Blog

  • MU MAFOTO 100: Intare zibyara Intare, guterer… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo imbere y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 300 baturutse mu Karere ka Nyarugenge no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali. Ni ibirori byari bimeze nk’igitaramo dore ko byitabiriwe n’abahanzi 19 b’amazina akomeye mu gihugu.

    Iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, cyitabiriwe mu buryo buhambaye, kiririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu muziki w’u Rwanda yaba abawurambyemo n’ab’ikiragano gishya barimo: King James, Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’, Butera Knowless, Intore Tuyisenge, Bushali na Chriss Eazy.

    Ruti Joel, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Icyogere mu bahungu, Ndahiro Patrick, Gatore Yannick, Semanza, Murayire, Nziramuhindo na Ndahiro, nabo bataramiye Perezida Kagame ubwo babyinaga gitore indirimbo yitwa ‘Uwangabiye’ ya Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi.

    Ni igikorwa cyaranzwe n’udukoryo twinshi tw’abanyamujyi aho hanagaragaye kajugujugu yakoresherejwe mu kwamamaza Paul Kagame n’Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi. Byari nk’igitaramo cy’akataraboneka dore ko iki gikorwa cyanayobowe na ba kizigenza mu myidagaduro ari bo Lucky Nzeyimana wa RBA na Sandrine Isheja wa Kiss Fm.

    Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yasabye Abanyamujyi kuba Intare, ndetse abibutsa ko Intare zibyara intare. Ati 'Ariko twe twarabirenze FPR n'abanyarwanda twagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z'Intare n'ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk'Intare.”

    Yavuze ko bigoye cyane gutsinda urugamba mu gihe uyobowe n’Intama, kandi wowe uri intare. Ati “Rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z'Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye'.

    Yavuze ko u Rwanda ruba rwarasibwe ku ikarita y’isi iyo hataboneka abiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye;

    Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga. Urumva mbyombi biri hamwe?. Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda'.

    Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bakomeje kunga Ubumwe, nawe avuga ko atigeze ahinduka. Ati: 'Nk'uko mutahindutse mukiri ba bandi muri Intare, ntabwo ndahinduka nanjye, ikiza cyabyo rero Intare zibyara Intare, ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu muzakomeze ntituzahindure isura;

    Ntituzahindure umuco, Intare ikomeza kuba ari Intare, mwebwe batoya rero mugomba gukomeza kurwana urugamba. Urugamba izo Ntare zirwana rukubiyemo byinshi ni urugamba rwa Politiki, rw'Ubukungu, rw'Ubumwe, n'Iterambere ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye'.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah na Komiseri ushinzwe imyitwarire muri FPR-Inkotanyi, Nathalie Munyampenda, bashimiye Perezida Kagame wahaye abanyarwanda ibikorwaremezo bitandukanye.

    Bamushimiye ko yabahaye ibikorwa bya siporo birimo Nyarugenge Pele Stadium, Club Rafiki ihuza urubyiruko rushaka gukina Basketball n’inyubako ya BK Arena ikomeje kuba ku isonga mu guteza imbere imyidaguro na siporo nyarwanda.

    Munyampenda yagize ati: “BK Arena ituma tubasha kuzana BAL hano mu Rwanda, kandi umwaka utaha hazaza Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ntabwo bisanzwe, kuko duhora turi aba mbere muri Afurika, ni ubwa mbere iyo shampiyona y’amagare izaba ije muri Afurika kandi muhora mutuzanira ibyo kuba aba mbere.”

    AMAFOTO YO KWIYAMAMAZA KWA PEREZIDA KAGAME I NYARUGENGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144374/mu-mafoto-100-intare-zibyara-intare-gutereranwa-ugateranirwaho-namahanga-paul-kagame-i-nya-144374.html

  • RIB yasubije umushoramari akabakaba miliyoni 9 Frw yari yibwe – #rwanda #RwOT

    RIB, yavuze ko uwo mushoferi, yari yahawe ayo mafaranga yose ngo ayajyane kuri banki kuyabitsa nk'uko byari bisanzwe bigenda. Icyo gihe amaze guhabwa ayo mafaranga yahise agenda ntiyagaruka ndetse anakura telefoni ye ku murongo.

    Uwibwe yahise atanga ikirego RIB itangira gushakisha uwibye ayo mafaranga, nyuma yaje gufatwa ku bufatanye n'inzego z'umutekano.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, Hem Raj, yavuze ko ashimiye cyane uru rwego kubera umuhate bakorana akazi kabo kandi kakagenda neza.

    Yagize ati 'Nanditse ubu butumwa kugira ngo ngaragaze ko nshimiye RIB mbikuye ku mutima k'ubw'akazi katoroshye n'uburyo bagakoramo. Ubushake n'umuhate bya RIB ntibyagize ingaruka gusa ku bandi ahubwo binahesha ishema igihugu cyose.'

    Uregwa akurikiranweho icyaha cy'ubuhemu, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cy'ubuhemu gihanwa n'ingingo ya 176 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Mu gihe uregwa ahamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu [500.000 FRW] ariko atarenze miliyoni imwe [1.000.000 FRW].

    RIB irasaba abacuruzi kugira amakenga ku bo baha akazi ndetse no kwihutira gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB ibari hafi mu gihe bibwe kugirango abajura bafatwe banahanwe.

    RIB yasubije Hem Raj nyiri Sosiyete ya Alpine Travels, 4,093,000 Frw, n'andi $3,400 USD yari yibwe na Ndahayo Prudence, wari umushoferi we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-umushoramari-akabakaba-miliyoni-9-frw-yari-yibwe

  • CECAFA Kagame Cup izitabirwa na APR FC na Police FC yimuwe #rwanda #RwOT

    CECAFA Kagame Cup 2024 igomba kwitabirwa n’amakipe abiri yo mu Rwanda, APR FC na Police FC yimuriwe amatariki.

    APR FC ikaba izitabira iri rushanwa nk’ikipe yegukanye shampiyona y’u Rwanda ya 2023-24, ni mu gihe Police FC yo yandikiye CECAFA isaba ko yakemererwa kwitabira iri rushanwa.

    Ni mu rwego rwo gufasha iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izitabira kuko yegukanye igikombe cy’Amahoro.

    CECAFA rero ikaba yemereye Police FC kuzitabira iri rushanwa ndetse binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA bamaze kuyoherereza ubutumire.

    Iri urushanwa rikaba ryari riteganyijwe kuzaba tariki ya 6 Kamena kugeza tariki ya 22 Kamena mu Mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania.

    Ubu yamaze kwimurwa aho izatangira tariki ya 10 Kamena ikazageza tariki ya 28 Kamena 2024 ikazabera Dar es Salaam ndetse na Zanzibar.

    Express FC yo muri Uganda ni yo ifite irushanwa riheruka rya 2021 ubwo yatsindiraga ku mukino wa nyuma Nyasa Big Bullets yo muri Malawi 1-0.

    APR FC na Police FC zizitabira CECAFA Kagame Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-kagame-cup-izitabirwa-na-apr-fc-na-police-fc-yimuwe

  • Ikigo cy'Amabanki na serivisi z'Imari muri Uganda cyinjiye mu bufatanye na Women in Finance Rwanda – #rwanda #RwOT

    Niyo mpamvu Women In Finance, WIFR ikomeje gukorera muri uyu murongo aho yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'Ikigo cya Uganda cy'Amabanki na serivisi z'Imari, UIBFS.

    Ni amasezerano ajyanye no guhugura Abanyarwanda by'umwihariko abagore bari mu rwego rw'imari bagahabwa amasomo ajyanye no guteza uru rwego imbere.

    Women in Finance Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta, ugamije gushishikariza abagore benshi kugana urwego rw'imari no kurugiraho amakuru kugira ngo batere imbere.

    Ni amasezerano ya kabiri uyu muryango usinye ajyanye no kubakira abo mu rwego rw'imari ubushobozi mu by'ubumenyi, aho aya mbere WIFR yayasinye mu 2023 n'Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego kizwi nka 'Chartered Institute for Securities & Investment- CISI', abarenga 50 bagahita bahabwa buruse.

    Amasezerano ya WIFR na UIBFS yasinyiwe i Kampala muri Uganda mu nama yateguwe n'abagore bari mu rwego rw'imari yari ifite insanganyamatsiko igaruka ku guteza imbere umugore nk'uburyo bw'ingenzi bwo kubaka uru rwego rw'ejo hazaza.

    Muri ayo masezerano harimo ko aba bagore bazajya bahabwa amasomo ajyanye no guteza imbere ibigo by'imari biciriritse, ajyanye no gutanga no kugenzura inguzanyo n'ajyanye no guteza imbere uruhererekane rw'ubuhinzi bugamije ubucuruzi.

    Abazajya basoza ayo masomo bazajya bahabwa impamyabumenyi, hakagaragazwa ko n'abo mu bindi bigo baba abagore cyangwa n'abagabo badahejwe ndetse bazajya bahabwa ayo masomo ariko bagabanyirijwe ibiciro. Abazitabira aya masomo bazajya bagabanyirizwa ku rugero rushimishije, cyane cyane ku baturuka mu bigo binyamuryango bya WIFR, ndetse ibi bigo bigashyirirwaho uburyo bwo gufasha abagore kubona ayo masomo byoroshye.

    Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Lina Higiro yagaragaje ko ubu bufatanye bwaturutse mu kugira amatsiko no kubyaza umusaruro amahirwe ajyanye n'imari aho ayabonye hose.

    Yavuze ko ubwo yari ageze muri iyi nama yashatse udushya UIBFS ifitiye abo mu bigo by'imari iciriritse ku bw'amahirwe Umuyobozi wayo, Goretti Masadde avuga ko batanga amasomo n'impamyabumenyi muri izo nzego.

    Ati 'Nkibyumva naranezerewe cyane. Ntekereza ko kuri ubu noneho abanyamuryango bacu bagiye kugira ikintu cy'agaciro gakomeye cyane. Ni n'uburyo bwo kongera ubumenyi ariko ikiguzi bisaba kikagabanywa ku babuhabwa. Niba tubonye abadufasha gutanga ubu bumenyi ku kiguzi cyunganiwa ni amahirwe.'

    Yavuze ko 'muri uru rwego udafite inyungu cyangwa igihombo biba bigoye ko watera imbere, agashimangira ko ubu bufatanye bugiye gufasha abagore barenga ibihumbi 13 bari mu rwego rw'imari mu Rwanda kubona ubumenyi bw'ingenzi.'

    Umuyobozi wa UIBFS, Goretti Masadde yavuze ko ubwo bufatanye bugamije kuzamura imikoranire no guhererekanya ubumenyi n'ikoranabuhanga ku bari muri uru rwego mu Rwanda no muri Uganda.

    Ni ubufatanye kandi kuri Masadde buzafasha Abanyarwanda kubona ubwo bumenyi byoroshye, bizagire uruhare rukomeye mu kuziba ibyuho bihari cyane cyane mu bijyanye no gutanga no kugenzura inguzanyo.

    Ati 'Ibi bijyanye no kubaka urwego rw'imari aho abagore batarwitabira gusa ahubwo barugiramo n'ijambo rikomeye bakaba abayobozi ndetse bakagira uruhare mu kuzana impinduka.'

    Yavuze ko byose bishingiye ku gutuma 'amajwi yacu na twe yumvikana, umusanzu wacu ugahabwa agaciro ndetse n'ubushobozi bwacu bukazirikanwa uko bikwiriye. Kuba turi benshi muri uru rwego bivuze ko ruzaguka udushya no kudaheza bikimakazwa.'

    Biteganyijwe ko WIFR iratangiza iyi gahunda yo guhugura abantu mu bijyanye na serivisi z'imari mu bihe bidatinze.

    Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Lina Higiro (iburyo) na mugenzi we uyobora Ikigo cya Uganda cy'Amabanki na serivisi z'Imari, UIBFS, Goretti Masadde nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye

    Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Lina Higiro ubwo yasinyaga amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Uganda cy'Amabanki na serivisi z'Imari, UIBFS ajyanye no guhugura Abanyarwanda mu by’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/women-in-finance-na-uibfs-yo-muri-uganda-byagiranye-amasezerano-yo-guhugura

  • Urugo rutarimo umugore, rutarimo umugore muzima rurahungabana- Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyarugenge.

    Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z'Abanyarwanda.

    Yavuze ko kimwe mu byafashije u Rwanda kuzahuka nyuma y'ibibazo rwanyuzemo birimo na Jenoside ari uko u Rwanda rwayobowe n'abayobozi bashoboye, bayobora abaturage bashoboye kandi nabo bafite ubushake. Ibi yabigereranyije no kuba intare ukayobora intare.

    Ati 'Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z'ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo 'aho kumpa ingabo z'intama, ziyobowe n'intare, wampa intare ziyobowe n'intama'.'

    'Ariko twe twarabirenze, FPR n'Abanyarwanda twagize ingabo z'intare ziyobowe n'Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z'intare n'ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk'intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z'intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.'

    Agaruka ku bagore n'abakobwa, Kagame yagaragaje ko nabo bafite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda n'umuryango nyarwanda.

    Ati 'Uru rugero rw'intare navugaga byari bifite impamvu nyinshi, indi murabizi mu Rwanda ukuntu duteza imbere, abakobwa, abagore, bashiki bacu, abatubyara n'abandi. Ariko burya muzi ko mu ntare, intare y'ingore ariyo ihiga? ariko n'ubundi na hano no mu muco usanzwe, no mu byo dusanganywe, abagore nibo bagira urugo, kurugira mvuga, urugo rugirwa na babiri ariko kurugira navugaga, bakora byinshi. bakora byinshi mu rugo.'

    Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bigaragaza agaciro k'umugore ari uko urugo atarimo ruhungabana.

    Ati 'Urugo rutarimo umugore, rutarimo umugore muzima rurahungabana ariko ibyo nabyo mvuga, ibintu byose ni magirirane, umugore akomeza urugo ari uko afite n'umugabo muzima barwubakanye. Ntabwo wavuga umugore utavuze umugabo, ntabwo wavuga umugabo utavuze umugore ni ibyo navugaga.'

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga cyane mu bijyanye n'uburinganire bw'abagabo n'abagore. Imibare igaragaza ko mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, abagore bwihariye 61.3% by'abagore, mu Baminisitiri bari kuri 42.4%, Sena bakaba 34.6%, mu bayobozi b'uturere bakaba 30%.

    Paul Kagame yagaragaje ko abagore bafite agaciro gakomeye mu mibereho y'u Rwanda kuko n'urugo rutarimo umugore cyangwa ngo rubemo umugore muzima ruhungabana

    Abagore bo muri Islam berekanye byinshi ku muco w’idini ryabo

    Yagiye muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza yitwaje ifoto ya Paul Kagame

    Abagore n'abakobwa bari babukereye muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugo-rutarimo-umugore-rutarimo-umugore-muzima-rurahungabana-kagame

  • Kigali: Ikigo IZI cyashyizeho sitasiyo ikoreshwa mu kongera umuriro mu modoka z'amashanyarazi byihuse – #rwanda #RwOT

    Iyi sitasiyo yafunguwe ku wa 24 Kamena 2024 kuri Century Park Hotel & Residences iherereye i Nyarutarama, binyuze mu bufatanye iyi hoteli yagiranye na IZI mu kurushaho gushyigikira ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda.

    Iyi sitasiyo ni yo ya mbere ifunguwe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo gushyira umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi mu buryo bwihuse (faster charge), kuko ifite ubushobozi bungana na kilowati 120 ari byo biyifasha kuzuza imodoka mu gihe kiri hagati y' iminota 30 na 40.

    Mu Rwanda hari hasanzwe hari sitasiyo zifashishwa mu kongera umuriro mu modoka z'amashanyarazi ariko zifite kilowati 40, bityo bigafata umuntu hagati y'isaha imwe n'igice n'abiri kugira ngo yuzuze imodoka ye.

    Mu kurushaho korohereza abafite imodoka zikoresha amashanyarazi, IZI Electric Rwanda Ltd yahisemo kuzana iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwo kuzuza imodoka vuba kandi ku giciro gito kuko kilowatt imwe ari 400 Frw, bikaba bihendutse ugereranyije n'ibiciro bya lisansi.

    Umuyobozi wa IZI Electric mu Rwanda, Vincent Mukimbiri, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi sitasiyo kugira ngo barusheho korohereza abantu ku giti cyabo bafite imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Ati 'Uko tugenda twagura ibikorwa byacu mu Rwanda ni nako tuzagenda twongera sitasiyo zishyira umuriro mu modoka z'amashanyarazi mu buryo bwihuse. Murabizi ko umuntu ufite imodoka y'amashanyarazi hari ingendo zimwe na zimwe yirinda gukora avuga ati ninjya aha ntabwo ndibuhasange sitasiyo, nze kubura uko mpava.''

    Yakomeje agira ati ''Niyo mpamvu dushaka kuzishyira ahantu hose mu byerekezo by'imodoka zacu hirya no hino mu gihugu, ariko zizajya ziba zifunguye ku bafite imodoka z'amashanyarazi ku giti cyabo kugira ngo boroherwe no kubona aho bongereramo umuriro.'

    Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda gutinyuka gukoresha imodoka z'amashanyarazi kuko ziborohereza cyane mu buryo bw'ubushobozi. Yagaragaje ko ufite imodoka ikoresha amashanyarazi ahendukirwa ku kigero cya 40% ugereranyije n'ukoresha imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Century Park Hotel and Residences, Cheung Yiu Tung Billy, yavuze ko binjiye muri ubu bufatanye kugira ngo bafashe abakiliya bayo bafite imodoka z'amashanyarazi ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije.

    Ati ''U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika biteza imbere gahunda yo gukoresha ingufu zirengera ibidukikije. Urugero rwashyizeho gahunda yo kugabanya imisoro ku modoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi mu myaka mike ishize, ni ibihugu bike muri Afurika nka Ghana, Ethiopia, na Kenya biyiteganya […] kuri njye iki ni ikintu cyiza cyo gukora kuko dukwiye gukurikira Isi aho igeze.''

    Ikigo IZI Electric Rwanda Ltd cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2023, gifite bisi eshanu zikoresha amashanyarazi zikorera mu Mujyi wa Kigali. Kirateganya ko mu mezi 18 kizaba cyazanye izindi 160, ndetse kigiye gukomeza kubaka za sitasiyo z'amashanyarazi hirya no hino mu ntara zitandukanye.

    Iyi station iri i Nyarutarama kuri Century Park Hotel and Residences

    Imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zifite umwihariko wo gukoresha umuriro w’amafaranga make ugereranyije no gukoresha izishyirwamo lisansi

    Mu minota itarenze 40, uwashyiriye umuriro mu modoka kuri ‘station’ ya IZI Electric iba yuzuye

    Tung wa Century Park Hotel and Residences yavuze ko bahisemo gufatanya na IZI Electric, kuko bashaka gushyigikira ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda

    Umuyobozi wa IZI Electric mu Rwanda, Vincent Mukimbiri, yavuze ko iyi 'station' ifite umwihariko wo kuzuza imodoka vuba

    U Rwanda ruri guteza imbere ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi muri gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-izi-electric-yamuritse-station-nshya-y-imodoka-zikoresha-amashanyarazi

  • Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza… – #rwanda #RwOT

    Umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ukaba n’umuyobozi wayo, Paul Kagame ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, yakomereje i Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, ari naho yakomoje ku mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo ari nayo mpamvu abanyarwanda bakwiye gukomeza kuba ‘Intare’.

    Mu ijambo rye, yabwiye abaje kumushyigikira ko ari Intare kandi bayobowe n'Intare bityo bagomba gukomeza kuba nkazo ndetse abibutsa ko Intare ihora ari Intare ibihe byose.

    Ati “Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranwe ariko binatewe nuko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.'

    Akomeza agira ati 'Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.

    Intare zibyara Intare. Ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba Intare, Intare ikomeze ari Intare”.

    Perezida Kagame nk’uko bimeze mu kwiyamamaza aho yanyuze hose,yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 30 ishize,yibutsa abanyarwanda ko iyo hataba FPR ubu ibintu biba bitameze neza.

    Ati 'Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda, ariko gutwarwa n'undi muntu, ubuzima bwawe bugatwarwa n'undi muntu ntabwo ari byo. Niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkatwe, ni ibikwiriye guhora biranga u Rwanda.

    Twagize amahirwe muri ya mpinduka y'amateka tugiramo FPR. FPR niyo, twubakiye ku byo tugezeho, dukomeze hanyuma ibindi bizajya biza bihite. Na babandi birirwa bavuga, uzi ko benshi banatuvuga batatuzi. Tube abanyarwanda dukore ibintu bizima, twiteze imbere.'

    Yibukije abamushyigikiye ko inshingano bamushinze batangomba kumutererana nk’uko nawe atabikora, ati 'Mwabintumiyemo rero ntabwo muzabinsigamo. Ntabwo muzantererana. Ni Intare ziyobowe n'Intare.Twubake Demokarasi, ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa'

    Mu ijambo rye kandi yagarutse ku kuba ataje i Nyarugenge kugira icyo abasaba ahubwo ko afite ishimwe.Ati: ”Njye kuza hano ntacyo mbasaba ahubwo ndakibashimira”. 

    Yasoje yifuriza abaje muri iki gikorwa amahoro y’Imana n’ubuzima bwiza, nabo bamusezera bamubwira ko gahunda ari tariki 15 Nyakanga 2024.

    Yakomoje ku kuba abanyarwanda baranyuze mu mateka akomeye ariko bakayitwaramo neza, abagereranya nk’Intare ndetse abasaba gukomeza kuba Intare

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda n’ay’Abadepite  azaba tariki 14 ku banyarwanda baba hanze ndetse na 15 Nyakanga ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

    Abandi bakandida babiri bari guhatanira kuyobora u Rwanda, ni Dr.Habineza Frank watanzwe  n’umutwe ya Politiki wa Green Party na  Mpayimana Philippe nk’umukandida wigenga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144356/perezida-kagame-yasabye-abanyarwanda-gukomeza-kuba-intare-144356.html

  • Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage ba… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa Kane w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza n'ishyaka Green Party ahagarariye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, berekeje mu karere ka Kirehe gusobanurira abaturage ibyo bazabagezaho mu gihe baba babatoye.

    Nk'uko bigize 'Manifesto' yabo, abashyushyarugamba batangiye basusurutsa abantu ariko bagenda bavangamo no gusobanurira abaturage ibyo bazabakorera byose mu gihe baba bayoboye igihugu ndetse bakagira n'imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Abaturage bo mu karere ka Kirehe bitabiriye ku bwinshi cyane ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye mu masaha ya nyuma y'akazi, abantu benshi bazaga kureba ibiri kubera mu murenge wabo.

    Nk'uko byagenze mu tundi turere, bamwe mu bakandida depite bari kubasha ugera kuri site berekwa abantu kugira ngo nibabatora bazabe bazi amwe mu masura yabo batoye bitari ugutora ishyaka gusa.

    Abwira abaturage bo mu karere ka Kirehe ibyo azabagezaho, Dr Frank Habineza yavuze ko icyo ashyize imbere ari uguca inzara burundu ku buryo umuturage wese azabasha kurya gatatu ku munsi,akaba ariyo mpamvu azwi nka 'Kimaranzara'.

    Dr Frank Habineza yatangaje ko akarere ka Kirehe ari akarere akunda cyane kandi yagakoreyemo imirimo myinshi haba akiri Umudepite ndetse no mu zindi gahunda zitari iz'Abadepite. Ibyo bituma yiyumva ko ari mu rugo iyo akagezemo.

    Dr Frank Habineza yijeje abaturage b'Akarere ka Kirehe ko naramuka atowe azongera ubukerarugendo muri aka karere bushingiye ku muco nyarwanda harimo imigongo ku buryo hagera amazi meza.

     

    Dr Frank yagize ati 'Muba mufite imiyoboro y'amazi ariko nta mazi arimo ndetse ahandi nta miyoboro ihari. Mu Itegeko Nshinga harimo ko buri muturage wese afite uburenganzira bwo kubona amazi meza cyane cyane ku baturage bo mu karere ka Kirehe. Byibuze buri muntu azajya abona amajerekani 5 ku munsi nta kiguzi.'

    Yavuze kandi ko Leta iramutse ibyemeye ari ibintu byakunda ko nta kinaniranye kirimo ahubwo ibyo bisaba ubushake. Aha yatanze urugero ko mu mwaka wa 2017 biyamamaje bavuga ko buri munyeshuri azajya ahabwa ifunguro ku ishuri benshi bakumva ko bidashoboka ariko byaje gukunda.

    Umwe mu baturage twavuganye utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko muri aka Karere hari amazi ariko akiri make bisaba ko utugari tujya ibihe mu kuvoma kugira ngo bayasaranganye.

    Uwo muturage yagize ati 'Amazi arahari ariko ni make bisaba gusaranganya. Iyo amazi aje, tuvoma menshi tukayabika kuko niba bayohereje mu kagari kamwe, undi munsi bayohereza mu kandi karere. Byibuze iyo amazi aje umuntu avomera iminsi ibiri.'

    Uyu muturage yavuze ko iyo amazi ashize mbere y'uko agaruka bayagura mu baturanyi ku mafaranga 50  Frw  ku ijerekani imwe cyangwa se bakayagura n'abanyonzi baba bayakuye kure aho ijerekani imwe bayishyura amafaranga ari hagati ya 300 Frw na 200 Frw,aha ni mu gihe cy'imvura. Ku mazi asanzwe atangwa  na Leta, igiciro ni 20 Frw  nk'ahandi hose mu gihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144360/dr-frank-habineza-yasezeranyije-abaturage-ba-kirehe-amazi-meza-nibamutora-144360.html

  • Nyarugenge ishobora kuzaca agahigo! Abahanzi… – #rwanda #RwOT

    Mu rugendo rwo kwamamaza Abakandida b’Umuryango FPR Inkoranyi mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, kuri uyu wa Kabiri kwiyamamaza byabereye kuri Site ya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame n’Abadepite 80 ba FPR-Inkotanyi, biherekejwe no gususurutsa ibihumbi by’abantu babyitabira binyuze mu ndirimbo zahanzwe n’abahanzi banyuranye, zigaruka ku matora ndetse no kuvuga ibigwi Perezida Kagame.

    Mu kwiyamamaza, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kure, kuko rwari rwaratereranywe n'amahanga. Ati “Ari ko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiye kuba ruriho.”

    Yavuze ko u Rwanda n'Abanyarwanda bagize Ingabo z'Intare kandi ziyobowe n'Intare. Ati 'Twe twarabirenze, FPR n'Abanyarwanda twagize ingabo z'intare ziyobowe n'intare.'

    Kuri iyi nshuro, hifashishijwe abahanzi 19 batanze ibyishimo ku baturage bo mu turere twa Kicukiro na Gasabo bari bakoraniye mu Karere ka Nyarugenge.

    Imibare yatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi yerekanye ko ibi bikorwa byo kwiyamamaza byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 300.

    Ushingiye ku turere Perezida Kagame amaze kwiyamamarizamo, Nyarugenge ishobora kuzaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare w’abaturage benshi bitabiriye ibi bikorwa, kuko kugeza ubu Musanze niyo iri ku mwanya wa mbere n’abantu barenga ibihumbi 350 bitabiriye.

    Yiyamamariza mu Karere ka Rubavu hitabiriye abaturage ibihumbi 250, mu Karere ka Ngororero ho hitabiriye abantu barenga ibihumbi 100 nk’uko bitangazwa n’umuryango FPR.

    Ushingiye kandi ku bahanzi bagiye baririmba mu turere Paul Kagame yanyuzemo, Nyarugenge ishobora kuzaca agahigo, kuko haririmbye abahanzi icyenda barimo: King James, Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’, Butera Knowless, Intore Tuyisenge, Bushali na Chriss Eazy.

    Ariko kandi abahanzi barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Icyogere mu bahungu, Ndahiro Patrick, Gatore Yannick, Semanza, Murayire, Nziramuhindo ndetse na Ndahiro, bataramiye Perezida Kagame ubwo babyinaga gitore indirimbo yitwa ‘Uwangabiye’ y’umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze bwa mbere ku wa 26 Ukwakira 2016, muri iki gihe iri kwifashishwa cyane mu kwamamaza Paul Kagame, ndetse amashusho yagiye hanze amugaragaza ari kumwe na Madamu Jeanette n'abariya basore b'intore bacinya akadiho muri iyi ndirimbo.

    Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali

    Umuhanzi Bruce Melodie ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Ogera’ ivuga ibigwi Perezida Kagame

    Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yongeye gutaramira abanya-Kigali

    Bruce Melodie na Bwiza ku rubyiniro baririmba indirimbo bise ‘Ogera’

    Umuhanzi Intore Tuyisenge uherutse gusohora indirimbo yise ‘Kagame Paul ni wowe’ yaririmbiye i Nyarugenge

    King James na Chriss Eazy bafatanyije kuririmba indirimbo ”Tumutore Niwe’ bahuriyemo na Ariel Wayz na Kivumbi King

    Umuraperi Bushali uherutse gukorana indirimbo na Alyn Sano na Dj Pius bise “Byari byarabananiye”

    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Andy Bumuntu yafatanyije na bagenzi be gususurutsa ibihumbi by’abantu

    Abarenga ibihumbi 300 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame




    Umuhanzikazi Butera Knowless ubwo yataramiraga mu Karere ka Nyarugenge






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144362/nyarugenge-ishobora-kuzaca-agahigo-abahanzi-19-bataramye-mu-kwamamaza-paul-kagame-i-nyarug-144362.html

  • “Ntacyo ntakoze ngo nyizemo” Ishimwe Christian watandukanye na APR FC, yavuze impamvu atasinyiye Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'Igihugu Amavubi akaba n'umukinnyi mushya wa Police FC, Ishimwe Christian yavuze icyatumye adasinyira Rayon Sports Kandi baraganiriye inshuro nyinshi zo kuba yayerekezamo.

    Nyuma yo gutangira imyitozo muri Police FC, Ishimwe Christian yabwiye B&B ko yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo akinire Rayon ariko biranga.

    Yagize ati 'Rayon Sports twaravuganye ariko ntabwo byagenze neza, kuri njye ntacyo banshinja kuko ntacyo ntakoze ngo nyizemo biranga, ntitwumvikana numvikana na Police FC kandi na yo ni ikipe nziza.'

    Agaruka ku butumwa yagenera abakunzi ba APR FC yakinnye imyaka 2. Yagize ati 'Abakunzi ba APR FC ndabakunda, amahirwe masa, mbifuriza ibyiza umunsi ku munsi.'

    Source : https://yegob.rw/ntacyo-ntakoze-ngo-nyizemo-ishimwe-christian-watandukanye-na-apr-fc-yavuze-impamvu-atasinyiye-rayon-sports/