Blog

  • MU MAFOTO 100: Abafana ba Rayon Sports bakore… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, wari umunsi wa 5 wo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, weretswe urukundo rwinshi cyane mu Karere ka Huye ndetse na Nyamagabe.

    Abaturage barenga ibihumbi 300 bo mu Ntara y'Amajyepfo bahuriye mu Karere ka Huye, kwakira Perezida Kagame ukomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Ni mu gihe abarenga ibihumbi 120 bahuriye muri Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo mu kwakira Paul Kagame.

    Abaturage b’i Huye bakiranye urwigwiro Paul Kagame, bamubwira amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, atari amatora ahubwo ko ari ubukwe. Perezida Kagame yabashimiye ati “Murakoze cyane”, yongeraho ati “Nibishaka bibe byombi [Amatora n’Ubukwe]”.

    Yabwiye abanye-Huye ko yari abakumbuye nk’uko nabo bari bamukumbuye. Yavuze ko basanzwe baziranye cyane dore ko mu 1978 yasuye Huye na Kaminuza y’u Rwanda, ariko akahagera aseseye kuko yari impunzi, ati “Nazaga hano, nahaje nk’inshuro eshatu”.

    Perezida Kagame yahishuye ko ubwo yasuraga Huye muri iyo myaka ya kera, yanaharebeye umukino wahuje Mukura na Panthères Noires, ariko ataha habura iminota 10 ngo umukino urangire ahunga inkoni, kuko iyo Panthères Noires yabaga yatsinzwe ngo yararwanaga.

    Yavuze ko ubwo yatemberega muri Huye hamwe n’inshuti ye, yajyaga “abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari ak’inaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa”.

    Perezida Kagame ati 'Ndavuga nti ‘ntakubitirwa ahangaha’, tugenda hasigaye nk'iminota 10 ngo umupira urangire, urumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko n'ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba tumenyana ariko bamwe muri twe twabaga hanze, ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntiriwe nsubiramo'.

    Ubwo yavugaga iyo nkuru iteye agahinda yamubayeho, abaturage bahise bamubwira mu ijwi rirenga bati “Ntabwo bizongora”. Paul Kagame yavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira ukundi. Ati 'Ariko ntibizongera, nk'uko mubivuze, ntabwo bizongera ku uwo ari we wese”.

    Yongeye kubishimangira ati “Icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe nanjye, twari kumwe, abenshi hano n'ubwo mwari mutaravuka ariko twari kumwe, kubera ko aho muvukiye, muri hano turi kumwe, turi mu nzira imwe ntibizasubira kubera mwebwe'.

    Perezida Kagame yavuze ko gutora FPR n’umukandida wayo “ni cyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira”. Ati “Ariko uragira ngo aho muri aha, umugambi mufite, uko mwaje mungana, uribwira uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo!”. Abaturage bahise bakoma amashyi menshi cyane, bahanika amajwi bati “Si amatora ni ubukwe”.

    Umukandika wa FPR-Inkotanyi ku mwanya Perezida, Paul Kagame, yavuze ko aho amaze kugera mu bikorwa byo kwiyamamaza, yabonye urubyiruko rutanga icyizere, yahise avuga ati “Mu bacika intege ntabwo ndimo, ubwo namwe ni uko nguko”.

    Yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka ubwo bajyaga ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza, ati: “Hari icyo ntarangiza ntavuze cy’akababaro, nigeze kumva ko hari impanuka yabaye mu bantu bamwe bazaga hano ndetse bamwe bagatakaza ubuzima, abandi bagakomereka, rwose nagira ngo nifatanye namwe.

    Hanyuma iyo mpanuka yabaye, abo yahitanye, abavandimwe babo, imiryango yabo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe nabo.” 

    Yavuze ko hagiye gukorwa igishoboka cyose kugira ngo abakomeretse bavurwe “ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze, ntawubuza impanuka kuba, ariko hari ukuntu abantu bakora bikagabanya gusa, ariko ubundi iyo yashatse kuba iraba”.

    Yongeyeho ati “Nagira ngo tugerageze ibishoboka,..dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi dutegereje imbere kagiye gukorwa, twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka”. Yasoje abifuriza gusubira mu ngo zabo neza ndetse no kugira imigisha y’Imana.

    Kwamamaza Paul Kagame mu Karere ka Huye, byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye, ariko by’umwihariko abafana na Rayon Sports babanje gukora akarasisi karyoheye ijisho. Bamwe mu bafana ba Gikundiro baherekeje Paul Kagame i Huye harimo Nkundimana Frederick uzwi nka ‘NkundaMatch’, Ngenzayimana Bosco ‘Rwarutabura’, Bikorimana Jean Claude “Wanyanza” na Malaika Agnes.

    Paul Kagame yahise yerekeza mu Karere ka Nyamagabe, asanganirwa n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 120. Yababwiye ko muri aya matora ya Perezida agiye kuba mu minsi micye iri imbere, “Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, amajyambere n'ibindi. Ibyo ntabwo tubitezukaho kuko ndabona mwarabirangije rwose”.

    Yavuze uwicwa n'agahinda “namubwira iki”. Yumvikanishije ko FPR idateze gucika intege n’umunsi n’umwe na cyane ko imaze imyaka 30 igahaze bwuma. Ati “Abo barahari ariko bashatse bacisha make. Ariko wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo bakuramo ugakomeza? Niba tudacibwa intege n'ibikomeye, ibyo ntibyaduca intege.”

    Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame arakomeza urugendo rwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida. Ni urugendo amazemo iminsi, akaba yararutangiriye i Musanze Tariki 22 Kamena 2024, akomereza i Rubavu ku wa 23 Kamena 2024; ku wa 24 Kamena 2024 yiyamamariza mu Karere ka Ngororero no mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame – Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 300 basusurukijwe n’abahanzi 19.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Perezida Kagame ategerejwe mu Karere ka Huye na Nyamagabe. Azakomereza i Nyamasheke na Rusizi ku wa 28 Kamena 2024. Aziyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 29 Kamena, ku wa 2 Nyakanga azaba ari muri Ngoma na Kirehe.

    Ku wa 3 Nyakanga aziyamamariza muri Bugesera, ku wa 6 Nyakanga yiyamamarize i Gicumbi, hanyuma Kayonza na Nyagatare azahiyamamarize ku wa 7 Nyakanga, mu gihe Gakenke azahiyamamariza ku wa 9 Nyakanga, ku wa 12 Nyakanga aziyamamarize muri Gasabo, azasoreze muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2024.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, aba aherekejwe n'abahanzi baririmba indirimbo zigaruka ku bigwi bye mu myaka 30 ishize ndetse no ku matora muri rusange. Abo bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Nsabimana Leonard, Butera Knowless, Nel Ngabo, King James, Senderi Hit, Alyn Sano, Ariel Wayz, 'Igisupusupu', Dr Claude n'abandi.

    REBA AGASHYA KAKOZWE N’ABAFANA NA RAYON SPORTS I HUYE

    AMAFOTO: The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144437/mu-mafoto-100-abafana-ba-rayon-sports-bakoreye-agashya-perezida-kagame-ibyaranze-umunsi-wa-144437.html

  • Igihe cyo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe cyongereweho amezi ane – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryatanzwe n'iyi Minisiteri, yagaraje ko ibyo byakozwe hashingiwe ku biteganywa n'itegeko nº 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo bw'isoresha k'ugukurirwaho ibihano n'inyungu z'ubukererwe usora wigaragaje, ndetse n'iteka rya Minisitiri rigena uburyo n'ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kugaragaza kubushake umusoro utarishyuwe.

    Hashingiwe kuri iryo tegeko hatanzwe amahirwe yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe.

    Ubusanzwe iyo usora atishyuriye umusoro ku gihe hari ibihano biteganywa n'amategeko aho itegeko rigena imisoreshereze riteganya ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

    Kuri ubu hatanzwe amahirwe yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe ndetse icyo gihe cyongereweho amezi ane.

    Itangazo rikomeza rigira riti 'Turamenyesha abasora bose ko amahirwe bahawe yo kugaragariza ku bushake umusoro utarishyuwe yongerewe igihe gitangirana n'itariki ya 23 Kamena 2024 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2024,'

    'Uku kongererwa igihe gutewe no kuba hari abasora bagaragaje ko batarasoza igenzura rituma bamenya umusoro bakwiye kugaragaza bakanishyura muri iyi gahunda yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe.'

    Abasora basabwe kumenyekanisha bakanishyura imisoro yose itaragaragajwe mu gihe cyabanjirije igihe cy'isoresha cyo guhera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2023.

    Itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa, rigaragaza ko kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe bireba ubwoko bwose bw'imisoro uretse imisoro ya gasutamo, aho abasora bitezweho kwerekana ibimenyetso byose bifatika bijyanye n'imisoro itarishyuwe.

    Nyuma yo kumenyekanisha umusoro utarishyuwe usora yishyura Umusoro fatizo, hatariho ibihano n'inyungu z'ubukererwe.

    Rikomeza rigaragaza ko Komiseri Mukuru azagena uburyo bwo kwigaragaraza ku bushake n'amabwiriza yo kwishyura.

    Abasora bongerewe igihe cyo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cyo-kugaragaza-ku-bushake-umusoro-utarishyuwe-cyongereweho-amezi-ane

  • Finland: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Kibera mu Mujyi wa Helsinki ku kibuga cy'umupira w'amaguru kiri ahitwa Pirkkolan metsätie 6.

    Muri iki gikorwa, uwafashe umwanya wo kwamamaza abo bakandida b'Umuryango FPR-Inkotanyi, Kigundu Richard, yibukije abanyamuryango n'inshuti zabo ko kwitabira amatora no gutora neza ari inshingano zabo.

    Yashimiye abanyamuryango n'abandi butabiriye icyo gikorwa cyo kwamamaza no kuganira uko bazitwara mu matora ya Perezida n'Abadepie.

    Kigundu Richard yongeye kandi no gusaba Abanyarwanda bose bari bari aho kwifatanya na FPR-Inkotanyi, ati 'Nta cyiza nko kuba mu muryango wa FPR-Inkotanyi'.

    Biteganyijwe ko ku wa 14 Nyakanga 2024 ari bwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

    Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y'Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n'umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

    Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by'agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavuze ko nta cyiza nko kuba muri uwo muryango

    Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Helsinki

    Basabwe kuzitabira amatora ateganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2024

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Finland bamamaje Paul Kagame

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/finland-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-bahuriye-mu-gikorwa-cyo-kwamamaza-paul

  • Abanyeshuri batangiye guhugurwa ku mikoreshereze iboneye ya murandasi – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko bafite gahunda zo kwigisha abaturage uko internet ikoreshwa mu buryo bwiza binyuze mu bukangurambaga, hakaba na gahunda ya club mu bigo by'amashuri zigisha urubyiruko kumenya gukoresha internet mu buryo butateza ibibazo.

    Ibi yabikomojeho ku wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024, mu nama ngarumwaka iganirirwamo ingingo zinyuranye zijyanye n'umutekano w'abana ku ikoranabuhanga, 'Rwanda Safer Internet Forum 2024'.

    Iyi nama ihuriza hamwe abarezi, ababyeyi, n'abo mu nzego za Leta zifite aho zihurira n'ikoranabuhanga kugira ngo haganirwe icyakorwa ngo umwana akoreshe ikoranabuhanga ariko mu buryo butekanye.

    Kuri ubu iyi 'Safer Internet Club', imaze kugezwa mu bigo by'amashuri bine byo mu Karere ka Bugesera, Mfitumukiza, yavuze ko hari gahunda yo kuyigeza n'ahandi hirya no hino mu gihugu.

    Mfitumukiza, yavuze ko 'Ubu gahunda ni uko bitubereye byiza yagezwa mu mashuri yose, nk'uko mwabyumvise abana bavuga ko hari byinshi bigiramo, nk'uko umwana ategurwa akiri muto kugira ngo akure afite ubumenyi buhagije bubasha kumufasha gukoresha neza ikoranabuhanga ariko bunamutegurira ejo hazaza he nk'umujyambere.'

    Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, yiswe 'umutekano w'umwana ku ikoranabuhanga' yo mu 2012, igaragaza ko 1/3 cy'abana mu bihugu 30 yakoreragamo bagaragaje ko bakorerwa ihohoterwa kuri internet bigatuma bamwe bata amashuri.

    Iyi raporo igaragaza ko hafi 80% by'abana bo mu bihugu 25 bari bafite ibyago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina hifashishijwe internet.

    Hagaragajwe ko ingaruka mbi za internet ahanini zituruka ku mikoreshereze yayo mibi, ishobora guturuka ku babyeyi cyangwa ku bana.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Abakoresha Murandasi [RICTA], Ingabire Grace, yagaragaje ko umubyeyi agomba kwiha inshingano zo kuganiriza abana ku buryo bakoresha internet, kandi nabo bakabanza bakihugura ibijyanye n'ikoranabuhanga kugira ngo bamenye uko batwaramo abana babo muri iyi Si ikataje mu iterambere.

    Ati 'Natwe tugomba kubabera urugero rwiza, natwe turayikoresha ariko tukamenya uko tuyikoresha.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ibijyanye n'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, [NCSA], Col. David Kanamugire, yavuze ko internet ari igikoresho cy'ingirakamaro ariko nanone umuntu atagomba kuyikinisha kuko ishobora kwangiza byinshi.

    Ati 'Tugire amakenga, dushishoze cyane, ndabashishikariza kutirarira. Internet ni igikoresho cyiza ariko ntimugakine n'umuriro.'

    Umuryango wa OSF HealthCare wagaragaje ko kumara amasaha arenze abiri ku bikoresho by'ikoranabuhanga bishobora guteza ibibazo binyuranye by'ubuzima ku bana, ugaragaza ko ari ngombwa ko hashakishwa ibindi bahugiraho nka siporo n'ibindi.

    Umuyobozi wa NCSA, Col. David Kanamugire, yavuze ko internet ari igikoresho cy'ingirakamaro ariko ishobora no kwangiza byinshi

    Umuyobozi wa Internet Society Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel, yavuze ko bitegura kugeza Club z’ikoranabuhanga mu mashuro atandukanye mu gihugu

    Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yagaragaje ko umubyeyi agomba kwiha inshingano zo kuganiriza abana ku buryo bakoresha internet

    Muri iyi nama habereyemo ibiganiro byagarutse ku byakorwa kugira ngo umutekano w’abana ku ikoranabuhanga ukomeze ubungabungwe

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’ababyeyi

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-batangiye-guhugurwa-ku-mikoreshereze-iboneye-ya-murandasi

  • Nyirashyaka wavuze imyato Kagame waciye ubuhunzi mu Banyarwanda, yifuza kubaka kaminuza i Nyamagabe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 27 Kamena 2024.

    Nyirashyaka yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nyinshi ku gihugu cyane ko yatwaye ubuzima bw'abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy'iminsi ijana gusa.

    Uretse abishwe ariko n'igihugu cyarasenywe bikomeye ku buryo kurwubaka byasabye guhera ku busa.

    Nyirashyaka yagaragaje ko muri icyo gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abanyarwanda bahungiye mu bindi bihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ikitwa Zaire icyo gihe kandi na we ari mu bahungiye muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanakomereza ku gucyura impunzi z'abanyarwanda zari hirya no hino mu bihugu bihana imbibe n'u Rwanda.

    Ati 'Bamwe muri twe twahungiye muri zaire, Ingabo za FPR Inkotanyi mumaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mwashyizeho no gucyura impunzi. Ndagira ngo nsabe abateraniye ahangaha bamfashe tubashimire kuba mwaraciye ubuhunzi mu banyarwanda.'

    Yagaragaje ko nyuma yo kongera kugera mu gihugu yagize icyizere cyo kubaho kuko yaje gusubira mu ishuri akiga ayisumbuye na Kaminuza kuri ubu akaba ari umwarimu muri TTC mater dei Mbuga.

    Yahise ashima umukuru w'Igihugu ukomeje gushyira imbere iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko ashima ko umukuru w'Igihugu yongereye umushahara wa mwalimu.

    Ati 'Ndabashimiye mwagaruye icyizere cyo kubaho tutibagiwe n'umushahara wa mwarimu uyu munsi umaze guhindura byinshi ku buzima bwe.'

    Abikuye ku mpanuro z'Umukuru w'Igihugu zijyanye no kwihesha agaciro no kwibeshaho, Nyirashyaka yagaragaje ko yaganiriye n'abantu ku gitekerezo cyo gushinga ishuri kuko ryari rikenewe mu murenge wa Tare wo muri ako Karere kandi byagezweho.

    Ati 'Kubera imiyoborere yanyu myiza, inama n'impanuro, umutekano wizewe aho iwacu hegeranye n'ishyamba rya Nyungwe ubu ishuri Umwana Bright academy ryarakuze twavuye mu bukode tugura ikibanza twubatsemo ibyumba 10 by'amashuri. Twavuye ku bana 25 ytugeze ku bana 281 biga neza bagatsinda 100% Twavuye ku bakozi batanu ubu tugeze ku bakoze 19 duhemba neza.'

    Uyu murezi yagaragaje ko bifuza ko iryo shuri barigeza ku rwego mpuzamahanga rigakomeza kugira uruhare mu myigire y'abana.

    Ati 'Turifuza ko iri shuri ryacu twarigira icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga rikazava ku mashuri abanza rikagera kuyisumbuye no kuri Kaminuza kandi turi kumwe namwe tuzabigeraho.'

    Yashimye ko u Rwanda ruha urubuga abakobwa n'abagore ku buryo kuri ubu buri wese afite uburenganzira bwo kwiga amasomo ya siyanse n'andi atandukanye.

    Yahaye ubutumwa Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi ariko banze kuva ku izima ryo gutahuka mu gihugu bagafatanya n'abandi kucyubaka abasaba kugaruka mu rwababyaye.

    Mu myaka irindwi ishize, akarere ka Nyamagabe kageze kuri byinshi kandi mu nzego zitandukanye kuko hagati ya 2017 na 2020 hubatswe umuhanda wa Nyamagabe- Murambi.

    Byatumye umuhanda waguka unashyirwamo kuburimbo ubundi biteza imbere ubukungu bw'Akarere binyuze mu koroshya ubucuruzi n'imigenderanire.

    Ibikorwa remezo bijyaye n'amashanyarazi ndetse ingo zifite amashanyarazi zikubye inshuro 6 ziva ku 10 531 mu 2017 zigera ku 68 269 mu 2023.

    Gahunda y'imiturire nayo yashyizwemo imbaraga ku buryo hubatswe imidugudu itanu y'icyitegerezo ari yo Mugano, Tare, Kibumbwe, Musange na Kaduha.

    Hatanzwe inkoko 6 240 ku miryango 624, ingurube 303 ku miryango 246, ihene 416 ku miryango 208 ndetse hubatswe ibikorwa remezo byo kwita ku matungo magufi birimo isoko rimwe ry'amatungo magufi, ivuriro rimwe ry'amatungo n'ibagiro ry'ingurube.

    Muri myaka irindwi ishize kandi, imibereho myiza n'ubuzima bw'Abanyarwanda b'i Nyamagabe byitaweho kuko hubatswe ibigo nderabuzima n'amavuriro y'ibanze.

    Uburezi nabwo bwashyizwe mu nkingi z'ingenzi kuko hubatswe ibyumba by'amashuri 763 mu gihe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro agera kuri 11 (TVET Schools) yubatswe.

    Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hamaze gutangwa inka 6874 zafashije imiryango ikennye kwiteza imbere bashingiye ku kuvugurura ubuhinzi bakoresha ifumbire, bahindura imibereho.

    Nyirashyaka yagaragaje ko yifuza kubaka Kaminuza muri Nyamagabe

    Abakecuru basusurukije abitabiriye ibyo bikorwa byo kwiyamamaza

    Abakambwe bari bishimiye kwakira Paul Kagame

    Urubyiruko rwari rwinshi muri ibi bikorwa byo kwamamaza

    Dr Claude, Alyn Sano, Ariel Wayz, Ndandambara na Riderman bari kuri Stade Nyagisenyi

    Abaturage bo muri Nyamagabe bari bazindutse cyane

    Ubwitabire bwari bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyirashyaka-wavuze-imyato-kagame-waciye-ubuhunzi-mu-banyarwanda-yifuza-kubaka

  • Russia strikes Ukrainian airfields set to house Western-supplied jets – MOD #rwanda #RwOT

    Russian forces have struck Ukrainian airbases that were set to house Western-supplied fighter jets, including US-designed F-16s, the Defense Ministry in Moscow has reported.

    The Russian military launched a group strike on Thursday morning, employing long-range sea-based weapons, the Kinzhal hypersonic missile, and unmanned aerial vehicles to attack the 'airfield infrastructure of Ukraine, planned to accommodate aircraft from Western countries,' the ministry said in a statement.

    'The goal of the strike has been achieved. All designated targets have been hit,' it added, without specifying the number or location of the airfields that were struck.

    The report comes as Kiev's Western backers, including the US, Belgium, Denmark, Norway, and the Netherlands, have pledged to provide Ukraine with as many as 60 F-16s by the end of the year. However, none of the jets have yet been supplied.

    Deliveries have apparently been held up because Ukrainian pilots are still only learning to operate the jets. Once they have completed their training by the end of the year, there will still only be a 'handful' of pilots, according to recent media reports, which have also noted that Ukraine doesn't have enough maintenance crews to service the jets.

    Given that Kiev would not have sufficient pilots to operate all 60 of the donated F-16s, the chief of aviation of Ukraine's Air Force Command, Sergey Golubtsov, suggested earlier this month that some of the jets could be stationed at bases in neighboring NATO countries.

    However, US National Security Adviser Jake Sullivan emphasized last week that the plan is 'to put the F-16s in Ukraine,' stressing that under a recently signed ten-year security agreement between Washington and Kiev, the warplanes would have to be based in Ukraine.

    Meanwhile, Moscow has repeatedly warned that any Western weapons delivered to Ukraine will be considered 'legitimate targets' for strikes by Russian forces, including foreign-supplied fighter jets and the bases that house them.

    Russian State Duma Defense Committee chairman Andrey Kartapolov has also stressed that if any Western-supplied F-16s are used by Kiev in combat operations while stationed at NATO airfields, then these facilities would also become legitimate targets for Moscow.

    The post Russia strikes Ukrainian airfields set to house Western-supplied jets — MOD appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/russia-strikes-ukrainian-airfields-set-to-house-western-supplied-jets-mod/

  • Umukandida Mpayimana yashimangiye ko uwafunzwe akarenza iminsi yagenwe yajya yishyurwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Ibi uyu Mukandida yabigarutseho ubwo yiyamamariza mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, abwira abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi bye ko naramuka atowe azahindura itegeko, umuntu wafunzwe iminsi ikarenga akazajya yishyurwa na Leta indishyi z'akababaro.

    Yagize ati “Mu butabera ndemeza ko iyi ngingo nzayishyigikira. Iyo bafashe umuntu bakamufunga iminsi itegeko riteganya ariko iyo minsi iyo irenze bakamurekura yaba umwere yaba yarahamwe n'icyaha ariko iyo minsi yararenze nta ndishyi ibaho. Ni ngombwa ko hateganywa ko igihe iryo tegeko ryishwe kandi rihari leta ibibazwa ikaba yatanga indishyi k'umuntu bafunze akarenza iminsi iteganywa n'itegeko.”

    “Ikindi ni uko iminsi 30 y'agateganyo ishobora kuba ari myinshi yagabanywa ariko niba itaranagabanywa niyubahwe yubahirizwe. Ubwo rero leta nisabwa gutanga indishyi igihe iryo tegeko ryishwe bizatuma n'ababishinzwe badakomeza kuryica.”

    Mpayimana Philippe ni umwe mu bakandida batatu bari guharanira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere aho ahatanye na Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF Inkotanyi ndetse na Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukandida-mpayimana-yashimangiye-ko-uwafunzwe-akarenza-iminsi-yagenwe-yajya

  • U Rwanda ruzitabira 'Expo2025 Japan' izabera mu Buyapani – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ku mbugankoranyambaga zitandukanye u Rwanda rwagaragaje ko rwishimiye gutangaza ko ruzitabira iryo murikagurisha kandi ko ruzajyanayo ibikorwa mu gihugu.

    Rikomeza rigira riti 'Twishimiye gutangaza ko guverinoma y'u Rwanda izitabira imurikagurisha rya Expo2025 rizabera mu Buyapani. Tuzagaragaza ibicuruzwa bya Made in Rwanda, tugaragaze udushya twacu mu ikoranabuhanga ndetse tugirane n'abandi ibiganiro bitandukanye.'

    Imyiteguro ya Expo2025 Japan irarimbanyije ndetse habaye inama Mpuzamahanga y'abazayitabira y'iminsi ibiri tariki ya 26 na 27 Kamena 2024.

    Iyo nama Mpuzamahanga izwi nka IPM iba igamije gutanga amakuru y'ingenzi ku birebana n'abazayitabira ndetse n'ibikorwa byo kugira ibibanza kuri buri gihugu n'ibigo bizayitabira bizaba bifite.

    Expo2025 Japan izabera mu Mujyi wa Yumeshima, muri Osaka ni mu gihugu cy'u Buyapani ikaba izaba iminsi itari mike kuko biteganyijwe ko izatangira ku wa 13 Mata 2025 igasozwa ku wa 13 Ukwakira 2025.

    Expo2025 ni umwanya mwiza aho abarenga miliyari umunani bo hirya no hino ku Isi bazahagararirwa bakagaragaza ibikorwa byabo ariko kandi bakanafatanya mu kugena ibishobora gufasha sosiyete.

    Mu mamurigurisha mpuzamahanga u Rwanda rukunze kwitabira aho rufite ikibanza uretse gusa kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda bitandukanye usanga harimo igice gikubiyemo amateka y'u Rwanda mbere no mu gihe cy'ubukoloni.

    Haba harimo kandi igice kigaragaza amateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'ikigaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse n'igice cyerekana ibyo rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

    Birashoboka ko no muri iyo Expo2025 Japan ruzagira ibyo bice byose hagamijwe kumenyekanisha amateka yarwo ndetse n'icyerekezo rufite nk'igihugu gishaka kugira ubukungu buringaniye muri 2035.

    U Rwanda rwanitabiriye Inama Mpuzamahanga itegura EXPO2025

    Hazagaragazwa n’imico y’ibihugu bitandukanye

    U Rwanda ruzitabira 'Expo2025 Japan' izabera mu Buyapani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruzitabira-expo2025-japan-izabera-mu-buyapani

  • Minisitiri Dr Musafiri yasobanuye ubuzima bushaririye yanyuzemo yiga muri Kaminuza, ashimira Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho ubwo Paul Kagame yakomezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ku munsi wa gatanu mu Karere ka Huye.

    Minisitiri Dr Musafiri Ildephonse yagaragaje ko ubwo yajyaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1999 ubwo hafatwaga gahunda yo kohereza abanyeshuri benshi muri Kaminuza.

    Ati 'Bwa mbere mu mateka y'u Rwanda icyo gihe hasohotse abanyeshuri 1200 basohotse mu Mvaho Nshya nanjye nari ndimo. Tugeze muri Kaminuza niho hadutse ikintu cyitwa Maquisar.'

    Yasobanuye ko iryo jambo risobanura umuntu ujya muri Kaminuza adafite icyumba cyo kubamo yagerayo akazakirwa n'abandi bakamuha icumbi mu cyumba kimwe kandi ko nawe yabaye muri ubwo buzima.

    Ati 'Aho niho twamenye ko bya bindi mujya muvuga ngo u Rwanda ni rugari, urukwavu rumwe rwisasira abantu batanu, uwo mugani nibwo twawumvise. kuko cya cyumba cyari giteganyirijwe umuntu umwe kikabamo abantu bane, Abanyarwanda twiga dutyo turi benshi.'

    Yavuze ko umuntu yarangwaga no kwitera icyuma cyangwa kwiyima ifunguro runaka ku munsi kandi ko ubwo ari ubuzima na we yanyuzemo biza kurangira ahindutse Minisitiri.

    Ati 'Ubwo ndivuga urugendo rwanjye, ngeze aho mpinduka umwarimu wa Kaminuza ariko bigeze aho Chairman arareba aravuga ngo ndabona waba Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi. Ni we wenyine ureba umuntu akabona icyo ashoboye. Naramubwiye nti ko numva ntabishobora se? aransubiza ati ndabona wabishobora ni uko musaba ubutumwa ngo ngende mu kazi.'

    Dr Musafiri yashimye Perezida Paul Kagame wagize uruhare mu guhindura umujyi wa Huye aho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda.

    Yagaragaje ko mu Karere ka Gisigara naho hubatswe uruganda rutunganya nyiramugengeri ikabyazwa umuriro w'amashyarazi, i Nyanza buri Kagali kubakiwe Poste de Sante, muri Nyaruguru hubakwa ibitaro bigezweho bya Munini, Umudugudu w'icyitegerezo, Umuhanda uhuza ako Karere na Huye ndetse n'Uruganda rutunganya icyayi.

    Yasabye abaturage by'umwihariko abagiye gutora bwa mbere kuzatora Paul Kagame mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere.

    Ati 'Tumaze iminsi twarakoze umuti, ntabwo dushaka ko abantu bazatora bwa mbere baza kutwicira umuti. Twagize amahirwe arabyemera yemera kuba umukandida.'

    Umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Ishimwe Gloria w'imyaka 27 yagaragaje ko yishimira kuba u Rwanda rutanga amahirwe ku bantu bose rutarobanuye hashingiwe ku nkomoko yabo.

    Ishimwe Gloria usanzwe akora ibikomoka ku ifarini mu Karere ka Huye yagaragaje ko bikomeje kumufasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere urundi rubyiruko kuko amaze kwishyurira abantu babiri kwiga amashuri yisumbuye nawe akaba akomeje kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

    Ishimwe yashimye uko u Rwanda rwimakaje ubumwe ndetse buri munyarwanda wese agabwa amahirwe yo kuba yaharanira kwiteza imbere by'umwihariko urubyiruko rugaharanira kwishakamo ibisubizo.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yagaragaje ubuzima bugoye yabayemo ubwo yigaga muri Kaminuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-musafiri-yasobanuye-ubuzima-bushaririye-yanyuzemo-yiga-muri

  • Ibyo gusabiriza, kugenerwa twabisize inyuma kera – Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 27 Kamena 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Nyagisenyi muri Nyamagabe. Ni igikorwa cyitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi barimo abo muri aka karere no mu tundi duhana imbibi na ko.

    Umukandida wa FPR yagaragaje ko ubusanzwe, abatuye muri Nyamagabe bamushyigikira mu gihe cy'amatora, kandi ko bamutora kugira ngo bifatanye mu guharanira iterambere ry'u Rwanda ryisumbuyeho.

    Ati 'Nyamagabe rero dusanzwe dufite byinshi twumvikanaho, cyane iyo bigeze muri iki gihe cyo guhitamo, guhitamo neza tubyumvikanaho. Ndabibashimira cyane kandi tubyumvikanaho kugira ngo tugire byinshi dukora biduteza imbere, ari amashanyarazi, ari ikawa, ingano n'ibindi ariko ibyo ni bike mu byo dushaka kugeraho. Turi hamwe mu rugendo rero, mu mugambi wo kubaka iki gihugu cyacu.'

    Kagame yabwiye abaturage ko nibamutora tariki ya 15 Nyakanga 2024, bazaba bahisemo umutekano, ubumwe, amajyambere n'ibindi.

    Ati 'Uko rero bizaba mu kwezi gutaha ku itariki 15, ibyo ntabwo nabibibutsa, musanzwe mubizi. Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere, n'ibindi byiyongera kuri ibyo ngibyo, byubakira kuri ibyo ngibyo. Ibyo ntabwo tubitezukaho! Ndabona mwarabirangije rwose.'

    Yakomeje avuga ko abatifuza ko atorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, bibareba. Ati 'Uwicwa n'agahinda, namubwira iki! Abo barahari nka ya ndirimbo, ubwo murayizi. Ariko birabareba pe! Ikibazo ni uko bo batabireba, babirebye, barebaga neza, bacisha make tukabana, tugakorera u Rwanda rwacu. Ariko wamara imyaka 30, udacisha make, ntacyo ubivanamo, ariko ugakomeza?'

    Abaturage bateraniye muri Nyamagabe bavugiye rimwe ko abantu batifuza ko Paul Kagame yatsinda amatora bakwiye “kwiyahura”, na we abasubiza ko aba bantu koko batifuriza Abanyarwanda ineza bakabaye berekeza mu nyanja.

    Ati 'Muravuze ngo tuba tudacibwa intege n'ibikomeye, tugacibwa intege n'abo ngabo. Hari uwavuze ngo bazigire bate? [abaturage baramusubiza bati 'baziyahure'] Ariko hari inyanja iri hano, tubereke inzira igihe bo bakiri muri ibyo?'

    Yibukije ko abenshi muri bo ari urubyiruko rutazi amateka u Rwanda rwanyuzemo. Yasobanuye ko aya mateka yahaye Abanyarwanda gahunda yo gushingira iterambere ku bakiri bato, abasaba kuyasiga inyuma, bakareba imbere.

    Yagize ati 'Ndabizi abenshi muri twe, muri mwe mu gihugu hose ni abasore, inkumi bakibyiruka. Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira ku bakiri bato, batigeze baba mu mateka mabi, abenshi muri mwe murayumva gusa, mwasanze ingaruka zayo. Birumvikana ko mwebwe rero nta muzigo w'ayo mateka mwikoreye cyangwa mukwiye kwikorera, usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere nk'abakiri bato nyine.'

    Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ubumwe bw'Abanyarwanda, amajyambere, umutekano n'ibindi bijyanye n'igihe Isi igezemo, rukiga, rukagira ubuzima bwiza, rukubaka ibikorwaremezo byarufasha kwihuta mu rugendo rw'iterambere.

    Ati 'Ni mwebwe rero igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo. Inshingano mwebwe mufite ni ukubona ko ibimaze kubakwa kugeza uyu munsi bidashobora gusenyuka ahubwo tubyubakiraho ibyiza birenze. Buri wese muri mwe yifitemo ubushobozi ndetse ubushobozi butandukanye n'ubw'undi, ariko iyo tubushyize hamwe mu buryo bwo gufatanya, nta cyatunanira.'

    Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangaje ko aho Abanyarwanda bageze, badakwiye kuba basabiriza cyangwa bagenerwa uko baramuka, babwirwa ibyo bagomba gukurikiza.

    Ati 'Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa uko bari buramuke, babwirwa ibyo bagomba gukurikiza no gukora, ibyo twabisize inyuma kera. Turashyira tukizana mu bitureba mbere na mbere ariko twakongeramo gufatanya hagati yacu n'abandi bo hanze mu bindi bihugu, icyo gihe birumvikana ko u Rwanda imbere yarwo ari amahirwe gusa.'

    Igikorwa cyo kwamamariza Paul Kagame muri Nyamagabe cyakurikiye icyabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 27 Kamena 2024. Akandi karere ko mu ntara y'Amajyepfo yiyamamarijemo ni Muhanga tariki ya 25 Kamena.

    Kuri site ya Nyagisenyi hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

    Paul Kagame yatangaje ko ibyo gusabiriza no kugenerwa Abanyarwanda babisize inyuma kera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-gusabiriza-kugenerwa-twabisize-inyuma-kera-paul-kagame