Blog

  • U Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano-Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame ari mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimiye abaturage ba Nyamasheke uko bitwaye mu mwaka wa 2019 ubwo habaga ibitero by'abashakaga guhungabanya umutekano no guhirika ubutegetsi. Yibukije ko ababikoze biyibagije umugani w'uko u Rwanda rudaterwa. Yabwiye abavunira ibiti mu matwi badashaka kumva, ko u Rwanda ubuto bwarwo rutazategereza urutera.

    Mu mwaka wa 2022, Paul Kagame yagiye i Nyamasheke. Yibukije abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI ko icyo yahereyeho icyo gihe byari ukubashimira uko bafashe umutekano muri 2019 ubwo hari Abanyarwanda bambutse bavuye mu gihugu cy'Abaturanyi bashaka kurwanya Ubutegetsi, babeshywe ko muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, batumvikana n'ubutegetsi buriho bashobora kubafasha.

    Paul Kagame, yabwiye imbaga y'abaje muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ko uko byagendekeye abo babeshywe bakambuka umupaka bumva ko bateye baje gukuraho ubutegetsi, ko ibyababayeho ari bake basigaye bo kuzabara inkuru y'ibyo bahuye nabyo. Yavuze ko abo bateye u Rwanda bibeshye kuko Abanyamasheke ni Abanyarwanda nk'abandi barajwe ishinga no kubaka Umutekano w'u Rwanda.

    Yakomoje kubari mu bihugu by'abaturanyi bacyumva ko bashobora gutera u Rwanda bagahirika Ubutegetsi bafashijwe n'ababashyigikiye. Yavuze ko abantu nk'abo bibagirwa vuba. Avuga ko ndetse bagiye babigerageza kenshi ariko bakibagirwa ibyo babwirwa buri munsi ko u Rwanda rudaterwa.

    Ahereye kuri ibi, Paul Kagame yababwiye ati' Kenshi nagiye mbabwira nabwo ubwo nti babyumvise cyangwa barabyibagiwe. Nababwiye ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni nabo barugize ruto kuko bamwe bagiye baruca mo ibice bitandukanye. Ariko narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano kuko ubwo bivuze ngo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, Oya! Tuzabasanga aho Igihugu ari kinini'.

    Yakomeje agira ati' Ubuto bwacu turaburinda! Noneho tukajya mu binini tukabirangiriza yo. Kandi nabwiye n'abandi nabo niba bumva, narababwiye ngo kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda, turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa ababikoze na none nabibutsa ngo bashatse bacisha make! Bashatse bacisha make tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Ni batabishaka ntibindeba'.

    Paul Kagame, yashimangiye ko ku banyarwanda, Umutekano ariwo w'ibanze ibindi byose bikubakira ho. Avuga kandi ko kugira ngo ushobore kwirinda neza, urinde umutekano neza bisaba imbaraga z'abatuye Igihugu ( u Rwanda). Avuga ko ibyo byose kandi bisaba kwiyubaka mu by'Ubukungu kuko aribwo butanga imbaraga zo kugira ibikoresho byifuzwa mu gukora ubwo bwirinzi bukenewe.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/29/u-rwanda-kubera-ko-ari-ruto-ntabwo-tuzategereza-udutera-adusanga-hano-paul-kagame/

  • Hakim Sahabo mu muryango umwerekeza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibinyamakuru byo mu gihugu cy'Ububirigi bibivuga belgian journal lavenir-sport ikipe zo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'Ubwongereza nka Leicester City, Frankfurt ndetse na Hoffeinhem zirifuza gusinyisha umusore w'umunyarwanda Hakim Sahabo.

    Uyu musore afite imyaka 19 y'amavuko yavukiye mu gihugu cy'Ububirigi akaba akinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nde na Standard de Liege yo mu Bubirigi.

    Uyu musore w'Amavubi ikipe ye ngo iramwifuzamo miliyoni eshanu z'amayero €5M.

    Byakunda se akagera muri Premier League? Yaba abaye umunyarwanda wa mbere ukinnye muri iyi shampiyona yo mu Bwongereza.

    Source : https://yegob.rw/hakim-sahabo-mu-muryango-umwerekeza-muri-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza/

  • Hizihijwe umunsi mukuru w'Umwana w'Umunyafurika, abana batabariza bagenzi babo – #rwanda #RwOT

    Bavuga ko n'ubwo bo bari kwiga neza bagafashwa muri byose haba mu kubona ibikoresho nkenerwa, amafunguro, uburezi n'uburere, bahangayikijwe na bagenzi babo babayeho nabi usanga birirwa mu mihanda bakanayiraramo bagahohoterwa.

    Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n'Inama y'Igihugu y'Abana (NCC) muri Werurwe 2019 yagaragaje ko abana 2882 babaga mu mihanda ari ho leta n'abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga mu gushaka uko bakemura iki kibazo.

    Ni ikibazo kigaragara henshi mu gihugu no mu Karere ka Musanze ari ho abo bana b'abanyeshuri bahera basaba inzego bireba kurushaho kucyitaho ndetse na buri wese akagira uruhare mu kugikemura.

    Ishimwe Kevine yagize ati “Njye nta kibazo mfite kuko ibikoresho n'amasomo ndabibona ariko hari abana usanga nduta, abo tungana n'abanduta gato babaye mayibobo, abo ntibiga, barya ibyo batoraguye mu myanda harimo n'abiba. Turasaba ko nabo bakwitabwaho bakaza tukiga kuko nibyo bizadutunga.”

    Ndizihiwe Bruno Christian nawe yagize ati “Bariya bana tubanyuraho buri munsi mu gitondo baryamye nabi mu mifuka hari n'abo usanga bari kunyagirwa. Yego bagira amahane n'urugomo ariko bakwigishwa niyo byaba imyuga ariko ntibakomeze kubaho nabi kuriya.”

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Habumugisha Emmanuel, avuga ko ari ikibazo kitari muri Musanze gusa ahubwo no ku rwego rw'igihugu ariko gifitiwe ingamba zitandukanye uhereye ku rwego rw'igihugu ukageza ku mudugudu ahari politiki zitandukanye zijyanye n'uburenganzira bw'umwana.

    Yagize ati “Muri iyi minsi hari abana bagaragara mu mihanda kandi bakabaye kuba bari mu ishuri no mu miryango yabo. Uburenganzira bw'umwana ni uko umwana arererwa mu muryango akaba ariho akurira ndetse n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rihamya ko umuryango ariwo shingiro.

    Yakomeje agira ati “Ubu turi gukurikirana abo bana bari mu mihanda kugira ngo bose bamenyekane ndetse harebwe n'impamvu zatumye abo bana bajya mu mihanda zikorweho kuko abo nibo Rwanda rw'ejo.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kayiranga Thèobard, avuga ko iyo urebye bariya bana usanga atari abaturuka mu Karere ka Musanze gusa ahubwo hari n'abaturuka mu tundi turere ariko ko bafashe ingamba zo kubegera kugira ngo bamenye aho buri mwana aturuka n'icyamuteye kujya mu muhanda kugira ngo bafashwe.

    Yagize ati “Nubwo bariya bana usanga hari n'abaturuka mu tundi turere ariko ni ab'u Rwanda. Mu minsi iza tugiye gushyiraho urubyiruko ruhoramo hariya kugira ngo bajye badufasha gukurikirana ngo umwana wagaragaye mu muhanda yaturutse mu wuhe muryango tumenye ikibazo cyabiteye gikemurwe niba ari ubwo bufasha yavuze mu muryango abuhabwe.”

    Uyu Muyobozi avuga kandi ko hafashwe n'izindi ngamba zo gukurikirana abana baba barataye ishuri kugira ngo nabo bafashwe kuko umubare munini uhita wishora mu mihanda.

    Ati “Twashyizeho ingamba dufatanyije na Save the Children aho muri buri kagari byibuze ubu dufitemo umukorerabushake w'urubyiruko ugomba kujya adufasha mu kumenya ahari abo bana batiga noneho tumenye abana twasubiza mu ishuri ariko dukora n'ubukangurambaga butandukanye.”

    “Tubinyujije mu nsengero, ibinyamakuru tubakangurira ababyeyi n'abana gahunda yo kugana ishuri no gukumira imirimo ibujijwe ku bana, kurwanya amakimbirane mu miryango kubyara abo dushoboye kurera no kurwanya ubukene kuko ibi byose nibyo usanga bigira uruhare mu kubangamira umuryango n'ibyo bibazo bikavuka.”

    Nta mibare ifatika itangwa y'abana baba mu mihanda muri Musanze ariko iyo igenda mu bice byabo bitandukanye ugenda ubabona cyane cyane mu saha y'ijoro.

    Abana bakoze imishinga y’indashyikirwa mu ikoranabuhanga bahembwe

    Abana batabarije bagenzi babo bari mu mihanda basaba ko nabo bakwitabwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hizihijwe-umunsi-mukuru-w-umwana-w-umunyafurika-abana-batabariza-bagenzi-babo

  • Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Moloua yageze mu Rwanda ku wa 28 Kamena 2024. Biteganyijwe ko we n'itsinda bari kumwe bazagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye mu Rwanda bigamije gushimangira imikoranire y'u Rwanda na Centrafrique.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe muri Centrafrique byatangaje ko biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 Minisitiri Moloua ahura na mugenzi we w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard bakagirana ibiganiro.

    Muri Gashyantari 2024 Leta ya Centrafrique yari yatangaje ko agaciro k'ishoramari hagati y'iki gihugu n'u Rwanda karenze miliyoni 250$.

    U Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu mu mpera za 2020 kugira ngo zigifashe kurinda umutekano w'abaturage, ibikorwaremezo ndetse n'ubutegetsi bwashoboraga guhirikwa n'imitwe y'inyeshyamba yasatiraga Bangui.

    Uretse amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare, ibihugu byombi byanasinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Centrafrique mu 2021 yahaye u Rwanda ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 70,500 kugira ngo rububyaze umusaruro.

    Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho ari guhura n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wa-centrafrique-ari-mu-rwanda

  • MU MAFOTO 100: Knowless, Noopja, Igisupusupu… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Gatandatu w'ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, waranzwe n'akanyamuneza k'abanya-Rusizi bashimiye Paul Kagame wabasubije agaciro, akabafasha kwiteza imbere n'ibindi bituma bazamutora ijana ku ijana.

    Yabijeje ko azongera kubasura. Kandi ababwira ko umutekano urinzwe ati “Ababyifuza guhungabanya umutekano na bo barabizi ko ntaho bamenera. Ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa.”

    Kagame yasabye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe, kuzahitamo neza ku itariki 15 Nyakanga 2024, ati 'Icyo gikorwa tuzacyuzuze neza hanyuma twe ari aba Rusizi, ari aba Nyamasheke, ari u Rwanda rwose twikomereze amajyambere. Twikomereze ubumwe, dukomeze umutekano, hanyuma abanzi baganye.”

    Yanabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kurinda ibyagezweho. Ati 'Ntiwakubaka inyubako nziza nurangiza ngo wemere ko isenyuka cyangwa isenywe n’undi uwo ari we wese.

    Abarenga ibihumbi 200 nibo bari bakoraniye i Rusizi, ubwo bari bamutegereje babyinaga ndetse baririmbaga indirimbo ziri mu Rurimi rw’Amahavu avugwa n’abo ku Nkombo bavuga ibigwi Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, byanafashije abanya-Rusizi kwihera ijisho abahanzi Bruce Melodie, Bwiza, Senderi Hit, Marchal Ujeku, Noopja, Abasamyi ba Nkombo (Itorero), Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu afatanyije na Agnes, Chriss Eazy, King James ndetse na Knowless Butera babataramiye binyuze mu ndirimbo zinyuranye zivuga ibigwi Paul Kagame.

    Noopja yaherukaga gutaramira abantu mu 2022. Icyo gihe yari i Burayi aririmbira mu gihugu cya Australia mu gikorwa cyiswe 'Peter Drucker Forum Event' gisanzwe gihuza abanya-Burayi b'abashoramari. Icyo gihe yaririmbye indirimbo ye yise 'Ubuntu'.

    Mu kwamamaza Paul Kagame, yaririmbye indirimbo ye yise 'Niwe niwe tumutore'. Uyu muhanzi washinze Country Records yabwiye InyaRwanda ko kuririmba muri ibi bikorwa byaturutse ku rukundo afitiye Umukuru w'Igihugu. Ati 'Hari hashize igihe ntaririmba, rero mu kwiyamamaza kwa Kagame nagombaga kuza kumushyigikira no kumugaragariza ko mukunda.' 



    Umuhanzikazi Butera Knowless ari kumwe na King James ku rubyiniro

    Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yataramiye mu Karere ka Rusizi ku nshuro ye ya mbere


    Umuhanzi Chriss Eazy uri mu rubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere, yataramiye i Rusizi


    Umuhanzi akaba n’umushomari, Marchal Ujeku wamenyekanisha injyana ya ku Nkombo ‘yataramiye mu rugo’ 

    Umuhanzikazi Bwiza uri mu rubyiruko ruzatora ku nshuro ya mbere, amaze iminsi aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame



    Umuhanzi Bruce Melodie wo muri 1:55 AM yisunze indirimbo ye ‘Ogera’ yakoranye na Bwiza yatanze ibyishimo 

    Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye gutaramira i Rusizi nyuma y’igihe


    Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitsa ku rukundo, King James ataramira abanya-Rusizi











    Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yongeye gutaramira abaturage nyuma y’uko yabiherukaga mu 2022


    Abarenga ibihumbi 200 bateraniye i Rusizi mu kwamamaza Pereza Kagame

    KANDA HANO UREBE UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA I RUSIZI BYAGENZE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144467/mu-mafoto-100-knowless-noopja-igisupusupu-na-king-james-basusurukije-abanya-rusizi-mu-kwam-144467.html

  • Kivumbi, Yvan Muziki na Alyn Sano mu bagufash… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bamwe na bamwe nka Confy, Yvan Muziki n'abandi bagiye basubiramo indirimbo zakanyujijeho mu bihe byashize babisanisha n'ibikorwa byo kwiyamamaza hitegurwa amatora azaba ku ya 14-15 Nyakanga uyu mwaka.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko indirimbo zivuga ibigwi umukandida w'umuryango, FPR INkotanyi, Paul Kagame zarenze 200. Ni ibintu asobanura ko bigaragaza uruhare rw'abahanzi n'urubyiruko muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Si ibyo gusa ariko, kuko no ku ruhande rw'abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ntibigeze bahagarara gushyira ahagaragara indirimbo zinyuranye zagiye zifasha abakristo kurushaho kuryoherwa n'impera z'ukwezi.

    Mu ndirimbo nyinshi zasohotse muri iki cyumweru ndetse no mu mpera z'icyumweru gishize, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zihiga izindi zagufasha kwinjira neza na weekend ya nyuma ya Kamena.

    1.     Intsinzi — Yvan Muziki ft Mariya Yohana, The Ben & Marina

    “>

    2.     Tumutore Niwe — Kivumbi King ft Ariel Wayz, Chiss Eazy, King James

    “>

    3.     Byari Byananiye — Alyn Sano ft Deejay Pius & Bushali

    “>

    4. Ntimugire Ubwoba – Dj Marnaud ft Massamba Intore & Ruti Joel

    “>    

    5. Ubukwe 15th July – Confy

    “>

    6.     Nzakomeza Ntsinde — Christopher

    “>

    7.     Viva Kagame — Jowest

    “>

    8. Icyogere mu Bahungu Ganza – J-Sha

    “>

    9. Ni Malayika — Mitsutsu ft Chiboo

    “>

    10.     Yarabikoze — Yvanny Mpano ft Manick Yani

    “>

    11.     Tumuhunde Amajwi — Chrisy Neat

    “>

    12. Naragukunze – Charles Kagame

    “>

    13. Selah (Iteka) — Miss Dusa ft Adrien Misigaro

    “>

    14. Wedding Day – Zikama Tresor 

    “>

    15. Humura – Gad Rwizihirwa

    “>

    Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki Cyumweru harimo ‘Nyirijabo’ ya Christian Mugunga, 'Gute' ya Producer Fanta, 'Ku Isonga' y'Inganzo Ngari, 'Rurariza' ya Naason Solist yahuriyemo na Davy Ranks, ‘Kigali uteye neza kandi utatse ubwiza’ ya Isonga Family, n’izindi nyinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144468/kivumbi-yvan-muziki-na-alyn-sano-mu-bagufasha-kuryoherwa-na-weekend-ya-nyuma-ya-kamena-vid-144468.html

  • Uko Mico The Best yashyizwe ku gitutu no kugu… – #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bateraga urwenya bakavuga ko uyu muhanzi yabaye nk’ umuhanuzi kuko aririmba abwira umugore we ko saa Moya z’ijoro zigera yageze mu rugo. Bakabihuza n’uko amabwiriza ya Guverinoma, yasabaga abantu kuba bageze mu rugo saa Moya z’ijoro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Iyi indirimbo ‘Saa Moya’ yaracunzwe mu buryo bukomeye, ndetse yihariye impeshyi ya 2020 bituma Bruce Melodie anashyirwa ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Kiss Summer ASwards bitangwa na Radio Kiss Fm.

    Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element akibarizwa muri Country Records inononsorwa na Hebert Skillz, ndetse igaragaramo umunyamideli Sacha Kate. Ni mu gihe amashusho yafatiwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Karongi n’ahandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko kimwe na bagenzi be b’abanditsi b’indirimbo nka Mico The Best iyo bagurisha indirimbo baterura umushinga wose muri studio bakawushyikiriza umuhanzi hanyuma akaririmba ashingiye ku njyana n’amagambao bamuhaye. Yabikubiye mu ijambo rimwe avuga ko ari ukugurisha 'uteruranye n’akebo'.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu 2014 agurisha King James indirimbo yari yanditse yise ‘Ntibisanzwe’ byamuteye igitutu bituma atekereza kwandika indi ndirimbo ayita ‘Ni Danger’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Ati “Akenshi hari igihe mvuga nti kuba naragurishije ‘Ntibisanzwe’ nibyo byampaye ‘Ni Danger’.

    Yasobanuye ko kugurisha indirimbo usanzwe uri n’umuhanzi ari ikizamini gikomeye, kuko kenshi bibaho ko utanga indirimbo ariko wareba ugasanga nta kintu usigaranye, bigatuma ujya ku gitutu cyo gutekereza indi ndirimbo wakwandika nawe ukayishyira hanze.

    Danny Vumbi yavuze ko ibyamubayeho agurisha indirimbo ye King James bisa neza n’ibyabaye kuri Mico The Best ubwo yagurishaga indirimbo ye ‘Saa Moya’ Bruce Melodie, kuko nawe byamushyize ku gitutu bituma agera ku guhimba indirimbo yise ‘Igare’ yabaye idarapo ry'umuziki we.

    Ati “Ibyambayeho bijya kumera neza neza nk’ibyabaye kuri Mico The Best buriya nawe ni umwanditsi mwiza, Mico The Best yagurishije Bruce Melodie indirimbo yitwa ‘Saa Moya’ turangije turamubwira tuti uzicuruza rwose. Nawe mu mutwe yagize igitutu kidasanzwe byatumye akora indirimbo yitwa ‘Igare’ kandi mwabonye ko ‘Igare’ yahise ikundwa cyane.”

    Danny Vumbi yavuze ko bijya bibaho cyane ku banditsi b’indirimbo kugurisha indirimbo n’umuhanzi, ariko ku bw’amahirwe akongera gutekereza akandika indi ishobora gukundwa kurusha iyo yagurishije.

    Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Youtube bigaragara ko Mico The Best akimara kugurisha indirimbo ‘Saa Moya’ kuri Bruce Melodie yahise afata igihe cyo gusubira mu nganzo, ndetse iye niyo yasohotse mbere y’iya Bruce Melodie.

    Yashyize hanze indirimbo ye ‘Igare’ ku wa 21 Nyakanga 2020 ikozwe mu buryo bw’amajwi na Made Beat naho amashusho akozwe na Fayzo Pro.

    Ni mu gihe indirimbo ‘Saa Moya’ ya Bruce Mleodie yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2020- Bivuze ko hari hashize iminsi itatu ‘Igare’ ya Mico itangiye guca ibintu.

    Iyi ndirimbo yatumye Mico The Best yiharira impeshyi ya 2020, ndetse yamufashije kwegukana igikombe nk'umuhanzi wakoze indirimbo yakunzwe cyane muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards.

    Mico The Best yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yari agiye kumugurira n’iyi ndirimbo ‘Igare’ ariko yamuhamagaye igihe cyarenze yatangiye kuyifatira amashusho.

    Danny Vumbi yatangaje ko mu kugurisha indirimbo batanga umushinga wose, ariko kandi hari igihe uyigurisha ukajya ku gitutu cyo gutekereza iyisumbura

    Mico The Best yagurishije indirimbo ye 'Saa Moya' kuri Bruce Melodie, ndetse yarakunzwe mu buryo bukomeye


    Mico yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yashakaga no kumugurira indirimbo ye 'Igare' ariko yamuvugishije yatangiye kuyifatira amashusho

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI [REBA KU MUNOTA WA 20' AVUGA KURI MICO THE BEST]

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGARE' YA MICO THE BEST

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAA MOYA' YA BRUCEMELODIE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144484/uko-mico-the-best-yashyizwe-ku-gitutu-no-kugurisha-indirimbo-saa-moya-bruce-melodie-144484.html

  • Standard Liège Wonderkid Hakim Sahabo Poised for Big Move #rwanda #RwOT

    Standard Liège Wonderkid Hakim Sahabo Poised for Big Move: Premier League and Bundesliga Clubs in Hot Pursuit

    In the ever-evolving world of football, young talents frequently capture the attention of top clubs, eager to secure the next big star. One such rising talent is Hakim Sahabo, a promising 19-year-old midfielder from Standard Liège. After joining the Belgian Jupiler Pro League just a year ago from Lille, Sahabo is already making headlines with potential moves to the Premier League and the German Bundesliga.

    Leicester City Leading the Race

    Leicester City, a club known for identifying and nurturing young talent, is reportedly at the forefront of the race to sign Sahabo. According to the Belgian news outlet l'Avenir Sport, the Foxes are willing to pay $5 million to secure the services of the Rwandan international. This potential move underscores Leicester's ambition to bolster their squad with dynamic young players who can grow and develop within the club's framework.

    Interest from the German Bundesliga

    Not far behind Leicester in the pursuit of Sahabo are two notable German Bundesliga clubs: TSG Hoffenheim and Eintracht Frankfurt. Both clubs have a reputation for developing young players and providing them with opportunities to shine on big stages. Their interest in Sahabo highlights the midfielder's growing reputation in European football circles.

    Current Contract and Buyout Clause

    Hakim Sahabo still has two years remaining on his contract with Standard Liège. However, the mentioned clubs appear ready to trigger his buyout clause to facilitate a move. This scenario suggests that Sahabo's current club might find it challenging to retain him, especially with such compelling interest from high-profile teams.

    A Breakthrough Season at Standard Liège

    Sahabo's rapid rise to prominence can be attributed to his impressive performances since being promoted to Standard Liège's senior team by head coach Ivan Leko in January. Over the past season, Sahabo made 18 appearances for the senior team, showcasing his potential and earning accolades for his consistent performances. His ability to adapt quickly to top-tier football has made him a standout talent in the Belgian league.

    The Journey from Lille to Standard Liège

    Hakim Sahabo's journey in professional football began at Lille, where he honed his skills in the youth academy. His potential was evident early on, and it wasn't long before Standard Liège recognized his talent and secured his transfer. At Standard Liège, Sahabo continued to develop, demonstrating remarkable technical skills, vision, and maturity beyond his years. His progression caught the eye of Ivan Leko, leading to his promotion to the senior team.

    International Prospects with Rwanda

    In addition to his club success, Sahabo has also started to make a name for himself on the international stage. As a Rwandan international, he represents a burgeoning football nation looking to make its mark in global competitions. Sahabo's performances at the club level have not gone unnoticed, and his potential move to a top European league could further elevate his profile and that of Rwandan football.

    Leicester City's Recruitment Strategy

    Leicester City's interest in Hakim Sahabo aligns with their strategic approach to recruitment. The club has a history of identifying young, talented players who can be developed into top-tier professionals. This approach has seen Leicester achieve significant success in recent years, including their remarkable Premier League title win in the 2015-2016 season. Signing Sahabo could be another step in reinforcing their squad with youthful energy and potential.

    TSG Hoffenheim and Eintracht Frankfurt's Youth Focus

    Similarly, TSG Hoffenheim and Eintracht Frankfurt are known for their emphasis on youth development. Hoffenheim, in particular, has a well-established youth academy that has produced several notable talents. Eintracht Frankfurt has also built a reputation for nurturing young players and providing them with opportunities to play at the highest level. Sahabo's potential move to either of these clubs would align well with their philosophy and could offer him the perfect environment to continue his development.

    The Financial Aspect

    The financial implications of Sahabo's potential transfer are also worth considering. The reported $5 million fee is a significant amount, reflecting the high regard in which Sahabo is held. For Standard Liège, this fee would represent a substantial return on their investment in the young midfielder, potentially providing them with funds to reinvest in their squad. For the buying club, it represents an investment in a player with considerable potential, who could develop into a key asset in the future.

    A Bright Future Ahead

    Hakim Sahabo stands at a pivotal point in his career, with opportunities to join some of Europe's most competitive leagues. Whether he moves to the Premier League with Leicester City or takes his talents to the Bundesliga with TSG Hoffenheim or Eintracht Frankfurt, Sahabo's future looks incredibly promising. His journey from Lille to Standard Liège and now potentially to one of Europe's top leagues is a testament to his talent and hard work. Football fans will undoubtedly be watching closely to see where this young star will shine next.

    The post Standard Liège Wonderkid Hakim Sahabo Poised for Big Move appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/standard-liege-wonderkid-hakim-sahabo-poised-for-big-move/

  • I Rusizi: Abahinzi batewe impungenge n'ifungwa ry'inganda zongereraga agaciro ibitoki – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize mu bice bitandukanye by'igihugu hagaragaye ubwiyongere bw'inganda zongereraga agaciro umusaruro w'urutoki, zigakoramo umutobe, urwagwa, na likeri.

    Magingo aya zimwe muri zo zamaze gufunga imiryango ku mpamvu zitandukanye ari nazo abahinzi b'urutoki basaba ko zakongera gukora kuko basigaye babura aho babigurishiriza.

    Gaspard Karemera wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yari ageze ku rwego rwo kugemura ku ruganda rwa Nzahaha Business Company (NBC) toni zirenga 8 buri kwezi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasabye ko inganda zakongera gufungura cyane ko yaruvuguruye yiringiye urwa NBC. Ati 'Icyifuzo cyacu nk'abahinzi ni uko Leta yadufasha ruriya ruganda rukongera rugakora'.

    Uru ruganda rwakoreraga mu nzu yo mu Murenge wa Nzahaha, Akagari ka Rebero, Umudugudu wa Gatovu, rwari rugeze ku rwego rwo gukoresha abakozi barenga 20, rwaje guhagarara biturutse ku kutumvikana kw'abanyamigabane barwo.

    Uru ruganda rwaguraga ibitoki byo mu mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga, rwubatswe biturutse ku gitekerezo cy'abahinzi batandatu, aho mu 2009 bavuguruye ubuhinzi bwabo batera insina za PHIA 17 na PHIA 25 babona umusaruro mwinshi w'ibitoki bituma mu 2018 batangiza uruganda rwenga urwagwa.

    Abakozi bashinzwe ubuziranenge babagiriye inama yo kwagura uruganda mu rwego rwo kongera ubuziranenge bwarwo, banabagira inama yo gukorana n'umushoramari Twizerimana Vincent, warushoyemo miliyoni 25 Frw bituma agira ijambo kurusha abahinzi barutangije.

    Mu kiganiro na IGIHE, abahinzi batangije uru ruganda begetse igihombo cyabo kuri uyu mushoramari nawe mu ku byikuraho avuga ko uruganda rwahombejwe n'ibura ry'ibitoki ryakomotse ku ndwara ya kirabiranya.

    Ubaze umunsi ku wundi, uru ruganda NBC rumaze igihe kirenga umwaka rufunze imiryango. Ifunga ryarwo ntiryateje igihombo abahinzi b'urutoki gusa ahubwo ryanateje igihombo abakozi 20 rwari rwarahaye akazi, rinateza igihombo abari bararushoyemo imari, kuko n'ubu aho rwakoreraga harimo imashini zitari kubyazwa umusaruro.

    Richard Mukeshimana wari umushoramari muri uru ruganda yifuza ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwabahuza n'umushoramari Twizerimana Vincent bakiga ku cyateye igihombo n'icyakorwa ngo rwongere rukore.

    Ikibazo cyo kubura isoko ryo kugurishaho ibitoki, abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha n'indi bihana imbibi bagihuriyeho n'abo mu Murenge wa Nkungu, kuko i Bukunzi naho hahoze uruganda runini rwengaga urwagwa ariko rugahagarara.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yavuze ko mu byo bateganya mu igenamigambi ry'iterambere ry'akarere, rizwi nka DDS harimo no gufasha izi nganda zikongera gukora.

    Abagemuraga ibitoki kuri uru ruganda barasaba ko rwakongera gukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rusizi-abahinzi-batewe-impungenge-n-ifungwa-ry-inganda-zongereraga-agaciro

  • Ibidasanzwe kuri Nyamasheke igiye kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Byoroheje uburyo bwo kugera ku Bitaro bya Kibogora binateza imbere ubukungu n'imigenderanire.

    Mu rwego rw'ingufu hubatswe urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyirantaruko rufite ubushobozi bwo gutanga MW 1840. Ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 20.639 muri Kamena 2017 zigera ku 74.140.

    Ibijyanye n'imiturire hubatswe imidugudu itandatu y'icyitegerezo ari yo Bushekeri, Mataba, Kamabuye, Ruhinga, Kamina na Kabarore.

    Abaturage ba Nyamasheke kandi bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bafashijwe kubona amatungo magufi. Amatungo yatanzwe ni inkoko 8520 ku miryango 852, ingurube 454 ku miryango 356, n'ihene 566 ku miryango 283.

    Hakozwe amaterasi kuri hegitari 134.7 aho abaturage 769 babashije kubonamo akazi.

    Hubatswe kandi Uruganda rw'Icyayi rwa Cyato ku ngengo y'imari ya miliyoni 300 Frw ku buryo abaturage 696 bahaboneye akazi.

    Imibereho myiza n'ubuzima bw'abaturage byitaweho hubakwa inzu ikoreramo serivisi zo kubaga abarwayi mu Bitaro bya Kibogora, Ikigo Nderabuzima cya Cyivugiza n'amavuriro y'ibanze 33.

    Mu burezi, hubatswe ibyumba by'amashuri 1036. Hubatswe kandi amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Muri gahunda ya Girinka hatanzwe izigera ku 4751 mu gihe muri VUP, abagera ku 122.399 babonyemo akazi, naho muri gahunda yo kubaka no gusana inzu z'abatishoboye; hatunganyijwe izigera ku 8137.

    Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Nyamasheke

    Akarere ka Nyamasheke ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Uburengerazuba. Kari ku buso bwa km² 1171,24 kakaba gatuwe n'abaturage 434.221 hagendewe ku mibare y'ibarura rusange riheruka.

    Aba baturage batuye ku bucucike bw'abagera kuri 632 kuri km² imwe.

    Ku wa 27 Kanama 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke aho yagiranye ibiganiro n'Intore z'Indongozi z'aka Karere agakemura ibibazo bamugejejeho, ibindi agatanga umurongo w'uburyo bikemurwamo.

    Mu bijyanye n'ibikorwa byo kwiyamamaza, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yaherukaga kwiyamamariza i Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017.

    Icyo gihe yavuze ko hashize imyaka 23 hubakwa u Rwanda rushya kandi ko nubwo hari intambwe ifatika imaze guterwa, hari ibindi byiza kandi byinshi biri imbere.

    Ifoto yafashe saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 40 igaragaza abaturage bamaze kugera ku kibuga cya Kagano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-nyamasheke-igiye-kwakira-umukandida-wa-fpr-inkotanyi