Blog

  • Uko Mico The Best yashyizwe ku gitutu no kugu… – #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bateraga urwenya bakavuga ko uyu muhanzi yabaye nk’ umuhanuzi kuko aririmba abwira umugore we ko saa Moya z’ijoro zigera yageze mu rugo. Bakabihuza n’uko amabwiriza ya Guverinoma, yasabaga abantu kuba bageze mu rugo saa Moya z’ijoro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Iyi indirimbo ‘Saa Moya’ yaracunzwe mu buryo bukomeye, ndetse yihariye impeshyi ya 2020 bituma Bruce Melodie anashyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Kiss Summer ASwards bitangwa na Radio Kiss Fm.

    Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element akibarizwa muri Country Records inononsorwa na Hebert Skillz, ndetse igaragaramo umunyamideli Sacha Kate. Ni mu gihe amashusho yafatiwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Karongi n’ahandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko kimwe na bagenzi be b’abanditsi b’indirimbo nka Mico The Best iyo bagurisha indirimbo baterura umushinga wose muri studio bakawushyikiriza umuhanzi hanyuma akaririmba ashingiye ku njyana n’amagambao bamuhaye. Yabikubiye mu ijambo rimwe avuga ko ari ukugurisha 'uteruranye n’akebo'.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu 2014 agurisha King James indirimbo yari yanditse yise ‘Ntibisanzwe’ byamuteye igitutu bituma atekereza kwandika indi ndirimbo ayita ‘Ni Danger’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Ati “Akenshi hari igihe mvuga nti kuba naragurishije ‘Ntibisanzwe’ nibyo byampaye ‘Ni Danger’.

    Yasobanuye ko kugurisha indirimbo usanzwe uri n’umuhanzi ari ikizamini gikomeye, kuko kenshi bibaho ko utanga indirimbo ariko wareba ugasanga nta kintu usigaranye, bigatuma ujya ku gitutu cyo gutekereza indi ndirimbo wakwandika nawe ukayishyira hanze.

    Danny Vumbi yavuze ko ibyamubayeho agurisha indirimbo ye King James bisa neza n’ibyabaye kuri Mico The Best ubwo yagurishaga indirimbo ye ‘Saa Moya’ Bruce Melodie, kuko nawe byamushyize ku gitutu bituma agera ku guhimba indirimbo yise ‘Igare’ yabaye idarapo ry'umuziki we.

    Ati “Ibyambayeho bijya kumera neza neza nk’ibyabaye kuri Mico The Best buriya nawe ni umwanditsi mwiza, Mico The Best yagurishije Bruce Melodie indirimbo yitwa ‘Saa Moya’ turangije turamubwira tuti uzicuruza rwose. Nawe mu mutwe yagize igitutu kidasanzwe byatumye akora indirimbo yitwa ‘Igare’ kandi mwabonye ko ‘Igare’ yahise ikundwa cyane.”

    Danny Vumbi yavuze ko bijya bibaho cyane ku banditsi b’indirimbo kugurisha indirimbo n’umuhanzi, ariko ku bw’amahirwe akongera gutekereza akandika indi ishobora gukundwa kurusha iyo yagurishije.

    Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Youtube bigaragara ko Mico The Best akimara kugurisha indirimbo ‘Saa Moya’ kuri Bruce Melodie yahise afata igihe cyo gusubira mu nganzo, ndetse iye niyo yasohotse mbere y’iya Bruce Melodie.

    Yashyize hanze indirimbo ye ‘Igare’ ku wa 21 Nyakanga 2020 ikozwe mu buryo bw’amajwi na Made Beat naho amashusho akozwe na Fayzo Pro.

    Ni mu gihe indirimbo ‘Saa Moya’ ya Bruce Mleodie yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2020- Bivuze ko hari hashize iminsi itatu ‘Igare’ ya Mico itangiye guca ibintu.

    Iyi ndirimbo yatumye Mico The Best yiharira impeshyi ya 2020, ndetse yamufashije kwegukana igikombe nk'umuhanzi wakoze indirimbo yakunzwe cyane muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards.

    Mico The Best yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yari agiye kumugurira n’iyi ndirimbo ‘Igare’ ariko yamuhamagaye igihe cyarenze yatangiye kuyifatira amashusho.

    Danny Vumbi yatangaje ko mu kugurisha indirimbo batanga umushinga wose, ariko kandi hari igihe uyigurisha ukajya ku gitutu cyo gutekereza iyisumbura

    Mico The Best yagurishije indirimbo ye 'Saa Moya' kuri Bruce Melodie, ndetse yarakunzwe mu buryo bukomeye


    Mico yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yashakaga no kumugurira indirimbo ye 'Igare' ariko yamuvugishije yatangiye kuyifatira amashusho

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI [REBA KU MUNOTA WA 20' AVUGA KURI MICO THE BEST]

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGARE' YA MICO THE BEST

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAA MOYA' YA BRUCEMELODIE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144484/uko-mico-the-best-yashyizwe-ku-gitutu-no-kugurisha-indirimbo-saa-moya-bruce-melodie-144484.html

  • Standard Liège Wonderkid Hakim Sahabo Poised for Big Move #rwanda #RwOT

    Standard Liège Wonderkid Hakim Sahabo Poised for Big Move: Premier League and Bundesliga Clubs in Hot Pursuit

    In the ever-evolving world of football, young talents frequently capture the attention of top clubs, eager to secure the next big star. One such rising talent is Hakim Sahabo, a promising 19-year-old midfielder from Standard Liège. After joining the Belgian Jupiler Pro League just a year ago from Lille, Sahabo is already making headlines with potential moves to the Premier League and the German Bundesliga.

    Leicester City Leading the Race

    Leicester City, a club known for identifying and nurturing young talent, is reportedly at the forefront of the race to sign Sahabo. According to the Belgian news outlet l'Avenir Sport, the Foxes are willing to pay $5 million to secure the services of the Rwandan international. This potential move underscores Leicester's ambition to bolster their squad with dynamic young players who can grow and develop within the club's framework.

    Interest from the German Bundesliga

    Not far behind Leicester in the pursuit of Sahabo are two notable German Bundesliga clubs: TSG Hoffenheim and Eintracht Frankfurt. Both clubs have a reputation for developing young players and providing them with opportunities to shine on big stages. Their interest in Sahabo highlights the midfielder's growing reputation in European football circles.

    Current Contract and Buyout Clause

    Hakim Sahabo still has two years remaining on his contract with Standard Liège. However, the mentioned clubs appear ready to trigger his buyout clause to facilitate a move. This scenario suggests that Sahabo's current club might find it challenging to retain him, especially with such compelling interest from high-profile teams.

    A Breakthrough Season at Standard Liège

    Sahabo's rapid rise to prominence can be attributed to his impressive performances since being promoted to Standard Liège's senior team by head coach Ivan Leko in January. Over the past season, Sahabo made 18 appearances for the senior team, showcasing his potential and earning accolades for his consistent performances. His ability to adapt quickly to top-tier football has made him a standout talent in the Belgian league.

    The Journey from Lille to Standard Liège

    Hakim Sahabo's journey in professional football began at Lille, where he honed his skills in the youth academy. His potential was evident early on, and it wasn't long before Standard Liège recognized his talent and secured his transfer. At Standard Liège, Sahabo continued to develop, demonstrating remarkable technical skills, vision, and maturity beyond his years. His progression caught the eye of Ivan Leko, leading to his promotion to the senior team.

    International Prospects with Rwanda

    In addition to his club success, Sahabo has also started to make a name for himself on the international stage. As a Rwandan international, he represents a burgeoning football nation looking to make its mark in global competitions. Sahabo's performances at the club level have not gone unnoticed, and his potential move to a top European league could further elevate his profile and that of Rwandan football.

    Leicester City's Recruitment Strategy

    Leicester City's interest in Hakim Sahabo aligns with their strategic approach to recruitment. The club has a history of identifying young, talented players who can be developed into top-tier professionals. This approach has seen Leicester achieve significant success in recent years, including their remarkable Premier League title win in the 2015-2016 season. Signing Sahabo could be another step in reinforcing their squad with youthful energy and potential.

    TSG Hoffenheim and Eintracht Frankfurt's Youth Focus

    Similarly, TSG Hoffenheim and Eintracht Frankfurt are known for their emphasis on youth development. Hoffenheim, in particular, has a well-established youth academy that has produced several notable talents. Eintracht Frankfurt has also built a reputation for nurturing young players and providing them with opportunities to play at the highest level. Sahabo's potential move to either of these clubs would align well with their philosophy and could offer him the perfect environment to continue his development.

    The Financial Aspect

    The financial implications of Sahabo's potential transfer are also worth considering. The reported $5 million fee is a significant amount, reflecting the high regard in which Sahabo is held. For Standard Liège, this fee would represent a substantial return on their investment in the young midfielder, potentially providing them with funds to reinvest in their squad. For the buying club, it represents an investment in a player with considerable potential, who could develop into a key asset in the future.

    A Bright Future Ahead

    Hakim Sahabo stands at a pivotal point in his career, with opportunities to join some of Europe's most competitive leagues. Whether he moves to the Premier League with Leicester City or takes his talents to the Bundesliga with TSG Hoffenheim or Eintracht Frankfurt, Sahabo's future looks incredibly promising. His journey from Lille to Standard Liège and now potentially to one of Europe's top leagues is a testament to his talent and hard work. Football fans will undoubtedly be watching closely to see where this young star will shine next.

    The post Standard Liège Wonderkid Hakim Sahabo Poised for Big Move appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/standard-liege-wonderkid-hakim-sahabo-poised-for-big-move/

  • I Rusizi: Abahinzi batewe impungenge n'ifungwa ry'inganda zongereraga agaciro ibitoki – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize mu bice bitandukanye by'igihugu hagaragaye ubwiyongere bw'inganda zongereraga agaciro umusaruro w'urutoki, zigakoramo umutobe, urwagwa, na likeri.

    Magingo aya zimwe muri zo zamaze gufunga imiryango ku mpamvu zitandukanye ari nazo abahinzi b'urutoki basaba ko zakongera gukora kuko basigaye babura aho babigurishiriza.

    Gaspard Karemera wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yari ageze ku rwego rwo kugemura ku ruganda rwa Nzahaha Business Company (NBC) toni zirenga 8 buri kwezi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasabye ko inganda zakongera gufungura cyane ko yaruvuguruye yiringiye urwa NBC. Ati 'Icyifuzo cyacu nk'abahinzi ni uko Leta yadufasha ruriya ruganda rukongera rugakora'.

    Uru ruganda rwakoreraga mu nzu yo mu Murenge wa Nzahaha, Akagari ka Rebero, Umudugudu wa Gatovu, rwari rugeze ku rwego rwo gukoresha abakozi barenga 20, rwaje guhagarara biturutse ku kutumvikana kw'abanyamigabane barwo.

    Uru ruganda rwaguraga ibitoki byo mu mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga, rwubatswe biturutse ku gitekerezo cy'abahinzi batandatu, aho mu 2009 bavuguruye ubuhinzi bwabo batera insina za PHIA 17 na PHIA 25 babona umusaruro mwinshi w'ibitoki bituma mu 2018 batangiza uruganda rwenga urwagwa.

    Abakozi bashinzwe ubuziranenge babagiriye inama yo kwagura uruganda mu rwego rwo kongera ubuziranenge bwarwo, banabagira inama yo gukorana n'umushoramari Twizerimana Vincent, warushoyemo miliyoni 25 Frw bituma agira ijambo kurusha abahinzi barutangije.

    Mu kiganiro na IGIHE, abahinzi batangije uru ruganda begetse igihombo cyabo kuri uyu mushoramari nawe mu ku byikuraho avuga ko uruganda rwahombejwe n'ibura ry'ibitoki ryakomotse ku ndwara ya kirabiranya.

    Ubaze umunsi ku wundi, uru ruganda NBC rumaze igihe kirenga umwaka rufunze imiryango. Ifunga ryarwo ntiryateje igihombo abahinzi b'urutoki gusa ahubwo ryanateje igihombo abakozi 20 rwari rwarahaye akazi, rinateza igihombo abari bararushoyemo imari, kuko n'ubu aho rwakoreraga harimo imashini zitari kubyazwa umusaruro.

    Richard Mukeshimana wari umushoramari muri uru ruganda yifuza ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwabahuza n'umushoramari Twizerimana Vincent bakiga ku cyateye igihombo n'icyakorwa ngo rwongere rukore.

    Ikibazo cyo kubura isoko ryo kugurishaho ibitoki, abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha n'indi bihana imbibi bagihuriyeho n'abo mu Murenge wa Nkungu, kuko i Bukunzi naho hahoze uruganda runini rwengaga urwagwa ariko rugahagarara.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yavuze ko mu byo bateganya mu igenamigambi ry'iterambere ry'akarere, rizwi nka DDS harimo no gufasha izi nganda zikongera gukora.

    Abagemuraga ibitoki kuri uru ruganda barasaba ko rwakongera gukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rusizi-abahinzi-batewe-impungenge-n-ifungwa-ry-inganda-zongereraga-agaciro

  • Ibidasanzwe kuri Nyamasheke igiye kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Byoroheje uburyo bwo kugera ku Bitaro bya Kibogora binateza imbere ubukungu n'imigenderanire.

    Mu rwego rw'ingufu hubatswe urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyirantaruko rufite ubushobozi bwo gutanga MW 1840. Ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 20.639 muri Kamena 2017 zigera ku 74.140.

    Ibijyanye n'imiturire hubatswe imidugudu itandatu y'icyitegerezo ari yo Bushekeri, Mataba, Kamabuye, Ruhinga, Kamina na Kabarore.

    Abaturage ba Nyamasheke kandi bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bafashijwe kubona amatungo magufi. Amatungo yatanzwe ni inkoko 8520 ku miryango 852, ingurube 454 ku miryango 356, n'ihene 566 ku miryango 283.

    Hakozwe amaterasi kuri hegitari 134.7 aho abaturage 769 babashije kubonamo akazi.

    Hubatswe kandi Uruganda rw'Icyayi rwa Cyato ku ngengo y'imari ya miliyoni 300 Frw ku buryo abaturage 696 bahaboneye akazi.

    Imibereho myiza n'ubuzima bw'abaturage byitaweho hubakwa inzu ikoreramo serivisi zo kubaga abarwayi mu Bitaro bya Kibogora, Ikigo Nderabuzima cya Cyivugiza n'amavuriro y'ibanze 33.

    Mu burezi, hubatswe ibyumba by'amashuri 1036. Hubatswe kandi amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Muri gahunda ya Girinka hatanzwe izigera ku 4751 mu gihe muri VUP, abagera ku 122.399 babonyemo akazi, naho muri gahunda yo kubaka no gusana inzu z'abatishoboye; hatunganyijwe izigera ku 8137.

    Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Nyamasheke

    Akarere ka Nyamasheke ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Uburengerazuba. Kari ku buso bwa km² 1171,24 kakaba gatuwe n'abaturage 434.221 hagendewe ku mibare y'ibarura rusange riheruka.

    Aba baturage batuye ku bucucike bw'abagera kuri 632 kuri km² imwe.

    Ku wa 27 Kanama 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke aho yagiranye ibiganiro n'Intore z'Indongozi z'aka Karere agakemura ibibazo bamugejejeho, ibindi agatanga umurongo w'uburyo bikemurwamo.

    Mu bijyanye n'ibikorwa byo kwiyamamaza, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yaherukaga kwiyamamariza i Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017.

    Icyo gihe yavuze ko hashize imyaka 23 hubakwa u Rwanda rushya kandi ko nubwo hari intambwe ifatika imaze guterwa, hari ibindi byiza kandi byinshi biri imbere.

    Ifoto yafashe saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 40 igaragaza abaturage bamaze kugera ku kibuga cya Kagano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-nyamasheke-igiye-kwakira-umukandida-wa-fpr-inkotanyi

  • Inteko Rusange ya MTN Rwanda yemeje ko miliyari 5,7 Frw zihabwa abanyamigabane bayo – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro umunyamigabane wa MTN Rwanda, 2023 yarangiye umugabane we wungutse 4,24 Frw, ari yo mpamvu hemejwe ko ku wa 03 Nyakanga 2024, bose bazagabana 5.724.860.000 Frw.

    Ni Inteko Rusange ya kane ibaye kuva MTN Rwanda ishyizwe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, RSE. Abagera kuri 51% by'abanyamigabane bari bahari.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya MTN Rwanda, Faustin Mbundu wayoboye iyi Nteko Rusange, yagaragaje ibyo iki kigo cyagezeho byose mu 2023 ndetse n'imishinga kimirije imbere.

    Mbundu yavuze ko MTN Rwanda ikomeje kugira uruhare mu guhuza Abanyarwanda binyuze mu itumanaho, ibikomeje kuzamura ubukungu bw'igihugu ndetse n'imibereho y'abaturage.

    Ati 'Gukomeza gushingira imikorere yacu yose ku bakiliya byakomeje gutuma twitwara neza ndetse tugatanga ibisubizo bishingiye ku dushya bifasha abaturage gukomeza ibikorwa byabo bibateza imbere.'

    Mbundu yavuze ko nubwo MTN Rwanda na yo yahuye na zimwe mu mbogamizi z'ubukungu, bakomeje guhatana ndetse bituma ikigo gikomeza gukura, ari na ko kigira uruhare mu mishinga igamije guteza imbere abaturage.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko barangamiye kuri gahunda yabo ya 2025, igamije kubaka iki kigo mu nguni zose, kikaba mu by'imbere bikomeje gufasha u Rwanda mu iterambere ryarwo rishingiye ku ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagaragaje na we ibyagezweho mu 2023, aho yerekanye ko nk'ubu bagiye gusingira umwaka babonye uruhushya rwo gutanga internet yihuta ya 4G, ikomeje gufasha iki kigo kugeza serivisi zacyo kuri benshi, no kunoza imikorere y'abakenera internet mu gihugu hose.

    Ati 'Twateye imbere mu buryo bugaragara mu kwagura internet ya 4G, tugeza kuri 84,5% by'abakoresha iyo internet igezweho. Uyu munsi dufite ubufatanye na leta ku buryo dushaka ko buri muturage wese agerwaho n'izo serivisi z'ikoranabuhanga 4G ibigizemo uruhare.'

    Modibe kandi yavuze ko imibare igaragaza ko abakoresha umurongo wayo cyane ko nko muri Werurwe 2024 bari bageze kuri miliyoni 7,3.

    Ibyo kandi bizajyana no gukomeza kubaka ibikorwaremezo mu kuzamura ubushobozi bw'iki kigo, kwagukira mu bice bitandukanye by'igihugu, gushyiraho ibiciro bitaremereye abashaka serivisi ariko haharanirwa ko ikigo cyunguka.

    Mu byemezo byemerejwe muri iyo Nteko Rusange ni ukongera kwemeza ikigo gikora ubugenzuzi bw'imari cya Ernst & Young Rwanda Ltd nk'ikigo cyo kanze ya MTN Rwanda kizajya gikora ubwo bugenzuzi muri yo.

    Peace Uwase na Wanda Matandela batowe nk'abagize Inama y'Ubutegetsi ya MTN Rwanda bashya, mu gihe Faustin Mbundu, Karabo Nondumo, Michael Fleischer, Julien Kavaruganda, Yolanda Cuba na Mark Nkurunziza bari bayisanzwemo bongeye gutorwa.

    Inteko Rusange ya MTN Rwanda yabereye ku ikoranabuhanga yemeje ibyemezo bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’iki kigo

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagaragaje ko ikigo ayoboye gikomeje gutera imbere bigizwemo uruhare na internet yihuta ya 4G


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-rusange-ya-mtn-rwanda-yemeje-ko-miliyari-5-7-frw-zihabwa-abanyamigabane

  • APR na Police ku mukino wa nyuma wa kamarampaka #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu mukino wa Handball haratangira umukino wa nyuma wa kamarampaka ugomba guhuza amakipe ahanganye cyane muri uyu mukino, APR na Police.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize Police HC yasezereye ES Kigoma na APR HC igasezerera Gicumbi HT, ni imikino yombi yabereye Kimisagara.

    Umukino wa 1/2 wabanje ni uko Police HC yakinnye ES Kigoma, nubwo umutoza Antoine yari yahisemo gukoresha abakinnyi umuntu yakwita ikipe ya kabiri, ntabwo umukino wamugoye.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 20 bya Police kuri 11 bya ES Kigoma. Ikinyuranyo cyakomeje kuzamuka mu gice cya kabiri maze umukino urangira ari ibitego 41-26.

    Hahise hakurikiraho umukino wa APR HC na Gicumbi HT, ni umukino utari woroshye ku mpande zombi ariko na none uryoheye ijisho.

    Wabonaga umutoza wa APR, Anaclet ahanze amaso cyane umukino wa nyuma aho na we hari abakinnyi be bamwe na bamwe yaruhukije.

    Umukino wa Gicumbi ntiwamworoheye by’umwihariko igice cya mbere aho bagisoje barusha Gicumbi HT igitego kimwe, byari 15-14.

    Mu gice cya kabiri akagozi kaje gucika ku bakinnyi ba Gicumbi HT by’umwihariko mu minota 7 ya nyuma, APR izamura ikinyuranyo umukino warangiye APR itsinze 36-29.

    Bivuze ko umukino wa kamarampaka ugomba guhuza APR HC na Police HC, zikaba zigomba gutanguranwa imikino 2 muri 3 bagomba gukina, umukino wa mbere uraba uyu munsi ku kibuga cya Kimisigara.

    Police HC yasezereye ES Kigoma

    APR yasezereye Gicumbi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-police-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka

  • Platini P yavuze kuri gatanya we n’umugore we bagiye guhabwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P cyangwa Baba yanyomoje amakuru avuga ko yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, mu gusaba gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia bari barasezeranye mu 2021.

    Ni amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Platini n’umugore we Olivia bemeranyije gutandukana ku bw’impamvu za bo bwite, bakaba bifuza gusesa amasezerano yo gushyingirwa bagiranye tariki ya 6Werurwe 2021 mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ku wa 20 Werurwe 2021 Platini yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia, mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabaye ku wa 27 Werurwe 2021.

    Nyuma y’amezi ane barushinze Platini P n’umufasha we Olivia bibarutse imfura yabo, inkuru yavugishije benshi bitewe n’uko bibarutse nyuma y’amezi macye babana.

    Nyuma y’aho nibwo haje kuza inkuru zivuga ko Platini yasanze umwana atari uwe, ibyakuruye umwuka mubi muri uyu muryango akaba ari nayo ntandaro yo kwaka gatanya. Bivugwa ko Platini yakoresheje DNA asanga umwana atari we koko.

    Tariki 24 Mata 2023 nibwo hatangiye kuvugwa inkuru ko Platini atakibana n’umugore we, nyuma yo kubyarira iwe umwana utari uwe.

    Ejo hashize nibwo inkuru zatangiye gukwirakwira ko biyambaje Urukiko ngo babone gatanya ndetse binageze kure.

    Mu gihe aya makuru akomeje gucicikana, Platini abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko aya makuru ari ikinyoma cyambaye ubusa, yemeza ko ibihuha.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse no ku butumwa yashyiraga ku muntu wese wapositingaga ko bagiye gutandukana, yagiraga ati “ni ibihuha.”

    Byavugwaga Platini n’umugore we Olivia bicaye bakaganira bemeranya gutandukana burundu, cyane ko hari itegeko ryemerera abashyingiranwe gutandukana mu gihe bahisemo gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe, n’umutungo wa bo kimwe n’abana babo [Ingingo ya 229 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016].

    Bivugwa ko mu masezerano abo bombi bagiranye y’ubutane ari na yo basaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeza bagatandukana burundu impande zombi zayasinye ku wa 30 Kamena 2023.

    Bombi ngo basaba ko urukiko rwemeza ko batandukanye burundu amasezerano ya bo yo gushyingirwa, bemeza ko nta mwana babyaranye, bityo nta n’inshingano za kibyeyi zizabaho kuri Platini nyuma y’itandukana ryabo.

    Mu masezerano kandi ngo harimo ibirebana n’uburyo imitungo bafitanye izagabanywa, aho ibikoresho byo mu nzu bari batunze bazabigabana, mu guhe inzu yabo iherereye mu karere ka Bugesera izaba iya Platini nk’uko babyumvikanye.

    Impande zombi zemeranya ko nta ndishyi zitangwa muri urwo rubanza kuko ikirego bose bacyemeranyaho hashingiwe ku masezerano basinye yemera gutandukana.

    Platini yateye utwatsi amakuru ya gatanya n’umugore we

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yavuze-kuri-gatanya-we-n-umugore-we-bagiye-guhabwa

  • Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe 3 akomeye i Burayi harimo n’iyo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe akomeye i Burayi harimo na Leicester City yo mu Bwongereza.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19 w’ikipe y’igihugu Amavubi wagaragaje impano idasanzwe mu mwaka w’imikino ushize mu ikipe ya Standard de Liège, yatangiye kubengukwa n’amakipe akomeye i Burayi.

    Ikinyamakuru L’Avenir cyo mu Bubiligi cyanditse ko mu byumweru biri imbere ashobora kuzinga ibikapu akava muri iyi kipe yo mu Bubiligi akerekeza ahandi.

    Bivugwa ko amakipe ya Frankfurt na Hoffenheim zo mu Budage ari amwe mu makipe yifuza uyu mukinnyi ukiri muto.

    Si abo gusa kuko n’ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza izamutse mu cyiciro cya mbere imwifuza.

    Gusa ngo iyi kipe ntirabikora mu buryo bwemewe (formal) ariko yegereye ubuyobozi bwa Standard de Liège babaza icyo bisaba kugira ngo babe bamwegukana.

    Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe arimo Leicester City

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-arifuzwa-n-amakipe-3-akomeye-i-burayi-harimo-n-iyo-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza

  • Kwiyamamaza kw’amashyaka mu Rwanda biratuma Interahamwe n’ibigarasha bicika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Iyo nkuru yavugishije benshi menshi, ariko abenshi muri bo akaba ari ibigarasha bigaragaza ko birwanya amatora y’umukuru w’Igihugu cy’ u Rwanda azaba ku itariki ya 15/7/2024, bikaba bisakaza inkuru zitandukanye zo guharabika umuryango FPR Inkotanyi uhagarariwe na Chairman yawo Paul Kagame.

    Mu gitondo cyo kuwa 26/6/2024, ku rubuga rwa X hiriwe hacicikana videwo yatambukijwe na Iradukunda Sabrina, umwe mu bagize Ishyaka FDU Inkingi n’kuko umwirondoro we ubigaragaza ku rubuga rwa X twitter, akaba ari mu bakorana bya hafi n’abagize itsinda Jambo Asbl.

    Bivugwa ko uyu Sabrina ashukwa n’abarimo Placide Kayumba, Norman Ishimwe Sinamenye uyobora Jambo asbl, uyu akaba ari umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ikindi kizwi nuko Sabrina abana n’Interahamwe zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Si ibyo gusa, uyu murwanashyaka wa FDU Inkingi, Iradukunda Sabrina yagiye agaragaza kenshi kuri twitter ye ko arwanya FPR Inkotanyi afatanyije n’abandi bana b’Interahamwe n’ibigarasha bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kwiyamamaza kw’amashyaka mu Rwanda biratuma Interahamwe n’ibigarasha bicika ururondogoro

    Videwo yakoresheje aharabika Leta y’u Rwanda ni iyatangajwe n’ikinyamakuru Ibigwi , aho umukandinda ku mwanya wa Perezida watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party), Dr Frank Habineza yavuze ko abayobozi b’Akarere ka Ngoma bahuje gahunda ye yo kwiyamamaza n’umunsi umuryango FPR Inkotanyi wari kwiyamamazaho, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwahakanye ibyo uwo mukandida avuga ko ntabyigeze bibaho.

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko byabangamiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ashimangira ko atabyakiriye neza.Mu kubura icyo banenga, abo banzi b’ibyiza bamwarira mu kuvuga ko 'nta demokarasi' u Rwanda rufite, gusa birengagiza ko u Rwanda ari igihugu cyubakiye kuri demokarasi yumvikanyweho (Consensual democracy).

    Dr Habineza Frank yagaragaje ko ubwo yari mu Karere ka Ngoma ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe

    Gusa nta gitangaje kuko abahora bashakira u Rwanda ibibi badahwema kwiyahuza amagambo y’ibinyoma, dore ko aribyo biha benshi muri bo amaramuko kuko ari inzererezi zitagira akazi zitunzwe n’umunwa uhoramo urwango n’amacakubiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Politiki/article/Kwiyamamaza-kw-amashyaka-mu-Rwanda-biratuma-Interahamwe-n-ibigarasha-bicika-ururondogoro

  • Rayon Sports idafite umutoza igiye kongera kwesurana na Nyamukandagira mu kibuga muri sitade ya mbere hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zigiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti kuri Stade Amahoro.

    Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024.

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo mu gihe Rayon Sports idafite umutoza yari butangire imyitozo mu Cyumweru gitaha.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-idafite-umutoza-igihe-konge-kwesurana-na-nyamukandagira-mu-kibuga-muri-sitade-yambere-hano-mu-rwanda/