Blog

  • Igikumwe cy'ababoshyi ni ku gipfunsi – Mujawamariya umaze gukizwa n'agaseke – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yasangije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame cyabereye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

    Yavuze ko batewe ishema na Perezida Kagame wateje imbere agaseke, kakava kuri 500 Frw mu bihe byo hambere ubu kakaba kageze kuri 5010 Frw.

    Ati 'Wagiye muri Amerika uvuganira agaseke kacu, hanyuma abanyamahanga barimo Abanyamerika bakaza kukareba, bityo igihugu cyacu kikagwiza amadevize.'

    Mujawayezu yavuze ko Perezida Kagame akimara kuvuganira agaseke ka Ruhango, aba baturage babonye abashoramari baturutse imihanda y'Isi, kuri uyu munsi bakaba bagera kuri batanu.

    Byatumye kandi umunyamuryango wabo ava i Ruhango ajya i Berlin mu Budage, ahavana igikombe.

    Mujawayezu yavuze ko kuri uyu munsi agaseke ka Ruhango kabaye imbarutso yo kurwanya ubukene, ababyeyi bishyurira abana amashuri yisumbuye na za kaminuza 'bamwe bajya kwiga n'imahanga.'

    Ati 'Ubu amahoteli yo mu Rwanda ateguye neza kubera agaseke ka Ruhango. Iyo ugeze muri Kigali Marriot Hotel usanganirwa n'umuteguro mwiza w'ako gaseke, wagera kuri Muhazi ukahasanga ubwo bwiza buri mu gisenge Abanya-Ruhango bubatse.'

    Ikindi ni uko kubera ubu buyobozi bwa Perezida Kagame, Mujawayezu avuga ko abanyamuryango b'iyi koperative bakomeje kogoga amahanga, aho babiri na bo bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi bajya mu Burayi 'kuko wakavugiye.'

    Ati 'Muri abo babiri nanjye ndimo kuko nagiye mu Buholandi. Twishimira ibyiza ukomeza kutugezaho kandi turacyabitegereje. Ntiturarangiza kugushakamo ibyiza kuko tubikubonamo. Ubifitiye ubushobozi.'

    Uyu mubyeyi wavutse mu muryango uciriritse wakoraga ubuhinzi bumwe bw'amaramuko, yavuze ko ubu ubu bishyize hamwe muri za koperative, zinabafasha kwiteza imbere n'ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge ridasigaye.

    Agaragaza ko uyu munsi umugabo ufite umugore w'umuboshyi 'aranezerewe kandi arasusurutse. Nanjye sinari nzi ko nagera aha. Ndakumenyesha ko tukuri inyuma. Intego ni ya yindi. Igikumwe cy'ababoshyi n'imiryango yacu ni ku gipfunsi.'

    Mujawayezu kandi yishimira Ibitaro bya Kabgayi byubakiwe ababyeyi 'ubu ba baturage bo muri ya misozi barurira etaje bakajya kubyara. Warakoze Imana iguhe umugisha.'

    Ab’i Rwinkuba bati inkoko ni yo ngomba

    Abaturage ba Muhanga bashimiye Perezida Kagame ku byo yabagejejeho mu nzego zitandukanye z’ubuzima

    Abo mu Murenge wa Mbuye bijeje Perezida Kagame ko ari we bari inyuma mu matora y’Umukuru wIgihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikumwe-cy-ababoshyi-ni-ku-gipfunsi-mujawamariya-umaze-gukizwa-n-ububoshyi-bw

  • Minisitiri Biruta yisunze indirimbo ya Dr Cla… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w’umuryango FPR0-Inkotanyi cyabereye mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR baturutse mu turere dutandukanye.

    Hanashimwe imitwe ya Politiki ifatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida Paul Kagame ndetse n'indi mitwe ifatanya n'uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'abo ku mwanya w'Ubudepite.

    Mu ijambo rye, Dr Vincent Biruta yavuze ko abarwanashyaka ba PSD batewe ishema no kuba umukandida bahisemo kwamamaza kandi bazatora ari ‘Nyakubahwa Paul Kagame’.

    Yavuze ko kuva mu buto, Paul Kagame yaharaniye kugira ngo abana b’u Rwanda bari ishyanga bazabashe gutaha, arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda kandi arwanya ikibi n’ivangura.

    Biruta yavuze ko na PSD nayo ‘yavutse iharanira icyatuma abanyarwanda baba mu gihugu cyabo’ kandi ‘iharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, iharanira imibereho myiza y’abaturage bose b’u Rwanda’.

    Yavuze ko bazi neza ko ‘ibyo bitari gushoboka iyo u Rwanda rutagira umuyobozi w’intwari nkamwe nyakubahwa Paul Kagame, umuyobozi wumva ko imitwe ya Politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n’Abanyarwanda ntawikubira, twese dusenyera umugozi umwe’.

    Ati “PSD rero twahisemo neza, duhitamo umukandida w’indashyikirwa, umuyobozi ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga, umuyobozi wavanye abanyarwanda mu icuraburindi ry’ironda-bwoko, n’ironda-karere, u Rwanda rukaba rutekanye, umuyobozi waciye inzara n’amapfa mu gihugu.”

    Dr. Biruta yavuze ko Perezida Kagame ari umuyobozi ‘wakamiye abanyarwanda, wahaye uburenzi abana bose, ageza ubuvuzi kuri buri wese, yahaye ijambo umwana w’umukobwa, yahaye ibyaro umuriro w’amashanyarazi kandi ‘ni umuyobozi udakangwa no kurwanya ikibi no guhangana n’abadashaka ko u Rwanda rutekana’.

    Yavuze ko hari byinshi byo gushimira Perezida Kagame. Yizeza ko bamushyigikiye mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

    Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Biruta yasunze indirimbo ‘Contre Succes’ ya Dr Claude, avuga ko hari abagikomeje kugaragaza ishyari ry'ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda n’Abanyarwanda, amwizeza ubufatanye mu kubahashya.

    Ati “Nyakubahwa Paul Kagame n’umuryango muyoboye wa RPF-Inkotanyi, kuba turi hano twebwe nka PSD ndetse n’abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda, uwabashima ntiyabona aho ahera n’aho agarukira.

    Gusa, turabizeza ko urugamba murwana rwo kubaka u Rwanda turi kumwe ntacyabahunganya ngo dusigare. Tuzafatanya (abwira Perezida Kagame) kandi tuzatsinda abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa n’aho mugejeje u Rwanda, abo Dr Claude yita ba 'Contre Succès'.'

    'Contre Succès' yabaye ibendera ry'umuziki wa Dr Claude, yaba mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, bituma uyu muhanzi abona ibiraka byo kwamamaza, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi.

    Dr Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yaraharaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikara', avuga ko se yitabye Imana mu 1992 ubwo yari afite imyaka 14 y'amavuko, avuga ko kuva icyo Perezida Kagame yamubereye umubyeyi, biri no mu mpamvu zatumye avugurura indirimbo ye.

    Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni ukubera y'uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umubyeyi wacu, ni umubyeyi w'Abanyarwanda bose. Njyewe ni Papa wanjye, ndabikubwiye. 

    Nta muntu wamfashije mu buzima bwanjye nkawe, kuko Papa wanjye bwite yapfuye mfite imyaka 14 hari mu 1992. Rero nyuma y'itabaruka ry'umubyeyi wanjye, nabonye undi mubyeyi ari we Nyakubahwa Perezida Kagame. Mama wanjye wamfashije ni Nyakubahwa Jeannette Kagame.'

    Dr Claude yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo anashingiye ku bikorwa byivugira Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda. Ati 'Ibintu yagejeje ku Banyarwanda, ni ibintu bikomeye cyane, ubu ngubu umunyarwanda afite agaciro ahantu hose ku isi hose, nanjye ubwanjye iyo ngiye hanze abantu bampa agaciro, narabibonye […]'

    Uyu muhanzi yavuze ko ari umuhamya w'ibikorwa Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda, kuko nawe byamugezeho. Avuga ko Umukuru w'Igihugu ari umubyeyi we mu buryo bwihariye, biri no mu mpamvu yakoze mu nganzo akandika iyi ndirimbo.

    Iyi ndirimbo 'Contre Succès' yagiye hanze bwa mbere mu 2007, bivuze ko imyaka irenze 17 iri ku isoko. Mu kuyivugurura, Dr Claude yagaragaje amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye, agaragaza bimwe mu bikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda.


    Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta yavuze ko amahitamo yabo yabaye meza ubwo biyemezaga gushyigikira Paul Kagame nk’Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. 

    Abaturage ba Ngororero bijeje Perezida Kagame kumuhundagazaho amajwi 100%




    Dr Vincent Biruta yijeje Paul Kagame ubufatanye mu guhangana n'abanyeshyari batishimira ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CONTRE SUCCES’ YA DR CLAUDE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144323/minisitiri-biruta-yisunze-indirimbo-ya-dr-claude-yizeza-perezida-kagame-ubufatanye-mu-guha-144323.html

  • Ngoma: Frank Habineza yasezeranyije abaturage… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, ni umunsi wa gatatu hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bemerewe na Komisiyo y'Amatora haba ku mwanya wa Perezida wa Repuburika ndetse no mu nteko nshingamategeo umutwe w'Abadepite.

    Kuri uyu munsi wa gatatu wo kwiyamamaza, ishyaka riharanira demokarasi no kubungabunga ibidukikije, Green Party yakomereje ibikorwa byayo byo kwiyamamaza mu karere ka Ngoma. Ni nyuma yo gukorera mu karere ka Gasabo ndetse na Kamonyi.

    Ku isaha ya saa tanu, nibwo Dr Frank Habineza n'abamuherekeje mu rugendo rwo kuva I Kigali berekeza mu burasirazuba bw'u Rwanda bageze I Ngomba hanyuma bakiranwa na 'Morale' nyinshi y'Abarwanashyaka ba Green Party.

    Kubera umudiho w'indirimbo zamamaza Green Party, nta muntu wacaga mu 'Centre' ya Ngoma ngo akomeze urugendo rwe ahubwo yabanzaga gucisha macye agatega amatwi akumva ibiri ku havugirwa.

    Ntezimana Jean Claude uyoboye igikorwa cyo kwiyamamaza mu ishyaka Green Party akaba asoje manda ye mu nteko nshingamategeko umutwe w'Abadepite, yabanje gusobanura neza 'Green Party' amateka yayo ndetse n'intego zayo.

    Jean Claude yavuze ko Green Party yatangiye ibikorwa bya Politiki mu mwaka wa 2009 ariko ryemerwa mu mwaka wa 2013 nyuma y'imyaka 4 rikora. Mu mwaka wa 2017 bahise batanga umukandida ariko amahirwe ntiyabasekera ntibabasha kuyobora igihugu.

    Mu mwaka wa 2018, nibwo iri shyaka ryiyamamaje mu Nteko Nshingamategeko hanyuma begukana imyanya ibiri nyuma y'undi mwaka umwe iri shyaka ryongera kubona umwanya umwe muri Sena.

    Intego nyamukuru y'iri shyaka ni uguharanira Demokarasi ndetse no kubungabunga ibidukikije.

    Nyuma y'uko bamwe mu ari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko baganirije abaturage bo mu karere ka Ngoma muri bimwe bazabagezaho nibaramuka babatoye, Dr Frank Habineza yashimiye abaturage bo mu karere ka Ngoma ko baje bakiyamamaza ndetse bakabatora.

    Nyuma yo kubashimira, Dr Frank Habineza yababwiye ko nk'uko babigenje mu mwaka wa 2017 na 2018 babatora, n'ubu tugiye kwinjira mu gihe cy'amatora bityo ko nibaramuka bagiriye ikizere Green Party by'umwihariko agatorwa ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu azabaha kaminuza bitarenze ukwezi kwa Nzeri.

    Dr Frank Habineza ati 'Hano ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga kaminuza. Birababaje kuba umuntu azamuka akajya za Nyagatare kandi assize umujyi mwiza wa Ngoma nawo ukeneye gutera imbere.'

    Akomeza agira ati 'Nimutugirira ikizere mukadutora, mbasezeranyije ko mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona kaminuza kandi izazamura ubukungu bw'Akarere kuko abarimu, abanyeshuri n'abandi bose bazakenera kubaho kandi bizateza imbere abaturage mu karere ka Ngoma.'


    Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu karere ka Ngoma kaminuza



    Dr Frank Habineza n’ishaka Green Party bakiranywe urugwiro n’ubwuzu

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144315/frank-habineza-yasezeranyije-kaminuza-abaturage-bakarere-ka-ngoma-144315.html

  • Perezida Kagame yasobanuye icyo bivuze kuba h… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Kamena 2024 muri Stade y’Akarere ka Ngororero, ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Gatatu. Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

    Perezida Paul Kagame yatangiye ashimira abitabiriye ibi bikorwa byo kwiyamamaza ndetse anashimira indi mitwe ya politike, avuga ko kuba barahisemo kwifatanya na FPR atari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi.

    Ati: “Ndashimira imitwe ya Politike iri hano twabwiwe ifatanyije na FPR. Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubananira. 

    Muri Politike rero hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR, ngo ariko buriya kuki bo batakoze ibyabo bakibwira ko ari uko bo byabananiye”.  

    Yakomeje avuga ko barebye bagasanga baramutse bafatanyije na FPR ari bwo ibyagerwaho ari byinshi kurushaho. Ati: “Ahubwo ni uko bashyize mu kuri babona ko dufatanyije, bagafatanya na FPR ibyagerwaho ni byinshi kurusha uko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza bamwe bigakunda, abandi ntibikunde. 

    Ariko iyo abantu bafatanyije birakunda, byose bikabakundira, hanyuma rero twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora”.

    Amashyaka umunani arimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse yose aherekeza Perezida Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza ku Muryango FPR-Inkotanyi birakomeje aho nyuma ya Ngororero, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, ari bwiyamamarize i Shyogwe mu Karere ka Muhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

    Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru i Ngororero mu kwamamaza Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144321/perezida-kagame-yasobanuye-icyo-bivuze-kuba-hari-indi-mitwe-ya-politike-yiyunze-kuri-fpr-i-144321.html

  • Ntarama: Access Bank yishyuriye ubwisungane m… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize, ni bwo abakozi n'abayobozi ba Banki y'Ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc bifatanyije n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa ubugome yakoranywe bwatumye abicanyi badatinya insengero na kiliziya. Ibyo byagarutsweho ku wa 18 Gicurasi 2024 nyuma yo kunamira Abatutsi bishwe bazira uko bavutse bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera.

    Buri mwaka, Access Bank itegura ibikorwa bitandukanye byo kugenera ubushobozi runaka bamwe mu bagize sosiyete nyarwanda hagamijwe guhuza imbaraga n'abanyarwanda muri rusange mu kubaka igihugu.

    Ni muri urwo rwego rero kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, bamwe mu bayobozi n'abakozi ba Access Bank basubiye i Ntarama kwifatanya n'abaharokokeye babashyikiriza ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro kangana na Miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Uwari uhagarariye iri tsinda rya Access Bank, Alice Umulisa yavuze ko batekereje gukora iki gikorwa kuko bazi neza ko agace ka Ntarama kari mu bice by'u Rwanda byashegeshwe cyane n'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati: 'Tuzi ko kugira ngo umuntu yiyubake agomba kuba afite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu mu gutekereza icyo twabamarira muri uyu mwaka ariko wenda tuzakomeza gukora, twatekereje ko twabafasha mu bwisungane bwo kwivuza. Niyo mpamvu nka Access Bank twagennye ko twafasha abantu 2,000 kugira ngo tubishyurire uyu mwaka wose mu bwisungane.'

    Umwanankabandi Mathilde uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ntarama, yashimiye byimazeyo Access Bank yabashije guhigura umuhigo yari yahize wo gutera inkunga Abarokotse Jenoside b'i Ntarama.

    Ati: 'Nk'uko nabibabwiye ubushize, abarokotse Jenoside ntabwo dushima cyane ibi ngibi bifatika tubona, dushima igitekerezo. Kuba twarabaye muri Leta itatuzi, itwima agaciro, iturutisha ibisimba, iturutisha abandi, tugahinduka utunyamanswa twa tundi tudafite agaciro tw'utuyoka n'utunyezi n'uduki, ariko mwebwe mukaba mutubona nk'abantu bafite agaciro batekerezwaho muza gusura mukadufata mu mugongo mukumva tugomba kubaho, ni uko dufite umuyobozi waduhaye agaciro.'

    Egide wavuze mu izina ry'abagenerwabikorwa bose, nawe yashimiye igikorwa cy'urukundo Access Bank yatekereje, ashimangira ko bateye ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waharaniye gusubiza ubuzima abanyarwanda.

    Mu ijambo rye yagize ati: 'Kuba mwaduhaye ubwisungane mu kwivuza ni nk'ubuzima mwaduhaye, namwe mwateye intambwe mu ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waharaniye kudusubiza ubuzima. Kuko uyu munsi nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima dufite tubukesha Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame.'

    Yakomeje agira ati: 'Rero kuba mwatekereje kuza kuduha ubuvuzi rwose ni igikorwa gikomeye namwe mwadusubije ubuzima kuko mfite ubwisungane mu kwivuza ntabwo narembera mu rugo, nta kibazo na kimwe nagira.'

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Ntarama, Isaac [RI2] yashimiye Access Bank ku bwo kuzirikana ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Mituweli ari ubuzima kuko nta munyarwanda ushobora kurembera mu rugo ayifite.

    Yagize ati: 'Iyi nkunga muduhaye rero, iradufasha mu buryo butandukanye by'umwihariko ku barokotse Jenoside ba bandi batishoboye, ni umusanzu mutanze ukomeye cyane ku b'i Ntarama ndetse n'igihugu muri rusange. Turabashimira ko iki gikorwa mwatekereje ari indashyikirwa, kandi inkunga mutanze irakoreshwa neza mu cyo yagenewe, kandi iki ni igikorwa tudashobora kwibagirwa.

    Umunyamabanga wa IBUKA ku rwego rw'igihugu nawe yashimiye ubuyobozi bwa Access Bank ku bw'iki gikorwa, asaba abahawe iyi nkunga kuyibyaza umusaruro barushaho gukora cyane no kwiteza imbere, baharanira ko ubutaha hazafashwa n'abandi mu rwego rwo kurushaho kubaka ejo heza h'u Rwanda n'abanyarwanda. Yashimiye kandi Umurenge wa Ntarama n'Akarere ka Bugesera muri rusange ku bwo kwemera kuba umufatanyabikorwa mwiza.

    Si ku nshuro ya mbere Access Bank iteguye igikorwa nk'iki, kuko no mu myaka yatambutse bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira abantu mu iterambere, no gushyigikira icyerekezo cy'igihugu.


    Ubwo Access Bank yashyikirizaga inkunga bamwe mu Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Ntarama



    Alice Umulisa wa Access Bank asobanura impamvu bahisemo i Ntarama

    Umunyamabanga wa IBUKA ku rwego rw’igihugu yashimiye ubuyobozi bwa Access Bank bwateguye iki gikorwa

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama bwashimiye byimazeyo Access Bank ku bwo kuzirikana ubuzima bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwanankabandi Mathilde yashimiye Access Bank ku bwo guhigura umuhigo

    Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bishimiye inkunga bahawe kuko izabafasha kutarembera mu rugo


    Inkunga yatanzwe na Access Bank ingana na Miyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144316/ntarama-access-bank-yishyuriye-ubwisungane-mu-kwivuza-abagera-ku-2000-barokotse-jenoside-y-144316.html

  • Papa Yvan aradufite ni we cyamamare abandi muba murimo kwikina – Bull Dogg #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bull Dogg yavuze ko u Rwanda icyamamare rufite ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abandi bose baba barimo kwikina.

    Ibi uyu muraperi yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yifashishije amafoto ye arimo kwiyamamaza i Musanze aho abantu bagera ku 350 bari baje kumushyigikira ndetse n’i Rubavu hakaboneka ibihumbi 250.

    Bull Dogg yagize ati “Papa Yvan [Perezida Kagame] aradufite, ni we cyamamare abandi muba muri kwikina sinzi ibyo muba murimo.”

    Uyu muraperi yakomeje avuga ko umugwa mu ntege mu gihugu ari Israel Mbonyi ufite indirimbo “Nina Siri” imaze kurebwa na miliyoni zirenga 50 kuri YouTube mu gihe kitageze no ku mwaka.

    Ati “Cyakoze mu gihugu umugwa ku gatsintsino ni Mbonyicyambu.”

    Perezida Kagame akaba umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 15 Nyakanga, akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho yahereye i Musanze, Rubavu uyu munsi akaba yagiye Ngororero na Muhanga.

    Bull Dogg yemeje ko Perezida Kagame ari we cyamamare u Rwanda rufite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/papa-yvan-aradufite-ni-we-cyamamare-abandi-muba-murimo-kwikina-bull-dogg

  • Abana b'i Rusizi bashimye intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bwabo – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 22 Kamena 2024, ubwo mu karere ka Rusizi bizihizaga umunsi mukuru w'umwana w'Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri byo mu murenge wa Muganza birimo Ishuri ribanza rya Gakoni, GS St Francois de Salle de Muganza, GS mere du bon conseil de Muganza, GS Shara, n'ishuri ribanza rya Busasamana.

    Impanoyumugisha Toni, umwana w'umukobwa w'imyaka 11, wiga mu mwaka wa kane kuri GS Muganza A yashimiye Leta y'u Rwanda ko yakuyeho ihezwa mu mashuri ryakorerwaga abana b'abakobwa ubu abana b'abakobwa bakaba bigana na basaza babo.

    Ati 'Numva abantu bakuru bavuga ko kera abana b'abakobwa batigaga. Ndashimira Leta yacu ko yashyizeho ko abana bose bagomba kujya kwiga'.

    Dushime Onette Shalom, wiga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko mu byo bishimira nk'abana harimo kuba abana bose barira ku ishuri.

    Ati 'Hari abana barivamo kubera ubukene bwo mu miryango yabo. Abo bana nabagira inama yo kwegera abayobozi bakabagezaho ikibazo bafite kuko hatabura ubaha ubushobozi butuma basubira mu ishuri'.

    Musabyemariya Berthe, wo mu murenge wa Muganza, ufite umwana ufite ubumuga bw'ingingo wiga mu mwaka wa kane, ashimira Leta ko yahinduye imyumvire y'ababyeyi abana bose bakaba biga mu gihe hambere hari abana batigaga kubera ko hari abayeyi bumvaga ko kwiga ntacyo bimaze.

    Hassan Jean Claude Mpakaniye, Umuhuzwabikorwa w'Umuryango REWU, uharanira uburenganzira bw'abana yashimiye u Rwanda ko rwashyize umukono ku masezerano yose kurengera umwana avuga ko bigaragaza urukundo rukomeye ko Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame akunda abana.

    Ati 'Nubwo hari intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bw'umwana, haracyari ibyonnyi by'uburenganzira bw'umwana. Hano mu kibaya hari abana bava mu ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye kurinda umuceri, akazi ko mu rugo, kubumba amatafari, abasiba ishuri bakajyana n'ababyeyi isoko n'ababyeyi n'ibindi'.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu karere ka Rusizi, Ingabire Nadine Michelle yashimiye abafatanyabikorwa barimo AEE mu mushinga AEE igire ubaka ejo n'Umuryango REWU uruhare bagira mu guharanira uburenganzira bw'umwana.

    Ingabire yabikuje abana ko mu nshingano zabo harimo kugira isuku, kugira ikinyabumfura no kugira isuku ku mubiri n'aho batuye.

    Ati 'Mugomba kugira isuku, haba aho mutuye, ku ishuri, ku myambaro n'ahandi hose. Kugira isuku ntabwo ari ihohoterwa ni inshingano zanyu nk'abana'.

    Mu 1991 nibwo Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika watangiye kwizihizwa. Ni umunsi ufite inkomoko ku byabereye I Soweto mu gitondo cyo ku wa 16 Kamena 1976, ubwo abanyeshuri barenga ibihumbi 20 bigaragambyaga bamagana ihezwa mu mashuri ryakorerwaga abana b'abirabura. Iyo myigaragambyo yarakaje abapolisi barasaba abo banyeshuri bicamo 176, abarenga 1000 barakomereka.

    Abana bo mu karere ka Rusizi bashimira Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubahiriza uburenganzira bwabo

    Mpakaniye ashimira Leta y’u Rwanda ko yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurengera umwana

    Ibirori by’Umunsi Mukuru w’umwana w’Umunyafurika byaranzwe no guha umwanya abana bakidagadura

    Ingabire yibukije abana ko bafite inshingano yo kugira ikinyabupfura n’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-b-i-rusizi-bashimye-intambwe-yatewe-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwabo

  • PSD irashaka ko abagore bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagera kuri 50% – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Itegeko Nshinga riteganya ko nibura mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo hakwiye kubamo 30% by'abagore mu gushimangira ihame ry'uburinganire.

    Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens yagaragaje ko ibimaze gukorwa bishimangira ko umwana w'umukobwa yubakiwe ubushobozi bwatuma ahangana na musaza we, bityo ko nibatorwa bazaharanira ko muri iyo myanya ifata ibyemezo no mu Nteko Ishinga amategeko abagabo baba 50% n'abagore bikaba uko.

    Ati 'Ntabwo tuvuga ko ihame ry'uburinganire ritubahirizwa ariko icyo tuvuga ni uko mu myaka 30 ishize dusanga umwari n'umutegarugori, umugore w'u Rwanda yaramaze kwiyubaka ku buryo ageze ku rwego rwo kubasha kuba yahangana mu rwego rw'ubushobozi na musaza we.'

    Muhakwa Valens yagaragaje ko igihugu cyatanze amahirwe angana ku bagore n'abagabo ndetse habamo no guherekeza umugore wari warambuwe ijambo, yubakirwa ubushobozi.

    Ati 'Twavuga rero ko umugore n'umugabo igihugu cyatanze amahirwe angana kuri bo kuko hari imyaka yabaye umugore arahezwa. Iyo 30% rero ikaba yaravugaga ngo umugore ahabwe ijambo ariko akomeze guherekezwa tukaba tuvuga ngo rero guherekezwa nibyo ariko nabyo bigira igihe umuntu agacuka.'

    Yakomeje ashimangira ko kuba abagore baramaze kubakirwa ubushobozi butuma bagira ubumenyi n'ubushobozi bingana n'iby'abagabo, bityo ko amahirwe yabo bose akwiye kuba angana.

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagaragaje ko bagize icyo gitekerezo bishingiye ku kuba mu mirimo bakora ya buri munsi baba bifuza ko abantu baringanira.

    Ati 'Tuba twifuza ko aho byashoboka abantu baringanira bakaba 50%. Ubundi ubwo nibwo buringanire ninaho ijambo rituruka. Buriya kugira ngo uzasange wenda hamwe hari 64%, ahandi 40% cyangwa se 30% tukumva ko ihagije, tuba twifuza ko mu Banyarwanda abagore n'abagabo bareshya bakaringanira mu mirimo bakora.'

    Dr Ngabitsinze yagaragaje ko 30% yashyiriweho abagore ari nziza ariko bizamutse bikaba 50% byaba byiza kurushaho.

    Muri gahunda y'Ishyaka PSD igizwe n'ibitekerezo 60 bikubiye mu nkingi eshatu bagaragaza ko nibura mu butabera bazaharanira ko hashyirwa mu bikorwa ibyo amategeko ateganya ku birebana n'ibihano bitari igifungo hagamijwe kugabanya ubucucike mu magereza.

    Ngabitsinze yagaragaje ko ibyo bizafasha kugira ngo abakoze amakosa yoroheje n'ibyaha bitaremereye babe batanga umusanzu ku gihugu binyuze mu gukora imirimo nsimburagifungo.

    Ati 'Abakoze ibyaha cyangwa amakosa bitaremereye byatuma bagira n'umusaruro batanga ku gihugu, uko byakorwa rero ni uko inzego z'ubucamanza natwe dufatanyije kuko turi muri guverinoma bizakorwa.'

    Yakomeja ati 'Icyo twifuza ni uko aho kugira ngo umuntu wakoze ikosa ritoya afungwe umwaka cyangwa ibiri kandi wenda ashobora gukora imirimo itandukanye agafasha nibyo tuvuga. Nzi ko byatangiye ariko icyo twasabye ni uko byakihutishwa.'

    Ibindi PSD igaragaza ko izashyiramo imbaraga harimo kurangiza ku gihe imanza zaciwe n'inkiko ndetse n'imanza burundu imanza z'imitungo zaciwe n'inkiko gacaca.

    Hari kandi gukomeza guteza imbere umuco w'ibiganiro n'ubwumvikane, gukemura amakimbirane, bigashingira ku butabera bwunga no gushyiraho urwego rubukurikirana.

    Muhakwa Valens yagaragaje ishingiro ry’igitekerezo cyo kugira 50% by’abagore n’abagabo mu myanya ifatirwamo ibyemezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psd-irashaka-ko-abagore-bari-mu-myanya-ifatirwamo-ibyemezo-bagera-kuri-50

  • Srinath Vardineni yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Cosmopolitan – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yahawe izi nshingano mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 23 Kamena 2024 muri Kigali Convention Centre. Ni umuhango kandi witabiriwe na Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Nilratan Mridha.

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Nyuma yo kwimikwa, Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali, Srinath Vardineni yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu mishinga myinshi irimo kuvura amenyo abana barenga 3000.

    Yagize ati 'Dufite imishinga ine ikomeye tuzakora ariko tuzita cyane mu buzima, aho tuzatanga ubuvuzi bw'amenyo ku bana 3000 cyangwa 4000. Ikindi tuzakorana cyane na Rotary Club zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bitandukanye.'

    Vardineni yageze mu Rwanda mu 2003, aho uretse mu bikorwa bye bitandukanye asanzwe azwi cyane mu mukino wa Cricket, cyane ko ari umwe mu bawutangije mu Rwanda ndetse n'ubu bakiwurimo kuko ari umubitsi w'inama y'ubutegetsi y'iri shyirahamwe.

    Yakomeje avuga ko ari amahirwe akomeye kuri we kuko nubwo yari asanzwe mu bikorwa bimuhuza na sosiyete ariko uyu mwanya uzamufasha mu kuyinjiramo neza.

    Ati 'Nsanzwe mu bikorwa bitandukanye bimpuza na sosiyete ariko kuri iyi nshuro bizamfasha kugera ku baturage neza no gukomeza gufasha Leta kubaka igihugu. Nageze inaha mu myaka 22 ishize u Rwanda rwahindutse ndeba rero dukwiye kuguma muri uwo murongo.'

    Rotary Club Kigali Cosmopolitan ni club nshya imaze amezi atatu ishinzwe ishibutse mu zisanzwe nka Kigali Seniors na The elders. By'umwihariko igizwe n'abanyamuryango batandukanye biganjemo abaganga, ababaruramari ndetse n'aba-Engineers.

    Iyi Club ni imwe muri 12 zigize Rotary Club Rwanda nayo ibarizwa muri Rotary Club District 9150. Iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n'ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Ubwo Srinath Vardineni yimikwaga ku buyobozi bwa Rotary Club Kigali Cosmopolitan

    Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali, Srinath Vardineni yatangaje ko mu mwaka yatorewe azita ku mishinga ine ikomeye

    Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Nilratan Mridha ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

    Srinath Vardineni asanzwe azwi mu mukino wa Cricket mu Rwanda

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre

    Muri uyu muhango hatanzwemo ibihembo bitandukanye birimo n’itike y’indege ijya Dubai

    Akanyamuneza kari kose ku banyamuryango ba Rotary Club Kigali Cosmopolitan

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/srinath-vardineni-yatorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-cosmopolitan

  • Ntabwo dukora ibyo bashaka- Oda Gasinzigwa ku mahanga yateze iminsi amatora y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Eugene Anangwe wa EAMG TV cyasohotse kuri uyu wa 23 Kamena 2024, Gasinzigwa yibukijwe ko nyuma y'amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye mu 2017, bamwe mu badipolomate b'ibihugu by'amahanga banenze imigendekere yayo.

    Aba biyongera ku bandi benenze kuba bamwe mu bari baratanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barakuwe ku rutonde, bagahamya ko ateganyijwe muri Nyakanga 2024 atazagenda neza.

    NEC yasobanuye ko aba bakandida batujuje ibisabwa birimo imikono 600 y'abari kuri lisiti y'itora.

    Gasinzigwa yavuze ko ubwo NEC yateguraga ibikorwa bitandukanye bibanziriza amatora, yaganiriye n'abadipolomate bakorera mu Rwanda, ibasobanurira ko imikorere y'uru rwego ica mu mucyo, kandi ko idaheza buri wese wifuza kwiyamamaza.

    Ati 'Cyane ba Ambasaderi bari hano mu Rwanda, binyuze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, twaraganiriye. Twanakiriye abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye, mu miryango mpuzamahanga nka Commonwealth. Dukomeje kuvugana na bo, tubasobanurira ibyo dukora mu buryo bunyuze mu mucyo. Nta kintu duhisha abantu muri rusange n'abashaka kuba abakandida.'

    Gasinzigwa yakomeje ati 'Bamwe mu bantu bifuza ko dukora ibyo bashaka kandi sintekereza ko ari byiza kubera ko nta gihugu bibamo hirya no hino ku Isi. Icyo u Rwanda rushaka gishingira ku Itegeko Nshinga kandi birumvikana, twebwe nka NEC ntabwo dukora ibyo dushaka, dukora nk'uko Abanyarwanda baba babyemeje hashingiwe ku Itegeko Nshinga, ku itegeko rigenga amatora n'amabwiriza ngenderwaho, byose byemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko. Abanyarwanda barimo abashaka kwiyamamaza babona amahirwe yo kubigiramo uruhare.'

    Perezida wa NEC yatangaje ko iyi komisiyo izakora inshingano zayo neza, mu mucyo, ishingiye ku bwigenge bwayo, kandi ngo izatangaza ibizava mu matora hashingiwe ku majwi Abanyarwanda bazaba bahaye abakandida bose bahatana kuva tariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite ateganyijwe tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024, nyuma y'umunsi ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye.

    Oda Gasinzigwa yatangaje ko NEC itazakora ibyo abateze iminsi amatora bashaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-dukora-ibyo-bashaka-perezida-wa-nec-ku-bateze-iminsi-amatora-y-u-rwanda