Blog

  • Baje kuziba icyuho cy’abakobwa! Byinshi kuri… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 10 ishize ni bwo abakobwa bumvikanye cyane mu muziki ugereranyije n’indi myaka ishize bitandukanye n’uko bimeze muri iki gihe. Hari bamwe bagiye bagaragaza gucika intege, abandi bakavamo ku mpamvu zirimo nka ‘ruswa y’igitsina’ bakunze kugaragaza n’ubwo bikigoye kuyitahura.

    Ariko kandi hari abagiye basezera kubera ko bumvaga ubusabane n’Imana muri bo bwaragabanyutse, bitewe no gukora umuziki-Niko umuhanzikazi Linda Montez aherutse kubwira InyaRwanda, nyuma y’uko atangaje ko afashe ikiruhuko mu muziki.

    Umukobwa witwa Ishimwe Esther aherutse kugira igitekerezo cy’abahanga ahuriza hamwe abavandimwe be bashinga itsinda bise ‘Sea Stars’. Ni igitekerezo yaganiriyeho na bagenzi be nyuma y’igihe cyari gishize bombi baririmba cyane mu bitaramo byabereye mu tubari n’amahoteli atandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Ishimwe Esther washinze iri tsinda yize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo asoza amasomo mu 2018, asanzwe afite ubumenyi mu gucuranga ‘Piano’, ‘Guitar Base’, kuririmba ndetse na ‘Guitare acoustique'.

    Muri iri tsinda kandi yiyambaje abavandimwe be Umutesi Neema Rehema wasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2016, ndetse ni umucuranzi wa ‘'guitare acoustique’. Hari kandi umuvandimwe wabo witwa Abijuru Lydia (Lee Dia) nawe wize umuziki ku Nyundo, unafite ubumenyi mu gucuranga 'guitare acoustique.

    Hiyongeraho kandi mubyara wabo Niyondama Agape Queen [Queen Agape] wize ku Nyundo umuziki, Delphine Tuyisenge uvuza ingoma ndetse na Shama La Grace ucuranga 'Trombone' na 'Piano'.

    Ishimwe Esther (Eki Bass) yabwiye InyaRwanda, ko inzozi bafite mu muziki arizo zatumye bahisemo kwiyita 'Sea Sats'. Ati 'Twahisemo iryo zina kuko dufite inzozi zo kuba bagari nk'inyenyeri zo mu nyanja bityo imiziki yacu ikagera kuri benshi batuye Isi. Buri umwe muri twe ni umuhanzi wabera ijwi rubanda.'

    Uyu mukoba yavuze ko binjiye mu muziki mu gihe bazirikana ko harimo ibicantenge byinshi, ariko intego zabo zisumbye ibyo byose ari nayo mpamvu biyemeje gukora umuziki mu buryo bw'umwuga. Avuga ko binjiye mu muziki mu gihe abakobwa bakiri bacye cyane, kandi biyemeje kuziba icyuho cyabo.

    Ati 'Ubishatse wabyita gutyo! Kuko uruganda rw'umuziki wacu rurimo abakobwa bacye gusa twe ikitugenza ni ugusangiza ubutumwa bwacu rubanda, ariho usanga bamwe muritwe batangiye gusohora ibihangano byabo.'

    Yavuze ko kwinjira kwabo byubakiye ku ntego yo gutinyura abakobwa kwinjira mu muziki, no kubabera ikiraho cy'aho batekereza gukandagira.

    Ati 'Intego zacu ni ukubera ijwi urubyiruko tubinyujije mu bihangano byacu no gutinyura abantu bafite impano cyane cyane abari n'abategarugori.'

    Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu muziki, Lee Dian ubarizwa muri iri tsinda yasohoye Extended Play (EP) yise 'Meant to Be' iriho indirimbo nka 'Ikosa', ''Igicucu', 'Meant to Be' yitiriye EP ndetse na 'Last Bus'.

    Ni mu gihe Neema Rehema nawe aherutse gushyira hanze Ep ye nshya yise 'We (Chapter) iriho indirimbo nka 'Mfite umugabo', 'Wowe', 'Ihorere', 'Umubiri', ndetse na 'Niwe'.


    Uhereye ibumoso: Neema Rehema, Niyondamya Agape Queen, Abijuru Lydia ndetse na Ishimwe Esther


    Aba bakobwa batangaje ko binjiye mu muziki mu rwego rwo kuziba icyuho cya bagenzi babo


    Aba bakobwa basanzwe baririmba mu tubari n'amahoteli- Bavuze ko bihurije hamwe kubera ko bashaka gushyira itafari ku rugendo rw'abo rw'umuziki


    Mu byumweru 32 bishize, bahuye n'umuziki Bien Aime wahoze muri Sauti Sol yo muri Kenya











    KANDA HANO UBASHE KUMVA EP YA MBERE YA NEEMA REHEMA

     “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA YA MBERE YA LEE DIA UBARIZWA MURI SEA STARS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144432/baje-kuziba-icyuho-cyabakobwa-byinshi-kuri-sea-stars-itsinda-ryinkumi-4-zinjiye-mu-muziki–144432.html

  • Indirimbo zakiriwe zarenze 200! Inshya wakumv… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame bigeze ku munsi wa Gatanu, aho kuri uyu wa Kane yiyamamarije mu Karere ka Huye ndetse na Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda, ahari hateraniye abantu barenga ibihumbi 420.

    Atangaje ibi kandi mu gihe ku wa 21 Kamena 2024, indirimbo zari zimaze kwakirwa zari 150. 

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024 cyagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere inganda Ndangamuco (Creative Industry), Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko Umukuru w'Igihugu yifitemo kumenya guhitamo uwo aha inshingano, kandi uwo muntu agatanga umusanzu.

    Yavuze ko muri iki gihe cy'ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi batanze umusanzu wigaragaza, kuko bahimbye indirimbo zirenga 200 zivuga ibikorwa Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Ni umuntu uteganya y'uko twebwe bato tuzakomeza kurinda ubumwe bw'abanyarwanda […] Reka nshimire n'abahanzi n'abandi bahanga ibijya ku mbuga nkoranyambaga (Content Creators), abahanzi twakiriye indirimbo zirenga 200 nkeka ko ari bwo bwa mbere (bibayeho), mwarakoze cyane na n'ubu muracyahanga, ndagirango rwose dukomereze aho…'

    Umuhanzi Muganga Christian uri mu bakoze mu nganzo muri iki gihe, yabwiye InyaRwanda ko yahimbiye indirimbo Paul Kagame kubera ‘urukundo mukunda’. Ati “Numvaga ntacyo mfite natura FPR cyangwa Kagame uretse guhimba indiirmbo.”

    Akomeza ati “Mu gihe nk’iki, umuhanzi afite uruhare runini mu bikorwa byose bireba Igihugu ndetse no gufasha Abanyarwanda kumva akamaro ko gusigasira ibyagezweho.”

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yavuze ko benshi mu bahanzi bagiye bakora ziriya ndirimbo ari ‘abanyamuryango babyibwirije’. Yavuze ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye.

    Ati “Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n’umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira kwamamaza.”

    Gasamagera yavuze ko ari ibishoboka bashimira abahanzi ku bwo kwibwiriza bagakora indirimbo zigaruka ku mukandida, kandi bakifuza no kubabwira gukomeza kuzongera kuko ‘biradufasha kumvisha abanyarwanda icyo tugamije’.

    Yavuze ko nawe yumva izi ndirimbo, kandi inyinshi zirimo n’ibitekerezo “amaherezo bizanagaragara ko ari byo koko umukandida wacu yifuza ko bizashyirwa imbere’”

    Komiseri Tito Rutaremara yasobanuye ko abakoze ziriya ndirimbo atari abanyamuryango gusa, kuko hari n'abandi babarizwa mu mashyaka cyangwa se abaturage bashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame, bahurira hamwe bakamuvuga imyato.

    Ati 'Kuri Perezida wa Repubulika ntabwo uzasanga ari n’abanyamuryango ba FPR gusa hari n’abandi bari mu y’andi mashyaka, kuko bazi ibyo yakoze baririmba.

    Ushobora kubisanga no mu yandi mashyaka kuko bazi ibyo yakoze byiza, aba bose bamutora ntabwo ari aba FPR gusa, usanga rero no muri abo baririmba, ubona n’abaturage bari hamwe kandi wenda harimo n’abo mu y’andi mashyaka bakaririmba Perezida wa Repubulika, afite umwihariko we.”


    Umuhanzi Christopher yashyize hanze indirimbo yise 'Nzakomeza Ntsinze' igaruka kuri Perezida Kagame


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Mugunga Christian yakoze indirimbo yise 'Nyirijabo'


    Umuhanzi wubakiye umuziki ku mudiho wa Afrobeat, Mico The Beat yakoze indirimbo yise 'RPF Dufite Papa'


    Umuhanzi Jowest uri mu batanga icyizere yakoze indirimbo yise 'Viva Kagame


    Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z'urukundo, Yvanny Mpano yakoze indirimbo yise 'Yarabikoze'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Y’UMUHANZI MICO THE BEST


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YA CHRISTOPHER 

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MUGUNGA CHRISTIAN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA JOWEST

    “>

    KANDA HANO WUMVE REBE INDIRIMBO YA YVANNY MPANO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YASUBIWEMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144434/indirimbo-zakiriwe-zarenze-200-inshya-wakumva-zivuga-ibigwi-paul-kagame-144434.html

  • Ngororero: Mpayimana Philippe yijeje abaturag… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, abakandida bahataniye umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza aho begera abaturage bakababwira ibyo bazabagezaho mu gihe batorwa.

    Mpayimana kandi yabwiye abaturage b’i Ngororero ko nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda azazana impinduka mu rwego rw’uburezi aho nibura abasoje amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu Ngabo z'u Rwanda nibura amezi 6.

    Mpayimana yasoje ibikorwa byo kwiyamamariza kuri Site ya Kabaya, mu Karere ka Ngororero abizeza ko nibamutora tariki 15 Nyakanga 2024, azabafasha mu bindi birimo guteza imbere umurimo.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki 26 Kamena 2024, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Karere ka Musanze, abwira abari bamukurikiye ko inguzanyo zo mu ma Banki zifite inyungu yo hejuru, nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi 10%.


    Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yiyamamarije i Ngororero


    Yavuze ko nibamugirira icyizere azazana impinduka mu burezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144427/ngororero-mpayimana-philippe-yijeje-abaturage-impinduka-mu-burezi-144427.html

  • Perezida Kagame yakomoje ku rwibutso afite ku… – #rwanda #RwOT

    Mu turere twa Huye na Nyamagabe niho umukandida wa FPR-Inkotanyi akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024.

    Ibikorwa remezo by'imihanda, inganda, amashuri n'ibindi byazamuye imibereho y'abaturage kandi umwaka ku wundi bizakomeza kwiyongera.

    Ubwo yageraga kuri Site ya Huye, Umukandida wa FPR Inkotanyi n'Imitwe ya Politiki bafatanyije kumwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabanje kuzenguruka mu baturage agenda abasuhuza na bo bazamura amajwi hejuru bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumuha amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

    Perezida Kagame yakomoje ku rwibutso rukomeye afite ku Karere ka Huye, avuga ko yasuye Kaminuza y’u Rwanda (Ishami rya Huye) mu 1978, agiye kureba inshuti ze zahigaga icyo gihe kuko we yari impunzi aba hanze y’u Rwanda igihe yari akiri umwana muto ariko utangiye gukura.

    Ati “Naje hano, nazaga hano nahaje nk’inshuro eshatu.”

    Yavuze ko icyo yibukira cyane ku Karere ka Huye ari uburyo yagiyeyo mu 1978, inshuti ye ikamujyana kureba umupira kuri Sitade ya Huye. Yavuze ko icyo gihe uwo mukino wahuzaga Mukura FC na Panthere Noire FC.

    Perezida Kagame yavuze ko inshuti ye yamusabye gutaha mbere y’uko umukino urangira kubera ko ngo iyo ikipe ya Panthere Noire FC yatsindwaga abantu barakubitwaga kakahava.

    Yakomeje abwira abanya-Huye ati: “Murumva rero, twabanye kera tutaranamenyana. Usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba twamenyana, ariko bamwe muri twe twabaga hanze ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntirirwa nsubiramo, ariko ntibizongera.

    Ntabwo bizongera ku wo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu. Abenshi hano nubwo bari bataravuka, namwe twari kumwe kubera ko aho muvukiye n’aho mukuriye muri hano, turi kumwe, turi mu nzira imwe, ntibizasubira kubera mwebwe.”

    Yasobanuye ko FPR n’Umukandida wayo bahari kugira ngo amateka mabi yabaye ku banyarwanda atazasubira kubaho ukundi. Yashimangiye ko Politiki ihari ari iyo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, kandi igihugu kikakira n’abandi bava ahandi aho ariho hose kandi neza.

    Perezida Paul Kagame kandi yashimiye abaturage bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyanza bitabiriye iki gikorwa ari benshi, ashimira ubuyobozi bwa FPR ndetse n’abanyamuryango, aboneraho n’indi mitwe ya Politiki ikomeje kumushyigikira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

    Imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ndetse iherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.


    Perezida Paul Kagame, Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yavuze ku rwibutso afite mu Karere ka Huye


    Yakiranwe urugwiro ubwo yageraga muri aka Karere


    Abaturage barenga 300,000 nibo bakiriye Perezida Paul Kagame i Huye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144424/perezida-kagame-yakomoje-ku-rwibutso-afite-ku-karere-ka-huye-144424.html

  • Melodie, Senderi, Knowless mu basusurukije ab… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Paul Kagame byakomeje kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, kuri Sitade ya Nyagisenyi muri Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Huye.

    Paul Kagame yaherukaga i Nyamagabe muri Kanama 2022 mu rugendo rw'akazi. Ni mu gihe mu bikorwa byo kwiyamamaza yahaherukaga tariki 16 Nyakanga 2017. Yaherukaga kwiyamamaza Huye mu 2017.

    Mu Karere ka Huye hari hakoraniye abarenga ibihumbi 300, ni mu gihe mu Karere ka Nyamagabe hari hakoraniye abantu ibihumbi 120.

    Mu ijambo yavugiye mu Karere ka Huye, Paul Kagame yavuze ko yagiye agenderera aka karere mu bihe bitandukanye n'igihe yari impunzi.

    Ati 'Iyi Kaminuza nayisuye mu 1978. Hari abantu bigagayo twari tuziranye. Naje naseseye kuko nari impunzi. Nahaje nk'inshuro eshatu. Stade iri hano hafi, njyayo no kureba umupira.'

    'Umuntu w'inshuti yanjye najyaga nsura antwara ku mupira. Mukura VC na Panthère Noire barakinaga icyo gihe ariko nkajya mbona abantu barandeba nko kuvuga ngo 'ariko aka kantu ntabwo ari ak'inaha.'

    Mbere y'uko uyu mukino urangiye, inshuti ye yaramubwiye iti ''Reka tuve aha, ibikurikiraho iyo Panthère batsinzwe, abantu barakubitwa. Turagenda hasigaye nk'iminota nk'icumi.'

    Ati 'Murumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko twari bamwe twari dukwiriye kuba tunamanyena ariko kubera impamvu navuze, twari hanze. Ntabwo bizongera k’uwari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu gikemurwa namwe, nanjye twari kumwe. Abenshi hano nubwo bari bataravuka twari kumwe, kuko aho muvukiye turi kumwe, mu nzira imwe kubera mwebwe.'     

    Paul Kagame yavuze ko gutora FPR n'umukandida wayo 'nicyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire. Iyi politiki yamaze kujya ku ruhande, iba poilitiki y'ubumwe tukakira n'abandi aho bava hose. Amajyambere arihuta, umutekano bishingiraho tugomba kuwitaho ugakomera kugira ngo hatazagira igihungabanya iyi polikiti n'ayo majyambere'.

    Mbere y'uko Perezida Kagame agera ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza abahanzi bahabwa umwanya bagasusurutsa ibihumbi by'abantu, ni nako bigenda iyo asoje kuvuga ijambo.

    Kuri uyu munsi we wa Gatandatu wo kwiyamamaza, abahanzi Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Ariel Wayz, Alyn Sano, umuraperi Riderman, Dr Claude ndetse na Senderi Hit bataramiye mu Karere ka Nyamagabe.

    Ni mu gihe mu Karere ka Huye haririmbye umuraperi Bushali, Knowless Butera, Chriss Eazy ndetse na King James. Ariko Bruce Melodie na Bwiza banaririmbye no mu Karere ka Nyamagabe bifatanya n'abahanzi bataramiyeyo.

    Bwiza ari mu bahanzikazi bagiye gutora ku nshuro ya mbere. Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], yagize  ati 'Narishimye cyane kuba ngiye gutora nahoraga mbireba abandi bagiye gutora, ariko ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane Paul Kagame, nka njye mbona ariyo mahitamo meza yo kugira ngo akomeze atuyobore nk'Abanyarwanda ninayo mpamvu y'indirimbo 'Ogera'.'

    Ni mu gihe umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko yishimira impinduka zakozwe mu muziki mu myaka 30 ishize, ari nayo mpamvu ashyigikiye Paul Kagame.

    Ati 'Ubu umuziki umaze kuba umurimo bitarimo ko noneho umuntu avuka afite impano ahubwo hasigaye hari amashuri abyigisha aho bigeze harashimishije. Ibikorwaremezo byari imbogamizi ku muhanzi.'

    'Kubona aho umuhanzi ahuriza abantu be bakidagadura kandi ari naho dukura amafaranga byari bigoranye kuhabona ariko ibyo nabyo byarakemutse ibintu bigenda biryoha n'abantu bakuze batangiye kubona umuhanzi nk'umuntu wagirira igihugu akamoro.'


    Umuhanzikazi Butera Knwoless wo muri Kina Music yongeye gutaramira i Huye- Ni hamwe mu ho yagiye ataramira binyuze mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars

    Umuraperi Bushali yisunze indirimbo zubakiye ku mudiho wa Kinyaatrap yataramiye urubyiruko n’abandi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza

    Umuhanzikazi Butera Knowless ndetse n’umuraperi Bushali bahuriye ku rubyiniro i Huye-Knowless yaririmbye no muri Nyamasheke


    Umuhanzi Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu ari kumwe na Bruce Melodie na Bwiza ku rubyiniro



    Umuhanzi Chriss Eazy na King James bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo bise ‘Tumutore Niwe’


    Bruce Melodie na Bwiza bahuje imbaraga baririmba indirimbo bakoranye bise ‘Ongera’

    Dj Ira yifashishijwe mu kuvanga imiziki muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame

    Bwiza amaze iminsi aririmbira mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

    Umuhanzikazi Bwiza yaserukanye mu mupira wahanzwe n’umuhangamideli Sonia Mugabo

    Uhereye ibumoso: Dr Claude, Alyn Sano, Ariel Wayz, Nsabimana Leonard [Ndandambara] n’umuraperi Riderman bataramiye i Nyamagabe

    Bruce Melodie avuga ko yiyemeje gushyigikira Perezida Kagame kubera ibikorwa yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize

    Bruce Melodie yataramiye i Huye ndetse na Nyamagabe mu kwamamaza Perezida Kagame

    Butera Knowless yaserutse mu mwambaro wanditseho ‘Ni wowe’ mu gushimangira ko ashyigikiye Paull Kagame


    AMAFOTO: The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144426/melodie-senderi-knowless-mu-basusurukije-abarenga-ibihumbi-420-i-huye-na-nyamagabe-mu-kwam-144426.html

  • Dr Frank Habineza yemereye abaturage b’i Nyan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2024, Umukandida Dr Frank Habineza watanzwe n'ishyaka Green Party mu matora y'umukuru w'Igihugu, yerekeje mu ntara y'Amajepfo mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Nyanza umurenge wa Busoro kaba akarere ka kabiri yiyamamarije mu ntara y'Amajyepfo kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira.

    Ku isaha ya saa sita n'igice, nibwo Dr Frank Habineza yari amaze kugera kuri iyi site nyuma y'urugendo yakoze ava I Kigali yerekeza muri iyi ntara anyuze i Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Busoro, Habineza yavuze ko yaje ahagarariye umuyobozi w'akarere ka Nyanza utabashije kuboneka hanyuma aha ikaze abakandida mu izina ry'umuyobozi w'akarere.

    Aganira n'abaturage, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyanza ko agitangira kuvuganira abaturage yagiye aterwa ubwoba ko naramuka akomeje kuvuga ibyo abonye byose bizarangira abuze umugati ariko ababwira ko ataje mu nteko nshingamategeko ajemo gushaka umugati.

    Dr Frank yagize ati 'Hari abajyaga batubwira ko tuzirukanwa nidukomeza gukora ibyo twagombaga gukora, batubwira ko tuzabura umugati natwe tubabwira ko tutaje gushaka umugati ahubwo twaje gukorera abantu gusa ariko ibyo byaje kurangira.'

    Umukandida Frank habineza yavuze kandi ko nk'uko akunze kubivuga mu gihugu hirya no hino, yiyemeje ko azakuraho ibigo bifunga abantu (Ibigo by'inzererezi) bizavaho kuko  bitumvikana uburyo umugabo ufite urugo afungwa nk'inzererezi kandi afite urugo atunze.

    Dr Frank Habineza akaba ari nawe perezida w'ishyaka Green Party, yijeje abturage ko nibamutora azashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi aricyo yise 'Rwana Agricultural Fund'.

    Dr Frank Habineza yagize ati 'Ndabizi ko aha I Nyanza abantu benshi batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi. Nimudutora tuzashyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi muri aka karere ku buryo umuntu uzajya ashaka gutangira umushinga w'ubuhinzi cyangwa ubworozi icyo kigega kizajya kimugoboka kandi agacibwa inyungu nke cyane.'

    Uretse kandi guteza imbere ubuhinzi muri aka karere, Dr Frank Habineza yavuze ko yizeye ko umusaruro uzaba mwinshi hagakenerwa gusagurira amasoko by'umwihariko ayo hanze y'igihugu. Imbogamizi irimo, ni uko usanga hari ibihugu bifunga imipaka uko byishakiye bityo bikagira ingaruka mbi ku baturage.

    Yavuze ko namara gutorwa azasinya amasezerano n'ibihugu by'ibituranyi ku buryo nta kindi gihugu kizongera gufunga imipaka abantu bazakomeza gukora ndetse n'ubuhahirane bugakomeza hatajemo ibintu byo gufunga imipaka no gufungura.

    Yagize ati 'Ejo bundi igihugu cy'abaturanyi cyafunguye umupaka barabyumvikana ariko nyuma gato barongera barawufunga. Usanga kandi ibyo abaturage aribo babibabariramo. Nimudutora, tuzongera imbaraga mu bubanyi n'amahanga ku buryo tuzasinya n'ibihugu by'ibituranyi ko nta muntu uzongera gufunga umupa.'

      

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144428/dr-frank-habineza-yemereye-abaturage-bi-nyanza-ikigega-cyubuhinzi-nubworozi-natorerwa-kuyo-144428.html

  • Abafana ba Rayon Sports bari babukereye bafite udushya mu kwamamaza Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abafana ba Rayon Sports uyu munsi bifatanyije n’abaturage bo mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha.

    Rayon Sports nk’ikipe yashyingiwe i Nyanza, uyu munsi ku wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024 yateguye uko ijya gushyigikira Perezida Kagame aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye.

    Abakunzi ba Rayon Sports barenga 800 ni bo bifatanyije n’ibihumbi bigera kuri 300 by’abaturage bari baje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame i Huye.

    Abakunzi b’iyi kipe wabonaga bateguye cyane ko batajya biburira mu bijyanye n’udukoryo.

    Kimwe ku bintu byagaragaye cyanakunzwe na benshi, ni uburyo bari biyanditse izina rya Perezida Kagame mu gatuza, batoranyije abantu maze bajya ku murongo umwe, buri umwe inyuguti imwe mu gatuza, maze bandika bati “Tora Paul Kagame.”

    Abakunzi ba Rayon Sports bari babukereye

    Bati “Tora Paul Kagame “

    Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports aba ari mu b’imbere bamamaza Perezida Kagame

    Perezida Kagame ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi yari yabikomereje i Huye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafana-ba-rayon-sports-bari-babukereye-bafite-udushya-mu-kwamamaza-kagame-amafoto

  • Impamvu PDI itakomeje kwifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ubwo bari bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida bahisemo gushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi ndetse bakaba banaboneyeho kwamamaza Abakandida Depite babo uko ari 56.

    Ibikorwa byo kubamamaza byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ahahurijwe hamwe abanyamuryango b'iri shyaka baturutse mu turere dutandukanye tw'Intara y'Iburasirazuba.

    Ubusanzwe muri buri matora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu, Ishyaka rya PDI ryifatanya na FPR-Inkotanyi. Kuri ubu siko bimeze kuko bahisemo kwifatanya mu matora y'Umukuru w'Igihugu naho mu matora y'Abadepite iri shyaka riri kwiyamamaza ku giti cyaryo.

    Perezida wa PDI, Sheikh Harerimana Fazil, yavuze ko impamvu bahisemo kutifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite ari uko bamaze kubona ko bakuze ku buryo abaturage benshi bashobora kubagirira icyizere bakabaha amajwi.

    Ati 'Kuba tutarifatanyije na RPF mu badepite ni uko mu myaka 30 tumaze dufatanya muri ayo matora no mu bindi byinshi, twaravuze ngo reka dukomeze dufatanye muri ibyo bindi byinshi ariko mu byerekeranye n'amatora y'Abadepite tumaze gukura. Tumaze kubona ko twari kubona abantu bangana nk'aba ngaba baturutse hirya nno hino.'

    Yakomeje agira ati 'Twaravuze ngo reka tuze turebe koko aba bantu batubwira ko badukunda bashobora kuza no mu matora bakadushyigikira kandi mwabibonye ko badushyigikiye. Icyo nicyo cyatumye tuvuga ngo RPF yiyamamaze natwe twiyamamaze duhurire mu Nteko kuko ariyo ntego dukomeze dukorane cyane cyane ko dukorana neza.'

    Sheikh Harerimana yavuze ko akurikije uburyo abaturage bari kubereka urukundo rwinshi bakitabira ibikorwa byabo byo kwiyamamaza babona ko bazatsinda amatora nta kabuza.

    Ku kijyanye no kuba badafite Manifesto y'Ishyaka ryabo ahubwo bari gukoresha iya FPR-Inkotanyi, yavuze ko ari uko bagishyigikiye igenamigambi ryakozwe na Paul Kagame ari nawe mukandida bari gushyigikira ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Yasobanuye ko bo bifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo bagenzure neza ibikorwa Umukandida bashyigikiye azaba yaremereye abaturage, barebe neza uko bishyirwa mu bikorwa kandi banabashe gutora amategeko meza afasha abanyarwanda.

    Ati 'Nta mbogamizi twabonye ahubwo ni ugukura kugira ngo ha handi twageraga twisumbureho. Niwumva umwana akubwira ngo Papa ngiye gushaka, ntuzamubaze ngo ese hano wabagaho nabi? Aba yiyumvamo ko yagira undi bafatanya, natwe twamaze kumva ko twabona abaturage nk'aba kandi twababonye ntabwo twahisemo nabi.'

    Biteganyijwe ko amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite azaba kuva tariki ya 14-16 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza ku Ishyaka rya PDI birakomeje aho akenshi bahitamo kubikora mu minsi Umukandida bashyigikiye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu aba yaruhutse.

    Perezida wa PDI, Harerimana Fazil yavuze ko bahisemo kutifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite kuko ngo babonaga bamaze gukura ku buryo babona abaturage babashyigikira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-pdi-itakomeje-kwifatanya-na-fpr-inkotanyi-mu-matora-y-abadepite

  • Rusizi: Ubucukuzi bwa nyiramugengeri bwahaye akazi abagera ku 3800 – #rwanda #RwOT

    Abatangaje ibi ni abacukura bakanatunganya nyiramugengeri yifashishwa n'uruganda rwa Gishoma mu gutunganya umuriro w'amashanyarazi.

    Nyiramugengeri yabaye igisubizo kuri bo kuko icukurwa cyane mu mpeshyi, mu gihe ahubwo mu mpeshyi abenshi muri bo babaga nta mirimo bafite kubera ko umubare munini w'abaturage utunzwe n'ubuhinzi bushingiye ku mvura.

    Ababonye aka kazi barimo abo mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo, Nzahaha na Rwimbogo bazindukira mu gishanga cya Mashya n'icya Gishoma bicukurwamo nyiramugengeri.

    Mu 2010, nibwo mu murenge wa Nzahaha, ahitwa mu Gishoma hatangiye kubakwa uruganda rutunganya umuriro w'amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri.

    Icyo gihe ibi bishanga byombi Mashya na Gishoma byari ibihuru, abaturage babikandagiramo bakumva ubutaka butigita bakayoberwa ikibitera.

    Mu myaka yakurikiyeho bishanga byombi byaracukuwe amazi aratemba hasigara nyiramugengeri, ari nayo kuri ubu bacukura bagahembwa amafaranga abafasha kwiteza imbere.

    Mukaniyigena Sandrine, umukobwa wo mu murenge wa Rwimbogo, umaze imyaka itatu mu bucukuzi bwa nyiramugengeri, yabwiye IGIHE ko asigaye abona amafaranga yo kugura imyenda myiza ndetse afite n'amatungo.

    Ati “Ngitangira aka kazi nahise mfunguza konti, ndizigamira, nyuma nza kujya kubikuza nguramo inkoko, zimaze gukura ndazigurisha nkuramo 25,000 Frw, nongeraho 15000 Frw nari narizigamiye nguramo ingurube. Uyu munsi mfite ihene ebyiri n'ingurube”.

    Mu kazi gakorerwa mu gishanga cya Gishoma n'icya Mashya, harimo kurimbura ibishyitsi, gucukura, gupakira no kwikorera nyiramugengeri bayirunda hamwe, aho naho hakaba abandi bakozi bashinzwe kuyitunganya bakuramo imizi y'ibiti n'ibyatsi.

    Irambona Jean de Dieu, wo mu kagari ka Muhehwe, umurenge wa Rwimbogo umaze imyaka ine acukura nyiramugengeri, avuga ko uretse kuba abikuramo amaramuko, ngo binamufasha kwiteza imbere kuko afite inka n'inzu y'amabati 30 yagezeho kubera aka kazi.

    Ati “Intego mfite mu minsi iri imbere ni ugukomeza gukora nizigamira ku buryo mu myaka iri imbere amafaranga namara kugwira nzakoramo umushinga munini ntahita mvugira mu itangazamakuru aka kanya”.

    Aka kazi gatangira saa moya za mu gitondo kakageza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. N'ubwo hari abishimira intambwe bamaze gutera babikesha aka kazi hari n'abavuga ko 1500Frw bakorera ku munsi ntacyo abamarira bakurikije uko ibiciro bihagaze ku isoko, bagasaba ko nibura yakongera ku munsi bakajya bakorera 2000 Frw.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kuba ibi bishanga bicukurwamo nyiramugengeri ari amahirwe ku karere ka Rusizi kuko byatumye abaturage benshi babona akazi.

    Ati 'Ababonyemo akazi icyo tubasaba ni ukugira umuco wo kwizigamira. Ku munsi agiye yizigamira 300 Frw cyangwa 500 Frw aragwira akaba yakoramo umushinga w'iterambere. Icyo twabizeza ni uko tuzakomeza kubakorera ubuvugizi tukareba ko amafaranga bakorera ku munsi yakwiyongera'.

    Ikigo Rwanda Energy Company gicukura kikanatunga nyiramugengeri kiyigurisha n'uruganda rwa Gishoma ruyifashisha mu gukora umuriro w'amashanyarazi.

    Kugira ngo hatunganywe umuriro ungana na megawati 20 bisaba toni 500 za nyiramugengeri, mu gihe kilowatt imwe y'aya mashanyarazi igurwa 0,135$ angana na 178 Frw.

    Ibikorwa by'ubucukuzi bwa nyiramugengeri byahaye akazi abagera ku 3800 barimo 800 bakora mu gishanga cya Mashya n'abandi 3000 bakora mu gishanga cya Gishoma.

    Ibikorwa byo gucukura no gutunganya nyiramugengeri ikorerwa mu gukora amashanyarazi byahaye akazi abagera ku 3800

    Abaturage bishimira ko nyiramugengeri yatumye babona akazi

    Mu kazi gakorerwa mu gishanga cya Mashya n’icya Gishoma harimo no kuvangura nyiramugengeri n’imizi y’ibiti

    Gutunda nyiramugengeri bayigeza aho amakamyo ayikura ayijyana ku ruganda byabarinze ibura ry’akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ubucukuzi-bwa-nyiramugengeri-bwahaye-akazi-abagera-ku-3800

  • Umubyeyi wafashwe n’ibise yagiye kwamamaza umukuru w’igihugu, yasuwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi umwana yibarutse bamwita Kagame – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo mu karere ka Muhanga wafashwe n'ibise yagiye kwamamaza Perezida Paul Kagame yabyaye neza ndetse umwana amwita Ian Kagame Mwizerwa.

    Nyuma yo kwibaruka, uyu mubyeyi yasuwe n'abarimo Chair person wa FPR mu karere ka Muhanga ndetse n'abandi banyamuryango ba FPR.

    Chair Person w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye uwo mubyeyi witwa Kamugisha kubwo kujya kwamamaza Kagame.

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-wafashwe-nibise-yagiye-kwamamaza-umukuru-wigihugu-yasuwe-nabanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-umwana-yibarutse-bamwita-kagame-amafoto/