Blog

  • Ikirego muri RIB: Zabyaye amahari kwa Yago na… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo hasakaye amajwi yumvikana nka Yago ku mbuga, arimo ibitutsi byinshi n'andi magambo nyandagazi yibasira Dabijou.

    Aha uwumvikana muri aya majwi aba abwira uyu mukobwa ko  ntatitonda mu bihe bitari ibya kure arasanga ubwambure bwe hanze.Ndetse ko azasanga arimo yongera gukurikiranwa ku byaha byo gucuruza abakobwa barimo abo yajyanye Nigeria ubu batereyeyo umutwe.

    Ubwo InyaRwanda yabonaga aya majwi, yagerageje kubaza Yago niba yaba ari we uvuga, atangaza ko ntacyo yifuza kubivugaho.

    Gusa amakuru   yizewe ni InyaRwanda ifite, ni uko uyu mukobwa yamaze kurega Yago muri RIB.

    Mu bihe bitandukanye cyane cyane mu gihe hasohokaga indirimbo Si Swing, Yago yitabajemo Dabijou mu mashusho yayo, havuzwe ko aba bari mu rukundo gusa bose bakabihakana.

    Gusa mu kirego Dabijou yatanze, yatangaje ko yakundanyeho na Yago igihe kingana n'umwaka, bakaza gutandukana ku mpamvu atasobanuye.Agaragaza uko ayo mashusho y'ubwambure Yago yaba yarayafashe.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144348/zabyaye-amahari-hagati-ya-yago-na-dabijou-bakundanye-144348.html

  • Ndakeka ntacyo Rayon yashinja kuko ntacyo ntakoze – Ishimwe Christian wageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian yavuze ko yari yiteguye gukinira Rayon Sports ariko bakaba batarumvikanye akaba ari yo mpamvu yerekeje muri Police FC.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024 atangiye imyitozo muri Police FC aheruka gusinyira imyaka 2.

    Yasinyiye Police FC nyuma y’uko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko birangira batumvikanye nubwo hari n’igihe cyageze inkuru zirasohoka ko yasinye ariko ntibyari byo.

    Nyuma yo gutangira imyitozo muri Police FC, Ishimwe Christian yabwiye B&B ko yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo akinire Rayon ariko biranga.

    Ati “Rayon Sports twaravuganye ariko ntabwo byagenze neza, kuri njye ntacyo banshinja kuko ntacyo ntakoze ngo nyizemo biranga, ntitwumvikana numvikana na Police FC kandi na yo ni ikipe nziza.”

    Agaruka ku butumwa yagenera abakunzi ba APR FC yakinnye imyaka 2. Yagize ati “Abakunzi ba APR FC ndabakunda, amahirwe masa, mbifuriza ibyiza umunsi ku munsi.”

    Ishimwe Chritsian yakiniye ikipe ya Marines FC, yavuyemo yerekeza muri AS Kigali yakiniye kugeza 2022 avamo ajya muri APR FC yakiniye imyaka 2 ubu akaba yamaze kugera muri Police FC.

    Ishimwe Christian yamaze kwerekeza muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndakeka-ntacyo-rayon-yashinja-kuko-ntacyo-ntakoze-ishimwe-christian-wageneye-ubutumwa-abakunzi-ba-apr-fc

  • Umukinnyi w’umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Matteo Kaze Nshimirimana ufite inkomoko mu Rwanda, yamaze gusinyira ikipe ya RAAL La Louvière ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

    Uyu mukinnyi ukiri muto w’imyaka 17 akaba avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umurundi ariko akaba yaravukiye mu gihugu cy’u Bubiligi.

    Matteo akaba yasinyiye iyi kipe ya RAAL La Louvière amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma y’uko yari avuye muri RFC Seraing.

    Iyi kipe yerekejemo akaba ari bwo izamutse mu cyiciro cya kabiri, asanzeyo abanyarwanda babiri, Samuel Gueulette wayikiniraga no mu cyiciro cya gatatu akaba yaragize uruhare mu kuyizamura mu cya kabiri.

    Iyi kipe kandi irimo undi mukinnyi w’umunyarwanda, Dave Nelson Rwema uheruka kuyisinyira ariko akaba agomba kubanza mu bato ba yo.

    Matteo Kaze Nshimirimana yasinyiye RAAL La Louvière

    Afite amahirwe yo kuzakinira kimwe mu bihugu bitatu afitiye ubwenegihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-umunyarwanda-yasinyiye-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi

  • Mu 2017 byari ibicika! Ni uruhe ruhare rwivug… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2024, ho ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bizasozwe tariki 13 Nyakanga 2024.

    Buri mukandida yamaze kwitegura, ndetse buri wese yagaragaje ingengabihe y'ibikorwa bye byo kwiyamamaza hirya no hino mu rwego rwo guteguza abamushyigikiye.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza ariko ntibihagarika ibikorwa by'aho byabereye nk'uko byagarutsweho na Komiseri Semanywa Faustin mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, aho yagize ati 'Kwiyamamaza ntibihagarika ibindi bikorwa. Niyo mpamvu hariya hose haba hari ibikorwa rusange, bibujijwe kujya kuhiyamamariza. Abantu babishaka ni bo bazajya mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abakozi ba Leta nabo bizabasaba gusaba impushya.”

    Ni ku nshuro ya kane, Abanyarwanda bagiye kugira uruhare mu guhitamo uzababera umuyobozi. Muri buri bikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi bagiye biyambazwa, ahanini binyuze mu ndirimbo bagiye bahanga zigaruka ku matora, ndetse n'izigaruka ku mitwe ya Politiki.

    Imibare ya hafi igaragaza ko mu 2017, abahanzi benshi bari bagezweho kiriya gihe cyane cyane abahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, biyambajwe cyane mu kwamamaza Paul Kagame, umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, kuri iyi nshuro.

    Icyo gihe abariye ku mafaranga y'amatora barimo: Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly witabye Imana, Knowless, Urban Boys, Dream Boys, Intore Tuyisenge, Christopher, Intore Masamba, Jules Sentore, Nkurunziza Pierre Damien wamamaye nka Maji Maji, Mariya Yohana ndetse na Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu.

    2024, ishobora kuzaca agahigo mu matora y'Umukuru w'Igihugu

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, aherutse gutangaza ko abahanzi bakoze indirimbo zamamaza Paul Kagame ari bo byabyirije, kandi batekereza ko ari ibishoboka babashimira mu buryo bwihariye, bakanabakangurira gukomeza kuzongera kuko bibafasha mu kwegera abaturage.

    Wellars Gasamagera yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Komiseri Gasamagera yavuze ko abenshi mu bagiye ‘bakora ziriya ndirimbo ni abanyamuryango babyibwirije’. Yavuze ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye.

    Ati “Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n’umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira kwamamaza.”

    Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wagize uruhare mu kwakira ibihangano by’abahanzi, yavuze ko bamaze kwakira indirimbo zirenga 150 z’abahanzi batandukanye. 

    Ati “Twarazishakishije(indirimbo) turazumva, hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150. Mu by’ukuri ni abahanzi, hari n’abatari abahanzi biririmbira bahuye cyangwa uko babishaka, bari mu muganda ukumva bararirimbye…”

    Umuraperi Gauchi aherutse guhuza bagenzi be Fireman na Sean Brizz bakorana indirimbo bise 'Amahitamo' ivugwa ibigwi Perezida Kagame. Gauchi aherutse kubwira InyaRwanda, yahurije hamwe aba bahanzi mu ndirimbo mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.

    Ati “Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi ni ukumutora agakomeza kutwiyoborera. Ntabwo wavuga ibyiza yatugejejeho ngo ubirindore. Nkora iyi ndirimbo rero ni uko nanjye nashaka gutanga umusanzu kugirango twihitiremo umuyobozi utubereye, akomeze atuyobore.”

    Gauchi yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo, yahisemo abahanzi ashingiye ku bafite ubuhanga mu miririmbire, ari nayo mpamvu yahisemo Sean Brizz na Fireman ‘nk'abahanzi b’abahanga twahuje inyandiko n’ibitekerezo’.

    Ni uruhe ruhare rw'umuhanzi mu matora?

    Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore, yabwiye InyaRwanda ko uruhare rw'umuhanzi mu matora cyane cyane muri iki gihe hizihizwa imyaka 30 u Rwanda rwibohoye, ari ugukora ibihangano bigaruka ku byiza bw’imiyoborere myiza na Demokarasi binyuze mu matora aho umuturage ariwe ubwe wihitiramo abamuyobora.

    Ariko kandi bakwiye no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kwigisha abaturage nk'abantu bakurikirwa na benshi, kandi nabo ubwabo bakagira uruhare mu gutora.

    Ati 'Abahanzi kandi bakwiye gukomeza kugaragaza ko gutora bidakwiye gukorwa nko kurangiza umuhango ahubwo bakwiye kubikora no kwigisha abakunzi babo n’ababakurikira ko uko utora ariko uyoborwa bityo ko bakwiye gutora kandi bagatora neza umuyobozi ufite ubushobozi.'

    Tuyisenge yavuze ko 'abahanzi dufite impamvu nyinshi zituma tuzitabira amatora kandi tugatora neza kuko nk'uko bigaragara Igihugu gishyize imberaga mu guteza imbere ubuhanzi n’ababukora(abahanzi) bityo bazakomeza kureba kure nkuko abasanzwe batora babigenje.'

    Avuze ibi mu gihe hari abahanzi bashya bagiye gutora bwa mbere, bamaze igihe bagaragaza ko bafite amatsiko y'umunsi bazatoreraho.

    Tuyisenge akomeza ati 'Abagiye gutora bwa mbere nabo bakwiye guhera ku byagezweho ari nabyo bizabafasha guhitamo neza umuyobozi ufite ubushobozi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kandi bakanatora Abakandika bazamushyigikira mu ishyirwa mu bikorwa imihigo ye ishingiye ku bikorwa bye.'

    Yumvikanishije ko mu gihe nk'iki cy'amatora, umuhanzi 'azagira uruhare runini mu gutuma abaturage bacengerwa n’ubutumwa binyuze mu bihangano bakoze ndetse n'ibyo bakiri gukora'. Ati 'Ikindi ni ukuganiriza abaturage ku burere mboneragihugu, cyane cyane ku matora babashishikariza gutora neza.'

    Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abahanzi, Niragire Marie France yabwiye InyaRwanda, ko uretse kuba abahanzi bazarriimba mu bikorwa byo kwamamaza abakandida, bakwiye no kuzahitamo neza 'mu gutora muri aya matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite ubuyobozi bwiza bubereye u Rwanda twifuza'.

    Yavuze kandi ko bagomba kubahiriza 'amabwiriza agenda amatora'. Ati 'Abahanzi dukwiye kwitabira ndetse tugatanga umusanzu wacu kugirango tuzakomeze kugira ubuyobozi. Umuhanzi ni umunyarwanda, bivuze ko dukwiye kwitabira gahunda zose za Leta harimo n'amatora.'

    Umuraperi Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko umuhanzi akwiye kugira uruhare muri iki gihe cy’amatora ashishikariza abamukurikira kuzatora bashingiye ku muntu ufite aho yakuye u Rwanda n’aho arugejeje.

    Ati “Ni ugutora umuntu uzarinda ibyo twagezeho ndetse akabanabyubakiraho atuganisha aheza kurushaho, apana gusubira inyuma. Abantu bumve y’uko amatora arabareba.”

    Umuraperi Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko icyo umuhanzi asabwa ari nk’icy’umunyarwanda wese asabwa. 

    Yavuze ko igikorwa cy’amatora ‘kitujyana muri Demokarasi nkatwe nk’abanyarwanda’. Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yasabye abanyarwanda gutora bashingiye ku bibabereye kandi bakita cyane ku muntu uzakomeza kubateza imbere. Ati “Buri munyarwanda agomba kureba ni inde wajyana u Rwanda mu murongo mwiza?

    Mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, kuri iyi nshuro hifashishijwe abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Senderi, Ruti Joel, Khalfan, Munyanshoza Dieudonne, umuraperi Riderman, Chriss Eazy, Nsabimana Leonard wamamaye nka 'Ndandambara', Alyn Sano, Butera Knowless, King James, Ariel Wayz n'abandi bagenda bifashishwa ahantu hanyuranye.

    Nsabimana Leonard wamamaye mu ndirimbo ‘Ndandambara’ igarukwaho cyane

    Umuhanzi Dr Claude wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye bwa mbere mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame

    King James ari kumwe na Chriss Eazy mu Karere ka Rubavu

    Butera Knowless yongeye kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame- Mu 2017 nabwo yataramiye ibihumbi by’abantu

    Dj Brianne na Dj Bisoso bacuranze indirimbo zinyuranye zigaruka kuri Perezida Kagame

    Umuhanzi Chriss Eazy uherutse gusohora indirimbo ‘Sekoma’

    Umuhanzi King James yataramiye mu Karere ka Rubavu ataha abantu bamwirahira

    Bwiza yafatanyije na Bruce Melodie kuririmba indirimbo bakoranye bise ‘Ogera’

    Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label aririmbira abarenga ibihumbi 250 bitabiriye kwamamaza Paul Kagame i Rubavu

    Abarimo Dj Brianne basusurukije abari bakoraniye i Musanze mu bikorwa byo kwiyamamaza


    Umuraperi Riderman ari kumwe n’abarimo Ariel Wayz batanze ibyishimo mu Karere ka Musanze


    Umuhanzi Dr Claude wasubiyemo indirimbo ye ‘Contre-Succes’ yatamiye mu Karere ka Musanze

    Umuhanzi Bruce Melodie wo muri 1:55 AM ubwo yaririmbaga mu kwamamaza Paul Kagame i Musanze


    Umuhanzikazi Butera Knowless aririmbira ibihumbi by’abantu bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu karere ka Rubavu

    Umuhanzi Ruti Joel aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyagatare

    Abahanzi baririmbye mu bikorwa kwamamaza Perezida Paul Kagame mu mwaka w’2017

    Nizzo wo muri Urban Boys ndetse na Tom Close ku rubyiniro

    TMC wanyuze mu itsinda rya Dream Boys

    Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo z’uburere-mboneragihugu, Senderi Hit

    Umuhanzi Christopher

    Jules Sentore ari kumwe n’umuhanzi wamamaye nka ‘Maji Maji’

    Tom Close, Safi Madiba, Butera Knowless na Humble Jizzo

    Umuhanzi umaze imyaka 40 mu muziki, Massamba Intore

    Umuraperi Riderman ari kumwe na King James mu bikorwa byo kwiyamamaza

    Platini P na Butera Knowless ku rubyiniro

    Platini P, TMC, Humble Jizzo, King James ndetse na Butera Knowless

    REBA KU MUNOTA WA 40′ BULL DOGG NA RIDERMAN BAVUGA KU BIKORWA BY’AMATORA

    “>

    AMAFOTO: Village Urugwiro&The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144311/mu-2017-byari-ibicika-ni-uruhe-ruhare-rwivugira-rwabahanzi-mu-matora-144311.html

  • AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y'imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Ubwo hari mu mwaka wa 2017 nibwo hirya nohino ku Isi cyane cyane Abanyarwanda bakiriye inkuru y'itorwa rya Perezida Paul Kagame watowe ahagarariye umuryango FPF Inkotanyi, nyuma y'Itorwa rye iyi Manda yari iyo kumara imyaka 7 ku Buyobozi.

    Ni imyaka irimo kugana ku musoza, kuko indi Manda izakurira iyo izatorerwamo umukuru w'igihugu tariki ya 15 Nyakanga ku batuye mu Rwanda naho abatuye hanze bo bazatora tariki ya 14 Nyakanga 2024.

    Manda irimo kugana mu musozo yagaragayemo ibikorwa byinshi kandi bishimwa n'abanyarwanda cyane cyane mu gice kijyane n'Imibereho myiza y'Abaturage, Ibikorwaremezo ndetse n'ibindi bitandukanye biteza imbere igihugu ndetse n'Abanyagihugu.

    ImageMuri ibyo bikorwaremezo bijyanye n'iterambere hibanzwe mu bice byose, kuri ubu muri iyi nkuru yacu turagaruka cyane ku myidagaduro cyane cyane muri Siporo.

    Igice cya Siporo ni kimwe mu bice bituma habaho kwishima ku mubare munini w'abanyagihugu bitewe n'uko usanga harimo kwitwara neza kw'amakipe atandukanye mu mikino itandukanye, gusa ibyo byishimo bijyana n'ibikorwaremezo bifasha mu guteza imbere iyo mikino.

    Image

    Kuri Manda ya Perezida Paul Kagame yatangiye hagati muri 2017 hibanzwe cyane mu guhanga amaStade ndetse n'ibibuga bifasha abakunzi b'imikino ndetse n'abakinnyi kwitwara neza.

    Duhereye mu mukino w'umupira w'Amaguru, iyi Manda ya Perezida Kagame hibanzwe cyane mu kubaka bushya ndetse no kuvugurura zimwe muri Stade zikagendana n'igihe ndetse zikaba zanabasha kwakira imikino ndetse n'amarushanwa mpuzamahanga.

    PhotoAbazi I Remera mbere ya 2019 bahazi Stade Amahoro yari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 25 000 bicaye neza dore ko ari imwe muri Stade yakoreshwaga cyane n'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no kwakira imikino mpuzamahanga ku makipe aba ahagarariye u Rwanda.

    Reka mbamenyesheko hahandi muzi ubu hahindutse hari Amahoro Stadium ijyanye n'igihe tugezemo, ni Stade kuri ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 000 ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga irimo yewe n'iyi igikombe cy'Isi

    Yewe sinatinya kubabwira ko iyi Stade ifite ubushoboz bwo gukoresha amashusho yunganirza abasifuzi azwi nka VAR (Video Assistant Referee), ibi biyiha uburenganzirw bwo kuba yanakwakira umukino wa Nyuma w'igikombe cy'Isi.

    Ikindi wamenya ni uko iki gikorwaremezo kizatahwa tariki ya 4 Nyakanga 2024, ni mu minsi mike rwose kuko hazabera ibirori byo kwishimira ku nshuro ya 30 Kwibohora kw'Igihugu, aha hareka kandi kubera umukino wo gusogongera ubwiza bw'iyi Stade.

    Ni mu mukino wabaye tariki ya 15 Kamena 2024, ukaba warahuje amakipe ahora ahanganye ariyo APR FC ndetse na Rayon Sports, uyu mukino wa gicuti ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Hari kandi umushinga wo kubaka Stade Eshatu zo mu ntara ndetse zari zienewe abaturage bo mu ntara y'I Burasizuba, aha twavuga iy'Akarere ka Bugesera, Ngoma ndetse na Nyagatare.

    Izi Stade zuzuye kuri iyi manda ya Perezida Kagame ndetse abaturiye izo Stade ndetse n'Amakipe y'Utwo turere akaba yaratangiye kuhakinira imikino y'amarushanwa atandukanye arimo na shampiyona y'Umupira.

    Icyari Stade de Kigali ubu yabaye Kigali Pele Stadium, iyi nayo yavuguruwe muri iyi myaka ya vuba ndetse iyi Stade yahoze izwi nka Stade Regionale de Kigali ubwo yafungurwaga yanabereyeho umukino wahuje abarimo Perezida Kagame ndetse n'umuyobozi wa FIFA, Giani Infantino.

    Havuguruwe kandi Stade y'Akarere ka Huye ko mu ntara y'Amajyepfo ibasha kujya ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga harimo ihuza amakipe nka CAF Champions League ndetse na Confederation.

    Iyi stade yabashije kwakira imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika izwi nka CAN Qualifiers ndetse no gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2006, aha u Rwanda rukaba rwarahakiniye na Zimbabwe na Afurika y'Epfo rukaba rwarahanganyirije umukino umwe ruhatsindira undi.

    Mu minsi ishize kandi Minisiteri ya siporo yatangaje ko hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bya siporo by'umwihariko amastade y'umupira w'amaguru, aho bihaye gahunda yo kuzuza stade esheshatu nshya mu myaka itandatu iri imbere.

    Usibye mu mupira w'amaguru kandi hubatswe inyubako ya BK Arena Yakira imikino y'amaboko ndetse n'indi mikino Ibera ahantu yatwikiriye, iyi nyubako ikaba yubatswe I Remera hafi ya Stade Amahoro.

    Ni inyubako imaze kwakira incuro enye zikurikiranya z'imikino ya nyuma ya shampiyona y'Afurika muri Basketball izwi nka Basketball Africa League, ni inyubaako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10 000 iakaba iya kabiri muri Afurika nyuma ya Dakar Arena yo muri Senegal yo Yakira 15 000.

    Ubwo hari Ku wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) yanabereyemo amatora aho Gianni Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027, iki gikorwa kikaba cyarabereye muri BK Arena.

    Ubwo hari hashize amezi make Perezida Kagame atorewe indi Manda, hafunguwe ku mugaragaro ikibuga mpuzamahanga cy'umukino wa Cricket mu Rwanda, ni ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga ihuza n'ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

    Iki kibuga cyubatswe ahazwi nk'I Gahanga mu karere ka Kicukiro kimaze kwakira amrushanwa arimo ayo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo iyi mikino iheruka kuhabera muri uku kwezi hitabiriwe ibihugu 10.

    No photo description available.Usibye iki kibuga cyubatswe muri 2017, haherutse kuzura ikindi kibuga nk'iki nacyo cyegeranye n'icyubatswe mbere, iki kikaba kizajya cyunganirwa kandi n'ikindi giherereye muri IPRC Kicukiro.

    Aha muri IPRC Kigali naho haherutse kuzura ibibuga 4 mpuzamahanga by'umukino wa Tennis ndetse biheruka no kwakira irushanwa rya Billie Jean King Cup 2024 yitabiriwe n'ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika.

    Haritegurwa kandi kwakira Davis Cup iteganyijwe kuba muri Kanama 2024, aha hubatswe ibibuga 4 ndetse n'ibindi by'imyitozo bituma aha hazwi nka Kicukiro Ecology Club hakomeza kuba ubukombe mu mukino wa Tennis haba mu Rwanda ndetse no hanze yahoo.

    Mu bindi bikorwaremezo bya Siporo byubatswe bikaba byaratangiye no gukoreshwa, ntawakwibagirwa Kigali Golf Resort & Villas aha hakaba hakinirwa umukino wa Golf.

    Ni ikibuga kigezweho ndetse nacyo kimaze kwakira imikino mpuzamahanga y'uyu mukino kikaba giherereye mu karere ka Gasabo ahazwi nka Nyarutarama ndetse kigafata n'ikindi gice cya Kacyiru.

    Mu karere ka Bugesera, hatashye ikibuga cy'inzozi 'The Field of Dreams' kigizwe n'ibibuga bibiri by'umukino w'Amagare bizwi nka 'pump track' na 'race track', ni ikibuga cyubatswe ku bufatanye n'Ikipe ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw'Isi ndetse ikaba isanzwe yitabira Tour du Rwanda.

    Ubwo hari muri Gashyantare 2023 nibwo hatashywe ku mugaragaro ibyo bibuga byombi bifite intera ya kilometero imwe, byabarirwaga agera kuri miliyoni 40$.

    Ibi kandi havuzweko byitezweho kuzafasha u Rwanda kwitegura Shampiyona y'Isi y'Amagare ruzakira mu mwaka utaha wa 2025.

    The post AMAFOTO — Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y'imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-stade-amahoro-kigali-pele-stadium-bk-arena-kigali-golf-resort-villas-mu-bikorwaremezo-byagezweho-mu-gihe-cya-manda-yimyaka-7-ya-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-stade-amahoro-kigali-pele-stadium-bk-arena-kigali-golf-resort-villas-mu-bikorwaremezo-byagezweho-mu-gihe-cya-manda-yimyaka-7-ya-perezida-paul-kagame

  • Ishusho rusange yumunsi wa 3 wo kwiyamamaza… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, abakandida bahataniye umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza aho begera abaturage bakababwira ibyo bazabagezaho mu gihe batorwa.

    Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza uko ari batatu mu ntara eshatu z'Igihugu. Izo ntara ni Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n'Iburengerazuba.

    Dore uko umunsi wa gatatu wagenze mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika.

    1.    Paul Kagame

    Perezida Kagame akaba umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero na Muhanga, arabaganiriza nyuma y'igihe atabasura. Iby'ubwitabire byo ntibikiri inkuru abantu barakubita bakuzura aho bakorera hose.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abatajya bumva u Rwanda, gusa bakaba bazagenda barwumva ndetse hakaba n’abatumva ko kuba umuntu yatorwa ijana ku ijana, iyo atari Demokarasi.

    Ati: “Hari abatajya bumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira. Biriya twavuga mbere ngo ijana ku ijana, hari abantu bumva ko ijana ku ijana atari Demokarasi.

    Kandi bazabyumva kuko Demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora taliki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane bireba twe. Twe dukora ibitureba, ngo ijana ku ijana ariko ishoboka ite? Ngo ubwo nta Demokarasi ihari.”

    Yakomeje atanga urugero ku wo yabajije niba abayoborwa n’uwatowe ku kigero cya 15% iyo aba ariyo Demokarasi, anasaba Abanyarwanda kudakangwa na byinshi.

    Ati: “Hari uwo nabajije ejo bundi ndamubaza nti ariko abayoborwa na 15%, iyo ubwo ni Demokarasi gute?. Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n’ababatoye ari 30 cyangwa 40% y’abagombaga gutora, iyo niyo Demorarasi? Gute se?.

    2.    Dr Frank Habineza

    Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika watanzwe n'ishyaka Green Party, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma ndetse na Kayonza mu Ntara y'Iburairazuba.

    Dr Frank yijeje abaturage bo mu karere ka Ngoma ko nibaramuka bamutoye azongera akagarura kaminuza ya UNIK yahoze mu karere ka Ngoma avuga ko azayigarura kuko Ngoma nayo ikwiye kugira kaminuza kandi ikaba iya Leta aho gukora urugendo rurerure bajya gushaka kaminuza.

    Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko naramuka atowe intangiriro y'ingoma ye izaba iherezo ry'inzara mu Rwanda by'umwihariko mu karere ka Kayonza gasanzwe gakunda guhura n'ikibazo cy'izuba ryinshi.

    Mu ngamba Dr Frank Habineza azakoresha kugira ngo inzara icike burundu, naramuka atowe buri Murenge azashyiramo uruganda bitewe n'ibyo uwo Murenge ukungahayeho ku buryo ibikorwa by'abaturage bizanozwa neza, bikagirira umumaro ba nyirabyo.

    3.    Mpayimana Phillipe

    Mpayimana Phillipe umukandida wigenga yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’lburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

    Mpayimana Phillipe yatangaje ko naramuka atowe azavugurura inyubako ya Kigali Convention Centre iherereye mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimihurura. Ibi akaba yabitangarije mu karere ka Nyagatare.

    Si ibyo gusa kuko uyu mukandida kandi yemeza ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144335/ishusho-rusange-yumunsi-wa-3-wo-kwiyamamaza-mu-matora-ya-perezida-nayabadepite-144335.html

  • MU MAFOTO 100: Gutorwa 100%, Kwiyunga kuri FP… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, akomereza i Rubavu ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

    Nyuma yo kwiyamamariza i Musanze no muri Rubavu, kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi nk’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Ngororero ndetse no muri Muhanga.

    Nta rungu riba riri aho Perezida Kagame yiyamamarije kuko abahanzi b’ibyamamare baba babucyereye. Kuri uyu wa Mbere, Bushali, King James, Butera Knowless, Chriss Eazy, Senderi International Hit na Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’, ni bamwe mu batanze ibyishimo mu kwamamaza Perezida Kagame.

    Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abamusanganiye i Ngororero, yagarutse cyane kuri Demokarasi, urugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n’igisobanuro cy’imitwe ya Politike inyuranye yiyunze kuri FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida w’u Rwanda.

    Yavuze ko hari abantu bumva ko gutorwa ijana ku ijana atari Demokarasi. Ati “Kandi bazabyumva kuko Demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora taliki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane bireba twe. Twe dukora ibitureba, ngo ijana ku ijana ariko ishoboka ite? Ngo ubwo nta Demokarasi ihari.”

    Yakomeje atanga urugero ku muntu yabajije niba abayoborwa n’uwatowe ku kigero cya 15% iyo aba ariyo Demokarasi, anasaba Abanyarwanda kudakangwa na byinshi. Yibajije niba iyo ariyo Demokarasi bavuga kandi nyamara ababa batoye ari umubare muto cyane w’abagombaga gutora.

    Ati: “Hari uwo nabajije ejo bundi ndamubaza nti ariko abayoborwa na 15%, iyo ubwo ni Demokarasi gute?. Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n’ababatoye ari 30 cyangwa 40% y’abagombaga gutora, iyo niyo Demorarasi? Gute se?.

    Yavuzee ko Abanyarwanda bakwiriye gukomeza inzira bahisemo kuko bazi neza aho bavuye. Ati “Bimwe birakangana ariko buriya harimo n’ubujiji. Rero twe dukomeze inzira yacu, twe tuzi aho tuvuye, tuzi aho igihugu cyari kiri mu myaka 30 ishize, ibya mbere yaho sinirirwa mbivuga na byo ntabwo byari byiza na gato, ni na cyo cyatumye iby’imyaka 30 ishize biba”.

    Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Karere ka Muhanga, Perezida Kagame yishimye imitwe ya Politike yifatanyije na FPR mu kwamamaza Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida. Ati: “Ndashimira imitwe ya Politike iri hano twabwiwe ifatanyije na FPR”.

    Ati “Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubananira. Muri Politike rero hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR, ngo ariko buriya kuki bo batakoze ibyabo bakibwira ko ari uko bo byabananiye”.

    Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demukarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, yavuze ko “Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atabashije kubamo kubera amateka y'urwango n'amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa.'

    Ku bijyanye n’uko u Rwanda rwitwa ko ari ruto mu buso bwarwo, Perezida Kagame yavuze ko “muri Politiki ya FPR, ntabwo ari ruto kuri ba nyirarwo uko baba bangana kose. Abanyarwanda murabizi kera hariho politiki yavugaga ngo abari hanze bigumire hanze nk'impunzi”.

    Perezida Kagame yavuze ko uko imyaka izagenda ikurikirana, nta munyarwanda uzabura aho aba mu Rwanda, ati “Politiki ya FPR yarabihinduye, nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka 20 iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwirwa mu Rwanda”.

    AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE I NGORORERO MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    UKO BYARI BIMEZE I MUHANGA MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME

    “Umuturage ku isonga” ni yo ntero ya FPR-Inkotanyi mu kwamamaza abakandida bayo mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144336/mu-mafoto-100-gutorwa-100-kwiyunga-kuri-fpr-kwindi-mitwe-ya-politike-umunsi-wa-3-wo-kwamam-144336.html

  • Tumutegerezanyije ubwuzu: Impumpeko y'Abanya-Kigali bitegura kwakira umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Paul Kagame, aziyamamariza muri Kigali by'umwihariko mu Karere ka Nyarugenge kuri site ya Rugarama, nyuma y'aho ku munsi wa gatatu w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza yari yahuye n'abanya-Muhanga kuri site ya Shyogwe, avuye mu Karere ka Ngororero.

    Mu gihe habura amasaha make cyane ngo Paul Kagame, asesekare ahazwi nko mu Rugarama, IGIHE yasuye iyi site, isanga abaturage benshi batangiye kuhagera bareba uko imyiteguro igenda ari nako buri wese areba aho azaba ahagaze ku munsi w'ejo.

    Urebye neza imyiteguro ihera mu bice by'Umujyi, kuko ukigera ahazwi nko kuri '40' utangira kubona ibirango byamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi.

    Amaduka menshi ku mihanda arimo aragurisha imyambara y'uyu muryango, n'urujya n'uruza rw'abantu bari kugura iyi myambaro y'umukandida bashyigikiye.

    Tukigera kuri site naho twahasanze umubare munini w'abantu bari biganjemo abakuze. Muri bake twabashije kuganira nabo, batugaragarije ko bategerezanyije ubwuzu umukandida bashyigikiye ndetse ko inkoko ariyo ngoma.

    Isewase Jean D'amour ni umubyeyi ukora umwuga wo gutwara moto, ariko twasanze yayiparitse areba uko ibintu bikomeza gutunganywa.

    Aganira na IGIHE yagize ati 'Narinje kureba aho ibikorwa bigeze kugira ngo mu gitondo nzinduke kare hataza kugira untanga mu byicaro kugira ngo nze gukurikirana neza igikorwa, bibabye byiza nka saa 05:30 z'igitondo naba nahageze.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo nshima ni byinshi, nifuza ko imyaka yanjye yose nabaho ariwe uyoboye.'

    Ikimpaye Gaudence, nawe ni umubyeyi twasanze kuri site, atubwira ko yishimiye cyane kuba Paul Kagame, azaza kwiyamamariza mu gace atuyemo, ashimangira ko kuza kuhareba mbere y'igihe ari uko iki gikorwa we n'abandi baturage bakigize icyabo bwite.

    Ati 'Mu gitondo turahagera saa 03:00, dufite itsinda tugomba kubyina, agomba kuza agasanga twashyushye cyane. Njyewe igihe cyose namushima yampaye inzu yo kubamo, amazi, amavuriro, imihanda, abana bacu bariga ntakibazo, tubayeho neza.'

    Habaye impinduka zigaragara mu myaka irindwi ishize

    Mu myaka irindwi ishize, uyu Murwa Mukuru w'u Rwanda, Kigali, wakomeje kwaguka cyane mu buryo bwose uko bwije n'uko bukeye isura y'umujyi igahinduka kubera ibikorwaremezo bizamuka buri munsi.

    Ni ibikorwa byiganjemo imihanda ya kaburimbo ikomeza kwegerezwa aho abantu batuye, n'ibindi bitandukanye bigamije koroshya no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Aha mu myaka ya vuba urugero rwa hafi wafata ni urw'umushinga wo kubaka ibiraro bibiri bya Mpazi -Nyabugogo, umushinga munini watwaye 1.775.816.934 Frw.

    Hubatswe na ruhurura ya Kabusunzu – APACE yatwaye 1.095.127.195.6 Frw, hanubakwa ruhurura ya Rwimbogo -Ruragendwa mu Karere ka Kicukiro, yatwaye 788.652.153 Frw.

    Ntiwakibagirwa umuhanda wa kaburimbo wa kilometero 1.2 uhuza Kagarama – Muyange, wubatswe utwaye 1.004.295.554 Frw.

    Amatara ku mihanda irimo uwa 7 km uhuza Ruliba-Karama-Nyamirambo, igikorwa cyatwaye 299.199.502 Frw. Muri iyo mihanda yacaniwe kandi twavuga nk'umuhanda wa kilometero eshatu ugana in Ndera, igikorwa cyatwaye 128.228.358 Frw.

    Aya matara yanashyizwe ku muhanda wa kilometero esheshatu uhuza Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe- Rubilizi-Busanza yatwaye 256.456.716 Frw.

    Mu mishinga minini y'ibikorwaremezo byubatswe harimo parking yubatswe mu Murenge wa Gatsata, yatwaye 1.130.798.295 Frw.

    Hakozwe kandi ibikorwa bitandukanye, byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Harimo nk'inzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho inzu icyenda zatwaye 158.931.207 Frw.

    Hanubatswe Isoko rya Nyarurama-Karembure ryatwaye 393.015.895 Frw, hanubakwa Isoko rya Nyacyonga ryatwaye 495.800.000 Frw, hamwe n'ibindi bikorwa byinshi bitandukanye.

    Ntiwavuga ibikorwaremezo ngo wibagirwe amacumbi menshi aciriritse yagiye yubakwa akanatuzwamo abantu mu buryo bwo kwimakaza imiturire iteye imbere no guca akajagari mu mujyi.

    Mu Mujyi wa Kigali kandi ntiwavuga iterambere ngo wibagirwe ibikorwaremezo by'ubuvuzi byahawe umwihariko cyane nk'ibitaro byo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Nyarugenge.

    I Masaka mu Mujyi wa Kigali hubatswe Icyicaro gikuru cy'Ishami rya Afurika ry'Ikigo gikora Ubushakashatsi kikanatanga Amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe Ikoranabuhanga, IRCAD [Research Institute against Digestive Cancer].

    Si ubuvuzi gusa ariko kuko no mu zindi nzego, hagiye habaho umwihariko, nk'ibigo by'ikoranabuhanga byashyizweho n'ibindi byinshi.

    Kuri Site ya Rugarama, hamaze gushyirwa ibirango bya FPR-Inkotanyi

    Ku bahazi, aha ni kuri 40, uhageze magingo aya wahasanga iyi mitako

    Iyo uhagaze kuri iyi site, uba witegeye neza ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge, nabyo byubatswe muri manda ishize

    Imyiteguro yose yararangiye, hakaba hategerejwe igikorwa nyamukuru ku munsi w’ejo

    Sarpong usanzwe wahoze afana Rayon Sports ubu akaba ari uwa Apr Fc, ubwo yari amaze kugura ibendera azaba yitwaje

    Uyu mu motari yari ari mu Miduha, hafi na Site ya Rugarama. Ni ubwo buryo yatatsemo moto ye

    Ukirenga ahazwi nko mu Gihanga, ukata ikorosi rikwerekeza mu Miduha niho hari iki kirango

    Mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati, ugana mu Miduha, hagiye hari amabendera y’Umuryango FPR-Inkotanyi

    Iyo uhagaze kuri iyi site, uba witegeye neza ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge, nabyo byubatswe muri manda ishize

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tumutegerezanyije-ubwuzu-impumpeko-y-abanya-kigali-bitegura-kwakira-umukandida

  • Imyaka irindwi irashize RIB ishinzwe: Dr. Murangira yasobanuye ibyo imaze kugeraho – #rwanda #RwOT

    Uri ni urwego rwihariye ndetse rukaba rwarahawe inshingano zikubiye mu nkingi eshatu zirimo gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no kubigenza.

    Mbere y'uko RIB ishyirwaho ni inshingano zari ziri muri Polisi y'Igihugu mu ishami rya CID (Criminal Investigation Department).

    IGIHE yaganiriye n'Umuvugizi wa RIB, agaruka ku mikorere yayo mu myaka 7 imaze ishyizweho ndetse n'umusanzu wayo mu kurwanya ibyaha by'imbere mu gihugu ndetse n'ibyambukiranya imipaka.

    IGIHE: Mu gihe gishize Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rushyizweho, mwavuga ko ari ibiki by'ingenzi bimaze kugerwaho?

    Dr Murangira: Ibimaze kugerwaho ni byinshi ariko ngira ngo wenda umuntu uri hanze niwe wabimenya ariko natwe hari ibyo tuzi twabaganiriza.

    RIB yatangiye ikora akazi ishinzwe ariko nk'urwego rushya rwagombaga kumenyekana [..]. Ndibuka nyuma y'igihe gito uru rwego rutangiye hari ubushakashatsi bwakozwe na RGB babaza bati 'Ese RIB murayizi, urwego rw'Igihugu muraruzi?, icyo gihe twisanze ku kigero cya 30%.

    Ibyo byaduhaye umukoro wo kugira ngo urwego turumenyekanishe. Nyuma y'umwaka umwe bongeye gusuzuma basanze abaturage baruzi hejuru ya 80%. Ubwo si ukugira ngo bamenye ngo rurahari gusa, ahubwo ni no kugira ngo bamenye ngo nibakorerwa icyaha barajya hehe.

    Icyo gihe kandi harimo kubabwira ko ubufatanye bwabo mu kurwanya bya byaha biba bikenewe. Hajeho kubaka ubushobozi bw'urwego mu bijyanye n'abakozi ndetse n'ibikoresho.

    Ubunyamwuga mu kazi cyari ikintu kigomba kwibandwaho cyane muri iki gihe hariho ibyaha by'inzaduka, ibyaha by'ikoranabuhanga bitari biriho mu gihe cyashize.

    Ibimaze kugerwaho ni byinshi harimo gukora dosiye zifite ireme, gukumira no kumenyekanisha amategeko cyangwa ibikorwa bishya aba bantu bakora ibyaha yaba amayeri bakoresha.

    Iyo ukoze isesengura usanga turi kwinjira mu Isi y'ikoranabuhanga aho riri gukoreshwa. Bya byaha byo gutera umuntu ukamuniga, bimwe ngo byo gutera gatarina bigenda bishira kubera ko abaturage bamaze kubona ko uramutse uteye umuntu gutyo baragufata, noneho batangira bya byaha bita 'White-collar crime'.

    Hahandi umuntu akubwira ko hari aho uri bushore ukunguka, ariko mu by'ukuri ya mafaranga akayagutwara kandi ari wowe uyamwihereye. Aho niho bwa bunyamwuga buba bukenewe. Aho hari hakenewe ubushobozi no kongera abakozi kugira ngo bya byaha bigende birwanwa.

    Ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga abantu babifiteho ubumenyi ni bake cyane ku buryo bisaba ko ubigisha akababwira ko ibintu byose ubonye ku ikoranabuhanga atari ukuri.

    Muri make urwego rwariyubatse, twatangiye abakozi ari nka 500 ariko ubu tugeze ku 1500. RIB ihagarariwe mu gihugu hose. Urumva ko mu rwego rwo kwiyubaka hari ibyagezweho.

    Perezida wacu iteka areba ibibereye u Rwanda kugira ngo hanozwe imikorere. Niyo mpamvu mubona habaho amavugurura ni ukugira ngo ikintu ugikore neza cyangwa se kibe cyiza kurusha uko cyari kimeze.

    Mu mavugururwa rero agenda akorwa ntabwo ubutabera bwasigaye inyuma. Aho hatandukanyijwe inshingano ku mutekano w'abantu n'ibintu ndetse n'ubugenzacyaha.

    IGIHE: Inshingano za RIB by'umwihariko ni izihe?

    Dr Murangira: Gukumira ibyaha ni ukwigisha abantu bakareka ibyaha ndetse n'icyari kigiye gukorwa kikaburizwamo. Hari n'ubundi buryo kuko iyo umuntu afunzwe hari ikindi cyaha uba ukumiriye.

    Gutahura rero ni igihe babandi bakoze icyaha bakagihisha, akazi ka RIB ni ukubitahura kuko uwakoze icyaha ntabwo aba ashaka ko bimenyekana.

    Kugenza icyaha rero ni cya gihe biba byabaye noneho hagakorwa iperereza. Uko amategeko ateye rero iyo rwamra iperereza aze gukora dosiye rukohereza muri parike ariyo bushinjacyaha, nabwo bugakora iyisumbuye, nabo bamara gukora ibyabo bakabyoherereza urukiko.

    IGIHE: Kugenza ibyaha bihagaze gute mu Rwanda?

    Dr Murangira: Kwisuzuma biba bigoye ariko kugenza ibyaha mu Rwanda bihagaze neza kuko iyo ubirebye nkatwe b'abagenzacyaha ubona ko ubushake buhari, ubumenyi buhari ndetse n'ubufatanye buhari mu kugenza ibyaha.

    IGIHE: Ibyaha Abanyarwanda bakunze gufatirwamo ni ibihe?

    Dr Murangira: Nta byaha navuga ko ari umwihariko ku Rwanda, ibyaha bikorwa ahandi usanga no mu Rwanda bihari gusa habaho itandukaniro y'uburyo biba byakozwe ndetse n'ikigaragara mu Rwanda ni uwagikoze n'amahirwe yo kuba atafatwa, aho niho bitandukaniye.

    Amahirwe yo kugira ngo birangire adafashwe niyo make cyane. Uyu ni umwanya wo kuboneraho kwibutsa abantu ko inzira y'ibyaha atari inzira nziza kuko iteka irangira bigoranye.

    Mu Rwanda turi ku rwego umuntu asigaye akora icyaha nta mahirwe afite yo kuba yacika ntafatwe. Ni ugukorana n'inzego ndetse n'abaturage kugira ngo ubutabera butangwe.

    IGIHE: Ese RIB yitwaza intwaro mu kazi nk'izindi nzego z'umutekano nkz Polisi n'izindi?

    Dr Murangira: Yego turabyemerewe! Kuko itegeko ryashyizeho RIB ni uko abagenzacyaha bemerewe kwitwaza intwaro mu kazi kabo. Aka ni akazi kadusaba guhura n'abakoze ibyaha.

    Mu bantu bakoze ibyaha rero haba harimo bamwe bafite indi mitekerereze. Icyo gihe rero hagomba kubaho ubwirinzi. Usibye amahugurwa abagenzacyaha bahabwa mu kugenza ibyaha, bahabwa n'andi yo gukoresha intwaro. Hari igihe akazi kagusaba kuba uyifite kubera ubwirinzi.

    IGIHE: Imikorere ya RIB n'izindi nzego zigenza ibyaha mu bindi bihugu ihagaze gute?

    Dr Murangira: Aho Isi igeze, hari ibyo bita ibyaha nyambukiranyamipaka. Ni igihe umuntu ashobora gukora icyaha agahungira mu kindi gihugu cyangwa akaba yicaye mu gihugu kimwe akinjira muri banki yo mu kindi gihugu.

    Aho rero hakenerwa imikoranire y'ibindi bihugu ariko duhereye ku byo twegeranye mu Karere, hakanarebwa uburyo bibanye mu buryo bw'umwuka wa politiki.

    Hari kandi uburyo bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho ibihugu bihanahana amakuru ku byaha nk'ibyo. Muri RIB rero harimo ishami rya Interpol rikora akazi ko gukurikirana abanyabyaha bahungiye mu mahanga.

    Ubu ibihugu byose biri muri Interpol bifite system ikora amasaha 24 mu minsi irindwi kandi iba iri ku mipaka no ku bibuga by'indege. Iyo umuntu aramutse yibye agahungira mu kindi gihugu, urayifata ukayuzuzamo, igihugu cyose azinjiramo bahita bamubona.

    Hari benshi bibye bagahungira hano tukabasubizayo, si ku bantu gusa kuko hari ibinyabiziga duherutse gusubizayo byibwe mu bihugu by'i Burayi bifatirwa hano mu Rwanda tubisubiza ba nyirabyo.

    IGIHE: Akenshi dukunze kubona mukora ubukangurambaga butandukanye, ese mwaba mutekereza kuri diaspora?

    Dr Murangira: Hari ubutumwa duherutse gutanga bugenewe Aba-diaspora by'umwihariko. Byari bijyanye n'ubwambuzi bushukana bushingiye ku bupfumu, bushingiye ku buhanuzi bupfuye, bushingiye no kuvurwa indwara zananiranye.

    Imbuga nkoranyambaga zaraje kandi zikoreshwa n'abantu bose. Rero n'abiyamamaza bakoresha imbuga nkoranyambaga. Abakora ubupfumu rero nabo bariyamamaje bakoresheje izo mbuga nkoranyambaga.

    Tujya tubona aba-diaspora batwandikira bavuga ngo umupfumu runaka yamwandikiye amuteka umutwe, yamwambuye amafaranga.

    Hari undi uherutse kuvuga ko yabwiwe n'umuhanuzi ko bamuroze bakabitaba mu bihugu bitandukanye, birangira amutwaye agera ku bihumbi 20$. Yamubwiraga ko natayamuha mu kwezi kumwe apfa.

    Bajya bavuga ko aba-diaspora basobanutse ariko abantu bajijwa nta gice batabamo. Twabagiriye inama yo gufata ayo mafaranga bakaza kuyashora mu gihugu aho kuyatera inyoni.

    Kandi iyo dufashe abakoze ibyo byaha batubwira ko iby'abapfu biribwa n'abapfumu.

    Hari abavuga ko bavura abasore imibiri yabo ikagira uko ihinduka kandi n'abakobwa nuko. Ugasanga kuri litiro aratanga ibihumbi 100 Frw kandi mu by'ukuri ari igicuncu yamuvugutiye.

    Muri iyi minsi kandi bari kubeshyanya urukundo, aho ku ikoranabuhanga bavugana ibyo guhura, ibintu nk'ibyo.

    Ntabwo twibagiwe ko hari n'aba-diaspora babeshya abantu ba hano. Bakababeshya ko wenda ibintu bigura make iwabo. Icyo gihe rero dutanga ubutumwa ku mpande zombi.

    Urwego rw'ubugenzacyaha rushinzwe kugenza ibyaha nshinjabyaha, ntabwo ari mbonezamubano. Ni ukuvuga ngo hari abatubwira ngo kanaka namugurije amafaranga none yanze kunyishyura, mu by'ukuri ibyo si ibya RIB.

    IGIHE: RIB ikora iki ku bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari hanze?

    Dr Murangira: Buriya RIB igenza ibyaha byakorewe ku butaka bw'u Rwanda cyangwa se byakorewe umunyamahanga uri ku butaka bw'u Rwanda. Hari ikintu gihari cy'uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abeza ndetse n'ababi.

    Hari abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babicisha ku mbuga nkoranyambaga cyangwa imvugo z'urwango. Izo mbuga zabereyeho gukoreshwa neza.

    Ibyo tubona ni abantu bo hanze bashuka abantu bo mu Rwanda, ngo barabaha amafaranga runaka, ngo barabatera inkunga, ngo barabagurira Camera n'ibindi ngo bajye bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya, kuyihakana, kuyiha ishingiro ndetse n'imvugo zikurura amacakubiri.

    Ababikora barafungwa kuko hari abo byabayeho, baha akazi abandi nabo bagafungwa ariko kugeza ubu abo babwira baranga bagafata umwanzuro wo kubyikorera.

    Umukoro uhari ni uko abantu bakunda u Rwanda kandi barushakira ineza bakwiriye gushyiramo akagufu mu kurwanya abantu bapfobya Jenoside. Ntibaturusha ijwi kandi irizima niryo rigomba kumvikana.

    Abo bantu kandi ibyaha bakora bihanwa muri bimwe mu bihugu barimo kuko gupfobya Jenoside si iyakorewe Abatutsi. Ni umukoro wa buri wese ukunda u Rwanda ku kubeshyuza abo. Ababikorera mu Rwanda barakurikiranwa ariko n'ibihugu barimo bikwiriye kumva ko ari ikibazo bakabikurikirana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko hari byinshi byo kwishimira mu myaka irindwi RIB imaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-irindwi-irashize-rib-ishinzwe-dr-murangira-yasobanuye-ibyo-imaze

  • Abahanzi bakunzwe mu Rwanda batanze ibyishimo bisesuye Ngororero na Muhanga ubwo bashyigikiraga Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame byakomereje i Ngororero na Muhanga.

    Perezida Kagame akaba akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, amaze kujya mu turere tune aho ku wa Gatandatu yahereye mu Masanze, ku Cyumweru ajya Rubavu ni mu gihe uyu munsi yagiye Ngororero na Muhanga.

    Aha hose akaba yaragiye aherekerezwa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda, bamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza basusurutsa abaturage b’aho yiyamamarije.

    Uyu munsi muri Ngororero Bruce Melodie na Bwiza ni bo babimburiye abandi ku rubyiniro bahera kuri “Ogera” bakoranye ivuga ibigwi bya Perezida Kagame.

    Aba bahanzi bishimiwe bakurikijeho “Selebura” ya Bruce Melodie mbere y’uko bajya kuri “Nta Kibazo na Kimwe” ya Bruce Melodie yahuriyemo na Riderman na Urban Boys.

    Aha ni ho umuraperi Riderman yahise na we agera ku rubyiniro asusurutsa abaturage ibihumbi bari baje gushyigukira Perezida Kagame.

    Ariel Wayz na we yaje kujya ku rubyiniro ahasanga Riderman na Bwiza maze baririmbana zimwe mu ndirimbo nka “Depanage” ya Bwiza na “Away” ya Ariel Wayz yakoranye Juno Kizigenza.

    Umuhanzi Dr Claude na we yaje kugera ku rubyiniro aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Contre-succès” ariko ubu akaba yarayisubiyemo aho aba avuga ko abadashaka ko Perezida Kagame yongera kuyobora u Rwanda, abatabona ibyo yakoze bose ari aba-Contre-succès.

    Nubwo benshi bari mu Ngororero, i Muhanga na bo ntibishwe n’irungu kuko bataramiwe n’abarimo Bushali, Knowless, Chriss Eazy, King James, Igisupusupu, Senderi ndetse na Bruce Melodie na Bwiza bari bavuye Ngororero.

    Bruce Melodie yaririmbye Ngororero na Muhanga

    Bwiza na we yaririmbye Ngororero na Muhanga

    Bushali yasusurukije abaturage b’i Muhanga

    Eric Senderi yishimiwe bikomeye i Muhanga

    Riderman yanyuze abaturage b’i Ngororero

    Dr Claude na we yatanze ibyishimo i Ngororero

    Ariel Wayz umwe mu bahanzi bishimiwe i Ngororero

    Igisupusupu i Muhanga byari ibindi bindi

    Chriss Eazy ukunzwe cyane n’urubyiruko muri iyi minsi, yishimiwe Muhanga

    Butera Knowless Kabebe ubwo yasusurutsaga abaturage ba Muhanga

    Perezida Kagame yeretswe urukundo rudasanzwe

    Abaturage bo bari benshi cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-bakunzwe-mu-rwanda-batanze-ibyishimo-bisesuye-ngororero-na-muhanga-ubwo-bari-bagiye-gushyigikira-perezida-kagame-amafoto