Blog

  • Urwibutso Yvanny Mpano afite kuri Lick Lick wamuteye kwigirira icyizere (Video) – #rwanda #RwOT

    Yvanny Mpano akiri muto yihaye intego yo kuzakora indirimbo ya mbere ayikorewe n'umuhanga wari ugezweho mu Rwanda kandi yari Lick Lick.

    Ati 'Lick Lick mwibukiraho ko ari we muntu wa mbere wankoreye indirimbo ya mbere ntitira. Sinagombaga gutangira uko mbonye kuko nari narihaye intego ko indirimbo ya mbere nagombaga kuyikorana n'umu producer wa mbere mu gihugu. Ndabyibuka twahuye nkiri umwana, ariko yarantinyuye kandi andemamo ikizere.'

    Kimwe n'abandi bahanzi benshi binjira muri studio bwa mbere na Yvanny Mpano ubwoba bwaramutashye ariko Lick Lick amurema umutima kugeza akoze indirimbo ya mbere yise 'Wagiye he?'

    Ni indirimbo yaburiye irengero bitewe n'uko nta buryo bwariho bwo kuyibika. Ati 'Indirimbo nayishyize kuri shene ya Afrifame kuko niho abahanzi twese twazishyiraga, uburyo bwo kubika ibihangano bwari bugoye,'

    'Nyuma rero baje kuzisiba nanjye iyanjye ibigenderamo. Ndayizi ndi gushaka uburyo nazayikora kuko nibuka amagambo yayo yose, ariko umuntu waba ayifite ndamusabye azayimpe ndayirangisha!'

    Yvanny Mpano yibuka cyane igitsure cya producer Lick Lick ari nacyo cyamufashije kuba uwo ari we ubu.

    Ati 'Lick Lick yarankarishyije cyane amaramo ubwoba, nta mikino yagiraga ni nabyo byamfashije nkaba nkigendera ku kizere yandemyemo, Lick Lick yankoreye indirimbo imwe yitwa Wagiye he? ahita ajya muri Amerika.'

    Producer Lick Lick yagize uruhare mu iterambere ry'umuziki nyarwanda akaba yarakoreye indirimbo benshi mu bahanzi batunzwe n'umuziki muri iyi minsi. Yari afite ubuhanga bwo gukora indirimbo zo mu njyana zose, ibintu aba producer bo muri iyi minsi batitaho.

    Reba ikiganiro Yvanny Mpano avuga kuri Lick Lick wamutinyuye akamuremamo ikizere

    Yvanny Mpano atunzwe no kuririmba mu bukwe abikesha ibihangano bifata amarangamutima

    Lick Lick yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Yvanny Mpano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-yvanny-mpano-afite-kuri-lick-lick-wamuteye-kwigirira-icyizere-video

  • Mpayimana yahize kuvugurura inyubako ya 'Kigali Convention Center' naramuka atorewe kuba Perezida – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 24 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare n'aka Gatsibo, avuga ko naramuka atowe azavugurura inyubako ya KCC, akayongerera amagorofa ku buryo izaba mu za mbere ndende ku mugabane wa Afurika.

    Ati 'Intego ni ukuvuga ngo nzi neza ko muri Afurika inzu ndende ziri muri metero 400, ubwo rero igeze aho ngaho ikaba mu nyubako ndende za Afurika byaba ari byiza.'

    Kandida Mpayimana kandi yabwiye ab'i Nyagatare ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda ku buryo igaragaza u Rwanda nk'umutima wa Afurika.

    Ati 'Iyo shusho ikeneye gukorwa ikagaragaza amasoko ya Nile ari mu Rwanda yerekana u Rwanda nk'umutima wa Afurika ku buryo abantu bose babona ko Imana yahagaze mu Rwanda igahanga Afurika, amazi amwe ikayanyuza ibumoso andi ikayanyuza iburyo.'

    Yavuze kandi ko mu bijyanye n'urwego rw'ubukerarugendo hazashyirwa imbaraga mu kwimakaza ubushingiye ku muco mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Mpayimana Philippe yabwiye abaturage b'i Nyagatare ko azashyiraho itorero rikomeye ry'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Yavuze kandi ko azahindura imikorere ya za ambasade zikarushaho kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bakanashishikarizwa kugira uruhare mu kongera inganda zo mu Rwanda binyuze mu kwigira ku bihugu by'amahanga basanzwe babarizwamo.

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Mpayimana Philippe, yabasabye ko nibamugirira icyizere bakamutora, azagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda kandi iramba, gushishikariza abashoramari kubaka inzu zigeretse ku zindi, aho ibice byo hasi by'izo nzu bizajya bikorerwamo ubucuruzi abantu bagatura mu magorofa yo hejuru.

    Yababwiye ko afite ingingo 50 zikubiyemo gahunda y'ibyo yifuza kuzageza ku Banyarwanda natorerwa kuba Umukuru w'Igihugu.

    Yongeye kugaragaza ko azashyira imbaraga mu kurwanya ikibazo cy'abangavu baterwa inda, binyuze mu gukurikirana abagabo babigiramo uruhare.

    yavuze ko ubwitabire bushimishije

    Mpayimana Philippe wahereye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y'Iburasirazuba amaze kugera mu turere dutandatu agaragariza abaturage ibyo azabagezaho nibaramuka bamutoreye kuba Umukuru w'Igihugu.

    Uyu mugabo ni we mukandida wigenga muri batatu bahataniye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere barimo Paul Kagame watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi na Dr Frank Habineza watanzwe n'ishyaka rya Green Party.

    Ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo, Mpayimana Philippe yabwiye IGIHE ko yishimira ubwitabire bw'abaturage baza mu bikorwa bye byo kwiyamamaza kandi bitanga icyizere ko azatsinda amatora.

    Ati 'Tumaze kugera mu turere dutandatu ariko turishimye turebye uburyo ubwitabire bumeze butandukanye n'ibyo nari niteze. Ntabwo nitaye cyane ku mibare ninayo mpamvu nashatse gukorera mu byaro. Kuko uretse muri Nyagatare ahandi hose nagiye mu mijyi y'ibyaro kandi tuzakomeza kubikora dutyo.'

    Yakomeje ati 'Icy'ingenzi ni ugutambutsa ubutumwa kandi nizeye ko bukomeza guhererekanywa mu baturage kandi namwe itangazamakuru mugira urwo ruhare ariko abahagera bose kugeza ubu barenze igipimo cyabo nari niteze birashimishije.'

    Biteganyijwe ko Mpayimana azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa 26 Kamena 2024 akazakomereza mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Musanze.

    Ubwo Mpayimana yageraga mu Karere ka Gatsibo

    Mpayimana yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ko afite gahunda ikomeye yo guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-yahize-kuvugurura-inyubako-ya-kigali-convention-center-naramuka

  • Imyaka irindwi irashize RIB ishinzwe: Dr. Murangira yasobanuye ibyo imaze kugeraho byo kwishimira – #rwanda #RwOT

    Uri ni urwego rwihariye ndetse rukaba rwarahawe inshingano zikubiye mu nkingi eshatu zirimo gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no kubigenza.

    Mbere y'uko RIB ishyirwaho ni inshingano zari ziri muri Polisi y'Igihugu mu ishami rya CID (Criminal Investigation Department).

    IGIHE yaganiriye n'Umuvugizi wa RIB, agaruka ku mikorere yayo mu myaka 7 imaze ishyizweho ndetse n'umusanzu wayo mu kurwanya ibyaha by'imbere mu gihugu ndetse n'ibyambukiranya imipaka.

    IGIHE: Mu gihe gishize Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rushyizweho, mwavuga ko ari ibiki by'ingenzi bimaze kugerwaho?

    Dr Murangira: Ibimaze kugerwaho ni byinshi ariko ngira ngo wenda umuntu uri hanze niwe wabimenya ariko natwe hari ibyo tuzi twabaganiriza.

    RIB yatangiye ikora akazi ishinzwe ariko nk'urwego rushya rwagombaga kumenyekana [..]. Ndibuka nyuma y'igihe gito uru rwego rutangiye hari ubushakashatsi bwakozwe na RGB babaza bati 'Ese RIB murayizi, urwego rw'Igihugu muraruzi?, icyo gihe twisanze ku kigero cya 30%.

    Ibyo byaduhaye umukoro wo kugira ngo urwego turumenyekanishe. Nyuma y'umwaka umwe bongeye gusuzuma basanze abaturage baruzi hejuru ya 80%. Ubwo si ukugira ngo bamenye ngo rurahari gusa, ahubwo ni no kugira ngo bamenye ngo nibakorerwa icyaha barajya hehe.

    Icyo gihe kandi harimo kubabwira ko ubufatanye bwabo mu kurwanya bya byaha biba bikenewe. Hajeho kubaka ubushobozi bw'urwego mu bijyanye n'abakozi ndetse n'ibikoresho.

    Ubunyamwuga mu kazi cyari ikintu kigomba kwibandwaho cyane muri iki gihe hariho ibyaha by'inzaduka, ibyaha by'ikoranabuhanga bitari biriho mu gihe cyashize.

    Ibimaze kugerwaho ni byinshi harimo gukora dosiye zifite ireme, gukumira no kumenyekanisha amategeko cyangwa ibikorwa bishya aba bantu bakora ibyaha yaba amayeri bakoresha.

    Iyo ukoze isesengura usanga turi kwinjira mu Isi y'ikoranabuhanga aho riri gukoreshwa. Bya byaha byo gutera umuntu ukamuniga, bimwe ngo byo gutera gatarina bigenda bishira kubera ko abaturage bamaze kubona ko uramutse uteye umuntu gutyo baragufata, noneho batangira bya byaha bita 'White-collar crime'.

    Hahandi umuntu akubwira ko hari aho uri bushore ukunguka, ariko mu by'ukuri ya mafaranga akayagutwara kandi ari wowe uyamwihereye. Aho niho bwa bunyamwuga buba bukenewe. Aho hari hakenewe ubushobozi no kongera abakozi kugira ngo bya byaha bigende birwanwa.

    Ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga abantu babifiteho ubumenyi ni bake cyane ku buryo bisaba ko ubigisha akababwira ko ibintu byose ubonye ku ikoranabuhanga atari ukuri.

    Muri make urwego rwariyubatse, twatangiye abakozi ari nka 500 ariko ubu tugeze ku 1500. RIB ihagarariwe mu gihugu hose. Urumva ko mu rwego rwo kwiyubaka hari ibyagezweho.

    Perezida wacu iteka areba ibibereye u Rwanda kugira ngo hanozwe imikorere. Niyo mpamvu mubona habaho amavugurura ni ukugira ngo ikintu ugikore neza cyangwa se kibe cyiza kurusha uko cyari kimeze.

    Mu mavugururwa rero agenda akorwa ntabwo ubutabera bwasigaye inyuma. Aho hatandukanyijwe inshingano ku mutekano w'abantu n'ibintu ndetse n'ubugenzacyaha.

    IGIHE: Inshingano za RIB by'umwihariko ni izihe?

    Dr Murangira: Gukumira ibyaha ni ukwigisha abantu bakareka ibyaha ndetse n'icyari kigiye gukorwa kikaburizwamo. Hari n'ubundi buryo kuko iyo umuntu afunzwe hari ikindi cyaha uba ukumiriye.

    Gutahura rero ni igihe babandi bakoze icyaha bakagihisha, akazi ka RIB ni ukubitahura kuko uwakoze icyaha ntabwo aba ashaka ko bimenyekana.

    Kugenza icyaha rero ni cya gihe biba byabaye noneho hagakorwa iperereza. Uko amategeko ateye rero iyo rwamra iperereza aze gukora dosiye rukohereza muri parike ariyo bushinjacyaha, nabwo bugakora iyisumbuye, nabo bamara gukora ibyabo bakabyoherereza urukiko.

    IGIHE: Kugenza ibyaha bihagaze gute mu Rwanda?

    Dr Murangira: Kwisuzuma biba bigoye ariko kugenza ibyaha mu Rwanda bihagaze neza kuko iyo ubirebye nkatwe b'abagenzacyaha ubona ko ubushake buhari, ubumenyi buhari ndetse n'ubufatanye buhari mu kugenza ibyaha.

    IGIHE: Ibyaha Abanyarwanda bakunze gufatirwamo ni ibihe?

    Dr Murangira: Nta byaha navuga ko ari umwihariko ku Rwanda, ibyaha bikorwa ahandi usanga no mu Rwanda bihari gusa habaho itandukaniro y'uburyo biba byakozwe ndetse n'ikigaragara mu Rwanda ni uwagikoze n'amahirwe yo kuba atafatwa, aho niho bitandukaniye.

    Amahirwe yo kugira ngo birangire adafashwe niyo make cyane. Uyu ni umwanya wo kuboneraho kwibutsa abantu ko inzira y'ibyaha atari inzira nziza kuko iteka irangira bigoranye.

    Mu Rwanda turi ku rwego umuntu asigaye akora icyaha nta mahirwe afite yo kuba yacika ntafatwe. Ni ugukorana n'inzego ndetse n'abaturage kugira ngo ubutabera butangwe.

    IGIHE: Ese RIB yitwaza intwaro mu kazi nk'izindi nzego z'umutekano nkz Polisi n'izindi?

    Dr Murangira: Yego turabyemerewe! Kuko itegeko ryashyizeho RIB ni uko abagenzacyaha bemerewe kwitwaza intwaro mu kazi kabo. Aka ni akazi kadusaba guhura n'abakoze ibyaha.

    Mu bantu bakoze ibyaha rero haba harimo bamwe bafite indi mitekerereze. Icyo gihe rero hagomba kubaho ubwirinzi. Usibye amahugurwa abagenzacyaha bahabwa mu kugenza ibyaha, bahabwa n'andi yo gukoresha intwaro. Hari igihe akazi kagusaba kuba uyifite kubera ubwirinzi.

    IGIHE: Imikorere ya RIB n'izindi nzego zigenza ibyaha mu bindi bihugu ihagaze gute?

    Dr Murangira: Aho Isi igeze, hari ibyo bita ibyaha nyambukiranyamipaka. Ni igihe umuntu ashobora gukora icyaha agahungira mu kindi gihugu cyangwa akaba yicaye mu gihugu kimwe akinjira muri banki yo mu kindi gihugu.

    Aho rero hakenerwa imikoranire y'ibindi bihugu ariko duhereye ku byo twegeranye mu Karere, hakanarebwa uburyo bibanye mu buryo bw'umwuka wa politiki.

    Hari kandi uburyo bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho ibihugu bihanahana amakuru ku byaha nk'ibyo. Muri RIB rero harimo ishami rya Interpol rikora akazi ko gukurikirana abanyabyaha bahungiye mu mahanga.

    Ubu ibihugu byose biri muri Interpol bifite system ikora amasaha 24 mu minsi irindwi kandi iba iri ku mipaka no ku bibuga by'indege. Iyo umuntu aramutse yibye agahungira mu kindi gihugu, urayifata ukayuzuzamo, igihugu cyose azinjiramo bahita bamubona.

    Hari benshi bibye bagahungira hano tukabasubizayo, si ku bantu gusa kuko hari ibinyabiziga duherutse gusubizayo byibwe mu bihugu by'i Burayi bifatirwa hano mu Rwanda tubisubiza ba nyirabyo.

    IGIHE: Akenshi dukunze kubona mukora ubukangurambaga butandukanye, ese mwaba mutekereza kuri diaspora?

    Dr Murangira: Hari ubutumwa duherutse gutanga bugenewe Aba-diaspora by'umwihariko. Byari bijyanye n'ubwambuzi bushukana bushingiye ku bupfumu, bushingiye ku buhanuzi bupfuye, bushingiye no kuvurwa indwara zananiranye.

    Imbuga nkoranyambaga zaraje kandi zikoreshwa n'abantu bose. Rero n'abiyamamaza bakoresha imbuga nkoranyambaga. Abakora ubupfumu rero nabo bariyamamaje bakoresheje izo mbuga nkoranyambaga.

    Tujya tubona aba-diaspora batwandikira bavuga ngo umupfumu runaka yamwandikiye amuteka umutwe, yamwambuye amafaranga.

    Hari undi uherutse kuvuga ko yabwiwe n'umuhanuzi ko bamuroze bakabitaba mu bihugu bitandukanye, birangira amutwaye agera ku bihumbi 20$. Yamubwiraga ko natayamuha mu kwezi kumwe apfa.

    Bajya bavuga ko aba-diaspora basobanutse ariko abantu bajijwa nta gice batabamo. Twabagiriye inama yo gufata ayo mafaranga bakaza kuyashora mu gihugu aho kuyatera inyoni.

    Kandi iyo dufashe abakoze ibyo byaha batubwira ko iby'abapfu biribwa n'abapfumu.

    Hari abavuga ko bavura abasore imibiri yabo ikagira uko ihinduka kandi n'abakobwa nuko. Ugasanga kuri litiro aratanga ibihumbi 100 Frw kandi mu by'ukuri ari igicuncu yamuvugutiye.

    Muri iyi minsi kandi bari kubeshyanya urukundo, aho ku ikoranabuhanga bavugana ibyo guhura, ibintu nk'ibyo.

    Ntabwo twibagiwe ko hari n'aba-diaspora babeshya abantu ba hano. Bakababeshya ko wenda ibintu bigura make iwabo. Icyo gihe rero dutanga ubutumwa ku mpande zombi.

    Urwego rw'ubugenzacyaha rushinzwe kugenza ibyaha nshinjabyaha, ntabwo ari mbonezamubano. Ni ukuvuga ngo hari abatubwira ngo kanaka namugurije amafaranga none yanze kunyishyura, mu by'ukuri ibyo si ibya RIB.

    IGIHE: RIB ikora iki ku bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari hanze?

    Dr Murangira: Buriya RIB igenza ibyaha byakorewe ku butaka bw'u Rwanda cyangwa se byakorewe umunyamahanga uri ku butaka bw'u Rwanda. Hari ikintu gihari cy'uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abeza ndetse n'ababi.

    Hari abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babicisha ku mbuga nkoranyambaga cyangwa imvugo z'urwango. Izo mbuga zabereyeho gukoreshwa neza.

    Ibyo tubona ni abantu bo hanze bashuka abantu bo mu Rwanda, ngo barabaha amafaranga runaka, ngo barabatera inkunga, ngo barabagurira Camera n'ibindi ngo bajye bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya, kuyihakana, kuyiha ishingiro ndetse n'imvugo zikurura amacakubiri.

    Ababikora barafungwa kuko hari abo byabayeho, baha akazi abandi nabo bagafungwa ariko kugeza ubu abo babwira baranga bagafata umwanzuro wo kubyikorera.

    Umukoro uhari ni uko abantu bakunda u Rwanda kandi barushakira ineza bakwiriye gushyiramo akagufu mu kurwanya abantu bapfobya Jenoside. Ntibaturusha ijwi kandi irizima niryo rigomba kumvikana.

    Abo bantu kandi ibyaha bakora bihanwa muri bimwe mu bihugu barimo kuko gupfobya Jenoside si iyakorewe Abatutsi. Ni umukoro wa buri wese ukunda u Rwanda ku kubeshyuza abo. Ababikorera mu Rwanda barakurikiranwa ariko n'ibihugu barimo bikwiriye kumva ko ari ikibazo bakabikurikirana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko hari byinshi byo kwishimira mu myaka irindwi RIB imaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-irindwi-irashize-rib-ishinzwe-ni-iki-yagezeho-ikiganiro-na-dr-murangira

  • Jackie Chan aracyiyumvamo imbaraga za gisore… – #rwanda #RwOT

    Chang Kong-sang wamamaye mu ruganda rwa Sinema ku izina rya Jackie Chan, ni umwe mu bakina filime z’imirwano bakundwa na benshi ku Isi kubera ubuhanga bakinana. Gusa mu minsi ishije amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Jackie agiye kureka uyu mwuga we akagana mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Byavugwaga ko impamvu ari uko Jackie Chan atagifite imbaraga ndetse ko yifuza kujya mu zabukuru akaruhuka nyuma y’imyaka irenga 30 akina filime. Jackie Chan yamaze kunyomoza aya makuru avuga ko ari ibihuha kandi ko kuba afite imyaka 70 bitavuze ko afite intege nkeya zamubuza gukina filime.

    Jackie Chan yahakanye ibyo guhagarika Sinema kubera imyaka 

    Mu kiganiro Jackie Chan yahaye Time Magazine yagize ati: ”Ntabwo mfite gahunda yo guhagarika gukina filime vuba aha, ayo makuru ni ibihuha kuko n’ubu maze iminsi ndigukina filime nshya. Ntabwo nzi impamvu abantu bumva ko imyaka 70 mfite yatumye nshiramo imbaraga”.

    Yavuze ko ku myaka 70 akiyumva nk’umusore

    Jackie Chan wakunzwe muri filime nka ‘Karate Kid’, ‘Rush Hour’, ‘Drunken Master’, ‘Police Story’, n’izindi, yakomoje ku kuba akiyumvamo imbaraga, ati: ”Nubwo mfite iyi myaka ariko numva ngifite imbaraga za gisore, numva ntacyahindutse muri njye uretse imyaka gusa, rero nta cyambuza gukomeza gushimisha abafana banjye’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144332/jackie-chan-aracyiyumvamo-imbaraga-za-gisore-ku-myaka-70-144332.html

  • Bataramiye mu turere 3: Senderi, Knowless na… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, byabereye mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda, i Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda ndetse no mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Ibi bikorwa byabanjirijwe no kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu Karere ka Musanze byabaye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, no ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Mu kuririmba kw'aba bahanzi, bagabanyijwe mu byiciro. Umuraperi Bushali, King James, Butera Knowless, Chriss Eazy, Senderi International Hit ndetse na Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’, bataramiye ibihumbi bari bateraniye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga bategereje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

    Ibihangano by'aba bahanzi bose byagarutse cyane ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, bahimbye bashingiye ku bikorwa yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize. Mu kuririmba, banyuzagamo bagakangurira abaturage kuzatora Paul Kagame.

    Ni mu gihe, umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yataramiye mu Karere ka Nyagatare mu rugendo rwo kwiyamamaza kw'Abakandida Depite b'umuryango FPR Inkotanyi, basaba gushyigikirwa kugira ngo bazinjire mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Kuri Sitade ya Ngororero ho hari hateraniye abaturage barenga ibihumbi 50 bataramiwe na Dr Claude wamamaye mu ndirimbo ‘Contre- Succes’, Ariel Wayz, Bruce Melodie, Alyn Sano, Riderman na Bwiza- bose bafatanyije kuririmba indirimbo 'Ogera' yamamaza Perezida Paul Kagame bamuhimbiye. 


    Umuhanzikazi Ariel Wayz aherutse gusohora indirimbo ‘Tumutore Niwe’ yakoranye na King James, Kivumbi King ndetse na King James 


    Senderi Hit yataramiye bwa Mbere i Muhanga, mu rugendo rw’ibindi bikorwa azaririmbamo byo kwamamaza Abakandida ba FPR


    Umuhanzi Dr Claude yamamaye mu ndirimbo ”Contre- Succes’


    Nsengiyumva Francois yamamaye nka ‘Igisupusupu’


    Umuhanzikazi Alyn Sano 


    Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie uri kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, mu gihe yitegura gutaramira i Burayi


    Umuraperi Riderman washinze Ibisumizi Records yataramiye abaturage bo mu Karere ka Ngororero

    Umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda


    Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za Guverinoma, Senderi Hit yemeje ibihumbi by'abantu bari bateraniye i Muhanga


    Bruce Melodie na Bwiza bahuje imbaraga mu ndirimbo yabo bise 'Ogera' bataramira mu Karere ka Ngororero


    Umuraperi Bushali uherutse mu Bufaransa, yongeye kwiyereka abanya-Muhanga mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame


    Umuhanzi Chriss Eazy yisunze indirimbo zirimo 'Jugumila' ataramira abo mu karere ka Muhanga n'abandi


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yataramiye mu Karere ka Nyagatare


    Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza


    Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Ngororero, abaturage bamwijeje kumutora 100% 


    Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame i Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza






    Umuhanzikazi Bwiza amaze gutaramira mu turere dutatu mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame


    Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, Bruce Melodie yataramiye i Musanze na Rubavu









    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO TWICARANYE’ YA SENDERI NA BWIZA


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUMUTORE NIWE’

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NTIMUGIRE UBWOBA’ DJ MARNAUD NA MASSAMBA NA RUTI JOEL

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OGERA’ YA BRUCE MELODIE NA BWIZA

    KANDA HANO UREBE UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA I MUHANGA CYAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144327/bataramiye-mu-turere-3-senderi-knowless-na-bruce-melodie-bashyuhije-umunsi-wa-gatatu-wo-kw-144327.html

  • FEJOS D – BARABA (Official Music Video): Undi Muhanzi w'Umunyarwanda wituriye USA Akaba Atwinjije Muri Summer Neza #rwanda #RwOT

    Ni mugihe n'abandi banyarwanda b'abahanzi n'abahanzikazi bari kutwinjiza muri 'summer' neza harimo Element Eleeh wadusohoreye iyitwa MiLELE yashimishije benshi kugeza n'ibindi byamamare bigenda biyisubiramo ku mbuga zabyo, ibyo dukunze kwita 'Challenges', ubu igejeje miliyoni n'igice z'abayirebye. Haza Chriss Easy adukoma iyo bita 'SEKOMA' n'abandi benshi cyane. Sitwakwibagirwa GAD na Nel Ngabo & Kenny Sol batunejeje cyane muri 'Molomita'.

    N'abahanzi bacu rero bibera muri ya Ntara ya 6 (Diaspora) sibatwibagiwe. Ni kuri izo Mpamvu umuhanzi w'umunyarwanda wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Fejos D nawe ntiyatanzwe mu munsi w'ejo nibwo yashyize ahagaragara indirimbo ye nziza cyane yaba umuziki wayo ndetse n'amashusho arayireb aba ayise BARABA

    Tuyirebane nikuryohera uduhe igitekerezo!

    Ushatse gukurikirana ibikorwa by'uyu muhanzi wamukurikira ku mbuga ze:

    BARABA LYRICS:

    Look at me what is the matter
    Nguha umwanya ntuboneka
    Iyo life iri complicating
    Oooh! My God nabaye victim
    Byibura mbwira your with me (Show love girl)

    Don't tell your sugar daddy I'm the main guy
    Uburyo nkorakora your body yanyicisha
    Even your boyfriend yandogesha

    She likes no body (But me)
    Nobody
    Umunsi umwe nibandabukwa
    Bazamanika nka Baraba *2

    Fata feri baby
    Wigoteshwa nuko mbikora
    Nigize inana wowe uba mama
    Shimi shimi shimi shimi
    Shimi all night long (Nihanganye kenshi)
    All night long (Gusa it's time for me to go)

    Don't tell your sugar daddy I'm the main guy
    Uburyo nkorakora your body yanyicisha
    Even your boyfriend yandogesha

    She likes no body (But me)
    Nobody
    Umunsi umwe nibandabukwa
    Bazamanika nka Baraba *2

    The post FEJOS D — BARABA (Official Music Video): Undi Muhanzi w'Umunyarwanda wituriye USA Akaba Atwinjije Muri Summer Neza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fejos-d-baraba-official-music-video-undi-muhanzi-wumunyarwanda-wituriye-usa-akaba-atwinjije-muri-summer-neza/

  • Uwari umugore wa Bill Gates yavuze ko ashyigikiye Biden, Elon Musk abyita ubugambanyi – #rwanda #RwOT

    Umushoramari mu ikoranabuhanga Elon Musk yamaganye uku gushyigikira Joe Biden kwa Melinda, avuga ko bishobora kuba bibi kuri Amerika.

    Ashley St.Clair uri mu bakurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga yanditse kuri X ko uyu murongo wa Melinda wo gushyigikira aba-Democrats ukwiriye kwigwaho.

    Ati 'Melinda agiye gukoresha amafaranga menshi yabonye binyuze muri gatanya kugira ngo Biden atsinde amatora.'

    Ibi abihuriyeho na Elon Musk wavuze ko “byaba ari ugusubiza inyuma iterambere ry'Uburengerazuba.'

    Gatanya ya Melinda na Bill yo mu 2021 yamusigiye umutungo ugera kuri miliyari 11 $. Yahise ava mu bikorwa bye byo mu muryango agana mu bikorwa bya politiki ku nyungu z'aba-Democrats.

    Iri shyaka riri ku butegetsi, rifite kandi uwahoze ari umugore w'umushoramari mu ikoranabuhanga, Laurene Powell Jobs, umupfakazi wa Steve Jobs washinze Apple nk'umuterankunga waryo.

    Elon Musk we agaragaza ko ashyigikiye aba-Republicains nyuma y'uko Biden ageze muri White House. Nubwo yahagaritse gato gushyigikira Trump mu matora yo mu 2024, ariko yemeza itsinda ry'aba-Republicains nk'inzira yo kubungabunga Amerika.

    Ati 'Natoye aba Democrate 100% mu myaka mike ishize. Ubu ndibaza ko dukeneye Amerika nshya.'

    Melinda French Gates wahoze ari umugore wa Bill Gates yagaragaje ko Biden ariwe mukandida wita ku bagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwari-umugore-wa-bill-gates-yavuze-ko-ashyigikiye-biden-elon-musk-abyita

  • U Rwanda atashoboye kubamo kubera urwango ntiyarwibagiwe- Dr Biruta wa PSD avuga kuri Kagame – #rwanda #RwOT

    Ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa Gatatu mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa 24 Kamena 2024, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko kuba barahisemo kumushyigikira batamwibeshyeho.

    Yashimangiye ko abarwanashyaka ba PSD bashimishijwe no kuba baranzuye ko mu matora y'Umukuru w'Igihugu bazashyigikira Paul Kagame kuko basanze ari we mukandida ubereye kuyobora u Rwanda.

    Yagize ati 'Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atashoboye kubamo kubera amateka y'urwango n'amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa.'

    'Mu buto aharanira ibishoboka byose ngo abana b'u Rwanda bari baraheze ishyanga bashobore gutaha. Arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda n'Abanyarwanda, arwanya ikibi yanga ivangura ahuriza hamwe Abanyarwanda bose ngo u Rwanda rusubirane, rwongere kuba ingobyi iduhetse twese.'

    Dr Vincent Biruta yagaragaje ko Ishyaka rya PSD naryo ryavutse mu guharanira imibereho myiza y'Abanyarwanda, ubumwe bwabo n'icyatuma bakomeza kuba mu gihugu cyabo, ariko ashimangira ko bitari gushoboka hatari umuyobozi w'intwari nka Paul Kagame.

    Ati 'Umuyobozi wumva ko imitwe ya politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n'Abanyarwanda nta wikubira twese dusenyera umugozi umwe. PSD twahisemo neza duhitamo umukandida w'indashyikirwa. Umuyobozi ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga.'

    Yakomeje agaragaza ko amahitamo yakozwe na PSD n'indi mitwe ya Politiki yemeye kumushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ari meza kandi bazakomeza kumushyigikira mu rugamba rwo kubaka igihugu.

    Ati 'Umuyobozi wavanye Abanyarwanda mu icuraburindi ry'irondabwoko n'irondakarere, u Rwanda rukaba rutekanye. Umuyobozi waciye inzira n'amapfa mu gihugu, umuyobozi wakamiye Abanyarwanda, agaha uburezi buri mwana wese, wagejeje ubuvuzi kuri buri wese. Umuyobozi wahaye ijambo umwana w'umukobwa, watumye ibyaro bibona amashanyarazi kandi umuyobozi udakangwa no kurwanya ikibi cy'abadashaka ko u Rwanda rutekana.'

    Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bazabasha kunesha abanzi batandukanye bigaragaza kubera ishyari baterwa n'aho Paul Kagame agejeje u Rwanda.

    Ati 'Urugamba murwana rwo kubaka u Rwanda turi kumwe nta cyaruhungabanya ngo dusigare. Tuzafatanya kandi tuzatsinda abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa n'aho mugejeje u Rwanda abo Dr Claude yita aba-contre Succès.'

    Yavuze ko Intego ari ugutora umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame 100%.

    Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta yashimye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame bahisemo gushyigikira

    Abaturage bo muri Ngororero bari bitabiriye ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-atashoboye-kubamo-kubera-urwango-ntiyarwibagiwe-dr-biruta-wa-psd-avuga

  • The Ben na Ariel Wayz bari kuri album ya Bensoul – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga za Bensoul yasangije ubutumwa ku bamukurikira abamenyesha ko ku itariki 26 Nyakanga 2024 azashyira hanze album yise'The Party & The After Party' izaba ibaye iya kabiri ashyize hanze kuva yakora umuziki kinyamwuga.

    Album ya Bensoul iriho abahanzi bafite amazina azwi mu muziki wo muri Afurika y'iburasirazuba. Mu Rwanda izagaragaraho The Ben mu ndirimbo yitwa 'Uno', Ariel Wayz bakoranye iyitwa 'Mpaka Che'.

    Si abo gusa kuko yiyambaje Nameless, Ywaya Tajiri, Bien wahoze mu itsinda rya Sauti Sol na Harmonize bakoranye iyitwa Chupa kwa Chupa.

    Muri Werurwe 2021 Bensoul na Bien Baraza bashimiwe na Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy bitewe nuko banditse zimwe mu ndirimbo zigize album ya Burna Boy yitwa'Twice As Tall' yegukanye igihembo 'Global Music album' mu biriya bihembo byatanzwe ku nshuro ya 63.

    Ni ibintu bimenyerewe ko umuntu wese wagize uruhare ku gihangano kigatwara igihembo muri Grammy nawe agenerwa ishimwe'certificate' ari nayo mpamvu bariya bahanzi bashimiwe.

    Umva indirimbo ya Bensoul yasohotse kuri album izaba iriho The Ben na Ariel Wayz

    Bensoul azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo no gucuranga guitar

    Bensoul yagize uruhare kuri album ya Burna Boy yigeze gutwara Grammy award mu 2021

    The Ben azagaragaran kuri Album ya Bensoul

    Ariel Wayz yakoranye indirimbo na Bensoul

    The Ben na Ariel Wayz bakoranye indirimbo na Bensoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/the-ben-na-ariel-wayz-bari-kuri-album-ya-bensoul

  • Igikumwe cy'ababoshyi ni ku gipfunsi – Mujawamariya umaze gukizwa n'agaseke – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yasangije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame cyabereye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

    Yavuze ko batewe ishema na Perezida Kagame wateje imbere agaseke, kakava kuri 500 Frw mu bihe byo hambere ubu kakaba kageze kuri 5010 Frw.

    Ati 'Wagiye muri Amerika uvuganira agaseke kacu, hanyuma abanyamahanga barimo Abanyamerika bakaza kukareba, bityo igihugu cyacu kikagwiza amadevize.'

    Mujawayezu yavuze ko Perezida Kagame akimara kuvuganira agaseke ka Ruhango, aba baturage babonye abashoramari baturutse imihanda y'Isi, kuri uyu munsi bakaba bagera kuri batanu.

    Byatumye kandi umunyamuryango wabo ava i Ruhango ajya i Berlin mu Budage, ahavana igikombe.

    Mujawayezu yavuze ko kuri uyu munsi agaseke ka Ruhango kabaye imbarutso yo kurwanya ubukene, ababyeyi bishyurira abana amashuri yisumbuye na za kaminuza 'bamwe bajya kwiga n'imahanga.'

    Ati 'Ubu amahoteli yo mu Rwanda ateguye neza kubera agaseke ka Ruhango. Iyo ugeze muri Kigali Marriot Hotel usanganirwa n'umuteguro mwiza w'ako gaseke, wagera kuri Muhazi ukahasanga ubwo bwiza buri mu gisenge Abanya-Ruhango bubatse.'

    Ikindi ni uko kubera ubu buyobozi bwa Perezida Kagame, Mujawayezu avuga ko abanyamuryango b'iyi koperative bakomeje kogoga amahanga, aho babiri na bo bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi bajya mu Burayi 'kuko wakavugiye.'

    Ati 'Muri abo babiri nanjye ndimo kuko nagiye mu Buholandi. Twishimira ibyiza ukomeza kutugezaho kandi turacyabitegereje. Ntiturarangiza kugushakamo ibyiza kuko tubikubonamo. Ubifitiye ubushobozi.'

    Uyu mubyeyi wavutse mu muryango uciriritse wakoraga ubuhinzi bumwe bw'amaramuko, yavuze ko ubu ubu bishyize hamwe muri za koperative, zinabafasha kwiteza imbere n'ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge ridasigaye.

    Agaragaza ko uyu munsi umugabo ufite umugore w'umuboshyi 'aranezerewe kandi arasusurutse. Nanjye sinari nzi ko nagera aha. Ndakumenyesha ko tukuri inyuma. Intego ni ya yindi. Igikumwe cy'ababoshyi n'imiryango yacu ni ku gipfunsi.'

    Mujawayezu kandi yishimira Ibitaro bya Kabgayi byubakiwe ababyeyi 'ubu ba baturage bo muri ya misozi barurira etaje bakajya kubyara. Warakoze Imana iguhe umugisha.'

    Ab’i Rwinkuba bati inkoko ni yo ngomba

    Abaturage ba Muhanga bashimiye Perezida Kagame ku byo yabagejejeho mu nzego zitandukanye z’ubuzima

    Abo mu Murenge wa Mbuye bijeje Perezida Kagame ko ari we bari inyuma mu matora y’Umukuru wIgihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikumwe-cy-ababoshyi-ni-ku-gipfunsi-mujawamariya-umaze-gukizwa-n-ububoshyi-bw