Blog

  • Minisitiri Utumatwishima yashimiye Perezida K… – #rwanda #RwOT

    Dr Utumatwishima Abdallah yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena ku kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, ku munsi wa kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite.

    Ubwo Minisitiri Utumatwishima Abdallah yari agiye kwakira Perezida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi nk'Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, yabanje kumushimira ku bikorwa byiza amaze kubagezaho.

    Yavuze ko muri iyi myaka ishize abaturiye umupaka wa Rubavu bagiye bumva inyuma yawo bihora biturika ariko Perezida Kagame akababwira gukora imirimo yabo kuko nta muntu n’umwe watinyuka umutekano w’Abanyarwanda.

    Ati: “Nyakubahwa Chairman nta ntambara yabaye indirimbo ariko yabaye n'igitekerezo. Abaturage bo mu murenge wa Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe batuye ku mupaka, muri iyi myaka myinshi ishize inyuma y'umapaka bihora biturika.

    Ndetse nk'Abanyarwanda bari bazi amateka y'ibiturika bagizemo n'akoba ariko Nyakubahwa Chairman mwabatumyeho, murababwira ngo ‘ni mukore imirimo yanyu, mukore ubuhinzi bwanyu, mwohereze abana ku mashuri nta muntu n’umwe watinyuka umutekano w'Abanyarwanda’ “.

    Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango wa FPR Inkotanyi akaba na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yakomeje avuga ko nyuma yo kugira umutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere byakomeje birimo n’isoko ryambukiranya imipaka.

    Ati: “Nyuma y’ibyo tumaze kugira umutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere mu karere ka Rubavu, mu turere twose Rutsiro na Nyabihu byarakomeje. Ubungubu umujyi wa Rubavu, imihanda imeze neza haracyeye ndetse dufite n'isoko ryambukiranya imipaka;

    Ba bandi iyo ibiturika byoroheje baza no guhahira iwacu. Iyo urebye ibintu byinshi twubatse nta bwoba, nta mpungenge nta ntugunda. Ubona ko umutekano ari wo shingiro ry’ibintu byose”. 

    Minisitiri Utumatwishima Abdallah yavuze ko abanya-Rubavu bamutumye kugira ngo abashimire Perezida Kagame ko yabatabaye ubwo bahuraga n’Ibiza. 

    Ati: “Nyakubahwa Chairman, abanya-Rubavu bantumye kugira ngo mbashimire by’umwihariko, ubwo umugezi wa Sebeya watezaga ibiza hano ubundi bakabura abantu, bakabura ibintu ndetse bakanasenyerwa, Nyakubahwa Chairman mwarabatabaye ndetse ibikomeye mwabatabariye kuri iki kibuga”.

    Arakomeza ati “Urubyiruko rwa Rubavu rwambwiye ngo babonye ubutabaye, wiyiziye ngo bibuka ko hari ahandi bajya babona bagira ibibazo, bakagira ibiza nk’ibyacu bakareba Perezida wabo we yirira za mushikaki i Brussels.

    Nyakubahwa Chairman mwebwe mwabasanze kuri iki kibuga nta buzima bafite, bameze nabi none uyu munsi bishimiye kukwakira bishimye bafite ubuzima bameze neza”.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida n’Abadepite bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024. Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b'imbere mu gihugu.

    Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye Perezida Kagame ku byo yagejeje ku banya-Rubavu

    Perezida Kagame yeretswe urukundo rwinshi n’Abanya-Rubavu

    Perezida Kagame yashimwe ku bw’umutekano usesuye yagejeje ku banya-Rubavu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144283/minisitiri-utumatwishima-yashimiye-perezida-kagame-wahaye-abanya-rubavu-umutekano-kandi-in-144283.html

  • Kevin Kade aravugwa mu rukundo n’umunyamideli wavuzweho gukundana na Diamond Platnumz (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kevin Kade aravugwa mu rukundo n’umunyamideli wo muri Tanzania witwa Jasinta Makwabe, wigeze guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021, akaba umwe mu nkumi zavuzwe mu rukundo na Diamond Platinumz.

    Ni inkuru zaje nyuma y’amafoto Jasinta Makwabe yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe na Kevin Kade ubona bahuje urugwiro n’andi amuteruye, bisemburwa n’ubutumwa uyu munyamideli yakurikije aya mafoto ati 'Love’ (Urukundo).

    Ni amafoto yasamiwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga benshi batangira kuvuga ko Jasinta yaba ari we wigaruriye umutima wa Kevin Kade.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko Kevin Kade amaze iminsi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari kumwe na The Ben ndetse na Producer Element mu bikorwa bitandukanye by’umuziki akaba ari ho yahuriye n’uyu munyamideli batangiye kuvugwa mu rukundo.

    Kevin Kade na The Ben bari kubarizwa muri Tanzania mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo bakoranye bateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere, muri uru rugendo rwa bo bajyanye na Producer Element kugira ngo nihagira amahirwe babona yo gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri iki gihugu bitazabagora.

    Kugera ubu hagiye hanze amashusho agaragaza Kevin Kade n’umuhanzi Marioo wo muri Tanzania bahuje urugwiro, bica amarenga ko urugendo rw’aba bahanzi muri iki gihugu rushobora gusiga bakoranye indirimbo.

    Bivugwa ko Jasinta Makwabe uri mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ashobora kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Kevin Kade na The Ben cyane ko akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo akazi afatanya no kumurika imideli n’ibindi akora bimwinjiriza amafaranga.

    Kevin Kade aravugwa mu rukundo n’umunyamideli wo muri Tanzania, Jasinta

    Bagaragaye bahuje urugwiro

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kevin-kade-aravugwa-mu-rukundo-n-umunyamideli-wavuzweho-gukundana-na-diamond-platnumz-amafoto

  • Rwa rubyaro rw'abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro #rwanda #RwOT

    Twabwiye kenshi abasomyi bacu ko abayoboke ba FDU-INKINGI na JAMBO ASBL bakorana bitaziguye n' n'abajenosideri ba FDLR, ariko abo bana n'abuzukuru b'abahekuye u Rwanda bakabihakana, kuko bazi ko nta shema riri mu gukorana n'inkoramaraso, kabone n'iyo zaba ari ababyeyi cyangwa abavandimwe bawe.

    Babihakanaga batinya kandi ko imikoranire yabo n'ibyihebe iramutse imenyekana ku isi yose, bitabagwa amahoro, cyane cyane ko iyo FDLR iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba, ubundi amahanga yose ategetswe kurwanya.

    Amakuru y'imvaho, Rushyashya iyashingira ku misanzu FDU-INKINGI na Jambo Asbl bikusanya buri kwezi, maze igice kiswe'ingemu' kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kigashyikirizwa FDLR muri Kongo, aho ikomeje kwica Abakongomani, cyane cyane abavuga ikinyarwanda, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu.

    Burya rero nyakibi ntirara bushyitsi koko. Abo bana b'abajenosideri bananiwe gukomeza guhisha ko bakorana na FDLR kuva kera, bivamo nk'inopfu, maze bavuga ko bagiye' kurushaho' gutera inkunga FDLR, ngo kugirango ibafashe gutaha mu Rwanda binyuze mu nzira y'intambara, ngo kuko basanga inzira y'imishyikirano na Leta y'u Rwanda itazashoboka.

    Uyu ni umwe mu myanzuro y'inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, guhera saa 14h00, ikabera ahitwa' Rue Washington' .

    Iyo nama yitabiriwe n'inkorabusa 86, nk'uko bisanzwe zirimo ibigarasha byataye umutwe, interahamwe zikirota kugarura mu Rwanda ingoma ya Hutu-pawa, n'abanyamahanga babashyigikiye.

    Ni inama yayobowe na Placide Kayumba, uhagarariye Ingabire Victoire mu buyobozi bwa FDU-INKINGI. Uyu Kayumba Placide kandi ni umuhungu wa Ntawukuriryayo Dominique, umujenosideri watsembye Abatutsi ku musozi wa Kabuye muri Gisagara, akanabihanirwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

    Mu bafashe ijambo rirerire muri iyi nama kandi, harimo Norman ISHIMWE SINAYOBYE utegeka JAMBO Asbl, rya shyirahamwe ryiganjemo abakomoka ku bajenosderi, ryashyiriweho gutagatifuza ababyeyi babo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abari muri iyo nama rero bemeje ko ngo bagiye kongera inkunga basanzwe bagenera FDLR, kugirango intambara yayo yihute, kandi bakishakamo ushinzwe imyitozo n'ibindi bikorwa bya gisirikari, ugomba gukorana bya hafi na FDLR.

    Ikindi cyihutirwa ngo uwo muntu azaba ashinzwe, ni ukugura ibikoresho bya gisirikari byinshi kandi bigezweho, dore ko ngo babonye n'abanyamahanga biyemeje kubafasha muri icyo gikorwa cyo kuzigura no kuzigeza mu birindiro bya FDLR.

    Hari abavuga ko bahagarariye impunzi muri Kongo-Kinshasa, Zambiya na Australia, nabo bahawe ijambo kuri'zoom', bemeza ko izo mpunzi ngo nazo zigiye 'kwitanga kurushaho' mu gukorana na FDLR, ngo kuko ari yo mizero yo gutaha mu Rwanda 'bemye'.

    Ikindi, nk'uko tubikesha uwari muri iyo nama, ngo FDU-INKINGI na Jambo Asbl bigiye gufasha FDLR gushaka ibindi bihugu nibura bibiri(2) byiyongera kuri Kongo-Kinshasa, byababera'base arrière', ni ukuvuga aho FDLR izajya itera iturutse, ikanahahungira igihe biyisaba gusubira inyuma.

    Nubwo ariko bigamba ibikorwa by'ubugambanyi ndetse bakanahishura ko hari abayibashyigikiyemo, ntibabuze no kugaragaza impungenge z'uko ngo' ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI' bufite amaboko akomeye hirya no hino ku isi, dore ko ngo hari aho bajya gutakamba ariko ijwi ryabo ntiryumvikane, ahubwo bagashishikariza impunzi z'Abanyarwanda gutaha ku neza.

    Ntawe unanira umushuka, ahubwo ananira umuhana koko! Izi ngumba z'amatwi ntizishaka kumva inama zigirwa yo gusubira mu gihugu ku neza, mu gihe nyamara hari bagenzi babo ibihumbi n'ibihumbi bahisemo kwitahira mu mahoro, kuko babonaga ko imyaka ibaye myinshi cyane iby'intambara byaraheze mu nzozi.

    Nyamwanga kumva nyiyanze no kubona ariko. Ngaho Ingabire Victoire nakomeze abashore mu ntambara muzashiriramo, we yirira ifiriti na mayoneze i Kigali.

    Ngaho nimwiyahure, kuko uwabatsinze na mbere hose ntaho yagiye, ahubwo imbaraga yazikubye kenshi mu buryo mutatekereza.

    Mwatsinzwe mugifite igihugu n'ubutegetsi, ubu mukerakera rero sibwo mwagira icyo mwigezaho.

    Ikindi, ubumwe bw'Abanyarwanda bumaze gushinga imizi. Ntibuzaha icyuho rero inyangabirama za Jambo/FDU/FDLR n'undi wese uwashaka kubuhungabanya.

    The post Rwa rubyaro rw'abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwa-rubyaro-rwabajenosideri-rwakoranaga-na-fdlr-rwihishwa-noneho-rubishyize-ku-mugaragaro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwa-rubyaro-rwabajenosideri-rwakoranaga-na-fdlr-rwihishwa-noneho-rubishyize-ku-mugaragaro

  • Umuturage yaburiye uwagerageza gutera u Rwanda anyuze i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya Musafiri yatanze kuri kuri uyu wa 21 Kamena 2024, ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'Igihugu.

    Musafiri yavuze ko ubwo bari mu isarura ry'ibirayi yigeze kwakira amakuru kuri telefone ye iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko hari abagambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Iyo telefone yamuhamagaye imubwira ko abo barwanyi bo muri RDC baratera u Rwanda. Musafiri yahise asangira amakuru na bagenzi be n'inzego z'umutekano, nimero yamuhamagaye arayibika.

    Musafili ati 'Nyuma abo bantu baravuga ngo aho tugiye gutera ni he? Umwe ati ni mu Bugeshi. Kuko twari turi gupakira ibirayi, bashaka kudusahura amafaranga yacu.'

    Ubwo aba baturage bari bamaze gusangira amakuru, nyuma y'iminota mike ya telefone yarongeye iramuhamagara, imubwira ko muri iryo tsinda ry'abagizi ba nabi umwe muri ryo yababuriye ko nibamenera kwa Musafiri ibintu bitaza kubagwa neza, kuko bari biteguye.

    Ati 'Babwiwe ko aho nibahamenera bataza gusubirayo. Bageze aho bagira ubwoba [ntibaba bakije]. Ejo bundi narebye ku makuru numva ngo hari abantu bashaka kuza i Kigali [gutera u Rwanda]. Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri ku mupaka?'

    Uyu muhinzi witeje imbere yibukije abashaka gutera u Rwanda ko 'niba ukeneye kujya i Kigali ngwino ubanze uhangane na Musafiri nunshobora ukarenga akagari ndimo ukajya mu kandi uzabone ujye i Kigali.'

    Ibi Musafiri abivuze nyuma y'igihe hari ingabo za RDC zagerageje guhungabanya umutekano w'u Rwanda ariko ibyo bikorwa biburizwamo rugikubita, bamwe bafatwa n'abaturage bari ku irondo.

    Reba uko umuhango wo kwiyamamaza kwa Paul Kagame i Rubavu wagenze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuturage-yaburiye-uwagerageza-gutera-u-rwanda-anyuze-i-rubavu

  • Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye uwashaka kurugirira nabi – #rwanda #RwOT

    Ni ijambo yavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 23 Kamena 2024, ubwo yakomozaga ku mubano w'u Rwanda n'ibihugu by'ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abaturage b'i Rubavu by'umwihariko mu mirenge yo ku mupaka nka Rugerero bashimangira ko umutekano wabo uhagaze neza, nubwo mu bice bitari kure yabo byo muri RDC baba bumva urusaku rw'amasasu kenshi.

    Kagame yagaragaje ko umutekano ari inkingi iterambere u Rwanda ryubakiyeho kuko aho wabuze, na ryo ridashoboka.

    Ati 'Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa, kandi utangwa na buri wese; mwebwe nk'Abanyarwanda ni mwe ba mbere mu ruhare rw'umutekano.'

    Yakomeje asobanura ko inzego zishinzwe umutekano zikora akazi gashingiye ku kaba kakozwe n'abaturage.

    Ati 'Izindi nzego mubona, ni mwe zishingiraho, ni mwe zubakiraho, ineza iba iri hagati yanyu kugira ngo bishoboke kubona umutekano usesuye, abaturarwanda bagashobora kwigeza ku byo bashaka.'

    Paul Kagame yasobanuye ko igihugu cy'Abanyarwanda gitekanye kubera uruhare rwa buri wese.

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ko mu gihe bakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu nk'uko babigenje mu myaka 30 ishize, uwakwifuriza u Rwanda inabi nta ho yabona ho kumenera.

    Ati 'Abavutse mu myaka 30 ishize, bamwe basigaye ari ba Minisitiri, bamwe basigaye bagendera mu ndege, abandi barize, baraminuje, ariko ibyo byose tubikoze nk'uko dusanzwe tubikora, imyumvire myiza, ubwitange no gushaka, mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho. Kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi, ni ko dukomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.'

    Kuva mu 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi bagaragaje ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda, bagakura Paul Kagame ku buyobozi. Aya magambo yashimangiye ko umubano w'u Rwanda n'ibi bihugu wazambye bikabije.

    Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza kubana neza na buri wese, ariko ko rwiteguye guhangana n'uwashaka kurugirira nabi. Ati 'Kubana, twifuza kubana rwose n'abaturanyi ndetse n'abandi, cyane cyane ibihugu bya Afurika n'abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza ariko iyo wubaka ushaka kubana neza yubaka ububanyi, ugomba no kwitegura. Ese utashaka kubana neza nawe, agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo ni cyo duhora dushakisha mu buryo bwacu.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangaje ko icyo Abanyarwanda bashyize imbere ari ugukora ibibareba n'ibyo bashaka, bakiteza imbere; niba ari ugukorana cyangwa kubana neza n'amahanga bakabikora, ariko haje 'ibindi ntavuze', na byo babyiteguye.

    Site ya Rugerero yateraniyeho abaturutse mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro

    PauL Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwashaka kurugirira nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yashimangiye-ko-u-rwanda-rwiteguye-uwashaka-kurugirira-nabi

  • FPR twese yaratugabiye, uwakugabiye uramwitura- Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 23 Kamena 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamaza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu; ahahuriye abaturutse muri aka karere, muri Rutsiro na Nyabihu mu ntara y'Uburengerazuba.

    Kagame yabwiye aba baturage ko impamvu yamujyanye i Rubavu ari ukubashimira ko bamugiriye icyizere, akayobora u Rwanda, no kugira ngo bakomeze bafatanye urugendo rwo guteza imbere iki gihugu.

    Ati 'Naje hano kubasuhuza, kubashimira no kugira ngo dufatanye urugendo tugiye gukomeza kugenda hamwe. Tugerageze twihute, tugende twese kandi icya rimwe ndetse duhereye ku byagiye bivugwa mu myaka ishize.'

    Ashingiye ku ndirimbo zaririmbwe n'abaturage bitabiriye iki gikorwa, Kagame yahamije ko FPR Inkotanyi yagabiye Abanyarwanda bose, guhera mu gihe ingabo za RPA zari zishamikiye kuri uyu muryango zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, zinakabohora igihugu.

    Yagize ati 'FPR ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Murabizi, inka mu Kinyarwanda ijyanye n'urukundo, ariko icya mbere burya ijyanye n'amajyambere. Ukugabira aba agukunda. Ukugabiye, aba akwifurije gutera imbere. Ni cyo kimenyetso kiri mu nka, mu muco w'Abanyarwanda. Murabizi rero hari imyaka yashize, inka bari baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura, iratugabira twese.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yibukije abateraniye muri iki gikorwa ko mu muco nyarwanda, uwagabiwe inka aba afite inshingano yo kwitura uwamugabiye. Yabamenyesheje ko ari cyo basabwa mu gihe cy'amatora.

    Ati 'Uwakugabiye uramwitura. Kwitura ni ugusubiza urukundo uwakugabiye aba yaguhaye, ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kugabirwa. Bityo rero, iki gikorwa turi kujyamo cyangwa twatangiye ejo, ari abadepite batweretse ejo, ari umukandida ku mwanya w'Igihugu ubwo hazaba harimo kwitura FPR.'

    Kagame yahamagaye abahagarariye imitwe ya politiki yashyigikiye umukandida wa FPR ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, arabashimira. Yashimangiye ko ari ikimenyetso cy'ubumwe, demokarasi n'amajyambere.

    Ati 'Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa ngo Abanyarwanda babyemere, hatarimo ibyo bitatu. Ni byo duharanira, ni byo tugamije, ni byo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru. Rero itariki 15 z'ukwezi gutaha, tuzaba dutora ubumwe, demokarasi n'amajyambere. Ariko ikindi kijyana n'ibyo, cya ngombwa ni ibikorwa biduha ibyo ngibyo dushaka. Naho wicaye ukabiririmba gusa, ukabivuga mu mvugo gusa, udakora ibibiguha, ntacyo wageraho.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ati 'FPR rero n'abo dufatanyije, dukangurira n'Abanyarwanda bose, baba abo mu gihugu, abari hanze ni ibikorwa, kubana, gutera imbere ntawe dusize inyuma. Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi, twarabirenze. Buri Munyarwanda wese ndetse n'utari Umunyarwanda ariko uri mu Rwanda, bigomba kumugeraho ko turi hamwe, ko turi kumwe, kandi ko dukora kugira ngo ibyo byose tubigeraho.'

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira tariki ya 13 Kamena 2024. Mu matora azaba tariki ya 14 n'iya 14 Nyakanga 2024, Paul Kagame azaba ahatanye n'abandi babiri: Dr Frank Habineza w'ishyaka DGPR n'umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

    Ababarirwa mu bihumbi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame

    Ubwo Paul Kagame yageraga kuri iyi site, yasuhuje abaturage

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yasabye abateraniye kuri iyi site kwitura uyu muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-twese-yaratugabiye-uwakugabiye-uramwitura-paul-kagame

  • Rubavu: Perezida Kagame yavuze kuri Ndandamb… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Kabiri w'ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora akomatanije ay'abadepite n'umukuru w'igihugu, byakomereje mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

    Saa Tanu za mu gitondo ni bwo Perezida Kagame yageze ku Kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero, ahahuriye abanyamuryango ba FPR bo muri Rutsiro, Nyabihu na Rubavu.

    Mbere yo kwakira Perezida Kagame, Abakandida-Depite bagera kuri 80 ba FPR Inkotanyi n'amashyaka ayishyigikiye babanje kwiyerekana.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi akaba n'Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Dr. Abdallah Utumatwishima, ni we wakiriye Perezida Kagame watangira yibutsa abanya-Rubavu impano idasanzwe bahaye u Rwanda ya 'Ndandambara ya Ndera ubwoba' – indirimbo y'ibigwi.

    Perezida Kagame yashimiye cyane abamusanganiye i Rubavu, ati: 'Naje hano rero kubasuhuza, kubashimira no kugira ngo dufatanye urugendo tugiye kugenda hamwe, tugerageze twihute, tugende twese kandi icyarimwe ndetse duhereye no ku byagiye bivugwa mu mwanya ushize.'

    Yakomeje yibutsa ko gutora FPR Inkotanyi ari nko kwitura uwakugabiye. Yagize ati: 'Nagira ngo mpere na none ku bijyanye n'amateka, ariko reka mpere ku ya FPR, ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa ‘twese yaratugabiye’.'

    Yavuze ko FPR Inkotanyi yagaruye umuco mwiza wo kugabirana ati: 'Murabizi inka mu Kinyarwanda ijyanye n'urukundo, ariko icya mbere burya ijyanye n'amajyambere ukugabira aba agukunda.'

    Yikije ku gisobanuro cyo kugabirana ati: 'Ukugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w'abanyarwanda, murabizi rero hari imyaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese;

    Bityo rero uwakugabiye uramwitura, kwitura ni ugusubiza urukundo uwaguhaye inka uwakugabiye aba yaguhaye, ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye.'

    Perezida Kagame yafashe umwanya wo gushimira amashyaka yahisemo kwifatanya ne FPR Inkotanyi mu myaka itari micye ishize, anaha umwanya abayobozi bayo wo kwibwira abitabiriye ibikorwa by'umunsi wa Kabiri wo kwiyamamaza.'

    Perezida Kagame yibukije ko gutora FPR Inkotanyi n'amashyaka yifatanyije nayo, ari ugushyigikira inkingi z'ingenzi ari zo Ubumwe, Demokarasi n'Amajyambere iri shyaka rishingiyeho.

    Yavuze ko umunyamuryango wese wa FPR Inkotanyi n'abanyarwanda muri rusange, bakwiriye kubakira ku bikorwa kuko amagambo wayahoramo ntuzagire icyo ugeraho. Aragira ati: 'Ikindi cya ngombwa kijyana n'ibyo, ni ibikorwa.'

    Akomeza agira ati: 'FPR rero n’abo dufatanije, dukangurira n'abanyarwanda bose baba abo mu gihugu n’abo hanze, ni ibikorwa, kubana, gutera imbere, ntawe dusize inyuma.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye mu bumwe, demokarasi n'amajyambere bigomba kugera kuri buri umwe.

    Yagaruka ku ruhare rw'umuturage mu mutekano uhamye ati: 'Nta kintu wageraho hatari umutekano, ni ngombwa kandi umutekano utagwa na buri muntu wese mwebwe nk'abanyarwanda ba mbere mu ruhare rw'umutekano.'

    Yashimye uburyo abanyarwanda basobanukiwe kandi ko umusanzu wabo mu mutekano urambye udashidikanywaho, gusa abasaba gukomeza kuko iyo hari umutekano, icyo abantu bifuza cyose bakigeraho.

    Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu akaba ari na we Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yavuze ko kubana neza ari ingenzi.

    Avuga ko hari ubwo wifuza kubana neza, abo wifuza batabishaka bityo ugomba kwitegura ngo nugira uwo muhura atabyifuza atazaguca mu rihumye akakwangiza nkana.

    Yakomoje ku kuba hari ibyagezweho mu myaka 30 ishize, abavutse muri icyo gihe ubu bakaba bari mu myanya ifata ibyemezo, bazenguruka amahanga, abandi baraminuje.

    Perezida Kagame yasoje agira ati: 'Baturage rero bo muri utu turere twahuriye hano, ndagira ngo mbashimire cyane, rwose imyitwarire myiza, ubufatanye, kubana neza bihoraho, bituma n'amajyambere yihuta.'

    Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza i Rubavu, humvikanye cyane imvugo igira iti: 'Turagukunda ga.' Perezida Kagame na we yabibwiye abaturage, ariko abibutsa ko bikwiye kujya mu ngiro hagati mu banyarwanda, bagakundana, bagasenyera umugozi umwe.

    Yifurije buri umwe kurindwa n'Ubuntu bw'Imana ati: 'Iriya tariki yadutindiye, gusa nta kuntu twayihutisha, ariko tubitwaze uko bimeze 'Ndandambara'.' Ubundi ati: 'Twese izaturinde uko bikwiye natwe tugire ayo mahirwe tubyifatemo neza tugere kuri byinshi byiza.'

    Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu Rwanda. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki 22 Kanama, FPR ikaba yarabitangiriye i Musanze ahari hateraniye abarega ibihumbi 350.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari benshi cyane i Rubavu mu kumva imigabo n’imigambi by’umukandida wayoPerezida Kagame yabanje kuramutsa abari ku kibuga cya Gisa mu murenge wa Rugerero ho muri RubavuAbabyeyi bari babucyereye dore ko bari mu bo FPR Inkotanyi yagabiye

    Urubyiruko rukataje mu iterambere mu ngungi zose rwaje kwihera ijisho Perezida Kagame, kumushimira no kumusezeranya ko itariki itinze ngo babishimangire nk’uko bumvikanye babyivugira Mu matora ya 2024 akomatanije ay’abadepite n’umukuru w’igihugu, ushaka kwiyimura bitewe n’aho uzaba uherereye wakoresha *169#, gahunda izasozwa kuwa 29 Kamena 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144279/rubavu-perezida-kagame-yavuze-kuri-ndandambara-nuko-fpr-yagabiye-abanyarwanda-bose-144279.html

  • Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n'Amajyambere 'Chairman Paul Kagame' #rwanda #RwOT

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n'umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yasabye Abanya-Rubavu kuzitura uyu Muryango wabagabiye inka, batora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

    Wari umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kuko Perezida Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu.

    Abahanzi benshi basusurukije imbaga yaje kwamamaza Chairman wa RPF

    Umukandida wa FPR Inkotanyi azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena, kuri Stade ya Ngororero n'i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya bidashoboka.

    Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingiye ku mutekano, bityo ko ukwiriye gusigasirwa.

    'Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk'abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw'umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.

    Ubu rero gutora abakandida ba FPR ari abadepite, ari Perezida, abadepite b'abo dufatanyije ni ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n'ubushobozi bw'umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.

    'Kubana dushaka kubana rwose n'abaturanyi ndetse n'abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika n'abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura 'Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere iby'abandi ni iby'abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.'

    Yasoje asaba abanya-Rubavu kwitegura, bagashimangira ibyagezweho tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi w'amatora.

    'Tariki 15, iriya tariki yadutindiye gusa. Nta kuntu twayihutisha ariko? Reka tubitwaze uko bimeze 'Nda Ndambara'.'

    Perezida Kagame yasabye ab'i Rubavu kwitura FPR Inkotanyi

    Perezida Paul Kagame atangiye ijambo yibutse Abanya-Rubavu ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo n'amajyambere yakugejejeho.

    Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitura FPR Inkotanyi tariki 15 Nyakanga 2024 mu matora.

    Ati 'FPR Inkotanyi twese yaratugabiye. Inka mu Kinyarwanda, ijyanye n'urukundo ariko icya mbere ijyanye n'amajyambere. Ukugabira aba agukunda, ukugabiye aba akwifurije gutera imbere. Nicyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w'abanyarwanda.

    'Hari imyaka yashize inka baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura. Kwitura, ni ugusubiza urukundo uwakugabiye.Ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye. Bityo rero, igikorwa twatangiye ejo […] ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR.'

    Yakomeje ashimira imitwe ya politiki yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi muri aya matora, agaragaza ko ubufatanye ari imwe mu ntego ziranga umuryango aberereye Chairman arizo 'Ubumwe, Demokarasi n'Amajyambere'.

    'Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo abanyarwanda babyemere. Nibyo duharanira'.

    The post Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n'Amajyambere 'Chairman Paul Kagame' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/buriya-nabanga-u-rwanda-nabavuga-ko-bafite-ibindi-bemera-bagaruka-kuri-demokarasi-ubumwe-namajyambere-chairman-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=buriya-nabanga-u-rwanda-nabavuga-ko-bafite-ibindi-bemera-bagaruka-kuri-demokarasi-ubumwe-namajyambere-chairman-paul-kagame

  • Mpayimana yijeje ko natorwa imibare y'abangavu babyaye itazongera gusohorwa, hazasohorwa iy'ababatera inda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 202 ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro. Ni ibikorwa yatangiriye ku kibuga cya Munini giherereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Kandida Mpayimana yavuze ko kimwe mu biri mu migabo n'imigambi ye 50, harimo kwita ku bana cyane. Yavuze ko buri mwaka hari imibare y'abangavu batewe inda imburagihe ishyirwa hanze, agaragaza ko atanyurwa n'uburyo hashyirwa imibare hanze y'abana batewe inda ariko ntihashyirwe hanze imibare y'abagabo babateye inda.

    Ati 'Imibare y'abana b'abangavu batewe inda ntizongera kubaho, tuzajya tumenya imibare y'abagabo babahohoteye, nta mpamvu yo gushyira umutwaro ku bana b'abangavu. Ntitumenya imibare y'abagabo baba bafashwe babahohotewe niyo dukeneye cyane kandi burya biremerera abana b'abakobwa.'

    Yakomeje agira ati 'Mu gihe cyose bimubayeho agahohoterwa rero wa mwana agomba kujya afatwa nk'umubyeyi za mvugo zose ngo umuntu yabyariye mu rugo, yabyaye adakuze ntizizongera kubaho.'

    Mpayimana yavuze ko kandi yiteguye kuvugira abana imbere y'inkiko kuko bakeneye gufashwa cyane. Yavuze ko mu bikorwaremezo abenshi babyubakwa babisondeka, amateme ugasanga bayubaka nabi.

    Uburyo Abadepite batorwamo azabihindura

    Kandida Mpayimana yavuze ko yifuza kandi guhindura uburyo abaturage batoramo intumwa za rubanda ngo kuko abenshi biyamamaza mu mwanya w'amashyaka bigatuma abaturage batora Abadepite batazi neza, ahubwo bitorera amashyaka gusa.

    Yavuze ko ibi bigira ingaruka mu kuba umuturage adashobora gukurikirana wa mu Depite yatoye ngo amusabe kubavuganira ku bibazo runaka kuko bisaba kubinyuza muri rya shyaka.

    Ati 'Muzantore dushyigikire ko Abadepite bazajya biyamamaza mu mazina yabo, tukabatora iwacu muri Kirehe tukajya tuvuga tuti twatoye kanaka azatuvuganira nk'Intumwa y'umuturage.'

    Kandida Mpayimana yavuze ko wa Mudepite agenda akajya akorera ishyaka rye ariko akanavuganira ba baturage bamutumye ku buryo amenya ibibazo biriyo kandi akabikorera ubuvugizi.

    Yiyemeje kandi ko buri mwaka buri Murenge wajya ugira ingengo y'imari ya siporo yafasha abakiri bato mu kuzamura impano aho kuba iyo ngengo y'imari ijya ku Karere we arifuza ko imanuka mu mirenge.

    Mpayimana yijeje ko natorwa imibare y'abangavu babyaye itazongera gusohoka, hazasohoka iy'ababatera inda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yijeje-ko-natorwa-imibare-y-abangavu-babyaye-itazongera-gusohoka

  • Rubavu: Abapolisi n'abasirikare basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi – #rwanda #RwOT

    Yasojwe ku wa 21 Kamena 2024 aho bari bamaze ibyumweru bibiri batorezwa mu mazi.

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR).

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwaremezo byo gucunga umutekano, CP John Bosco Kabera, yashimye ubwitange bw'abasoje amahugurwa agaragaza ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza neza inshingano.

    Ati 'Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n'ibibazo by'umutekano muke bigenda byiyongera. Muzahura n'ibibazo bitandukanye mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu mazi ariko bitewe n'ubumenyi mwungutse mwitezweho kuzagira icyo muhindura.'

    Yongeyeho ko ayo mahugurwa ashimangira umuhate wa Polisi y'u Rwanda mu kubaka no kongerera ubushobozi abashinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umutekano w'abaturage ubungabungwe.

    Abasirikare n’abapolisi batojwe ibirebana no gucunga umutekano wo mu mazi

    Abasirikare nabo bari mu bamaze ibyumweru bibiri batozwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abapolisi-n-abasirikare-basoje-amahugurwa-yo-gucunga-umutekano-wo-mu