Blog

  • RIB yafunze abakozi babiri b'Akarere ka Ngororero – #rwanda #RwOT

    Mu batawe muri yombi harimo Niyihaba Thomas w'imyaka 40 akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange muri Ngororero, ndetse na Muberantwari Reverien w'imyaka 45, akaba yari umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n'ubutaka mu karere ka Ngororero.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko 'ibi byaha bakurikiranyweho batangiye kubikora mu bihe bitandukanye, kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Kamena 2024.'

    Ati 'Ibi byaha baregwa byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri zemeza ko nta mitungo y'abaturage yangirijwe mu gihe cy'isanwa ry'umuhanda uva Rambura ujya i Nyange kandi hari imwe mu mitungo yangiritse.'

    Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hakiri gutunganwa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Umushijacyaha.

    Gusaba, kwakira ndetse no gutanga ruswa ni icyaha gitegenwa n'ingingo ya 4 y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ni icyaha gihanwa n'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Uwakoze iki cyaha ahabwa igifungo kiva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7, n'ihazabu y'amafaranaga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    RIB yaburiye abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha, igashima abatanga amakuru ku gihe kuri ruswa n'indi mikorere idahwitse kuko bidindiza bikanabangamira iterambere ry'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-abakozi-babiri-b-akarere-ka-ngororero

  • Ni amahirwe! Impamvu 5 ari byiza gufata ikiru… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru turagutungira urumuri ku mpamvu biba byiza gufata akaruhuko mu rukundo niba ufite uwo mukundana igihe cyose mwumva mushaka kubivamo kandi mwakundanaga by'ukuri.

    Ikiruhuko mu rukundo cyumvikana nabi. Ikibazo cyacyo ni uko hari benshi bacyumva nko guhagarika urukundo burundu. Ikosa kandi riba mu rwibutso rw'ubugimbi bwacu: mu mashuri yisumbuye na kaminuza, kenshi twagiraga igihe cy'ibiruhuko uko byagenda kose, ubu rero twumva ko kuba twagira akaruhuko mu rukundo ari iby'abo twakundanye mbere, bitari abo dukundana ubu.

    Oya: ibi si byo na gato rwose, akaruhuko k'urukundo si ikintu cya kera, kiracyagezweho cyane kandi gifite agaciro cyane cyane ku bakundana babona ibyabo bitagenda neza.

    Icya mbere wamenya ni uko, ikiruhuko mu rukundo gishobora kuzahura urukundo rwari mu marembera, kandi ababiri bakundana (couple) kikabasubizamo intege cyane, kidutera umurava wo gutangira bundi bushya duhereye ku musingi mwiza, tugakemura amakimbirane. Uragerageza kubikurura, si byo?.

    Reka turebere hamwe impamvu nziza zo gutinyuka gufata akaruhuko mu rukundo, noneho n'ibyo dukwiye kwitondera kugira ngo aka karuhuko gakize ubuzima, kugira ngo niba mukundana muzatangire ikiruhuko mufite ubumenyi bwose ku byo mukora, kandi mufungurirane imitima mugirane ikiganiro n'uwo mukundana kuri iyi ngingo.

    1. Ikiruhuko mu rukundo si ugutana, ni amahirwe

    Iyo abakundana bisanze mu muraba n'umuyaga mu rukundo, batumva ibintu kimwe bashwana buri munsi, icya mbere dutekereza ni ugutandukana kandi ibyo ni ibisanzwe, birumvikana. Aha dutekereza niba koko ari byiza ko twagumana. 

    Iki kibazo kandi kirakwiye rwose, ni ikimenyetso ko tuzi uburyo bwo kwibaza ubwacu no kwitekerezaho ndetse no gusoma neza uko umutima wacu utera. Gusa rimwe na rimwe dutekereza ko gutandukana muri iyi mimerere twaba twihuse, kandi ko byaba biteye isoni gutana. Hagati aho ariko, ntitugambirira gukomereza mu nzira ibintu bihagazemo.

    Aha rero ikiruhuko ni cyo gisubizo cyo mu gihe nk'icyo gisa n'urungabangabo. Byumve utya: Igihe cyose wumva umutima uguhata kureka uwo wakundaga by'ukuri nyamara undi ukaguhata kumugumaho, icyo ukeneye ni ugufata ikiruhuko.

    Ikiruhuko gifasha abakundana kwiha andi mahirwe. Birumvikana yego, kuba wenda dukundana tutabana cyangwa tudaturanye cyane, bidufasha kuba tutegeranye n'uwo dukunda by'igihe gito tutanahura. Aha twiha ubwacu amahirwe yo kubana nk'abatanye ariko amateka yacu tutayibagiwe. 

    Aha rwose, tuzumva neza ko mu mitekerereze n'ineza yacu, bitugirira umumaro: tuba tubizi neza ko tutatandukanye n'uwo dukunda, turarira tukanababara nyamara bidakabije kandi tukareka umubano wacu kubaho gato tutawushenye, bidufasha hanyuma kuwubyutsa noneho bitworoheye kurushaho.

    2. Ikiruhuko gitanga umwanya mwiza wo kwitekerezaho

    Imwe mu nyungu zikomeye z'ikuruhuko cy'urukundo ni uko gitanga agahe ko kwitekerezaho. Ubundi ni yo ntego nyamukuru yacyo: Kiduha igihe wo kwigenzura ubwacu tukisubiramo: Ni iki twifuza ubwacu n'icyo twifuriza 'couple' yacu? 

    Birumvikanaikiruhuko si impuzanyito y'icyitwa 'période à ressasser'' [igihe cyo kugaruka, gusubiramo], kuko na cyo ubwacyo kiduha amahirwe yo gusukura intekerezo zacu, kureka ubuzima bugakomeza no kugira amahirwe yo kubaho ubuzima bwa buri munsi umukunzi wacu ataburimo kugira ngo ibizakivamo bizatugirire akamaro.

    Bityo rero, twishingikiriza ku mpamvu ebyiri zo kubaho kw'ikirihuko: turatekereza ariko bidahoraho, cyangwa ntidutekereze na gato. Urugero, mufashe ikiruhuko cy'icyumweru, ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi, ufata igihe cyawe ukakigabanyamo kabiri, icyo kwitekerezaho no kuruhuka.

    Dutekereza iyo twumva ari ngombwa , bitabaye ko ibyo bitekerezo bidutesha umutwe, kandi tukareka ibitekerezo bikagenda nk'ibyoga mu Nyanja uko iminsi ihita. Nta gitutu tugira aha, nta mutwe uturya, mu gihe ababiri bakundana buri munsi, twiburira umwanya n'uw'uku kwitekerezaho bya ngombwa ko twishima. 

    Bityo, biciye mu kiruhuko, twibohora ingoyi y'imihangayiko iva ku rukundo mu gihe twiga neza niba rudukwiriye. Ikiruhuko ni igihe cyiza cyane cyo kureba neza noneho inkuru y'urukundo rwacu.

    3. Akaruhuko kamurikira amarangamutima yacu

    Iyo dufashe akaruhuko, turatekereza, tukaruhuka, tukajya hanze, tukajya ku murimo, muri make, tuyobora ubuzima bwacu tutibagiwe couple yacu. Hagati aho, turongera tukamenya neza ubuzima bwacu butarimo umukunzi wacu. 

    Ni byiza kuko ubona ubwisanzure n'ubwigenge kandi ubwo bwisanzure bugufasha kumva ususurutse. Icyakora ubu bwisanzure butanga impano yo kutwereka icyuho kibaho tudafite uwo dukunda, kikaba icyuho kimurikira umubano wacu nyuma kuko twumva igihombo twagira tutari kumwe mu rukundo n'uwo dukunda.

    Ni ngombwa kuvuga ko mu buzima bwa buri munsi, tugira amahirwe n'umwanya muto cyane wo kwikumbura ubwacu. Usanga twita cyane ku bibi. Mu gihe cy'ikuruhuko, kuko tuba tutegeranye, ibitekerezo ku wo dukunda bihindurwa bishya.

    Tubona cyane noneho ibyiza bye, tugasubiza amaso inyuma turora uko byatangiye, tukibuka ibihe byiza twagiranye. Muri make, hari icyiza dukuramo. Gutandukana na byo byazana ibitekerezo nk'ibi, birumvikana, ariko kuko tuba tutaratandukana, kandi intego yacu ari ugutabara couple yacu, ibitekerezo byiza tugira ku wo dukunda bigira uruhare runini rwa nyarwo: ntibituriza, biraza bikadufasha kubaka umukunzi wacu w'ahazaza.

    Icyakora, iyo twumvise nta cyuho uwo dukunda asize kandi ibitekerezo byacu bigakomeza kuba bibi, aha tumenya ko noneho ko ikiruhuko kiba ari icyiciro kibanziriza gutana. Hari icyo byangiza? Yego cyangwa oya, kuko ni cyo ikiruhuko kimaze: kutumurikira ku kibazo turimo no kudufasha mu mwanzuro tugiye gufata.

    4. Ikiruhuko kitwibutsa ko ari twe twakoze amateka y'urukundo rwacu

    Tutavuze ko gutandukana bikubabaza, ikiruhuko kiguhamagarira kuzamura umutwe wawe ukumva ko ugenzura neza umubano wanyu, ko ntawe ushinzwe urukundo rwanyu kukurusha. Kuko dufatira hamwe umwanzuro wo gufata ikiruhuko. 

    Mu kiruhuko ariko ntidutegereza turi aho gusa ngo ubuzima bukore ibyarwo bube ari bwo budufatira umwanzuro. Kujya mu kiruhuko bivuga gushyira urukundo rwanyu ku mutima kandi ukagira icyo ubikoraho.

    Gufata ikiruhuko bivuga kwishyira mu mwanya nk'uw'abakinnyi b'imena bakina mu nkuru yanyu. Ni ugufata umwanzuro ku mubano wanyu. Si bibi cyangwa iby'ubwenge buke kuko ikiruhuko kiduha amahirwe yo gushyira couple yacu imbere, noneho nibura twabaho, mu gihe cy' ukwezi ngo turebe icyo twakora ku rukundo rwacu nta wundi tubitegerejeho kuko ubu umuntu aba ari wenyine.

    Bitubuza kandi kuba nk'abafana gusa b'inkuru irangira cyangwa itandukana riryana. Tuba turi kumwe ku murongo w'imbere dufatanije kuyobora ubwato tubanamo. Ubundi, ikiruhuko cy'urukundo ni umushinga w'abakundana bombi, kandi niba hari ibanga rituma couple irambana, ni ugukorana imishinga mukaba magirirane; ibiruhuko ku mazi cyangwa ahandi, kujyana muri resitora, kugurana imitung0. Iyo dukorana, dukora neza kandi tukitoza kurebana ejo hazaza heza.

    5. Ikiruhuko kiduha intangiriro nshya ariko ya nyayo

    Iyo dufashe ikiruhuko mu rukundo, umutima wacu utera utuje: wibaza ku hazaza, kandi ukahashakira igisubizo, wumva hari icyo kandi ukwiyumva nk'ufite uruhare mu mukino. Ni ibintu byinshi byiza! Ibintu byiza umutima utekereza ni byo byongerera umutima umurava wo kubona ibyiza: tumenya ibikomereye couple yacu, ikibazo nyamukuru ifite cyangwa ibibazo, imihate twashyiraho ngo twirinde gutandukana burundu, ndetse noneho n'imishinga twifuza gutangira.

    Aha rero, iyo ikiruhuko kirangiye tukongera guhura nk'abagize couple, tuba twiteguye kuganira. Wiyumvise ute? Ni iki wiyumvisemo? Ni iki twakora ngo dukomeze tujye mbere, kandi dukize inkuru yacu? Ese iki gihe cy'akaruhuko hari ibintu katumye bikubamo? Niba twumva dutinya gutandukana, ikiruhuko cyadutinyura, twakumva twongereye ikigero twakundanagaho, tukumva twiyemeje kugumana by'iteka cyangwa gutandukana burundu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144391/ni-amahirwe-impamvu-5-ari-byiza-gufata-ikiruhuko-mu-rukundo-144391.html

  • Miss Uwase Hirwa Honorine 'Igisabo' agiye kurushinga – #rwanda #RwOT

    Impapuro z'ubutumire zagiye hanze IGIHE yabashije kubona, zigaragaza ko Hirwa Honorine azasezerana n'umukunzi we imbere y'Imana mu birori bizaba ku wa 24 Kanama 2024, mu gihe ibi birori bizabanzirizwa n'ibyo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 16 Kanama.

    Tariki 23 Gashyantare 2023, Miss Honorine yari yasezeranye imbere y'amategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian, mu Murenge wa Nyarugenge.

    Aba bombi bivugwa ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bagiye babyereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko baryohewe n'urukundo guhera mu 2022.

    Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y'Iburengerazuba. Yaje kumenyekana cyane kubera ijambo yavuze ubwo bari mu majonjora yo muri iyi ntara, avuga ko umukobwa w'umunyarwanda ari uteye nk'igisabo, bituma ahabwa izina rya Miss Gisabo.

    Gusa ntiyaje kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo yabaye umwe mu bamenyekanye cyane ahabwa ikamba rya 'Miss Popularity'. Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 gusa ataha nta kamba yegukanye.

    Aba bombi bagiye kurushinga muri Kanama uyu mwaka

    Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Igisabo agiye kurushinga na Mugisha Christian bamaze igihe bakundana

    Umwaka ushize Gisabo yari yasezeranye mu mategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-uwase-hirwa-honorine-igisabo-agiye-kurushinga

  • APR FC yamaze gusinyisha umunya-Ghana wavuzweho ibintu byo kugurisha imikino “Match Fixing” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunye-Ghana Richmond Lamptey yamaze gusinyira ikipe ya APR FC imyaka 2 nk'uko umunyamakuru mpuzamahanga Micky Jnr yabitangaje, aranavuga ko abandi bakinnyi baturutse muri Ghana tuza kubabona mu Rwanda.

    Uyu musore w'imyaka 27, ukina mu kibuga hagati asa n'usatira izamu, muri 2021 yaje guhagarikwa amezi 30 azize ibikorwa byo kugurisha imikino ndetse no kugena uko iri bugende gusa aza kujurira birangira akuweho ibihano yari yafatiwe ndetse anishyurwa amafaranga y'impozamarira.

    Nyuma yo guhagarikwa ntibyamubujije guhita yerekeza mu ikipe ya Asante Koko aho yari agikina kugeza ubu. Richmond Lamptey yari amaze kuyikinira imikino 51 akaba yaratsinzemo ibitego 4.

    Richmond Lamptey yakiniraga ikipe ya Asante Kotoko S.C y'iwabo ndetse akaba yaranyuze mu yandi makipe nka International Allies na Salam Zgharta.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yamaze-gusinyisha-umunya-ghana-wavuzweho-ibintu-byo-kugurisha-imikino-match-fixing/

  • Umutoza Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yasobanuye inkomoko y’ibibazo biri muri iyi kipe ashinja abayobozi bayo kuba nyirabayazana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yavuye imuzi uruhuri rw'ibibazo bikomeje kugariza Rayon Sports ko byose biterwa n'abayobozi bayo barangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidèle.

    Julien Mette yabwiye B&B ko Rayon Sports yahoze atoza iyobowe n'abayobozi badashoboye ahubwo bagizwe no gutera ubwoba gusa.

    Ati 'Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni abayobozi. Abayobozi babeshya, abayobozi batera ubwoba kandi bakorera ku bwiba, bafata imyanzuro ihubutse ishingiye ku bwoba.'

    Julien Mette yavuze ko yakoraga inshingano ze n'iz'abayobozi ba Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

    Yagize ati 'Nasoje umwaka w'imikino naniwe kuko namaze ibyumweru nsobanurira abakinnyi impamvu umushahara watinze. Nakoraga akazi ka Perezida n'umunyamabanga bagakwiye kuba bakora.'

    Source : https://yegob.rw/umutoza-julien-mette-uherutse-gutandukana-na-rayon-sports-yasobanuye-inkomoko-yibibazo-biri-muri-iyi-kipe-ashinja-abayobozi-bayo-kuba-nyirabayazana/

  • Igikombe cy’Isi cyagomba kubera muri Stade Amahoro kitezwemo abarimo Ronaldinho, Jimmy Gatete… Cyakuweho #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwatangaje ko igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago (World Veteran Clubs Championship) cyagombaga kubera mu Rwanda, cyakuweho.

    Iki gikombe cyari giteganyijwe muri Nzeri 2024, cyagombaga kuzahuza ibyamamare byakanyujijeho muri ruhago birimo nk’umunya-Brazil, Ronaldinho, umunya-Cameroun, Patrick M’Boma, Abafaransa, Robert Pires na Patrice Evra n’abandi.

    Ni igikombe cyateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran).

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwari umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gikombe binyuze muri VISIT Rwanda rwatangaje ko amasezerano bari bafitanye na WVCC bayaseshe ndetse n’iki gikombe cyakuweho.

    Bagize bati”Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ruratangaza ko rwaseshe amasezerano na EasyGroup Exp, bategura Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago (VCWC2024). Uyu mwanzuro uje nyuma yo kuwitondera ndetse n’ubwumvikane bw’impande zombi.”

    “Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago cyari giteganyijwe muri Nzeri 2024 i Kigali, cyakuweho. Byongeye kandi, ibirango bya Visit Rwanda nta hantu bizongera kugaragara no guhurira n’ibikobwa byamamaza n’abategura iki gikorwa mu bihe biri imbere.”

    Iki gikombe cy’Isi cyagombaga kuzahuriza hamwe abakinnyi 150 baturutse hirya no hino ku Isi, gikuweho mu gihe amatike yari yaramaze kujya isoko.

    Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bari bitezwe muri iki gikombe cy’Isi

    Ronaldinho na we yagombaga kuzaba ari i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikombe-cy-isi-cyagomba-kubera-muri-stade-amahoro-kitezwemo-abarimo-ronaldinho-jimmy-gatete-cyakuweho

  • RDB yatangaje ko imikino y'igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho mu mupira w'Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2024 nibwo hatangajwe ko imikino y'igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho mu mupira w'amaguru cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024 itakibaye.

    Ibyo kuba iyi imikino itakibaye byemejwe n'ikigo cy'Igihigu gishinzwe Iterambere, RDB cyatangaje ko ibi bibaye  nyuma y'iseswa ry'amasezerano Guverinoma y'u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.

    Iri tangazo ry'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu munsi, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.

    Iyi mikino ihagaritswe ibura igihe gito ngo ibe kuko yagombaga kuba hagati mu kwezi kwa Nzeri 2024 kikabera kuri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45000.

    Igikombe cy'Isi cyari kigiye gukinwa ku ncuro ya mbere cyari kigiye kubera mu Rwanda cyagombaga kuba hagati ya tariki ya 1 kugeza kuya 10 Nzeri 2024.

    Ni igikombe cyari cyitezwe kuzagaragaramo amazina  akomeye y'abahoze bakina ruhago hirya no hino ku Isi.

    Aha twavuga nka  nka Jimmy Gatete, Roger Milla, Jay Jay Okoca, Ronaldihno Gaucho wamamaye mu ikipe y'igihugu ya Brazil, umunyezamu Oliver Khan, Louis Saha n'abandi.

    Nk'uko byari byatangajwe n'umuyobozi w'iri rushanwa, Fred Siewe, bari bateganyije ko iki kigombe gifite ingengo y'imari iri hagati ya Miliyoni 11 na 13 z'amadolari y'Amerika.


    Aya akaba ayari buzakoreshwe mu bikorwa bitandukanye birimo gutegera ibyo byamamare byakanyujijeho muri ruhango harimo n'abazazana n'imiryango yabo, kubitaho, hamwe n'ibindi bijyanye n'imigendekere myiza y'irushanwa.

    The post RDB yatangaje ko imikino y'igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho mu mupira w'Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rdb-yatangaje-ko-imikino-yigikombe-cyisi-cyabakanyujijeho-mu-mupira-wamaguru-yagombaga-kubera-mu-rwanda-itakibaye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdb-yatangaje-ko-imikino-yigikombe-cyisi-cyabakanyujijeho-mu-mupira-wamaguru-yagombaga-kubera-mu-rwanda-itakibaye

  • LOLC Unguka Finance yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iremera abayirokotse – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye n'Akarere ka Gakenke mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y'icyo gikorwa habaho koroza inka bamwe mu bayirokotse bo muri ako Karere.

    Iki gikorwa cyabaye tariki ya 21 Kamena 2024, hatangwa inka ebyiri ku miryango ibiri igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse intumwa z'iki Kigo ziganira n'abagize imwe mu miryango cyishyuriye ubwisungane mu kwivuza bari bitabiriye icyo gikorwa.

    Ku wa 9 Kamena 2024 nibwo Akarere ka Gakenke kibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rw'aka Karere, ruherereye mu Murenge wa Kivuruga ahazwi nko kuri Buranga.

    Muri iki gikorwa hafashwe umwanya wo kwibuka imiryango yazimye, no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse.

    Uwo munsi LOLC Unguka Finance, yari ihagarariwe n'abakozi bayo barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi, Lahiru Silva, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe Abakozi, Clemence Tuyishime.

    Mu rwego rwo gufata mu mugongo no gushyigikira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, LOLC Unguka Finance, yiyemeje koroza inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwishyurira abandi batishoboye ubwisungane mu kwivuza, aho yishyuriye abagera kuri 579.

    Tariki ya 21 Kamena 2024 ni bwo intumwa za LOLC Unguka Bank zakiriwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Hamdoun Twagirimana, afatanyije n'Umuyobozi w'Umurenge wa Kivuruga mu gikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango inkunga yagenewe.

    Izi nka zatanganywe n'ibindi bikoresho by'ibanze ndetse n'ubwishingizi bwazo.

    LOLC Unguka Finance [LUF], yahoze ari Unguka Bank, yatangiye imirimo yayo mu Rwanda mu 2005. Ubu ifite amashami 14 mu gihugu hose, ikaba ari kimwe mu bigo bibarizwa mu Kigo mpuzamahanga cyitwa LOLC Group gikorera mu bihugu birenga 25 hirya no hino ku Isi.

    Ikigo cy'Imari cya LOLC Unguka Finance [LUF] cyifatanije n'Akarere ka Gakenke mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kinoroza abayirokotse batuye muri ako Karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lolc-unguka-finance-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-iremera

  • Nyaruguru: Abatujwe mu mudugudu wa Munini, bashimiye ubuyobozi bwabishyuriye amadeni bari bafitiye WASAC – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyazamutse mu ntangiriro za 2023 ubwo hari hashize amezi atandatu gusa aba baturage batujwe muri uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Munini,ubwo bagaragazaga ko baremerewe n'ideni ry'amazi bakoreshaga bari bahawe.

    Bamwe bagaragaza ko ikiguzi gisumbye ubushobozi bwabo, aho abenshi bishyuzwaga arenga ibihumbi 100 Frw ndetse harimo n'abasabwaga agera ku bihumbi 400Frw.

    Ni ikibazo inzego z'Akarere ka Nyaruguru zakurikiranye maze zigiha umurongo ziranazishyura, abaturage birabanezeza kuko uwo mugogoro wa fagitire ziremereye z'amazi batakaga wabavuyeho.

    Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru, bavuze ko bashima ubuyobozi bwumvise ugutakamba kwabo.

    Umwe muri bo yagize ati'' Akarere sinzi ukuntu kabigenje na n'ubu twisanzura ku mazi, nta muntu urongera kuza kutubaza ikibazo cy'ideni ry'amazi.''

    Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw'akarere bwafashe umwanzuro wo kwishyura izo fagitire.

    Ati ''Fagitire z'amazi zo twarazishyuye,izindi nabo bakaba bazagenda baziyishyurira bishingiye ku nyungu babona kuko bafite umushinga w'ingurube,uyu munsi bafite izigera kuri 221, hamaze kugurishwa zimwe na zimwe ndetse n'ifumbire zabyaye asaga miliyoni 19Frw, aho bayagabanyamo kabiri, amwe akabafasha kwikenura,andi agakomeza umushinga.''

    Meya Dr Murwanashyaka, akomeza avuga ko ibyo bikorwa bizagenda bibaha bushobozi bwo kwigira mu by'ibanze bakenera biturutse kuri uwo mushinga w'ingurube bityo bakarushaho kwigira mu bukungu.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru bwavuze ko kandi bene iyi mishinga bashyiriweho ari yo bitezeho ko izabafasha no kwibonera ibindi birimo kwishyura umuriro w'amashanyarazi ifatabuguzi ry'amateleviziyo n'ibindi byose aba baturage batahwemye kugaragaza ko bibaremereye dore ko abenshi muri bo, ibyo byose byari bishya kuri bo.

    Benshi mu batujwe muri uyu mudugudu babarizwaga mu cyiciro cy'abatishoboye, ibishimangira ko bateye intambwe mu iterambere.

    Umudugudu w'Icyitegererezo wa Munini, utuwe n'imiryango 48, abawutuye bakaba bakomeje urugamba rw'iterambere mu nzego nyinshi z'ubuzima, aho badahemwa gushima Perezida Paul Kagame wabasirimuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko nyuma yo kwishyurira aba baturage amazi, byabaye nko kubaremera urugo rushya ubu nabo bakataje mu kwigira kandi icyizere ari cyose.

    Bimwe mu byo bahawe bagitaha iyi midugudu harimo n’ibiraro byiza byo kororeramo ingurube ngo zijye zibafasha kwikenura.

    Abatangiye kujya bagurisha ingurube nta mpungenge z’uko fagitire ziri imbere bazajya baziyishyurira

    Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini watujwemo imiryango 48

    Aba baturage bagiye batungurwa n’impapuro z’imyenda y’amazi babaga barakoresheje basabwa kuyishyura, batiteguye kubera imihini mishya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abatujwe-mu-mudugudu-wa-munini-barashima-ubuyobozi-bwabishyuriye

  • Abagura ubutaka mu Rwanda bibukijwe kubanza kumenya icyo bwateganyirijwe gukoreshwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bukubiye mu nyandiko iki kigo cyashyize hanze, ku wa 26 Kamena mu 2024, hagamijwe kugaragaza ibyo ugenzi umuntu wese ugiye kugura ubutaka mu Rwanda akwiriye kubanza kuzirikana.

    Iyi nyandiko ivuga ko mbere yo kugura ubutaka 'akwiriye kumenya icyo ubutaka bwawe bwagenewe gukoreshwa n'ibyemerewe kuhakorerwa, nk'uko byagenwe n'igishushanyo mbonera, ubanze umenye niba bihuye n'umushinga wawe.'

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'Igishushanyombonera n'icyo utekereza kuhakorera, shaka ubundi butaka ugura buhuje n'umushinga wawe, wikwizera ko uzasaba guhinduza ukabihabwa. Umuntu ukoresha ibinyuranye n'icyo bwagenewe gukoreshwa, abihanirwa n'amategeko.'

    Kimwe mu by’ingenzi abantu bashaka kugura ubutaka bagomba kwitaho ni ukumenya icyo bwagenewe gukoreshwa.
    Uru rubuga rubafasha kumenya icyo ubutaka bwawe cyangwa ushaka kugura bwagenewe gukoreshwa aho bwaba buri hose mu gihugu.https://t.co/WNTNFeMEIm pic.twitter.com/PFdSTjseGA

    — National Land Authority (@Lands_Rwanda) June 25, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagura-ubutaka-mu-rwanda-bibukijwe-kubanza-kumenya-icyo-bwateganyirijwe