Blog

  • Nirere Shanel yifashishije Band yo muri Ct… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Atura' muri iki gihe abarizwa muri Afurika y'Epfo nyuma y'igihe cyari gishize abarizwa mu Bufaransa.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe gitambutse yagiye mu nganzo atekereza gukora indirimbo igaruka ku rugendo rw'u Rwanda nyuma y'imyaka 30 rubonye ubwigenge.

    Nirere Shanel yavuze ko ahanga iyi ndirimbo, yashakaga kwerekana 'ibyo twagezeho mu myaka mirongo itatu ishize' kandi 'tubicyesha ubumwe bwacu bw'Abanyarwanda'.

    Hejuru y'ibi ariko kandi ashimangira ko ibyo u Rwanda n'Abanyarwanda bagezeho, Perezida Kagame ari we nkingi n'urufatiro rwa byose.

    Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe Paul Kagame ahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Nirere Shanel avuga ko iki gihangano cye kinashishiriza Abanyarwanda gushyigikira 'uwatugejeje kuri ibi byose'.

    Ati 'Iyi ndirimbo yerekana ko ibyo twagezeho mu myaka mirongo itatu ishize, tubikesha ubumwe bwacu nk’abanyarwanda, n’Intore izirusha intambwe iturangaje imbere.'

    Arakomeza ati 'Iyi ndirimbo kandi ishishikariza abanyarwanda gukomeza gushyigikira umuyobozi wacu Nyakubahwa Paul Kagame utugejeje kuri byinshi kandi tukaba twizeye ko azakomeza kutugeza kuri byinshi kuko imvugo ye ari yo ngiro. Intero ni “Dukomeze tumushyigikire, maze u Rwanda rutengamare”    

    Amagambo y’indirimbo yanditswe ndetse ishyirwa mu majwi na Nirere Shanel, itunganywa mu buryo bw'amajwi (Audio) na Afrotronixx Entertainment, itsinda ry'abavandimwe 'Band' bakomoka muri Côte d’Ivoire bakorera muri Afrika y’epfo. Ni mu gihe yanononsowe na Madebeats.

    Shanel avuga ko gukorana na bariya bavandimwe mu gutunganya indirimbo ye byaturutse ku kuba bose babarizwa muri Afurika y'Epfo kandi bakaba ari 'abahanga'.

    Ni gacye yagiye akorana na Madebeats mu ikorwa ry'indirimbo ze, ndetse avuga ko kuba ari mu Bwongereza, we akaba abarizwa muri Afurika y'Epfo, ariko bakaba barashoboye guhurira ku gihangano bigaragaza ko gushaka ari ugushobora.

    Ati 'Gukorana na Madebeats uri mu Bwongereza byaranshimishije cyane, byerekana ko kure y’amaso atari kure y’umutima kandi ko aho turi hose tuzirikana urwatubyaye.'


    Nirere Shanel yasohoye indirimbo ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira Paul Kagame


    Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo yumvikanisha urugendo rw'imyaka 30 yo kwibohora k'u Rwanda


    Nirere yavuze ko yakoranye na Afrotronixx Entertainment, mu ikorwa ry'iyi ndirimbo kubera ko ari abahanga

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INDAMUTSO' YA NIRERE SHANEL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144582/nirere-shanel-yifashishije-band-yo-muri-cote-divoire-mu-ndirimbo-ishishikariza-abanyarwand-144582.html

  • Fatakumavuta yamugabiye inka! Ibyaranze ubukw… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ibi ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, inshuti, abavandimwe n’abandimwe bari bateguye impano bazishyikirizaga Clement n’umugore we mu birori by’ubukwe, byari binogeye Ijisho byabereye kuri Vision Park i Kanombe.

    Byabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana, byabereye kuri EPR- Kanombe iherereye Kabeza.

    DC Clement asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM, ariko kandi yavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’ibiganiro anyuza ku muyoboro we wa YouTube. Ni mu gihe umukunzi we Manzi Aliane, ari umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020.

    Umuhanzi Marshall Ujeku wamamaye mu ndirimbo ziteza imbere ururimi rwo ku Nkombo ni we wabaye ‘Parrain’ wa DC Clement. Mu gihe cyo gutanga impano, DC Clement yahaye impano ababyeyi be ndetse n’ababyeyi b’umugore we. Ni na ko byagenze ku mugore we.

    Ababyeyi ba Clement bamuhaye inka ndetse n’ibitabo by’indirimbo. Ni mu gihe umubyeyi w’umugore (Nyina) yabifurije kunga ubumwe. Ati “Ubu mubaye umwe. Clement azajya yitaba telefone avuga ati ‘mu rugo baraduhamagaye’ nawe mukobwa wanjye ni ko uzabigenza’.

    Isibo Radio&TV ari naho Clement akora yamuhaye impano ya ‘Frigo’. Umuyobozi wa Isibo Group, Jado Kabando yifurije Clement ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima atangiye.

    Yavuze ko Se w’umukobwa ‘yanyigishije byinshi’. Ati ‘Nkimara kumva ko Clement atwaye Manzi Aliane nkamenya ko Se ari uyu wanyigishije byinshi, narishimye cyane.”

    Nyuma yo gutanga ‘Frigo’, Fatakumavuta yakomerejeho, ahamagara umugore we imbere maze atangaza ko bagabiye inka Clement. Ati “Njyewe n’umugore wanjye duhaye inka DC Clement izakamirwa hungu na kobwa.”

    Clement kandi yahawe impano n’abarimo Isimbi Model n’umugabo we, Jimmy wabaye Parrain wa The Ben, Marchall Ujeku wabaye ‘Parrain’ n’abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Clement yavuze ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe. Ati “Uyu munsi nabaye umugabo byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana. Navuga ko ari intambwe idasanzwe kuri njye n’umugore wanjye’.

    Ubukwe bwe bwanitabiriwe n’abahanzi barimo Chriss Eazy, Shemi ndetse na Juno Kizigenza bamutaramiye.

    Ku ruhande rw’abamuherekeje gusaba no gukwa, harimo Bwiza, Chriss Eazy, Director Gad, Isimbi Model, Usanase Bahavu Jannet n’umugabo we Ndayirukiye Fleury, Nadia wamamaye nka ‘Muganga’ muri Filime ‘Umuturanyi’, Fally Merci utegura ibitaramo ‘Gen Z Comedy’, Muco Samson wiyamamariza kuba Umudepite, Lydia ukina muri Filime ‘Impanga’ n’abandi.

    Ibirori byo kwakira abantu byitabiriwe n’abarimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, Uwase Muyango Claudine, Benimana Ramadhan ‘Bamenya, Kanimba uzwi muri Filime ‘Bamenya’, Nando usanzwe ari umujyanama wa Juno Kizigenza n’abandi.

    DC Clement ubwo yari ategereje umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa

    DC Clement nyuma yo guhabwa umugeni yamuhaye impano

    Abakozi ba Isibo Radio/TV bahaye impano ya Frigo urugo rwa Clement na Aliane

    Fatakumavuta yahaye Inka DC Clement bakorana mu kiganiro ‘Isibo Radar’

    Clement n’umugore we bacinye akadiho biratinda

    Umuhanzi Juno Kizigenza yatunguranye ataramira abitabiriye ubu bukwe

    Manzi Aliane na Clement batangiye paji nshya mu mubano wabo

    Chriss Eazy uherutse gusohora indirimbo ‘Sekoma’ yataramiye abitabiriye ubu bukwe

    Umuhanzi Marshall Ijeku niwe ‘Parrain’ wa DC Clement

    Bemeranyije kubana byemewe n’Imana, bahana isezerano ryo kubana mu byiza n’ibibi

    Clement yahaye impano yihariye umugore we

    DC Clement yasabye anakwa umukunzi we Manzi Aliane nyuma y’imyaka itatu bari mu rukundo

    Umunyamakuru ‘Bianca’ wa Isibo FM

    Umuhanzikazi Bwiza ari mu bakobwa baherekeje DC Clement

    Umunyamideli Isimbi Model yaherekeje DC Clement mu bukwe bwe- Bombi ni inshuti z’igihe kirekire

    Usanase Bahavu Jannet, Umukinnyi wa Filime uri mu bakomeye mu Rwanda

    Muco Samu wiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Director Gad wakoze indirimbo zirimo ‘Molomita’ yaherekeje Clement mu gusaba no gukwa

    Manzi Aline ahoberana n’umugabo we DC Clement ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo

    DC Clement ahamya isezerano rye imbere y’Imana mu muhango wabereye kuri EPR- Kanombe

    Umuhanzi Shemi yataramiye abitabiriye ubu bukwe

    AMAFOTO: Legacy Studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144592/fatakumavuta-yamugabiye-inka-ibyaranze-ubukwe-bwa-dc-clement-na-aliane-witabiriye-miss-rwa-144592.html

  • Extreme heat deadlier than wildfires, California insurance regulator says #rwanda #RwOT

    SACRAMENTO, California — Extreme heat waves have cost Californians at least $7.7 billion over the last decade and killed nearly 460 people, according to a report released Monday by California Insurance Commissioner Ricardo Lara.

    While nearly every Californian was somehow affected, people of color and older people suffered the most impacts to their health, according to the report.

    The first-of-its kind analysis by the Insurance Department shows the staggering and wide-ranging impacts of extreme heat right at the beginning of a week of triple digit temperatures that will bake inland California.

    It also comes a day after Gov. Gavin Newsom signed a budget that eliminated millions of dollars previously planned for cooling and resilience centers and a program to track heat-related hospital visits. Lawmakers over the weekend released proposed language for a climate bond on the November ballot that would raise around $400 million for extreme heat programs — including $100 million for resilience centers — if approved by voters.

    Lara said the report underscored the need to protect residents and address the economic costs of heat. 'Extreme heat is a silent, escalating disaster that threatens our health, economy, and way of life in California,' said Lara, who sponsored the 2022 legislation that prompted the report. 'We must prioritize resilience-building efforts and innovative insurance solutions to safeguard our state against the growing impacts and financial risks of extreme heat.'

    The premature death estimate is still likely an undercount; the Los Angeles Times in 2019 estimated that high temperatures had killed nearly 4,000 people between 2010 and 2019, which was more than six times higher than the official state figures.

    But even the state figure is still higher than the death toll from other disasters, including wildfires and storms.

    The total price tag of the seven extreme heat events since 2013 includes lost labor productivity, costs related to power outages, infrastructure repairs and premature mortality, according to the report.

    Black, Hispanic, and Native American communities disproportionately suffered adverse health outcomes, including emergency room visits and hospitalizations. Older populations had the most premature deaths and younger populations had the most emergency heat-related illnesses.

    Acute renal failure, respiratory issues, mental health problems and ischemic strokes contributed to more than 5,000 hospitalizations over the seven heat events. Hospitals saw nearly 10,600 emergency department visits, more than 138,000 outpatient visits and nearly 344 adverse birth outcomes.

    The report also outlines how few insurance tools exist to help people and businesses recoup from heat-related losses.

    Of the people hospitalized, only 17 percent had private insurance, a far lower rate than average across the state.

    Manufacturing insurance policies are unlikely to have heat as a covered peril, according to the report, and crop insurance policies don't often cover heat for California's many specialty crops.

    Several state agencies, including the Insurance Department and the Environmental Protection Agency, are setting up an extreme heat wave ranking and warning system as prompted by the same 2022 legislation. CalHeatScore is scheduled to be up and running by January 2025.

    The post Extreme heat deadlier than wildfires, California insurance regulator says appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/extreme-heat-deadlier-than-wildfires-california-insurance-regulator-says/

  • How should cyber insurance evolve for the future? #rwanda #RwOT

    CEO on solving a crisis as a 'traditional' approach is not working

    How should cyber insurance evolve for the future?

    Coalition CEO and founder Joshua Motta called on the industry to rethink its approach to cyber insurance as new risks come into play.

    'We need a new type of cyber insurance, a new category of insurance, as the traditional insurance approach is clearly not working,' Motta said at the Marsh McLennan Rising Professionals' Forum.

    Motta highlighted data indicating that fewer than 1 million organizations have standalone cyber insurance policies out of a potential market of approximately 60 million companies across the US and EU.

    Addressing recent rate fluctuations in the cyber market, he remarked that 'typically, when we see rollercoasters like this in insurance, it suggests that the participants don't know what they're doing — which might actually be a valid criticism.'

    With the US cyber insurance market forecasted to reach $50 billion in the coming years, Motta posed the question: 'How do we get there from where we are today?'

    His solution is the adoption of an active cyber approach. Motta noted that nobody wants to go on 'this rollercoaster anymore,' and as such active insurance is the answer.

    Motta discussed the significant transformation in the business landscape due to the digital revolution, noting that business assets have shifted from being predominantly tangible in 1975 to almost exclusively intangible today.

    Despite this shift, he observed that 'most organizations continue to protect themselves the same way they did in 1975.'

    He outlined the standard risk management approach of 'accept, mitigate, or transfer,' noting that 'the amount of cyber risk organizations today are accepting is enormous.'

    'They are almost completely unprepared and do not have the balance sheets, in some cases, to survive a cyber event,' he said.

    Motta also asserted that the insurance sector struggles to adapt to this digital business environment.

    'Most of the P&C industry is focused on the byproducts of the last industrial revolution. That's how the industry evolved, covering mostly tangible things from fairly well-understood perils,' he said.

    Digital transformation, he added, 'has made the world we once knew completely unrecognizable.'

    'And yet the world of insurance remains totally recognizable. In my humble opinion, you can't underwrite — much less manage — cyber risk in the same way as traditional insurance risk.'

    Motta also disputed the notion that there is insufficient data to underwrite cyber risk and understand aggregation potential.

    'There has never been more data to interpret cyber risk, to underwrite how it aggregates than there is today. It's just that most insurers don't have it, and certainly don't use it,' he said. 'Cyber risk can be quantified, it can be predicted, and it can be actively managed. We don't have to wait around like a traditional insurance company for a claim to be filed, we can actually go out and do something about it.'

    Active insurance, as described by Motta, involves assessing an organization's vulnerability to cyberattack and proactively addressing those vulnerabilities to prevent digital attacks. By monitoring live data, it ensures immediate action is taken to contain and limit the impact of any incident.

    This approach creates a deeper and more dynamic relationship between insurer and insured.

    'In the case of Coalition, I believe in probably 99% of cases, when a customer applies for cyber insurance with us, we know more about their cyber risk than they do,' Motta said.

    'Generally, it's the buyer of insurance that knows more than the seller. The best insurance companies in the world have been those that can avoid being adversely selected against. However, if you can reverse that information asymmetry, you can do something very rare in insurance, which is positively select for risk,' he said.

    What are your thoughts on this story? Please feel free to share your comments below.

    The post How should cyber insurance evolve for the future? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/how-should-cyber-insurance-evolve-for-the-future/

  • Perezida Kagame yashishikarije abaturage ba K… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Nyakanga 2024, ubwo yari ari kuri Site ya Kirehe mu Karere ka Kirehe ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by'umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Cyenda nyuma yo kuva mu karere Karongi ku Cyumweru.

    Perezida Kagame yabwiye Abaturage baturutse mu karere ka Ngoma na Kirehe ko ubu iby’umutekano byarangiye ahubwo icyo igishyizemo imbaraga ari ukubakaka amajyambere kandi mu buryo bwihuse.

    Ati: “Iby’umutekano hafi 90% ku ijana byararangiye biri iruhande. Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere, ibyo nibyo dushyizeho imbaraga, kubyubaka ahubwo bitari ukubyubaka gusa ahubwo harimo no kwihuta. Turashaka kwihuta mu Majyambere ntabwo dushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije ni iyo ngiyo”.

    Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko bari mu nzira yo guhaza amasoko, umusaruro w’imyaka wiyongera ndetse ko bishoboka bigizwemo uruhare n’abakiri bato. Ati: “Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura. Ibijyanye n’umuhanda, amashanyarazi, ubuhinzi n’ubworozi, kwihaza ndetse tugahaza n’amasoko adutezeho ibyo ngibyo, niyo nzira turimo.

    Na bya bigori cyangwa indi myaka duhinga. Kera hegitari mwavanagamo ubusa, uwakuragamo ibiro magana.. ubu akaba ari mu matoni turashaka ko yiyongera. Hegitari imwe y’ibigori hari uburyo bikorwa hakavamo Toni 7 cyangwa 8, ibyo ni byo dushaka kugeraho. No mu bindi rero n’ibindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro twifuza ko utera imbera bigezweho bya kijyambere. 

    Ibyo kandi birashoboka kubera ko muri mwebwe navuze mukiri bato, amashuri mujyamo, amahugurwa mubona, bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n’igihugu”.

    Perezida Kagame yakomeje avuga abato aribo u Rwanda rutezeho amakiriro agira ati: “Ni mwe rero igihugu gitezeho amaso. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba, abakuru mu myaka babayoboye ariko ubu tugeze aho ari mwe tureba.

    Murabyirukana iki? Muraganisha he u Rwanda rw’ejo?. Ni mwe tureba, rero mujye mumenya ko ari mwe mufite izo nshingano.”

    Chairman wa w’Umuryango wa FPR Inkotanyi yasoje ashishikariza abaturage ba Kirehe na Ngoma bakwiga ururimi rw’Igiswahili bitewe nuko rukoreshwa henshi muri Afurika ndetse rukazajya rubafasha byinshi birimo no gukora ubucuruzi.

    Ati: “Mufite rero abaturanyi mwe muhinge, mworore, mwikorere, mukore ubucuruzi, hanyuma muhahire mujye muha abaturanyi ibyo badafite, mwe mukwiye kuba mubifite. Muturanye na Tanzania, muzige n’igiswahili, numvise mukizi ariko. Igiswahili ni ururimi tuvuga muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ibindi bice bya Afurika bivuga igiswahili.

    Iyo ushobora kuvugana n'umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n'ubucuruzi mukorana bugenda neza” .

    Nyuma yo kuva kuri Site ya Kirehe,  biteganyijwe Paul Kagame ari bukomereza ibikorwa bye bwo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Nyakanga 2024.

    Perezida Kagame yashishikarije abaturage ba Kirehe na Ngoma kwiga ururimi rw’Igiswahili

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144590/perezida-kagame-yashishikarije-abaturage-ba-kirehe-na-ngoma-kwiga-igiswahili-144590.html

  • New APR signing Richmond Lamptey will receive a salary of $10,000 a month #rwanda #RwOT

    Richmond Lamptey, a player from Ghana, has promised to become the highest-paid player in Rwanda. News from  Ghana indicates that he will receive a salary of 10,000 US dollars.

    Through the X , Listowel Mensah, one of the leading journalists in Ghana said that APR unveils Ex-Kotoko midfielder Richmond Lamptey, my checks show he will earn $10000 a month, will be given a car and a luxurious house located in Rwanda's 'East Legon hills'

    🚨APR unveils Ex-Kotoko midfielder Richmond Lamptey, my checks show he will earn $10000 a month, will be given a car and a luxurious house located in Rwanda's 'East Legon hills' pic.twitter.com/YuABa1hrF9

    — Listowel Mensah (@Listo_Mens) June 28, 2024

    New APR signing Richmond Lamptey is one of the gifted midfielders that Ghana Premier League has produced in recent years.

    The 27-year-old midfielder was groomed at Ghana-based Feyenoord Academy which was owned by Dutch outfit Feyenoord Rotterdam. He spent 10 years at the Academy and progressed to captain the senior side before leaving in 2018.

    Lamptey is an intelligent number 10, his key elements are his great passing, and ability to assist strikers to score. He also possesses a deadly left foot akin to Sulley Muntari. He can score from 40 yards.

    He has played for Ghana from U17 level up to the senior level. He was part of the Black Stars team which won the 2017 WAFU, a competition exclusively for countries associated in West African Football Union.[irp]

    He was also part of Ghana's squad that took part in the 2023 Africa Cup of Nations (AFCON) in Cote d'Ivoire.

    Lamptey is a born leader, he has captained all the clubs that he played for and this shows his leadership skills.

    Kumasi Asante Kotoko's loss is APR's gain. They tried every means to make their skipper renew his contract but he turned down the offer after APR tabled a reported $120,000 (Rwf159 million) worth of signing on fee. The lucrative offer looked too appetizing for the Ghana star to reject.

    Lamptey put pen to paper on a two-year contract after passing his medical on Friday, June 28.

    What are Lamptey's qualities?

    The majority of players change teams which pay awesomely but, aside from that, Lamptey is a solid player and APR lacks someone with his attributes in their team.

    One player who will benefit immensely from Lamptey is Gilbert Mugisha. The winger likes to latch on to through passes, beat his marker and fire home. The chemistry with Mugisha will work as the midfielder possesses extraordinary passing skills.

    Also, Victor Mbaoma needs services to thrive. All the 15 league goals that he scored last season were from inside the penalty box and, with Lamptey, he will get all the needed supplies. If the Nigerian forward continues to be clinical, he can net not less than 20 goals in the league with Lamptey playing just behind him.[irp]

    In Lamptey, APR have signed a gem. The fans will witness quality football and breathtaking goals. The Lions are set to roar in the domestic league and also the CAF Champions League with the Ghanaian in their midst.

     New APR signing Richmond Lamptey who play in APR FC to get a salary of $10,000 a month
    Seidu Dauda Yassif (center) talks with Juan Batista Lopes Da Silva (left) at inaugural match at the Amahoro Stadium
    New APR signing Richmond Lamptey to get a salary of $10,000 a month
    New APR signing Richmond Lamptey to get a salary of $10,000 a month

    The post New APR signing Richmond Lamptey will receive a salary of $10,000 a month appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/new-apr-signing-richmond-lamptey-will-receive-a-salary-of-10000-a-month/

  • Infantino congratulates Kagame as Amahoro Stadium officially opens #rwanda #RwOT

    World football governing body (FIFA) president Gianni Infantino has heaped praise on President Paul Kagame for his consistent support of football development in Rwanda.

    Infantino made the comments hours after Kagame officially inaugurated refurbished Amahoro Stadium on Monday, July 1 in a colourful event graced by CAF president Patrice Motsepe.

    The ultramodern facility now boasts a seating capacity of 45,000, up from the initial 25,000, after undergoing extensive renovations since mid-2022.

    'My congratulations to my dear brother and president of Rwanda, Paul Kagame, on the inauguration of Amahoro Stadium in Kigali. This is a momentous occasion which will drive further growth of football in this beautiful country,' Infantino posted on his Instagram page on Monday night.

    Italian-Swiss football administrator commended Kagame's ongoing support for football development in Rwanda, as witnessed when Rwanda hosted the 2023 FIFA Congress.

    'President Kagame has consistently supported and pushed for development of our beautiful game in his nation. I look forward to continuing our fantastic working relationship, and together with CAF president Patrice Motsepe, we will work to bring football to young girls and boys at all levels,' he said of the Rwandan head of state.

    Infantino's congratulatory message came in response to Kagame's appreciation towards the FIFA boss and CAF's Motsepe for supporting and inspiring Rwanda 'to enhance our sports infrastructure.'

    'They have supported Rwanda and other African countries in elevating the standards of African football. At such venues, African children can train and showcase the great talent we have on our continent,' Kagame said.

    The government invested a whopping Rwf 160 billion on the renovation of Amahoro Stadium. The state-of-the-art facility has recently been approved by FIFA to host international football events after thorough inspection by CAF officials.

    The post Infantino congratulates Kagame as Amahoro Stadium officially opens appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/infantino-congratulates-kagame-as-amahoro-stadium-officially-opens/

  • Rutahizamu w’umunya Brazil ugiye gusinyira APR FC yagaragaye muri stade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva yamaze kugera mu Rwanda aho yaje mu biganiro n'ikipe ya APR FC kuba yayisinyira mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

    Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu yageze mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko ataje guhita asinya ahubwo APR FC yamutumyeho ngo baganirire mu Rwanda bamureba anakora imyitozo, bivuze ko ari nk'igeragezwa ajemo.

    Juan Batista Lopes Da Silva w'imyaka 22 yari no kuri Stade Amahoro aho yazanye n'abakinnyi bagenzi mu mukino wo gufungura Stade Amahoro bagiye gukina na Police FC bakayitsinda 1-0, gusa we ntabwo yakinnye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wumunya-brazil-ugiye-gusinyira-apr-fc-yagaragaye-muri-stade-amahoro/

  • Cristiano Ronaldo waraye ahushije penaliti, yatangaje ahazaza he muri ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Portugal, Cristiano Ronaldo yaraye atangaje ko iyi EURO ya 2024 ariyo yanyuma kuri we.

    Cristiano Ronaldo yabitangaje nyuma y'umukino wahuje Portugal na Slovenia muri 1/8 cya Euro 2024 warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

    Muri uyu mukino warangiye Portugal ikomeje kuri penaliti 3-0, Cristiano Ronaldo wari wahushije penaliti mu mukino hagati, yatangaje ko ku myaka ye 39 atazongera gukina ikindi gikombe cya Euro 2028.

    Ronaldo wahushije penaliti mu mukino wabaye ku mugoroba washize, yaherukaga guhusha penaliti mu mwaka wa 2021.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-waraye-ahushije-penaliti-yatangaje-ahazaza-he-muri-ruhago/

  • Iburengerazuba: Ishyaka PDI ryagaragaje impamvu yo gushyigikira Paul Kagame wa FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ishyaka PDI ryasabye abanyamuryango baryo bo mu turere twa Rubavu na Rusizi kuzatora umukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ari we Paul Kagame no gutora abadepite ba PDI kugira ngo izabashe gufatanya n'abandi gushyira mu bikorwa gahunda ye yo guteza imbere u Rwanda.

    Perezida w'Ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragarije abaturage ko batibeshye guhitamo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko yabagejeje kuri byinshi.

    Ati 'Ibyo yakoreye uru Rwanda, ibyo ari gukorera Afurika n'Isi yose birivugira. Ni umukandida udasanzwe mu bihe bidasanzwe u Rwanda rwanyuzemo akabishyira ku murongo. Akabyubakiraho iterambere riduhesha agaciro nk'Abanyarwanda.'

    Yavuze ko ibyo Perezida Kagame ari gukora ari ukubaka imisingi myinshi ya Politiki u Rwanda ruzakomeza kugenderaho mu bihe biri imbere nubwo we yazaba adahari.

    Ati 'Ari kubaka imisingi y'ubumwe bwacu, iyo ayigeze kure ari kurenza 94%, ari kubaka Umunyarwanda ureba kure kugira ngo buri mwana yige nibura agire amashuri 12 hanyuma agakomeza. Ari kubaka umubano utuma Umunyarwanda abasha gukorera mu Rwanda no hanze yarwo, amaze kubaka umutekano w'Igihugu cyacu. Ibyo byose uzaza wese azabyubakiraho.'

    Yongeye gushimangira ko gushyigikira Paul Kagame batibeshye ahubwo ko ari ugukomeza kureba kure no guharanira inyungu z'Abanyarwanda muri rusange.

    Ati 'Uwo rero kumushyigikira nitwe turaba twishyigikiye, ibyo amaze kutugezaho n'ibyo ateganya kutugezaho ni twebwe bigirira akamaro buri wese mu cyiciro cye. Kubera iyo mpamvu kumushyigikira ni ihame.'

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ishyaka PDI riri gusaba Abanyarwanda amajwi aryinjiza mu Nteko ngo rijye gufatanya n'abandi bazaba batorewe kuyinjiramo.

    Yagaragaje ko mu Nteko bazaba baharanira gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida wa Repubulika y'imyaka itanu iri imbere bityo ko abanyarwanda bakwiye kubagirira icyizere.

    Ati 'Turi gusaba amajwi atuma tujya mu Nteko kugira ngo dufatanye n'abandi kujya impaka, gutegura no gushyiraho amategeko azatuma byose bishoboka. Icya kabiri dusaba ni ukugira ngo badutore ya guverinoma izaba irimo ba minisitiri batandukanye tubabaze uko bari gukora kugira ngo gahunda ya Perezida ishyirwe mu bikorwa dufatanyije n'abandi.'

    Ishyaka PDI ryari rifite mu Nteko Ishinga Amategeko imyanya ibiri ariko ni ku nshuro ya mbere ryiyamamaje ku mwanya w'Abadepite ritari kumwe na FPR Inkotanyi.

    Rishimangira ko kwiyamamaza ku giti cyaryo bishingiye ku kuba mu myaka rimaze ryaraherekejwe rikaba rimaze gukura ku buryo ryizeye ko Abanyarwanda bazarigirira icyizere rigatorwa.

    Abanyamuryango ba PDI bagaragaje ko kubatora bizabahesha amahirwe yo kwinjira mu Nteko gufatanya n’Abanyarwanda

    Abo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi nabo bari babukereye

    Habayeho umwanya wo kwidagadura

    Bagaragaje ko bagomba gutora Paul Kagame

    Abanyamuryango ba PDI bari bitabiriye ari benshi

    Ishyaka PDI ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana yashimangiye ko gushyigikira Paul Kagame atari ukwibeshya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ishyaka-pdi-ryagaragaje-impamvu-yo-gushyigikira-paul-kagame-wa