Blog

  • Indi kipe yo mu Burundi yanze kwitabira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vitalo yegukanye Shampiyona y'u Burundi yatangaje ko itazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.

    Iyi kipe ikaba yiyongereye ku yandi nka TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa, AZAM yo muri Tanzania na Nyasa Big Bullets na zo zatangaje ko zitazitabira iri rushanwa

    Source : https://yegob.rw/indi-kipe-yo-mu-burundi-yanze-kwitabira-amarushanwa-ya-cecafa-kagame-cup/

  • Chairman: Mu ntare, intare y'ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu. #rwanda #RwOT

    Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Chairman Paul Kagame, yatangaje ko mu rugamba rwo kugeza u Rwanda ku iterambere, Abanyarwanda babaye intare, kandi bayoborwa n'Intare.

    Byari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Chairman Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z'Abanyarwanda.

    Mu ntare, intare y'ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

    Chairman Paul Kagame ati 'Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z'ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo 'aho kumpa ingabo z'intama, ziyobowe n'intare, wampa intare ziyobowe n'intama'.'

    Kagame yakomeje ati 'Ariko twe twarabirenze, FPR n'Abanyarwanda twagize ingabo z'intare ziyobowe n'Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z'intare n'ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk'intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z'intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n'abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n'inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

    Ati 'Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n'abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko!

    Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n'uko rwatereranwe, ariko binatewe n'uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.'

    Yongeyeho ati 'Nk'uko rero mutahindutse, muri za ngabo z'intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.'

    Umukuru w'Igihugu yakomeje ati 'Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n'intare z'uyu munsi cyangwa z'igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw'intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi.'

    Yasobanuye ko mu ntare, intare y'ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

    The post Chairman: Mu ntare, intare y'ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/chairman-mu-ntare-intare-yingore-ari-yo-ihiga-agaragaza-ko-mu-rugamba-rwiterambere-abagore-bakwiye-kuza-imbere-mu-kubaka-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chairman-mu-ntare-intare-yingore-ari-yo-ihiga-agaragaza-ko-mu-rugamba-rwiterambere-abagore-bakwiye-kuza-imbere-mu-kubaka-igihugu

  • Farmers Urge PL Parliamentary Aspirants to Enhance Irrigation to Combat Drought #rwanda #RwOT

    Farmers in the Eastern Province districts of Gatsibo, Nyagatare, Kayonza, and others have highlighted the need for enhancing irrigation and planting more forests to cope with drought. These recommendations were forwarded to parliamentary aspirants on June 24, after the Liberal Party (PL) explained its manifesto for parliamentary elections during the ongoing electoral campaigns.

    The PL, which has 54 parliamentary aspirants, is backing RPF-Inkotanyi's candidate, incumbent President Paul Kagame, in the presidential race. Their campaign will continue to Ngoma and Kirehe districts on June 25 in Eastern Province, a region prone to dry spells.

    Historically, 40 or 50 years ago, Rwanda's eastern region had sufficient forest cover. However, it experienced deforestation as people cut trees for agricultural land, charcoal, firewood, and construction materials, according to the Rwanda Forestry Authority. The Authority's main mission is to ensure the growth, management, and protection of forest resources for sustainable development purposes.

    The continued deforestation has made the region vulnerable to dry spells, highlighting the need for significant investments in irrigation.

    'We only use half of the year to grow crops because we are not able to do irrigation. These people seeking seats in parliament should consider such concerns so that irrigation is a priority in budget allocation,' said Xaverine Mukarurema, a resident of Kiramuruzi Sector in Nyagatare District.

    Boniface Habarurema, another resident of Nyagatare District, mentioned that due to lengthy dry spells, their cattle cannot produce much milk. 'We need clean water in areas with pastures to be able to increase milk production. We can also grow fodder with enhanced irrigation,' he said.

    Théogène Munyangeyo, Liberal Party's first vice president, stated that if the party's parliamentary aspirants are elected, they will advocate for budget allocation to ensure irrigation is prioritized. 'We have to advocate for modern agriculture. Irrigation will increase agricultural productivity. Once productivity increases, farmers will need agro-processing factories. For instance, a milk processing factory was completed in Nyagatare District but drought reduced production,' he said.

    Agriculture and livestock farming promotion are part of PL's five-year manifesto. The manifesto includes advocating for boosting crop and livestock insurance, irrigation, fighting crop diseases and pests, using harvested rainwater in irrigation, climate-resilient crop varieties, and other investments needed to cope with climate change effects.

    'We have to ensure that if a farmer cuts one tree, they plant 10 trees,' Munyangeyo added.

    Valentine Rusine, one of the PL parliamentary aspirants, emphasized that all arable wetlands in Eastern Province need to be properly developed to increase productivity and build resilience to drought effects. 'We need to advocate for availing water from different sources to help farmers adapt to drought,' she said.

    Currently, irrigation covers 71,000 hectares in Rwanda.

    Source: New Times

    The post Farmers Urge PL Parliamentary Aspirants to Enhance Irrigation to Combat Drought appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/farmers-urge-pl-parliamentary-aspirants-to-enhance-irrigation-to-combat-drought/

  • Omborenga Fitina yageneye ubutumwa abafana ba APR FC yari amazemo imyaka 7 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Fitina Omborenga ubu udafite ikipe akinira, yahaye ubutumwa abakunzi ba APR FC, aherutse gutandukana nayo.

    Yagize ati 'Icyo nabwira abakunzi ba APR FC, igihe nahabaye nakoreshaga imbaraga zanjye zose zishoboka, ibyo ntakoze ubwo ntabwo byabaga ari ubushobozi bwanjye, gusa bamenye ko njye nitangaga bishoboka ku rwego rwa nyuma.'

    Omborenga Fitina yatandukanye na APR FC yari amazemo imyaka 7, akaba yaraganirijwe na Rayon Sports, gusa ntarafata icyemezo cyo kuyisinyira.

    Source : https://yegob.rw/omborenga-fitina-yageneye-ubutumwa-abafana-ba-apr-fc-yari-amazemo-imyaka-7/

  • Inkotanyi si igipindi ni ukuri – Sheikh Harerimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 25 Kamena 2024, ubwo Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Rugarama, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

    Ni ubutumwa Sheikh Harerimana yagarutseho ubwo yagaragazaga uburyo ku buyobozi bwa Perezida Kagame abaturage bafashijwe mu nguni zose bigera aho n'abari batuye mu manegeka bahabwa inzu z'icyitegererezo zo guturamo.

    Yashingiraga kandi ku byakozwe mu Karere ka Nyarugenge ku bijyanye n'imiturire aho hubatswe imidugudu ibiri y'icyitegerezo ari yo Rugendabari na Karama mu mushinga wo gutuza neza imiryango 328.

    Sheikh Harerimana yavuze ko kuri iyi nkunganire y'inzu hari umuntu bayihaye, abwira umugore n'abana ko 'Nta gusohoka. Igipindi cy'Inkotanyi ntawamenya icyo ari cyo. Muraramuka musohotse bakayiha undi ibyo [muzabyirengera]. Nta byo gusohoka bihari.'

    Sheikh Harerimana yavuze ko bwa budasa bw'Inkotanyi no gusohoza ibyo uyu Muryango wiyemeje, bwakeye uwo muturage yahawe ibyangombwa by'iyo nzu iba iye kugeza uyu munsi.

    Ati 'Basohotse bavuga ngo Inkotanyi ni ukuri. Inkotanyi ni ukuri ni byo koko. Inkotanyi si igipindi ni ukuri. Ubwo nimumbaza ngo kuki PDI mumukomeyeho? Tumukomeyeho kubera ayo mateka, nta kiduteye ubwoba.”

    Yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame budashirira mu mpanuro gusa ahubwo bubishyira no mu bikorwa byivugira, “biboneka kuri buri wese.”

    Ati “N'ufite uburwayi bwo kudashaka kubibona arabibona akabyirengagiza. Ntawe utabibona. Umuyobozi nk'uyu ni ukumukomeraho. Iri terambere dufite ntabwo turi kurisogongera, bya bindi byo kubonja, oya ntabwo tubonjwa ngo ejo haze abandi babitwara, ni ibyacu.”

    Perezida wa PDI yavuze ko “Niba hari n'ababyifuza, abo bumve ko bidashoboka, gusubira inyuma, kugirirwa nabi byararangiye, ni iterambere gusa.”

    Yamenyekanishije ko abaturage ba Nyarugenge bamutumye ko bashaka ko Perezida Kagame yazafatanya na bo mu gutorera muri aka Karere, ati “Rwose ubwo burenganzira bwo kwiyimura ku ilisiti y'itora mufite, bambwiye ngo mbababwirire ko iryo shema badashaka ko muribambura.”

    Mu gusubiza ubusabe bw'abaturage b'i Nyarugenge, Perezida Kagame yavuze ko atavuye hamwe ngo ajye ahandi kuko yanze aho yari ari, ashimangira ko nta kabuza azifatanya na bo.

    Ati “Ntibyambuza gutorera aho ari ho hose nkagaruka nkifatanya namwe igihe muba mutora. Tuzaba turi kumwe ibyo ari byo byose.”

    Mu byagezwego Sheikh Harerimana yagarukagaho uretse imiturire, ab'i Nyarugenge bahawe umuhanda wa Ruliba- Karama- Nyamirambo wa km 7,8 aho iki gikorwa cyatangiriye mu 2018 kigasozwa mu 2019 gitwaye ingengo y'imari ya 7 300 000 000 FRW.

    Hari kandi umushinga wo kwagura imihanda ingana na km 54,56 mu Mujyi wa Kigali.

    Mu bikorwaremezo bijyanye n'amazi, habayeho gusana no kwagura imiyoboro yayo mu Mujyi wa Kigali n'inkengero aho hubatswe ibilometero 580. Uretse uwo muyoboro wa km 580 hanubatswe ibigega 41 bifite ubushobozi bwo kubika m³ 86.450.

    Ni umushinga wagendeyeho ingengo y'imari y'amadolari ya Amerika agera kuri 65 026 927,9 ku buryo byafashije kugeza amazi meza ku baturage bangana na 398,300.

    Mu burezi, hateganyijwe kubaka ibyumba by'amashuri 1 424 ndetse kugeza mu 2022, ibigera kuri 551 byari bimaze kuzura bitwaye ingengo y'imari ingana na 3 472 430 791 Frw.

    Hanubatswe ishuri rya GS Kigali mu mudugudu w'ikitegererezo wa Karama, ku ngengo y'imari ya 2 347 476 596 Frw.

    Hubatswe amashuri ane y'imyuga n'ubumenyingiro (TVET Schools) atwara ingengo y'imari ya 329 663 283 Frw.

    Amashanyarazi nayo yarakwirakwijwe agezwa mu bice bitandukanye ndetse ku buryo ingo zayahawe zavuye ku 80 337 mu 2017 zikagera ku 100 744 mu 2023 n'ibindi.

    Perezida w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yerekanye ko gusubira inyuma ku Rwanda bidashoboka

    Perezida w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yifashishije ibikorwa wakoze, yagaragaje uburyo Umuryango FPR-Inkotanyi ari ukuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkotanyi-si-igipindi-ni-ukuri-sheikh-harerimana

  • Nyuma yamezi 11, Mani Martin yagiye gutarami… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Akagezi ka mushoreza', yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024.

    Mbere yo guhaguruka, yavuze ko yiteguye gususurutsa abatuye muri Leta ya Texas muri Amerika. Yashishikarije abakunzi be n’abandi kutazacikwa n’iki kiganiro n’ibindi. 

    Ati “Bwira inshuti zawe n’abandi kuzaza kwifatanya natwe mu kwishimira umuziki ndetse n’ibiganiro bizatangwa kuri uriya munsi, tuzahurireyo.”

    Yaherukaga muri Amerika muri Nyakanga 2023, ubwo yari yagiye gusoza amasomo ye y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami rya 'Contemplation Center' muri University of Virginia mu Mujyi wa Washington.

    Iri serukiramuco ryiswe 'Freedom Celebration' ni ngaruka mwaka, ritegurwa na Ramjaane Foundation, umuryango udaharanira inyungu uharanira amahoro n'ubwisanzure mu muryango mugari w'impunzi n'abimukira babarizwa muri kiriya gihugu.

    Uyu muryango washinzwe n'umunyarwenya akaba n'umubwirazabutumwa bwiza, ufite inkomoko mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu miryango y'abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.

    Ni iserukiramuco rizaba ku wa 29 Kamena 2024. Mani Martin yabwiye InyaRwanda ko yatumiwe muri iri serukiramuco 'nk'umuhanzi uharanira ukwishyira ukizana kwa muntu'.

    Muri iri serukiramuco, Mani Martin azahuriramo n'abandi bahanzi batandukanye. Yavuze ko azatanga ikiganiro kizibanda ku rugendo rugana aho umuntu yakwita imuhira.

    Ni ikiganiro avuga ko gishingiye ku butumwa bwumvikana kuri Album ye ya Gatandatu yise 'Nomade' yashyize hanze mu 2023.

    Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n'umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance.

    Mu mwaka wa 2017, ni bwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda. Icyo gihe yahuye n'abakunzi be abamurikira album ye ya Gatanu yise 'Afro' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Mu 2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy'u Buyapani mu ruhererekane rw'ibitaramo 23 yise 'Mani Martin Japan Peace Tour'.

    Album yise 'Nomade' yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n'indirimbo esheshatu zirimo n'iyo yakoranye n'umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

    Iriho kandi indirimbo imwe yafatanije n’umuhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n’indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.

    Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise 'Afro', mu 2008 ashyira hanze iyitwa ‘Isaha ya 9’, ‘Icyo Dupfana’ yo mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yo mu 2011 na ‘My Destiny’ yo mu 2012.


    Mani Martin yerekeje muri Amerika nyuma y'amezi 11 ahaherewe impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu 


    Iri serukiramuco, Mani Martin yitabiriye rizaba ku wa 29 Kamena 2024 muri Leta ya Texas 


    Mani Martin avuga ko ikiganiro azatanga kizibanda cyane ku bihangano biri kuri Album ye ‘Nomade’ 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'NOMADE' YA MANI MARTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144350/nyuma-yamezi-11-mani-martin-yagiye-gutaramira-muri-amerika-amafoto-144350.html

  • Grace Ishimwe; umuramyi wa mbere uri guhatani… – #rwanda #RwOT

    Grace Ishimwe ni umukobwa ukiri muto wagaragaye gacye mu myidagaduro, ariko akaba asanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko umuziki ari ikintu akunda. Yaminuje mu mategeko muri Kaminuza ya UNILAK mu 2022, kuri ubu akaba ari kwiga mu ishuri rimufasha kuba Umunyamwuga mu bijyanye n’Amategeko.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ishimwe Grace uri mu bakandida 55 ba PDI bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, yavuze ko yagize inyota yo kujya muri Politiki ubwo yigaga muri kaminuza “kuko ni bwo nari maze gusobanukirwa, niyumvamo urukundo rw’igihugu cyanjye cyane”.

    Mu gihe benshi mu rubyiruko baba bashaka kujya kuba mu mahanga, we yiyumvisemo cyane u Rwanda, ati “Ni na yo mpamvu urungano rwanjye babaga bafite indoto zitandukabye bamwe bifuza kuba mu bihugu by’amahanga banabigerageza, ariko njye nahoze nifuza kuzaguma ku butaka bwambyaye nkakorera u Rwanda n’imbaraga zanjye zose”.

    Yahishuye ko igitekerezo cyo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko cyaje “ubwo namenyaga inshingano za ‘Parliament’ [Inteko Ishinga Amategeko] ndetse bijyana n’uko nize amategeko. Ubu mbarizwa mu ishyaka rya PDI ari na ho nanyujije kandidature yanjye nyuma yo kubona ko nujuje ibisabwa ngo bibe byakwakirwa na NEC [Komisiyo y’Igihugu y’Amatora]”.

    Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko uri kwiyamamariza kuba Depite, avuga ko naba Umudepite, azafasha urubyiruko mu bijyanye no guhanga imirimo. Aragira ati “Ndamutse ngeze mu Nteko, ibitekerezo byanjye ahanini bizaba bishingiye ku cyakongera amahirwe y’urubyiruko abafasha guhanga imirimo n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko”.

    Avuga ko amaze imyaka ibiri mu Ishyaka PDI, umwihariko waryo akaba ari uko ari ishyaka ryashinzwe rishingiye ku Idini ya Islam, ariko magingo aya ryafunguye amarembo no ku bandi bose mu kubahiriza Ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko abantu bamwe bazi ko iri shyaka rijyamo aba Islam gusa, ariko “ni ishyaka ryubahiriza Ubumwe bw’Abanyarwanda”.

    Grace Ishimwe ni umwe mu Bayobozi mu Ishyaka PDI kandi we si umu Islam, ahubwo ni Umukristo unaririmba indirimbo zihimbaza Imana aho azwi mu yo yise “Ituro” ndetse n’indi yise “Ndagushima”. Ni Umunyamabanga Mukuru wa PDI ku rwego rw’Igihugu, akaba n’Uhagarariye Urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Uyu mukobwa wakuriye mu Karere ka Rwamagana ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ishusho y’Ishyaka ryamuhaye itike yo kugera ku ndoto ze zo guhatanira kujya mu Nteko. Yagize ati “Ubu ‘PDI’ ntirikiri Islamic ahubwo ni Ideal, kuba ndi umuyobozi ntari umu Islam bitungura abantu bamwe, ariko kugeza ubu nishimira ko ari ishyaka ritavangura”.

    Kuba PDI yariyunze kuri FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko igatanga Abakandida bayo bwite ku mwanya w’Abadepite ndetse akaba ari bwo bwa mbere bibaye, Umunyamabanga Mukuru wa PDI, Grace Ishimwe, yabishyizeho umucyo, asobanura ko basanze ntawarusha Perezida Kagame “mu gihe akitwemereye kuyobora igihugu”.

    Grace Ishimwe yavuze ko bashyigikiye Perezida Kagame mu Matora y’Umukuru w’Igihugu mu kumushimira kuko bamucyesha byinshi birimo kuba bamaze kugera ku rwego rwiza aho bafite urubyiruko, abagore, abagabo bize bafite amashuri ku rwego rwiza, muri make abanyamuryango ba PDI bagutse ku bwa FPR.

    Ati “Ni yo mpamvu twifuje gutanga Abakandida Depite ku bwacu gusa, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu dushima ibikorwa by’Indashyikirwa ‘Baba wa Taifa’ yagejeje ku Banyarwanda, twifuje kumushyigikira kuko nta wo muri twe twizeye ko yamurusha mu gihe akitwemereye kuyobora igihugu, twifuje kumushyigikira, Rudasumbwa Paul Kagame”.

    Grace Ishimwe yagaragaje ibibazo by’ingutu azakorera ubuvugizi natsindira kuba Umudepite. Ati “Ibibazo bikomeye byugarije urubyiruko harimo kubura akazi, n’ibibazo byo mu mutwe akenshi birimo kongerwa n’abana bato bakoresha ibiyobyabwenge, ibibazo bya ‘depression’ [agahinda gakabije] biterwa n’ubuzima, hari n’ibindi ariko ibiza mbere kuri njye ni ibyo”.

    Avuga ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko, atazahagarika kuririmba kuko “umuziki wa Gospel kuri njye ni ubuzima”. Yongeyeho ati “Imana ni yo ingeza ku byo ngeraho byose, mu kanya kose nzajya mbona amahirwe, kuririmba Gospel bizajya biza imbere cyane.”

    Uyu mukobwa yasabye abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko ari we ishyaka abarizwamo rishyigikiye, anasaba ko nawe bamuha amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse n’uko bamushyigikira. Yagize ati “Nutora PDI, uzaba untoye”.

    Ni ubwa mbere PDI itanze Abakandida ku giti cyayo mu Matora y’Abadepite

    Hashize imyaka 30, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rihekwa na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite, ariko kuri iyi nshuro rivuga ko ryacutse, akaba ari yo mpamvu ritangiye kwiyamamaza ku giti cyaryo kandi ryizeye kuzitwara neza, gusa ku mwanya wa Perezida bashyigikiye Paul Kagame – Umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi.

    Mu matora y’Abadepite, PDI yaserukanye Abakandida 55 barimo abagabo 32 ndetse n’abagore 23. Umuhanzikazi Grace Ishimwe ni umwe muri abo bakandida 55. Perezida wa PDI, Sheikh Harelimana Musa Fazil, avuga ko gukorana na FPR “byatumye dukura, ishyaka ryacu rikamenyekana, abantu bacu bakagirirwa icyizere hirya no hino”, ibyo bikaba byaratumye uyu mwaka biyemeza kujya mu matora y’Abadepite ku giti cyabo.

    PDI ivuga ko yabisesenguye neza, yanzura guhatana mu matora y’Abadepite kuko “Dufite ubushobozi”. Mu nkuru ducyesha RBA, Visi Perezida wa Kabiri, Amb. Fatou Harerimana yagize ati 'Mukunze kumva ngo PDI barayiheka, ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu twacutse tutagihekwa. Ni yo mpamvu mubona twahisemo gutanga Abakandida-depite kuko dufite ubushobozi.''

    Grace Ishimwe avuga ko azakora ibishoboka byose urubyiruko rwinshi rukava mu bushomeri

    Grace Ishimwe, Umukandida Depite watanzwe n’Ishyaka PDI arasaba Abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida

    Bimwe mu bibazo by’ingutu bimubuza ibitotsi harimo ibibazo byo mu mutwe bikomeje kwiyongera kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

    Grace Ishimwe waminuje mu mategeko mu myaka ibiri ishize arashaka kuba Depite

    Grace Ishimwe ari mu Bakandida Depite bahagarariye Ishyaka PDI mu matora y’Abadepite

    REBA INDIRIMBO “ITURO” YA GRACE ISHIMWE USHAKA KUBA DEPITE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144331/grace-ishimwe-umuramyi-wa-mbere-uri-guhatanira-kuba-depite-yagaragaje-ibibazo-byingutu-azi-144331.html

  • Rayon Sports mu baganiro na myugariro uheruka gutandukana na APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, myugariro Buregeya Prince ari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayerekezamo mu mwaka w’imikino utaha.

    Buregeya Prince wari umaze imyaka 9 muri APR FC mu minsi ishize ni bwo yasabye gutandukana n’iyi kipe yari asigaraniye imyaka ibiri y’amasezerano.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi na mbere yo kujya gusaba gutandukana na APR FC hari ibiganiro by’ibanze byatangiye hagati ye na Rayon Sports.

    Uyu mukinnyi utaragize amahirwe yo gukina mu mwaka ushize w’imikino, bivugwa ko ibiganiro ubu bigeze kure ndetse bisa n’aho byarangiye isaha n’isaha yasinyira Gikundiro.

    Uretse uyu mukinnyi kandi Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunya-Nigeria, Rafael Osaluwe.

    Uyu mukinnyi wigeze gukiniraho Rayon Sports muri 2022-23 ikaza kumutiza muri AS Kigali 2023-24.

    Iyi kipe rero iri mu biganiro na Osaluwe ngo ibe yamugarura aze kuyifasha mu mwaka w’imikino utaha.

    Gusa iyi kipe haravugwamo abandi bakinnyi bari mu biganiro na yo nka ba myugariro babiri Emery Bayisenge ndetse na Usengimana Faustin bakiniyeho APR FC.

    Hari rutahizamu kandi na we wakuriye mu ikipe ya APR FC, akanayikinira akanyura muri Kiyovu Sports, Mugunga Yves.

    Rayon Sports ariko na none irimo kureba uburyo yatandukana na bamwe mu bakinnyi ba yo nka Ngendahimana Eric na Mugisha Francois Master.

    Buregeya Prince mu nzira zerekeza muri Rayon Sports

    Rafael Osaluwe aravugwa ko yagaruka muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-baganiro-na-myugariro-uheruka-gutandukana-na-apr-fc

  • Umukinnyi wumunyarwanda ucunga nabi aramara… – #rwanda #RwOT

    Isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rirarimbanyije, aho amakipe amwe nka Police FC, Amagaju FC, Mukura Victory Sports zigeze kure zihaha abakinnyi. Ni isoko risa n’aho rituje kuko amakipe amwe asa nk’aho adafite amafaranga yo guhaha, ndetse andi aragenda biguru ntege ategereje abakinnyi bibunza mu minsi ya nyuma ku isoko.

    Umukinnyi ucunga nabi ashobora kubura ikipe kubera kutagendana n’ibiciro biri ku isoko

    Abakinnyi bamwe b’abanyarwanda amakipe ari kwegera arasanga bafite ibiciro bihanitse ndetse wareba n’umusaruro wabo ugasanga ntibiri kujyana n’amafaranga baka.

    Amakipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali yateje ikibazo ku isoko

    Ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports, yari amwe mu makipe twavuga ko akunze kwihutisha isoko ndetse agatuma rishyuha ku buryo abakinnyi benshi bisangagayo hakiri kare, nibura wasangaga umukinnyi Rayon Sports cyangwa APR FC zitaguze, ahita yibona muri AS Kigali cyangwa Kiyovu Sports.

    Hari n’igihe cyageze ugasanga Kiyovu Sports na AS Kigali ni zo zifite amafaranga menshi ndetse zikabanza zikagura n’abakinnyi beza b’abanyarwanda tutibagiwe n’abanyamahanga.

    Ubajije umuntu niba AS Kigali iriho ntabwo yabasha kubigusubiza 

    Kubera ikipe ya AS Kigali kuri ubu itazi aho iri, ikipe ya Kiyovu Sports ikaba itazi niba izabasha kugura, biri gutuma abakinnyi bakabaye baberwa n’aya makipe bakomeza kwifata mu mifuka ndetse bigakubitiraho ko hari n’abakinaga muri izi kipe bumva bazivamo kuko batazi niba bazongerwa amasezerano.

    Abakinnyi bamwe b’abanyarwanda ntabwo bakiri ku rwego rwo guhangana ku isoko

    Bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga basubiye inyuma ndetse imikinire yabo ubona ko itagishamaje abayobozi n’amakipe ndetse n’abatoza. Aba bakinnyi usanga n’iyo habonetse ikipe bayica amafaranga y’umurengera bumva ko bakaze batazabura ikipe, bigatuma ikipe yari izanye udafaranga yikuriye ahantu ihita ijya kudushakamo uwemera kudukorera.

    Kwiyongera k’umubare w’abanyamahanga

    Abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’aho baherewe ijambo bisa n’aho abayobozi n’abatoza b’amakipe batangiye kubizereramo ndetse n’abakinnyi b’abanyarwanda bakagurwa kuko ikipe itakinisha abanyamahanga gusa. 

    Ubwo APR FC na Police FC zagarukaga ku isoko ry’abanyamahanga, byatumye abakinnyi b’abanyarwanda babonaga akazi bagabanyuka. Ku ruhande rwa’abakinnyi bakomeje kwitwara nk’aho nta cyabaye uwo ikipe ikozeho akayica za Miliyoni kandi agaciro kabo ku isoko karamanutse.

    Bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda ntabwo bashaka gukina mu ntara

    Kuri ubu hari amakipe yo mu ntara twavuga ko aba yihagazeho ku isoko rw’abakinnyi aho usanga ikipe nka Rutsiro FC, Musanze FC na Mukura ziri mu makipe yiteguye kugura ba bakinnyi baba basoje amasezerano.

    Nyuma yaho APR FC igarutse kuri gahunda y’abanyamahanga, abakinnyi b’abanyarwanda babona akazi batangiye kugabanyuka ndetse n’agaciro kabo ku isoko karamanuka 

    Aya makipe usanga akora ku bakinnyi bamwe bakanga bavuga ko batajya gukina mu ntara baba bishyize ku rwego rwo hasi. Aha twafata nk’urugero rwa Mugunga Yves, umwaka ushize ikipe ya Mukura yashatse kumugura avuga ko atajya mu ntara, biza kurangira nta kipe n’imwe asinyiye kugera ubu akaba akicaye.

    Ikipe nka Mukura kuri ubu ni amahitamo ya 3 nyuma ya Police FC na APR FC kuko nibura ariyo iri gutanga amafaranga ari ku rwego rw’ayo Police FC na AS Kigali zatangaga bigihanyanye, gusa usanga hari abakinnyi bakubwira ngo ntibajya i Huye kuko ari kure.

    Umukinnyi uzi ubwenge ashatse yatangira gutekereza ku makipe afite ubushobozi n’iyo bwaba buke ndetse akanishimira ko hari ikipe yamwegereye kuko iba yashimye ibyo atanga. Naho umukinnyi ushaka kubaho nka kera APR FC igikinisha abanyarwanda gusa, bishoboka kuzamugora kugera aho abura n’ikipe ndetse bigira ingaruka ku mwuga we no mu myaka itaha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144347/umukinnyi-wumunyarwanda-ucunga-nabi-aramara-umwaka-yicaye-144347.html

  • Impamvu The Ben, Yvan Muziki na Marina basubi… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, mu gihe Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu guhera ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, aho azagera mu turere 19.

    Yvan Muzik yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kuvugurura iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ko bizeye intsinzi ya Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

    Ati 'Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw’umuziki wa Mariya Yohana, kuko yaririmbye intsinzi y’ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, rero twayisubiyemo mu rwego rwo kumvikanisha ko twizeye intsinzi y’umukandida wacu ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.”

    Akomeza ati 'Ni indirimbo nifuje rero gusubiramo, mbisangiza abahanzi bagenzi banjye ndetse na nyiri ubwite kugira ngo twizihize imyaka 30 u Rwanda rugeze ku ntsinzi idasanzwe cyane cyane ku iterambere dufite. 

    Ibyiza ni byinshi twagejejweho n'umukandida wacu Kagame Paul. Ni ukwibutsa Abanyarwanda ibyiza dufite, ni umwiza Imana yaduhaye, dufite utuma ibi byiza tugezeho uyu munsi tubigeraho'.

    Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo bayisubiyemo 'kugira ngo twongere tumwizihize, twizihize n'ibyiza yatugejejeho'. Ati 'Muri iyi ndirimbo dushishikariza abanyarwanda kongera kumwizera, nk'uko twamwizeye, tukamutora twizeye intsinzi, kuko nta wundi ducyesha ibyo twagezeho. Muri macye iyi ndirimbo igaragaza intsinzi u Rwanda rugezeho.'

    Mu gusubiramo iyi ndirimbo, aba bahanzi bongeyemo amagambo mashya yumvikanisha cyane ko bizeye ko Paul Kagame azatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

    Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ndetse no kuri BK Arena. Mariya Yohana ahuza imbaraga n’aba bahanzi mu kuririmba inkikirizo, ariko Mariya aririmba igitero cya Gatatu, ni mu gihe Yvan Muziki aririmba igitero cya kabiri, n’aho The Ben akungikanya n’abo mu majwi.

    Hari aho Mariya Yohana aririmba aririmba agira ati “Muhaguruke dutore” akakirwa na Marina aririmba agira ati “Twiyemeje intsinzi, umukandida wacu… abo mu Ntara mwese mwizere intsinzi…”

    Mariya Yohana aherutse kubwira InyaRwanda, ko indirimbo ye ‘Intsinzi’ ‘yabaye iy’Igihugu cyose’ ashingiye ku kuba ahantu hose agiye asabwa kuyiririmba. Ati “Ni indirimbo idasanzwe kuri njye, kandi yabaye iy’igihugu cyacu.”

    Iyi ndirimbo yayihimbye mu 1992. Ibyo yaririmbyemo byabaye nk’ubuhanuzi, kuko Ingabo zari iza RPA zageze ku ntsinzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Mariya Yohana avuga ko ahimba iyi ndirimbo yari agamije ko izajya itera imbaraga ‘abana bacu bari ku rugamba’ barwanira Igihugu.

    Iyi ndirimbo yagiye yifashishwa cyane mu kwamamaza Paul Kagame mu bikorwa bitandukanye byo guhatanira kuyobora u Rwanda.

    Mariya Yohana ati “Ni byo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n'Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n'uko batabawe.'

    Mariya Yohana asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo nka 'Turatashye inkotanyi', Nyiramarere', 'Tufungi Yoyo' iri mu giswayili n'izindi.

    Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro n’aho amashusho (Video) yayo yakozwe na Ayo Merci yunganiwe na Dir Chid, ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Bolingo Paccy.


    Yvan Muziki yatangaje ko yagize igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo 'Intsinzi' ahuza imbaraga na bagenzi be


    Yvan Muziki ari kumwe na The Ben mu ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo 'Intsinzi'


    Mariya Yohana ari kumwe na Marina baririmba ko bizeye intsinzi ya Paul Kagame mu matora


    Yvan yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ibikorwa bya Paul Kagame mu myaka 30 ishize

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTSINZI' YASUBIWEMONA THE BEN, MARINA, YVAN MUZIKI NA MARIYA YOHANA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144345/impamvu-the-ben-yvan-muziki-na-marina-basubiyemo-indirimbo-intsinzi-ya-mariya-yohana-video-144345.html