Blog

  • Nyagatare: Abaturage ba Matimba bishimiye iterambere bagezeho barikesha FPR-Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ibi babyerekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2026 ubwo abakandida depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga muri uyu Murenge wa Matimba. Banaboneyeho umwanya wo kwamamaza Umukandida w'uyu muryango ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

    Mu byo abaturage bo mu Murenge wa Matimba bishimira harimo ubuso bwuhirwa, aho kuri ubu hegitari 638 zuhirwa, ibi byatumye bava k umusaruro wa toni imwe kuri hegitari, bagera kuri toni esheshatu.

    Muri uyu Murenge kandi hubatswe isoko nyambukiranyamupaka rya Kagitumba rihurirwamo n'abaturage bo mu Rwanda ndetse n'aba Uganda. Iri soko ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw, ririmo imiryango ikorerwamo ubucuruzi, amabanki, rifite ububiko bunini bw'ibicuruzwa n'ibindi byinshi.

    Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge bavuze ko iterambere bagezeho ryose barikesha ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Kagame ari nawe mukandida w'uyu muryango.

    Muziranenge Constance utuye mu Kagari ka Nyabwishongwezi, yashimiye FPR-Inkotanyi yabegereje ubuyobozi. Yavuze ko mbere abantu bajyaga bambutsa kanyanga, caguwa n'ibiyobyabwenge bikababangamira ariko ngo kuri ubu hashyizweho abashinzwe kurinda ibyambu bituma bihagarara.

    Muziranenge yakomeje avuga ko bishimira kandi ko bafashijwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ku buryo babikora kinyamwuga.

    Ati 'Turishimira ko muri Matimba twafashijwe mu guhinga imbuto y'indobanure no gukoresha ifumbire mva ruganda, mbere byabanje kugorana abafite ubutaka bakavuga ngo ibi byica ubutaka. Bake babyumvise barahinze beza neza abandi bagenda babyumva neza.'

    Rubagumya Aloys utuye mu Kagari ka Bwera mu Murenge wa Matimba, yavuze ko we icyo ashimira FPR-Inkotanyi ari uko yabahaye umutekano kuri ubu hakaba hashize imyaka 30 nta ntambara cyangwa guhungu bigihari.

    Ati 'Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuntu yicaga undi agapfira aho ndetse yaba amurusha amafaranga akayatanga mu buyobozi bwisumbuye ntakurikiranwe, ariko ubu ubutabera burahari, umuturage ni ntayegayezwa, ubuyobozi buratwegereye. Nta muturage ushonje inka zirakamwa nta kintu na kimwe tubuze hano.'

    Umukandida depite, Musolini Eugene yabwiye abaturage ko gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame ari ugushyigikira iterambere kandi ko ibyo bagezeho mu myaka irindwi ishize noneho bizikuba inshuro nyinshi.

    Abaturage ba Nyagatare bifashishije 'drones' mu kwishimira ibyiza bagejejweho na FPR-Inkotanyi

    Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare, Gasana Stephen yitabiriye iki gikorwa

    Akanyamuneza kari kose ku baturage b’i Matimba

    Senderi International Hit yasusurukije abaturage b’i Matimba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abaturage-ba-matimba-bishimiye-iterambere-bagezeho-barikesha-fpr

  • Ababagira ingurube mu ngo zabo baburiwe – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa MINICOM yatanze ubwo yahurizaga hamwe abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'ingurube, harebwa uko hakemurwa imbogamizi zirimo ngo bukomeze gusagamba.

    Mu myaka ishize ubworozi bw'ingurube bwakomeje gutezwa imbere uko bishoboka kugira ngo ikibazo cy'inyama zari zimaze kuba iyanga gikemurwe.

    Byakozwe kandi kugira ngo binafashe inka kororoka cyane ko zinatanga byinshi birenze inyama, ha handi ushaka inyama ahita areba ingurube aho kuba yatekereza kubaga inka bwa mbere.

    Ibi byatumye ingurube zororoka ziva ku bihumbi birenga 900 mu 2013 zigera kuri miliyoni 1,4 mu 2022, bituma n'inyama z'iri tungo ziyongera umunsi ku wundi.

    Kuri ubu u Rwanda rwubatse n'amabagiro ya kijyambere yazo aho uyu munsi habarurwa 15 mu bice bitandukanye by'igihugu, afasha abaturage kubona inyama.

    Nubwo bimeze bityo hari ababagira aya matungo mu ngo, ku buryo bidakurikiranywe, ibyari ibisubizo bishobora gushyira ubuzima mu kaga, abantu bakandura indwara agahishyi.

    Ni kibazo n'umworozi w'ingurube witwa Mukandoha Brigitte wo mu Karere ka Bugesera abona, icyakora akagaragaza ko biterwa n'ibikorwaremezo nk'amabagiro make ari mu gihugu ibituma abaturage bakenera inyama 'bakirwanaho.'

    Ku bwa Mukandoha muri buri karere hagashyizwe amabagiro nk'ane, kuko 'ibagiro rimwe mu karere ridahagije. Byibura nk'imirenge itatu igafatanya ibagiro.'

    Ati 'Nka njye ngurisha ingurube zihagaze (zikiri nzima) ariko nk'iyo nshaka kurya ingurube nko ku munsi uyu n'uyu, kuyijyana i Kanombe (aho ibagiro rya kijyambarere riri) nkongera nkagarura inyama biragoye. Urumva ni kure cyane. Iyo nshaka akanyama nirwanaho.'

    Ikindi ni uko abacuruzi b'ingurube baba baziguriye abaturage bagaragaza ko kujyana kuri ayo mabagiro ingurube baguze hari ubwo bibahendesha bijyanye n'ibyo basabwayo, bagahitamo kubyikorera kugira ngo na bo bagire icyo baramura.

    Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe gahunda yo guteza imbere inganda nto, iziciriritse n'inini, Uwitonze Eric yavuze ko ikijyanye no kugenzura ubuziranenge bw'inyama ari ikintu igihugu cyahagurukiye kugira ngo abaturage babone inyama ariko zitangiza ubuzima.

    Yavuze ko hari umufatanyabikorwa witwa PRISM wafatanyije na leta kubaka amabagiro ku buryo uyu munsi aho ingurube zibagirwa hahari ndetse hizewe.

    Ati 'turi no gufasha n'ababaga izo nyama kugira ngo bagere ku buziranenge bwifuzwa.'

    PRISM ni umushinga u Rwanda rwafatanyijemo n'ibigo birimo icy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD mu guteza imbere ubworozi bw'inkoko n'ingurube.

    Uwitonze Eric yakomeje avuga ko 'Kubagira mu rugo ntabwo ari byo. N'uwaba abikora tumushishikariza kugana ayo mabagiro abegereye kuko mu gihugu hose arahari. Inyama ziturutse aho ziba zujuje ubuziranenge kurusha kubagira mu ngo.'

    Ku cyo guhendwa kw'abaguzi, Uwitonze yavuze ko hashyizweho abagenzuzi ku mikorere y'ayo mabagiro, 'iyo hagaragaye ko batunguka icyo kibazo gikurikiranwa bwangu, kigakemurwa. Ubu tugamije ko ari uwayoroye, ucuruza n'ubaga bose bunguka, bikozwe kinyamwuga n'ubukungu bw'igihugu kikunguka.'

    U Rwanda rugaragaza ko ingurube ari ryo tungo rihiga andi mu gutanga inyama, aho nka 48% by'inyama zose zikenewe zajya zituruka kuri ayo matungo, icyakora bikagerwaho ubu bworozi butejwe imbere.

    MINICOM yahurije hamwe aborozi b’ingurube hagamijwe kongera umusaruro no kwimakaza ubuziranenge bw’inyama zazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababagira-ingurube-mu-ngo-zabo-baburiwe

  • Mpayimana Philippe yiyemeje kugena imyanya ibiri y'abadepite bahagarayire diaspora nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi uyu mukandida yabigarutseho ubwo yiyamamariza mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, abwira abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi bye ko naramuka atowe azahindura itegeko, diaspora nyarwanda igahabwa imyanya ibiri y'abadepite kugira ngo bamwe muri bo bagabanye politiki isenya ahubwo bajye bumva uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.

    Yagize ati “Abanyarwanda baba mu mahanga ntibagomba guhora ari ibipinga bagomba gushyirirwaho urwego n'imiyoborere ya ambasade ituma baganira ku burere mboneragihugu bakaba Abanyarwanda nk'abandi bagakora politiki batagamije gusenya. Niyo mpamvu n'itegeko rigomba guhinduka mbemerere imyanya ibiri mu badepite, babiri bitwa ko bahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga bagakora politiki bafite iyo bagana.”

    “Impamvu bakora politiki isenya ni uko bakora politiki idafite aho igana, idafite umusaruro baba bibaza ngo buriya butegetsi nzabugeramo gute ko nibereye mu mahanga? Niba rero ari mu mahanga akaba azi neza ngo ni umwe mubo tuzashakamo abayobozi b'u Rwanda, ni umwe mubo tuzaha imyanya ibiri mu badepite ubuhezanguni buzagabanyuka.”

    Mpayimana Philippe ni umwe mu bakandida batatu bari guharanira kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka itanu iri imbere, aho ahatanye na Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF Inkotanyi ndetse na Dr Frank Habineza watanzwe na 'Democratic Green Party of Rwanda'.

    Si ubwa mbere aba bakandida bahuriye mu kibuga baharanira kuyobora u Rwanda kuko no mu 2017 bahatanye bikarangira Paul Kagame abanikiye kuko yarengeje 98% by'amajwi y'abatoye, Mpayimana Philippe abona 0.7% naho Dr Frank Habineza we arenza gato 0.4% by'abatoye.

    Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo batanga n’ibitekerezo

    Mpayimana Philippe yagaragarije imigabo n’imigambi abatuye mu turere twa Burera na Musanze, abasaba kuzamuhundagazaho amajwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-philippe-yiyemeje-kugena-imyanya-ibiri-y-abadepite-bahagarayire

  • Kamonyi-Kayenzi: Guhitamo Paul Kagame si iby'Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, n'andi mashyaka yabonye ko nta wamuhiga-Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

    Mu gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI mu karere ka Kamonyi ku rwego rw'Umurenge wa Kayenzi, Uzziel Niyongira uyoboye Umuryango(Chairman) ku rwego rw'Akarere yabwiye Abanyamuryango, Abanyakayenzi n'inshuti zabo ko gutora Paul Kagame ari ukwiteganyiriza. Yababwiye kandi ko icyizere Paul Kagame afitiwe kitari gusa mu banyamuryango kuko n'abayoboke b'andi mashyaka babonye ko nta wamuhiga bagahitamo kuba ariwe bamamaza.

    Mu ijambo rye ubwo yabwiraga abaje mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI, Uzziel Niyongira yagize ati' Banyamuryango, twagiriwe ubuntu budasanzwe, tugira amahirwe menshi y'uko Chairman wacu Nyakubahwa Paul Kagame yatwemereye kuba Umukandida uyobora Igihugu'.

    Muri ya mvugo y'ab'ubu, Kayenzi hari hahiye.

    Akomeza agira ati' Banyamuryango, twahisemo neza duhitamo Paul Kagame, n'ikimenyimenyi ni uko n'andi mashyaka yabibonye ko nta wamuhiga amugira umukandida wayo, bityo kuba n'abandi babibona nta gushidikanya itariki 15 Igikumwe ni Kugipfunsi. Gutora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ni ukwiteganyiriza, ni ukureba kure, ni uguhitamo Ubumwe, Demokarasi n'Amajyambere'.

    Yakomeje agira kandi ati' Guhitamo Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ukongera ugahitamo FPR-INKOTANYI mu badepite ni ukumuha Amaboko azatuma abasha kutugezaho ibyo yatwemereye byose'.

    Kubona aho utambukira byari bigoye kubera ubwinshi b'abantu,

    Aba banyamuryango basaga ibihumbi 3,000 bari bateraniye mu mbuga ngari y'ahasanzwe haremera isoko rya Kayenzi, bibukijwe ko umunsi nyirizina w'itora bagomba kugenda biteguye, bambaye neza nk'abatashye ubukwe, nta birango by'Umuryango bitwaje, ahubwo bafite Irangamuntu.

    Muri uyu murenge wa Kayenzi, Umuryango FPR-INKOTANYI wamamaje umukandida wawo Paul Kagame, wamamaza kandi abazawuhagararira mu nteko Ishinga Amategeko(Abadepite). Aba nabo nk'Abakandida Depite, bahawe umwanya bibwira Intore z'umuryango n'Abanyakayenzi bitabiriye uku kwamamaza. Bose, bahuriza ku kwereka abaturage ko hamwe na FPR Inkotanyi imbere ari heza cyane kandi mu byerekezo byose by'Ubuzima. Basabye buri wese ko yitegura tariki 15 Nyakanga gushyira Igikumwe ku gipfunsi yitorera Paul Kagame nk'umuyobozi ubereye u Rwanda n'Abanyarwanda, bakanitorera kandi Abadepite b'Umuryango FPR-INKOTANYI bazajya mu nteko ishinga Amategeko.

    Bitwa Agakundi muriro, aho bageze baratwika!

    Uwo ni Umuhanzi w'Umunyamayaga ufite indirimbo irimo kubica bigacika, aho agira ati' Azabatsinda Kagame….., naho ababunza amagambo byari byabananiye…'.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/27/kamonyi-kayenzi-guhitamo-paul-kagame-si-ibyabanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-nandi-mashyaka-yabonye-ko-nta-wamuhiga-uzziel-niyongira/

  • Kelly Anitha yavuze ku mushinga Tinyuka yin… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Black World Festival rigamije gushyigikira iterembere ry'umwari n'umutegarugori, ashyigikirwa mu byo akora mu gukomeza kumenyekanisha ibyo ashoboye no guhabwa ubushobozi.

    Nyuma y'abagera kuri 400 bari banditse basaba kwinjira mu irushanwa, abagera kuri 59 ni bo bakomeje guhatana mu buryo bw'amatora azasiga hamenyekanye abazahatanira ibihembo by’agera ku bihumbi 15 by'amadorali ku muntu uzaba uwa mbere ndetse n'ibihumbi 5 by'amadorali ku muntu uzaba uwa Kabiri.

    Umwe mu bari guhatana muri iri rushanwa ni Nishimwe Kelly Anitha ufite imyaka 20. Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa akora ibijyanye n'imyenda binyuze muri Thally Collection yambika abari n'abategarugori kugeza ubu.

    Yasoreje amashuri yisumbuye muri 'International Technical School of Kigali' aho yize ibijyanye n'ubukerarugendo ari na byo yakomerejemo muri Mount Kigali University.

    Umushinga we mu irushanwa yawise 'Personal Brand Campaign'. Mu kiganiro yagiranye n'inyaRwanda, Kelly Anitha yatangiye asobanura umutwe yahaye umushinga we.

    Ati: 'Ngereranije mu Kinyarwanda ni ukwigira wowe ubwawe, kumenya kwimenyekanisha, ukamurika ibintu bikurimo, ibyo utekereza, ese hari icyo waba urusha abandi kuba wamenya ku kigaragaza”.'

    Icyo ateganya Kelly igihe yaba yegukanye irushanwa

    Aragira ati: 'Ndamutse negukanye iri rushanwa, nakoresha indangagaciro n'ubumenyi bwanjye kugira ngo nerekane ibyo nshaka kugeza ku bandi.'

    Yatangaje ko kugira ngo yisange muri 59 bahatanye mu buryo bw'amatora bavanwe muri 400, byashingiye ku mashusho y'umunota umwe buri umwe yagiye atanga bagatoranyamo abo babona bashoboye.

    Ku ngingo irebana n'uko yakiriye kwisanga mu batsinze, yagize ati: 'Ni ibyishimo kuko buri gihe intsinzi irashimisha.'

    Avuga ko umuryango we ukomeje kumuba hafi cyane ko bizerera mu byo akora, ariko na none n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n'abakunzi b'aya marushanwa, nabo bari mu bari kumwereka urukundo bamutora.

    Uwifuza kumutora yakoresha telefone akanyura kuri kode ariyo *727*50*1*11*19# cyangwa akananyura ku rubuga rwa www.missblackworldfestival.com akamuhitamo, ni nimero 19, bityo ukaba umwongereye amahirwe.

    Umushinga we ni “Tinyuka”. Kelly Anisha Nishimwe atangaza ko aramutse yegukanye irushanwa, yakora iyo bwabaga agasoza umwaka buri umwe mu Rwanda amaze gusobanukirwa ubu bukangurambaga bwe bugamije gutinyura abantu mu gukunda umurimo, ibyo yifuza gukora yifashishije imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru.

    Ku ngingo irebana n'abantu afatiraho urugero Kelly avuga ko ari Se hamwe na Mutesi Jolly

    Ahereye kuri Miss Mutesi Jolly afatiraho urugero, Kelly Anitha abisobanura muri ubu buryo ati: 'Mwigiraho ibintu byinshi, icya mbere kwigirira icyizere, icya kabiri gukora cyane ni umukozi, ntabwo acika intege, ikindi namubwira ‘ndamukunda, ndamufana, ni icyitegererezo kuri njye’ .'

    Yavuze ko impamvu Se na we ari mu bantu bamwubaka, ni uko akunda kuba we mu bintu ibyo ari byose, icyo ashatse gukora akigeraho, n’iyo byaba bimeze gute!.

    Kelly yagarutse ku ngingo y'uko afata amarushanwa ku batabashije kuyegukana

    Mu buryo bwe yagize ati: 'Amarushanwa ubundi, ikintu navuga agomba gusigira umuntu witabiriye uwo ari wese, ni uko rifungura mu mutwe, gutinyuka niba muri guhatana muri 400 utekereza ikintu byibura cyatuma uza muri abo 50, atuma urema ibintu bishya n'iyo utatsinda aba afite ikindi agusigiye.'

    Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa avuga ko ari inararibonye mu bukerarugendo ndetse yagiye akorana na kompanyi zinyuranye zikora muri iki gisata. Amaze kujya mu bihugu birimo ikirwa cya Maldives iherereye mu Majyepfo ya Asia, Tanzania, Burundi, Kenya na Congo Kinshasa. Buzaba ari ubwa mbere agiye i Dubai aho biteganijwe ko hazasorezwa iri rushanwa ahatanyemo.Kelly Anitha Nishimwe ku mbuga nkoranyamba yitwa [thally.rw], gusa ni nawe ukoresha [thally collection], imbuga yifashisha nk’umuhangamideli

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA KELLY ANITHA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144364/kelly-anitha-yavuze-ku-mushinga-tinyuka-yinjiranye-muri-miss-black-festival-nimpamvu-afati-144364.html

  • Kamarampaka muri Handball iratangira mu mpera z’iki Cyumweru, APR na Police zitezwe ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Imikino ya kamarampaka “Playoffs” muri Handball, iratangira mu mpera z’iki Cyumweru aho ku wa Gatanu hagomba kumenyekana amakipe agera ku mukino wa nyuma.

    Ni nyuma y’uko shampiyona isanzwe (Regular Season l) irangiye, amakipe ane ya mbere, Police HC, APR HC, Gicumbi HT na ES Kigoma yabonye itike yo kuzakina imikino ya Kamarampaka.

    Ni imikino izatangira ejo ku wa Gatanu guhera saa 16h30′ ku kibuga cya Kimisagara aho Police HC yabaye iya mbere izahura na ES Kigoma yabaye iya 4. Nyuma y’uyu mukino, saa 18h00′, APR HC yabaye iya kabiri izakina na Gicumbi HT yabaye iya 3.

    Amakipe azatsinda akazahita agera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka aho agomba kuzatanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3 bazakina.

    Umukino wa nyuma wa mbere wa kamarampaka ukazakinwa ku wa Gatandatu, uwa kabiri ukinwe ku Cyumweru, mu gihe ikipe yatsinze umukino wa mbere itsinze n’uwa kabiri, yahita yegukana igikombe, mu gihe bitagenda gutyo, hakinwa umukino wa 3.

    Mu mpera z’iki cyumweru rurambikana muri Handball b

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kamarampaka-muri-handball-iratangira-mu-mpera-z-iki-cyumweru-apr-na-police-zitezwe-ku-mukino-wa-nyuma

  • RIB yataye muri yombi abarimu n'umunyeshuri bo muri Kaminuza ya UTB – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kubata muri yombi cyabaye tariki ya 19 Kanama 2024.

    Abatawe muri yombi ni abarimo, Mushobora Nizeyimana Sylvain w'imyaka 50 y'amavuko na Munderere Theoneste nawe w'imyaka 50 y'amavuko, n'umunyeshuri, Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w'imyaka 27 y'amavuko.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko 'aba barimu ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w'amashuri wa 2022-2023, aho basabye bakanakira indonke y'agera kuri 3,033,700 Frw nk'ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mw'ishuri batakoreye.”

    Umunyeshuri Ishimwe Dieudonne we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry'icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ariwe yanyuzwagaho yarangiza akayaha abo barimu.

    Bivugwa ko ibi byaha byabereye aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

    Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n'ingingo ya 4 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ihanwa ry'umufatanyacyaha n'iry'icyitso, riteganwa n'ingingo ya 4 y'itegeko rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

    Murangira ati 'ruswa ni mbi mu ngeri zose. Ntabwo bikwiye ko umuntu ufite inshingano z'uburezi gusaba no kwakira indoke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye. RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk'iyo kujya batanga amakuru kuri [email protected]. RIB irasaba ubuyobozi bw'amashuri avugwamo imyitwarire nk'iyi guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk'ibi kuko byangiza ireme ry'uburezi.”

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi disiye yabo ikaba taroherejwe mu Bushinjacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-abarimu-n-umunyeshuri-bo-muri-kaminuza-ya-utb

  • Muhanga: Umugore wafatiwe n'ibise mu kwiyamamaza, yabyaye umwana amwita Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telephone kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Kamugisha Marie Goreth wari ukiri kwa muganga mu Bitaro bya Kabgayi ari kumwe na nyina umubyara, yavuze ko n'ubwo yari akuriwe yumvise atacikanwa no kureba Perezida Kagame amaso ku maso.

    Inzu y'ababyeyi y'Ibitaro bya Kabgayi aho yabyariye, ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byagezweho mu myaka irindwi ishize abaturage ba Muhanga bashimiye Perezida Kagame uwo munsi ubwo yiyamamazaga aho i Muhanga.

    Umubyeyi wa Kamugisha ari na we babana, yabwiye IGIHE ko we yazindutse saa Cyenda z'ijoro ajya ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza agasiga umukobwa we aryamye, bemeranyijwe ko we atari bugeyo kuko yari akuriwe.

    Kamugisha we ngo byamwanze mu nda yumva ashaka kubona Perezida Kagame bwa mbere amaso ku maso, yirengagiza ko akuriwe kandi haba hari abantu benshi, aremera aragenda, ati 'Nari mfite amatsiko yo kumubona kuko nari ntaramubona.'

    Umubyeyi we yavuze ko byababereye ibitangaza kuko aho i Muhanga ari ho Perezida Kagame yavugiye ijambo agira ati 'Mubyare, mugwize,' bityo umukobwa we agahita abyara kuri uwo munsi.

    Ati 'Byamubereye umugisha, kuko yaravuze ati 'ababyeyi nibababyare' koko bahita babyara.'

    Yavuze ko ibise byamufashe ahagana saa kumi n'umwe z'umugoroba, yitabaza abajyanama b'ubuzima bari bari kuri site, nabo bitabaza abaganga bamushyira muri ambulance imujyana ku Bitaro bya Kabgayi aho yaje kubyarira mu ma saa saba z'ijoro.

    Kamugisha yavuze ko umwana we w'umuhungu yamwise Mwizerwa Ian Kagame, kuko yamubyaye yagiye kureba Perezida Kagame, kandi amukunda cyane.

    Ati 'Icyo namubwira ni ukumushimira kuko yazanye umugisha, igisigaye ni ukuzamutora.'

    Kamugisha Marie Goreth na nyina babana, batuye mu murenge wa Nyamabuye, Akagari Gahogo, umudugudu Kavumu, mu Karere ka Muhanga.

    Nyuma yo kumenya iyo nkuru, bamwe mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Muhanga barangajwe imbere na Chairman ku rwego rw'Akarere, Kayitare Jacqueline, bamusuye bamushyiriye igikoma.

    Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagiye guhemba Kamugisha

    Kamugisha Marie Goreth yabyaye umwana yagiye mu bikorwa byo Kwamamaza Paul Kagame

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamusuye kwa muganga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umugore-wafatiwe-n-ibise-mu-kwiyamamaza-yabyaye-umwana-amwita-kagame

  • Icyo tuvuze tugihagararaho n'aho imvura yagwa-Dr Frank Habineza – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 muri ako Karere.

    Dr Frank Habineza yagaragarije abaturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ko ibyo bavuze babiharanira bityo ko n'ibyo abizeza gukora bizagerwaho nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika.

    Yakomeje ati 'Iyo tuvuze biraba ntabwo tubeshya kandi icyo tuvuze tugihagararaho n'iyo imvura yagwa tugihagararaho n'izuba ryava tukagihagararaho.'

    Yagejeje ku baturage ibyagezweho mu myaka itanu ishize bari mu Nteko ishinga Amategeko bigizwemo uruhare n'Ishyaka rya Green Party.

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko mu byagezweho harimo kugabanya umusoro w'ubutaka aho wavuye ku mafaranga 300 Frw kuri metero kare ukagera kuri 80 Frw.

    Dr Habineza yagaragaje ko yakoze umushinga w'itegeko ugaragaza uko umusoro ku butaka wagabanywa n'ubwo benshi batabyumvaga ariko ko byabashije kugerwaho.

    Ati 'Twarabivuze baradutaranga mu Nteko, ngo wowe ibintu uzanye hano bazakwirukana mu nteko, uzatakaza umugati, ndababwira nti sinaje gushaka umugati hano mu Nteko, mbere y'uko nza nari nitunze, uwo mugati wari uhari, imodoka nari nyifite n'inzu yanjye ndayifite. Naje kuvuganira abanyarwanda niba mushaka kunyirukanira ko natanze ibitekerezo muzanyirukane.'

    Yabwiye abaturage ko ibintu byose agiye kuvuga habanza kubaho ubushishozi kugira ngo harebwe ibitekerezo bizima bigirira abaturage akamaro.

    Yasabye abaturage kumugirira icyizere cyo gutora Dr Frank Habineza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no kuzatora abadepite benshi b'iryo shyaka kugira ngo ibyo basezeranya abaturage bazajye babasha kubikora aho kubisaba abandi.

    Ati 'Kugira ngo tuzajye tubikora tutiriwe kujya mu biganiro, gusaba Minisiteri y'Imari ngo mudufashe oya, tubyikorere dufite natwe ubwiganze bw'Abadepite.'

    Yagaragarije abaturage ko yifuza kuzashyiraho uburyo bwo gufasha abanyarwanda kwihaza mu biribwa ku buryo buri muturage abasha gufata ifunguro nibura gatatu ku munsi.

    Yavuze ko nibamugirira icyizere bakamutora azongerera ubushobozi mituweri uyifite akabasha kwivuza no kugura imiti aho ari ho hose.

    Ku birebana n'ibigo bifungirwamo abantu by'igihe gito 'transit center' Dr Frank Habineza yavuze ko bigomba kuvaho mu gihe yaba amaze gutorwa ndetse akanaca ibintu byo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Yavuze ko hazashyirwaho ikigega cy'indishyi z'akababaro ku buryo umuntu wafugiwe ubusa azajya ahabwa indishyi z'amafaranga.

    Ati 'Tuzaca akarengane kose, amategeko yubahirizwe. Ntabwo tuvuze ko dushyigikiye abanyabyaha.'

    Yongeye gushimangira ko muri buri Murenge wo mu Rwanda azawubakamo uruganda rutunganya umusaruro w'ibikomoka muri wo.

    Yijeje uruganda rukora ibyuma by'imirasire y'izuba

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko yifuza ko abaturage bose bagira umuriro w'amashanyarazi ndetse yemeza ko hazashyirwaho uruganda rukora ibyuma by'imirasire y'izuba kugira ngo ahatagera insinga z'amashanyarazi bakoreshe ukomoka ku mirasire y'izuba.

    Ati 'Dufite gahunda yo kuzana uruganda rukora ibyumba by'imirasire y'izuba kuko biva hanze. Bimwe biva mu Budage no mu Bushinwa bikagera mu Rwanda bihenze. Twumva ko twazana uruganda bishobotse tukarushyira i Kigali rukora ibintu bijyanye n'imirasire y'izuba ku buryo ibintu bizajya bitugeraho hano mu cyaro bitahenze.'

    Yakomeje ati 'Ku buryo aha hantu hose umuntu yagira imirasire y'izuba, ya yindi ushobora gushyiraho imashini yogosha abasore bacu bakabona akazi, cyangwa ushobora gushyiraho ibyuma bisya bigakora atari kakandi bazana k'itara gusa n'akaradiyo gato.'

    Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabashije kugira uruganda rutunganya imodoka rwa Volkswagen bitarunanira kubaka urwo rukora ibyuma by'imirasire y'izuba.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-tuvuze-tugihagararaho-naho-imvura-yagwa-dr-frank-habineza

  • Julian Assange yasubiye muri Australie, yakiranwa ubwuzu n'umuryango we – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Kamena mu 2024 nibwo Assange yasubiye muri iki gihugu cye cy'amavuko, nyuma y'imyaka yari ishize afungiye mu Bwongereza.

    Uyu mugabo asubiye iwe nyuma y'uko yagaragaye mu cyumba cy'urukiko rwo ku kirwa cya Saipan kugira ngo ashyire mu bikorwa amasezerano, yemera ku mugaragaro icyaha cyo kuba yaracuze umugambi wo gushaka no gukwirakwiza amakuru y'amateka y'igisirikare cya Amerika mu buryo butemewe n'amategeko.

    Igihe uyu mugabo yarekurwaga, umwunganizi we mu mategeko, Barry Pollack yavugiye hanze y'Urukiko ko Julian yazize gushyira hanze ukuri kandi agakorerwa ibyo atagakwiye kuba yarakorewe.

    Assange geze hafi y'umugore we, Stella wari wuzuye ibinezaneza ku maso nyuma y'uko aba bombi bataherukanaga bamaze umwanya bahoberana.

    Stella yaboneyeho gusaba abanyamakuru kureka umugabo we bakaba bamuhaye agahenge ko kuruhuka kuko ibyo yanyuzemo bitari byoroshye.
    Assange yatawe muri yombi muri Mata 2019 nyuma yo gutangaza amakuru y'umusesenguzi wahoze mu rwego rw'ubutasi rw'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chelsea Manning, arimo amashusho y'ingabo za Amerika zirasa muri Baghdad, Afganistan na Iraq.

    Mu gihe yari afungiwe muri gereza ya Belmarsh yo mu Bwongereza kuva mu 2019, Amerika yasabye ko yakoherezwa i Washington kugira ngo imuburanishe ku byaha birimo kwinjira muri mudasobwa y'undi mu buryo butemewe n'amategeko ndetse n'ubugambanyi.

    Mu 2021, urukiko rwo mu Bwongereza rwafashe icyemezo cy'uko Assange atakoherezwa muri Amerika, ariko abanyamategeko ba Amerika bahise bajurire, urw'ubujurire rwemeza ko yoherezwa.

    Assange w'imyaka 52 yafunguwe nyuma y'uko Amerika yemeranyije n'u Bwongereza ko arekurwa, ariko yazagera muri Amerika akazemera ko yakoze ibyaha akanabisabira imbabazi.

    Assange ubwo yari ageze muri Australie

    Assange yakiranywe urugwiro n’umugore we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/julian-assange-yasubiye-muri-australie-yakiranwa-ubwuzu-n-umuryango-we