Blog

  • Bull Dogg yakuriye ingofero Perezida Kagame a… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bull Dogg ari mu bagabo bamaze imyaka itari micye batigisa umuziki nyarwanda ndetse aherutse guhuza amaboko na Riderman bishimisha benshi by’umwihariko abakunzi ba Hiphop.

    Bull Dogg na Riderman bafatanije gukora kuri EP bise 'Icyumba cy'Ametegeko' iriho indirimbo zigera muri eshashatu. Nk’uko babisabwe, bombi bitegura gukorera hamwe igitaramo.

    Bull Dogg yifashishije amafoto yo ku munsi wa Kabiri w'ibikorwa byo kwiyamamaza aho Perezida Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Rubavu, akurira ingofero Perezida Kagame.

    Bull Dogg yagaragaje ko Perezida Kagame akunzwe byo ku rwego rwo hejuru, akaba ari we nimero ya mbere mu Rwanda. Yagize ati: ' Papa Yvan [Yvan Cyomoro Kagame] aradufite, ni we cyamamare, abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo.'

    Nyuma yo kugaragaraza ko birenze kubona abantu ibihumbi 350 bari Musanze, hakongera hakaboneka abandi i Rubavu barenga ibihumbi bisaga 250 baje kureba Perezida Kagame, Bull Dogg yakomoje ku bwamamare ku ruhande rw'abo mu myidagaduro.

    Yavuze imyidagaduro muri rusange yaba ishingiye ku muziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana n'ibindi, agaragaza ko Israel Mbonyi ari we uri imbere mu myidagaduro, bivuze ko ari we ukurikira Perezida Kagame mu gihugu hose. Ati: 'Cyakoze mu gihugu umugwa ku gatsintsino ni Mbonyicyambu.'

    Israel Mbonyi amaze kuzuza inshuro ebyiri BK Arena yakira ibihumbi 10 ndetse indirimbo ye “Nina Siri” imaze kurebwa cyane mu gihe gito n’abarenga Miliyoni 51 kuri Youtube mu mezi 11 gusa. 

    Bamwe batangiye kumusaba kuzakorera igitaramo muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 nyuma yo kubona ko BK Arena imaze kubana nto. 

    Israel Mbonyi na Chryso Ndasingwa ni bo bahanzi gusa babashije kuzuza BK Arena yananiye abandi bahanzi b’ibikomerezwa, gusa Mbonyi we amaze kuyuzuza inshuro ebyiri yikurikiranya.

    Bull Dogg kuri ubu ageze kure imyiteguro yo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki no gushyira hanze umuzingo mushya.

    Bull Dogg asanga nta muntu uzarusha igikundiro n’ubwamamare Perezida Kagame Bull Dogg yagaragaje ko kugeza ubu mu myidagaduro Israel Mbonyi ari imbere mu bwamamare Bull Dogg ari mu baraperi bamaze imyaka itari micye bakunzwe, muri iyi minsi akaba ari kwitegura gushyira hanze Album nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144303/bull-dogg-yakuriye-ingofero-perezida-kagame-anakomoza-ku-bwamamare-bwa-israel-mbonyi-144303.html

  • Kevin Muhire yaruciye ararumira abajijwe niba ari miliyoni 40 yaciye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bongerere Muhire Kevin amasezerano, yavuze ko ibiganiro bagiranye batigeze bagera ku giciro azahabwa.

    Rayon Sports imaze iminsi muri gahunda yitwa “Ubururu Bwacu, Agaciro Kacu” aho bihaye intego yo gukusanya amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 40 zo kongerera amasezerano Muhire Kevin.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe, abajijwe niba koko ayo mafaranga ari yo yaciye Rayon Sports, yavuze ko ibiganiro bagiranye bitageze kuri iyo ngingo ariko amafaranga n’aboneka bazaganira bitewe n’ibihari.

    Ati “Ntabwo turaganira n’abayobozi ngo tubyicarire neza. Navuganye na Perezida kuri telefoni rimwe ndi mu Ikipe y’Igihugu. Navuga ko amafaranga namara kuboneka nibwo tuzicarana n’abayobozi neza dukemure ibisigaye kugira ngo amasezerano asinywe.'

    Uyu mukinnyi uvuga ko nta gitutu ariho cyane ko hari n’amakipe yo hanze y’u Rwanda bari mu biganiro, yizeye ko aya mafaranga abakunzi ba Rayon Sports bazayakusanya kuko ari benshi.

    Kuva iki gikorwa gitangiye tariki ya 18 Kamena 2024, hamaze gukusanywa hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ayanyujijwe kuri telefoni hatarimo ayakusanyijwe n’amatsinda y’abafana.

    Muhire Kevin yavuze ku byo kongera amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Kevin-Muhire-yaruciye-ararumira-abajijwe-niba-ari-miliyoni-40-yaciye-Rayon-Sports

  • Nyamagabe: Imbangukiragutaba yakoze impanuka ihitana umushoferi, umurwayi ararokoka – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ahagana saa Munani n'Igice z'amanywa, aho umushoferi witwa Nzabahimana Elie w'imyaka 33, yari akuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, aherekejwe n'umuforomo ndetse n'umurwaza wari kumwe n'umwana wuto w'umwaka umwe.

    Amakuru akomeza avuga ko bakigera mu mudugudu wa Zigati, imodoka yataye umuhanda maze ihita icurama mu ishyamba, ndetse umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaduha, Dr Kagimbangabo Jean Marie Vianney, yemeje iby'aya makuru, gusa avuga ko Imana yakinze akaboko mu bantu batanu bari mu modoka, umwe gusa ari we wapfuye, abandi bakiri bazima ndetse bameze neza.

    Ati' Uretse umushoferi witabye Imana, abandi bameze neza. Umuforomo wari uherekeje umurwayi, umurwayi, umurwaza ndetse n'umwana w'umurwaza (ufite umwaka 1) bose bameze neza. Umuforomo n'uwo mwana w'umwaka umwe bo nta gikomere na gito bafite.''

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi mpanuka, gusa avuga ko Polisi, ishami ryayo rya Nyamagabe rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryageze ahabereye impanuka, bakaba batangiye kubikurikirana ngo bamenye icyayiteye.

    Yaboneyeho kandi kwihanganisha umuryango w'uwitabye Imana ari mu butabazi, ati 'Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera witabye Imana atabara, Imana imwakire.''

    Ubusanzwe, mu Karere ka Nyamagabe mu mirenge ya Kibumbwe, Kaduha, Mugano na Musange, ni hamwe mu hantu hagaragara imihanda mibi cyane igoye kugendamo, kuko iba ari ibinogo kandi iri no mu misozi ihanamye, bikaba bibi kirushaho iyo ari mu bihe by'imvura kuko bwo iba inanyerera cyane.

    Abahatuye ntibahwema guhora batakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bukora iyi mihanda ibe nyabagendwa kuko yifashishwa mu ngendo nyinshi zirimo n'izi zo kujya kwa muganga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imbangukiragutaba-yakoze-impanuka-ihitana-umushoferi-umurwayi

  • Gicumbi: Urubyiruko rwiyemeje kwigisha aborozi uko bahinga ubwatsi bukaboneka mu cyumweru – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yari amaze ukwezi abera mu Murenge wa Byumba mu Karere Gicumbi, aho urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye twahabwaga ayo mahugurwa yo guhinga ubwatsi bukera mu gihe gito.

    Ni ikoranabuhanga rigezweho rifasha cyane cyane mu gihe cy'izuba ha handi ibintu biba byadogereye amatungo adafite ibyo kurya bihagije.

    Ni ubuhinzi bukorwa mu buryo budasaba kuba ufite ubutaka bunini kuko babuhingira mu nzu yabugenewe.

    Urubyiruko rw'i Kageyo mu Karere ka Gicumbi rwahawe aya mahugurwa, rwayasangije abandi nyuma yo kubigerageza mu buryo bwo kwihangira umurimo ariko bakabona ko byakunda bigatanga igisubizo cy'ako kanya, babisangiza abandi ngo bikwire mu gihugu hose.

    Hari ubwatsi bwera mu munsi ine gusa bukagaburirwa inkoko, imbata n'ibindi biguruka, hakaba ubundi buboneka mu minsi itandatu buhabwa amatungo magufi nk'ihene, ingurube n'intama.

    Ni mu gihe ubwerera iminsi irindwi babuha inka, ingamiya n'andi matungo maremare ku buryo iyo watunganyije umushinga neza ubujyanira aborozi bakaguha ku mafaranga ukiteza imbere.

    Umwe mu rubyiruko rwahuguwe aturutse mu karere ka Nyaruguru witwa Renzaho Darius, yavuze ko bigishijwe uko bategura ibinyampeke birimo ibigori, amasaka n'ibindi bigatunganywa neza.

    Ibyo binyampeke birozwa bigashyirwa mu nzu yabugenewe hifashishijwe amazi mu minsi irindwi ugasarura ukagurisha ku borozi, ibintu avuga ko agiye kubisangiza na we urubyiruko yasize mu karere atuyemo.

    Abihuza na Bigirimana Prosper waturutse mu Nkambi ya Mahama uvuga ko nk'urubyiruko rw' impunzi badafite ubutaka bwo guhingaho, ariko bakaba bigishijwe uko batera ubwatsi mu buryo bugerekeranije uzamuka hejuru aho gufata ubutaka bunini.

    Kazungu Mireille we yashimangiye ko nubwo yize ubuhinzi muri Kaminuza yongerewe ubumenyi bwo guhinga ukoresheje ubutaka buto kandi ukabona n'umusaruro mu gihe gito.

    Kazungu avuga ko ari ubuhinzi butabangamirwa n'imihindagurikire y'ibihe kuko no mu gihe cy' izuba ubwatsi buboneka ndetse n'umukamo ntugabanuke mu rugo cyangwa ku isoko.

    Umuyobozi w'Urubyiruko rwashinze Koperatie yitwa Uruhimbi Kageyo Cooperative (UKC) witwa Karara Jackson yavuze ko uyu mushinga bawutekereje bakirangiza amasomo muri kaminuza.

    Baricaye hamwe bahuza igitekerezo cy'uyu mushinga batanageze kuri batanuuyu munsi igitekerezo cyabo kikaba cyatangiye kwifashishwa nk'igisubizo mu bworozi bw'u Rwanda.

    Ati “Kuri ubu tumaze kwiteza imbere ndetse ikigamijwe ni ukwigisha urundi rubyiruko bagenzi bacu bakamenya uko watera ubwatsi wifashishije ibinyampeke n'amazi gusa, utarinze gukoresha ubutaka bunini, bidasabye ifumbire n'ibindi, umusaruro uboneka vuba, kandi n'umukamo ntube wagabanuka mu gihe cy'Izuba”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Uwera Parfaite, yashimye uruhare rw'Urubyiruko mu guhugura bagenzi babo, abahuguwe abasaba kujyana ubumenyi bahawe bakabubyaza umusaruro mu turere batuyemo.

    Ubwatsi buhingwa bukera mu minsi itarenze irindwi ni uko buba bumeze

    Urubyiruko rurenga 150 rumaze ukwezi rwigishwa uko rwahinga ubwatsi bukaboneka mu minsi irindwi

    Umuyobozi wa Kopereative Uruhimbi Kageyo Cooperative (UKC) witwa Karara Jackson yavuze ko igitekerezo cyo guhinga ubwatsi bukera mu minsi mike bagitangiye batageze no kuri batanu none ubu kimaze gukwira mu gihugu hose

    Umunsi wo gusoza amahugurwa yo guhinga ubwatsi bukera mu gihe gito wasojwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-urubyiruko-rwiyemeje-kwigisha-aborozi-uko-bahinga-ubwatsi-bukaboneka-mu

  • Ni umwe mu bagore mbarwa bayoboye ingaga z'abikorera muri Afurika; Mubiligi twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda ntabwo kubona bene uwo mwari cyangwa umutegarugori bikiri inkuru, noneho mu rwego rw'imari, na cyane ko iyo uraranganyije amaso ku ma banki n'ibindi bigo ubona koko umusaruro wo kubasubiza agaciro bambuwe imyaka n'imyaka.

    Ni na ko bimeze kuri Jeanne-Françoise Mubiligi kuri ubu uyoboye Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF urugaga rubumbatiye ibihumbi by'ibigo by'ubucuruzi bifite agaciro ka za miliyari..

    Uyu mubyeyi umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda, burya ngo si mushya mu bijyanye no kwikorera kuko yakuze abitozwa n'ababyeyi be bari bafite ibigo by'ubucuruzi, akurira muri uwo mujyo ndetse ubu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye igihugu gifite.

    Mubiligi yatangiye kuyobora PSF muri Gashyantare 2023, nyuma yo kwegura kwa Robert Bafakulera wari uyiyoboye.

    IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n'uyu mubyeyi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora imirimo y'ubwubatsi cya E.M.P Ltd, agaragaza urugendo rwe muri iyi mirimo n'aho abona urwego rw'abikorera mu myaka 30 iri imbere.

    IGIHE: Ntabwo ari kenshi twumva abagore mu rwego rw'ubwubatsi. Ni gute wowe wisanzemo?

    Mubiligi:Ni urwego nakuriyemo. Nakuriye mu muryango w'abikorera bakora ubwubatsi. Ni umurimo nakuze mbona buri munsi, naba ndi mu biruhuko n'ahandi. Ni umurimo nakuze nkunda.

    Ababyeyi bawudutoje kare kuko akenshi batujyanaga mu bikorwa babaga barimo, nkura numva mfite umurava wo gukomeza urugendo batangiye.

    Nsoje amashuri nakoreye ikindi kigo cyari mu ishoramari ariko nyuma nza kugaruka nkorera icy'umuryango na cyo kiri mu bwubatsi.

    Jeanne-Françoise Mubiligi agaragaza ko ibijyanye no kwihangira imirimo yabitojwe akiri muto

    Mu bindi bihugu usanga bahererekanya ibigo mu bisekuru. Mu Rwanda ntibikunze kubaho, ubona biterwa n'iki ?

    Si mu Rwanda gusa ahubwo ni mu bihugu byinshi bya Afurika. Turacyafite ibibazo byinshi tugomba gukemura, ha handi ubona ko ibigo by'ubucuruzi byinshi bitarenga mu gisekuru cya kabiri.

    Mu by'ukuri ni imyumvire ibitera. Bisaba kubitegura kuko bitegurwa kare, ukabitekereza kare. Uyu munsi turi kubona ko no mu Rwanda ari ibintu kiri gutekerezwaho nko mu nzego z'abikorera.

    Tubitekerezaho, turabiganira n'ibindi bigo by'umucuruzi bifitwe n'imiryango.

    Aho kandi na gahunda z'igihugu zibidufashamo kuko nk'amategeko agenda ajyaho, cyane ko hifuzwa ko ibigo biba binini (corporates).

    Ibyo biba bisaba ko ibyo bigo bigira umurongo bigenderaho, bikagira inama y'ubutegetsi ifatika kandi yuzuye, ibyo byose bituma icyo kintu kizashoboka.

    Ntabwo cyashobokaga mbere k'uko ibigo byinshi byari iby'abantu ku giti cyabo, bakaba ari bo bamenya ibyo bigo, babizi hafi mu mutwe, bazi n'uko babiyobora. Kubihererekanya rero byaravunaga kuko bitabaga bifite uburyo byubatswe buzwi.

    Mbere kubona umugore uri mu bwubatsi byafatwaga nk'amahano. Ubu haracyari imyumvire ikumira umugore muri ibi bikorwa ?

    Birumvikana iyo myumvire yari ihari ndetse n'ubu hari aho ikiri, icyakora igenda igabanyuka.

    Byarashobokaga ko iyo twajyaga gusura imirimo y'ubwubatsi iri kubera kuri site zitandukanye, kugera aho iherereye biruhije, abantu bakumva ko kubera uri umuyobozi uri n'umugore, utari buhagere.

    Bakumva ko utari bwambare izo bote cyangwa ngo ushyiremo ingofero z'ubwubatsi ujyane n'abandi. Ubu uko imyaka igenda itambuka n'uko abagore bagenda bagarara muri iyi mirirmo, iyo myumvire yarahindutse.

    Uyu munsi dufite ibigo by'ubwubatsi by'abagore bakora iyo mirimo, bakabiyobora, bagakorana n'abandi kandi bikagenda neza.

    N'ubushake bwo kuyobora burazamuka kuko nk'ubu mu matora ashize y'urugaga twabashishe kubahiriza 30% by'abagize ubuyobozi bw'urugaga kugeza ku rwego rwa karere.

    Ubundi PSF uyoboye ikora gute?

    PSF ubundi ihuriza hamwe abikorera baturutse mu nzego zitandukanye. Ifite amahuriro agera kuri 76, yibumbiye mu mashami (clusters) atanu adufasha guhuza ibikorwa.

    Niba hari abari muri serivisi z'Ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n'ibindi tukabahuriza hamwe. Ayo mashami aba no mu nama y'ubutegetsi ya PSF.

    Muri PSF twibanda cyane ku kwita ku banyamuryango bacu no kumenya ibyo bakeneye cyangwa se ibyo bifuza twabakorera. Twita cyane no ku buvugizi bwabo.

    Twibanda kandi no gufungura imiryango, kugira ngo abikorera babashe kugera ku masoko ariko banabashe kumenyana n'abandi bo mu bindi bihugu.

    Ni gute wisanze mu buyobozi bwa PSF?

    Ni urugendo mazemo imyaka igera kuri itandatu. Natangiye ndi umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'ihuriro ry'abagore bikorera, ariko ubu iri muri ya mahuriro.

    Ni amahuriro atanu (specialized clusters) ni ihuriro ririmo abagore bikorera, urubyiruko rwikorera n'abafite ubumuga bikorera. Abo rero ni ibyiciro bitatu twibandaho cyane.

    Iryo huriro naribayemo, ndibera umuyobozi imyaka ine. Nyuma bongera kuntora ariko banantanga nk'umukandida wo kujya kuyobora urugaga muri rusange.

    Icyo gihe rero abagize urugaga bangirira icyizere bantora nka perezida wa mbere wa PSF. Nyuma y'umwaka mba umuyobozi w'agateganyo wa PSF.

    Ni ibiki ubona byagezweho kubera ubufatanye mufitanye na leta?

    Ni byinshi imikoranire n'ubuyobozi ni ibintu tubamo buri munsi ariko ndavuga kuri bitatu.

    Mu gihe Covid-19, yari irimbanyije, habayeho ibiganiro na leta bijyanye no kwiga uko imirimo itahagarara.

    Byafashije cyane abagize urugaga kuko bemenye umurongo bagenderaho, bakomeza gukora.

    Ikindi ni ikijyanye no guhindura amategeko arimo n'ajyanye n'imisoro. Ni ubuvugizi tumazemo igihe ndetse buzahoraho.

    Mu minsi ishize twishimiye ko hari icyahindutse kuko imisoro yagiye igabanyuka. Umusoro ku nyungu wagabanutseho 2%.

    Iy'umuceri ikurwaho binafasha benshi mu bacuruzi bari bafite imbogamizi zijyaye n'ibiciro kandi n'uwo musoro ku nyongeragaciro wiyongeragaho warababangamiraga.

    Twabonye impinduka zitandukanye mu bijyanye n'itegeko ry'imisoro twari twarakoreye ubuvugizi igihe kinini ariko kandi tugikomeza kuko ntabwo aho twifuzaga kugera twari twahagera. Hakozwe byinshi.

    Mubona mute gahunda yo kujya gukorera ubucuruzi hanze ? Hari abavuga ko ari uguhunga imisoro

    Nubwo tuvuga ngo guhunga umusoro ukajya hanze ntabwo ari byo ariko abifuza gukorera ubucuruzi hanze y'u Rwanda bo turabashyigikiye cyane.

    Wamaze gukorera mu Rwanda ukabona biragenda neza, ukaba wajya gushora imari hanze turagushyigikira ariko ntugende uvuga ngo uhunze umusoro kuko izo nzitwazo zo ntabwo ari zo.

    Muri iyo gahunda duhera ku gutegura ingendoshuri aho tujyana n'abanyamuryango, tukajya mu bindi bihugu tugahura n'abandi bacuruzi bo muri ibyo bihugu tukaganira.

    Haba n'igihe duhuye n'amahuriro yabo. Tugirana amasezarano y'imikoranire yibanda ku gufasha abanyamuryango bacu ku mpande zombi. Tukaborohereza kuza gukora mu masoko yo mu bihugu byacu.

    Iyo umunyamuryango wacu agiye mu gihugu dufitanye amasezerano tumuhuza na bo, twaba nta masezerano dufitanye tukagira imikoranire n'inzego zacu za leta nka ambasade agafashwa.

    PSF ikomeje kwagura ubufatanye n’izindi ngaga z’abikorera zo mu bihugu bitandukanye

    Mujya mufata abanyeshuri b'abahanga ariko bakiri ku ishuri mukabaha akazi?

    Birahari kuko mu banyeshuri bake baza kwimenyereza umwuga, iyo ubashije kubona abafata ibyo wabigishije bashoboye akazi ntabwo ubarekura.

    Akenshi icyo gihe turabagumana tukazabakira bamaze kwiga. Birasanzwe ariko ntekereza ko bizagira imbara kurushaho gahunda yindi dufite imaze gufata umurongo.

    Ni gahunda yo gutegura abanyeshuri cyangwa abakozi b'ejo hazaza bigakorwa mu buryo bunoze. Twarayitangiye ndetse turi mu biganiro bitandukanye kugira ngo twige neza uburyo bwo kumenyereza abanyeshuri tubazamurire ubumenyi.

    Imikoranire mufitanye n'ingaga mpuzamahanga z'abikorera zatanze uwuhe musaruro?

    Mu by'ukuri izi nama zitandukanye ziba umwanya wo kugira ngo abanyamahanga bumve ibyo dukora natwe twumve ibyo bakora.

    Aho rero havuyemo imishinga itandukanye, havuyemo abashaka kohereza serivisi mu mahanga mu nzego zirandukanye nk'ikoranabuhanga, ubugeni n'ibindi.

    Hari n'ibyaje mu Rwanda, nko mu minsi ishize hari abashoramari benshi baje, bifuza kuza mu buhinzi ariko bumwe bwa kinyamwuga, bukorerwa ku buso bunini, bufite uburyo bwo kuhira bugezweho. Ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro cyane cyane iyo ugiye uzi icyo ushaka.

    Mu mboni zawe ni iki gituma abashoramari b'abanyamahanga bumva u Rwanda nka kimwe mu bihugu bike bibereye ishoramari?

    Icya mbere ni aho gukorera. U Rwanda rwakoze cyane ku mategeko ajyanye n'ubucuruzi kugira ngo rufashe kuba rwashorwamo imari ku bwinshi.

    Icyiza cyo mu Rwanda imisoro uko yanditse mu mategeko ni ko ibarwa.

    Ibyo rero bafasha mu bucuruzi, aho ushobora gutegura umushinga wawe ugendeye ku bintu byanditse mu itegeko. Aho niho bitandukaniye no mu bindi bihugu kuko ho usanga ibyanditswe atari ko bikoreshwa, ibyo rero ni ibituma bagirira icyizere u Rwanda.

    Ikindi aho u Rwanda ruherereye ni heza. Nubwo tudakora ku nyanja ariko usanga ibihugu duturanye na byo bifite isoko rigari, kuva hano ujya mu bihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba ndetse no muri Afurika yo Hagati biba byoroshye.

    RwandaAir na yo yoroheje ingendo, ikintu cy'ingenzi gishobora gutuma umuntu ashora imari hano. Ikindi ni umutekano mu gihugu cyacu. Wo ni imari itoroshye kubarira agaciro.

    Ushaka gushora imara ayishora ahantu hari umutekano. Nta kindi yabinganya ni ibintu byumvikana ko abantu bifuza kuza ku bwinshi kubera wo.

    Ubona PSF he mu myaka 30 iri imbere?

    Icyo mbona kizaba cyaragezweho muri iyo myaka ni uko ibigo biri mu ihuriro bizaba byariyongereye kandi mu nzego zitandukanye. Tutazaba tutohereza gusa mu mahanga ibicuruzwa, ibi bifatika nk'ikawa ahubwo n'izindi serivisi zijyanye n'ubumenyi mu bintu bitandukanye.

    Ikindi icyo gihe ubwo bumenyi buzaba butanakoreshwa mu Rwanda gusa ahubwo bwarafashwe ku rwego mpuzamahanga. Ikindi kubona urwego tuzaba dukoreraho ruzaba ruri ku hejuru.

    Umunsi ku wundi abikorera bo mu Rwanda basabwa no kubyaza umusaruro amasoko yo hanze

    Aha PSF, Mubiligi ayoboye yari imaze yasinyana amasezerano y’imikoranire n’abikorera bo muri Madagascar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-na-mubiligi-umwe-mu-bagore-mbarwa-bayoboye-ingaga-z-abikorera-mu

  • Bigoranye Police yisasiye APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino usoza shampiyona ya Handball, Police HC yatsinze APR HC ibitego 24-23 isoza shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024 ni bwo shampiyona isanzwe (regular season) muri Handball yasozwaga, ubu hakaba hagiye gukurikiraho kamarampaka.

    Umukino wari witezwe na benshi ni uwo Police yakinnyemo na APR, nyuma yo gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu mukino ubanza na yo igatsinda iy’abashinzwe umutekano ku mukino wa nyuma wa GMT, byari byitezwe kureba iri butsinde uyu mukino.

    Wari umukino utoroshye nubwo amakipe yombi yagiye kuwukina afite itike ya kamarampaka (Playoffs), Police yashakaga gusoza idatsinzwe.

    Ni umukino watangiye amakipe yombi arimo agenda yigana ubona ko arimo kugarira cyane byanatumye mu gice cya mbere ibitego birumba.

    APR amakosa mato mato yakoraga mu bwugarizi yaje gutuma Police iyabyaza umusaruro iyobora umukino aho yaje kugeza ibitego 7 bafite 4. Ikosa Mbesutunguwe yakoze bakamuha iminota 2 ryaje gutuma APR igabanya iki kinyuranyo maze igice cya mbere kirangira Police ifite 11-10.

    Abasore b’umutoza Anaclet bagarutse mu gice cya kabiri ubona bari hejuru cyane bashaka gutsinda umukino.

    Baje kuyubora umukino aho banashyizemo ibitego 3 by’ikinyuranyo ariko ibi byaje gukurwamo n’abakinnyi b’umutoza Antoine maze begukana umukino batsinze ibitego 24-23.

    Nyuma y’umunsi wa nyuma, Police yasoje ku mwanya wa mbere, muri kamarampaka ikaba izahura na ES Kigomba yabaye iya kane, APR ya kabiri izacakirana na Gicumbi HT ya gatatu. Ni ugutanguranwa imikino 2 muri 3 izitsinze zikaba ari zo zizagera ku mukino wa nyuma.

    Kapiteni wa APR, Shaffy ashaka uko acika abarimo Mbesutunguwe na Yves

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi cyane

    Police byarangiye itsinze umukino

    Nyiragasazi yari yaje gushyigikira APR yihebeye

    Abafana bo bari benshi cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-police-yisasiye-apr-amafoto

  • Ikipe y’i Nyarugenge yari yamaze kumvikana na Joachiam Ojera, ishobora gusubizwa amafaranga yamutanzeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yo mu Rwanda ishobora gusubizwa amafaranga yahaye Umugande Joakim Ojera.

    Ngo kuko uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda, yabonye indi kipe yo mu Misiri ishobora kumuha menshi kurushaho.

    Byari byitezwe ko Police FC yari yaragiranye ibiganiro na Joachiam Ojera gusa akaba yari akiri mu Misiri aho yari ategerejeyo kubona ikipe asinyira yayibura akabona kuza muri Police FC.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yi-nyarugenge-yari-yamaze-kumvikana-na-joachiam-ojera-ishobora-gusubizwa-amafaranga-yamutanzeho/

  • Mpayimana Philipe uri kwiyamamariza kuyobora… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Kayonza i Nyamirama.

    Mpayimana Philipe yavuze ko muri siporo y’u Rwanda hakiri icyuho kuko usanga Akagari gakoresha irushwana hakabura n'ibihumbi bitanu by'ishimwe, cyangwa ugasanga n’abayobozi badakurikirana amarushanwa.

    Ati” Icyuho kirahari kuko ntabwo ari ubwambere tureba mu Mirenge yacu bagakoresha irushanwa ry’utugari, Akagari gatsinze kakabura byishimwe. Bigaragara nabi ni ibintu bidashoboka, wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari, niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Ubwo rero niyo mpamvu tugomba gusaba ko imikino ihabwa ingengo y'imari ku rwego rw'Umurenge.

    Nta yihari impamvu nabivuze ni uko nzi ko ntayigeze iteganwa. Usanga begeranya ubusabusa ukabona rimwe na rimwe n’abayobozi b’Umurenge ntibanakurikirana n’amarushanwa yo hasi, ugasanga rero icyo ni ikintu cy’ingenzi tugomba gushyiraho”.

    Uyu mukandida wigenga uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yanavuze ko we mu gihe yatorwa yasaba ko izina ‘Amavubi’ ryahawe ikipe y’igihugu rihindurwa bitewe n’uko nta buremere rifite.

    Ati' Ningera ku kibazo cya siporo njye nanasaba rwose ko n'izina ry'Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n'igihugu cy'u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk'Intare, nk'inzovu, n'Ingwe, ibintu nk'ibyo. Ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144291/mpayimana-philipe-uri-kwiyamamariza-kuyobora-u-rwanda-yavuze-ko-yahindurira-amavubi-izina-144291.html

  • MU MAFOTO 100: Perezida Kagame yeretswe uruku… – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kw’Abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida n’Abadepite mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi byatangiriye i Musanze Ejo ahitabiriye abarenga ibihumbi 350, bikomereza i Rubavu kuri iki Cyumweru ahitabiriye abarenga ibihumbi 250.

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza Abakandida b’uyu Muryango, basusurukijwe n’abahanzi batandukanye b’amazina akomeye mu Rwanda ari bo Bruce Melodie, King James, Bwiza, Bushali, Chriss Eazy na Knowless Butera. Abaturage b’i Rubavu bagaragaje ko bacengewe n’indirimbo z’aba bahanzi dore ko baziririmbanye zose.

    Perezida Kagame yeretswe urukundo rwinshi n’abanya-Rubavu, bamubwira ko bamukunda cyane kandi ko bamuri inyuma mu matora y’Umukuru w’Igihugu ahagarariyemo FPR. Babimubwiye mu rurimi rukoreshwa cyane iwabo bati “Turagukundaga”. Perezida Kagame yababwiye ko nawe abakunda, akaba ariyo mpamvu yabasuye kugira ngo abasuhuze.

    Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame, yikije ku gihango FPR ifitanye n’Abanyarwanda, avuga ko “nk'uko byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye”. Yunzemo ati “Igisobanuro cy'inka, ni amajyambere, uyikugabira aba agukunda, uyikugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w'Abanyarwanda”.

    Paul Kagame yavuze ko FPR-Inkotanyi ariyo yagaruye inka mu Rwanda kuko zari zaraciwe n’ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko FPR yagaruye inka mu Rwanda, igabira buri munyarwanda. Yumvikanishije ko gutora Abakandida ba FPR muri aya matora ari ‘ukwitura uwakugabiye’.

    Ati: “Murabizi mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda, ariko FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura, ugasubiza urukundo uwakugabiye inka aba yaraguhaye. Ni ugusubiza amajyambere ari mu kuba yarakugabiye, rero igikorwa tugiye kujyamo cyatangiye ejo, haba ku mukandida uzayobora Igihugu no ku bakandida depite, ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR”.

    Perezida Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, avuga ko 'Twifuza kubana n'abaturanyi ndetse n'abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika ndetse n'abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza ariko iyo wubaka, ushaka kubana neza, iyo wubaka ububanyi ugomba no kwitegura, ese utashaka kubana neza nawe, agashaka kukugirira nabi, uriteguye?

    Icyo gisubizo rero gikenewe, ni cyo duhora dushakisha uburyo bwacyo, hanyuma twe tugakora ibitureba, tukareba ibyacu, tukareba ibyo dushaka, tukiteza imbere, iby'abandi ibyo ni iby'abandi. Ibyacu natwe tukamenya ko ari ibyacu, haza gukorana, kubana neza, tukaba duhari, haza ibindi ntavuze na byo tukaba tubyiteguye.'

    Nyakubahwa Paul Kagame ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu 2000, akaba ari kwiyamamariza kongera kuruyobora nyuma y’uko abanyarwanda benshi babimwisabiye. Yabaye Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] kuva mu 2018 kugeza mu 2019 anayobora Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba [East African Community] mu 2018-2021.

    Kuri ubu ni we Muyobozi w’Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Kuvana u Rwanda mu icuraburindi, akarubohora akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, bituma abanyarwanda benshi biyumvamo Perezida Kagame n’amahanga akifuza ko abayobora.

    Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg, nyuma yo kwitegereza imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’urukundo yerekwa n’abaturage mu bice binyuranye by’igihugu, yavuze ko nta gushidikanya Perezida Kagame ari we nimero ya mbere mu Rwanda mu kwamamara, ati “Papa Yvan aradufite, ni we ‘Superstar’, abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo,…”

    Mu ndirimbo “Thank you Kagame”, Kitoko yakoreye Perezida Kagame ndetse ikaba iri kwifashishwa mu kumwamamaza, yabigarutseho, anavuga impamvu Kagame ari we ukwiriye u Rwanda. Ni Kitoko wanamamaje Perezida Kagame mu 2010 ubwo uyu muhanzi yari agisoza amashuri yisumbuye. Kuri iyi nshuro, ntiyabashije kuza kubera impamvu z’akazi.

    Ati: “Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe. Warakoze, urashoboye, tuyobore, turi kumwe nawe. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe niyo ngiro, kirogoya ni umuziro”.

    Indi ndirimbo iri kubyinwa cyane mu kwamamaza Abakandida ba FPR, ni “Nywe PK24” ya Nel Ngabo agaragazamo impamvu Abanyarwanda bahisemo Perezida Kagame. Ati “Twamuhisemo batureba, u Rwanda rutubana ubuki, yarukuye habi cyane, bamwe banze ko rutuza ubu baravuga ngo nywe, singire uwo numva ngo nywe. […] Mana Nyagasani uturindire u Rwanda, urinde n’Umusaza”.

    UKO BYARI BIMEZE I RUBAVU AHO PEREZIDA KAGAME YIYAMAMARIJE KURI IKI CYUMWERU

    Perezida Kagame yakiriwe muri Rubavu n’abarenga ibihumbi 250 baturutse mu Turere dutatu

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144289/mu-mafoto-100-perezida-kagame-yeretswe-urukundo-rwinshi-nabanya-rubavu-abibutsa-igihango-b-144289.html

  • APR FC yatangaje ko igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe abiri akomeye muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatangaje ko ishobora gukina imikino ibiri ya gicuti n'amakipe abiri akomeye muri Tanzania.

    Yatangaje ko Yanga SC yasabye ko yakina na yo i Kigali mu gihe Simba SC yatumiye iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu muri Simba Day.

    APR FC yifuza gukina iyi mikino yombi mu byumweru bibiri mbere yo guhura na Police kuri Super Cup iteganyijwe tariki ya 11 Kanama.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yatangaje-ko-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-namakipe-abiri-akomeye-muri-tanzania/