Blog

  • Kigali: Hatangijwe ikigega kizashyigikira imishinga y'abagore n'urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Iki kigega ni umusaruro w'inama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali kuva ku wa mbere tariki ya 24 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024.

    Ni inama yakiriwe na East African University ku bufatanye n'Umuryango w'Abanyamerika wita ku mibereho myiza binyuze mu iteramabere n'imiryoborere, Cimpad.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'kwihangira imirimo mu buryo burambye'. Yari igamije kureba uko hatezwa imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Umutuniwase Ndahimana Marie Fidela, ni umunyeshuri uheruka gusoreza amasomo y'ubukerarugendo muri EAUR, yavuze ko inama nk'izi ari ingenzi kuko zitangirwamo amasomo, abantu b'ingeri zitandukanye bagahura bagasangizanya ibitekerezo.

    Yavuze ko yigiyemo ko umuntu adakwiye guhwema gushora imari mu gushaka ubumenyi kuko aribwo rufunguzo rw'umuryango ukwinjiza mu iterambere ryawe.

    Iki kigega gishya cyamurikiwe muri iyi nama kizajya kigenzurwa na EAUR ndetse ku ikubitiro Cimpand, ikaba yarashyizemo amafaranga yo gutangirana.

    Umuyobozi w'ubushakashatsi muri East African University Rwanda, Dr Gamariel Mbonimana, yavuze ko iki kigega cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'ubushomeri byiganje mu rubyiruko.

    Ati 'Ntikireba abo muri East African University gusa, kireba Abanyarwanda bose muri rusange, bose bazaba bemerewe gushyigikirwa.'

    Muri raporo nshya y'igihembwe cya mbere cya 2024, ubushomeri bwagaragaye cyane mu bagore aho buri ku kigero cya 14.5%, mu gihe mu bagabo ari 11.5%. Mu rubyiruko, ubushomeri bwageze kuri 16.6% mu gihe mu bantu bakuze buri ku gipimo cya 10.3%

    Mu mijyi ubushomeri niho buri hejuru cyane mu Rwanda kuko buri ku kigero cya 14%, mu cyaro bukaba ku kigero cya 12.3%.

    Inkunga izajya itangirwa muri iki kigega ntizajya yishyurwa, ahubwo hazajya habanza kugenzurwa niba ugiye kuyihabwa afite ubushobozi bwo kuyibyaza umusaruro nko guhanga imirimo n'ibindi.

    Imirimo y'ibanze y'iki kigega yaratangiye, ndetse bikaba biteganyijwe ko imishinga 30 ya mbere igiye guherwaho iterwa inkunga.

    Umuyobozi Mukuru wa Cimpad, Prof. Peggy Valentine, yavuze ko iki kigega kizaba umuyoboro wo kongerera urubyiruko n'abagore ubushobozi, bagatanga imirimo ku bandi ndetse bakanabera icyitegererezo benshi.

    Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte, yagaragaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere gahunda yo guhanga udushya no guhuza imbaraga mu guharanira ejo hazaza heza binyuze mu kwihangira imirimo.

    Cimpad, igenda itegura inama mu bihugu bitandukanye bya Afurika buri myaka ibiri, iya mbere ikaba yarabereye muri Afurika y'Epfo mu 1996, iyi yabereye mu Rwanda ikaba yari iya 13.

    Iyi nama yabaye imbarutso y’ikigega cyahariwe gutera inkunga imishinga y'urubyiruko n'abagore ishobora kuzana impinduka muri sosiyete

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu bo mu nzego zinyuranye

    Muri iyi nama hagiye haba ibiganiro binyuranye

    Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem, ni umwe mu bitabiriye iyi nama

    Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri East African University Rwanda, Dr Gamariel Mbonimana, yavuze ko iki kigega cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'ubushomeri byiganje mu rubyiruko

    Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte, yagaragaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere gahunda yo guhanga udushya no guhuza imbaraga, mu guharanira ejo hazaza heza

    Umuyobozi Mukuru wa Cimpad, Prof. Peggy Valentine, yavuze ko iki kigega kizaba umuyoboro wo kongerera urubyiruko n'abagore ubushobozi, bagatanga imirimo ku bandi ndetse bakanabera icyitegererezo benshi

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, ni umwe mu batanze ibiganiro

    Hanyuzagamo hakabaho n'umwanya wo gusabana

    Iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikigega-cyo-gutera-ingabo-mu-bitugu-imishinga-y-abagore-n-urubyiruko

  • Guhura, kwihangana no kwigira: Bimwe mu bisubizo byavuye muri 'Marche de la Vie' – #rwanda #RwOT

    Abantu bageze ku 100 [55 bo mu Bubiligi, 35 bo muri Canada n'abandi bo mu Rwanda no mu Busuwisi] ni bo bari muri iryo rushanwa guhera tariki ya 7 Mata 2024 bakazasoza ku ya 30 Kamena 2024, aho abamenyereye bazagenda 30 km mu kwibuka imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza ubu abantu umunani ni bo bamaze kugera ku ntego y'intabwe milioni (750 km) mu mezi atatu.

    Mu 2021, ni bwo Umunyarwanda Nsabimana Norbert utuye mu Bubiligi yatangije urugendo rw'amaguru yise 'urugendo rw'ubuzima' [Walk of Life/ Marche de la vie]

    Uru rugendo rukorwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Marche de la vie Asbl yatangijwe n'abantu batandatu bashatse kugaragaza imbaraga z'abantu iyo bafatanyije, bikaba n'uburyo bwo guha agaciro abishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarema n'imbaraga buri muntu mu buzima bwe.

    Igitekerezo cy'uru rugendo cyaje ku wa 3 Mata 2021, ubwo Nsabimana yifatanyaga n'umukobwa we mu rugendo rwiswe 'I walk for my club' rwateguwe n'ishyirahamwe rya Wallonia-Brussels, rwari rugamije gushakira inkunga amatsinda yagizweho ingaruka na Covid 19.

    Kuwa 7 Mata 2021, ubwo hatangiraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwishakamo imbaraga no guhangana n'ingaruka zayo yifashishije kujya akora urugendo rw'amaguru rungana nibura n'ibilometero 500 kuva ku wa 7 Mata kugera kuwa 4 Nyakanga 2024.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga yashyiragaho urugendo rwe, inshuti ze zarabibonye ziramwegera ngo bafatanye, batangira kujya bakorana urugendo ari itsinda buri cyumweru.

    Hamwe na bagenzi be bakoze itsinda baryita 'Marche de la Vie' [Urugendo rw'ubuzima] kugira ngo bashishikarize buri wese kwita ku buzima bwe binyuze mu kugenda n'amaguru bagorora ingingo ndetse bikabafasha no guhura nk'Abanyarwanda n'inshuti zabo mu Bubiligi.

    Yagize ati 'Mu gihe cyo kwibuka muri Covid 19, byari ingenzi kongera kubaka imibanire mu buryo bwihariye kugira ngo dufatanye kugaragaza umutima wihangana, ubushobozi bwo kugumana imbaraga twemye imbere y'ibibazo.'

    Ubwo Nsabimana yarimo abitegura yamenye amakuru y'umunyaburayi w'Umusuwisi wabonye ubwenegihugu bw'u Rwanda, Gilles Dusabe wari uri gukora urugendo rw'intambwe miliyoni mu Busuwisi mu rwego rwo kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ati 'Muri Mata 2022 natwe, Marche de la Vie twifatanyije na we mu gikorwa cy'Intambwe miliyoni cyabereye mu Bubiligi ndetse kiza kwaguriwa muri Canada, u Rwanda na Switzeland,'

    'Kugera kuri iki gikorwa kingana n'ibilometero(Km) 750 byadusabye kugenda i Brussels, i Halle, AG Belgian Walk Coast n'izindi nyinshi twateguye binyuze muri ADEPS. Kugera uyu munsi tumaze gutegura ingendo hafi magana abiri'.

    Nsabimana Norbert akangurira abantu kwifatanya na Marche de la vie / Walk of Life Asbl nk'ahantu hihariye ku buhanga bwo kwihangana no guhangana n'ibibazo by'ubuzima binyuze mu kugenda n'amaguru n'ubundi buryo bwo gufasha abantu bazajya bategura .

    Ati “Kugenda n'amaguru ni byiza ni imyitozo. Ni urugendo rwo gushaka umudendezo, rugaragaza inyungu zo mu mutwe zirenze iz'imikino isanzwe.”

    Intego ya 'Marche de la Vie' ni ugushishikariza abantu bose ku Isi kugira ukwihangana no gukwirakwiza ubu buryo budasanzwe bwo Kwibuka, bibutsa ko kwihangana biri muri buri wese.

    Marche de la Vie Asbl irifuza no kubaka ikigo cya “Resilience” mu Rwanda mu rwego rwo guhuza ubumenyi bwo kwiyubakamo ubushobozi.

    Bavuga ko ingendo zabagiriye akamaro gakomeye, aho banyura hose bigatuma abantu bashaka kumenya u Rwanda. Bitoza abantu 'kwihangana nk'indangagaciro ifite agaciro kanini, kubera ko ari urugendo ruhoraho buri cyumweru haba hakonje cyane cyangwa hashyushye, haba hari imvura cyangwa umuyaga mwinshi.

    Iyo gahunda ihoraho ituma abantu bakomeza gutera imbere, badacika intege, no guhora bizera ko bashobora guhangana n'ibibazo bikomeye kurushaho.”

    IGIHE yaganiriye na *Nsabimana Norbert* watangije mu Bubiligi ishyirahamwe *Marche de la vie* [Urugendo rw'Ubuzima] ryashibutsemo guhura, kwihangana no kwigira nka bimwe mu bisubizo by'ubuzima nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. pic.twitter.com/4zi6pkQam9

    — IGIHE (@IGIHE) June 26, 2024

    Ishyirahamwe Marche de la Vie ryafashije benshi mu bakora urwo rugendo

    Intego ya ‘Marche de la Vie’ ni ugushishikariza abantu bose ku Isi kugira ukwihangana no gukwirakwiza ubu buryo budasanzwe bwo Kwibuka

    Abitabira Marche de la Vie bavuga ko byahinduye byinshi mu buzima bwabo

    Benshi bamaze kwiyunga kuri Nsabimana Norbert muri ‘Marche de la Vie’

    Nsabimana Norbert akangurira abantu kwifatanya na Marche de la vie

    Bakora ingendo n’amaguru hirya no hino mu Bubiligi

    Ntibatinya imbeho n’urubura ahubwo bakomeza uru rugendo kuko ruvuze byinshi kuri bo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhura-kwihangana-no-kwigira-bimwe-mu-bisubizo-bya-walk-of-life-asbl

  • MTN Rwanda yashoje ukwezi kwa Y’ello Care yub… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena, kibera mu karere ka Gicumbi umurenge wa Bukure akagari ka Karenge ari naho iki kigo giherereye. Muri gahunda ya “30 Days of Y’ello Care” MTN yahisemo gufasha bimwe mu bigo byo mu Rwanda gukemura zimwe mu nzitizi bihura nazo mu buzima bwa buri minsi ubwo baba bari guha uburere abana b'u Rwanda.

    Ni muri urwo rwego rero MTN yerekeje mu karere ka Gicumbi ibasaba kuba bagirana ubufatanye bagahabwa ikigo cy'ishuri gishobora kuba gifite igikoni kitagezweho bakaba bacyubakira igikoni cyiza kigezweho ndetse byafasha kuzamura ireme ry'abana bahiga. Akarere ka Gicumbi kaje guhitamo ikigo cya G.S.Bukure ndetse MTN ihita itangira igikorwa cyo kubaka icyo gikoni kizatahwa mu munsi ya vuba.

    Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mapula Modibe arimo gukoresha imbaraga karemano mu kubaka igikoni cya G.S.Bukure 

    Alain Numa ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN, yavuze ko MTN Y'ello Care ari gahunda ngarukamwaka kandi itanga inyungu ku muryango nyarwanda.Ati' Iyi ni gahunda ya MTN yitwa MTN Y'ello Care, ikaba gahunda iba buri mwaka ikaba gahunda ituma buri mukozi wese wa MTN hari icyo atanga ku muryango nyarwanda. Ntabwo ari igikorwa MTN ikora mu buryo bwo gufasha nk'ibisanzwe ahubwo aha buri mukozi wese wa MTN Rwanda guhera ku muyobozi mukuru kugera ku muto agomba kugiramo uruhare.  

    Ubusanzwe iki gikorwa kimara iminsi 21 ariko uyu mwaka twakoze iminsi 30 tubihuza n'uko ari gahunda ya MTN yizihiza imyaka 30 imaze mu bucuruzi.'

    Alain Numa abajijwe impamvu ndetse n'amahitamo y'ibi bikorwa, yavuze ko ari ukuza gukemura bimwe mu bibazo biba byugarije amashuri.Ati'Ntabwo twaza kongera ibyishimo mu bindi ahubwo dukora ibi kugira ngo turebe niba ikibazo cyari gihari twabasha kugikemura. Ntabwo dukemura byose ariko ndahamya ko nko kuri iki kigo ikibazo cy'igikoni bari bafite kirangiye”.

    Butera Patrice umuyobozi wa G.S.Bukure yabwiye itangazamakuru ko bishimiye igikoni bahawe kuko icyo bari bafite kitari kigezweho.Ati” Twari dufite igikoni kitagezweho igikoni cyangiza ibidukikije ndetse twateguraga amafunguro make kubera ingano. Ndashimira MTN cyane kuba yaraduhisemo mu bigo byose biri mu Rwanda kugira ngo itwubakire. Ubu ndizera ko abana bagiye kujya bahabwa amafunguro meza kandi menshi ndetse akabonekera ku gihe.”

    Butera Patrice umuyobozi w’ikigo yashimiye cyane MTN Rwanda avuga ko igikoni bahawe bazakibungabunga ku buryo bushoboka 

    Ikigo cya G.S.Bugure cyashinzwe mu 1946, kikaba gifite amashuri y’inshuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Ni ikigo gifite abanyeshuri basanga 1500 ndetse n’abarimu 51.

    Tariki 14 Kamena kandi nabwo MTN Rwanda yahaye ikigo cya G.S.Gateko ingufu z’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ndetse nabyo bikaba byari muri gahunda ya MTN Y’ello Care.


    Mbonyitwari JMV, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye MTN Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kubaka umuryango Nyarwanda


    Habayeho umwanya wo gusangira n’abana ndetse no kubafasha gutunganya amafunguro 


    Abanyeshuri bahagarariye abandi batangaje ko uburyo igikoni bubakiwe kingana bizeye ko imbogamizi bahuraga nazo mu gufata amafunguro zizakemuka
    Abanyeshuri basigaye banezerewe cyane

    Muri iyi gahunda ya MTN Y’ello Care buri mukozi aba agomba gutanga amasaha 8 ku munsi akora ibikorwa byo gufasha umuryango mugari 


    Biteganyijwe ko iki gikoni kizuzura tariki 5 Nyakanya uyu mwaka, bivuze ko ari ku wa 5 w’icyumweru gitaha


    Abanyeshuri basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa 



    AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144404/mtn-rwanda-yashoje-ukwezi-kwa-yello-care-yubakira-igikoni-ishuri-rya-gsbukure-riherereye-m-144404.html

  • Miss Gisabo agiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, agiye gukora ubukwe na Nsengiyumva Mugisha Christian bari bamaze igihe barasezeranye imbere y’amategeko.

    Miss Gisabo yegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2017 (Miss Popularity 2017).

    Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo tariki 23 Gashyantare 2023, ubwo bahamyaga isezerano rya bo mu Murenge wa Nyarugenge.

    Biteganyijwe ko Miss Hirwa Honorine azasezerana n’umukunzi we imbere y’Imana mu birori bizaba ku wa 24 Kanama 2024, mu gihe ibi birori bizabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 16 Kanama 2024.

    Miss Uwase Hirwa Honorine ‘Miss Gisabo’ na Nsengiyumva Mugisha Christian bamaze imyaka irenga itatu bakundana, cyane ko inkuru z’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2022.

    Miss Uwase Hirwa Honorine yamamaye cyane mu 2017 ubwo yitabiraga irishanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yaje kuba ikimenywa na bose ubwo yari abajijwe ikigaragaza umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi, akavuga ko ari uwuba ateye nk’Igisabo. Ni naho yahise akura izina Gisabo.

    Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2027 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, akaba yari umwe mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba, gusa ntiyaje guhirwa kuko ryegukanywe na Miss Iradukunda Elsa.

    N’ubwo ategukanye ikamba rikuru ntiyaviriyemo aho kuko we yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane 'Miss Popularity’. Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 gusa ataha nta kamba yegukanye.

    Miss Gisabo na Christian bagiye gukora ubukwe

    Bamaze umwaka urenga barasezeranye

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-gisabo-agiye-gukora-ubukwe

  • PDI ntabwo ikeneye kujya mu Nteko ari intama – Sheikh Harerimana abwira ab'i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Ishyaka PDI ryari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi bahisemo gushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ndetse no kwamamaza abakandida-Depite b'iri shyaka.

    Ibikorwa byo kwamamaza babitangirije mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ahahurijwe hamwe abanyamuryango b'iri shyaka mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Perezida wa PDI, Sheikh Harerimana yavuze ko bahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, kuko asanzwe ari umuyobozi mwiza wafashije igihugu kwiyubaka nyuma y'ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sheikh Harerimana yavuze ko Paul Kagame ari Intare iyobora izindi ntare, agaragaza ko ari na yo mpamvu na bo biyemeje kwiyamamaza mu matora y'Abadepite kugira ngo bajye kumushyigikira mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

    Ati 'Nka PDI rero icyo tubizeza ntabwo dukeneye kujya muri iriya Nteko ngo tube intama, turabasaba amajwi yo kugira ngo tujyemo turi intare. Dukore amategeko asobanutse, tugenzure ibikorwa bya Guverinoma tudadiye tudatitira. Nimudutore kugira ngo muzabone ko turi intumwa zitumika.'

    Sheikh Harerimana yavuze ko bahisemo kutifatanya na FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Abakandida Depite kuko babonaga bakuze kuburyo bajya ku ruhande nabo bagatorwa n'abanyamuryango babo ndetse n'abandi baturage muri rusange.

    Ishimwe Grace ukuriye urubyiruko rwa PDI mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko urubyiruko rwose rwiteguye gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, bahisemo gushyigikira. Yijeje ko kandi ku mwanya w'Abadepite naho bafite icyizere ko PDI izatisinda amatora kuko ari ishyaka rirangwa n'ubumwe kandi abaturage benshi bishimiye.

    Mugenzi Issa wo mu Karere ka Rwamagana we yavuze ko bafite icyizere cy'uko ishyaka ryabo rizatsinda amatora y'Abadepite. Yavuze ko kuri ubu nk'urubyiruko biteguye kandi bamaze kwamamaza Abakandida babo ahantu hose.

    PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yasabye abaturage ba Rwamagana kubashyigikira mu matora y'Abadepite

    Ishyaka rya PDI ryavuze ko rizashyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame

    Abarwanashyaka ba PDI bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu matora y’Abadepite

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwmagana yakiriye aba PDI baje kwiyamamariza muri ako karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pdi-ntabwo-ikeneye-kujya-mu-nteko-ari-intama-sheikh-harerimana-abwira-ab-i

  • Miss Naomie na Kate Bashabe mu byamamare biri… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwo kwiyamamaza yarutangiriye mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, akomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 23 Kamena 2024; ku wa 24 Kamena 2024 yiyamamarije mu Karere ka Ngororero no mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024 yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 300.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 ategerejwe mu Karere ka Huye na Nyamasheke. Azakomeza i Nyamagabe na Rusizi ku wa 28 Kamena. Aziyamamariza i Karongi ku wa 29 Kamena, ku wa 2 Nyakanga azaba ari muri Ngoma na Kirehe.

    Ku wa 3 Nyakanga aziyamamariza mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga yiyamamarize i Gicumbi, hanyuma Kayonza na Nyagatare azahiyamamariza ku wa 7 Nyakanga, mu gihe Gakenke azahiyamamariza ku wa 9 Nyakanga, ku wa 12 Nyakanga aziyamamarize muri Gasabo, azasoreze muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2024.

    Ni urugendo aherekejweho n'abahanzi baririmba indirimbo zigaruka ku bigwi bye mu myaka 30 ishize ndetse no ku matora muri rusange.

    Barangajwe imbere na Bruce Melodie na Bwiza bakoranye indirimbo bise 'Ogera', Nsabimana Leonard wahanze indirimbo yise 'Ndandambara', Butera Knowless, Nel Ngabo, King James, Senderi Hit, Alyn Sano, Ariel Wayz, 'Igisupusupu', Dr Claude n'abandi.

    Ibi bikorwa biri kwitabirwa n'ibihumbi by'abantu barimo n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, nk'abazwi ku mbuga nkoranyambaga, abitabiriye amarushanwa y'ubwiza, abakinnyi ba filime, abahangamideli, abafite ibikorwa bakoze byatumye bisanga mu itangazamakuru, n’abandi.

    InyaRwanda yakusanyije amafoto ya bamwe muri bo yafashwe mu bihe bitandukanye bashyigikiye Paul Kagame mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 ari kumwe n’umukunzi we Micheal Tesfaye

    Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 [Uri iburyo] ari kumwe na Kelia Ruzindana

    Abo mu muryango wa Mäckenzie ndetse na Micheal Tesfaye witegura kurushinga na Miss Namoie

    King James na Bushali ku rubyiniro i Rubavu na Ngororero bakuriwe ingofero

    Abarimo Madederi wamamaye muri Filime Papa Sava (Uwa kabiri uvuye iburyo), Sandra wamamaye muri City Maid (Uwa Gatatu uvuye ibumoso)

    Brenda ari kumwe na Kathia Kamali babarizwa mu itsinda rya Mäckenzie

    Umuhanzikazi Alyn Sano

    Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman]

    Umuhanzikazi Ariel Wayz

    Dj Brianne yatanze ibyishimo ku baturage ba Ngorero na Musanze, ivumbi riratumuka

    Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette

    Kata Bashabe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju 

    Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya kabiri cya mbere cya Miss Rwanda 2015

    Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ukorera Kiss Fm

    Umuhanzi Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Sekoma’

    Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Bruce Melodie bakoranye indirimbo bise ‘Ogera’

    Umunyamideli wamamaye nka Isimbi Model [Uri imbere]- Inyuma ye hari No Brainer wamamaye ku rubuga rwa x ndetse na Noella Shyak uzwi nka ‘Agapeti Gakonje’

    Umuhangamideli uzwi nka The Trainer [Uwa kabiri uvuye imbere]- Inyuma ye hari abakinnyi ba filime bamamaye muri filime ‘Maya’ ndetse na ‘Behind’

    Umuhanzi wamamaye mu Karere ka Ngororero, Justin yahawe umwanya agaragaza impano ye

    Umuhanzi Intore Tuyisenge uzwi cyane mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu yataramiye i Nyarugenge

    Dj Sonia uri mu bagezweho mu kuvanga imiziki muri iki gihe

    Couple ya Anto Migno [Iyamuremye Antoine na Mignone Aurore] yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2018

    Umunyamideli Kate Bashabe washinze ‘Kabash House’ yagaragaye i Nyarugenge yishimiye kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame

    Umunyamuziki Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusup yatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Ikipe itsinda’ yakoranye na Agnes

    Umushyushyarugamba wamenyekanye nka MC Brian yagaragaje ko yanogewe no kuyobora ibirori i Nyarugenge

    Perezida Kagame ari kumwe n’abasore babarizwa mu Itorero Ibihame by’Imana bacinya akadiho mu ndirimbo ‘Uwangabiye’ ya Lionel Sentore imaze imyaka 6 isohots

    Umuhanzi Senderi Hit yataramiye i Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda mu kwamamaza Perezida Kagame

    Kimenyi Tito uzwi ku rubuga rwa Tiktok (Uri iburyo) ndetse na Sol Nishimwe uzwi ku rubuga rwa Twitter (uri hagati)

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Luckman Nzeyimanaari kumwe n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja bayoboye igikorwacyo kwiyamamaza i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali

    Abanyamuziki barangajwe imbere na Jules Sentore, Ruti Joel, Andy Bumuntubataramiye imbere y’Umukuru w’Igihugu

    Nel Ngabo wamamaye mu ndirimbo ‘NywePK24′ ndetse na Dr Claude wamamaye mu ndirimbo’Contre Succes’ bahuriye ku rubyiniro i Nyarugenge

    Umubyinnyi wamamaye nka Titi Brown ari kumwe na bagenzi be babyinnye indirimbo’Ogera’ ya Bruce Melodie na Bwiza yamamaza Perezida Kagame

    Umuhanzikazi Butera Knowless ku rubyiniro- Inyuma ye ni Dj Sonia ugezweho mu bavangaimiziki

    Ruti Joel ari kumwe n’abasore b’intore bahuriye mu Itorero Ibihame by’Imana banyuranye umucyo i Nyarugenge

    Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka ‘Bamenya’ yagaragaje ko ashyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi

    Munyakazi Sadate wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu bari kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame

    Inshuti z’igihe kirekire zahuriye ku mukandida! David Bayingana wa B&B FM Kigali ndetse na Muyoboke Alex wabaye umujyamama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda- Niwe washinze ‘Decent Entertainment’

    Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwansa 2019 ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Abarimo Jules Sentore, Ruti Joel, Cyogere na Yvan Ngenzi mu bitabiriye igikorwa cyabereye i Nyarugenge

    Umuhanzi Nsabimana Leonard wamamaye mu ndirimbo ‘Ndandambara’ yamamaza Paul Kagame

    Umushumba mu Itorero Blessing Miracles Church, Pastor Akim Hulleman [Uri hagati] ari kumwe n’abahanzi barimo Ruti Joel na Jule Sentore

    Senateri Evode Uwizeyimana [Uri gufata ifoto]

    Dj Bisoso [Uri iburyo] afatanya na Dj Brianne kuvanga imiziki

    Zuba uzwi cyane mu kuyobora ibirori- Aherutse kuyobora imikino ya BAL yabereye muri BK Arena

    AMAFOTO: The New Times/ RPF Inkotanyi/ Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144388/miss-naomie-na-kate-bashabe-mu-byamamare-biri-kuzenguruka-igihugu-byamamaza-paul-kagame-am-144388.html

  • Dr Frank Habineza yiyemeje guhashya ubushomer… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa kumi n’imwe, nibwo Dr Frank Habineza n’umuryango we bari bageze Rwagitima mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, mu bikorwa byo kwiyamamaza bavuye mu karere ka Nyagatare.

    Mu kugera Rwagitima, Dr Frank Habineza yakiriwe n'umubare munini w’abaturage bo mu karere ka Gastibo dore ko hafi aho hari haremye isoko ryo muri uyu murenge wa Rugarama.

    Nk’uko bikunze kugenda, Secretaire Generale w’ishyaka Green Party, niwe wahaye ikaze abashyitsi ndetse asobanurira abaturage ba Rwagitima ikibagenza muri aka gace.

    Nyuma y’akanya gato, Dr Frank Habineza nibwo yafashe umwanya aganira n’abaturage bo muri Rwagitima hanyuma asobanura uburyo ibyo ishyaka Green Party ryari ryiyemeje mu mwaka wa 2017 babashije kubigeraho 70% bityo niba bashaka ko bigera ku 100% bagomba kumutora.

    Dr Frank Habineza yabwiye abaturage biganjemo urubyiruko ko nibaramuka bamutoye nta muntu uzongera kubura akazi kuko afite gahunda yo guhuza abakozi n’abakoresha ku rwego rw’umurenge.

    Dr Frank Habineza yagize ati “Hari ababyeyi binubira kuba bishyura amashuri ariko basoza kwiga bakabura akazi. Nimuramuka muntoye, nzashyiraho ibigo bizahuza abakozi n’abakoresha ku buryo umukozi hirya no hino azajya abasha kubona umukozi kandi ushaka akazi akabona umuha akazi.”

    Dr Frank Habineza yongeye gusaba abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama mu Centre ya Rwagitima ko nta muntu uzongera gufungwa azira ubusa kandi ko uzajya aba umwere azajya ahabwa indishyi.

    Yongeye kwitsa kandi ku kibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Gatsibo ndetse n’Intara y’lburasirazuba muri rusange avuga ko buri muntu wese azajya ahabwa amazi ahagije buri munsi kandi atishyurwa.

    Dr Frank Habineza yakiriwe n’abantu benshi mu Centre ya Rwagitima 

    Dr Frank Habineza yari yaherekejwe n’umugore we 

    Frank Habineza yasezeranyije abaturage ba Gatsibo guhashya ubushomeri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144403/dr-frank-habineza-yiyemeje-guhashya-ubushomeri-muri-gatsibo-natorerwa-kuba-perezida-144403.html

  • Akarere ka Ngoma kasubije Dr Habineza wagashinje kubangamira ibikorwa bye byo kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 nibwo Dr Frank Habineza yakorewe ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma asaba abaturage kumutora ndetse anabizeza ko natorwa azahita abubakira Kaminuza mu mezi atatu.

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko mu gihe cyo kwiyamamaza yatunguwe no gusanga hari ibindi bikorwa byateguwe muri uwo murenge byo kwamamaza kandi bitemewe ko imitwe ibiri ya Politiki yakiyamamariza umunsi umwe mu murenge umwe.

    Dr Habineza yabwiye IGIHE ko ubwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yari imaze kwemeza gahunda ya Green Party yo kwiyamamaza yahise yandikira Akarere ka Ngoma akamenyesha igihe baziyamamariza.

    Ati 'Tukimara gutangaza gahunda yacu kuri 18 Kamena, hari ku wa gatatu, twahise twandikira Akarere ka Ngoma tubabwira ko tuzajyayo ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 saa yine. Badusabye ko tubabwira aho tuzakorera turahababwira.'

    Yavuze ko batunguwe no gusanga kuri uwo munsi mu Karere ka Ngoma hateguwe ibindi bikorwa byo kwamamaza, “Kandi babizi neza ko turi buze saa yine nabo babishyira saa tanu.'

    Dr Habineza yagaragaje ko ku mugoroba wo ku cyumweru bamenye ko iyo gahunda ihari bahita bamenyesha Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ibasaba ko ibyo bikorwa byabo babikora saa Munani.

    Ati 'Barabivuganye bavuga ko baza kubikora saa Munani ariko n'ubundi nubwo babishyira ayo masaha ntabwo byemewe ko uwo munsi uwo murenge hiyamamarizamo amashyaka abiri. Kuba barabikoze uwo munsi nk'urwego rw'Akarere twebwe twaje nk'urwego rw'igihugu, byaratubangamiye kuko bahamagaraga abaturage bababwira kugenda.'

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko byabangamiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ashimangira ko atabyakiriye neza.

    Ati 'Byabangamiye ibikorwa byacu byo kwiyamamaza kuko abaturage bababwiraga ko bagenda saa tanu, bajya ku barunda hafi na gare twebwe tujya ruguru, abaturage bari babatwaye. Biragayitse, bagombaga kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo y'Amatora abuza kwiyamamariza mu Murenge umwe.'

    Ku ruhande rw'Akarere ka Ngoma, Umuyobozi w'Akarere, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe bitabangamiye na gato ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza.

    Ati 'Icya mbere Akarere siko gashyiraho gahunda yo kwamamaza kuko nta mutwe wa Politiki karimo, hanyuma abakandida bamenyesha igihe ariko aho abo biyamamarije hari ahantu hatandukanye kandi ku masaha atandukanye cyane. We yari yatubwiye ko yiyamamaza saa yine agasoza saa sita. Kandi ninako byagenze, amaze gusoza ikindi gikorwa cyari giteganyijwe muri uwo murenge nibwo cyabonye gutangira.'

    Yagaragaje ko nta kubangamirana kwabayeho nkuko Dr Frank Habineza abigaragaza.

    Ati 'Nta kubangamirana kwabayeho kuko yariyamamaje, nta n'umuntu wigeze amubangamira mu by'ukuri. Nziko yari afite abantu kandi yariyamamaje.'

    Yakomeje ati 'Abakandida bombi bari babyumvikanyeho kubera ko basabye itariki imwe, kandi barabahuje babyumvikanaho na we arabyemera kuko yari yamaze kumva ko amasaha atari amwe. Kuba avuga ngo yarabangamiwe ntabwo mbyumva kuko nawe yari yamaze kubyemera kandi abyemera igikorwa kitaraba.'

    Niyonagira yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Dr Habineza bitigeze bibangamirwa cyane ko n'abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bakurikiranye ibyo bikorwa.

    Dr Habineza Frank yagaragaje ko ubwo yari mu Karere ka Ngoma ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-ngoma-kasubije-dr-habineza-wagashinje-kubangamira-ibikorwa-bye-byo

  • Ireme Invest igiye gusaranganya miliyari 2,7 Frw mu bikorera barengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ibi bizakorwa hazamurwa ubwikorezi burengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bikazatanga umusanzu ku Rwanda mu rugendo rwo kugera ku ntego zo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe no kugera ku iterambere rirambye.

    Mu iki cyiciro hazashorwa miliyari 2,7 Frw mu bigo by'ubucuruzi bito, ibiciriritse, ndetse n'ibyagutse, bikora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

    Igice kimwe cyiri shoramari cyahariwe ibikorwa byo guteza imbere ubukungu bwisubira, kikaba cyaragenewe miliyoni 350 Frw azahabwa ibigo birindwi agatangwa nyuma y'amezi ane yo gutegura no guhugura ba nyiri mishinga.

    Iri shoramari rikaba rizagirwamo uruhare n'ikigo cy'u Budage gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, GIZ Rwanda, binyuze mu mushinga wo kurengera ibidukikije n'ubukungu bwisubira [WCE].

    Mu bigo birindwi byatoranyijwe, hari ibyibanda ku bice bitandukanye by'ubukungu bwisubira, birimo igabanya ry'imyanda y'ibiribwa, ikoreshwa neza ry'imyanda ikomoka ku binyabuzima no kunagura bateri zitagikoreshwa.

    Ikindi gice ni icy'inkunga y'uburyo bwishyurwa n'ubutishyurwa ku bigo by'ubucuruzi bigitangira, ibito, ibiciriritse ndetse n'ibyagutse ya 2,350,000,000 Frw, izatangwa ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cya Denmark Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga [DANIDA], n'ibiro by'u Bwongereza bishinzwe ububanyi n'amahanga n'iterambere [FCDO].

    Iyi nkunga izahabwa ibigo by'ubucuruzi icyenda bitanga ibisubizo mu nzego eshatu z'ishoramari zijyanye na gahunda ya Ireme Invest zirimo urw'ubwikorezi burengera ibidukikije, urwego rw'imiturire irengera ibidukikije kandi irambye, ndetse n'urwego rw'ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Muri rusange ibi bigo by'ubucuruzi 16 byatoranyijwe guhabwa inkunga byakorewe isuzuma ryimbitse bigaragaza ko bifite ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byabyo kugira ngo birusheho gutanga umusanzu mu iterambere no kurengera ibidukikije ndetse no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu Rwanda.

    Ireme Invest ni ikigega cy'ishoramari gitera inkunga abikorera mu Rwanda, kikabafasha kubona imari yo kwagura imishinga ijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Ireme Invest yamuritswe na Perezida Paul Kagame mu 2022, ubwo yari muri Sharm el Sheikh mu Misiri mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, COP27.

    Yashyizweho hu bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Guverinoma z'u Bufaransa, Suède n'u Bwongereza, Banki y'Ishoramari y'u Burayi [EIB] na Green Climate Partnership Fund, ndetse ikaba inakorana n'abandi batandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ireme-invest-igiye-gutangira-gusaranganya-miliyari-2-7-frw-ku-bikorera

  • RIB yafunze abakozi babiri b'Akarere ka Ngororero – #rwanda #RwOT

    Mu batawe muri yombi harimo Niyihaba Thomas w'imyaka 40 akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange muri Ngororero, ndetse na Muberantwari Reverien w'imyaka 45, akaba yari umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n'ubutaka mu karere ka Ngororero.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko 'ibi byaha bakurikiranyweho batangiye kubikora mu bihe bitandukanye, kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Kamena 2024.'

    Ati 'Ibi byaha baregwa byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri zemeza ko nta mitungo y'abaturage yangirijwe mu gihe cy'isanwa ry'umuhanda uva Rambura ujya i Nyange kandi hari imwe mu mitungo yangiritse.'

    Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hakiri gutunganwa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Umushijacyaha.

    Gusaba, kwakira ndetse no gutanga ruswa ni icyaha gitegenwa n'ingingo ya 4 y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ni icyaha gihanwa n'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Uwakoze iki cyaha ahabwa igifungo kiva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7, n'ihazabu y'amafaranaga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    RIB yaburiye abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha, igashima abatanga amakuru ku gihe kuri ruswa n'indi mikorere idahwitse kuko bidindiza bikanabangamira iterambere ry'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-abakozi-babiri-b-akarere-ka-ngororero