Blog

  • APR FC ikomeje kwiyubaka! Itegereje intwaro 2 #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho itegereje kwakira abakinnyi babiri bakomoka muri Ghana, Richmond Lamptey wakiniraga Asante Kotoko na Seidu Yussif Dauda wakiniraga FC Samartex.

    Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda nk’ikipe yegukanye shampiyona ya 2023-24.

    Richmond akina mu kibuga hagati ariko asatira, yari asoje amasezerano mu ikipe ya Asante Kotoko akaba yumvikanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuza kuyikinira mu gihe cy’imyaka 2.

    Biteganyijwe ko agera mu Rwanda uyu munsi akaba aje gukora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita ayisinyira.

    Yageze muri Asante Kotoko muri 2021 umwaka we wa mbere bahise batwarana shampiyona. Yari ayimazemo imyaka 4 akaba yaranze kongera amasezerano. Bivugwa ko APR FC yamutanzeho ibihumbi 120 by’Amadorali

    Undi mukinnyi APR FC itegereje ni Seidu Dauda Yussif ukina mu kibuga hagati yugarira, yari umukinnyi w’ikipe ya FC Samatex aho yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana ya 2023-24.

    Seidu w’imyaka 24 na we ategerejwe mu Rwanda gusinyira APR FC aho na we atsinze ikizami cy’ubuzima yasinya imyaka 2. Amakuru avuga ko APR FC yamutanzeho ibihumbi 200 by’amadorali.

    Aba baje biyongera kuri myugariro Aliou Souane ukomoka muri Senegal wamaze kurangizanya na APR FC, nta gihindutse biteganyijwe ko aba bakinnyi izabakinisha muri CECAFA Kagame Cup mu kwezi gutaha.

    Richmond Lamptey bivugwa ko yamaze kurangizanya na APR FC

    Seidu Yussif Dauda ategerejwe muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ikomeje-kwiyubaka-itegereje-intwaro-2

  • Turashaka kubaka ikipe iryana – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko intego bahaye umutoza mushya Darko Novic ari ukubaka ikipe iryana muri Afurika.

    Yabigarutseho ubwo yagarukaga ku ntego bahaye umutoza w’umunya-Serbia, Darko Novic wasinye imyaka itatu.

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko intego bahaye uyu mutoza ari ukubafasha kongera kubaka APR FC itinyitse ku ruhando rwo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange.

    Ati 'Intego ni ugukora umupira tukagera kure hashoboka, tukaba turi ikipe iryana turi ikipe yubashywe yaba mu Karere ndetse no muri Afurika. Inzira zose tunyuramo ni cyo tuba tugamije, kuba turi ikipe yongeye kubahwa, yongeye kumenyekana ni cyo ahanini tuba tugamije nk’ayandi makipe yose.'

    Guhera mu mwaka w’imikino wa 2023-24, nyuma y’imyaka 10 ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, yongeye gusubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, gusa ku mwaka wa mbere ntabwo byagenze kuko batarenze umutaru ku ruhando Nyafurika.

    Kuri iyi nshuro APR FC irimo kwiyubaka, amakuru avuga ko izahendwa ariko akaba ari abakinnyi bazayifasha bakaba bagera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Chairman wa APR FC yavuze ko basabye umutoza kongera kubaka ikipe iryana kandi itinyitse muri Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/turashaka-kubaka-ikipe-iryana-chairman-wa-apr-fc

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUKAYIRANGA Sylvie mwene Muyango Pierre Claver na Uwimana
    Marie, utuye mu Mudugudu wa Rugero, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo,
    Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza
    amazina asanganywe ariyo MUKAYIRANGA Sylvie, akitwa MUYANGO MUKAYIRANGA Sylvie
    mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-71/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-71

  • Kubonera abafite ubumuga akazi, kubafasha mu bucuruzi no kubona perimi nibyo bindaje ishinga – Umukandida Gato – #rwanda #RwOT

    Gato avuga ko guhitamo kwiyamamaza yabitewe n'ishyaka ryo guharanira gufasha abafite ubumuga kuzamura imibereho yabo.

    Kuri ubu ni umukozi wa Minisiteri y'Uburezi ndetse akaba anahagarariye abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gatsibo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Gato Damien yagaragaje ko yifuje kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kugira ngo akomeze gutanga umusanzu we kandi ko Politiki asanzwe ayikurikirana.

    Ati 'Icyansunikiyemo cyane ni ubushake no kumva mbishaka ariko no kuba naragiye nyobora mu myanya itandukanye byatumye numva nakwinjira muri Politiki. Ikindi kandi ndabishoboye'

    Yakomeje ati 'Nahisemo kuzamukira muri iki cyiciro cy'abafite ubumuga kubera ko kigifite ibibazo numva ko nkwiye kugira icyo nabikoraho kugira ngo bigere ku rwego bikemukaho nubwo hari amategeko yagiye ashyirwaho kugira ngo abafite ubumuga bafashwe mu iterambere ryabo ariko haracyari ibibazo bigaragara.'

    Avuga ku migabo n'imigambi ye, Gato yagaragaje ko nk'uko abagore bubakiwe ubushobozi bakazamuka ndetse Itegeko Nshinga rigateganya ko mu myanya ifatirwamo ibyemezo bangana 30% kandi byatumye bagera ku iterambere ryiza, bityo ko n'abafite ubumuga bifuza kugera kuri urwo rwego.

    Gato yavuze ko impamvu yahisemo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko, zishingiye ku bintu bitatu by'ingenzi birimo kubura akazi ku bafite ubumuga kuko bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo.

    Ati 'Nubwo mfite akazi nshima n'igihugu ariko hari aho mpura nabyo cyane cyane mu bigo byigenga. Kubera ayo mategeko maze guhindura akazi inshuro nyinshi ariko nanone nkabuze inshuro nyinshi kubera iyo mpamvu. Henshi duhurira n'abafite ubumuga nabo barabikubwira.'

    Yagaragaje ko nubwo hashyizweho itegeko ko abantu babiri baramutse banganyije amanota ku kizamini cy'akazi harimo ufite ubumuga ari we wahita agahabwa ariko ko bigoye kugera kuri urwo rwego.

    Ati 'Iyo ikizamini cyo kwandika ugiye kugikora ntabwo baba bakuzi ntibaba banazi ubumuga ufite. Ukora ikizami watsinda bakakohereza ku cyo kuvuga, aho niho bakubonera. Nk'igisubizo rero ndamutse ngize amahirwe yo gutorwa nazatora itegeko rigena umubare fatizo w'abafite ubumuga bari mu nzego zifata ibyemezo.'

    Yagaragaje ko mu gihe hashyizweho itegeko rigena imyanya fatizo mu nzego zifatirwamo ibyemezo, imyanya itorero n'indi bakagira nubwo byaba 1% byatanga umusaruro ukomeye.

    Yavuze ko ikindi azashyiramo imbaraga ari ukugabanyiriza umusoro ku bantu bafite ubumuga butandukanye bakora ibikorwa by'ubucuruzi kuko usanga batakaza byinshi mu gushora imari bitandukanye n'umuntu utabufite.

    Gato Damien kandi agaragaza ko azashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy'inyunganirangingo n'insimburangigo ku buryo abafite ubumuga bashobora kuzibona bakoresheje mituweli kuko usanga zihenze cyane.

    Mu bindi azibandaho, Gato yanagaragaje ko azakorana n'izindi zego zose kugira ngo hageho amategeko yorohereza abafite ubumuga gukora ubucuruzi no kubona perimi zo gutwara imodoka kubujuje ibisabwa.

    Gato avuga ko guhitamo kwiyamamaza yabitewe n'ishyaka ryo guharanira gufasha abafite ubumuga kuzamura imibereho yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubonera-abafite-ubumuga-akazi-kuborohereza-mu-bucuruzi-no-kubona-perimi-nibyo

  • Kirehe: Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azateza imbere ubukerarugendo bw'imigongo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Ishyaka rya Green Party ryakomezaga ibikorwa byo kumwamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no kwamamaza Abadepite baryo mu Karere ka Kirehe.

    Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ba Kirehe ko yifuza ko bamugirira icyizere nawe agateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco harimo imigongo, udusozi twiza turi muri aka Karere ndetse n'amabuye ahari kuburyo ba mukerarugendo basura ibi bikorwa biyongera cyane.

    Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko yifuza guteza imbere ubukerarugendo ku buryo abanyamahanga benshi basura Pariki y'Akagera bazajya banagera mu Karere ka Kirehe bagasura ibikorwa bitandukanye.

    Yagize ati 'Imigongo twayongerera agaciro tugashyiraho uburyo bufatika bwo kuyiteza imbere hano kuri kaburimbo ku buryo buri wese byamworohera kuhaza, abakerarugendo bakahaza. Si n'imigongo gusa nabonye no ku Rusumo hari udusozi twiza cyane dushobora gutunganywa hakatuzanira amafaranga.'

    Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko muri Manifesto ya 2017 hari byinshi bari bafite bishimira ko byashyizwe mu bikorwa, ibitarakorwa abizeza ko nabyo bazakomeza gukora ubuvugizi.

    Yasabye abaturage ba Kirehe kumugirira icyizere bakamutora ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ubundi akabafasha mu iterambere harimo kubazanira amazi meza, gushakira akazi abashomeri n'ibindi byinshi.

    Umwe mu baturge bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw'Ishyaka rya Green Party yavuze ko yishimiye imigabo n'imigambi y'iri shyaka irimo kubagezaho amazi meza.

    Ati “Nk'amazi ntayo tugira ni make cyane, kuba azayongera rero ibyo twabishimiye.'

    Undi muturage we yavuze ko kimwe mu bizatuma atora ishyaka rya Green Party ari uko bazakuraho akarengane k'abantu bafungwa iminsi 30 nta dosiye. Yavuze ko iki kiri muri byinshi bizatuma atora iri shyaka.

    Mu bindi ishyaka Green Party ryiyemeje gukora harimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro TVA ukava kuri 18% ukagezwa kuri 14%, hari kandi gukuraho gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe inzego z'ubutabera zitari zabona ibimenyetso bifatika n'ibindi byinshi.

    Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Kirehe ko nibamugirira icyizere azateza imbere ubukerarugendo

    Abiyamamaza ku mwanya w'Abadepite bahagarariye ishyaka rya Green Party nabo biyeretse abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-dr-frank-habineza-yijeje-abaturage-ko-nibamutora-azateza-imbere

  • Ibyamamare byari byabukereye mu bukwe bwa Davido (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ejo hashize ku wa Kabiri, wari umunsi w’amateka k’umuhanzi w’umunya-Nigeria, David Adeleke uzwi nka Davido n’umugore we Chioma Rowland Ejiofor bakoze ubukwe nyuma y’igihe babana.

    Ni ubukwe bwatigishije imbuga nkoranyambaga aho abantu bahererekanya amashusho n’amafoto ya bwo ari nako babifuriza urugo ruhire.

    Davido akaba yageze ahabereye ubukwe ubona ko yambaye bijyanye n’umuco gakondo wa bo n’umugore we niko yagaragaraga.

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’inshuti, abavandimwe ndetse n’abo mu muryango w’aba bombi.

    Ubu bukwe kandi bukaba bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye muri Nigeria nka Ebuka Obi Uchendu usanzwe ari umunyamakuru ukomeye muri Nigeria.

    Hari kandi itsinda ry’abahanzi P-Square (Peter&Paul) ryanditse izina muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo. Mu mashusho Paul Okoye (Rudeboy) yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ibihe byiza bagiriye mu bukwe bwa Davido.

    Umukinnyi ukomeye wa filime muri Nigeria, Ini Edo ni umwe mu bitabiriye ubu bukwe ndetse ntiyazuyaje kujya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze uko kwa Davido byifashe.

    Umuhanzi umaze kwandika izina mu njyana ya 'Afrobeats’, Patoranking na we yari yabukereye muri ubu bukwe bwa mugenzi we aho yari yaje kumushyigikira, yaje no gufatana agafoto na Davido kuri uyu munsi w’amateka.

    Undi wahagaragaye ni umuhanzi na we ukunzwe muri iyi minsi muri Nigeria, Nasboi aho yari yabukereye yanga ko iyi nkuru yazayibarirwa.

    Davido yakoze ubukwe na Chioma

    Bwari ubukwe bubereye ijisho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-byari-byabukereye-mu-bukwe-bwa-davido-amafoto

  • Rayon Sports iri kurambagiza abakinnyi bane binkorokoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikunzwe cyane hano mu Rwanda izwi nka Rayon Sports yemeje ko iri mu biganiro n'abakinnyi bane bakome harimo n'abigeze kuyinyuramo mu myaka yashize.

    Miri abo harimo Usengimana Faustin wigeze kuyikinira, Buregeya Prince watandukanye na APR FC, Emery Bayisenge wakiniraga Gor Mahia na Raphael Osaluwe yari yaratije muri As Kigali

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-iri-kurambagiza-abakinnyi-bane-binkorokoro/

  • Umunye-Congo Djuma Shabani wakiniraga Yanga Africans, agiye gusinyira ikipe ya hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunye-Congo, Djuma Shabani usoje amasezerano ye muri Yanga Africans SC yo muri Tanzania, ashobora gusinyira Mukura Victory Sports.

    Mukura VS ikomeje gukora ibintu byayo bucece, ibiganiro yagiranye n'uyu musore byagenze neza, igisigaye ni uko ashyira umukono ku masezerano.

    Djuma Shabani w'imyaka 31 y'amavuko, yaje muri Yanga Africans avuye muri Vita Club y'i wabo muri Congo.

    Source : https://yegob.rw/umunye-congo-djuma-shabani-wakiniraga-yanga-africans-agiye-gusinyira-ikipe-ya-hano-mu-rwanda/

  • Abatunganya ibikomoka ku ibumba n'amabuye bishimiye amahugurwa yabafashije gushyira ibyo bakora ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ibi babivugiye i Kigali ubwo bahabwaga ibyemezo ku itariki 25 Kamena 2024. Abagera kuri 75 bafite ibigo byongerera agaciro ibikomoka ku ibumba no ku mabuye ni bo bazihawe nyuma yo guhugurwa no guhabwa ubujyanama mu bucuruzi bw'ibyo bakora (BDS) ndetse batanu muri bo batsindira no guhabwa ibikoresho abandi bajya mu ngendo shuri mu Bubiligi no mu Butaliyani.

    Byazaïre Kizito Adrien, ufite uruganda rwitwa Comisag Ltd mu Karere ka Musanze rutunganya amabuye akavamo ibikoresho byo kubakisha, yavuze ko mbere bakoraga ibintu bitazaramba bishakira amafaranga yihuse, ariko ubu bakaba barize uburyo bwo kongera ubwiza bw'umusaruro.

    Ati 'Ndetse bamwe twanagiriye urugendoshuri mu Bubiligi. Mbere y'amahugurwa nagurishaga ikamyo imwe y'ibikoresho muri RDC ariko ubu zabaye eshanu mu kwezi kandi n'abandi dukora bimwe bacuruzayo. Ubu dusigaye dutekereza gukora ku rwego rw'Akarere atari mu Rwanda gusa.'

    Murekeyisoni Eulerie uyobora uruganda rwitwa Optima Clays Ltd rukora ibikoresho by'ubwubatsi mu ibumba mu Karere ka Muhanga yahawe amahugurwa ndetse anatsindira imashini ibumba amatafari.

    Yagize ati 'Umusaruro wange wiyongeye hejuru ya 70% kuko mbere twabumbaga amatafari 3,000 ku munsi n'intoki ariko nyuma yo kubona imashini ayo matafari tuyambumba mu isaha imwe gusa. Ayo matafari kandi afite ubwiza, yujuje ubuziranenge kandi n'isoko rirahari. Ntago ndatangira kuyohereza hanze y'Igihugu ariko ni yo ntego kuko yabasha guhatana n'ayo mu bindi bihugu'.

    Umuyobozi wa BPN mu Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko kimwe mu byo bahuguye ba rwiyemezamirimo ari ugukora imishinga ibafasha kohereza ibicuruzwa hanze y'Igihugu kandi mu buryo buhoraho ndetse bitanga umusaruro aho abagera kuri 15% by'abahuguwe ubu batangiye kohereza hanze ibyo bakora.

    Gusa yavuze ko hagikenewe ubuvugizi ku mikoranire yabo n'inzego z'ibanze z'aho bakorera kugira ngo baborohereze bitume imishinga yabo igenda neza.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Birame Christian yavuze ko aya mahugurwa yahawe inganda zifite mishinga myiza ndetse abahuguwe abamara impungenge ku kijyanye n'amasoko.

    Ati 'Turabamara impungenge [y'amasoko] kuko Leta ifite gahunda yo gushyigikira ibikorerwa iwacu. Bivuze ko mu masoko ya Leta Made in Rwanda ari yo izaza imbere […] N'amasoko ya Leta azajya atangwa ni ukubanza kugira iby'iwacu mbere y'uko tujya gufata ibyo hanze'.

    Yongeyeho kandi ko amahugurwa nk'ayo akomeje binyuze muri gahunda ya 'Open Call' aho inganda zipiganirwa guhabwa ibikoresho n'ubundi bufasha zikazamuka.

    Ubuyobozi bwa Enabel mu Rwanda bwateye inkunga aya mahugurwa, buvuga ko yatwaye agera kuri miliyari 3Rwf kuva mu 2021 yatangira gutangwa.

    Abahawe ibyemezo ni abafite inganda zitunganya ibikomoka ku ibumba n’amabuye

    Nkulikiyinka Alice, yavuze ko kimwe mu byo bahuguye ba rwiyemezamirimo ari ugukora imishinga ibasha kohereza ibicuruzwa hanze y'Igihugu kandi mu buryo buhoraho

    Ubuyobozi bwa Enabel mu Rwanda bwari bwitabiriye iki gikorwa

    Dr Sekomo Birame Christian yavuze mahugurwa yahawe inganda zifite mishinga myiza ndetse abahuguwe abamara impungenge ku kijyanye n'amasoko

    Bunguranye ibitekerezo ku iterambere ry’inganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunganya-ibikomoka-ku-ibumba-n-amabuye-bishimiye-amahugurwa-yabafashije

  • Danny Nanone, Senderi, Confy, Kevin Kade na M… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite byatangiye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, aho bizasozwa tariki 13 Nyakanga 2024.

    Biri kugera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, aho abiyamamaza bagenda bagaragariza abaturage ibyo bazabakorera nibabatora bakabafasha gutsinda. Buri mukandida aragerageza kwigwizaho amajwi, no kumvisha abaturage ko ariwe ukwiye gutsinda.

    Ni ibikorwa biri kwitabirwa n’ibihumbi by’abantu baba banyotewe no kwirebera abakandida. Muri uru rugendo, abahanzi bifashishwa mu gususurutsa abaturage mbere na nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida.

    Mico The Best ndetse na Confy bataramiye ibihumbi by’abantu bari bakoraniye ku kibuga cya Rwinkavu muri Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Aba bahanzi bombi bifashishije indirimbo z’abo zakunzwe mu bihe bitandukanye batanga ibyishimo.

    Nka Confy yaririmbye indirimbo ye yise ‘Igikwe’ yakoranye na Gabiro Guitar. Iyi ndirimbo uyu musore aherutse kuyivugurura ayihuza no kwamamaza Paul Kagame. Ni ubwa mbere agaragaye aririmba mu ruhame, nyuma y'uburwayi bwibasiye isura ye.

    Ni mu gihe Mico The Best yaririmbye indirimbo ‘RPF dufite Papa’ yitegura gushyira hanze, ‘Igare’ ndetse n’izindi ze zakunzwe. Yabwiye InyaRwanda, ko bakiriwe neza n’abaturage bo muri Kayonza mu mwanya bari bahawe.

    Ati “Abaturage batwakiriye neza cyane, bishimiye uko twabataramiye nubwo umwanya wari muto ariko twakoresheje igihe cyacu neza. Nyuma ya Kayonza, tugomba gukomereza mu Karere ka Bugesera n’ahandi.”

    Ubwo Mico The Best na Confy bataramiraga mu Karere ka Kayonza, umuhanzi Senderi Hit na Kevin Kade baririmbiraga mu karere ka Gatsibo

    Senderi yisunze indirimbo ze zirimo ‘Twaribohoye’, ‘Tuzarinda Igihugu’, ‘Kagame ntacyo twamuburanye’, ‘Nzabivuga’ n’izindi yongeye gushimangira ko ari ‘umuhanzi w’abaturage’ kuko yabyinanye nabo biratinda.

    Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera gutaramira muri Gatsibo, Akarere gahana imbibi n’aho akomoka. Ati “Banyakiriye neza bidasanzwe, mbese byari ibihe by’urwibutso kuri njye. Nk’umuhanzi wari umwanya mwiza wo kwamamza abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi.”

    Senderi yaherukaga kuririmba mu bikorwa byo Perezida Kagame byabereye i Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kamena 2024. Icyo gihe yavuye ku rubyiniro atanze ibyishimo abisikana n’abarimo Butera Knowless, King James n’abandi.

    Umuhanzi Kevin Kade uherutse muri Kenya mu bikorwa byo kurangiza indirimbo ye na Omario yigaragaje abo muri Gatsibo. Uyu musore yisunze indirimbo zirimo ‘Jugumila’ yakoranye na Chriss Eazy na Dj Phil Peter, ivumbi riratumuka muri Gatsibo.

    Yanaririmbye indirimbo ze nka ‘Munda’, ‘Umuana’ n’izindi. Yabwiye InyaRwanda, ko byari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yongeye gutaramira muri Ntara. Ati “Mu ijambo rimwe navuga ko byari ibyishimo cyane. Nakunze uburyo abo muri Gatsibo banyakiriye.”

    Umuraperi Danny Nanone we yataramiye mu Karere ka Rwamagana. Yisunze indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe nka 'Confirm', 'My Type', 'Tubiziranyeho', 'Ikirori' ndetse na 'Soldier' yatanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu bari bategereje kumva imihigo y'abakandida b'umuryango FPR Inkotanyi.

    Abakandida-Depite biyamamarije iyi myanya mu Karere ka Rwamagana bari batatu, barimo Nabahire Anastase, Uwineza Beline na Mpinganzima Aline Benigne. Mu kwiyamamaza bagize bati ''Buri wese azatore yibuka neza ko Perezida mwiza akora neza afite Intore nkamwe, Inteko Ishinga Amategeko irimo abantu be, basobanukiwe ko inzego zikora neza'


    Kevin Kade na Mico bahuje imbaraga bataramiye abari bakoraniye muri Gatsibo mu kwamamaza akandida-Depite

    Mico The Best yatangaje ko banyuzwe no gutaramira mu Karere ka Kayonza mu rugendo rwo kwamamaza Abakandida-Depite

    Confy yongeye gutaramira abakunzi be nyuma y’igihe kirekire- Aha yahuriye ku rubyiniro na Mico The Best
     

    Mico The Best afatanyije na Confy basusurukije ibihumbi by’abantu mu Karere ka Kayonza


    Confy aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye yise iriho indirimbo nka ‘Dimension’
    Umuraperi Danny Nanone uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Amanota’ yataramiye mu Karere ka Rwamagana/Ifoto: KT









    AMAFOTO: The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144372/danny-nanone-senderi-confy-kevin-kade-na-mico-bataramiye-mu-ntara-mu-kwamamaza-abadepite-a-144372.html