Blog

  • Aba Rayon bakiri kubyinira ku rukoma bahise bayisimbuza indi kipe ku mukino wari kuyihuza na APR FC muri Sitade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stade AMAHORO izafungurwa ku wa 1 hakaba hari umukino w'amaguru wateguwe mu rwego rwo kuyitaha uzahuza amakipe akomeye hano mu Rwanda.

    Umukino uzahuza APR FC na Police FC saa 17H00.

    Umuhango uzitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru b'iguhugu, hanatumiwe abayobozi ba ruhago mu nzego zitandukanye (FIFA, CAF, CECAFA).

    Uyu mukino uzahuza amakipe nka APR FC yatwaye Shampiyona (Primus National League) ndetse n'ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy'Amahore (Peace Cup).

    Rayon Sports itaratangira imyitozo, niyo yifuzwaga na bamwe mu bateguye iki gikorwa, ariko ntibyakunda.

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-bakiri-kubyinira-ku-rukoma-bahise-bayisimbuza-indi-kipe-ku-mukino-wari-kuyihuza-na-apr-fc-muri-sitade-amahoro/

  • Abarimu barenga 3000 bamaze guhugurwa ku kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Kamena 2024 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy'iyo gahunda ya ERP yatangijwe n'ishuri rya Agahozo Shalom Youth Village ku bufatanye na Mastercad Foundation.

    Umuyobozi wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude yavuze ko iki gitekerezo bakigize mu gihe cya Covid-19, ubwo abanyeshuri batari bemerewe kujya ku ishuri bitewe n'icyorezo, bagatangira kugishyira mu bikorwa mu 2021.

    Ati: 'Twibazaga uko byagenda ku burezi bwacu Covid imaze imyaka myinshi, twakoranye na Gashora Girls Academy kuko babashije gukomeza amashuri mu gihe cya covid […] twibaza uburyo abanyeshuri bacu bakomeza kwiga bifashishije ikoranabuhanga.'

    Yakomeje agira ati 'Tumaze kubona ko bishoboka ku banyeshuri bacu twatekereje uburyo byagera mu gihugu hose twegera Mastercard ngo tugirane imikoranire ku buryo hahugurwa abarimu 500 mu gihugu cyose.'

    Ati: 'twazanye abarimu 500 muri Agahozo Shalom Youth Village bongererwa ubumenyi ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga nabo bahabwa umukoro wo guhugura bagenzi babo 'peer to peer learning' aho ubu bamaze kuba 3,300 bahuguwe.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko igihugu gishishikajwe no kongera imabaraga muri gahunda z'ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza ireme ry'uburezi.

    Ati 'Binyuze muri gahunda nk'iyi yo guhugura abarimu ku ikoranabuhanga hashobora kongererwa ubushobozi ibihumbi by'abarimu tukazamura ireme ry'uburezi ku mubare munini w'abanyeshuri.'

    Batamuriza Marie Louise, umwarimu muri Inyange Girls School of Sciences wigisha Ubutabire, akaba ari umwe mu bahuguwe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwigisha, yavuze ko bifashisha ubumenyi bahawe mu gufasha abanyeshuri kandi ko bitanga umusaruro.

    Yavuze kandi ko gukoresha ikoranabuhanga byihutisha porogaramu ndetse bikanorohera abana kuko baba bashobora no kubyirebera, ati: 'ubona abanyeshuri babikunze cyane.'

    Umunyeshuri wa GS Kacyiru II, Ineza Chance Innocente yavuze ko nk'abanyeshuri byabafashije koroshya kubona amakuru bifashishije murandasi. Ati 'ubu amasomo manini yose tuyigira ku ikoranabuhanga.'

    Turahirwa Jean d'Amour wo muri Agahozo Shalom Youth Village yavuze ko ubu bo batagikoresha ingwa kandi ko gukoresha ikoranabuhanga bitababuza no gusoma ibitabo.

    Aba banyeshuri bahuriza ku gusaba ko hakongerwa ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu masomo kuko ahenshi usanga bikiri imbogamizi kuba bafite bike kandi bikenewe na benshi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yatangaje ko igihugu gishyikiye gahunda nk’izi kandi zizakomeza

    Umuyobozi wa Mastercard mu Rwanda, Rurangirwa David yavuze ko atari iki gikorwa atari icyo kwishimirwa gusa ari n’urwibutso

    Umuyobozi wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurukiyimfura Jean Claude, yanyuzwe n’umusaruro wavuye mu gikorwa bateguye

    wari umwanya mwiza ku bayobozi b’abanyeshuri

    abitabiriye bagize umwanya kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda

    abarimu bagaragarije abitabiriye uko bakoresha ikoranabuhanga

    abanyeshuri ba Gashora Girls Academy bari bitabiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-3000-bamaze-guhugurwa-ku-kwigisha-hakoreshejwe-ikoranabuhanga

  • Nicki Minaj yifurije Davido urugo rwiza; Don Jazzy yavuze impamvu atarongera gushaka: Avugwa mu myidagaduro – #rwanda #RwOT

    Nicki Minaj yifurije Davido urugo rwiza

    Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj yifurije icyamamare mu muziki wa Nigeria , David Adedeji Adeleke OON 'Davido' urugo rwiza n'umugore we Chioma Rowland.

    Ku wa 25 Kamena 2024, nibwo Davido na Chioma bakoreye ubukwe i Logos, bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye haba mu muziki no muri politiki.

    Ku wa 27 Kamena 2024, ubwo Nicki Minaj yarari gutaramira abitabiriye igitaramo yakoreye muri Portugal, yavuze ko yumvise ko Davido yakoze ubukwe ndetse amwifuriza urugo rwiza.

    Yagize ati 'Mube muretse gato ngo Davido yakoze ubukwe […] mugire urugo rwiza Davido na Chioma.'

    Nicki Minaj yahise aririmba indirimbo yakoranye na Davido bise 'Holy Ground'. Ubukwe bw'uyu muhanzi bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n'abandi.

    Nicki Minaj yifurije Davido na Chioma urugo rwiza

    Don Jazzy yahishuye impamvu atorongera gushaka umugore

    Michael Collins Ajereh wamamaye mu muziki wa Nigeria nka Don Jazzy, yahishuye ko impamvu atarongera gushaka umugore nyuma y'igihe atandukanye n'uwo bari barashakanye ari uko ashaka kubanza kwiyitaho.

    Mu 2021 nibwo Don Jazzy yatangaje ko amaze imyaka igera muri 18 atandukanye n'uwari umugore we bari barashakanye, Michelle Jackson.

    Uyu mugore bamaranye imyaka ibiri gusa bahita batandukana, Don Jazz yavuze ko icyabaye imbarutso ya gatanya yabo ari uko uyu mugabo yitaga ku muziki cyane kurenza urugo.

    Kuri uyu wa 26 Kamena 2024, ubwo yaganiraga n'abamukurikira ku rubuga rwa X, abakunzi be bamubajije impamvu adashaka undi mugore nawe abasubiza ko akiri kwiyitaho kugira ngo azabone uko asubira mu rukundo ameze neza.

    Don Jazzy ni umuhanzi akaba na producer wamamaye cyane muri Nigeria bitewe n'ibihangano bye n'uburyo yagiye azamura abahanzi batandukanye. Ibi abikora binyuze mu inzu itunganya umuziki yashinze mu 2012 yise Mavin Record.

    Don Jazzy yahishuye impamvu atarongera gushaka undi mugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nicki-minaj-yifurije-davido-urugo-rwiza-don-jazzy-yavuze-impamvu-atarongera

  • Tom Close na Kenny Sol bafashije abadepite ba… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Muri rusange, abakandida-Depite batangiye kwiyamamaza ku wa 21 Kamena 2024, mu rugendo rugamije kwiyegereza abaturage basobanura mu buryo burambuye imigabo n'imigambi yabo, ndetse n'ibyo biyemeza kuzabakorera ubwo bazaba bageze mu Inteko.

    Bitewe n'ibyiciro buri wese yiyamamarijemo, abakandida-Depite bagera mu turere dutandukanye, nko mu minsi ishize biyamamarije muri tumwe mu turere two mu Burasirazuba n'ahandi hanyuranye.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora NEC, igaragaza ko Lisite ntakuka y'abakandida biyamamariza ku mwanya w'abadepite bagera kuri 589. Ariko abari basabye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ni 665.

    Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatanze abakandida 54; Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryemerewe abakandida 54;

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatanze 55, PS Imberakuri yemerewe abantu 47. Mu bakandida biyamamaje mu byiciro byihariye abagore 199 nibo bujuje ibisabwa byo kwiyamamariza imyanya 24 mu Nteko.

    Ni mu gihe Nsengiyumva Janvier ariwe mukandida wemerewe kwiyamamaza ari umwe rukumbi. Umuryango wa FPR Inkotanyi n'imitwe ya Politike bafatanyije, bo bemerewe abakandida-Depite 80 kwiyamamaza.

     

    Tom Close yisunze indirimbo ye yise ‘Naba umuyonga’ yasusurukije ibihumbi by’abanya-Musanze bitabiriye kureba ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi



    Kenny Sol ubarizwa muri 1:55 AM yisunze indirimbo ze zirimo ‘Molomita’ ataramira abanya-Musanze






    AMAFOTO: The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144477/tom-close-na-kenny-sol-bafashije-abadepite-ba-fpr-inkotanyi-kwiyamamariza-i-musanze-amafot-144477.html

  • Abangavu batize n'abatagira idini mu baterwa inda cyane mu Rwanda -Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwamurikiwe i Kigali tariki 27 Kamena 2024 bwerekana ishusho y'ibyiciro binyuranye by'abangavu bo mu Rwanda mu guterwa inda zitateganyijwe kuva mu gihe cy'imyaka 20 ishize.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n'itsinda ry'abarimu bo muri Kaminuza y'u Rwanda riyobowe na Rutayisire Erigene ku bufatanye n'Ikigo Nyafurika cyita kuri gahunda z'iterambere (AFIDE).

    Bwakozwe muri Kanama 2023 no muri Mutarama 2024 binyuze mu gusesengura amakuru y'ubushakashatsi bukorwa buri myaka itanu ku ihindagurika ry'ibipimo by'ubuzima mu Gihugu buzwi nka DHS.

    Amakuru yasesenguwe ni ayo kuva mu 2000 kugeza mu 2020 ubwo Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare na Minisiteri y'Ubuzima byatangiraga gukora ubushakashatsi bwa DHS.

    Bwakorewe kandi mu turere 10 harimo utwo mu Mujyi wa Kigali twose, Nyamasheke, Rubavu, Ruhango, Nyaruguru, Nyagatare, Bugesera , Gicumbi na Musanze.

    Bwakorewe ku bangavu 14,173 bari hagati y'imyaka 15 na 19 harimo 11,169 bo mu cyaro na 2,602 bo mu mijyi.

    Bwerekanye ko kuva mu 2000 kugeza mu 2020 mu gihugu hose ibikorwa byo kwita ku mugore utwite byiyongereye biva ku 8% bigera kuri 41% ubu bwiyongere kandi bukaba bujyana n'ubw'ahatangirwa serivisi zigenewe urubyiruko ku bigo nderabuzima.

    Ikindi bugaragaza, ni uko abangavu bari hagati y'imyaka 18 na 19 bagize 7% ry'abatewe inda zitategenyijwe bose kugeza mu 2020 mu gihe abari hagati ya 15 na 17 bo bagize 5%.

    Abangavu batewe inda muri iyo myaka abagera kuri 6% bava mu mijyi mu gihe abagera ku 5.8% batuye mu bice by'icyaro. Ni mu gihe abagera kuri 15.4% batageze mu ishuri ariko 6.5% bo bagarukiye mu mashuri abanza mu gihe 3.4% ari abize kuva ku mashuri yisumbuye kuzamura.

    Ku bijyanye n'imyizerere na ho ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abangavu batewe inda zitateganyijwe batagira idini babarizwamo bagera kuri 8.9% mu gihe abasengera mu Baporotesitanti bagize ari 6.7%, Abadivantisiti bakaba 5.7% mu gihe Abagatolika ari 4.8%.

    Ubu bushakashatsi bwerekana ko impuzandego y'abangavu bari hagati y'imyaka 15 na 19 baterwaga inda yagabanutse iva kuri 7% mu 2000 igera kuri 5% mu 2020.

    Indi mibare igaragaramo ni uko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezweho bwiyongereye mu bangavu bakoze imibonano mpuzabitsina buva kuri 2.5% mu 2000 bugera kuri 17.4% mu 2020.

    Nubwo zimwe mu mpinduka nziza zigaragara muri ubu bushakashatsi zishingiye ku ngamba zinyuranye Leta n'abandi bafatanyabikorwa bashyizeho, abakoze ubu bushakashatsi basanga hakiri ikibazo mu miryango aho ababyeyi bamwe kuganira n'abana babo ku buzima bw'imyororokere bikiri ikibazo bityo bigatuma hari abatabona amakuru bakeneye kwifashisha.

    Rutayisire yagize ati 'Abamaze gutwara inda na bo batinya kubibwira ababyeyi kuko bataganiriye mbere bakarinda babyara batabizi hamwe ugasanga banabirukanye mu rugo. Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umwangavu abyaye bwa mbere ababyeyi be ntibamwiteho aba shobora no kubyara bwa kabiri'.

    Rutayisire yakomeje agaragaza n'ibikwiye kuvugururwa ku ruhande rwa Leta.

    Ati 'Abaganga batuvura kwa muganga na bo barabizi ko itegeko ryemerera umwana w'imyaka 18 kuboneza urubyaro ariko iyo agiyeyo ntibamwiyumvamo ngo bamuhe iyo serivisi. Turasaba ko hakongera guhugurwa abakozi bo mu bigo nderabuzima ndetse n'abalimu na bo bakeneye guhugurwa ngo bamenye neza ibyo bigisha ku buzima bw'imyororokere'.

    Rutayisire kandi yongeyeho ko ikindi gikenewe ari ugushyiraho ishami ryihariye rishinzwe ubuzima bw'imyororokere muri RBC by'umwihariko kuko ubu hakora umukozi umwe gusa ushinzwe urubyiruko mu gihe imibare igaragaza ko abagera kuri 11% by'Abanyarwanda bose ari abari hagati y'imyaka 15 na 19.

    Urubyiruko rwitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

    Abari bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

    Rutayisire Erigene yavuze ko hakenewe gushyirwaho ishami ryihariye rishinzwe ubuzima bw'imyororokere muri RBC

    Bunguranye ibitekerezo ku byavuye muri ubu bushakashatsi

    Uwari uhagarariye RBC mu kumurika ubu bushakashatsi

    Dr Isingizwe Domina uri mu bagize itsinda ryokoze ubu bushakashatsi asobanura bimwe mu byabuvuyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatarize-n-abatagira-idini-nibo-baterwa-inda-zitateganyijwe-cyane

  • U Rwanda ruteganya kwinjiza arenga miliyoni 500 $ mu myaka itanu binyuze mu gukoresha 'AI' – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabigaragaje ubwo yari mu nama mpuzamahanga yita ku bukungu ya World Economic Forum, ahaganiriwe ku itezwa imbere ry'ubwenge bw'ubukorano.

    Paula Ingabire yagaragaje ko icyo cyerekezo giherekejwe n'inyigo zigaragaza ko mu gihe guverinoma yakimakaza ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, umurimo, imibereho myiza n'umutekano nibura byakinjiza 6% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Yakomeje ati 'Ibyo byose byagira uruhare mu kwinjiriza nibura miliyoni 589 z'amadorali mu myaka itanu iri imbere mu gihe twaba tubishyize mu bikorwa.'

    World Economic Forum yabereye mu Buhinde mu Mujyi wa Delhi yasojwe ku wa kane tariki ya 27 Kamena 2024.

    Minisitiri Ingabire yagaragaje urugendo rw'iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba ruri mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu buri gutera imbere mu buryo bwihuse.

    Yashimangiye ko kandi kuri ubu ari igihugu giharanira kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Minisitiri Ingabire kandi yagaragarije abitabiriye iyo nama mpuzamahanga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi birimo no kuba rwaratangije umuyoboro wihuta wa Internet ya 4G.

    Yagaragaje ko kandi u Rwanda ruri mu bihugu bike bifite serivisi zose umuturage akenera mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo umuturage ashobora kuzibona bitamugoye kubera kwimakaza ikoranabuhanga.

    Minisitiri Ingabire ariko yagararije abitabiriye iyo nama ko urebye ibyo u Rwanda rugezeho nko mu buvuzi aho hifashishwa drones mu kugeza imiti ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Yashimangiye ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi kidafite umutungo kamere mwinshi mu butaka bwaryo ariko rwiyemeje gushora mu kubakira ubushobozi abaturage barwo no mu gukoresha ikoranabuhanga cyane ko abaturage ari wo mutungo ukomeye igihugu gifite.

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024, bugaragaza uko Abanyarwanda bagezwaho na serivisi z'imari buheruka kugaragaza ko abagerwaho na zo bavuye kuri 93% mu 2020 bakagera kuri 96%.

    Ubwo Minisitiri Ingabire Paula yagaragaza ko AI ishobora gutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruteganya-kwinjiza-arenga-miliyoni-500-mu-myaka-itanu-binyuze-mu

  • Abarenga 450 bari kubaka ubukungu bwa Afurika bashingiye ku bumenyi bakesha AIMS Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 28 Kamena 2024 ubwo AIMS yatangaga, ku nshuro ya munani, impamyabumenyi ku banyeshuri 45 basoje amasomo yabo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza [masters] muri uyu mwaka wa 2024.

    Iki cyiciro cyarimo abanyeshuri bakomoka mu bihugu 15 bya Afurika, birimo u Rwanda Cameroon, Ghana, Uganda, Zambia, Madagascar, Nigeria, Congo n'ibindi. Abagore bari bihariye 40% by'abanyeshuri bose, ni ukuvuga abakobwa 18 n'abahungu 27.

    Basoje mu masomo ajyanye na siyanse ishingiye ku mibare (mathematical sciences) n'ibijyanye no gukusanya amakuru (data science).

    Umuyobozi w'Ishami ry'Inama y'amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, rishinzwe ibijyanye n'ireme ry'uburezi, Dr Theoneste Ndikubwimana, yavuze ko bizeye ubushobozi bw'aba barangije amasomo, bwo gukemura ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, bakazana n'udushya two gutanga akazi, aho kuba abagashaka gusa.

    Ati 'Aba banyeshuri basoje muri AIMS Rwanda twarabakurikiranye, tureba uko bize kugeza batangije. Na bo bari kujyana n'igihe ha handi amasomo yose aba agomba kujyana n'ikoranabuhanga.'

    Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yavuze ko aba banyeshuri bategurwa mu buryo bwo gukemura ibibazo sosiyete ihanganye na byo ariko hifashishijwe siyansi ishingiye ku mibare.

    Yavuze ko bigishwa amasomo mu magambo (theorie) igihe gito ubundi bakigishwa mu buryo bw'ibikorwa (pratiques), 'niba ari ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano bakabikora babibona, niba ari uguha imashini ubundi bushobozi bakabyikorera, ku buryo twizera ko bagiye ku isoko ry'umurimo bujuje ibisabwa.'

    Yavuze ko kandi bategurwa mu bijyanye no guhangana, bahabwa ubumenyi mu bijyanye n'ubuyobozi, guhanga ibishya ibisumbye ibyo bakaba bigishwa uburyo baba abahanga akazi aho kujya ku isoko bashaka akazi 'ndetse dufite ingero nyinshi z'aho byashobotse ku banyeshuri basohotse iwacu.'

    Umwe mu banyeshuri ukomoka muri Uganda usoje mu masomo ajyanye n'ubumenyi bushingiye ku mibare witwa Jackila Eliot Bitakwate, yerekanye ko ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu guhindura Afurika.

    Ati 'nkanjye ku giti cyanjye nizera ko nta bukire buruta siyanse buhari bikaba akarusho iyo ari siyanse ishingiye ku mibare. Bijyanye n'ubukungu Afurika ifite, nidushyiraho akacu nk'abahanga muri siyanse mu bihe bito Afurika izaba iri ku rundi rwego.'

    AIMS Rwanda ni kimwe mu bigo by'icyitegererezo bitanu byashinzwe mu buryo bwo guteza imbere abana b'Abanyafurika b'abahanga guhanga udushya hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bwa siyansi ishingiye ku mibare, ibigizemo uruhare.

    Ibyo bigo birimo icyo muri Sénégal, icya Afurika y'Epfo, icya Cameroun, icya Ghana n'icy'u Rwanda byose bigatahiriza umugozi umwe wo kwifashisha imibare nka kimwe mu mbarutso y'iterambere ry'umugabane.

    Abanyeshuri 45 basoje amasomo y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri AIMS Rwanda

    Abanyeshuri bitwaye neza mu ishuri rya 2024 rya AIMS Rwanda bahembwe

    Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala ahemba umwe mu banyeshuri bitwaye neza muri AIMS Rwanda

    Prof Alexandre Lyambabaje ahemba umwe mu banyeshuri bitwaye neza

    Prof Alexandre Lyambabaje wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda na we yahanuye abarangije muri AIMS Rwanda, abereka ko nibakoresha neza ubumenyi bahawe Afurika izakomeza kuba igihangange ku rwego mpuzamahanga

    Abitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri AIMS Rwanda basusurukijwe mu mbyino nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-450-bari-kubaka-ubukungu-bwa-afurika-bashingiye-ku-bumenyi-bakesha

  • U Rwanda rwungutse isomero rishya ryo ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    N'ubwo yiga amasomo ya siyansi, avuga ko kwandika no gusoma bimurimo kandi abikunda cyane. Yavuze ko kwandika, bibera isomo abo wandikira, wabika ibyo wanditse ku ikoranabuhanga ukaba wandikiye n'abazabaho mu gihe kirekire kuko ibyo wandika bitangirika.

    Ibi Mukakamanzi, yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024 ubwo Ikigo cyandika kikanashyira hanze ibitabo, Imagine We Publishers, cyatangije ku mugaragaro isomero ryo ku ikoranabuhanga 'Imagine Books Digital Library'. Ni Ni igikorwa cyabereye ku isomero rusange rya Kigali, KPL.

    Mukakamanzi yagize ati 'Nta gitabo ndamurika ariko hari kimwe cyakozwe n'Umugande njye ncyandika muri make mu buryo bw'ibishushanyo 'Comic book' gifite amapaji 24 gusa. Nanjye ndi kwandika ikindi gitabo kijyanye n'urukundo kigira inama abo mu mashuri yisumbuye kandi harabura gato ngo kijye hanze.'

    'Kuri njye iyo ndi kwandika ndakira kandi nkagaragaza amarangamutima yanjye. Ikindi n'uko iyo wanditse bigufasha kuba wavugana n'abahazaza, iyo wanditse igitabo ukagishyira ku isomero ryo ku ikoranabuhanga gihinduka ikintu kitazasibangana kuko no mu myaka 500 umuntu azakihasanga akanabona ibitekerezo byawe.'

    Ubwo ibikorwa byo gutangiza iri somero byatangiraga mu mezi 12 ashize, abanyeshuri barenga 2,000 barimo abakobwa 1304 n'abahungu 712 bo mu turere 10 two mu ntara enye z'u Rwanda bahawe amahugurwa ku kwandika hamwe n'abarimu 40, nyuma haboneka inkuru zirenga 1000, zikurwamo 200 aba arizo zihita zishyirwa kuri iri somero.

    Iri somero ryashyizweho binyuze muri gahunda yo guteza imbere uburezi ya 'Let's Get Creative', Imagine We Publishers ifatanyamo na Mastercard Foundation.

    Umuyobozi ushinzwe imari, muri Imagine we Publishers, Bwiza Sandrine, yavuze ko bakira abantu benshi baba bashaka kumurika ibitabo byabo ari bakagorwa no kubona ikiguzi cyo kubisohora.

    Ati '[…] Ariko isomero ryo ku ikoranabuhanga uwoari we wese, aho yaba ari hose yakwandika kandi bikagera kuri benshi.'

    Iri somero ryatangiranye n'ibigo by'amashuri ariko n'abandi banditsi bose bakinguriwe amarembo.

    Umuyubozi Mukuru wa Imagine we Publishers, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko gushora mu bato ari ingenzi, akaba ariyo mpamvu haba hakwiye imbaraga mu kubashyiriraho uburyo bwose bwabafasha kwaguka.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Mastercard Foundation, Nicolas Emane, yavuze ko ku ishuri uhabona ubumenyi ariko guhanga udushya akaba aribyo biva muri ubwo bumenyi kuko bugufasha gutekereza byagutse. 'Dukeneye inkuru nyinshi.'

    Mu myaka umunani Imagine We Publishers, yari ifite abanditsi 25 batambukirijeho ibitabo 80, ariko mu mwaka ushize hatangijwe isomero ryo ku ikoranabuhanga abagera kuri 200 bamaze kunyuzaho inkuru zabo.

    Umuyubozi Mukuru wa Imagine we Publishers, Dominique Uwase Alonga, yavuze ko gushora mu bato ari ingenzi

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Mastercard Foundation, Nicolas Emane, yavuze ko ku ishuri uhabona ubumenyi ariko guhanga udushya akaba aribyo biva muri ubwo bumenyi

    Mukakamanzi Esther, yavuze ko isomero ryo ku ikoranabuhanga ribika ibitabo ku buryo na nyuma y’imyaka myinshi bya bitabo byazafasha abo muri ibo bihe

    Iri somero ryatangiranye n'ibigo by'amashuri ariko n'abandi banditsi bose bakinguriwe amarembo

    Iki kiganiro cyagarukaga ku mumaro wo kwandika no gusoma mu burezi

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abarezi

    Haganiriwe ku byakorwa mu kubakiro ubushobozi urubyiruko muri Afurika

    Abarezi bari baje gushyigikira abana babo

    Abanyeshuri barenga 2,000 barimo abakorwa 1304 n'abasore 712 bo mu turere 10 two mu ntara enye z'u Rwanda bahawe amahugurwa ku kwandika ibitabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-isomero-rishya-ryo-ku-ikoranabuhanga

  • Impinduka, Rayon Sports yasimbujwe Police FC ku mukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Police FC ni yo igomba gucakirana na APR FC mu mukino wo gufungura kumugaragaro Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga 2 ivugururwa, ni nyuma y’uko byari byavuzwe ko ari Rayon Sports bazakina.

    Ni umukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 1 Nyakanga 2024 saa 17h00′, ukazaba ari mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge (tariki ya 1 Nyakanga).

    Mu ntangiriro byavugwaga ko uyu mukino ugomba kongera guhuza APR FC na Rayon Sports zari zakiniye kuri iyi Stade bwa mbere.

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yabwiye ISIMBI ko uyu mukino ugomba guhuza APR FC na Police aho kuba Rayon Sports.

    Ati “umukino uzahuza APR FC na Police FC. Abavugaga Rayon Sports ntibari kure y’ukuri kuko yabanje gutekerezwaho.”

    Bivugwa ko impamvu Rayon Sports bayiretse ari uko itarangira imyitozo bahitamo APR FC na Police FC zatangiye imyitozo.

    APR FC na Rayon Sports ziheruka guhura tariki ya 15 Kamena 2024 zinganya ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ari na wo mukino wa mbere wari uyibereyeho kuva yavugururwa.

    Police FC igomba guhura na APR FC mu gufungura Stade Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-rayon-sports-yasimbujwe-police-fc-ku-mukino-wa-apr-fc

  • Platini Rejects Divorce Agreement with His Wife #rwanda #RwOT

    Platini Rejects Divorce Agreement with His Wife. Platini Nemeye, a renowned artist and songwriter popularly known as Platini, has publicly stated that he has not agreed to a permanent divorce with his wife, Olivia Ingabire.

    Denial of Divorce Rumors

    On Friday, June 28, 2024, Platini took to his Instagram account to deny rumors suggesting that he and his wife had agreed to divorce. He called these reports baseless rumors.

    Continuing Career Despite Challenges

    Platini, formerly a member of the Dream Boys group and now pursuing a solo music career, emphasized that despite the ongoing situation, nothing would stop him from progressing. However, he mentioned the need for a break.

    Legal Framework for Divorce

    According to Article 194 of Law No. 32/2016 of August 28, 2016, governing persons and family in Rwanda, a petition for irrevocable annulment of marriage can be filed by one of the spouses or any other interested party. Article 195 states that a marriage annulled irrevocably is considered never to have existed from the day the marriage contract was signed. However, annulment does not affect the rights of children born within that marriage, and the court decides on their custody similarly to divorce cases.

    Details of the Case

    Speculation arose when copies of the court case surfaced, showing that Platini filed a petition at the Nyamata Primary Court on January 11, 2024, which was received on January 15, 2024. The Nyamata Primary Court has jurisdiction over the case based on Article 219 of Law No. 32/2016 since Platini and Ingabire last resided in Kanzenze, Ntarama Sector, Bugesera District, which falls under this court's jurisdiction.

    Property Agreement

    Additionally, the house located on plot UPI 5/07/09/02/3879 in Karugenge Village, Kanzenze Cell, Ntarama Sector, Bugesera District, Eastern Province, became Platini's property as agreed. Both parties also agreed that no compensation would be provided in this case, as they reached an agreement based on their signed separation contract.

    Court Proceedings

    On Thursday, June 27, 2024, both parties began substantive court hearings. A lawyer informed InyaRwanda, the news source for this article, that when parties start substantive hearings, the court requires both to confirm their divorce agreement before the court, after which the court will take time to issue a final decision.

    Representation by a Single Lawyer

    The court documents indicate that both Platini and Ingabire were represented by the same lawyer, Habakurama Francois Xavier. Another lawyer mentioned that having a single lawyer indicates mutual agreement on the divorce, hence the shared legal representation. Usually, in contentious divorces, each party has separate legal representation.

    Increasing Divorce Rates

    Statistics from the National Institute of Statistics of Rwanda show that in 2019, the number of divorces reached 8,941, up from 1,331 in 2018, indicating a 6.8-fold increase in just one year. Furthermore, the Rwanda Judiciary's report for the year 2022/2023 revealed that Rwandan courts confirmed 3,075 divorces for legally married couples.

    Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement Platini Rejects Divorce Agreement

    The post Platini Rejects Divorce Agreement with His Wife appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/platini-rejects-divorce-agreement-with-his-wife/