Blog

  • Uwase Kimana Emelique yegukanye Rwanda Universal Personality – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahitse bagenzi be icumi bari bahatanye mu cyiciro cya nyuma barimo Marie Ange Ingabire Ndinda, Ishimwe Esther, Karungi Vanis, Kanyange Charlotte, Umutoni Joyeuse, Umukundwa Nadege, Igihozo Sincere, Uwera Annet na Umuhire Leslie.

    Ni nyuma y'ibikorwa bitandukanye birimo amatora yo kuri murandasi, ibazwa ry'ihariye (interviews) ndetse n'ibiganiro mpaka byabayeho hagati y'aba bakobwa bari bahatanye.

    Uwase yabwiye IGIHE ko yishimiye kwegukana iri kamba cyane ko irushanwa ritari ryoroshye, ati 'Nishimye cyane kuko ntabwo irushanua ryari ryoroshye ubu uko niyumva ndiyumva nk'umukobwa utangiye urundi rugendo narwo ngomba kwitwaramo neza.''

    Uretse Uwase Kimana Emelique wabaye uwa mbere Ingabire Marie Ange Ndinda yabaye igisonga cya mbere, Ishimwe Esther aba igisonga cya kabiri mu gihe Kanyange Charlotte yabaye igisonga cya gatatu.

    Igihozo Sincere yabaye uwabaniye abandi neza ndetse Umuhire Leslie ahembwa nk'uberwa n'amafoto. Uretse guhagararira u Rwanda Uwase Kimana Emelique yanahembwe amafaranga angana na Million y'u Rwanda azamufasha mu bikorwa bye bitandukanye.

    Ibi birori byabereye kuri Century Park Hotel and Residences Nyatutarama.

    Universal Personality ni urubuga rugamije kwimakaza umuco w'ubumuntu ku isi yose abantu bakarenga imbibi z'ibibatandukanya ahubwo bakimakaza indangagaciro z'ubupfura.

    Abakobwa batsinze bagiye kuba abavugizi b'umuntu w'imfura uvugwa mu muco wa Kinyarwanda aho bazajya bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku isi. Uw'uyu mwaka wa mbere azaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2025.

    Uwase Kimana Emelique yegukanye ikamba muri iri rushanwa ndetse na miliyoni y’Amanyarwanda

    Ingabire Marie Ange Ndinda yabaye igisonga cya mbere muri iri rushanwa

    Ishimwe Esther aba igisonga cya kabiri muri iri rushanwa

    Kanyange Charlotte yabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa

    Kanyange Charlotte yabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa

    Umuhire Leslie wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri iri rushanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwase-kimana-emelique-yegukanye-rwanda-universal-personality

  • Yagaruye ubumwe bwari bwarasenyutse – Mukabalisa wa PL ku mpamvu bari inyuma ya Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Mukabalisa, yavuze ko iyi ari imwe mu mpamvu bahisemo kudatanga umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu, ahubwo bakiyemeza gushyigikira Paul Kagame.

    Ibi byagarutsweho ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye mu Karere ka Nyarugenge, aho abarwanashyaka ba PL bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa mu bikorwa mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.

    Ni igikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024.

    Ishyaka PL ryatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 1991. Muri Nyakanga ubwo hazaba hari kuba amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite, iri shyaka rizaba ryujuje imyaka 33.

    Mukabalisa Donatille, yagize ati 'Twashyigikiye Umukandida Paul Kagame, ku mwanya wa perezida wa repubulika kubera ibigwi byinshi agaragaza mu miyoborere myiza duhereye ku kuyobora neza urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu cyacu.'

    'Iki gihugu cyacu cyari cyarasenyutse, iyo urebye amateka yacu ntawatekerezaga ko gishobora kugera aho kigeze umunsi wa none, ariko kubera ibigwi n'imiyoborere ye myiza n'urukundo akunda igihugu cye n'Abanyarwanda, yagize ukwitanga gukomeye cyane.'

    Mukabalisa Donatille, yavuze ko icyo bishimira cyane nk'Ishyaka PL, ari uburyo yashyize imbere imikoranire y'Abanyarwanda bose n'imikoranire y'imitwe ya politiki, agaha buri Munyarwanda urubuga rwo kugaragaza icyo yifuza.

    Ati 'Ibikorwa byose bigashingira ku byo Abanyarwanda bakeneye ku byo bifuza, bagizemo uruhare mu gutangamo ibitekerezo. Iyo ni imiyoborere myiza iha agaciro buri wese.'

    yongeyeho ko 'Yagaruriye agaciro Abanyarwanda, bongera kugira icyizere cyo kubaho kuko iyo urebye mu 1994 nta muntu wari ufite icyizere cyo kubaho.'

    Mukabalisa, yavuze ko mu rugendo rwa Paul Kagame, rwo kugera kuri ibyo byose, barufatanyije kuri ubu aho igihugu kigeze hakaba hishimirwa n'Abanyarwanda n'abanyamahanga bose.

    Yagize ati 'Icyo twifuje rero ni uko dukomezanya uru rugendo muri iyi myaka itanu iri imbere mu yindi manda, kugira ngo ibyo twiyemeje nk'Abanyarwanda tubashe kubigeraho mu buryo bwihuse kandi bunoze, kandi bunogeye buri wese, umuturage ari ku isonga.'

    Amatora y'ab'adepite 53 batorwa n'ay'umukuru w'igihugu ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.

    Mukabalisa, yatangarije IGIHE ko gahunda zabo zose, zishingiye ku cyerekezo bihaye n'izindi gahunda z'iterambere rirambye zigomba kugerwaho nk'igihugu ndetse no ku rwego rw'Isi zirimo icyerekezo 2063 n'izindi.

    Perezida w'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu [PL], Mukabalisa Donatille, yagaragaje impamvu nyinshi zatumye bahitamo gushyigikira Paul Kagame

    Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo

    PL yamamaje abakandida bayo mu matora y’Abadepite

    Ishyaka rya PL rishyigikiye Paul Kagame, nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu

    Morale yari yose ku barwanashyaka ba PL biteguye gukora bakandida depite babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yagaruye-ubumwe-bwari-bwarasenyutse-mukabalisa-wa-pl-ku-mpamvu-bari-inyuma-ya

  • Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage yerekanye umukunzi we – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yashyize amafoto ye n'uyu musore witwa Dr. Joel Bahoza usanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda.

    Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.

    Uyu mukobwa agaragara nk'utuje kandi ucisha make ariko na none akaganira ku muntu yamaze kwisanzuraho. Iyo yivuga agaragaza ko atinya guhemukira inshuti magara ye kandi akunda gushyira umuco imbere kuko kuri we ariryo shingiro ry'ubuzima bwa buri wese.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yagaragaje byinshi ku buzima busanzwe. Yabajijwe ibyishimo byuzuye kuri we asubiza ko ari uko yaba ameze neza nta kibazo cy'ubuzima afite.

    Ati 'Ibyishimo kuri njye ni ukuba ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite mbe numva meze neza.'

    Avuga ko umuntu yishimira ari wa wundi ufite intego y'ibyo yifuza kugeraho, ukora cyane kandi akaba ari uwo kwizerwa. Ni umukobwa wikunda cyane ku buryo iyo abajijwe ko aramutse apfuye akagaruka ku Isi , icyo yakwifuza kugaruka aricyo, avuga ko yakwifuza kuza ariwe.

    Ishimwe iyo muganira akubwira ko akunda umuntu uharanira guhora ari uwo kwizerwa kandi wihesha agaciro mu bikorwa bye byose bya buri munsi.

    Uyu mukobwa avuga ko ikintu kimutwara umwanya munini ari ugusoma kandi yishimira inshuti zimubwiza ukuri zitamuryarya. Igihe yishimye mu buryo bukomeye ni ubwo yahabwaga ikamba rya Miss Heritage.

    Avuga ko Perezida Kagame bahuye nta kintu yamusaba kuko yakoze byinshi ahubwo yamushimira cyane kubera aho yavanye igihugu naho kigeze.

    Uyu mukobwa ashishikariza urubyiruko gukunda umuco kuko ariwo shingiro ry'igihugu.

    Ishimwe Sonia na Dr. Bahoza Fidele bari mu munyenga w’urukundo

    Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage yerekanye umukunzi we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-sonia-wabaye-miss-heritage-yerekanye-umukunzi-we

  • Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Kamonyi… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena, Dr Frank Habineza umukandida watanzwe n'ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije, Green Party yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda akagari ka Gihara.

    Mu nzira yerekeza i Gihara, Dr Frank Habineza n'abari bamuherekeje banyuze mu nzira zitandukanye agenda asuhuza abantu by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali. Imwe mu mihanda yanyuzemo harimo umuhanda wa Yamaha, mu Mujyi, Nyamirambo, akomereza Norvege, Ruliba no ku Ruyenzi, bazamuka berekeza i Gihara.

    Mu masaha ya saa Saba abantu bamaze kuva gusenga, ni bwo Dr Frank Habineza umukandida w'ishyaka Green Party yageze i Gihara kuri site ahabereye iki gikorwa cyo kwiyamamaza yakiranwa yombi muri 'morale' yo hejuru, ibintu byatumye n'abatari bazi amakuru bahita baza kwirebera ibiri kuhabera.

    Bamwe mu bakandida 50 bari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko umutwe w'Abadepite, bageze imbere y'abaturage bo mu karere ka Gihara hanyuma barabasuhuza ndetse bamwe babagezaho imigabo n'imigambi y'ibyo bakora mu gihe baba batowe.

    Gashugi Leonard umwe mu bakandida 50 b'ishyaka rya Green Party mu matora y'Abadepite, yavuze ko mu gihe baba batowe mu byo bazakoraho ari ugushyiraho ikigega cy'itangazamakuru ku buryo itangazamakuru ryarenga kuba akazi kagoye gusa ahubwo rikaba n'aho umuntu yakora ariko yizeye ko ejo n'ejo bundi rya mugoboka.

    Mu migabo n’imigambi ye, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atowe azongera amafaranga ya muganga kuko bibabaje gusanga umuganga kugira ngo agufashe kandi nawe yasize mu rugo hugarijwe n’ibibazo.

    Frank Habineza yagize ati: “Uzi kujya kuri Centre de Sante ugasanga umuganga afite abana atabonye uko ajyana ku ishuri!, abana baburaye!, ubwo se urumva yakuvura neza? Mu kwezi kwa Nzeri bizaba byatunganye nimutora kuri Kagoma”.

    Yongeye kandi kwitsa ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko bityo akaba yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko naramuka atowe azahita ashyiraho gahunda zo guhanga imirimo, aho igera ku 500,000 izahangwa kandi ko bishoboka cyane kubera ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bishoboka.

    Mu mwaka ushize, hasohotse ubushakashatsi buvuga ko 25% by’urubyiruko ari abashomeri nta mirimo yo gukora bafite.

    Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko nibamutora azahanga imirimo 500,000


    Dr Frank Habineza yaherekejwe n’umuryango we

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144284/dr-frank-habineza-yijeje-abaturage-ba-kamonyi-ko-naba-perezida-azahanga-imirimo-500000-ama-144284.html

  • Transfer Updates: Nigerian Striker Elijah Ani on Trial with Royal Charleroi SC #rwanda #RwOT

    Nigerian striker Elijah Ani has arrived in Belgium for a three-week professional trial with Jupiler Pro League side Royal Charleroi SC. Ani, who recently transferred to Police FC from Bugesera FC, left Kigali on Friday, June 21, to honor Charleroi's invitation.

    Ani's impressive performance in the 2023/24 Primus National League season, where he scored 15 goals, helped propel Bugesera FC to the Peace Cup final. His exceptional form earned him a nomination for the Rwanda Premier League Player of the Year award, competing against APR FC midfielder Jean Bosco Ruboneka and Rayon Sports captain Kevin Muhire. Charleroi scouted Ani during the season and are reportedly ready to buy out his contract if he succeeds in the trials.

    Nsanzimfura to Decide Future in July

    Former APR midfielder Keddy Nsanzimfura will determine his future after his contract with Egyptian second-tier side Qanah FC expires on June 30. The Rwanda international joined Qanah in September 2023 but has struggled for playing time due to the limited number of foreign players allowed in the league. A potential return to the Rwandan top-flight league is on the table, pending the outcome of his discussions with Qanah FC.

    Nsanzimfura, 20, recently played for Gatoto FC, which won the 2024 Agaciro pre-season tournament by defeating Brazil 3-2 at Mumena Stadium on Saturday, June 22. The Brazil team comprises primarily players born in Rubavu.

    Gor Mahia Duo Linked with APR FC

    Gor Mahia players Alpha Onyango, 23, and Austin Odhiambo, 24, have been linked with a move to Rwandan champions APR FC as the club seeks to strengthen its squad for the 2024/25 season. Despite reports from Kenya suggesting an invitation from APR FC, the club has dismissed any current moves for the two players.

    APR FC's New Coaching Staff

    APR FC has unveiled its new coaching staff, led by Serbian head coach Darko Novic, who was officially announced on Friday, June 21. Novic will be assisted by Dragan Sarac and Rwandan Thierry Hitimana as first and second assistant coaches, respectively. Marmouche Mehdi has been appointed as the fitness coach, succeeding the late Adel Zrane, who passed away in April.

    Gorilla FC Signs Goalkeeper Serge Ntangisanayo

    In other transfer news, Gorilla FC has signed goalkeeper Serge Ntangisanayo from Gasogi United on a two-year deal, further strengthening their squad ahead of the upcoming season.

    The post Transfer Updates: Nigerian Striker Elijah Ani on Trial with Royal Charleroi SC appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/transfer-updates-nigerian-striker-elijah-ani-on-trial-with-royal-charleroi-sc/

  • Independent Candidate Janvier Nsengiyumva Campaigns for Parliamentary Seat #rwanda #RwOT

    Computer engineer and robot developer Janvier Nsengiyumva, 35, is contesting for a parliamentary seat as the only independent candidate. According to the National Electoral Commission (NEC), 26 other independent candidates fell short of the requirements.

    Campaign Trail

    Nsengiyumva began his three-week electoral campaign in Muhanga District, Southern Province, on June 22. He plans to cover all 30 districts of the country. This marks his second attempt to secure a parliamentary position after an unsuccessful bid in the 2018 elections.

    Previous Election Attempt

    In the 2018 elections, there were four independent parliamentary candidates, but none received even 1% of the total votes cast. An independent candidate must obtain at least 5% of the votes to secure a seat in the Chamber of Deputies, according to an organic law governing elections in Rwanda.

    Background and Career

    Nsengiyumva was born in Nyanza District, Southern Province, in 1989. He is married with two children. He is an ICT entrepreneur, developing ICT systems, computer and phone programs, and robots. Nsengiyumva holds a bachelor's degree in computer engineering and is also studying specialization courses in artificial intelligence.

    From 2009 to 2012, he supported the growth of musicians and singers as an entrepreneur. From 2012 to 2023, he had a diverse IT career, including roles as a secondary school teacher of computer applications and software development, youth inventor and innovator, and ICT systems developer. His notable projects include a system to manage school dropouts and dairy produce management.

    Robotic Innovations

    In 2019, Nsengiyumva developed his first robot, Mukamana, which he launched to showcase Rwandan talent. Mukamana can speak multiple languages, including English and Kinyarwanda, and offer customer care services. It can function as a teacher, respond to inquiries based on its database, and is equipped with artificial intelligence (AI) to acquire more knowledge. The robot can also drive a car on a marked asphalt road.

    The idea for the robot stemmed from Nsengiyumva's experience as a guitar instructor with high demand for his skills. He envisioned a robot that could teach guitar to many people simultaneously. His initial success led to support from admirers, allowing him to produce three more customized robots.

    Parliamentary Aspirations

    Nsengiyumva aims to contribute to Rwanda's development by representing the people in the legislature and advocating for community issues. During his 2018 campaign, he promised to raise teachers' salaries and establish a duty-free market for them to buy basic items at lower prices, thereby improving their welfare. He noted with appreciation that teachers' salaries were increased in 2022, seeing it as an indirect realization of his proposal.

    2024 Election Manifesto

    For the July 2024 elections, Nsengiyumva's manifesto includes several key pledges:

    • Establishment of a Teachers' Shop: He advocates for setting up a shop where teachers can purchase basic items at reduced prices.
    • Reduction of VAT: He proposes lowering the value-added tax (VAT) from 18% to 12% to ease the tax burden on consumers, reduce the cost of living, and increase revenue through enhanced consumer spending and a broader tax base.

    VAT is a tax on the consumption of goods and services, paid by the final consumer at every stage of production, from raw materials to the final purchase.

    Janvier Nsengiyumva's innovative background and dedication to community welfare form the core of his campaign. As he tours the country's districts, he remains focused on his goal to bring about positive change through legislative representation and advocacy.

    The post Independent Candidate Janvier Nsengiyumva Campaigns for Parliamentary Seat appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/independent-candidate-janvier-nsengiyumva-campaigns-for-parliamentary-seat/

  • Rutahizamu Héritier Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na FERWAFA, yahise asinyira ikipe ye amasezerano mashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n'amategeko.

    Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d'Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n'iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk'abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere.

    Luvumbu wari inshuti y'abafana ba Rayon Sports, yatandukanye nayo kubera kwishimira igitego akora ikinyemetso gifite aho gihuriye na politiki.

    Byabaye mu mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Pelé Stadium, hari tariki 11 Gashyantare, hagati ya Rayon Sports na Police FC, Luvumbu yatsinze igitego agiye kucyishimira akora ikimenyetso apfuka ku munwa, ajya kwifotoza imbere y'abanyamakuru bari ku kibuga.

    Iki gikorwa ni icya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n'abaturage ba Congo, hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk'uko byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-heritier-luvumbu-warangije-ibihano-yari-yarafatiwe-na-ferwafa-yahise-asinyira-ikipe-ye-amasezerano-mashya/

  • PL yahize kuba umusemburo wo gufasha igihugu kwihaza mu ngengo y'imari – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye mu Karere ka Nyarugenge, aho abarwanashyaka ba PL barimo n'abaturutse muri Diaspora, bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa mu bikorwa mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.

    Ni igikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024.

    Mbere yo kugaragaza imigabo n'imigambi PL ishaka kwinjirana mu Nteko, abarwanashyaka bayo bibukijwe ko umukandida wa mbere bashyigikiye ku mwanya w'umukuru w'igihugu ari Paul Kagame, hashimangirwa ko kumutora ari ugutegenyiriza Abanyarwanda ahazaza heza.

    Mukabalisa Donatille yagize ati 'Dushaka kuzaharanira ko abasora biyongera, tukongera 'assiette fiscale' kugira ngo umusoro wiyongere. Murabizi ko ingengo y'imari yacu ahanini iba igizwe n'amafaranga aturuka mu gihugu. Turashaka kwigira no kwihaza.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ngombwa ko abasora baba benshi kurushaho, izo gahunda zose tukazaziharanira kugira ngo umusoro we kubera umutwaro abantu.'

    Mu bakandida depite 589 bemerewe kwiyamamaza na NEC, harimo 54 b'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu [PL].

    Imigabo n'imigambi ya PL n'ibyo iteganya kugeza ku Banyarwanda muri manda y'imyaka itanu yo kuva mu 2024-2029 nibaramuka binjiye mu Nteko, bishingiye ku nkingi y'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage ndetse n'iy'imiyoborere myiza.

    Mukabalisa Donatille, yavuze ko ishyaka abereye ubuyobozi rizaharanira guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku mahitamo y'Abanyarwanda, ikazashingira ku byo bakeneye.

    Ati 'Tuzakomeza gufatanya n'imitwe ya politiki kugira ngo ibitekerezo byacu bikomeze kubaka igihugu cyacu.'

    Ishyaka rya PL, rifite gahunda yo guteza imbere urwego rw'abikorera, rigakangurira urubyiruko, abagore n'abagabo kuyoboka imirimo ibateza imbere ikanateza imbere igihugu, ari nako haharanirwa ko imikoranire y'abikorera n'ibigo by'imari irushaho kunoga, iri shyaka rikaba ikiraro gihuza impande zombi.

    Mukabalisa, ati 'Tuzashyiraho inganda nto n'iziciriritse zikazagera aho zikura, tukanashyira imbaraga mu guteza imbere gahunda y'inganda bityo igihugu cyacu kibe igicumbi cy'ibyoherezwa mu karere no ku Isi yose.'

    PL, yijeje ko niramuka igiriwe icyizere, izaharanira kugeza ibikorwaremezo birimo imihanda n'amazi ahantu henshi mu gihugu.

    Ati 'Ku mpamvu zo kwimura abantu ku nyungu rusange, tuzakomeza guharanira ko tukazakomeza guharanira ko zinozwa binyuze mu gushyiraho amategeko anoze no kugira ngo ashyirwe mu bikorwa nk'uko bikwiye.'

    PL, kandi ifite gahunda yo kunoza gahunda y'imiturire mu Mujyi wa Kigali, ari nako hashyirwa ingufu mu korohereza abanya-Kigali kubona amacumbi aciriritse.

    Hari kandi gahunda yo kurushaho kubungabunga ibidukikije, bikajyana no kunoza neza gahunda yo gukusanya no gutwara imyanda yo mu ngo, ikabyara ibisubizo byinshi aho kuba ibibazo.

    Iri shyaka riri mu ay'akuze mu Rwanda, rifite gahunda ngari yo gukangurira urubyiruko kwiga imyuga no guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu.

    Ishyaka PL ryatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 1991. Muri Nyakanga ubwo hazaba hari kuba amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite, iri shyaka rizaba ryujuje imyaka 33.

    Amatora ya Perezida n'ay'abadepite 53 batorwa ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.

    Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yavuze ko imwe muri gahunda bazinjirana mu Nteko Ishinga Amategeko nibaramuka batowe, ari ugufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

    Morale yari yose ku barwanashyaka ba PL biteguye gukora bakandida depite babo

    Ishyaka rya PL rishyigikiye Paul Kagame, nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu

    Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo

    Herekanywe abakandida bazahagarira ishyaka PL mu matora y’Abadepite

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pl-yahize-kuba-umusemburo-wo-kwihaza-mu-ngengo-y-imari

  • Paul Kagame Rallies Support in Rubavu for Upcoming Elections #rwanda #RwOT

    Paul Kagame, Chairman and flagbearer of the RPF-Inkotanyi and allied parties, has called for support from members in Rubavu and neighboring districts. He invoked a Rwandan saying, 'Uwakugabiye uramwitura,' meaning that one should return good deeds to those who have helped them.

    Campaign Event in Rubavu District

    Kagame made these remarks on the second day of his campaign at Gisa site in Rubavu District. Members of RPF and those from Rutsiro and Nyabihu districts gathered as early as 1:00 a.m. on June 23, cheerfully singing campaign songs until Kagame's arrival.

    RPF-Led Coalition Campaign

    The RPF-led coalition, comprising eight parties, is embarking on a three-week campaign trail across 19 venues nationwide to canvass for votes in the presidential and parliamentary elections scheduled for July 14-15.

    Message of Gratitude and Call for Continued Collaboration

    After engaging with the crowd and hearing a development testimony from an RPF-Inkotanyi member, Kagame thanked the attendees and urged them to continue their collaboration during the campaign and beyond. He highlighted the cultural significance of gifting a cow, symbolizing love and wishes for development, paralleling the party's efforts to uplift the people. He emphasized the expectation that the people will reciprocate by voting for him and his party's candidates.

    Emphasis on Unity, Democracy, and Development

    Kagame stressed that the upcoming elections on July 15 are about choosing unity, democracy, and development, emphasizing the importance of actions over mere words. He urged all Rwandans, both domestic and abroad, to take action, underscoring the importance of unity and collective effort in achieving national goals.

    Shared Responsibility in Security

    Kagame highlighted the crucial role of security in creating a conducive environment for development. He noted that the collaboration between citizens and security organs ensures sustained stability, which is vital for ongoing development. He reiterated that the goal for the July polls is continued development with the right mindset, sacrifice, and commitment.

    Recognition of Political Allies

    Kagame also expressed gratitude to the heads of political parties allied with RPF-Inkotanyi, acknowledging their support during the electoral campaign.

    RPF Manifesto for 2024-2029

    Under its manifesto for the next five years, RPF aims to:

    • Increase agricultural and livestock productivity by 8 percent annually
    • Boost manufacturing productivity by 13 percent annually
    • Create 250,000 new jobs annually
    • Construct and rehabilitate 1,091 kilometers of roads and 1,626 kilometers of feeder roads
    • Build three ports on Kivu Lake in Rusizi, Karongi, and Rutsiro districts
    • Advance technology adoption, particularly Artificial Intelligence
    • Position Rwanda as an investment destination and financial hub
    • Increase tourism revenue to $1.1 billion by 2029
    • Spur mineral revenue growth to $1.8 billion by 2029
    • Improve green financing

    Upcoming Election and Challengers

    In the current electoral cycle, which has transitioned from a seven-year to a five-year presidency, Kagame faces two challengers: Frank Habineza of the Democratic Green Party of Rwanda and independent candidate Philippe Mpayimana.

    The post Paul Kagame Rallies Support in Rubavu for Upcoming Elections appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/paul-kagame-rallies-support-in-rubavu-for-upcoming-elections/

  • Marcus Rashford na Eric Ten Hag ntibakirebana… – #rwanda #RwOT

    Nubwo Marcus Rashford atagize umwaka w’imikino mwiza, ntabwo bikuyeho ko ari umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza. Muri uyu mwaka w’imikino urangiye, yatsindiye Manchester ibitego umunani, bituma adahamagarwa n’u Bwongereza buri gukina Euro.

    Nubwo muri uyu mwaka w’imikino Marcus Rashford atitwaye neza nk’uko byari bikwiye, umwaka wa mbere Eric Ten Hag akigera muri Manchester United, Rashford yamutsindiye ibitego 30 byamufashije gusoza umwaka w’imikino iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Arsenal na Man City.

    Amakuru dukesha Ikinyamakuru The Sun, avuga ko muri iyi minsi Marcus Rashford na Eric Ten Hag umwuka ari mwiza, bikaba bishoboka ko umwaka utaha azaba arangaje imbere mu busatirizi bwa Manchester United.

    Nubwo Ten Hag na Rashford bameranye neza muri iyi minsi, mu mwaka w’imikino urangiye ubwo wari ugeze hagati, aba bagabo bigeze gukozanyaho, ubwo Manchester United yari imaze gutsindwa na Man City, icyo gihe Rashford yahise yiyobokera akabyiniro, ibintu byatumye adakina umukino wa FA Cup wahuje Manchester United na Newport Ciy.

    Iyo imyitwarire yari yarazanye agatotsi hagati ya Eric Ten Hag na Marcus Rashford, yanatumye Rashford hanishwa n’ikipe ye ya Man United kumara ibyumweru bibiri adakina, ndetse anatanga amande y’ibihumbi 350 by’amayero.

    Umwuka mwiza hagati ye na Ten Hag, uje nyuma y’uko uyu mukinnyi atagize umwaka w’imikino mwiza, bigakurikizaho kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ndetse mu minsi ishize akaba yaratangaje ko agiye gufata akaruhuko mu gukorera imbuga nkoranyambaga.

    Kuba Marcus Rashford ameranye neza na Ten Hag, biraca amarenga ko uyu mukinnyi azakomezanya na Manchester United mu mwaka w’imikino utaha, bityo amakipe yamushakaga arangajwe imbere na PSG, agatangira gukura amerwe mu isaho.

    Marcus Rashford kugeza ubu ameranye neza n’umutoza Eric Ten Hag, ibica amarenga ko no mu mwaka w’imikino utaha bazakomezanya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144273/marcus-rashford-na-eric-ten-hag-ntibakirebana-ayingwe-144273.html