahitiramo.'

    Kuri Perezida Kagame iyo ni yo mpamvu nyamukuru nta muntu n’umwe ufite uburenganzira na buke bwo guhitiramo abandi kuko guhitamo kw’Abanyarwanda kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, ubw’abantu, 'ndetse ubu turavuga ubw’u Rwanda.'

    Yerekanye ko abo bandi bafite ibisa ukundi ndetse ashimangira ko ibyo bakora atabifiteho Ijambo. Ati 'birabareba ariko hano muri uru Rwanda, birakureba, birandeba.'

    Mu bwuzu bwinshi Perezida Kagame yeretse Abanya-Musanze ko baherukanaga kera mu birori nk’ibi avuga ko 'ariko uyu munsi ngira ngo turimara agahinda. Aho duherukanira, umugambi wari nk’uyu nguyu.'

    Yongeye kubibutsa ko amateka y’u Rwanda, ajyanye n’aho rwavuye hatari heza, ari yo mpamvu ubu kuruteza imbere ari inshingano za buri wese.

    Yavuze ko politiki y’uyu munsi, ndetse n’ubu hatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, byose bigamije ko u Rwanda rwakomeza gushakirwa ibyiza nk’uko byagenze mu myaka 30 ishize, Hagamijwe ko ubuzima bw’u Rwanda ndetse n’ubw’abarutuye byamera nk’iby’abandi bateye imbere ndetse bikanarushaho.

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ugomba guhitiramo Abanyarwanda ubuyobozi bubabereye

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/perezida-kagame-yibukije-ko-ntawe-ugomba-guhitiramo-abanyarwanda-ubuyobozi-bubabereye

  • COPEDU PLC yakanguriye abakiliya bayo gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, Uwingabire Solange, yagarutse kuri serivisi z'inguzanyo yerekana ibanga umukiriya yakoresha akagenda azamuka mu bucuruzi akoresheje inguzanyo.

    Ati''Umukiliya ashobora guhera ku nguzanyo isanzwe akoresha mu bucurizi, ndetse akagira decovert iyunganira aho biri ngombwa, mu gihe ufite ibicurizwa muri gasutamo bigakorwa n' umurabyo uratinda uboneka mu minsi itatu uru rugendo rwose uko ugenda uzamuka wishyura neza ukaba Wabasha no gutuza umuryango binyuze mu nguzanyo y'inzu ''mortgage loan''dore ko kuri ubu umukiliya ashobora kubona agera kuri Miliyoni 507 Frw icyarimwe''.

    Solange yongeye gutinyura abacuruzi gukangukira gukorana na Banki ko ari amahirwe bafite muri COPEDU Plc izabafasha kugera mu iterambere rirambye.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri COPEDU Plc, Nyangezi Joseph, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru yashimiye abakiliya ko ari bo bagize uruhare mu iterambere ry'iki kigo ndetse avuga ko hari gushyirwa imbaraga muri serivisi z'ikoranabuhanga nkuko byagiye bisabwa n'Abakiliya mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Twashyize imbaraga muri Mobile na internet banking aho umukiliya akoresha konti atavuye aho ari. kuri ubu ushobora kwakira cyangwa kohereza kuri MoMo cyangwa muzindi Banki akoresheje e-Kash. Hari n'uburyo bwa RIPPS ''transfer'' ukohereza amafaranga akagera k'uwo uyoherereje mu gihe gito ntankomyi kandi muri banki zose.'

    Abakiriya b'iki kigo baboneyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo n'ubuyobozi bwa Copedu Plc ndetse bizezwa ko ibyifuzo byabo bigeye gusuzumwa bigahabwa umurongo.

    Umucuruzi witwa Nsengiyumva Emmanuel umaze imyaka irindwi akorana na COPEDU yashimye uburyo iki kigo cy'imari cyegera abakiriya bacyo kikabasobanurira neza serivise z'imari bagatera imbere.

    Yagize ati 'Iyo uri umukiriya wa Copedu Plc irakwegera ikakugira inama ikakwereka ingazi wanyuraho ngo ubashe gutera imbere. Natse inguzanyo mu bihe bigoye bya Covid-19 barayimpa ndayishyura ubu bampaye iya kabiri ndi kuyikoresha na yo kandi ubucuruzi bwanjye buri kugenda bwaguka'.

    COPEDU PlC yasezeranyije abakiliya ko mu gihe gito bazashyirirwaho uburyo bwa ''Agency Banking'' kuko bigeze kure bitegurwa kugira ngo boroherezwe.

    COPEDU Plc n'ikigo cy'imari kimaze imyaka irenga 26 gitanga serivisi zo kwizigama n'inguzanyo kuri ubu gifite amashami 11 hirya no hino mu gihugu.

    COPEDU PLC yakanguriye abakiliya bayo gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga

    COPEDU PLC yasabanye n’abakiliya bayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yakanguriye-abakiliya-bayo-gukoresha-serivisi-z-ikoranabuhanga

  • Dr Habineza yijeje Abanyarwanda gukora ubuvugizi, Loni igashyiraho ikigega cyahariwe Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega.

    Iki gikorwa cyari giteganyijwe gutangira saa 14:00 ariko gitangira zirenzeho imonota 20. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, niwe watanze ikaze ku bari aho bose, yemeza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

    Dr Habineza yagize ati 'Hari ibyo dushaka kuzasaba Umuryango w'Ababibumbye, ko hashyirwaho ikigega cy'indishyi z'akababaro ku Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Mwese murabizi ko Loni n'ibindi bihugu mpuzamahanga hari uruhare byabigizemo, ariko hakaba hari n'abandi bakatiwe mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ariko ntihashyirweho uburyo hatangwa indishyi.'

    Uyu mukandida uri kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya kabiri, yakomeje agira ati 'None ko Loni yashyizeho ikigega cyo gufasha Israel, ubu na Amerika buri mwaka ikaba ishyiraho ingengo y'imari yihariye itanga kuri Israel, ndetse n'u Budage bukagira amafaranga bwohereza muri iki gihugu, natwe twifuza ko Loni biciye mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi, hashyirwaho ikigega 'Genocide Special Fund for Rwanda'.'

    Yavuze ko ayo mafaranga aramutse ahawe u Rwanda, rwazajya ruyifashisha mu bikorwa binyuranye birimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, ibitaro n'ibindi.

    Dr Habineza, yagarutse kuri byinshi yasezeranyije Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga ku mwanya nk'uyu mu 2017, bikaba byaragezweho n'ubwo atigeze agira amahirwe yo gutorwa.

    Yagaragaje ko mu migabo n'imigambi y'ishyaka Green Party, harimo gukuraho imisoro y'ubutaka burundu, gahunda yo kwihaza mu biribwa ku buryo buri Munyarwanda wese azajya arya inshuro eshatu ku munsi, ndetse no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, ari nako hanagabanywa ingano y'ibiribwa bitumizwa mu mahanga.

    Yagaragaje kandi ko bafite gahunda yo gushyiraho umurongo mu mitangire y'ubutabera nyuma y'uko hagaragaye ko 'Abantu bafungwa by'agateganyo iminsi 30 ariko bakamaramo umwaka bagifunzwe, birababaje.'

    Dr Habineza yavuze ko iki ni kiramuka gikozwe kizatanga n'umusanzu wo kugabanya ubucucike mu magororero.

    Ati 'Dufite gahunda yo kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, tuzashyiraho gahunda y'inganda ntoya buri murenge wose wo mu Rwanda tuzashyiramo uruganda rutunganya ibintu runaka. Nidushyiraho izo nganda buri muntu wese yaba yarize yaba atarize azaba afite icyo gukora.'

    'Tuzaba dufite intego yo gutanga imirimo ibihumbi 500 ku mwaka.'

    Uretse kuba Ishyaka rya Green Party ryaratanze umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu akemerwa, rifite n'abakandida depite 50 bemejwe barimo 26 b'abagabo mu gihe abagore ari 24.

    Visi perezida w'Ishyaka rya Green Party, Carine Maombi, akaba na kandida depetite, yijeje abaturage bo muri Jabana, ko nibatora Dr Habineza Frank, bakanashyigikira abakandida b'abadepite b'iri shyaka, bazagabanya umusoro nyongeragaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

    Ati 'Icyo gihe bizatuma na babandi bacuruza bihishe, noneho basora batiganyira.'

    Yavuze ko kandi hazashyirwaho uburyo bwo gucukura amabuye y'agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo guca akajagari, ari nako ubukungu bw'igihugu bwiyongera.

    Yagize ati 'Aha niho tuzahera.'

    Senateri Alex Mugisha akaba n'umurwanashyaka wa Green Party, yavuze ko abaturage bo muri Jabana nibagirira icyizere Dr Habineza Frank, mu rwego rwo kurengera ibidukikije bazakorerwa ubuvugizi ku buryo batazongera kwishyuzwa igiciro cy'imyanda iva mu rugo, ahubwo abazajya baza kuyitwara aribo bazajya bayishyura nabo bakajya kuyitunganyamo ibindi birimo ifumbire.

    Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryatangijwe mu 2009, ryemerwa nyuma y'imyaka ine mu 2013. Mu matora y'umukuru w'igihugu yo mu 2017, iri shyaka ryatanze umukandinda ariko ntiyatsinda amatora.

    Mu 2018 iri shyaka ryatanze abakandida deptite baranatsinda babona amajwi abemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari babiri aribo, Senateri Alex Mugisha na Dr Frank Habineza, ubu bakaba bamazemo imyaka itandatu.

    Muri uyu mwaka Dr Frank Habineza wa Green Party, ahatanye na Paul Kagame, umukandinda wa FPR-Inkotanyi ndetse na Mpayimana Phillipe wiyamamaje nk'umukandida wigenga.

    Mu rugendo rumwerekeza aho yari agiye kwiyamamariza, Dr Frank Habineza, yagendaga asuhuza abaturage

    Yageze Jabana, afata umwanya wo gusuhuza abaturage

    Dr Frank Habineza, yishimiwe n’abaturage bo muri Jabana

    Dr Frank Habineza, yijeje Abanyarwanda ko nibamutora mu matora y'umukuru w'igihugu, azabakorera ubuvugizi mu Muryango w'Abibumbye, hagashyirwaho ikigega cyihariye cy'indishyi kubera Jenoside

    Dr Frank Habineza, yijeje kuzakuraho umusoro w’ubutaka burundu

    Abaturage benshi baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa DGPR

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka DGPR, Ntezimana Jean Claude, niwe wari uyoboye iki gikorwa cyo kwiyamamaza

    Visi perezida w'Ishyaka rya Green Party, Carine Maombi, akaba na kandida depetite, yavuze ko nibaramuka batowe umusoro nyongeragaciro uzagezwa kuri 14%

    Senateri Alex Mugisha, yijeje kuzakuraho ikiguzi cyo gutwara imyanda yo mu rugo

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-yijeje-abanyarwanda-gukora-ubuvugizi-loni-igashyiraho-ikigega

  • CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n'igihuru! #rwanda #RwOT

    Uyu IHORAHABONA Jean de Dieu bita 'Jado', ubundi akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ariko ubu akaba atuye i Kinyinya mu karere ka Gasabo.

    Ihorahabona 'Jado' nibwo akiva muri gereza ya Mageragere, aho yari afungiye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ariko amagambo amuvamo aragaragaza ko atigeze agororoka, ahubwo avanyeyo imigambi mibisha iruta iyo yajyanyeyo, yiganjemo gusebya Igihugu n'ubuyobozi

    Ubuvunderi bwa Ihorahabona abunyuza ku mizindaro ikorera kuri YouTube, cyane cyane icyiswe 'Umwenegihugu' n'ikindi ngo ni ' Imbarutso ya demokarasi'.

    Ubucukumbuzi buratugaragariza ko iyo miyoboro y'ibitutsi ari iy'inkozi z'ibibi zirimo Ingabire Victoire Umuhoza(IVU), n'abandi bahagurukiye kwangisha Leta abaturage.

    Mu gihe isi yose yari yugarijwe na Covid-19, abaturarwanda twafashe ingamba zo guhashya icyo cyorezo, zirimo no kwipimisha igihe tugiye ahahurira abantu benshi, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

    Ihorahabona'Jado' we yigize incakura ngo irusha abandi ubwenge, aho ageze akerekana icyemezo gihimbano, abeshya ko yipimishije Covid-19, byahe byo kajya.

    Ya minsi 40 y'umujura rero yarashyize iragera, maze Ihorahabona afatirwa muri ubwo buriganya, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhanira gukoresha inyandiko mpimbano. Nguko uko yajyanywe muri gereza ya Mageragere, aho yamaze amezi 13, ndetse acibwa ihazabu ya miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Akirekurwa tariki 07 Gicurasi 2024, aho kwicuza icyaha no kwiyemeza kuba umuturage muzima, feri ya mbere Ihorahabona yayifatiye muri ba bakwizampuha, Umwenegihugu n'Imbarutso ya Demokarasi, maze si ugukoronga yiva inyuma, mbese yerekana ko yabonye abatoza beza, barimo shebuja Cyuma Hassan na nyirabuja IVU.

    Mu biganiro byinshi 'Jado' amaze guhitisha kuri iyo mizindaro, ahakana kuba yarafatanywe igihanga akabinanirwa, ahubwo ati:'Nazize akagambane ka FPR-Inkotanyi, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali , Pudence Rubingisa, n'abandi bagizi ba nabi bifuzaga kuncecekesha, nyuma yo kunyambura umutungo wanjye muri Kangondo'.

    Uretse gusebanya abigambiriye, Jado ahuza ate ibibazo bya Kangondo na FPR-Inkotanyi? Iyo ashinja FPR kuba yarazanye amapiki yo kumusenyera, koko yabibonera ibimenyetso? Uwo Meya Rubingisa se ngo wamusenye agahembwa kuba Guverineri, yari afite iyihe nyungu mu kwangaza abaturage?

    Tudashatse kuzura akaboze nk'uyu mubeshyi, twibutse gusa ko abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro batujwe mu Busanza, mu mazu aruta kure ayo mu kajagari babagamo (nabo ubwabo bahitaga BANNYAHE).

    Bahawe ingurane y'amacumbi ajyanye n'icyerekezo cy'Umujyi wa Kigali kandi adashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bahabwa ibyangombwa bihamya ko ari ayabo bwite.

    Abataranyuzwe bagannye inkiko, maze mu minsi ishize zanzura ko bahabwa ingurane y'amafaranga nk'uko bigenwa n'itegeko.

    Uretse uwitwa SHIKAMA Jean de Dieu wagereranyije gusenya Bannyahe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agahanirwa icyaha cyo kuyipfobya, nta wundi muturage wigeze azizwa kutishimira kwimurwa Kibiraro cyangwa Kangondo, izwi nka Bannyahe.

    Ibi bisobanuye ko Ihorahabona Jado yihisha inyuma y'iki kibazo abeshya ko ari cyo yazize, ariko mu by'ukuri ari mu mugambi asangiye n'abamukoresha, wo gusebya ubuyobozi.

    Nimutekereze umuntu wihanukira akemeza ko ngo 85% by'abantu bafunze mu Rwanda barengana! Ntimumbaze uko yakoze ubwo bushakashatsi!

    Ihorahabona Jado avuga ashize amanga ko mu Rwanda nta butabera buhari, ngo ahubwo' abanyabubasha batanga amabwiriza yo gukandamiza abanyantegenke'! Jado ati:'Igihugu kitagira ubutabera ntaho gitandukaniye n' igihuru', akongera ati:'Iyi si Leta y'Ubumwe, ahubwo ni Leta ya bamwe'.

    Abaturusha ubuhanga mu isesenguramvugo, muzatubwire aho uyu Ihorahabona atandukaniye n' ibigarasha n'interahamwe zibiba amacakubiri, zikagera aho zita abayobozi bw'uRwanda 'agatsiko k'abavantara'?

    Mu isebanya rye kandi, Ihorahabona Jean de Dieu 'Jado' yemeza ko RIB irajwe ishinga no gufungira abantu amaherere, ngo kuko kuva RIB yashingwa umubare w'abari mu magereza wikubye inshuro nyinshi.

    Ibi yemeza nabyo ntituzi uko yabikoreye ubushakashatsi. Gusa anagaragaza ubujiji, kuba atazi ko RIB ari urwego rugenza ibyaha gusa, inkiko zikaba ari zemeza abahamwa n'ibyo byaha n' ababifungirwa, nazo kandi zishingiye ku mategeko.

    Mu kwanzura, iyo witegereje usanga Ihorahabona Jean de Dieu 'Jado' yiyenza ngo yongere afungwe, maze inkotsa ze zivuze induru ngo mu Rwanda nta bwinyagamburiro mu kugaragaza ibitagenda. Ntaho yaduhishe ubwo yivugiraga ku mugaragaro urutonde rw'abanyamakuru ahuruza buri gihe uko agonganye n'amategeko.

    Icyo twamubwira, kimwe n'abandi bagizwe ibikoresho, ni uko umunsi amategeko yaberetse ko adakinishwa, aba babashora mu byaha ntawe uzanabagemurira.

    Umuheto woshya umwambi bitari bujyane!

    The post CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n'igihuru! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cyuma-hassan-yabonye-umusigire-mu-gusebya-igihugu-ihorahabona-jean-de-dieu-wari-umushoferi-we-agereranya-u-rwanda-nigihuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cyuma-hassan-yabonye-umusigire-mu-gusebya-igihugu-ihorahabona-jean-de-dieu-wari-umushoferi-we-agereranya-u-rwanda-nigihuru