Blog

  • Ntabwo dukora ibyo bashaka- Oda Gasinzigwa ku mahanga yateze iminsi amatora y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Eugene Anangwe wa EAMG TV cyasohotse kuri uyu wa 23 Kamena 2024, Gasinzigwa yibukijwe ko nyuma y'amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye mu 2017, bamwe mu badipolomate b'ibihugu by'amahanga banenze imigendekere yayo.

    Aba biyongera ku bandi benenze kuba bamwe mu bari baratanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barakuwe ku rutonde, bagahamya ko ateganyijwe muri Nyakanga 2024 atazagenda neza.

    NEC yasobanuye ko aba bakandida batujuje ibisabwa birimo imikono 600 y'abari kuri lisiti y'itora.

    Gasinzigwa yavuze ko ubwo NEC yateguraga ibikorwa bitandukanye bibanziriza amatora, yaganiriye n'abadipolomate bakorera mu Rwanda, ibasobanurira ko imikorere y'uru rwego ica mu mucyo, kandi ko idaheza buri wese wifuza kwiyamamaza.

    Ati 'Cyane ba Ambasaderi bari hano mu Rwanda, binyuze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, twaraganiriye. Twanakiriye abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye, mu miryango mpuzamahanga nka Commonwealth. Dukomeje kuvugana na bo, tubasobanurira ibyo dukora mu buryo bunyuze mu mucyo. Nta kintu duhisha abantu muri rusange n'abashaka kuba abakandida.'

    Gasinzigwa yakomeje ati 'Bamwe mu bantu bifuza ko dukora ibyo bashaka kandi sintekereza ko ari byiza kubera ko nta gihugu bibamo hirya no hino ku Isi. Icyo u Rwanda rushaka gishingira ku Itegeko Nshinga kandi birumvikana, twebwe nka NEC ntabwo dukora ibyo dushaka, dukora nk'uko Abanyarwanda baba babyemeje hashingiwe ku Itegeko Nshinga, ku itegeko rigenga amatora n'amabwiriza ngenderwaho, byose byemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko. Abanyarwanda barimo abashaka kwiyamamaza babona amahirwe yo kubigiramo uruhare.'

    Perezida wa NEC yatangaje ko iyi komisiyo izakora inshingano zayo neza, mu mucyo, ishingiye ku bwigenge bwayo, kandi ngo izatangaza ibizava mu matora hashingiwe ku majwi Abanyarwanda bazaba bahaye abakandida bose bahatana kuva tariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite ateganyijwe tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024, nyuma y'umunsi ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye.

    Oda Gasinzigwa yatangaje ko NEC itazakora ibyo abateze iminsi amatora bashaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-dukora-ibyo-bashaka-perezida-wa-nec-ku-bateze-iminsi-amatora-y-u-rwanda

  • Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n'umuryango waburiye uwabo mu bikorwa byo kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu kuri Site ya Gisa, ubwo Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Itangazo rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu rivuga ko “Habaye umuvundo w'abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango FPR-Inkotanyi.”

    Ku bw'amahirwe make, umuntu umwe yaje kwitaba Imana, abandi 37 barakomereka ndetse bahita bajyanwa kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi.

    Mu itangazo ry'uyu Muryango, bagize bati “Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n'umuryango wabuze uwabo bitewe n'umuvundo wabaye kuri Site yabereyeho kwamamaza Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Rubavu. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.”

    Ibikorwa byo kwiyamamaza by'uyu Muryango birakomereza mu turere twa Ngororero na Muhanga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kemena 2024.

    Umuryango FPR Inkotanyi wifatanyije n'umuryango wabuze uwabo bitewe n'umuvundo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-fpr-inkotanyi-wifatanyije-n-umuryango-wabuze-uwabo-bitewe-n-umuvundo

  • Yasize umugani i Kigali! Ibintu 10 byatumye i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'ikimero yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024, mu rugendo rwari rugamije gushyira akadomo ku bitaramo bye yari amaze igihe ateguza abantu, mu rwego rwo kwiyereka abakunzi nyuma y'imyaka itatu ishize yinjiye mu muziki.

    Yari yatumiwe gutaramira kuri B Lounge i Nyamirambo, ku wa 21 Kamena 2024, no gutaramira kuri B Hotel i Nyarutarama, ku wa 22 Kamena 2024. Ibi bitaramo bibiri byari byateguwe n'iriya Hotel, ariko n'urugendo bafashijwemo na Jeanine Noach ndetse na Sacha Kate.

    Ibi bitaramo byombi ntiyabashije kubikora nk'uko yari yabiteguye. Ku wa Gatanu yataramiye muri B Lounge, icyo gihe yakoresheje iminota 5 gusa abasha gutaramira abantu batarenga 10. 

    Nyuma, ku wa Gatandatu yari ategerejwe kuri B Hotel i Nyarutarama, ntiyahakandagira bitewe n'uko habuze n'iyonka yitabira iki gitaramo.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku mpamvu 10 zatumye ibi bitaramo bye bititabirwa.


    1.Yabanje kwibeshya igihe yari kugerera mu Rwanda

    Uyu mugore wakanyujijeho mu rukundo na Diamond, yagombaga kugera i Kigali mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2024, akakirwa n'itangazamakuru ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ariko abari bamutumiye baramutegereje kugeza mu rucyererera.

    Byari biteganyijwe ko tariki 20 Kamena 2024 agirana ikiganiro n'abanyamakuru saa tanu z'amanywa, ariko si ko byagenze kuko atigeze ahagera.

    Mu butumwa yandikiranye n'abari bamutumiye, Tanasha yavuze ko yibeshye ku masaha yo kugereraho i Kigali, kuko yatekerezaga ko ahagera ku wa Kane mu ijoro.  

    Abari bamutumiye bahise bongera kumushakira itike y'indege agera i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024 rishyira ku wa Gatanu.


    2.Ikiganiro n'abanyamakuru cyasubitswe ku munota wa nyuma

    Uyu mugore yagombaga kugirana ikiganiro cya mbere n'itangazamakuru saa tanu z'amanywa zo ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024 kikabera kuri B Hotel i Nyarutarama.

    Si ko byagenze bitewe n'uko yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane. Abari bamutumiye i Kigali, bahisemo ko iki kiganiro n'itangazamakuru kiba ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ariko cyasubitswe ku munota wa nyuma.

    Ibi byatewe n'uko uyu mugore w'ikimero yari afite ibindi biganiro byihariye yagombaga kugirana n'itangazamakuru, bituma ikiganiro cye gisubikwa. Byanaturutse mu kuba, nta munyamakuru n'umwe wari wageze aho ikiganiro cyari kubera.


    3.Nawe ubwe ntiyigeze yamamaza ibi bitaramo bye bibiri

    Kuva Tanasha Donna yatumirwa i Kigali, ku nshuro ye ya mbere ntiyigeze n'umunsi n'umwe agaragaza ko afite urugendo rwe rwa mbere mu Mujyi wa Kigali.

    Igikomeye yakoze ni ukwifashishwa ibyatangajwe n'inshuti ze nka Jeanine Noach ndetse na Sacha Kate, akabishyira ahazwi nka 'Story' ku rubuga rwa Instagram.

    Ahubwo yakomeje gusohora uruhererekane rw'amafoto ye anyuranye agaragaza ubwiza bwe, kurusha uko yari kubwira abarenga Miliyoni 4 bamukurikira ko afite ibitaramo bibiri muri Kigali.

           

    4.Tanasha Donna nta bumenyi bwihariye afite ku bitaramo nk'ibi

    Mu 2020 ni bwo yakoze igitaramo cya mbere cy'abambaye imyambaro y'ibara ry'umweru bizwi nka 'White Party'. Icyo gihe kugira ngo abone abantu yitwaje abahanzi banyuranye, anabihuza no kumurika Extended Play (EP) ye yari amaze iminsi ashyira hanze.

    Ibi birori byaritabiriwe cyane, ndetse yari aherekejwe na Mbosso, Rj The Dj n'abandi. Ukoze isesengura ubona ko Tanasha byamusabaga gushyigikirwa na bamwe mu bahanzi b'i Kigali cyangwa se abandi bantu basanzwe bazwi mu kwakira abantu mu tubari (Hosting) bakamufasha muri ibi bitaramo bye.

    Hari abajya kure bakavuga ko Tanasha Donna atari umuntu w'imbuga nkoranyambaga cyane, cyangwa se umuntu wa karabaye ku buryo byari gushitura abanya-Kigali nk'uko byagenda hagize utumira Zari Hassan, Hamissa Mobetto n'ahandi.

    Ikirenze kuri ibi, Tanasha Donna ntabwo afatwa nk'umuherwe muri Kenya, ku buryo byari gutuma benshi bitabira kumureba.


    5.Aho igitaramo cyabereye ntihasanzwe hakira ibirori nk'ibi

    Hari utubari dukomeye muri Kigali, twakira ibirori n'ibitaramo nk'ibi ku buryo usanga abantu bakubise binjira, ndetse bamwe mu bakire babyitabira basaba ko nta mafoto n'amashusho bafatwa.

    Byitabirwa n'abajejetafaranga ku buryo usanga ameza yicayeho akikijijwe n'inkumi z'ikimero gusa. B Hotel y'i Nyamirambo ntabwo yagiye ivugwa cyane mu kwakira ibirori nk'ibi bikomeye, ugereranyije n'utundi tubari nka Inferno, The Wave Lounge n'ahandi.

    Ibirori byahabereye bikomeye byavuzwe cyane mu itangazamakuru, birimo iby'umunyamafaranga Bad Rama yakiriyemo umuvandimwe we.

    Abasesenguzi mu muziki, bavuga ko kugira ngo ibi bitaramo byitabirwe Tanasha yari kwifashisha abantu basanzwe bazwi mu bitaramo nka Miss Muyango n'ahandi.

          

    6.Ibiciro byo kwinjira byarahanitswe

    Bimwe mu byatunguye abantu, harimo no kuba ibi bitaramo byarashyizwe ku biciro bihanitse, byatumye buri wese abitekerezaho.

    Kwinjira mu gitaramo cyari kubera i Nyamirambo kwari ukwishyura ibihumbi 250 Frw, ni mu gihe mu gitaramo yari gukorera i Nyamirambo byari ukwishyura ibihumbi 300 Frw.

    Ibi biciro biri hejuru ushingiye ku muziki wa Tanasha, cyane ko adafite indirimbo ebyiri zizwi, kandi ni ibitaramo byateguwe mu gihe benshi mu bantu baba bitegura guhembwa (umushahara w'ukwezi).

    7.Ibikorwa by'amatora byari byatangiye

    Ibitaramo bya Tanasha byashyizwe ku matariki ahurirana n'itangizwa ry'ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida banyuranye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'amatora y'Abadepite.

    Ibi bikorwa byatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2024, bizasozwa tariki 13 Nyakanga 2024.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, abashinzwe gutegura ibi bikorwa biganjemo urubyiruko bari bamaze igihe bategura aho bizabera.

    Bivuze ko umubare munini w'abantu bakunda gusohoka, bazi abahanzi n'inkumi z'ikimero nka Tanasha Donna, ntibabashije kwitabira igitaramo cye, bituma uyu mugore atabasha kubona abantu bamushyigikira.


    8.Nta mbaraga zashyizwe mu kwamamaza

    Abategura ibitaramo basanzwe bashyira imbaraga cyane mu kwamamaza ibitaramo nk'ibi, bakifashisha imbuga nkoranyambaga ndetse n'ibitangazamakuru binyuranye.

    Unyujije amaso mu basanzwe bifashishwa mu kwamamaza ibi bitaramo nta n'umwe wagize uruhare mu kwamamaza iki gitaramo.

    Kandi ibitangazamakuru by'amajwi n'amashusho, ntibyigeze byifashishwa mu kugaragaza ko Tanasha Donna agiye gutaramira i Kigali.

    Hari amakuru avuga ko igitekerezo cyo kuzana Tanasha Donna cyari gifitwe n'undi muntu washakaga kumuzana mu rwego rwo kwitabira ibirori byategurwaga- Niwe wari kubiyobora.

    Uyu washakaga gutumira Tanasha i Kigali, yagiranye ibiganiro n'umwe mu bayobozi ba B Hotel amusaba ko ari ho ibyo birori byazabera, arabimwemerera.

    Nyuma, uriya muyobozi yaje kumuca inyuma atangira inzira zo kuvugana na Tanasha, birangira ari we umuzanye i Kigali.


    9.Tanasha aracyahekerejwe n'inkuru za Diamond

    Buri wese uvuze Tanasha amuherekeresha inkuru za Diamond. Ibi bituruka ku mubano wabo bubatse waje no kugeza ku kubyarana umwana.

    Uyu mugore w'ikimero yari asanzwe ari umunyamakuru wa RNG Radio yo muri Kenya, ari naho yamenyaniye na Diamond baje gukundana.

    Bitewe n'uko Diamond azwi cyane mu muziki, byatumye Tanasha avugwa cyane mu itangazamakuru, ndetse buri gihe mu kiganiro n'itangazamakuru abazwa kuri iyi ngingo.

    Ubwo yari ageze i Kigali, yabajijwe ku mubano we na Diamond abanza kwifata, ariko avuga ko umubano wabo wakomeje kwaguka, ndetse amufasha kwita ku mwana we.

    10.Yageze ahabereye igitaramo saa Saba n'igice z’ijoro, Dj Toxxyk ntiyacuranga

    Ushingiye ku byari byatangajwe, uyu mugore yagombaga kugera kuri B Hotel i Nyamirambo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, mu gihe yahageze saa saba z'ijoro.

    Ibi byatumye Dj Toxxyk wagombaga gucuranga, ahagera mu gihe kimwe na Tanasha amucurangira indirimbo ze ebyiri ubundi arataha.

    Hari abari bitabiriye iki gitaramo, bari biteze ko Toxxyk acurangira Tanasha hanyuma agakomeza kuvanga umuziki, ariko siko byagenze byatumye hari abahita bataha.

    Kuba Tanasha yarageze kuri B Hotel Nyamirambo atinze, hari umubare munini w'abantu bari bahageze mbere ye kuva saa yine z'ijoro batashye saa sita z'ijoro mbere y'uko Tanasha ahagera. 


    Tanasha Donna yageze i Kigali ari kumwe n’inshuti ze Ruth yamuherekeje muri ibi bitaramo byose


    Ubwo Tanasha Donna yageraga i Kigali ahagana saa Saba z’ijoro ryo ku wa Kane, rishyira ku wa Gatanu 


    Tanasha yahuriye n’uruvagusenya i Kigali mu bitaramo bye bya mbere yahakoreye  


    Yarateye ariyikiriza muri ibi bitaramo- Tanasha azakomeza kuzirikana ibi bihe birura yagiriye i Kigali


    Inshuti ze, Jeanine Noach, Sacha Kate na Ruth zamushyigikiye muri iki gitaramo


    Tanasha yifashishije indirimbo ze ebyiri, aririmba mu gihe cy’iminota 5′

    Igitaramo cya kabiri Tanasha Donna yari gukora, nticyabaye kuko cyabuze abantu






    Ubwo yari mu rugendo rugana i Kigali, Tanasha yanditse kuri konti ye ya Instagram


    Ahari kubera ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ni uko hari hateguye 


    N’ubwo yabuze abantu mu bitaramo bye bibiri, Tanasha yagaragaje ko yanogewe n’ibihe yagiriye i Kigali 


    Abari bakoraniye muri B Lounge bategereje Tanasha kugeza mu masaha akuze


    Abarimo Jeanine Noach bagaragaje ko biteguye kwakira Tanasha i Kigali


    Umunyamideli Sacha Kate yakanguriye abantu kwitabira ibi bitaramo


    Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yakanguriye abantu kwitabira iki gitaramo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TANASHA AKIGERA I KIGALI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya mbere Tanasha yakoreye i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144306/yasize-umugani-i-kigali-ibintu-10-byatumye-ibitaramo-bya-tanasha-donna-bibura-abantu-babyi-144306.html

  • APR FC yakiriye umukinnyi mushya w’umunyamahanga #rwanda #RwOT

    Umunya-Senegal, Aliou Souane yabaye umunyamahanga wa mbere mushya APR FC yakiriye mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Nk’uko twari twabigarutseho mu nkuru yacu iheruka ko APR FC iri mu biganiro n’uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yamaze kugera mu Rwanda.

    Ikinyamakuru Record cyo muri Senegal kikaba cyanditse ko uyu mukinnyi wakiniraga ASC Jaraaf yamaze kwerekeza muri APR FC.

    Uyu mukinnyi akaba yamaze kugera mu Rwanda aho yakiriwe na APR FC, akaba agiye gukora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita asinyira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Aliou Souane w’imyaka 22 akaba aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe aho byitezwe ko nta gihindutse agomba kuzajya afatanya na Niyigena Clement mu mutima w’ubwugarizi.

    Amakuru akaba avuga ko yatanzweho ibihumbi 65 by’amadorali y’Amerika ni mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 5500 by’amadorali.

    Aje muri APR FC mu gihe mu minsi yashize byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudan ariko birangira bitabaye.

    Aliou Souane yamaze kugera mu Rwanda kumvikana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakiriye-umukinnyi-mushya-w-umunyamahanga-wa-mbere

  • Bull Dogg, Ish Kevin na B-Threy mu baraperi 2… – #rwanda #RwOT

    Ni mu nshuro ya mbere rigiye kuba. Ryateguwe nyuma y’ibitaramo umunani byahuje abaraperi mu ngeri zinyuranye byabereye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwagura urugendo rw’aba baraperi, no kubafasha gusabana n’abakunzi babo.

    Muri rusange ryubakiye ku gukomeza kuzamura ikuzo ry’iyi njyana yihariye uyu mwaka wa 2024. Rizaba mu gihe cy’iminsi ibiri guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa yine z’ijoro, ku wa 5-6 Nyakanga 2024, kuri Institute Francais du Rwanda.

    Green Ferry Music iri gutegura iri serukuramuco yagaragaje ko abaraperi bazitabira iri serukiramuco barimo cyane cyane abanyuze muri iyi nzu itunganya imuziki inafasha abahanzi gukora no kumenyekanisha ibihangano byabo.

    Kuri iyi nshuro ya mbere ryatumiwemo Icenova, Ish Kevin, Bull Dogg, B-Threy, Ngaara, Mutha II, Angel Mutoni, Insibika, Pro Zed, Long Jay, Dj Samish, Og2tone, Dj Gulan, Thedicekid, Romeo Rapstar, Logan Joe, Slum Drip, Trizzie Ninesty Six, Big Zed, Redink, Dr. Nganji ndetse n’abandi.

    Iri serukiramuco rizaba ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, kwinjira bizaba ari ukwishyira ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe.

    Dr Nganji washinze Green Ferry aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze ibitaramo byabo umunani byabanje.

    Ati 'Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe n'ubwitabire, n'uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani twakoze byatweretse ko bishoboka.'

    Nganji yavuze ko mu byo bishimira muri ibi bitaramo, ari uko byashyize itafari ku muziki 'w'abarimo Bushali n'abandi bagenzi be banyuze mu itsinda rya Green Ferry'. 

    Uyu mugabo usanzwe ari Producer, avuga ko ashingiye ku bikorwa bimaze gukorwa muri iyi myaka, ari ibishimangira ko 'Hip Hop ikundwa n'abantu benshi, kandi abanyarwanda barabigaragaje mu bihe bitandukanye'.

    Ati 'Wagiye ubona uburyo nko mu bitaramo byabereye muri BK Arena, abaraperi bagiye biharira urubyiniro, muri iki gihe hasohotse ibihangano byinshi, rero uyu mwaka navuga ko wiyongereye mu yindi myaka yatweretse ko Hip Hop ikunzwe cyane.'

    Nganji yavuze ko uretse ibitaramo by'abahanzi ba Hip Hop, iri serukiramuco rizarangwa n'ibindi bikorwa birimo nko kumurika imideli, gushushanya, umuziki w’aba Dj, n'ibindi binyuranye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira.

    Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji uri gutegura iri serukiramuco aherutse gushyira hanze Album 'Kinyarwanda' yakoze yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y'u Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Ni Album ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n'abandi.

    Iriho indirimbo ‘Inganji (Intro)’ yakoranye na Ngaara, ‘Amanyarwanda’ yakoranye na Karambizi, ‘Imituku’ yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, ‘Imisambi’ yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.

    Hari kandi ‘Intare’ yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, ‘Ihoreze’ yakoranye na Racine, ‘Haya’ yahuriyemo na Karambizi, ‘Rwamajana’ yakoranye na Kanyarwanda, ‘Umurinzi’ yahuriyemo na Romeo Rapstar, ‘Ninde? na Icenova, ‘Enyegeza’ na Bushali, ‘Rwamakombe’ na Zeo Trap ndetse na ‘Kinyarwanda (Outro)’ yakoranye na B-Threy.


    Umuraperi Bull Dogg uri kwitegura gusohora Album ye ya mbere ategerejwe muri iri serukiramuco  


    Ish Kevin uherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye yise 'Semana' azatanga umusogongero w'iyi EP muri iki gitaramo


    B-Threy uherutse gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bufaransa ategerejwe muri 'I AM Hip Hop Festival'


    Umuraperi Icenova uherutse gukorana indirimbo na Bushali ategerejwe muri iri serukiramuco

     

    Abaraperi 22 bahurijwe mu iserukiramuco 'I AM HIP HOP Festival' rigiye kuba ku nshuro ya mbere 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ICENOVA YAKORANYE NA BUSHALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144301/bull-dogg-ish-kevin-na-b-threy-mu-baraperi-22-bategerejwe-mu-iserukiramuco-rya-hip-hop-144301.html

  • FPR-Inkotanyi yafashe mu mugongo umuryango wa… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, ni bwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje i Rubavu ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora ateganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2024.

    Nyuma yo kwiyamamaza, ubwo abasaga ibihumbi 250 bo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba bitabiriye ibyo bikorwa kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero bari batashye, havutse umuvundo waguyemo umuntu umwe, abandi barakomereka.

    FPR-Inkotanyi ibinyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: 'Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n'umuryango wabuze uwabo bitewe n'umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Rubavu. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.'

    Ni mu gihe itangazo rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, ryasohotse rigira riti: 'Ikipe y'abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko ku bw'ibyago umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse. Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n'abaganga mu Bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.''

    MINALOC yihanganishije umuryango w'ababuze uwabo ndetse yizeza ko ikomeza gukurikirana uko abakomeretse barimo kwitabwaho. Yaboneyeho gusaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika no kumvira amabwiriza bahabwa.

    Iti 'Tuributsa kandi abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n'ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n'ituze by'abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.''


    FPR-Inkotanyi yihanganishije umuryango waburiye uwabo mu muvundo wabereye i Rubavu


    Abarenga ibihumbi 250 basanganiye Perezida Kagame i Rubavu mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144309/fpr-inkotanyi-yihanganishije-umuryango-waburiye-uwabo-mu-muvundo-wabereye-i-rubavu-144309.html

  • Amavubi ahindurwe yitwe Intare, Inzovu cyangwa Ingwe #rwanda #RwOT

    Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mpayimana Philipe yatangaje ko yifuza ko ikipe y’igihugu Amavubi akwiye guhindurirwa izina akareka kwitwa Amavubi akaba yakwitwa nk’Intare, Inzovu cyangwa Ingwe.

    Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza i Nyamirama.

    Mpayimana Philipe, yagarutse ku bireberabana ba Siporo aho kugira ngo u Rwanda rugire abakinnyi bakomeye bisaba ko bihera hasi bityo ko ingengo y’imari ya Siporo yahera ku Murenge

    Ati' niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Mbappé cyangwa Ronaldo ryari? Ubwo rero ni yo mpamvu dusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge.'

    Uyu mukandida ku mwanya wa Perezida, yanakomeje avuga ko yasaba ko n’izina ry’Ikipe y’Igihugu Amavubi ryahindurwa kuko ridayeye ubwaba.

    Ati' Njye nanasaba ko n’izina ry’Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n’igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk’Intare, nk’inzovu, n’Ingwe, ibintu nk’ibyo.'

    Muhayimana Phillipe yavuze ko Amavubi akwiye guhindurirwa izina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ahindurwe-yitwe-intare-inzovu-cyangwa-ingwe

  • The Indian Villager Who Stopped Growing Aged Five Due to Rare Condition #rwanda #RwOT

    Ravi Kumar, a 25-year-old man from Jhansi in the northern Uttar Pradesh state of India, stopped growing physically when he was five years old due to a rare condition. He now has to be carried around by his mother.

    Ravi Kumar's Condition: Ravi Kumar is only 24 inches tall and weighs just 15.4 lbs (7 kg), making him one of the smallest adults in India. He is the only member of his family with a growth deficiency. When he was a young child, his family took him to see doctors after they noticed he had stopped growing.

    Medical Diagnosis and Challenges: Doctors diagnosed Ravi with a thyroid disease that stunted his growth. His mother explained that while treatment is possible, the family cannot afford the necessary medical care. She now carries him around on her hip due to his inability to move independently.

    Living with the Condition: Despite his condition, Ravi's situation highlights the challenges faced by individuals with growth deficiencies or dwarfism. Dwarfism is typically caused by genetic factors, hormonal imbalances, or medical conditions affecting bone growth. While such individuals may face physical challenges, they can lead fulfilling lives with the same range of abilities and aspirations as people of average height.

    Comparative Insight: The shortest man on record was Chandra Bahadur Dangi from Nepal, who measured just 21.5 inches. Ravi Kumar's condition, while unique and challenging, is part of a broader spectrum of growth deficiencies that impact individuals worldwide.

    Ravi Kumar's story sheds light on the struggles faced by those with rare growth conditions and the importance of accessible medical care for all. Despite financial and physical obstacles, individuals like Ravi continue to inspire with their resilience and the support of their families.

    Ravi Kumar a 25-year-old Ravi Kumar a 25-year-old Ravi Kumar a 25-year-old Ravi Kumar a 25-year-old Ravi Kumar a 25-year-old

    The post The Indian Villager Who Stopped Growing Aged Five Due to Rare Condition appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/the-indian-villager-who-stopped-growing-aged-five-due-to-rare-condition/

  • Yatangiye kumwenyuza amazamu yo muri USA! Kwizera Jojea uherutse gutsinda igitego cyahesheje intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona yo muri America – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na  watsinze igitego rukumbi cyahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Lesotho mu mukino w'Umunsi wa Kane mu yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 25 yatsinze igitego ku mupira yahawe na Omborenga Fitina ariko abanza gutuza awugumanaho umwanya muto. Ni ibintu avuga ko yagombaga gukora kugira ngo areba aho ashyira umupira.

    Yatsinze iki gitego mu mukino ikipe ya Rhode Island yanyagiyemo Louisville City FC ibitego 5-2.

    Jojea Kwizera with his first @USLChampionship goal gives us a two goal advantage just before halftime!#LOUvRI | 0-2 | #RIFC⚓ pic.twitter.com/nnVwBO7bab

    — Rhode Island FC (@RhodeIslandFC) June 23, 2024

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-kumwenyuza-amazamu-yo-muri-usa-kwizera-jojea-uherutse-gutsinda-igitego-cyahesheje-intsinzi-ikipe-yigihugu-amavubi-yatsinze-igitego-cye-cya-mbere-muri-shampiyona-yo-muri-america-videwo/

  • Imbangukiragurabara ‘Ambulance’ y’Ibitaro bya Kaduha yari irimo abantu 5 yakoze impanuka ikomeye irenga umuhanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024, Nibwo mu Karere ka Nyamagabe, habereye impanuka y'imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Kaduha yari ikuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, umushoferi wayo ahita ahasiga ubuzima abandi 4 barakomereka.

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n'umushoferi utaringanije umuvuduko bituma imodoka ita umuhanda.

    Ati 'Impanuka yabaye saa Kumi n'igice (16h30) ibera mu karere ka Nyamagabe irimo abantu 4 na shoferi. Muri abo harimo umurwayi 1 abandi bari bamuherekeje. Shoferi yitabye Imana abandi 4 bakomeretse bari kuvurirwa ku bitaro bya Kaduha. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe n'aho yarageze n'imiterere y'umuhanda (umuhanda w'itaka ufunganye kandi mu ikorosi)'.

    SP Kayigi avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kandi aho impanuka yabereye hari mu muhanda w'igitaka kandi ufunganye bituma imodoka itabasha gukata ikorosi ibirinduka munsi y'umuhanda.

    Source : https://yegob.rw/imbangukiragurabara-ambulance-yibitaro-bya-kaduha-yari-irimo-abantu-5-yakoze-impanuka-ikomeye-irenga-umuhanda/