Blog

  • Umunyamahanga wa mbere yamaze gucokamo umwambaro wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga mu bo APR FC yaguze uyu mwaka w’imikino, Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana, yagaragaye mu mwambaro w’iyi kipe nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira wakiniraga ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024 aho yari aje gukora ikizami cy’ubuzima.

    Richmond Lamptey akaba yaramaze gutsinda iki kizami ahita asinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

    Hahise hanasohoka ifoto ye amaze gusinya yambaye umwambaro wa APR FC ari kumwe na Chairman w’iyi kipe, Col Richard Karasira.

    Abaye umukinnyi wa mbere mushya w’umunyamahanga ugaragaye mu mwambaro wa APR FC yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Amakuru avuga ko na myugariro ukomoka muri Senegal, Aliou Souane wanaje mbere yamaze gusinyira iyi kipe n’ubwo nta foto ye irajya hanze cyane n’iya Richmond atari APR FC yayisohoye. Aliou Souane we yanamaze gutangira imyitozo.

    Byitezwe ko kandi APR FC uyu munsi yakira undi mukinnyi ukomoka muri Ghana na we ukina mu kibuga hagati, Seidu Dauda na we uje kurangizanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Chairman wa APR FC, Col Richard karasira na Richmond Lamptey umukinnyi mushya w’Ikipe w’Ingabo z’Igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamahanga-wa-mbere-yamaze-gucokamo-umwambaro-wa-apr-fc

  • Harya ngo 'Abanyarwanda bishimye ku gahato'? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima #rwanda #RwOT

    Uburyo Abanyarwanda bitabira batiganda gahunda zose za Perezida Paul Kagame, ni kimwe mu bituma u Rwanda rwihuta mu ntambwe rutera, kuko abayobozi n'abayoborwa basenyera umugozi umwe.

    Nk'uko byagiye bigenda no mu yindi myiteguro y'amatora, ndetse n'ikindi gihe cyose yifuje kubonana n'abaturage, ubwitabire butangaje bw'abaza gusabana n'umukandida Kagame Paul, ni kimwe mu bipimo by'ubwuzu n'icyizere ntagereranywa bamufitiye, we ubwe, ndetse na FPR-Inkotanyi yongeye kumutangaho umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Ibigarasha n'abajenosideri bo bibatera ishyari, bati: Biriya Abanyarwanda babikora ku gahato'!

    Ariko se mwa nyangabirama mwe, igikundiro kizanwa n'agahato? Nyamara muzahekenya amenyo kugeza muyamariye mu nda!

    Turabizi ko ucira impumyi amarenga amara ibinoko, ariko tuzakomeza kubabwira, yenda ntihazabura uwo Imana ivugiramo agahinduka, nk'uko byagendekeye umunyabyaha ruharwa Sawuri uvugwa muri Bibiliya.

    Ni muri urwo rwego twifuje kugaruka ku butumwa busobanutse dukesha umugabo, Anastase Rwabuneza, umwe mu banyamakuru beza u Rwanda rufite kandi ubifitemo uburambe buhagije.

    Umusesenguzi Anastase Rwabuneza ati 'agahato ntigatanga agaciro'

    Bwana Rwabuneza arabaza abakonteresigise(contre-succès) impamvu batiyambaza umutimanama( NDLR: Niba bawugira), ngo ubafashe muri uyu mwitozo wo kwibaza no kwisubiza utu tubazo tworoshye:

    1. Abanyarwanda basanze FPR ku rugamba ku gahato?
    2. Babohoye u Rwanda ku gahato?
    3. Bagiye muri FPR ku gahato?
    4. Bubatse u Rwanda ku gahato?
    5. Bagabirwa inka, bakanywa amata ku gahato?
    6. Bajyanwa muri RDF(ingabo z'u Rwanda) ku gahato?
    7. Bajyanwa muri RNP (Polisi y'u Rwanda)ku gahato?
    8. Bubakirwa inzu ku gahato?
    9. Bakuwe mu bukene ku gahato?
    10. Bubakirwa amavuriro ku gahato?
    11. Baturanye batuje ku gahato?
    12. Bubakirwa imihanda ku gahato?
    13. Bararirimba bakabyina ku gahato?
    14. Bidagadura ku gahato?
    15. Banezerwa ku gahato?
    16. Banaseka ku gahato?
    17. Abana banywa Amata ku Ishuri ku gahato?
    18. Ababyeyi babyarira kwa muganga ku gahato?
    Umusaza Anastase Rwabuneza asoza abaza izo nyangabirama ati: 'Ese ubundi kuki mutaza ngo twishimane ku gahato?'.

    Twe nka Rushyashya ntacyo twarenza kuri utu tubazo tw'umuntu wasesenguye neza ubuzima bw'Abanyarwanda.

    Icyo twavuga gusa ni uko Abanyarwanda bahumutse. Bazi icyiza n'ikizira. Amahitamo yabo ni ukujya mbere barangajwe imbere n'umugabo w'ibikorwa.

    Ariko ubundi mbibarize bakonterezigise se: Niba hari agahato kabamururaho kubundabunda no gusabiriza aho mwanzwe, ako gahato mwagafatiranye katarabacika?

    Njyewe rero, niba ari agahato kampaye agaciro, agahato katumye umwana wanjye atarwara bwaki, agahato kampaye gutunga ngatunganirwa, ako gahato karakampama.

    The post Harya ngo 'Abanyarwanda bishimye ku gahato'? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/harya-ngo-abanyarwanda-bishimye-ku-gahato-igikundiro-nticyingingwa-mureke-kuba-indashima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=harya-ngo-abanyarwanda-bishimye-ku-gahato-igikundiro-nticyingingwa-mureke-kuba-indashima

  • Nyanza: Dr. Habineza Frank yasezeranyije gushyiraho Ikigega cy'Ubuhinzi n'Ubworozi naramuka atorewe kuyobora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 27 Kamena 2024, ubwo yiyamamarizaga muri Santere ya Busoro, mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza, Intara y'Amajyepfo.

    Ubwo yabagezagaho imigabo n'imigambi ye, Dr. Frank Habineza, yavuze ko Ishyaka ayoboye hari byinshi ryakoze mu gihe rimaze mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuko bakoze ubuvugizi kandi byinshi mu byo bakoreye ubuvugizi bikaba byarashyizwe mu bikorwa.

    Dr Habineza, yavuze ko nibongera kumugirira icyizere cyisumbuyeho agatorerwa kuyobora u Rwanda, azashyiraho Ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi kizaba cyitwa 'Rwanda Agricultural Fund'.

    Yagize ati 'Ndabizi neza ko hano i Nyanza abenshi batunzwe n'ubuhinzi kandi hari imirima y'ibishanga byinshi. Nimudutora, tuzashyiraho Ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, ku buryo umuntu uzajya ashaka gutangira umushinga w'ubuhinzi cyangwa se ubworozi, azajya agobokwa kandi ku nyungu nke, kuko kitazaba kimeze nka banki zisanzwe.''

    Yongeyeho ati 'Umuntu wese ushaka korora ingurube, inka, ushaka guhinga ibigori, cyangwa se ushaka guhinga umuceri, abone igishoro kandi byihute.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bizatuma umusaruro uzamuka kuko abantu bazabasha guhinga no korora bafite inyunganizi bityo bakabasha gusagurira amasoko, ubukungu bukihuta.

    Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bishimiye imigambi Dr. Habineza afitiye urubyiruko.

    Umwe muri bo yavuze ko icyo yishimira ari umugambi wa Dr. Habineza wasezeranyije urubyiruko guhanga imirimo ibihumbi 500 ku mwaka, akavuga ko bizagira uruhare mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

    Undi yavuze ko yanyuzwe no kuba Dr. Habineza azafasha mu bijyanye no gushinga inganda ziciriritse mu bice bitandukanye by'u Rwanda no mu byaro, isezerano yatanze avuga ko rizateza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi bigahanga imirimo myinshi.

    Umukandida Dr. Frank Habineza, yasabye abitabiriye iki gikorwa gukomeza kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo Igihugu gikomeza kibeho gitekanye.

    Nyuma ya Nyanza, Umukandinda wa DGPR biteganyijwe ko akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo.

    Abanyamuryango ba Green Party bacinye akadiho

    Dr. Habineza yavuze ko hari byinshi bakoze mu myaka irindwi ishize ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko aramutse ahawe amahirwe yo kuyobora u Rwanda, yakomereza ku byakozwe bigatanga umusaruro

    Dr Habineza, yavuze ko nibongera kumugirira icyizere cyisumbuyeho agatorerwa kuyobora u Rwanda, azashyiraho Ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi kizaba cyitwa (Rwanda Agricultural Fund)

    Abarimo urubyiruko bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa Green Party Rwanda, Dr. Frank Habineza

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste, niwe wahaye ikaze Umukandida wa Green Party, Dr. Frank Habineza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-dr-habineza-frank-yasezeranyije-gushyiraho-ikigega-cy-ubuhinzi-n

  • Paul Kagame na Madamu yarabanyuze! Imvano ya… – #rwanda #RwOT

    Niba utaragera aho bibera, birashoboka ko wabashije no kuyumva binyuze ku muyoboro wa Youtube wa FPR-Inkotanyi inyuzaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame mu buryo bw’imbona nkubone (Live).

    Niba bitameze uku, birashoboka ko muri telefone  yawe wanakiriye amashusho agaragaza Paul Kagame na Madamu babyina iyi ndirimbo bari kumwe n’ibihumbi by’abantu bitabiriye ibyo bikorwa.

    Ni indirimbo igarutsweho cyane muri iki gihe mu bikorwa byo kwiyamamaza no ku mbuga nkoranyambaga, nyamara imaze imyaka itandatu isohotse, kuko yagiye ku wa 8 Nzeri 2016.

    Ikoze mu njyana gakondo, aho amajwi yayo yatunganyijwe na Didier Touch usanzwe ubarizwa mu Bubiligi. Yaba mbere y’uko Paul Kagame avuga ijambo ndetse na nyuma iyi ndirimbo iracurangwa cyane kurusha izindi zumvikana cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe, ibi binashimangirwa n’amashusho ajya hanze amugaragaza ari kumwe na Madamu n’abandi bayibyina.

    Umuhimbyi wayo yaramutunguye!

    Lionel Sentore niwe wahimbye iyi ndirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 23' mu gihe cy'imyaka itandatu ishize ayishyira ku rubuga rwe rwa Youtube ndetse no ku rubuga rw'itorero 'Ingangare' abanamo na mugenzi we Charles Uwizihiwe.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nibwo iyi ndirimbo igarutsweho cyane mu itangazamakuru. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo kwicara akazirikana umurage yasigiwe n'ababyeyi nko gukunda igihugu, umuco n'ibindi birenze kugabibwa inka.

    Yavuze ko iyi ndirimbo yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase 'kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n'ibihangano bya gakondo'.

    Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

    Ati 'Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.'

    Akomeza ati 'Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Paul Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk'abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.'

    Iyi ndirimbo yayikoreye i Burayi, iri mu za mbere yashyize hanze. Anavuga ko yayihimbye ashingiye ku buzima bushya yari yinjiyemo nk'umusore.

    Ni indirimbo avuga ko yakwifashishwa na buri wese ushaka gushimira umubyeyi we ndetse n'Umukuru w'Igihugu. Ati 'Navuga ko nagiriwe uburyo bwo kuyihimba no kugira impano nkabasha kuririmba ku mubyeyi wanjye, gusa navuga ko umutwe w'iki gihangano muri rusange ari ugushima Perezida Paul Kagame, yatugabiye ibyo twari dukeneye, biri muri ubwo buryo nahimbyemo iyo ndirimbo.'

    Naratunguwe kubona Umukuru w'Igihugu na Madamu bayibyina

    Lionel yavuze ko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame byatangira, amaze iminsi yakira muri telefone ye amashusho agaragaza Umukuru w'Igihugu na Madamu bari kumwe n'abandi babyina iyi ndirimbo ye yise 'Uwangabiye'.

    Ni ibintu avuga ko byamukoze ku mutima, kandi muri we byatumye adasinzira kubera ko ahora atekereza uburyo indirimbo ye yamuserukiye aho atabashije kugera.

    Ati 'Ikindi kintu navuga cyanyuze umutima cyane ku buryo maze igihe ntaryama ahubwo mbanezerewe cyane kubera ibyishimo, kuba narabonye Perezida wacu arimo kubyina indirimbo yanjye namuhimbiye 'Uwangabiye' nyuma y'imyaka 6 ishize iyo ndirimbo ihari, nabonye ko ibyo dukora byose biba bifite igihe, kandi si uko bidakunzwe, ariko biba bifite n'igihe cyabo kuba byagaragara y'uko abantu bagukunze.'

    Akomeza ati 'Mu by'ukuri nashimishijwe no kubona Umukuru w'Igihugu na Madamu babyina indirimbo yanjye, byanteye ishema ryo kuba nakora birushijeho kandi nkakora ntanga ubutumwa no ku bandi cyane cyane ku gihugu cyacu.'

     

     

    Amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza Paul Kagame na Madamu babyina indirimbo 'Uwangabiye'

    Abarimo Jules Sentore, Murayire, Semanza, Ruti Joel, Icyogere n’abandi bahuje imbaraga babyina iyi ndirimbo ‘Uwangabiye’, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali
    Abasore b’intore cyane bari mu ngamba babyina indirimbo ‘Uwangabiye’ ya Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi 

    Lionel Sentore yatangaje ko yahimbye indirimbo ‘Uwangabiye’ ashingiye ku kuba Umukuru w’Igihugu ‘yaratugabiye inka n’Igihugu’

     

    Abarimo umunyamakuru wa Kiss Fm, Andy Bumuntu bari imbere ya Paul Kagame babyina indirimbo ‘Uwangabiye’ 


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore uri ku murongo w’imbere




     

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWANGABIYE’ YA LIONELSENTORE

     “>

    KANDA HANO UREBE KU ISAHA 1 N’IMINOTA 4′ ABAHANZI BABYINAINDIRIMBO ‘UWANGABIYE’ IMBERE YA PEREZIDA KAGAME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144450/paul-kagame-na-madamu-yarabanyuze-imvano-ya-uwangabiye-indirimbo-yaryoheje-ibikorwa-byo-kw-144450.html

  • Ababyeyi banjye barabishimye – Amagambo ya mb… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024. Rukundo AbdulRahman akigera ku kibuga cy’indege, yasanze InyaRwanda imutegereje kugira ngo agire icyo abwira abakunzi ba Rayon Sports banyotewe n’abakinnyi ikipe yabo izagura.

    InyaRwanda yatangiye ibaza Rukundo AbdulRahman igihe azasinya muri Rayon Sports, avuga ko ari imyaka ibiri. Yagize ati: “Mvuye mu Burundi nje kuvugana n’abayobozi ba Rayon Sports. 

    Abayobozi ba Rayon Sports bamaze kuvugana n’ab’ikipe y’Amagaju FC. Rayon Sports ndayisinyira imyaka ibiri. Ndashimira cyane Imana ku buryo umwaka w’imikino wagenze mu Amagaju ndetse nkashimira n’abakinnyi twafatanyije.'

    Rukundo AbdulRahman yakomeje avuga ko ababyeyi be bishimiye kumva ko agiye kujya muri Rayon Sports. Ati: “Ndabanza nkashima cyane kuba nguzwe muri Rayon Sports ndetse n’umuryango wanjye warabishimye kandi nanjye ndishimye. 

    Abakunzi banjye bose bambwiye ngo Imana izagufashe kandi ibyiza biri imbere. Hari abakinnyi bakomoka mu Burundi twavuganye barimo Mvuyekure Emmanuel, Mbirizi Eric, Sedric na Pierro bose turavugana kandi hari ibyo bambwiye nk’abantu bayikiniye.”

    Rukundo AbdulRahman yari afite umwaka mu Amagaju FC gusa Rayon Sports ikaba yemeranyije n’Amagaju FC miliyoni 20 Frw ubundi Rukundo agatwara 10 ikipe nayo igatwara izindi. 

    Rukundo AbdulRahman yari mu Burundi aho yari yaragiye mu kiruhuko ndetse akaba yaragaragaye mu mukino ikipe ya Nyange yatsinzemo ikipe ya Saido Ntibazonkiza aho yatsinze ibitego 2 mu bitego 3 ikipe ya Nyange yatsinze ikipe ya Saido.

    Rukundo AbdulRahman yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ariko kubera ikibazo cy’indege yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu

    Rukundo AbdulRahman yatsinze ibitego 12 anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego mu mwaka ushize w’imikino 


    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144453/ababyeyi-banjye-barabishimye-amagambo-ya-mbere-ya-rukundo-abdulrahman-waje-gusinyira-rayon-144453.html

  • Bamwe inzara zavuyemo! Ibirenge bitangaje bya bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare #rwanda #RwOT

    Benshi bababona mu kibuga bakina maze abakunzi ba bo bakishima, gusa bamwe bagendana imvune z’uko inzara zavuyemo kubera aka kazi bihebeye gatunze imiryango ya bo.

    Akenshi n’abaganga bagira umuntu kudahora bambaye inkweto zifunze kuko atari byiza, bajya banyuzamo bakambara inkweto zifunguye.

    Akenshi abakinnyi baba bari mu kibuga, batera amacenga, batsinda ibitego abakunzi ba bo bakishima gusa banyura mu mvune nyinshi.

    Uretse imvune zishobora gutuma bamara igihe hanze y’ikibuga, hari n’izo bagira zituma zihindura imiterere ya bimwe mu bice y’imibiri ya bo bidakunda kuvugwa nko gusanga amano yarigonze, andi inzara zaravuyemo n’ibindi.

    Ibi ahanini biterwa no kumara igihe kinini bambaye inkweto zifunze (godiyo) kandi bakakoresha ibirenge bakina umupira w’amaguru.

    Uretse igihe bari mu biruhuko, biragoye kuba wabona umukinnyi w’umupira w’amaguru yambaye inkweto zifunguye mu ruhame nko muri weekend yasohotse n’inshuti ze.

    Muri iyi nkuru tugiye kubereka bimwe mu birenge bya bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare uko byabaye kubera gukina umupira w’amaguru, gusa hari n’abo bitahindutse cyane kubera kubyitaho umunsi ku munsi.

    Umunya-Argentine, Lionel Messi

    Umunya-Brazil wakanyujijeho, Ronaldo Gifaru

    Umunya-Espagne, Jesús Navas

    Umunya-Argentine, Angel Di Maria

    myugariro w’umunya-Brazil, Marcelo

    Umufaransa Karim Benzema

    Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-inzara-zavuyemo-ibirenge-bitangaje-bya-bamwe-mu-bakinnyi-b-ibyamamare

  • Kilongozi na Kiyovu Sports hasi hejuru! Police FC iracyategereje #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu Kiyovu Sports na Richard Bazombwa Kilongozi ntabwo barimo kumvikana ku buryo bagomba kugabana amafaranga Police FC izamugura.

    Kilongozi usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Kiyovu Sports, amaze igihe ari mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo umwaka utaha w’imikino.

    Uko ibiganiro byagendaga bitinda ni nako igiciro cy’uyu mukinnyi cyagendaga kizamuka, kiva kuri miliyoni 30 ubu akaba ageze kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Kiyovu Sports aya mafaranga ikaba yarayemeye ariko igisigaye ni uko yumvikana na Kilongozi amafaranga igomba kumuha akabona gusinya.

    Kiyovu Sports yifuza kuba yatwara miliyoni 30 maze Kilongozi agatwara miliyoni 10 ibintu atarimo gukozwa aho avuga ko yifuza miliyoni 15.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kiyovu Sports yabwiye uyu mukinnyi ko niba yifuza miliyoni 15 yabwira Police ikishyura miliyoni 45 agafata 15 ze na Kiyovu igafata miliyoni 30 kuko ititeguye kujya munsi ya zo.

    Ku ruhande rwa Kilongozi amakuru avuga ko we yifuza kuva muri Kiyovu akajya Police FC kuko yiteguye gukuba kabiri umushahari Kiyovu Sports yahabwaga.

    Kilongozi na Kiyovu Sports ntibarimo kumvikana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kilongozi-na-kiyovu-sports-hasi-hejuru-police-fc-iracyategereje

  • 'A Quiet Place'American horror movie starring Rwanda's Eliane Umuhire to premiere in Kigali #rwanda #RwOT

    'A Quiet Place: Day One'—an American horror film starring award winning Rwandan actress Eliane Umuhire and Kenya's prominent actress Lupita Nyong'o, will premiere at Canal Olympia, Rebero, Kigali on Friday, June 28.

    The apocalyptic horror film, directed by Michael Sarnoski, is to be released on June 28, with a running time of 99 minutes. The film is a third installment in the 'A Quiet Place' film series, serving as a spin-off prequel of the first film.

    It tells a story of a woman and other survivors trying to find a way to safety when New York City was under attack from an alien invasion. They soon learn that they must remain absolutely silent as the mysterious creatures are drawn to the slightest sound.

    Umuhire is one of the few Rwandan movie actors/actresses to have made it to the global stage, and her raw talent won her multiple awards in the acting career. She recently co-produced 'Face of Resilience', a documentary that explores how resilience, reconciliation and community-building have shaped Rwanda's transformation over the past three decades.

    Born and raised in Rwanda, Umuhire started acting in 2005 when she was in Butare pursuing her university studies. She however started acting in films in 2014 when she was casted in 'Birds are Singing in Kigali' as her first main role and main character.

    The actress, who was artistically raised by Mashirika with Hope Azeda and Ishyo arts with Carole Karemera, has won multiple awards over the years including Best Actress Award at the 52nd

    edition of the Karlovy Vary International Film Festival, best actress in the short film 'Bazigaga' at the Clermont-Ferrand International Short Film Festival and The Urania award for the Best Performance in leading role among many others.

    She stars in 'Trees Of Peace', a movie that tells the story of four women that created a strong bond in the hiding place they were trapped in during the 1994 Genocide against the Tutsi

    The post 'A Quiet Place'American horror movie starring Rwanda's Eliane Umuhire to premiere in Kigali appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/a-quiet-placeamerican-horror-movie-starring-rwandas-eliane-umuhire-to-premiere-in-kigali/

  • Trump watewe igikwasi na Biden yahakaniye mu… – #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuwa 27 Kamena 2024, Stormy Daniels yaje mu ngingo zagarutsweho ubwo Biden yatangiraga kwereka Trump ko adafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.

    Biden yumvikanye agira ati: 'Umuntu umwe nzi uri kuri uru rubyiniro ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ni umugabo ndimo ndeba nonaha.'

    Trump nk'umunyapolitike uzi imvugo yahise asubiza byihuse adategwa ati: 'Ntabwo nigeze nsambana n'icyamamare muri filime z'urukozasoni.'

    Mu busanzwe Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakurikiranweho icyaha cyo gutanga indonke agamije guhishira ibimenyetso byo kuba yararyamanye na Stormy icyamamare muri filime z'urukozasoni.

    Iki kiba ari cyo gikwasi gikomeye akomeje kujombwa na mugenzi we ariko na we yibutsa kenshi Biden ko akuze dore ko muri manda ya mbere y'uyu mukambwe yakomeje inshuro zitari nke kugaragara azengerwa ubundi akagwa.

    Impugenge za Trump zikaba niba yaba yiteguye gukomeza kongera kuguma indi myaka 4 mu Biro bya mbere bikomeye mu bya politike ku isi bya White House.

    Donald Trump wifuza kongera kwisubiza ikuzo akongera kuyobora Leta Zunze Umwe za Amerika afite imyaka 78 mu gihe Joe Biden wifuza gukomeza kuyiyobora we afite imyaka 81.

    Iby’umukinnyi wa filime z’urukozasoni byongeye kugaruka rwagati mu kiganiro mpaka cy’abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144449/trump-watewe-igikwasi-na-biden-yahakaniye-mu-ruhame-ibyo-gusambana-numukinnyi-wa-filime-zu-144449.html

  • An open letter to authors of 'Forbidden Stories': The dogs bark, but the Rwanda caravan passes #rwanda #RwOT

    You boast a lot these days about being a group of 50 journalists working in 17 media outlets in 11 countries. But with two exceptions, these countries are all European, which you always forget to mention.

    Would this embarrass you? I also hear that this investigation cost you six months of effort and two million dollars and I want to have a little fun: all that for that?

    This is the first big lie and it is not by chance that Colette Braeckman of the Belgian daily Le Soir called your media campaign a 'conjuration' before Aline Cateux, her colleague from the same newspaper, rightly repulsed by your negationism, brutally slammed the door. I always wonder why the Western media focuses on Rwanda while remaining silent on Ukraine and so many other challenges their societies face.

    If Black Africa interests them to this extent, don't they know that in neighbouring DR Congo the Tutsi are massacred and eaten and that these scenes of cannibalism where we hear that the Tutsi's flesh is too good, filmed in the middle great cries of joy, continue to go around the world?

    Shame on you! Shame on you!

    Your media conspiracy made you the laughing stock of your colleagues around the world, but the way I felt about it can only be different.

    I, Yolande Mukagasana, a survivor of the genocide perpetrated against the Tutsi in Rwanda in 1994, I ask you this evening on behalf of my beloved husband Joseph who was already an orphan of the 1963 genocide in Gikongoro, cut with a machete on April 13, 1994, then killed with gun at the roadblock of sub-prefect Karera François in Kivugiza in the City of Kigali; I am also calling on you on behalf of my children Christian, Sandrine and Nadine to find out what gives you the right to spit your slime on my grieving memory.

    Above all, do not talk to me about the search for truth because your texts are based on the testimonies of [genocide] deniers despised by all, such as Charles Onana, Judi Rever and Michela Wrong and on those of Rwandans suspected or even convicted of genocide and condemned as such. You know well that no truth will ever come out of these foul-smelling mouths.

    As for you who gave them the floor, do you not have children? I feel like you have no idea what it means to have lost a loved one. I am tempted to ask you to put yourself in my place but I know you are completely incapable of doing so. You are racist and like so many racists, you will defend yourself with indignation. You are definitely very strange creatures, ladies and gentlemen, great humanists. No, you are not racist: you simply don't care that my husband and my children died in such terrible conditions just because they were Tutsi!

    I know that your hatred towards President Kagame does not start today. As soon as I settled in Europe, in February 1995, I noticed that certain Europeans did not stop defaming the Rwandan Patriotic Front (RPF) which single-handedly put an end to the 1994 genocide. Paul Kagame saved me from hell and whether you like it or not he is and will forever be my hero. Your attitude symbolizes that of the West which, after having looked away from the horror that we were experiencing 30 years ago, does not hesitate today to reopen the wounds of the victims.

    I always knew that your only objective was to not give Paul Kagame a minute of respite so that he would not have time to serve his people. But you ended up realising that Kagame is not alone, that he has all the Rwandan youth with him. In Rwanda, when you trample a flower, more than ten others bloom at the same time and in the same place.

    Do you want me to tell you the secret of our success? In our country, as soon as a small opportunist is pushed aside, at least ten serious patriots rise up to replace him. Kagame works as a team, a team that reflects his image.

    'The dancer's sorrow does not prevent him from dancing well.' Allow me to explain to you this Rwandan proverb that you certainly do not know: we survivors who are not ungrateful, despite our pain and our difficulties, we help to rebuild souls but also the economy of this country. We have joined hands to create a rule of law. You don't like it? Well, we don't care about your petty frustrations.

    I, Yolande Mukagasana, am only a Rwandan citizen who has never campaigned in a political party. I am just attentive to the progress of my country since April 7, 1994 and vigilant towards all those who wish us so much harm. I believed them to be evil out of simple ignorance, but today I realize that their cruelty is deliberate and that they will not shy away from any historical falsification to destroy my people.

    It's unbearable in the end. They kept silent when it was necessary to raise their voices and now, they raise their voices when they have nothing more to say. At a time when human rights are increasingly violated in your countries, you claim to be concerned about their respect in other countries. Feigned indignation!

    Thirty years of hatred… My God, what tenacious hatred is yours! Continue to give a voice to the deniers and to all those who are still angry today at not having succeeded in killing all the Tutsi! This will be of no use because no matter what, Rwanda will continue to keep its head high, Rwanda will continue its march forward.

     

     

     

    The author is a survivor of the 1994 genocide against the Tutsi in Rwanda

    The post An open letter to authors of 'Forbidden Stories': The dogs bark, but the Rwanda caravan passes appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/an-open-letter-to-authors-of-forbidden-stories-the-dogs-bark-but-the-rwanda-caravan-passes/