Blog

  • I Huye habereye impanuka y'imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI abenshi bagasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y'imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI.

    Ubwo bamwe mu baturage bari bavuye mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Gahororo bageraga mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo munsi y'urusengero rwa ADEPR, bisi yari itwaye abantu bavaga mu Karere ka Nyaruguru yahise igonga abo banyamaguru kuko umuhanda warimo abantu benshi, maze abagabo babiri n'abagore babiri bahita bitaba Imana.

    Ubwo yasozaga ijambo, Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.

    Ati 'Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko abantu bane bahise bapfa abandi bane nabo bagakomereka, ubu bakaba bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye(CHUB), mu gihe umushoferi wari utwaye imodoka we yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

    Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n'umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n'abo bagize ibyago.'

    Source : https://yegob.rw/i-huye-habereye-impanuka-yimodoka-yagonze-bamwe-mu-bari-bagiye-mu-bikorwa-byo-kwamamaza-umukandida-wa-fpr-inkotanyi-abenshi-bagasiga-ubuzima/

  • Abazitabira 'Egypt & Middle East Expo' i Kigali bashyiriweho amahirwe yo gutembera mu Misiri – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro rizaba hagati ya tariki 05-22 Nyakanga 2024, rikazabera Camp Kigali aho imiryango izajya ifungurwa saa 10:00 igafungwa saa 21:00.

    Kimwe mu bishya ni uko iri murikagurisha ryinjiye mu mikoranire n'umufatanyabikorwa wa Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere, Egyptair, aho izatanga amatike y'ubuntu ku bantu bane mu banyamahirwe bazitabira iyi expo, yo kujya no kuva muri Misiri.

    Nyuma yo kugerayo aba banyamahirwe bazasangayo irindi tsinda rigize abategura iri murikagurisha rizabafasha gutemberera mu bice by'ubwiza nyaburanga muri iki gihugu mu gihe cy'iminsi itanu nta kiguzi, nyuma ya ndege ikabagarura mu Rwanda.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Egyptair ishami ry'u Rwanda, Niyonzima Fred, yavuze ko mu gihe iyi expo izaba iba, abayijyamo bagakenera gukoresha Egyptair mu ngendo zabo bazajya bagabanyirizwa ibiciro. Iyi sosiyete ijya mu byerekezo 80 hirya no hino ku Isi.

    Mu kwinjira ahazaba hari kubera iri murikagurisha, hazajya haba hari amatike abiri arimo iya 500 Frw nk'uko byari bisanzwe n'indi nshya ya 1000 Frw, aho abazayigura aribo bazaba bafite amahirwe yo kubona ya matike yo kujya muri Misiri.

    Uzajya agura itike, azajya asiga imyirondoro ye ahabugenewe, hanyuma tariki ya 12 Nyakanga hakorwe tombora ya mbere izavamo umuntu umwe watsindiye itike yo kujya muri Misiri, aho azaba yemerewe kujyana n'undi, tombora nk'iyo yongere ikorwe tariki ya 19.

    Abazatsindira aya matike bazaherekezwa no mu rugendo rwo gushaka VISA.

    Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yagaragaje ko iyi expo izaba idasanzwe kuko hazaba harimo ibicuruzwa bishya bizaba biturutse mu bazaba bayitabiriye bwa mbere, anahumuriza abatewe impungenge n'ibiciro.

    Ati 'Iyi expo igenda itera imbere kuva yatangira hano muri 2014, igihamya ni uko yavuye ku kuba inshuro imwe ubu ikaba iba kabiri mu mwaka, ibyo byonyine bikwereka ko ari igikorwa cyishimiwe, nanashimira Leta yacu dufatanya.'

    Natasha, yavuze ko hari gutekerezwa n'uko hashyirwaho uburyo bwo kwidagadura mu rwego rwo gushimisha abana bazaba bari mu biruhuko bashobora kwitabira iyi expo.

    Iyi Expo izitabirwa n'abamurikabikorwa basaga 50 baturutse mu bihugu bya Misiri, u Buhinde, Pakistan, Kenya, Syria, u Bushinwa barimo n'abashya bazava muri Türkiye. Izaba irimo ibikoresho byinshi by'ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, byiganjemo ibyo mu gikoni.

    Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye

    Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yagaragaje ko iyi expo izaba idasanzwe kuko hazaba harimo ibicuruzwa bishya bizaba biturutse mu bazaba bayitabiriye bwa mbere

    Ubufatanye bushya, abamurikabikorwa bashya, n’ubwasisi ni bimwe mu byitezwe muri Egypt & Middle East Expo itegerejwe mu kwezi gutaha

    Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Egyptair ishami ry'u Rwanda, Niyonzima Fred, yavuze ko mu gihe iyi expo izaba iba, abayijyamo bagakenera gukoresha Egyptair mu ngendo bazajya bagabanyirizwa ibiciro

    Impande zose zagaragaje ko iyi Expo, itazateza ibibazo cyangwa impinduka ku gikorwa cy’amatora giteganyijwe mu Gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazitabira-egypt-middle-east-expo-i-kigali-bashyiriweho-amahirwe-yo-gutembera

  • Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ashobora kugarura Meddy i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni ibitabo azamurika mu gitaramo azatumiramo Meddy, Israel Mbonyi, Alarm Ministries n'abandi.

    Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo mu kiganiro n'abanyamakuru, yasobanuye ko igitabo cyitwa 'The Grace of God' yacyanditse ashaka kugeza ku bantu bose ijambo ry'Imana.

    Ati 'Hari abantu benshi batekereza kujya mu ijuru bishingishikirije imirimo bakora. Nta mirimo wakora kugira ngo ugure gukiranuka. Ku bw'ubuntu bw'Imana Yesu yaduhaye agakiza tutabasha kwigeza.'

    'Agakiza konyine niko kaduhaye gukiranuka no kuba abana b'Imana. Twarakijijwe kugira ngo dukore imirimo myiza, ibyo dukora byose ni ukubera ubuntu twagiriwe. Igitabo kivuga ko agakiza tutagakoreye kandi n'icyo tugomba kugakoresha'.

    Ni mu gihe igitabo yise 'Beyond boundaries' kireba abantu bose yaba abizera Imana n'abatarayimenya.

    Ati 'Umuntu wese akwiriye kwizera kugira ngo ubuzima bwacu buhinduke. Imana yaturemanye ubushobozi. Ni igitabo kireba abakirisitu n'abatari abakirisitu'.

    Bishop Masengo yasobanuye ko agiye kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akazagaruka azanye na Meddy usigaye nawe yarakiriye agakiza.

    Ati 'Mu kumurika ibi bitabo bibiri mwitege abahanzi barimo Meddy, Israel Mbonyi, Alarm Ministries, abashumba nka Apotre Migone, Antoine Rutayisire, Apotre Gitwaza n'abandi.'

    Ibi bitabo byombi bizamurikwa ku itariki 14 Nyakanga 2024 mu muhango uzaba urimo abahanzi batandukanye; Israel Mbonyi, Alarm Ministries, Meddy n'abandi. Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo asanzwe ari intiti mu bijyanye n'Amategeko ndetse ayafitemo Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD).

    Byinshi wamenya ku bitabo bibiri bya Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo.

    Meddy ashobora gutumirwa na Bishop Masengo i Kigali

    Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ari mu myiteguro yo gushyira hanze ibitabo bibiri yise 'The Grace of God' na 'Beyond boundaries'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishop-prof-dr-fidele-masengo-ashobora-kugarura-meddy-i-kigali

  • Equity Bank Rwanda yatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu zindi banki hakoreshejwe telefone – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwafunguriwe ku cyicaro Gikuru cy'iyi banki kuri uyu wa 26 Kamena 2024 hagati y'ibi bigo byombi.

    Iyi eKash izafasha abakiliya ba Equity Bank kubasha guhererekanya amafaranga yo kuri konti zabo n'izo mu yandi mabanki, mu bigo by'imari iciriritse harimo na za SACCOs, mu bindi bigo bitanga serivise z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse no kuri telefone zigendanwa.

    Ni ukuvuga ko amafaranga azajya ava kuri telefone ajya kuri konti muri Equity Bank cyangwa akava kuri konti ajya kuri telefone cyangwa mu yandi mabanki kandi mu buryo bwihuse.

    Ni uburyo buboneka ukoresheje telefone igendanwa ugakanda ku *555#, kuri application ya Equity Bank ndetse no guca ku rubuga rwa internet rw'iyi banki.

    Ubu buryo buri mu murongo wo gushyigikira gahunda y'Igihugu yo kugabanya kugendana amafaranga mu ntoki.

    Equity Bank Rwanda ivuga ko abakiliya bayo bazajya babukuresha ku biciro bari basanzwe bakoresha boherezanya amafaranga kandi ko uko baba menshi ikiguzi cyo kohereza kigenda kiba gitoya.

    Ubwo hafungurwaga ubu buryo ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yashimangiye ko ibi bizafasha abakiliya babo kwihutisha serivise bahabwaga n'iyi banki bikabafasha kwihuta mu bukungu.

    Ati 'Ubu buryo bugamije kugira ngo duhurire mu rubuga rumwe. Nujya kwishyura umukiliya w'izindi banki ntibibe ngombwa ko ujya kubikuza amafaranga mu ntoki ngo ukunde uyamuhe cyangwa nuyohereza amare amasaha angahe ataramugeraho'.

    Yakomeje ati 'Icyo eKash ije gufasha ni ukugira ngo kwishyurana byorohe ndetse n'ikiguzi kigabanuke. Amahirwe abirimo ku bakiliya ba Equity Bank ni uko bagiye kujya babasha kwishyurana n'abandi batari abakiliya bacu'.

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Gasabira Blaise Pascal yavuze ko ubufatanye na Equity Bank Rwanda ari intambwe nziza iyi banki iteye mu yandi mabanki y'ubucuruzi.

    Yongeyeho ko ubu buryo butagamije kubyara inyungu ahubwo ko bugamije koroshya ihererekanya ry'amafaranga no kugabanya kuyagendana.

    Iki kigo cya Rswitch kandi gifite intego ko mu gihe kiri imbere ibigo byose bitanga serivise zo guhererekanya amafaranga bizahuzwa na eKash kugira ngo izo serivise zigere ku bantu bose.

    Giteganya kandi gutangiza uburyo abakiliya bacyo bajya baherekanya amafanga umwirondoro wabo nka konti cyangwa nomero telefone ntibibonwe n'uwo boherereje amafaranga mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo kandi na serivise yatanzwe.

    Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 46, abayihagarariye barenga 1,500 n'ahandi hatangirwa serivise zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n'igice ifite hirya no hino mu Gihugu.

    Hasobanuwe inyungu eKash izagirira abakiliya ba Equity Bank Rwanda

    Gasabira Blaise Pascal yavuze ko ubufatanye na Equity Bank Rwanda ari intambwe nziza iyi banki iteye mu yandi mabanki y'ubucuruzi

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yashimangiye ko eKash izafasha abakiliya babo kwihutisha serivise bahabwaga n'iyi banki, bikabafasha kwihuta mu bukungu

    Ubu buryo bwatangijwe na Equity Bank Rwanda na RSwitch


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yatangije-uburyo-bwo-kohereza-amafaranga-mu-zindi-banki

  • Uko imvururu zatumye Perezida Kagame adasoza umukino wa Mukura VS na Pantheres Noir #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahishuye uko imvururu cyangwa urugomo byatumye adasoza umukino wa Mukura na Panthères Noirs mu 1978.

    Impamvu ni ukubera ko Panthères Noirs yari ikipe ya gisirikare iyo yatsindwaga abantu bakubitwaga.

    Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari i Huye aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024.

    Perezida Kagame yavuze ko amwe mu mateka afite i Huye ari ayo mu 1978 ubwo yari amaze iminsi mike avuye muri Uganda aho yabaga nk’impunzi ubundi akajya kureba umukino wa Mukura na Panthères Noirs ariko agataha uturangiye.

    Ati 'Hari Stade ntoya hano mu 1978, njyayo kureba inshuti yanjye yabaga muri kaminuza. Mukura na Panthères Noir barakinaga. Ariko nkajya mbona abantu barandeba, ni nko kuvuga ngo 'Ariko aka kantu ntabwo ari ak’ino aha ngaha.'

    'Umukino ugiye kurangira, iyo nshuti yanjye yari yanzanye, iravuga ngo ariko urabizi, tuve aha ngaha umupira utararangira, hano ibikurikiraho cyane iyo Panthères yatsinzwe, abantu barakubitwa. Ndavuga nti ntakubitirwa aha ngaha, turagenda hasigaye nk’iminota 10 ngo umupira urangire.'

    Perezida Paul Kagame akaba umukandida wa FPR Inkotanyi, arava Huye akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyamagabe, yavuze ko ibibazo nk’ibyo mu Rwanda byarangiye ndetse ko bidashoboka ko byazasubira ukundi.

    Perezida Kagame yagarutae ku mateka afite i Huye yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-imvururu-zatumye-perezida-kagame-adasoza-umukino-wa-mukura-vs-na-pantheres-noir

  • Umunsi wabatindiye! Ibyaranze ukwiyamamaza kw… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Umuryango FPR-Inkotanyi wakomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite bawo, bikaba byabereye mu Turere twa Burera na Kirehe. Uko bamamazaga Abakandida Depite ni na ko bavugaga ibigwi Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame.

    Abaturage bo mu Karere ka Burera bagaragaje ko bafitanye Igihango na FPR-Inkotanyi, akaba ariyo mpamvu biyemeje kuzahundagaza amajwi ku Bakandida ba FPR muri aya matora ategerejwe bikomeye mu Rwanda. Bati “Paul Kagame oyee! Urasobanutse kandi urashoboye, ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.

    Umwe mu Bakandida Depite ba FPR-Inkotanyi uri mu biyamamarije mu Karere ka Burera, yavuze ko anejejwe cyane no kubona ibihumbi by’abaturage ndetse n’urubyiruko by’umwihariko, bambariye gushyigikira FPR. Ati “Turi hano nk'Abakandida Depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi, turishimye cyane. Kandi turabibona ko twiteguye twese”.

    Yavuze ko bafitanye Igihango n’urubyiruko, “kandi Inkoko niyo ngoma”, aho yumvikanishaga ko batindiwe n’umunsi w’amatora azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu gihugu ndetse na 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga. 

    Abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR, basusurukijwe n’abahanzi barimo Juno Kizigenza mu ndirimbo ze zirimo “Injyana” yakoranye na Ariel Wayz. Ni indirimbo yabyinwe ivumbi riratumuka dore ko ikunzwe cyane bitewe n’icyanga cyayo.  

    Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 361 mu minsi 7 gusa imaze kuri Youtube. “Mu mahanga yose twabaye ubukombe, n’iyo antumye ngerayo, mpora numva niteguye. Umusaza mvuga sinzamuva inyuma, hari abibaza impamvu njye mukunda, message zinyobya zo nta mwanya.” Juno na Ariel Wayz mu ndirimbo “Injyana”.

    Mu karere ka Kirehe naho byari bishyushye mu kwamamaza Abakandida Depite ba FPR. Ubwitabire bwari buri hejuru cyane, akaba ari ibirori byasusurukijwe na Danny Nanone na Intore Tuyisenge ufite izina rikomeye mu ndirimbo zo kwamamaza Perezida Kagame zirimo “Tora Kagame Paul”, “Tuzarwubaka”, “Ibidakwiye Nzabivuga” Ft Senderi Hit n’izindi.

    Umwe mu Bakandida Depite ba FPR yavuze ko abona abanya-Kirehe ‘umunsi wabatindiye’ ati “Twaje kwifatanya namwe kugira ngo twamamaze Umuryango wacu, by'umwihariko twamamaza Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kandi turabashima cyane kuko twabonye ko mubirimo neza, kandi umuntu aroye, umunsi wabatindiye!”.

    Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame arakomeza urugendo rwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida. Ni urugendo amazemo iminsi, akaba yararutangiriye i Musanze Tariki 22 Kamena 2024, akomereza i Rubavu ku wa 23 Kamena 2024; ku wa 24 Kamena 2024 yiyamamariza mu Karere ka Ngororero no mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame – Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 300 basusurukijwe n’abahanzi 19.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Perezida Kagame ategerejwe mu Karere ka Huye na Nyamasheke. Azakomereza i Nyamagabe na Rusizi ku wa 28 Kamena 2024. Aziyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 29 Kamena, ku wa 2 Nyakanga azaba ari muri Ngoma na Kirehe.

    Ku wa 3 Nyakanga aziyamamariza muri Bugesera, ku wa 6 Nyakanga yiyamamarize i Gicumbi, hanyuma Kayonza na Nyagatare azahiyamamarize ku wa 7 Nyakanga, mu gihe Gakenke azahiyamamariza ku wa 9 Nyakanga, ku wa 12 Nyakanga aziyamamarize muri Gasabo, azasoreze muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2024.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, aba aherekejwe n'abahanzi baririmba indirimbo zigaruka ku bigwi bye mu myaka 30 ishize ndetse no ku matora muri rusange. Abo bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Nsabimana Leonard, Butera Knowless, Nel Ngabo, King James, Senderi Hit, Alyn Sano, Ariel Wayz, 'Igisupusupu', Dr Claude n'abandi.

    FPR-Inkotanyi yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y'u Rwanda no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki n'urw'amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y'igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n'iterambere.

    Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n'ibibazo by'imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw'Igihugu n'umutekano w'abantu n'ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;

    Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w'Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y'umutungo w'Igihugu n'izindi ngeso mbi zijyanye na byo, Kuzamura imibereho myiza y'Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n'ubuhahirane, Kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

    Ubumwe, Umutekano, Iterambere n’ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda nyuma yo Kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko bamufata nk’impano Imana yahaye u Rwanda.

    UKO BYARI BIMEZE I BURERA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR

    Juno Kizigenza yahaye ibyishimo abanya-Burera bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR

    UKO BYARI BIMEZE I KIREHE MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR

    FPR-Inkotanyi ikomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida bayo mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144417/umunsi-wabatindiye-ibyaranze-ukwiyamamaza-kwabakandida-depite-ba-fpr-inkotanyi-muri-kirehe-144417.html

  • Ibitaravuzwe ku rubanza rwamaze imyaka 6 Haby… – #rwanda #RwOT

    Ni urubanza yari amazeho hafi imyaka itandatu aburana mu nkiko zinyuranye. Uyu mugabo yashyize itafari kuri Cinema Nyarwanda mu gihe cy'imyaka 30 ishize, kandi asobanura ko yabikoze kubera ko ari ibintu yakundaga kuva akiri muto.

    Yabaye umwanditsi w'ikinamico zatambutse igihe kinini kuri Radio Rwanda nka 'Inkuracyobo y'Amaraso'. Ariko izina rye ryavuzwe cyane mu itangazamakuru no muri Cinema nyuma y'uko yanditse filime nka 'Ntawe umenya aho bwira ageze' yakoze atewe inkunga n'icyahoze ari ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize (Caisse sociale).

    Iyi filime yashyize ku isoko abakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe mu Rwanda barimo nka 'Kanyombya' wabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe, 'Nyirankende', 'Kanuma', 'Samusure', 'Nyirakimonyo', 'Nyagahene', 'Nyirakanyana' n'abandi banyuranye.

    Ni filime yari igizwe n'ibice birenga 50 yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda mu myaka ya 2003, ndetse benshi bagiye bayihererekanya binyuze kuri CD n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga byari bigezweho muri kiriya gihe- Nawe avuga ko iyi filime yahinduye ubuzima bwe.

    Uyu mugabo amaze imyaka 22 atangiye urugendo rwo guteza imbere Cinema. Ariko kandi izina rye ryanamamaye cyane nyuma y'uko ashyize hanze filime yise 'Haranira kubaho'- Ni filime avuga ko yabaye nziza cyane, kandi irakundwa cyane, byanamuhaye imbaraga zo kwiga kuyobora no kwandika filime.

    Yanakoze kandi filime 'Zirarazishya' mu 2009.-Aha hose yakoreshaga abakinnyi bamwe ndetse n'amazina amwe kugira ngo abashe gucengera mu bantu.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Habyarimana Charles yavuze ko yahisemo kudahindura ariya mazina y'abakinnyi ahanini bitewe nuko inkuru za filime zabaga zimeze nk'aho zikurikiranye.

    Ati 'Habayeho kudahindura amazina, kandi zikaba n’inkuru zisa n’aho zikurikiranye bituma rero n’aya mazina y’abakinnyi nakoresheje amenyekana kandi arakomera.”

    Uyu mugabo yavuze ko nubwo bimeze gutya, hari kimwe mu bigo cyakoresheje abakinnyi yatoje mu nyungu zabo bwite, kandi banakoresheje umwimerere w’amazina yabo nta burenganzira yatanze, bituma yiyambaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

    Avuga ko ibi bitari mu mpamvu zatumye nyuma ya filime 'Haranira kubaho’ atarongeye kugaragara muri Cinema nk’umuntu wagize uruhare. Habyarimana yavuze ko adashobora kuvuga icyo kigo mu itangazamakuru ‘kubera ko twagiranye amasezerano yo kubika ibanga’.

    Ati”Ni ibintu byatumye njya mu manza bifata imyaka itandatu yose….inkiko zagiye zindenganya, gusa baratsindaga hose…Baratsinze kuva hasi kugera mu rukiko rukuru noneho nitabaza inzira yo kurenganurwa…. Urukiko rw’Ikirenga nirwo rwasuzumye, nsubirishamo urubanza rwa nyuma kandi aho ndahatsindira.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye atsindwa ku mpamvu atumvaga neza, ndetse byatumye itegeko rirengera iby’umutungo mu by’ubwenge arimenya birushijeho, yiyemeza kuburana kugeza abonye ubutabera. Ati “Sinibazaga impamvu ndigutsindwa, bituma nanjye nshikama ndakomeza.”

    Habyarimana yavuze ko mu rukiko rw’ikirenga yahasanze abacamanza batanu b’abahanga kandi ‘koko baciye urubanza ku buryo mpora ndusubiramo nkumva ndanyuzwe’.

    Yavuze ko aba bacamanza babagiriye inama yo kumvikana ndetse n’inyungu bagomba kumuha. Ati “Hari indishyi bampaye ntari buvuge umubare kubera nyine y’uko twumvikanye y’uko biba ibanga.”

    Habyarimana yavuze ko yari yarumvikanye na bariya bakinnyi yakoreshaga muri filime, ariko ko icyo buri umwe atari yemerewe ari ugukoresha izina yamuhaye mu nyungu ze bwite.

    Yavuze ko kwitabaza inkiko byaturutse mu kuba kiriya kigo cyakoresheje amazina ya bariya bakinnyi bayakoresha uko yari ari batayahinduye.

    Ati “Naje kubona mbona hari ikigo cyafashe ya mazina kirimo kiyakoresha mu bucuruzi, ariko bo bari bagiranye amasezerano yo kubakoresha ibyo bise urwenya, bakagira uko babitambutsa ariko babikora muri ya mazina ‘Kanyombya’, ‘Sekaganda’, bari kubikora batisunze ayo mazina nahanze.”

    Nta masezerano abakinnyi bari bagiranye na kiriya kigo avuga ko bazakoresha amazina bahawe na Habyarimana Charles, ari nayo mpamvu mu rubanza Habyarimana yareze ikigo gusa. Ati 'Iyo nsanga bariya bakinnyi baratanze uburenganzira nari kubarega bombi, nari kurega ikigo ndetse n'abakinnyi.'

    Habyarimana Charles yatangaje ko yatsinze urubanza yaburanagamo n'ikigo cyakoresheje amazina y'abarimo 'Kanyombya', 'Samusure', 'Sekaganda' mu nyungu z'abo bwite

    Habyarimana yavuze ko yahawe indishyi ishyitse mu rubanza ku kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge binyuze muri filime ze yashyize hanze

    Niyitegeko Gratien wakoreshaga izina rya Sekaganda muri filime za Habyarimana, ari mu bakinnyi bakomeye muri iki gihe

    Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure yagize ibihe byiza muri filime abikesha filime zahanzwe na Habyarimana

    Na n'ubu uyu munsi izina Kanyombya ryabaye Kanyombya! Habyarimana niwe wabaye imvano ryo gukomera kwaryo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYETWAGIRANYE NA HABYARIMANA CHARLES

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144418/yari-amaze-imyaka-6-aburana-ibitaravuzwe-ku-rubanza-habyarimana-yatsinzemo-abakoresheje-am-144418.html

  • Umukinnyi wa APR wari wahagaritswe umwaka yadohorewe #rwanda #RwOT

    Gisubizo Merci wa APR VC wahagaritswe umwaka kubera gukubita umutoza we, yadohorewe ibihano bye bikaba bizarangirana na tariki ya 30 Kamena 2024.

    Hari mu irushanwa Nyafurika rya ‘Zone V Club Championship 2023’ ryabereye mu Rwanda mu Gushyingo 2023 muri Kigali Arena, ubwo APR VC yakinaga na Police VC, Gisubizo Merci yaje gukubita umutwe umutoza we wungirije, Mathieu Rwanyonga.

    Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, FRVB, ryaje guhagarika uyu mukinnyi umwaka atagaragara mu bikorwa byose bya volleyball.

    Gisubizo yahise yandika indi asaba imbabazi umutoza we n’Abanyarwanda muri rusange. Gisubizo Merci ni umwe mu bakinnyi beza ba APR VC ndetse n’Ikipe y’Igihugu.

    Uyu mukinnyi akaba yamaze kugabanyirizwa ibihano, azasubira mu bikorwa bya Volleyball gutangirana na Nyakanga 2024.

    Gisubizo Merci yagabanyirijwe ibihano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-wari-wahagaritswe-umwaka-yadohorewe

  • USA: Impamvu ibitaramo byo Kwibohora byari ku… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byari kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy'iminsi itatu, ku wa 4 na 7 Nyakanga 2024 bikabera mu Mujyi wa Boston.

    AfroHub Music Ent ndetse na AfriQue Events bafatanyije gutegura ibi bitaramo basohoye itangazo  rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, bavuga ko bageze ku mwanzuro wo kubisubika bitewe nuko hari ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida biri kuba mu Rwanda.

    Bavuze ko bari gukorana n'abafatanyabikorwa n'abandi, bikazasubukurwa mu gihe kiri imbere. Umuyobozi wa AfroHub Music Ent, Ernesto Ugeziwe yabwiye InyaRwanda ko ari icyemezo bafashe kubera ko hari ibikorwa byo kwiyamamaza byahuriranye no gufasha abahanzi kujya muri Amerika.

    Ati 'Ntabwo dushobora gukomeza kubera ko bamwe mu bahanzi bagomba kuva mu Rwanda bose bari gukora mu bikorwa by'amatora, kandi twebwe ibitaramo byacu na gahunda yacu n'umurongo turimo nta nubwo twemerewe kwamamaza.'

    Akomeza ati 'Biragoye ko umuhanzi wari uri mu bikorwa byo kwamamaza yaza hano gukora igitaramo, urumva ko biragoye kubera umwanya. Ibitaramo bari gukora mu bikorwa byo kwiyamamaza, kandi byagira n'ingaruka kuri gahunda zo kwiyamamaza, twasanze biri butere ikibazo, duhitamo kubisubika.'

    Yavuze ko bagiye gukora ibishoboka, ibi bitaramo bikazasubukurwa nyuma y'amatora. Muri rusange ibi bitaramo bigamije kwizihiza Kwibohora k'u Rwanda, cyo kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada, kuko ibi bihugu byombi bizihiza Umunsi wo kwibohora buri tariki 4 Nyakanga.

    Ibi bitaramo bitangajwe ko bisubitswe mu gihe Nel Ngabo aherutse gutangaza ko agiye gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kimwe mu byo yagombaga kuririmbamo harimo n'icyo muri 'Made in Rwanda Weekend'. 

    Ernesto Ugeziwe yavuze ko ibi bidahinduye gahunda ya Nel Ngabo y'ibitaramo bya mbere agomba gukorera muri kiriya gihugu. Ati 'N'ubu azaririmbamo mu gihe bizaba byasubukuwe, kandi n'ibye ku giti cye azabikora nk'uko twabiteganyije.'

    Ernesto Ugeziwe uri mu batangije AfroHub Music Ent yatangaje ko basubitse ibi bitaramo byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kubera ibikorwa by'amatora birimbanyije mu Rwanda
     

    Abari gutegura ibi bitaramo batangaje ko bazabisubukura nyuma y'igihe cy'amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024


    Nel Ngabo aherutse gutangaza ko muri uyu mwaka azakorera ibitaramo muri Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144415/usa-impamvu-ibitaramo-byo-kwibohora-byari-kuririmbamo-abahanzi-nyarwanda-byasubitswe-144415.html

  • Julien Mette isura y’abakinnyi bamuririye kubera inzara iracyamuzenga mu maso #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo ubwo yari muri iyi kipe, aho ngo bwa mbere mu mateka ye yari abonye umukinnyi umuririra kubera inzara.

    Ni nyuma yo gutandukana n’iyi kipe yagezemo mu mpera za Mutarama 2024 agasinya amezi 6 akaba yari ageze ku musozo.

    Ni umutoza utarandukanye neza na Rayon Sports kuko yagiye mu buryo bumeze nko kwirukanwa aho imbarutso yabaye umukino wa gicuti iyi kipe yakinnye na APR FC mu gutaha Stade Amahoro ariko ntibumvikane ku bakinnyi agomba gukinisha bikarangira atanatoje uyu mukino.

    Mu kiganiro yahaye B&B Kigali, Mette yavuze ko mu mezi yamaze muri Rayon Sports yahuye n’ibihe bigoye cyane, nk’aho abakinnyi bamuririraga kubera inzara.

    Ati “Hari igihe cyageze abakinnyi bakazajya baza kundirira, ni ubwa mbere nari mbibonye umukinnyi arira mu maso yanjye, avuga ati umutoza, ntabwo dufite ibyo kurya. imiryango yacu iradukeneye. Ntabwo dufite amafaranga yo koherereza iwacu kandi nibyo biba byumvikana abakinnyi bagira imiryango.”

    Uyu mugabo yavuze ko iyi kipe ifite abayobozi batazi umupira bivanga mu kazi k’umutoza nyamara imiyoborere yabananiye, nk’aho yavuze ko yakoraga akazi ke agakora n’ak’ubuyobozi kuko ngo igihe kinini yakimaraga asobanurira abakinnyi impamvu imishahara yatinze.

    Yemeje ko yari yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano aho yari yatangiye gutegura ikipe azakoresha, yatangiye no kuvugana n’abakinnyi b’abanyamahanga ariko byose byapfuye ku munota wa nyuma.

    Julien Mette yavuze ko Rayon Sports abakinnyi bamuririraga kubera inzara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/julien-mette-isura-y-abakinnyi-bamuririye-kubera-inzara-iracyamuzenga-mu-maso