Blog

  • U Rwanda rwemerewe miliyari 40 Frw yo kurufasha kurwanya iyangirika ry'ikirere – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni 31$ (arenga miliyari 40 Frw) mu gihe asigaye azahabwa Repubulika ya Dominican hagamijwe gushyira mu bikorwa imishinga buri gihugu gifite muri urwo rwego.

    Ni amafaranga azatangwa binyuze muri porogaramu ya CIF y'ishoramari ryo gushaka ibisubizo mu guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima, abantu n'ikirere, izwi nka NPC.

    Biteganyijwe ko iyo mishinga y'ibyo bihugu byombi izatwara miliyoni 500$ mu bikorwa bitandukanye bigamije gutanga ibisubizo nko guteza imbere ikoreshwa ry'ubutaka.

    Harimo kandi kurengera ikirere hashyirwaho imishinga ikibungabunga n'indi ifasha abaturage cyane cyane bo mu bice by'ibyaro kubona imibereho bakareka kwijandika mu bikorwa bishobora guteza Isi ibibazo bashaka amaramuko.

    Izo miliyari 40 Frw u Rwanda ruzahabwa zizifashishwa mu guhangana n'ibibazo bishingiye ku iyangirika ry'ikirere bibangamiye abaturage bo mu Muhora wa Kaduha-Gitwe (ni ukuvuga kuva mu bice bya Nyamagabe uza za Ruhango).

    Zizafasha mu kumurika gahunda yo gushyiraho impapuro mpeshwamwenda zizafasha mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima cyane cyane mu kubungabunga za chimpanzee zisa n'iziri gukendera (Rwanda Wildlife Conservation Bond).

    Iyo mishinga yose ku ruhande rw'u Rwanda biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa na Banki y'Isi aho izakenera arenga miliyoni 283$ yiyongeraho kugira ngo yose itange umusaruro usabwa.

    Ni mu gihe Repubulika ya Dominican, ikirwa kiri mu biri gutera imbere muri iyi minsi, ayo mafaranga azayifasha mu ishoramari rigamije kurengera ibidukikije, haterwa ibiti kuva ku misozi yacyo ugera ku nkengero cyane ko ari byo bizagabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe gihura na byo.

    Abaturage bagizweho ingaruka n'ibibazo by'imihindagurikire y'ibihe, nk'amapfa n'imyuzure na bo bazafashwa, hagarurwe ubutaka bwangirijwe n'ibiza n'ibindi.

    Ni bwo bwa mbere iki gihugu giherereye mu Nyanja ya Caraïbes cyakiriye amafaranga aturutse muri gahunda ya CIF, aho umushinga wose uzakenera arenga miliyoni 290$ kugira ngo utange umusaruro wuzuye.

    Umuyobozi Mukuru wa CIF, Tariye Gbadegesin yavuze ko ari bwo bwa mbere binyuze muri NPC hemejwe ibijyanye no guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije, ashimira ibihugu byombi ku bijyanye na gahunda zihamye zo kurengera ikirere.

    Ati 'Dufatanyije n'ibihugu by'abafatanyabikorwa turashaka kuziba icyuho kiri mu gutera inkunga imishinga yo kurengera ikirere. Gahunda zitandukanye z'ibyo bihugu zizazana inyungu zihuriweho ziturutse mu guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima, kuzamura imibereho y'abaturage ariko hibandwa kuri ba bandi bagirwaho ingaruka cyane.'

    Kuri iyi nshuro NPC ya CIF yagenewe miliyoni 370$ zizafasha mu kuzana ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abo mu bihugu bikennye, ibiri mu nzira y'amajyambere n'ibifite ubukungu bugereranyije, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

    U Rwanda rwemerewe miliyari 40 Frw zizarufasha guteza imbere imishinga itandukanye ihangana n’iyangirika ry’ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-miliyari-40-frw-yo-kurufasha-kurwanya-iyangirika-ry-ikirere

  • Inkuru ya Senga w'i Nyamasheke watangiye yeza ibilo 50 by'inyanya, ubu akaba ari kubaka uruganda ruzitunganya – #rwanda #RwOT

    Senga yakomeje umutima ntiyakangwa n'imbogamizi uyu munsi afite koperative y'abahinzi b'inyanya aho beza toni eshatu bavuye ku bilo 50, ndetse uyu munsi batangiye no kubaka uruganda.

    Ni ubuhamya Senga yatanze kuri uyu wa 29 Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame akaba n'umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamariza ku Kibuga cya Kagano, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

    Senga yerekanye ko ubuhinzi bw'inyanya yabuhaye umwanya, haboneka umuterankunga wabonye uwo muhati, amuha amafaranga make yigurira umurima, Imana ihira umurimo w'amaboko we inyanya ziramuhira azigeza n'imahanga.

    Senga abifashijwemo 'no gukomeza gufatirana amahirwe ubuyobozi bwa Perezida Kagame butanga kuri bose' yarahinze birakunda, wa murima utangira kwera byibuze ibilo 50 by'inyanya.

    Bageze aho babona ko guhinga mu bihe by'izuba ari inkorabahizi, we na koperative yashinze bishakamo ibisubizo 'cyane ko twagize amahirwe y'uko Umurenge wacu wa Nyabitekeri wari wegeranye n'Ikiyaga cya Kivu.'

    Mu buryo bwo kukibyaza umusaruro, rya zuba ryavaga rikabangamira imyaka, baribonyemo andi mahirwe y'akazi.

    Bashatse imirasire y'izuba igatanga ingufu zifasha imashini gukurura amazi mu Kivu inyanya zikuhirwa, umusaruro ugatumbagira.

    Senga ati 'Byaradufashije cyane. Ubu twavuye kuri bya bilo 50 by'inyanya uyu munsi dusarura toni eshatu z'inyanya.'

    Senga yakomeje gufatirana amahirwe ahabwa urubyiruko rw'u Rwanda. Nyuma y'uko Covid-19 yari imaze kuzahaza ibintu, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gutera inkunga imishinga yagizweho ingaruka n'icyo cyorezo.

    Na Senga yahawe miliyoni 4,5 Frw zibafasha gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

    Umusaruro wakomeje kwiyongera bahaza Nyamasheke bagukira mu tundi turere duturanyi turimo Rusizi, Karongi ndetse uyu munsi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yungukiye muri ubwo buyobozi bwiza kuko Senga na ho agemurayo.

    Ati 'Ntibyagarukiye aho twakoreye ubucuruzi bwacu no ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok. Umunyamahanga wo muri Congo-Brazzaville yaranyandikiye turavugana yifuza ko namugurisha inyanya. Nazijyanye i Kanombe zigerayo, ibintu ntakekerezaga cyane.'

    Ubu bafite inzozi zagutse, aho bateganya kubaga uruganda rutunganya inyanya zigakorwamo 'sauce tomates' na 'kecapu', rubuzabwa mu Murenge wa Nyabitekeri, 'ndetse ubu rwatangiye kubakwa aho rugeze kuri 30% by'ibizakorwa byose.'

    Senga Sandrine ari kumwe na Ndayambaje Christian berekanye uburyo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwababereye amahirwe yuzuye yo kwihangira umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-ya-senga-w-i-nyamasheke-watangiye-yeza-ibilo-50-by-inyanya-ubu-akaba-ri

  • Isi yaba irimo gushyuha cyane ku buryo abantu bazagorwa no kuyibamo? – #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje guhura n'ibibazo by'ubushyuhe bukabije, kugeza ubwo ababituye bahasiga ubuzima.

    Mu Buhinde na Pakistan, ubushyuhe bwo muri iyi Mpeshyi bukomeje guhitana abatari bake, by'umwihariko abatabasha kugera ahari akayaga cyangwa ibyuma bizana ubukonje mu nzu.

    Kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena byabarwaga ko mu Buhinde abarenga muri 70 bamaze gupfa bazira ubushyuhe bukabije.

    Icyakora abahanga mu by'ubumenyi bw'Isi baracyemeza ko mu bice by'Isi bituwe, umuntu atavuga ko byaba bigiye gushyuha cyane kugeza ubwo abantu bananirwa kuhatura.

    Iyo umubiri w'umuntu uhuye n'ubushyuhe bukabije, akenshi ugerageza kwirwanaho ushakisha uko ubugabanya ukoresheje gusohora icyuya, ukakinyuza mu ruhu.

    Gusa iyo umuntu aherereye ahashyushye cyane nko mu butayu bwegereye inyanja kandi umwuka wo mu kirerere cyaho watangiye kwiyegeranya kubera ubushyuhe, kubira icyuya ntibiba bishoboka.

    Bivuze ko umubiri udashobora guhangana n'ubushyuye bwawugezemo.

    Ahantu henshi abantu bicwa n'ubushyuhe bituruka ku kuba ubushyuhe bwarengeje urugero, ikirere cyaho nacyo kikaba kirimo umwuka washyushye ukegerana cyane, bigatuma umubiri w'umuntu utabasha kubira icyuya ngo ugabanye ubushyuye wakiriye, bukawuheramo.

    Uko kuwuheramo gutuma ingingo zirimo ubwonko, umutima, ibihaha, impyiko n'uruhu zidakora neza kugeza apfuye.

    Kugeza ubu hemezwa ko ubushyuhe bukabije bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by'Isi bushingiye ku ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe, bugirwamo uruhuhare na 'gaz carbonique' iva ku bicanwa birimo inkwi, amakara, n'ikoreshwa ry'ibikomoka kuri peteroli.

    Iyo mihindagurikire y'ibihe ntitera ubushyuhe bukabije gusa, kuko iteza n'amapfa, inkongi zibasira amashyamba, imyuzure, no gucika kw'inkangu.

    Ubushyuhe bukabije butuma amazi y'inyanja arenga inkombe zayo, ibishobora kuzatuma abarenga miliyari 2 bazaba bamaze kuva mu byabo mu 2100.

    Ikoreshwa ry'ibikomoka kuri Peteroli, gaz, n'amakara niriba rigikomeje, icyo gihe kizagera ibyo ibyo ibihugu byinjiza (incomes) bimaze kugabanukaho 25%.

    Icyakora hishimirwa ko ubu hari amahitamo yo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije kandi ntizihumanye ikirere, bikaba byagira icyo bihindura kuri ibyo byago Isi ifite mu gihe byaba byimakajwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isi-yaba-irimo-gushyuha-cyane-ku-buryo-abantu-bazagorwa-no-kuyibamo

  • Imihanda, isoko rigezweho n'agakiriro byahinduye isura y'ubucuruzi i Rwamagana (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu myaka irindwi ishize, ishusho y'ibice bikikije umujyi wa Rwamagana yari yiganjemo imihanda y'igitaka, bigatuma umujyi uhoramo ivumbi cyangwa ibyondo mu gihe cy'imvura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel hashyizwe kaburimbo mu mihanda ireshya na kilometero hafi 10 izengurutse ibice bitandukanye bikikije Umujyi wa Rwamagana.

    Iyi mihanda yahinduye ishusho y'umujyi kuko yakorwaga ikanashyirwaho amatara yo ku mihanda.

    Meya Mbonyumuvunyi ati 'Harimo imihanda ya mbere yabanje gukorwa ingana n'ibilometero 4.6, hakurikiraho undi uva kuri gare ujya ku gakiriro w'ibilometero bibiri, n'ubu tukaba tumaze gukora indi mihanda iri mu byiciro bitandukanye nayo igera ku bilometero hafi bine, iyo yose ikaba yaragiye ifasha mu bijyanye no guhindura isura y'umujyi ariko ikanafasha mu bijyanye no guhindura ubuzima.”

    Yakomeje agira ati “Kuko mbere yari imihanda yo mu mujyi rwagati ariko igihe cy'izuba yabaga ifite ivumbi ryinshi, igihe cy'imvura yabaga inyerera rimwe na rimwe n'imodoka zigaheramo ariko uyu munsi abantu baragenda bakaba bizeye ko bari bugereyo.'

    Yanagaragaje ko ibi bikorwaremezo byubatswe byatumye abari bafite inzu z'ubucuruzi bahita bazivugurura abandi bubaka inshya kandi zigezweho.

    Ati 'Hagiye hanashyirwa inzu nziza, abari bafite izishaje barazivuguruye, abari bafite inzu zo guturamo gusa bagiye banubaka inzu z'ubucuruzi ubu bari gucuruza bakabasha kwitunga no gutunga imiryango yabo. Batanga imisoro kandi igihugu kikabona amafaranga atuma twakubaka indi mihanda, amavuriro amashuri n'ibindi.'

    Uwamahoro Rehema ufite uruganda rutunganya rukanacuruza amazi mu Mujyi wa Rwamagana yabwiye IGIHE ko yagiye kuhakorera mu 2016, abantu babanza kumuseka ko yagiye gukorera mu cyaro.

    Yavuze ko yahageze hari imihanda y'igitaka kandi mibi ku buryo imodoka zitabashaga gutwara ibicuruzwa ngo bigezwe aho bijya zidapfuye.

    Ati 'Nashoboraga guha imodoka igicuruzwa cyanjye ikanyerera igahera iyo iminsi ibiri igashira ariko uyu munsi niba igendeye ku isaha, nyuma y'isaha iraba igarutse ikore urugendo rwa kabiri kubera umuhanda utunganye.'

    Isoko ryari gakondo riri kuvugururwa bijyanye n'igihe

    Muri uyu mushinga kandi hubatswe isoko rigezweho risimbura iryari rimaze imyaka myinshi rikoreramo abacuruzi batarenga 300. Ryari rikozwe n'inkingi bahagaritse ubundi bashyiraho isakaro.

    Ati 'Twari dufite rya soko rya gakondo, risakaye hashinze ibyuma hirya no hino hakaba hasakaye atari isoko ryubakiye nk'inzu. Ibyo byuma rero bishinze habagamo n'ibisima abantu bacururizagaho ariko ryari rishaje cyane, riva, icya kabiri ntabwo ryari rijyanye n'igihe ugereranyije n'aho umujyi wa Rwamagana urimo kwerekeza, n'aho igihugu cy'u Rwanda kirimo kwerekeza.'

    Ubariyemo abazaba bacuruza mu mabutike n'abazaba bacuruza ibintu bitandukanye hazaba harimo ibyiciro byose, hazaba harimo abacuruza butike, Uduconsho, abazaba bacuruza imbuto, imboga n'ibindi by'imyaka ihingwa.

    Hazaba hateguwe ameza bacururizaho bose ku buryo bose bazaba bakabakaba 1000.

    Meya Mbonyumuvunyi ati 'Ni isoko rigeretse ariko rifite n'izindi nzu z'ubucuruzi ku ruhande, zose zizaba zikorerwamo. Hazaba hashobora kujyamo abantu benshi. Abantu bazaba bakoreramo bizaborohera gukora ubucuruzi bwabo.'

    Yahamije ko iyo umuntu akora ubucuruzi bimworoheye abasha no kunguka. Yanavuze ko bagenda basaba abaturiye isoko kubaka inyubako zigezweho kandi zijya hejuru kugira ngo bazaryunganire.

    Ati 'Niryuzura hazaba hari abantu benshi bakeneye ahantu ho gucururiza no gukorera imirimo itandukanye irimo n'inzu zitanga serivisi z'ubwiza, ibiro n'ibindi. Ntabwo rero twebwe twihagije ni nayo mpamvu dusaba abantu bahaturiye kubaka inzu nziza nini zishobora kunganira ririya soko.'

    Yakomeje ati 'Icyo twishimira ni uko umubare w'abadusabaga ibibanza n'aho gukorera bakahabura nibura bashobora kuhabona. Uko umubare w'abakora wiyongera n'abashomeri baba bagabanyutse.'

    Agakiriro ka Rwamagana kahoze ari gato cyane karaguwe

    Uretse isoko n'imihanda kandi, ku bufatanye na Enabel mu mujyi wa Rwamagana hanubatswe agakiriro kagezweho, ibyo abaturage bagaragaza ko ubu biri kubafasha mu kwihutisha iterambere.

    Mbarushimana Thierry ukorera umwuga w'ububaji mu gakiriro ka Rwamagana yabwiye IGIHE ko mbere yo kubakirwa aka gakiriro kagezweho bari batataniye mu bice bitandukanye by'umujyi.

    Yavuze ko ubu bakora bizeye ko ibyo bakoze bifite umutekano, ndetse bakanagira ahantu babigurishiriza.

    Ati 'Ibintu byacu biba bifite umutekano kandi umwe akigira ku wundi kurusha uko buri wese yabaga akorera hirya no hino dutatanye.'

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko mu bihe byashize bari bafite ikibazo cyo gusaba abakora ubukorikori, ububaji, gusudira n'abandi bo mu mujyi wa Rwamagana kujya gukorera mu gakiriro kuko kari gato cyane.

    Ati 'Ubu rero hubatswe hangari nini cyane eshatu. Iya mbere ni ubwumishirizo bw'imbaho kuko bazanaga imbaho bakazikoresha zitumye neza, ariko ubu hari aho bazajya bazishyira zikuma neza atari ukugukorera urugi ngo usange kuko urubaho rwakoreshejwe rutumye neza ejo rwatangiye kwigonda, hangari zindi ebyiri nini ubu twabaye tuzitije abakorera mu isoko kuko aho ryari riri hasenywe.'

    'Ubwo izo hangari ebyiri zizakoreramo abakora imirimo y'ubukorikori, iy'ububaji, gusudira no kudoda zarubatswe ariko zihita zitizwa abakoreraga mu isoko kugira ngo babone aho bakorera by'agateganyo kuko duteganya ko isoko ryenda kuzura bakazasubira mu isoko izo hangari zigakomeza ari iz'agakiriro ba bantu twabwiraga ngo mumanuke bakabura aho gukorera bazaba babonye aho gukorera hisanzuye kandi heza.'

    Muri aka gakiriro kandi ntihakorerwa imirimo yo kubaza no gukora ibijyendanye n'ubukorikori gusa, ahubwo haba harimo n'urubyiruko rutandukanye ruri kwiga imyuga igendanye n'ibihakorerwa.

    Umuhanda ujya kuri Imboni Kigabiro Sacco

    Imihanda ya kaburimbo ikomeje kubakwa mu mujyi wa Rwamagana

    Ahari kubwa isoko rigezweho rya Rwamagana

    Ab’igitsina gore bo muri Rwamagana batinyutse imirimo itandukanye

    Isoko rizaba rigeretse mu rwego rwo kuryagura

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yagarutse ku iterambere rikomeje gukataza muri aka karere

    Mu marembo y’Ibiro by’Akarere ka Rwamagana

    Ibiro by’Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu bikesha uyu mujyi

    Abacuruzi bafite ikizere cyo kuzimukira mu isoko rishya bitezeho kwagukiramo

    Agakiriro ni kamwe mu byahinduye ubuzima bw’abaturage ba Rwamagana

    Ibikorwa by’ububaji ni bimwe mu byo usanga mu gakiriro ka Rwamagana

    Mbarushimana Thierry ukorera umwuga w'ububaji mu gakiriro ka Rwamagana yavuze ko ubu bizeye umutekano w’ibicuruzwa byabo

    Ahazubakwa isoko rigezweho rya Muyumbu

    Imihanda ya kaburimbo yoroheje ingendo muri Rwamagana

    Mu mujyi wa Rwamagana hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero zirenga 10

    Ubwikorezi bukoreshejwe amagare ni bumwe mu bwiganje i Rwamagana

    Imihanda mishya yoroheje ingendo z’abamotari

    Akarere ka Rwamagana gakomeje gutera imbere mu ngeri nyinshi

    Abakora imirimo yo gusudira ni bamwe mu bo usanga mu gakiriro ka Rwamagana kaguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-isoko-rigezweho-n-agakiriro-byahinduye-isura-y-ubucuruzi-i-rwamagana

  • Uwishe umugore we ku bwo 'gufuha' agatorokera muri Uganda yagaruwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izabayo yashyikirijwe inzego z'umutekano z'u Rwanda ku wa 27 Kamena 2024 bikozwe na Uganda nyuma yo kumufatira muri icyo gihugu gihana imbibi n'u Rwanda mu Majyaruguru.

    Bivugwa ko tariki 30 Ugushyingo 2023 ari bwo Izabayo yishe umugore we bikorerwa mu Kagari ka Ryamanyoni, mu Murenge wa Murundu ho mu Karere ka Kayonza.

    Ni amakuru yamenyekanye ku wa 05 Mutarama 2024, ariko biza kumenyekana ko Izabayo akimara kubikora yatorokeye muri Uganda.

    Nyuma yo kwica umugore we, Izabayo yabwiye umuturanyi ko we n'umugore we bagiye kwizihiza iminsi mikuru iwabo w'umugabo ngo ntibazirirwe babashaka.

    Icyakora mu minsi mike inzu uyu muryango wari utuyemo yatangiye gutungukamo umunuko ukabije inzego z'umutekano zifatanyije n'iz'ibanze irafungurwa, basanga ni umugore we yiciyemo asiga amufungiranye.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thiery, yabwiye IGIHE ko kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira, ndetse amashami ya Interpol arimo iry'u Rwanda (NCB Kigali) n'irya Uganda (NCB-Kampala) atangira ubufatanye bugamije guhanahana amakuru.

    Nyuma byaje kugaragara ko uwo mugabo ari muri Uganda ndetse byihuse arakurikiranwa ahita afatwa.

    Dr Murangira yavuze ko igikorwa cyo guhererekanya Izabayo ukekwaho icyaha byabereye ku Mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.

    Ati 'Muri icyo gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi Wungirije wa Interpol mu Rwanda (NCB Kigali), Zingiro Jean Bosco, mu gihe Uganda yari ihagarariwe n'Umuyozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mirama, ASP Otekat Andrew Mike.'

    Mu ibazwa rya Izabayo, uyu ukekwaho icyaha aracyemera ariko akavuga ko kwica umugore we yabitewe n'amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku gufuha.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira yavuze ko kohereza Izabayo ngo aburanishwe n'inkiko zo mu Rwanda bishingiye ku kuba icyaha cyarakorewe mu Rwanda kandi kigakorwa n'Umunyarwanda.

    Ikindi ni uko ukekwaho icyaha yagikoreye Umunyarwanda, ibigaragaza uburyo Uganda yiyemeje kutaba ubwihisho cyangwa inzira z'abanyabyaha.

    Ati 'Bishingiye kandi ku kuba u Rwanda na Uganda ari ibihugu by'ibituranyi kandi bihuriye mu Muryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EAC). Ikindi bifite inshingano zo guteza imbere imibanire myiza no gushyigikira amahoro n'umutekano w'ibihugu bigize uwo muryago.'

    Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake Izabayo akekwaho naramuka agihamijwe n'urukiko azahanwa bishingiye ku ngingo ya 107 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo ngingo ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

    RIB yashimiye ubufatanye inzego z'umutekano zo muri Uganda zagaragaje kugira ngo uyu ukekwaho icyaha afatwe.

    Yashimiye na none ubufatanye bw'abaturage mu gutanga amakuru kugira ngo uwo mugizi wa nabi afatwe, inibutsa Abaturarwanda bose ko nta bwihisho bw'umunyabyaha, kuko ukuboko k'ubutabera ntaho kutamusanga.

    Izabayo aha yari ajyanywe kuba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Mukarange mu gihe dosiye ye iri gutungwanywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha

    RIB yashimiye inzego z’umutekano za Uganda mu guhanahana amakuru ajyanye no gufata abanyabyaha

    Ubwo inzego z’umutekano za Uganda zashyikirizaga Izabayo ukekwaho kwica umugore we ku bushake iz’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwishe-umugore-we-ku-bwo-gufuha-agatorokera-muri-uganda-yagaruwe-mu-rwanda

  • Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutitiny… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutsego kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, ubwo yari ari ku kibuga cya Kagano, mu Murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Karindwi nyuma yo kuva mu Karere ka Rusizi kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

    Umukuru w’Igihugu mu ijambo yagejeje ku baturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Karere ka Nyamasheke, yagarutse ku iterambere rimaze kugera mu karere ka Nyamasheke, avuga ko hari byinshi bagishaka kubaka bityo ko bakeneye ubufasha bwabo .

    Ati: “Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z'ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.

    Ibyangombwa rero by'iterambere ry'u Rwanda bikubiye muri ibyo ngibyo ndetse tukubaka inganda rya bya bindi abantu bose bavugaga bakora ari abahinga ibyayi, ari abahinga ibyo ari byo byose, yaba ikawa, yaba ibijumba, yaba ibigori, byaba ibitoki n'ibindi, ariko noneho tukagira inganda zikora ibintu byose” . 

    Perezida Kagame yakomeje yerekana ko u Rwanda rufite iby’ibanze bikenerwa, gusa hakaba hakiri ikibazo cy’inganda zibitunganya, ariko hari intego zo kuzubaka. Ati: “Hari ibintu muzi u Rwanda rukenera cyane cyane bikunze kuba muri Afurika yose. 

    Dufite ibyangombwa byose, dukoze inganda zibitunganya twakwihaza ndetse tugahahira n'amahanga, ariko dufite ibyangombwa byose gusa nta nganda dufite zo kubyongerera agaciro. Icyo dukora bijya hanze ku mafaranga macye noneho bakazabitugarurira byatunganyijwe ku mafaranga menshi biduhenze.

    Abantu bafite bwa bwenge navuga rero, bafite politike nzima kandi ikora, icyo bakora kandi dukwiriye gukora nk'Abanyarwanda ni ukongera agaciro ku musaruro wacu wose, tukagira inganda zibikora. Ahubwo aho kujya kubivana hanze kandi byavuye hano tukab twahahira abo hanze tukabitunganyiriza hano. 

    Ibyo byose biha akazi Abanyarwanda, bigaha mwebwe abato muri hano duhanze amaso y'ibyiza by’ejo uko bizaba biza. Ni cyo FPR ibifuriza, ni cyo FPR n’abo ifatanyije nabo bababwiye, batubwiye, ni cyo indi mitwe ya politiki buriya imitekerereze ni imwe uko dukwiye kuba twubaka igihugu dufatanije, ni ibyo ngibyo dushingiraho”.

    Perezida Kagame kandi yanasabye Abanyarwanda kureka kwitinya no kudatinya Abayobozi ndetse anababwira ko hari ubufasha baba bagenewe mu byo bakora bibateza imbere. Ati: “Icyo tubatehezo rero mwebwe rubyiruko rwacu ndetse n'abandi, ntimukitinye. Ntimukagire umususu igihe cyose n'igihe cy’ibikorwa bya buri munsi bisanzwe.

    Mujye mwiyumvamo ko mufite ubushobozi niba ari bucye dushake uko tubwongera. N’uwahoze atubwira kare ko yahoze akoresha abantu 4, ubu akaba ashaka kugera kuri 800 mu myaka 5 no gukora toni 800. Nagira ngo abari hano dukorana bakorana n'abaturage, buriya baba bagomba kumwegera bakareba icyo akeneye, bakamwongerera ibitekerezo bakamwongerera ubufasha, ibintu bikihuta. 

    Dushaka kwihuta mu majyambere kandi birashoboka. Buriya aragenda buhoro nk’uko yabivugaga kubera ko arakora wenyine ibyo ashoboye, aragerageza uko ashoboye ariko ntabwo aragira ubufasha bwatuma ibyo akora byiyongera ubwinshi cyangwa byihuta.  Ubu mugiye gutora FPR, umuyobozi wa FPR, politiki ya FPR irimo ubufasha bw'umuntu nk’uriya n'abandi.

    Ntimukitinye rero mujye mutinya ikibi gusa, ikibi ni cyo gitinywa naho ibizima, ntimugashidikanye ko mushoboye kandi ibidashobotse muri uyu mwanya abantu babifatanya bigashoboka. 

    Inzego rero ziri hano ubwo zabyumvise ariko namwe muri hano ubwo mwabyumvise mujye mutinyuka mugane inzego z'ubuyobozi muzibwire ngo ariko turakora ibi mwadufasha iki. Twatangiye dufite aho tugeze, hari ubufasha buhari butanamenyekana ubwo ubwo urumva budatangwa rero”.

    Perezida Kagame nyuma yo kuva mu karere ka Nyamasheke biteganyijwe ko ku Cyumweru azakomereza ibikorwa bye bwo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi, mbere yo kwerekeza mu karere ka Ngoma kuwa Kabiri w’Icyumweru gitaha taliki ya 2 Nyakanga 2024.

    Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kwitinya 

    Perezida Kagame yabwiye Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke ko u Rwanda rufite iby’ibanze bikenerwa, gusa rubura inganda zibitunganya ariko hari intego yo kuzubaka 

    Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bari babukereye bagiye kureba Perezida Kagame 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144498/perezida-kagame-yasabye-abanyarwanda-kutitinya-no-kudatinya-abayobozi-144498.html

  • Nyuma yimyaka 5 batandukanye, The Brothers y… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva mu 2006 kugeza mu 2012. Ryari rigizwe na Nshimiyimana Fikiri wamamaye nak Ziggy 55, Victory Fidele Gatsinzi [Vicky] ndetse na Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo uri mu bakomeye.

    Inyandiko zivuga kuri iri tsinda zigaragaza ko ryatangiye urugendo rw’umuziki mu 2004, ritangijwe na Danny na Vicky, baza guhuza imbaraga na Ziggy waryinjiyemo mu 2006.

    Ryavutse biturutse kuri Vicky na Danny Vumbi bahuriye muri Kaminuza ya KIE buri umwe yifitemo impano yo kuririmba, biyemeza gushinga itsinda. Ni uko rivuka mu 2004.

    Bakoze ibihangano byasize urukumbuzi ku mubare munini, ndetse babasha kwegukana ibikombe birimo nk’igihembo cya Never Again cyo mu 2004, PAM Awards yo mu 2006, Salax Awards yo mu 2008, Ijoro ry’urukundo Awards yo mu 2009 ndetse na ‘East African Music Awards yo mu 2011.

    N’ubwo batandukanye buri wese agaca inzira ze, ariko Album yabo bise ‘Impinduka’ iriho indirimbo 10 na n’ubu abantu baracyayumva. Iriho indirimbo nka ‘Ijambo, ‘Yambi’, ‘Bya Bihe’, ‘Nagutura iki’ n’izindi.

    Kimwe mu bigaragara mu muziki muri iki gihe ni uko amatsinda yagiye aba macye ahanini bitewe n’ibibazo ndetse n’ibyifuzo bya buri umwe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko gutandukana kw’abagize itsinda bikwiye kurebwa mu nguni nyinshi, ariko kandi wanashingira mu kuba mu itsinda hari igihe habamo umuntu umwe wiyumva nk’aho iryo tsinda ari we rishingiyeho.    

    Ati “Imwe mu mpamvu ituma amatsinda y’umuziki ataramba habamo kuvunishanya cyangwa kwiyemera kuri umwe mu bagize itsinda. Birashoboka ko waba ufite ijwi ryiza kurusha bagenzi bawe cyangwa undi akaba ari umwanditsi mwiza kurusha abandi bose basigaye.'

    'Indirimbo yasohoka ukumva uruhare rwawe ni nka 80% cyangwa 90%, nka mugenzi wawe yashaka gusohora indirimbo y’indi yahimbye nkawe nk’umwanditsi urenze ukavuga uti ‘iyi ndirimbo rero ntabwo iri ku rwego rwacu’ wabivuga nko mu nama na bagenzi bawe, bagahita bavuga bati uyu muntu atangiye kwishyira hejuru, buriya ntabwo biba byoroshye ko abantu bumvikana ijana ku ijana […]”

    Danny Vumbi yumvikanishije ibyabaye mu matsinda y’andi ari nabyo bishobora kuba byaragejeje ku itandukana rya The Brothers, kandi avuga ko iri tsinda ridaze kugaruka.

    Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Afande’ yavuze ko nyuma y’imyaka itanu yari ishize nka The Brothers batandukanye, hari umuntu wabegereye ashaka kubakoreshereza indirimbo no kubategurira ibitaramo byari kugera mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, ariko bombi bananirwa kumvikana. Ati “Akazi ntitwabashije kugakora, kandi twese twari duhari.”

    Yavuze ko uwo muntu yari uwo mu Rwanda, kandi muri gahunda yari afite harimo kubakorera indirimbo eshatu nshya, ebyiri zari gukorerwa amashusho hanyuma indi igasohoka ari ‘Audio’ gusa.

    Ni umushinga yari yateguye ku buryo yateganyaga ko izi ndirimbo zari gucurangwa mu bitangazamakuru mu gihe cy’amezi atandatu mu rwego rwo kuzimenyekanisha hanyuma bagahita batangira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu.

    Ati “Yatekerezaga ko mu gihe cy’amezi atandatu, indirimbo abantu bazaba bazifasha hanyuma tugakora ibitaramo ku rwego rw’igihugu, ariko ntabwo twumvikanye ku buryo twari kubikora.”

    Danny Vumbi yavuze ko ‘uwo muntu yatangaga amafaranga menshi’ ariko ntibyakunze ko bombi bemeranya kuri uwo mushinga. Ati “Ni igitekerezo cyo muri 20017, hari hashize imyaka itanu dutandukanye (Bivuze ko batandukanye mu 2012).” 

    Yirinze kuvuga impamvu zatumye bombi badahuza kuri ibi bitaramo bitanu, ariko kandi yumvikanishije ko buri umwe yari afite uko yumva ibintu cyane cyane bijyanye n’amafaranga uriya mushoramari yemeraga kubaha bombi.

    Danny Vumbi atekereza ko iyo bemera gukora biriya bitaramo’ iri tsinda ryari kugaruka. Ati “Wenda nk’iyo icyo gihe kibaho, The Brothers yari kongera kugaruka.”


    Danny Vumbi yatangaje ko mu 2017 bahawe ikiraka nka The Brothers cyari gutuma bagaruka mu muziki ariko bananiwe kumvikana


    Danny Vumbi yavuze ko gutandukana kw'abagize itsinda ahanini bituruka mu kuvunishanya


    The Brothers yagize ibihe byiza mu muziki, ku buryo indirimbo zabo nka 'Bya bihe' ziracyumvwa 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘365 REMIX’ YA DANNY VUMBI NA ZIGGY 55

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI AGARUKA KU NGINGO ZINYURANYE KU MUZIKI

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144488/nyuma-yimyaka-5-batandukanye-the-brothers-yari-igiye-kugaruka-habura-gato-144488.html

  • Kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya -… – #rwanda #RwOT

    Abaturage bose bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba bakiranye morali yo hejuru, amabendera n'imyambaro biri mu mabara y'ibirango by'Umuryango FPR-Inkotanyi, n'indirimbo zivuga ibigwi n'ibyiza Paul Kagame yagejeje ku Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Ubwo yageraga kuri Site ya Kagano, Perezida Kagame, yakiranwe urugwiro n'abaturage ibihumbi bagira bati 'Ni wowe, Ni wowe' abandi bakikiriza bagira bati 'Tora Kagame'.

    Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye abaturage b'i Nyamasheke ku bw'uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n'inzego zinyuranye mu kwicungira umutekano. Yabihereye ku byabaye mu 2019, ubwo hari abagerageje guhungabanya umutekano w'u Rwanda baturutse mu gihugu cy'abaturanyi.

    Ati 'Ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n'amahanga nk'uko n'ubu babivuga ariko sinirirwa mbasubiramo murabizi, uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi ni uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke n'abandi Banyarwanda muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w'u Rwanda.'

    Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwubatse uburyo bwo kwicungira umutekano, bityo kurutera bidashoboka. Ati 'Ariko abantu nk'abo bibagirwa vuba, barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n'ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w'Ikinyarwanda, ugira uti 'u Rwanda ruratera ntiruterwa'.

    Akomoza ku batekereza guhungabanya umutekano w'u Rwanda, yavuze ko u Rwanda nubwo ari ruto ariko abanyarwanda barinda ubuto bw’igihugu cyabo, avuga ko kurinda u Rwanda ntawe babisabira uruhushya.

    Yagize ati: 'Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize. Oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini. Kandi sibo Imana yabahaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini, tukabirangirizayo.'

    Yakomeje agira ati: “Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda, turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, na none nabibutsa ngo bashatse bacisha macye tukabana, tugahahirana, twese tukiteza imbere.Nibatabishaka ntibindeba.”

    Perezida Kagame yabwiye abaturage b’i Nyamasheke ko umutekano ari cyo kintu cy’ibanze ku Rwanda, noneho ibindi bikaza byubakiraho. Yabibukije ko kugira ngo urinde umutekano neza bisaba imbaraga z’abanyarwanda bose no kwiyubaka cyane cyane mu bukungu.

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n'ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n'inzego z'ubuyobozi.

    Ati 'Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n'Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n'aho abantu mu nzego z'ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.

    N'iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n'ukuntu mwunganirana'

    Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Riderman, Ndandambara, Dr Claude ni bo basusurukije abaturage ibihumbi baje kumva imigabo n'imigambi by'umukandida wabo, Paul Kagame. 

    Mu ndirimbo zirimo 'Ogera’, ‘Contre succès’, ‘Tumutore Niwe’ n'izindi, zafashije ab'i Nyamasheke gucinya akadiho no kwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugezwaho na FPR Inkotanyi.

    Ubuhinzi bw'icyayi n'indi mishinga y'iterambere yashyizwe mu Karere ka Nyamasheke, yahinduye imibereho. Mu myaka itanu iri imbere, urwo rugendo ruzakomeza dufatanyije.


    Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke babukereye ubwo bajyaga kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

    Bashimangiye ko bazamutora 100% mu matora ateganijwe ku ya 15 Nyakanga

    Akanyamuneza kari kose ubwo Perezida Kagame yasesekaraga i Nyamasheke

    Perezida Kagame yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari wo wa mbere ibindi byose biza byubakiraho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144493/kurinda-u-rwanda-ntawe-tubisabira-uruhushya-perezida-kagame-144493.html

  • Uncle Austin na Platini mu bataramiye i Ngoma… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, i Sake muri Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda ahasanzwe habera ibikorwa bihuza ibihumbi by’abantu.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida-Depite byakomereje mu turere dutandukanye, hari abadepite b’umuryango FPR Inkotanyi biyamamarije no mu Karere ka Gakenke no muri Gasabo. 

    Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2024, hari abayimamarije mu Karere ka Musanze n’abandi biyamamarije i Gicumbi.

    Mu kwiyamamaza i Ngoma, hifashishijwe abahanzi barimo Platini, Uncle Austin, Dj Pius ndetse na Karigombe.

    Platini yaririmbye indirimbo zirimo nka ‘Icupa’ aherutse gushyira hanze, ‘Shumuleta’, ‘Ijana ku ijana, ‘Romeo na Juliet’ yakoranye na mugenzi we TMC binyuze mu itsinda rya Dream Boys, n’izindi zinyuranye.

    I Ngoma yahaherukaga mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars ubwo babaga bahataniye ibikombe n’ibindi.

    Uyu muhanzi kandi yahuriye ku rubyiniro na mugenzi we Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin mu muziki wagize uruhare rukomeye mu kuzamura abandi bahanzi, akaba ari n’umunyamakuru wa Kiss Fm.

    Mu bikorwa byo kwamamaza Abadepite b’umuryango FPR-Inkotanyi, yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ‘Igipfunsi’ yamamaza Perezida Kagame yahimbye afatanyije na Victor Rukotana.

    Yanaririmbye indirimbo ‘So Fresh’, ‘Nzakwizirikaho’ na ‘Everything’ ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe. Abitabiriye ibi bikorwa kandi basusurukijwe n’umuraperi Siti True Karigombe mu ndirimbo zirimo nka 'Kagame yongeye yemeye'.

    Uyu muraperi yataramiye muri Ngoma mu bihe bitandukanye, ubwo yabaga ari kumwe na mugenzi we Riderman n’abandi banyuranye, yaba mu birori, ibitaramo ndetse n’ibindi binyuranye birimo n’amarushanwa.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora NEC, igaragaza ko Lisite ntakuka y'abakandida biyamamariza ku mwanya w'abadepite bagera kuri 589. Ariko abari basabye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ni 665.

    Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatanze abakandida 54; Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryemerewe abakandida 54;

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatanze 55, PS Imberakuri yemerewe abantu 47. Mu bakandida biyamamaje mu byiciro byihariye NEC yagaragaje ko abagore 199 ari bo bujuje ibisabwa byo kwiyamamariza imyanya 24 mu Nteko.

    Ni mu gihe Nsengiyumva Janvier ariwe mukandida wemerewe kwiyamamaza ari umwe rukumbi. Umuryango wa FPR Inkotanyi n'imitwe ya Politike bafatanyije, bo bemerewe aba-Depite 80 kwiyamamaza. 


    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yishimiye kongera gutaramira mu Karere ka Ngoma  


    Uncle Austin aramukanya na Platini bahuriye ku rubyiniro mu rugendo rwo kwamamaza abakandida-Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi 



    Platini yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe, yerekwa urukundo n’abatuye i Sake mu Karere ka Ngoma 


    Platini yongeye gutaramira muri aka karere, nyuma y’urwibutso ahafite rw’ibitaramo bikomeye 


    Abaturage bo mu Karere ka Ngoma basobanuriwe imigabo n’imigabo y’abakandida batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi 


    Umuhanzi akaba na Dj, Rukabuza Rickie wamamaye nka Dj Pius yifashishijwe mu kuvanga imiziki anataramira abatuye muri Ngoma 


    Uncle Austin yagize uruhare rukomeye mu kuzamura benshi mu bahanzi bazwi muri iki gihe



    Umuraperi Karigombe ubwo yari yicaye ategereje guhabwa umwanya agataramira abakunzi be 


    Ibyishimo byari byose ku bakunzi b’umuziki bahuye n’umuraperi Karigombe




    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KU GIPFUNSI’ YA UNCLE AUSTIN NA RUKOTANA



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAGAME YONGEYE YEMEYE’ YA KARIGOMBE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144494/uncle-austin-na-platini-mu-bataramiye-i-ngoma-mu-kwamamaza-abadepite-ba-fpr-inkotanyi-amaf-144494.html

  • Riderman, Bwiza na Dr Claude mu basusurukije… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2024, Umuryango FPR Inkotanyi wakomeje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n'Umukandida wawo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Wari umunsi wa Karindwi wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame. Ibihumbi by'abantu bari bazindukiye ku kibuga cya Kagano bategereje kumva ijambo rye ryuzuye impanuro, ndetse na gahunda zirambuye zubakiye ku gukomeza guteza imbere Abanyarwanda n'u Rwanda.

    Yiyamamarije i Nyamasheke, nyuma yo kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

    Ubwo yiyamamarizaga i Nyamasheke, Paul Kagame yashimye abaturage bakomeje kubungabunga umutekano nyuma y'ibitero by'umutwe wa FLN byo mu 2019.

    Ati 'Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n'ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya nabo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi.'

    'Bari bababeshye ko bashyigikiwe n'amahanga nk’uko n'ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo murabizi, uko byagenze. Ni bake muri bo bazabara inkuru kandi n'uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri abanyarwanda nk'abandi banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.'

    Paul Kagame yumvikanishije ko nyuma yo gucunga umutekano w'igihugu, hakurikiraho urugendo rwo kubaka ubukungu. Ati 'Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n'iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n'ubu ariko icy'ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda.

    'Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w'abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Niho duhera twubaka ubukungu.'

    Paul Kagame yanavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ibikorwaremezo bikamwegerezwa.

    Ati 'Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n'Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n'aho abantu mu nzego z'ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.'

    'N'iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n'ukuntu mwunganirana'

    Mbere y'uko Perezida Kagame agera i Nyamashake, Itorero ry'Abasaamyi bo ku Nkombo n'abahanzi barimo Ndayisenga Innocent 'Light Ni', Nsabimana Leonard wamamaye nka 'Ndandambara';

    Bruce Melodie, Bwiza, Riderman, Alyn Sano, Dr Claude na Ariel Wayz bataramiye ibihumbi by'abantu bisunze indirimbo zivuga imigabo n'imigambi by'umukandida wabo, Paul Kagame.

    Baririmbye indirimbo zirimo nka 'Ogera’, ‘Contre succès’, ‘Tumutore Niwe’ n'izindi, bifasha ab'i Nyamasheke gucinya akadiho no kwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugezwaho na FPR Inkotanyi

    Umuhanzi Dr Claude aherutse gusubiramo indirimbo ‘Contre succès’ ayihuza no kwamamaza Perezida Kagame

    Bwiza yataramiye bwa mbere i Nyamasheke mu rugendo rwo kugaragaza ibikorwa bya Paul Kagame


    Umuhanzi Bruce Melodie yongeye gutaramira abakunzi be babarizwa i Nyamasheje


    Umuraperi Riderman yisunze indirimbo ze zubakiye ku mudiho wa Hip Hop yatanze ibyishimo i Nyamasheke

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko abatekereza guhungabanya umutekano w'u Rwanda badashobora kubigeraho

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere 


    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye i Nyamasheke mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame


















    KANDA HANO UREBE UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA BYAGENZE I NYAMASHEKE

    “>


    AMAFOTO: The New Times/RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144500/riderman-bwiza-na-dr-claude-mu-basusurukije-ibihumbi-byabaturage-basanganiye-paul-kagame-i-144500.html