Blog

  • Urugendo rwa Ishimwe Gloria wo mu Karere ka Huye witeje imbere abikesha gutinyuka – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Gloria wo mu Karere ka Huye yatangiye gutinyuka akiga muri Kaminuza ishami ry'Ubukungu.

    Yatangiye kwiyumvamo kuzikorera ku giti cye aho gutegereza kuzashakisha akazi atazi naho kazaturuka.

    Ibyo byatumye atangira kuzigama amafaranga make yakomoraga kuri buruse ihabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda afite intumbero zo kuzabona igishoro.

    Uwo ni umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe Gloria w'imyaka 27 yagaragaje ko yishimira kuba u Rwanda rutanga amahirwe ku bantu bose rutarobanuye hashingiwe ku nkomoko yabo.

    Kuri ubu afite umushinga muto wo gukora ibikomoka ku ifarini ndetse no gutanga amafunguro yihuse mu Karere ka Huye.

    Yagize ati 'Natangiye nkiga muri Kaminuza kuko nibazaga niba nanjye nindangiza nzajya njya gusaba akazi. Nubwo ubu bikorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga naravuze nti sinabikora gutyo ahubwo naratekereje mbona hari icyo nanjye nakikorera.'

    Yakomeje ati 'Mu mafaranga nahabwaga yo kwitunga nkavuga ngo reka nitere icyuma rimwe na rimwe, aho nari gusohoka mbikeho make nimba narikugura amapantaro abiri reka ngure imwe kugira ngo ngere ahantu nzagera ho gushyira mu bikorwa cya gitekerezo cyanjye cyo kwikorera.'

    Nyuma yo kurangiza Kaminuza, Ishimwe yagannye Banki Duterimbere asaba inguzanyo y'ibumbi 500 Frw aguramo ifuru yo gukora imigati n'ama-cake ngo kuko yabonaga ko akenerwa cyane muri uwo mujyi.

    Ati 'Nabonaga ama-Cake y'ubukwe dukoresha tuyakura i Kigali ndavuga ngo ntibikwiriye reka natwe twihangire ibyacu. Naratangiye ndakora gahoro gahoro.'

    Nyuma yaje kujya mumarushanwa yatsindiyemo miliyoni 10 Frw ndetse aza no kujya muri Youthconekt atsindira izindi miliyoni 4.5 Frw zatumye arushaho kwagura ibikorwa bye.

    Ishimwe yagaragaje ko imiyoborere myiza u Rwanda rwimakaje yatume atinyuka nk'umwana w'umukobwa akiteza imbere kandi ko abona inyungu zabyo.

    Kuri ubu afite abakozi 15 avuye ku bakozi babiri gusa yatangiranye nabo ndetse umusaruro wariyongereye kuko yatangiriye ku biro bitanu kuri ubu akaba ageze ku gukora nibura ibiro 50 by'ifarini buri munsi.

    Ishimwe Gloria yagaragaje ko kwihangira imirimo byagize uruhare mu guteza imbere n'urundi rubyiruko rugenzi rwe kuko mu bakozi yakoreshaga yahisemo kwishyurira amashuri yisumbuye babiri bari barayacikirije.

    Yagaragaje ko nubwo akorera mu Karere ka Huye yifuza kwagura ibikorwa bye mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyane ko igihugu gikomeje kwagura ibikorwaremezo biborohereza mu ngendo.

    Umutangabuhamya, Ishimwe Gloria mu bwuzu n’ibyishimo byinshi, nk’umwe mu rubyiruko, wabashije kwiteza imbere abikensha imiyoborere imyiza ya @rpfinkotanyi idaheza Abari n’Abategarugori. #MamaUrwagasabo #Amatora2024 pic.twitter.com/WYAkmjuxlN

    — Mama Urwagasabo Tv (@Mamaurwagasabo1) June 27, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-ishimwe-gloria-wo-mu-karere-ka-huye-witeje-imbere-abikesha

  • Ubuyobozi bushya bwa ASSAR bwiyemeje kongera umubare w'abakoresha ubwishingizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Kamena nibwo Komite nshya y'ubuyobozi bw'inama y'ubutegetsi ya ASSAR yatangiye imirimo yayo aho izayobora mu gihe cy'imyaka itatu.

    Andrew Kulayige usanzwe ari Umuyobozi wa Britam Insurance Rwanda ni we watorewe kuyobora iyi komite, akaba yungirijwe n'Umuyobozi wa Sanlam Life Insurance, Jean Chrysostome Hodari.

    Umuyobozi wa BK Insurance Alex Bahizi yatorewe kuba Umunyamabanga naho Dianah Mukundwa uyobora Sonarwa Life Insurance atorwa nk'Umubitsi.

    Kulayige aje gukorera mu ngata Annie Nibishaka, Umuyobozi wa Old Mutual Insurance wari uyoboye iryo huriro mu gihe cy'imyaka itatu ishize.

    Nibishaka yashyize imbaraga muri gahunda zirimo izigamije kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw'ubwishingizi binyuze mu mahugurwa yatanzwe hifashishijwe inzobere mu bihe bitandukanye.

    Himakajwe ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zimwe z'ingenzi zitangwa n'uru rwego hanashyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamiije kwigisha Abanyarwanda akamaro k'ubwishingizi.

    Mu Kiganiro na IGIHE, Kulayige yashimye icyizere yagiriwe, ashima n'ubuyobozi bucyuye igihe ku kazi bwakoze, avuga ko yizeye kuzatanga umusanzu we mu kuzamura urwego rw'ubwishingizi mu Rwanda.

    Yavuze ko komite y'Ubuyobozi bushya bwa ASSAR ifite gahunda yo gukomeza gukorana n'ibigo by'ubwishingizi mu guteza imbere serivisi bitanga hagamijwe kuzamura umubare w'ababukoresha.

    Ati 'Tumaze imyaka ihagije muri iri soko ariko Abanyarwanda bagerwaho n'ubwishingizi baracyari munsi ya 2% bigaragaza ko tugifite urugendo, mu ngamba dufite hakaba harimo gukomeza gukorana n'ibigo bitandukanye kugira ngo dukomeze kwagura ibikorwa na serivisi dufite ku isoko.'

    Kulayige yagaragaje ko kuzamura umubare w'Abanyarwanda bakoresha ubwishingizi bishingiye ku kubanza gukemura imbogamizi zihari zijyanye n'ubumenyi buke babufiteho.

    Ati 'Kugira ngo twagure isoko ry'ubwishingizi, ni ugukomeza kwigisha no gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo Abanyarwanda bose bamenye akamaro bufite.''

    Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba abantu badafite amakuru ahagije kuri serivisi z'ubwishingizi bigikoma mu nkokora iterambere ry'urwo rwego.

    Yashimangiye ko hari ingamba zafashwe na ASSAR mu gukemura izo mbogamizi zirimo gukora ubukangurambaga hifashishijwe imiyoboro itandukaanye mu kwigisha ibijyanye n'ubwishingizi ku buryo mu gihugu hose bazaba bafite ababahagarariye bashobora gusobanurira abaturage ibirebana n'ubwishingizi.

    Ati 'Ufite abantu bafite amakuru kandi bazi ibijyanye n'ubwishingizi birafasha cyane kwagura isoko ryabwo.'

    Yagaragaje ko uretse gukangurira Abanyarwanda bose ibyiza by'ubwishingizi hari na gahunda zo gukorana n'abanyeshuri basoje za Kaminuza ku buryo buri Munyarwanda asobanukirwa ibirebana n'ubwishingizi.

    Mu bindi yagaragaje bizashyirwamo imbaraga harimo kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa ndetse no gushishikariza ibigo by'ubwishingizi kuyoboka urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi nka rumwe mu rutunze Abanyarwanda benshi.

    Ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi ni rumwe mu rwego rudakunze kuyobokwa n'ibigo by'ubwishingizi nubwo imyumvire y'abaturarwanda ikomeje kuzamuka muri urwo rwego.

    Kugeza ubu Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko abaturage babwitabiriye kuko habarurwa nibura abahinzi 568.563 n'aborozi 85.398 bishingiwe.

    ASSAR yibumbiyemo ibigo 12 by'ubwishingizi birimo icyenda bitanga ubwishingizi rusange na bitatu biri mu bwishingizi bw'ubuzima.

    Ubuyobozi bw'Inama y'ubutegetsi bwa ASSAR butorwa n'Inama y'ubutegetsi igizwe n'abayobozi b'ibigo by'ubwishingizi byigenga mu Rwanda uko ari 12.

    Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iri huriro umunsi ku munsi rikurikiranwa n'Umuyobozi Mukuru wa ASSAR ari we Denise Rwakayija uyoboye iri huriro kuva 2020.

    Andrew Kulayige usanzwe ari Umuyobozi wa Britam Insurance Rwanda ni we watorewe kuyobora iyi komite

    Umuyobozi Mukuru wa ASSAR ari we Denise Rwakayija uyoboye iri huriro kuva 2020

    Umuyobozi wa BK Insurance Alex Bahizi yatorewe kuba Umunyamabanga

    Umuyobozi wa Sanlam Life Insurance, Jean Chrysostome Hodari

    Dianah Mukundwa uyobora Sonarwa Life Insurance yatorewe kuba Umubitsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuyobozi-bushya-bwa-assar-bwiyemeje-kongera-umubare-w-abakoresha-ubwishingizi

  • Maldives: Minisitiri yatawe muri yombi ku bw'ubupfumu 'bugambiriye kugirira nabi Perezida' – #rwanda #RwOT

    Polisi ya Male, Umurwa Mukuru w'iki gihugu giherereye mu Majyepfo y'u Buhinde, ku wa 27 Kamena 2024, yavuze ko Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi mu mpera z'icyumweru gishize, ari kumwe n'abandi bantu babiri bafatanyije muri uwo mugambi.

    Abo bose bategetswe kuba bafunzwe by'agateganyo mu gihe iperereza ritomoye kuri bo rigikomeje, icyakora polisi ntiyeruye neza ko bakurikiranyweho 'Ubupfumu bugambiriye kugirira nabi Perezida Muizzu' nk'uko bikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Mu mategeko y'Ibirwa bya Maldives ntabwo ubupfumu ari icyaha nshinjabyaha ariko ubufatiwemo afungwa amezi atandatu agenwa n'amategeko akaze ya Sharia, cyane ko iki gihugu gifite umubare munini w'Abayisilamu. Iyo bifite aho bihuriye no kugirira nabi Umukuru w'Igihugu ingaruka zishobora kwiyongera.

    Ikindi ni uko muri iki gihugu abaturage bagikora iyo migenzo mu guha umugisha inshuti no kuvuma abanzi.

    Nko mu 2012 habayeho ikibazo, polisi irasa abaturage bari bashyigikiye uwari Perezida w'iki gihugu Mohamed Nasheed, bashinjwa ko bateye 'isake y'umuvumo' ku bayobozi bari bashyizweho bashya.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibidukikije w'Ibirwa bya Maldives witwa Fathimath Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwijandika mu bikorwa by'ubupfumu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maldives-minisitiri-yatawe-muri-yombi-ku-bw-ubupfumu-bugambiriye-kugirira-nabi

  • RwandAir ihanze amaso isoko ry'abazitabira imikino Olympique i Paris – #rwanda #RwOT

    Ni ingendo RwandAir yatangije muri Kamena umwaka ushize, aho indege zayo zijya i Paris inshuro eshatu mu cyumweru. Ni ingendo zabaye umuhuza mwiza hagati ya Afurika n'u Burayi aho abo mu Burasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo ndetse na Afurika yo Hagati baca i Kigali bagiye i Paris.

    Iyi sosiyete ni yo yonyine muri Afurika ikora ingendo zerekeza i Paris nta handi ihagaze bigafasha Abanyafurika benshi koroherwa no kwererekeza mu bice binyuranye by'u Burayi banyuze mu mujyi wa Paris ufatwa nk'uw'amateka kuri uriya mugabane.

    Muri iki gihe kingana n'umwaka gishize RwandAir yakoze ingendo zirenga 150 zerekeza i Paris ndetse n'abagenzi ijyanayo bakomeza kwiyongera ariko biba akarusho cyane muri ibi bihe by'imyiteguro y'imikino Olympique izabera muri uwo Mujyi, kuko biteganyijwe izatuma umubare w'abagenzi RwandAir ijyana i Paris wiyongera.

    Abanyafurika benshi berekeje muri iyi mikino baciye i Kigali kugira ngo boroherwe n'urugendo.

    Umuyobozi wa RwandAir mu Bufaransa, Higiro Deogratias, yavuze ko iyi sosiyete ikomeje kubona isoko ry'ingendo zigana i Paris kandi ko ari n'umusanzu mu kubaka ubuhahirane ku rwego rw'Isi.

    Ati 'Dutewe ishema no gutera iyi ntambwe ikomeye ndetse n'ingendo za RwandAir hagati ya Paris na Kigali zikomeje kugenda neza. Iki cyerekezo cyabaye ingenzi cyane mu kwagura imigenderanire yacu n'ibindi bice by'Isi kandi bigaragaza uburyo turajwe ishinga no gutanga serivise ntagereranywa z'ingendo ku bakiliya bacu.”

    Yakomeje avuga ko isoko mu Bufaransa rikomeje kwaguka kuri iyi sosiyete ndetse ko yabaye ikiraro ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho haba iz'ubucuruzi, ubukererugendo ndetse no gusangira ibijyanye n'umuco.

    Indege ya RwandAir iva i Kigali buri wa Kabiri, buri wa Kane na buri wa Gatandatu saa 00:50 za mu gitondo ikagera ku Kibuga cy'Indege cya Charles de Gaulle i Paris saa 09:30 za mu gitondo uwo munsi.

    Mu ngendo zigaruka RwandAir iva i Paris saa 09:30 z'ijoro buri wa Kabiri, buri wa Kane, na buri wa Gatandatu ikagera i Kigali mu Rwanda, saa 06:00 za mu gitondo bukeye bwaho.

    Abagenzi ba RwandAir kandi bahabwa uburyo bunoze bwo gutwara imizigo aho abagenda mu myanya isanzwe bemererwa imizigo ibiri buri umwe ufite ibiro 23 naho mu myanya y'icyubahiro bakemererwa imizigo itatu na yo umwe ufite ibiro 23.

    RwandAir ni imwe muri sosiyete z'ubwikorezi bwo mu kirere zikura ku muvuduko ushimishije ndetse ikabifatanya no kuzamura ubukerarugendo bw'u Rwanda. Ifite indege 14 zijya mu byerekezo 24 ku mugabane wa Afurika, u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    RwandAir imaze kuba ubukombe mu ngendo zihuza Abanyafurika n'Umujyi wa Paris

    Umwaka urashize RwandAir itangiye kwerekeza i Paris nta handi inyuze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ihanze-amaso-isoko-ry-abazitabira-imikino-olympique-i-paris

  • Kera kabaye umukinnyi Rayon Sports yari itegereje yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umurundi Rayon Sports yari itegereje, Rukundo Abdoul Rahman ukinira Amagaju FC yamaze kugera mu Rwanda aho aje gusinyira iyi kipe imyaka 2.

    Uyu mukinnyi wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe y’Amagaju FC, yemeye kuba yamugurisha muri Rayon Sports.

    Nubwo ibyo agomba gutangwaho bitavugwaho rumwe, gusa ni hagati ya miliyoni 15 na 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nyuma y’uko amakipe yombi yumvikanye, icyari gisigaye ni uko umukinnyi na we aza agasinyira Rayon Sports gusa ntibyahise bikunda kuko yari mu biruhuko i Burundi.

    Bagiye bamutumaho inshuro nyinshi ndetse bikavugwa ko agiye kuza ntaze, amakuru avuga ko hari n’igihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bugiye no kubivamo.

    Kera kabaye uyu musore akaba yamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, aho nta gihindutse agomba guhita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports.

    Rukundo Abdoul Rahman yageze mu Rwanda kurangizanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-umukinnyi-rayon-sports-yari-itegereje-yageze-mu-rwanda

  • Nyuma y’imyaka myinshi atuye muri Amerika, Miss Kayibanda Aurore waje gukora ubukwe ntazasubirayo #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2012, Kayibanda Aurore yemeje ko yamaze kwimukira mu Rwanda aho aje gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyamubyaye, ni nyuma y’imyaka myinshi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukobwa uvuka i Huye, ari mu Rwanda aho yaje gutegura ubukwe bwe na Gatera Jacques, aho byahuriranye n’ibihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, akaba ari mu itsinda ry’ibyamamare birimo kwamamaza Perezida Kagame.

    Miss Kayibanda Aurore akaba yaraje n’ibye byose aho atazasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo we n’umugabo we Jacques Gatera ari ho basezeraniye imbere y’amategeko ariko bahisemo kuza gutura mu Rwanda.

    Ubukwe bwa bo bukaba buteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2024 bukaba buzabera mu Rwanda.

    Agiye kubana na Gatera nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

    Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

    Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

    Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

    Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

    Muri Gashyantare 2021 nibwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n’uwari umugabo we, Mbabazi Egide.

    Aurore Kayibanda n’umugabo we bahisemo kuza gutura mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-myinshi-atuye-muri-amerika-miss-kayibanda-aurore-waje-gukora-ubukwe-ntazasubirayo

  • Prof. Dr. Fidele Masengo to Launch New Books 'Grace of God' and 'Beyond Boundaries' on July 14, 2024 #rwanda #RwOT

    Prof. Dr. Fidele Masengo, PhD, the esteemed leader of CityLight FourSquare Church in Kimironko, is excited to announce the launch of his latest books. The event promises to be a momentous occasion celebrating the profound messages contained within these works.

    Book Launch on 14th July 2024: 'Grace of God' and 'Beyond Boundaries'

    On the 14th of July, 2024, Prof. Dr. Fidele Masengo will officially launch two of his highly anticipated books: 'Grace of God' and 'Beyond Boundaries'. The event will be held at a designated venue, bringing together a community of believers and literary enthusiasts.

    Event Details:

    • Master of Ceremonies: The event will be hosted by the renowned MC Apostle Mignone, ensuring a lively and engaging atmosphere.
    • Guest of Honor: Dr. Rev. Antoine Rutayisire, a distinguished figure in the religious community, will be in attendance, adding to the significance of the occasion.
    • Entertainment: Attendees will be treated to a musical performance by Alarm Ministries, known for their inspiring and uplifting gospel music.

    Book 1: 'Grace of God'

    • Price: 15,000 RWF for a hard copy
    • Price on Amazon: $7

    Grace of God is a compelling exploration of the blessings and miraculous works that God has performed in our lives. This book is designed to resonate with readers from all walks of life, serving as a powerful introduction to the Christian faith and a testament to God's boundless grace.

    Key Themes:

    • Testimonies of Faith: The book includes numerous personal testimonies that highlight how God's grace has manifested in various circumstances.
    • Spiritual Growth: It offers insights and guidance on how individuals can grow spiritually and deepen their relationship with Christ.
    • Universal Appeal: The content is relevant to everyone, regardless of their current stage in their spiritual journey, making it an essential read for anyone seeking to understand the impact of God's grace.

    Book 2: 'Beyond Boundaries' (Hirya Y'imbago)

    • Translated Title: Beyond Boundaries

    Beyond Boundaries delves into the barriers and obstacles that often prevent individuals from fully embracing their faith and reaching Jesus. This book is particularly relevant for both those who are already saved and those who are seeking salvation, providing valuable lessons and examples of overcoming spiritual challenges.

    Key Themes:

    • Overcoming Obstacles: The book identifies common hindrances to faith and offers practical advice on how to overcome them.
    • Examples of Faith: It includes numerous examples and stories of individuals who have demonstrated strong faith in the face of adversity, showcasing the power of belief in God.
    • Inclusivity: The book addresses issues pertinent to both believers and non-believers, making it a valuable resource for anyone exploring their faith.

    Challenges Faced in Writing These Books:

    Prof. Dr. Fidele Masengo candidly shares the difficulties he encountered during the writing process:

    1. Lack of Time: Balancing his responsibilities as a church leader with his writing efforts was a significant challenge.
    2. Translation Issues: Writing in English and translating into Kinyarwanda presented challenges, as some translations altered the intended meaning of the content.
    3. Printing Standards: Accessing printing services that meet the required standards was also a hurdle.

    Addressing Spiritual Deceptions:

    Prof. Masengo emphasizes the importance of remaining vigilant against spiritual deceptions. He speaks out against false teachers who mislead people for personal gain, referring to them as 'rogues in salvation.' He underscores the need for true teachings that guide people towards genuine faith and spiritual integrity.

    Conclusion and Invitation:

    In conclusion, Prof. Masengo reminds everyone that while entry to the book launch event is free, the books themselves are not. He encourages all attendees to purchase copies and delve into the enriching content. Additionally, he extends a heartfelt message to aspiring authors, urging them to overcome self-doubt and pursue their writing ambitions with confidence and determination.

    The book launch event will begin at 3:00 PM, and all are welcome to join in this celebration of faith, literature, and community.

    Prof. Dr. Fidele Masengo
    Invitation to Follow
    Prof. Dr. Fidele Masengo
    Prof. Dr. Fidele Masengo
    Prof. Dr. Fidele Masengo
    Prof. Dr. Fidele Masengo
    Prof. Dr. Fidele Masengo
    Prof. Dr. Fidele Masengo

    The post Prof. Dr. Fidele Masengo to Launch New Books 'Grace of God' and 'Beyond Boundaries' on July 14, 2024 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/prof-dr-fidele-masengo-to-launch-new-books-grace-of-god-and-beyond-boundaries-on-july-14-2024/

  • Uwase Muyango Claudine yavuze impamvu yahisemo gushyigikira Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine akaba umwe mu bagore bazwi cyane mu myidagaduro, yavuze ko ashyigikiye Perezida Kagame mu matora azaba mu kwezi gutaha kubera ko ari umuntu urenze.

    Ibi yabigarutseho ejo hashize ku wa Kane ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yari yagiye i Huye kwiyamamazayo.

    Muyango usanzwe ari n’umugore w’umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves ni umwe mu byamamare biherekeza Perezida Kagame aho ajya kwiyamamaza hose.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko azaherekeza Perezida Kagame mu Ntara zose aho azajya kwiyamamaza.

    Ati “nzamuherekeza ahantu hose, nzamuherekeza mu Ntara zose aho azajya kwiyamamaza tuzaba turi kumwe.”

    Abajijwe impamvu ari we yahisemo gushyigikira, nta kuzuyaza yavuze ko ari umuntu urenze ibikorwa bye byivugira.

    Ati “Ni umuntu wa danger (urenze) sinshaka kubitekereza, ararenze, Mana yanjye ararenze.”

    Perezida Kagame akaba akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ni mu gihe amatora azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024.

    Muyango Claudine umugore wa Kimenyi Yves, yavuze ko azashyigikira Perezida Kagame mu Ntara zose azajyamo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwase-muyango-claudine-yavuze-impamvu-yahisemo-gushyigikira-perezida-kagame

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Kubera Kagame, kubera FPR-INKOTANYI ubuzima bwa Nyirangirimana Claudine bwarahindutse #rwanda #RwOT

    Iyaba hariho kongera gutora Paul Kagame, nakongera nkamutora, nkongera nkamutora, nkamutora nkageza inshuro ijana ku ijana(100%). Uwo ni Nyirangirimana Claudine, atuye mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Ashima Perezida Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bamuhinduriye ubuzima bukaba bwiza, akava ku guca inshuro ubu akaba ari umuhinzi wiyubatse kugera ubwo uwakoreshwaga bubyizi nawe akoresha abandi.

    Nyirangirimana Claudine w'imyaka 36 y'amavuko, avuga ko ubuzima bwiza afite uyu munsi aburimo mu myaka umunani ishize abikesha Perezida Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bo bamukuye mu buzima yita ko bwari bubi cyane.

    Aha, Nyirangirimana Claudine yatangaga ubuhamya bw'uko yahinduriwe ubuzima abikesha Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

    Ati' Nari ndiho mu buzima bubi, Ubuzima bugoye ariko mpuye n'Umuryango RPF-Inkotanyi mbasha kwiteza imbere mu buryo bw'Ubuhinzi'. Akomeza avuga ko mbere yabagaho aca inshuro ndetse yanarya ntahage ariko ibyo ubu bikaba byarabaye Amateka kuri we kuko yiyubatse binyuze mu buhinzi akora bw'ibigori n'Imboga.

    Ni Umugore ushima aho ageze kubera FPR-INKOTANYI. Ati' FPR-INKOTANYI, yatujijuye mu bitekerezo, Idushakira Amahugurwa tubasha kumenya guhinga neza kinyamwuga kandi tugahingira ku gihe, tugahinga dufite intego yo kuva mu bukene. Icyo navuga rero, Perezida Paul Kagame twebwe Abahinzi yaduhaye Amafumbire kuri nkunganire, adushakira imbuto z'Indobanure, yarangiza akadushakira n'amasoko'.

    Abaturage b'Akagari ka Gihinga Umurenge wa Gacurabwenge bari bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Agereranije Ubuzima bwe bwa none n'Ahahise, agira ati' Ikinyuranyo kiratandukanye cyane kuko ubu ng'ubu aho ngeze ni heza! Ndiho mu buzima bwiza, nari ndi mu nzu iciriritse ubu ndi mu nzu nziza, mfite n'izindi zikodeshwa enye, mfite n'ibibanza bitatu; kimwe cya Miliyoni eshatu, ikindi cya Miliyoni eshatu n'igice, ikindi ebyiri n'igice, abana bariga ku ishuri nta kibazo, twishyura Mituweli na Ejo Heza, nta kibazo dufite'.

    Nyirangirimana Claudine, avuga ko afite abana batatu n'Umugabo bose bakaba babayeho mu buzima bwiza abikesha ubuhinzi akora neza kandi kinyamwuga, abikesha kandi Imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame n'Umuryango FPR-INKOTANYI.

    Bari babukereye mu kwamamaza Paul Kagame.

    Nyirangirimana, yatangiye ari Umuhinzi uhinga ubutaka bungana na Are eshanu yezaho ibiro 250 by'ibigori, ubu ageze ku guhinga Are 80 aho ku mwero asarura Toni enye n'ibiro ijana na mirongo itanu by'Ibigori.

    Ku mwero w'Ibigori, akuramo amafaranga asanga Miliyoni ebyiri na Magana arindwi, mu gihe mu mboga iyo zeze atabura agera kuri Miliyoni imwe n'Ibihumbi Magana arindwi y'u Rwanda.

    Umunyamakuru amubajije ati' Uri Umukire rero!', yamusubije atazuyaje ati ' YEGO'.

    Ubwitabire bw'Abatuye Akagari ka Gihinga wagira ngo ni Umurenge wose waje.

    Nyirangirimana Claudine, ahamya ko avuze ku Miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bwakwira bugacya akivuga kandi ashima. Ati ' Bwakwira bugacya! RPF-INKOTANYI yabashije ku nkura mu buzima bubi bw'Ubukene ingeza mu buzima bwiza.  Ubu ng'ubu icyo navuga muri make, barakabaho Ibihe byose, Barakabaho mu mahoro, mu Mutekano! Imboga zanjye njya kuzicuruza kwa Mutangana. Ndi umugore ariko mva mu rugo saa saba z'ijoro, Umutekano uruzuye mu muhanda ntawe ubasha kunyegera, ni bagambe ni basagambe'.

    Ku bijyanye n'amahitamo ye ku gutora, yagize ati ' Amahitamo yanjye ni uko nzatora Kagame Paul. Nzizindura mu gitondo cya kare, Nzamutora n'Umuryango wanjye wose. Iyaba hariho kongera gutora, Nakongera nkamutora, Nkongera nkamutora, Nkamutora nkageza inshuro ijana ku Ijana(100%)'.

    Bamwita Bujeniya! Iyo avuga ibigwi bya FPR-INKOTANYI wakwicara ukarambya.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/28/kamonyi-gacurabwenge-kubera-kagame-kubera-fpr-inkotanyi-ubuzima-bwa-nyirangirimana-claudine-bwarahindutse/

  • Minisiteri ya Siporo yagize icyo itangaza ku bijyanye no guhindura izina ry’ikipe y’igihugu rikava ku ‘Amavubi’ ikitwa ‘Intare’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko bamwe mu bakunzi ba ruhago batanze icyifuzo cyo guhindura izina ry'ikipe y'igihugu rikava ku 'Amavubi', Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, ngo ikitwa 'Intare'.

    Ikipe y'Igihugu kwitwa 'Amavubi' hari abakunzi ba ruhago mu Rwanda byateje impaka aho bamwe bakunze kuvuga ko ritajyanye n'igihe, bituma batangira gusaba ko hatekerezwa ku rindi zina, bamwe bavuga ko 'Intare' ryaba ari izina rikwiriye.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje ko kugera ubu nta gahunda bafite yo guhindura izina ry'Amavubi ahubwo byaba byiza na yo agize ubukana.

    Izina ry'Amavubi ryahawe Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru mu 1974 aho ryatoranyijwe kubera ko ivubi ari agasimba kagenda kakadwinga, kagaruka kakadwinga.

    Source : https://yegob.rw/minisiteri-ya-siporo-yagize-icyo-itangaza-ku-bijyanye-no-guhindura-izina-ryikipe-yigihugu-rikava-ku-amavubi-ikitwa-intare/