Blog

  • Rubavu: Urubyiruko ntiruriyumvamo ibyo gufatira udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu mbogamizi zigaragazwa n'abajyanama b'ubuzima bavuga ko benshi mu rubyiruko rwanga kubagana ngo baruhe udukingirizo tw'ubuntu, bakagaragaza impungenge z'uko bashobora kuba bakorera aho.

    Umujyanama w'ubuzima mu Murenge wa Kanzenze, Sifa Seraphine, yabwiye IGIHE ko udukingirizo akunze kuduha abashakanye kuko urubyiruko rwinshi rudakunda kuza kudufata.

    Ati 'Mu miti dusaba n'udukingirizo turadusaba, dufite ahantu mu isantere rero hahurira abantu benshi tudushyira utundi tukatugumana mu ngo. Abantu bakuze nibo baza kutwaka udukingirizo ariko urubyiruko rwo rurabitinya cyane. Icyo Leta yakora ni ukongera ubukangurambaga urubyiruko rukamenya ko kuza kutureba bakatwaka udukingirizo nta kibazo kirimo.'

    Nirere Laurence usanzwe ari umujyanama w'ubuzima mu Mudugudu wa Rugari mu Kagari ka Nyaruteme we yavuze ko urubyiruko rwinshi rutinya kujya gufatirayo udukingirizo ngo kuko baba batinya kubereka ko bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Bo babona ko turi bubifate nabi tukamenya ko bagiye gusambana bakitinya rero ariko mu buryo bwo kubaganiriza tubabwira ko kwirinda ari ingenzi cyane cyane iyo wakoresheje agakingirizo kuko uba wirinze indwara nyinshi.'

    Imaniraduha Enavice yavuze ko mu bantu bamwatse udukingirizo urubyiruko ari nka 2% ugereranyije n'abagabo cyangwa abagore bagiye batumwaka. Yagaragaje impungenge z'uko abenshi baba bakorera aho kubera gutinya ko abajyanama b'ubuzima bamenya ko bajya bakora imibonano mpuzabitsina.

    Umusore wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze utifuje ko amazina ye akoreshwa muri iyi nkuru yavuze ko impamvu batinya kujya kwaka udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima ari uko abenshi baba babazi kuburyo ngo ushobora kutumwaka kenshi bikazarangira abibwiye nk'ababyeyi bawe.

    Ati 'Abajyanama b'ubuzima abenshi ni bakuru, nubwo njye ntaba mu rugo ariko iwacu ni inaha. Rero nshobora kujya kutumwaka rimwe kabiri ugasanga abibwiye ababyeyi banjye ko njya nza kumwaka udukingirizo ugasanga bibaye bibi. Leta niyongere udukioske twinshi abe ariho tudukura kuko niho umuntu aba yisanzuye neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko gahunda yo gutangira udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima ari gahunda nshya yegerejwe abaturage. Yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona serivisi mu buryo bubegereye.

    Yakomeje agira ati 'Nibumve ko ashobora kubagirira ibanga atabibwira ababyeyi babo nubwo benshi mu rubyiruko batabyizera. Abajyanama b'ubuzima bahuguwe ku kugira ibanga kandi uko bigenda bikorwa, uko tubaganiriza baragenda batinyuka kuko nibwo buryo bwizewe bwo kwirinda inda zitateganyijwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.'

    Kuri ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa abajyanama b'ubuzima barenga 1900. Ni mu gihe muri aka Karere habarurwa abarenga 7780 bafata imiti ya Virusi itera Sida.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-urubyiruko-ntiruriyumvamo-ibyo-gufatira-udukingirizo-ku-bajyanama-b

  • Gasabo: Abanyamuryango FPR Inkotanyi bahize kuzatora Paul Kagame 100% – #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko hari impamvu zo gutora Paul Kagame hashingiwe ku byo yabagejejeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda bityo ko nabo bagomba kumwitura.

    Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Kazayire Venancie, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame akwiye kongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi akanacyura Abanyarwanda bari impunzi mu bindi bihugu.

    Ati 'Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agarura impunzi zari zarahunze igihugu yongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya girinka.'

    Yakomeje ati 'Ibikorwa bya Kagame birivugira, reba nawe kwivuriza hafi kandi kuri Mutuelle, Poste de Sante n'abajyanama b'ubuzima hafi y'umuturage. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga mbese yaduhaye Isi mu biganza.'

    Isimbi Hycinthe yagaragaje ko umuntu waciye nyakatsi n'utujagari akubaka imidugudu yo gutuzamo abari mu manegeka kandi yubatswe mu buryo bugezweho atabura kongera kumuha amajwi kugira ngo akomeze guteza imbere igihugu.

    Ati 'Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara. Ubu uburezi bugera kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy'ishuri.'

    Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, Rugamba Egide, yagaragaje ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho kandi ko kumutora ari ukumwitura.

    Ati 'Uyu munsi turi mubyishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul'.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hirya no hino mu gihugu bakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'abahatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko.

    Biteganyijwe ko Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda aribo bazitabira amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite barimo ibihumbi 70 bari mu mahanga, urubyiruko rukaba rungana na 42% by'abazatora.

    Biyemeje kutora Paul Kagame 100%

    Ibyishimo byari byose ku baturage bishimira ibyo FPR Inkotanyi yabagejejeho

    Banyujijemo bacinya n’akadiho

    Bishimira ko Paul Kagame aharanira kugeza u Rwanda ku byiza

    Abaturage bagaragaza ko bishimira ibyo Paul Kagame yabagejejeho

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashimye Perezida Paul kagame wabubakiye imihanda

    Abanyempano batandukanye nabo bahawe umwanya wo kuzigaragaza

    Aba baturage bagaragaza ko gutora Paul Kagame ari ukumwitura ibyo yabakoreye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abanyamuryango-fpr-inkotanyi-bahize-kuzatora-paul-kagame-100

  • Gukorera ubuvugizi abangavu numusoro ku buta… – #rwanda #RwOT

    Niwe mukandida Depite muto mu bo bahatanye, aho afite Nimero 59 ari nayo izaba imuranga ku rupapuro rw'itora. Ni umwe mu bahagarariye icyiciro cy'Abadepite 30% bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yiyamamarije mu Ntara y'Amajyepfo. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyurimpundu Celine yavuze ko naramuka agiriwe icyizere akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko azagira uruhare mu gufatanya na bagenzi be mu gushakira ibisubizo birambye bikiboneka mu miryango nka gatanya, abana bata amashuri, abana bo ku muhanda n'ibindi.

    Ariko kandi azakora ubuvugizi ku kibazo cy'ubutaka, aho azasaba ko bwajya busoreshwa 'hagendewe ku musaruro umuntu abukuramo'.

    Cyurimpundu Céline anavuga ko azakora ubuvugizi ku bishanga byahawe ba rwiyemezamirimo bitakoreshejwe neza 'bisubizwe abaturage babibyaza umusaruro'.

    Kandi azafatanya na bagenzi be gukorera ubuvugizi abajyanama b'ubuzima bongerewe ubushobozi bahabwe imiti irinda gusama kugirango ijye ifasha abangavu bari munsi y'imyaka y'ubukuru kuko 'abenshi usanga batazi cyangwa basanga inda kubera kutamenya'.

    Mu mihigo ye harimo no gukora ubuvugizi inzego zibishinzwe zikagabanya ubwishingizi wa Motto kuko 'burahanditse. Akomeza ati 'Nzakora ubuvugizi abasaza bahabwe ibizami bya 'Permis' byabo kugirango bajye babona uko bava ahantu hamwe bajya ahandi ariko ntibazitwarireho abagenzi.'

    Uyu mugore yavuze ko guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko byaturutse cyane ku ishyaka amaranye igihe cyo kuvugira rubanda.

    Ati 'Umwihariko wanjye n'uko maze igihe kinini nkora ubuvugizi kandi nabitangiye mbere y'uko ngira igitekerezo cyo kuba umukandida depite.'

    Yungamo ati 'Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage b'ingeri zose harimo abahinzi, aborozi, abajyanama b'ubuzima, ibyamamare n'abandi.' 

    Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’icungamutungo akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize amasomo ajyanye n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye. Ni umubyeyi wubatse. 

    Cyurimpundu Céline yatangaje ko yiyemeje guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kubera imbaraga ashaka gushyira mu kuvuganira umuryango


    Cyurimpundu Céline yavuze ko azita cyane kuri gahunda zijyanye no guteza imbere ubuzima


    Cyurimpundu Céline yagaragaje ko hari ikibazo cyane cyane mu bijyanye n'umusoro w'ubutaka 


    Cyurimpundu amaze igihe akora ibikorwa bigera ku bantu, bityo yifuje gukomeza gukora ubuvugizi


    Imwe mu migabo n'imigambo Cyurimpundu Céline ashaka kuzashyira mu bikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144576/gukorera-ubuvugizi-abangavu-numusoro-ku-butaka-imihigo-ya-cyurimpundu-celine-umukandida-mu-144576.html

  • Tonzi, Gaby na Bosebabireba bahuje inganzo ba… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 9, ikaba yageze hanze tariki 01 Nyakanga 2024. Aba bahanzi bayikoze mu rwego gushima Imana yahaye u Rwanda Umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame ndetse no gusaba Abanyarwanda kuzatora umuyobozi mwiza ubereye u Rwanda mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo “Rwanda Shima”, Tonzi, Gaby na Theo bumvikana bavuga ko Perezida Kagame ari Intumwa nziza yagejeje u Rwanda kuri byinshi. Baterura bagira bati “Turashima iyamuduhaye, Intumwa Paul yatugejeje kuri byinshi, Rudasumbwa mu kwesa imihigo. Warakoze, warakoze, warakoze cyane.”

    Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yatangiye asaba u Rwanda n’Abanyarwanda gushima Imana yabahaye Perezida Paul Kagame, ati “Rwanda shima Imana yamuduhaye, Rwanda shima Imana yamuturindiye, yakoze ibyari byarananiranye, ntasanzwe”.

    Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame, bufasha abanyarwanda gusenga batekanye, ati “Ni we mahitamo y’Abanyarwanda. Twari gusenga gute nta mutekano!, ibiterane byari kuba gute nta mutekano!, amadini, amatorero, abahanzi, twese hamwe nk’abanyarwanda, muze dushime iyamuduhaye”.

    Gaby Irene Kamanzi Ingabire akurikiraho agashimira Perezida Kagame ku bwa byinshi yagejeje ku banyrwanda birimo umutekano, ikoranabuganga, n’ibindi. Ati: “Niwe Imana yashoboje kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda, urukundo rurayoboye, ubumwe buraganje, ikoranabuhanga ku isonga, kwamamaza inkuru nziza byaroroshye”.

    Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, ashimira Perezida Kagame gushyira umuturage ku isonga, ati “Mbivuge mpereye he, ko ari byinshi bitabarika! Yimakaje ibikorwaremezo bishyira umuturage ku isonga, imiturire myiza n’insengero nziza, ubu u Rwanda ruragendwa bose babireba, RwandAir ziragaruka bose babireba, kandi zikagaruka bose babireba.”

    Tonzi, Gaby na Theo banashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye gukoreshwa n’Imana agatabara u Rwanda, bat “Warakoze kumvira Imana ugatabara u Rwanda, uri Intare batinya”. Aba baramyi babimburiye abandi bahanzi ba Gospel mu gukora indirimbo igaruka kuri Perezda Kagame mu gihe ari kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

    Bayikoze mu gushimira Perezida Kagame ku bwa byinshi byiza amaze kugeza ku Rwanda. Bayiririmba bambaye imyenda yiganjemo amabara y’ikirango cy’Umuryango FPR-Inkotanyi aryo Umutuku, Umweru n’Ubururu. Gusa ntabwo iyi myenda yanditseho FPR-Inkotanyi, ariko urebereye mu yindi nguni bashyigikiye cyane FPR mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi yavuze ko “iyi ndirimbo ni impano twahaye Muzehe wacu [Perezida Kagame] tumushimira cyane ubuyobozi bwiza, ubwitange yagize akaza kubohora u Rwanda”. Yunzemo atu “Nk’abahanzi baririmba Gospel, turashima cyane Imana yamuduhaye nk’impano idasanzwe y’abanyarwanda”.

    Tonzi yakomeje agira ati “Ni amateka kumara imyaka 30 twiyubaka, umunyarwanda atekanye, ntawe uguhohotera cyangwa aguhora ubwoko bwari bwaramunze Ubumwe bw’abanyarwanda, Muzehe wacu akimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, muri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’, ibikorwa remezo, uburezi;

    Kudushishikariza gusengera ahantu heza hajyanye nigihe, kuba dukora ibitaramo, ibiterane, umuhanzi akiteza imbere ni ubuyobozi bwiza, ibyo kumushimira ni byinshi kandi birivugira ubudasa mu miyoborere aho umuturage aza ku isonga. Ni yo mpamvu dukwiye kumushimira tukanashima Imana yamurinze kandi tuyisaba gukomeza kumuturindira.”

    Yavuze ko muri iki gihe cy’amatora “birakwiye ko ko tugira uruhare mu kwitorera umuyobozi ukwiriye ukomeza guteza imbere Abanyarwanda, nta wundi rero ibikorwa birivugira, nshishikariza urubyiruko cyane cyane kuzitabira amatora kugira ngo dukomeze gushyira hamwe dutore neza umuyobozi udufasha kubaka u Rwanda twifuza.”

    Abaramyi b’ibyamamare bakoreye indirimbo Perezida Paul Kagame

    Tonzi wamamaye mu ndirimbi “Humura”, “Ushimwe” na “Respect” yitiriye Album ye ya cyenda (9), yavuze ko nta mpamvu yo kudatora Perezida Kagame. Ati “Umuyobozi nk’uyu ntasanzwe, tumutore kandi buri wese aharanira kuba umunyarwanda ubereye u Rwanda, urwifuriza ubumwe bw’abanyarwanda, iterambere kuri buri wese, byose rero kubigeraho ni umutekano kandi Muzehe wacu yatweretse ko bishoboka”.

    Yashimiye Producer Eliel Sando wafashe amashusho y’iyi ndirimbo “Rwanda Shima”, ndetse na Camarade pro na Mok Vybz bo mu Umucyo production bayikoze mu buryo bw’amajwi, ati “Imana ibahe umugisha”. Yongeyeho ati: “Ndashimira InyaRwanda cyane umusanzu wanyu mu gushyigikira abahanzi kugira ngo ubutumwa bwiza dutanga bugere kuri benshi.”

    Tonzi, Gaby na Theo, biyongereye kuri Kitoko Bibarwa mu bamaze gukora indirimbo y’ishimwe ku Mana ku bwa Perezida Kagame. Mu ndirimbo “Thank you Kagame”, Kitoko yavuze impamvu Kagame ari we ukwiriye u Rwanda. Ati: “Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe”.

    Amushimira kuba yarakuye u Rwanda mu icuraburindi, akanamusaba gukomeza kuyobora u Rwanda. Ati “Warakoze, urashoboye, tuyobore, turi kumwe nawe. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe niyo ngiro, kirogoya ni umuziro”.

    Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg, aherutse gutangaza ko nta gushidikanya Perezida Kagame ari we nimero ya mbere mu Rwanda mu kwamamara, ati “Papa Yvan aradufite, ni we ‘Superstar’, abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo,…” Yabivuze nyuma yo kubona urukundo Perezida Kagame yerekwa n’abaturage mu bice binyuranye.

    Umuryango FPR-Inkotanyi ukomeje kwamamariza mu Turere dutandukanye Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Perezida Kagame wiswe ‘Intare batinya’ na Tonzi, Gaby na Theo, ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyarugenge kuwa 25 Kamena 2024, yasabye Abanyamujyi kuba Intare, ndetse abibutsa ko Intare zibyara intare. Ati 'Ariko twe twarabirenze FPR n'abanyarwanda twagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z'Intare n'ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk'Intare.”

    Yavuze ko bigoye cyane gutsinda urugamba mu gihe uyobowe n’Intama, kandi wowe uri intare. Ati “Rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z'Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye'.

    Yavuze ko u Rwanda ruba rwarasibwe ku ikarita y’isi iyo hataboneka abiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye;

    Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga. Urumva mbyombi biri hamwe?. Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda'.

    Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bakomeje kunga Ubumwe, nawe avuga ko atigeze ahinduka. Ati: 'Nk'uko mutahindutse mukiri ba bandi muri Intare, ntabwo ndahinduka nanjye, ikiza cyabyo rero Intare zibyara Intare, ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu muzakomeze ntituzahindure isura;

    Ntituzahindure umuco, Intare ikomeza kuba ari Intare, mwebwe batoya rero mugomba gukomeza kurwana urugamba. Urugamba izo Ntare zirwana rukubiyemo byinshi ni urugamba rwa Politiki, rw'Ubukungu, rw'Ubumwe, n'Iterambere ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye'.

    Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida, Paul Kagame ari kwiyamamariza kongera kuruyobora nyuma y’uko abanyarwanda benshi babimwisabiye. Yabaye Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] kuva mu 2018 kugeza mu 2019 anayobora Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba [East African Community] mu 2018-2021.

    Kuri ubu ni we Muyobozi w’Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Kuvana u Rwanda mu icuraburindi, akarubohora akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, bituma abanyarwanda benshi biyumvamo Perezida Kagame n’amahanga akifuza ko abayobora.

    Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba bageneye impano Perezida Kagame

    Abahanzi bakomeye muri Gospel bahuje imbaraga bakora indirimbo “Rwanda Shima” batuye Perezida Kagame

    Tonzi na Gaby bafatwa nk’abahanzikazi b’ibihe byose mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi bari kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi

    Tonzi, Gaby na Theo baserukiye abandi baramyi mu gukora indirimbo ivuga ibvigwi Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yagenewe impano n’abaramyi Tonzi, Gaby na Theo

    REBA INDIRIMBO “RWANDA SHIMA” YA TONZI, GABY & THEO BOSEBABIREBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144583/tonzi-gaby-na-bosebabireba-bahuje-inganzo-bashima-imana-yahaye-abanyarwanda-perezida-kagam-144583.html

  • IYONGIZE Osoumani wahawe byose na FPR niwe wirirwa i Burayi ayisebya ayandagaza #rwanda #RwOT

    Ibyo yakoraga byari bimutunze n’urugo rwe. Abantu baje kumujya mu matwi ayoboka ishyaka rya Kayumba Nyamwasa ryitwa RNC (Rwandese National Congress) ngo arishakire abayoboke mu mujyi wa Kigali, kuko bose bamwumva kandi bamwiyumvamo. Ni uko nawe abikora yivuye inyuma, bariyoboka ku bwinshi.

    Ababwira ko bagiye kwitoza i Kampala bakazahindukira bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame n’ishyaka rya FPR uwo Kayumba Nyamwasa yahozemo atarigomeka. Inkuru yaje kuba kimomo mu murwa mukuru wa Kigali, IYONGIZE Osoumani azinga utwangushye, amaguru ayabangira ingata agahungira i Burayi.

    Uyu mugabo ntiyigeze ahwema kubwira abamuteze amatwi amagambo akarishye yo kubeshya agira ati : ” Igitugu nticyagombye gusimbuzwa ikindi. Agatsiko kari i Kigali kibye ubutegetsi ku mugaragaro, kagashyiraho ingoma y’igisuti kiyingayinga igitugu cy’ingoma ya cyami. Nidukomeza kuyirebera, izatumara. Duhaguruke nta muntu umwe ! “.

    Iri vogonyo ni ryo ryamuvuriyemo guhunga. Ageze mu Bubiligi arabwerabwera ubu yirirwa mu myingaragambyo amoka ngo arebe ko yabona amaramuko.

    Mu Bubiligi, amakuru dufite ni uko magingo aya IYONGIZE Osoumani, arwanya Leta ya Kigali kandi ari yo yamuguriye amamodoka abiri ” 2 ” yakoreshaga. Leta ibaye ” Mpeka abanduma “. Izo nyangabirama zakoze impuzamashyaka irimo ” RNC ” Rwandese National Congres, Forces Démocratiques Unifiées ” FDU-Inkingi “.

    Icyigezweho ni ukwegerana begeranya inkunga kuko bagamijwe guhangana no guhirika ishyaka FPR rikora byose byose mu Rwanda nk’uko abayoboye ayo mashyaka babivuga. Kandi na buri murwanashyaka abivuga mu myigaragambyo y’urukozasoni bakora nk’iyi yo ku wa 05 kamena 2018, imbere ya Tours & Taxis aho tubona uyu Osoumani IYONGIZE araritse uruda ngo aramagana Perezida Kagame wamuhaye byose. Bashimira mu ilira arakataje mu ugushaka guhirika ingoma y’i Kigali. Iyi myigaragambyo ikorwa igihe cyose Perezida Paul Kagame yagiye i Burayi cyane cyane. Ng’ayo ng’uko !

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/IYONGIZE-Osoumani-wahawe-byose-na-FPR-niwe-wirirwa-i-Burayi-ayisebya-ayandagaza

  • Agahinda ka Cristiano kubera umuhungu we urimo kumugora #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yavuze ko umuhungu we w’imfura Cristiano Jr abona mu minsi iri imbere atazoshobora kumubonera ibyo yifuza kuko akoresha amafaranga menshi.

    Uyu rutahizamu yavuze ko Junior byibuze atwara ibihumbi 5 by’amadorali buri uko yogoshwe, andi mafaranga akayangiza yasohotse n’inshuti ze.

    Ati “Ngira ngo umuhungu wanjye ni we utwara amafaranga yanjye menshi, mu by’ukuri ntabwo byoroshye kuko n’umwogoshi we anca arenga ibihumbi 5 by’amadorali buri uko amwogoshe kandi Junior ajya kwiyogoshesha buri minsi ibiri kugira ngo ahore ameze neza, agaragare neza mu gihe yasohokanye n’abakobwa b’inshuti ze, ni yo mpamvu ngomba kubika amafaranga uko nshoboye kose.”

    Yakomeje avuga ko hari n’igihe asaba umugore we, Georgina Rodriguez kumwogosha kugira ngo agire ayo abikira umuhungu we, bityo ko abona mu minsi iri imbere bizagorana.

    Ati “Rimwe na rimwe nsaba Georgina kunyogosha kugira ngo ngire amafaranga mbikira Junior. Menshi ayamarira mu myenda, muri restaurant zihenze n’inshuti ze, sinzi niba nzakomeza gushobora kwishyura ibimutangwaho mu minsi iri imbere. “

    Cristiano Jr byibuze ngo mu cyumweru akoresha ibihumbi 40 by’amadorali mu bintu bitagakwiye.

    Ati “Ntabeshye umuhungu wanjye arampenze, mu cyumweru agendwaho ibihumbi 40 by’amadorali mu kwiyogoshesha, inshuti ze na restaurant, ndabizi aracyari muto akenera buri kimwe ariko ndatekereza ari byinshi ku mwana w’imyaka nk’iye.”

    Ngo amubikira ibihumbi 15 by’amadorali buri cyumweru ariko umugore we na yo akabona ari menshi cyane ko ayangiza.

    Ati “namugeneye ibihumbi 15 by’amadorali buri cyumweru ariko Georgina nabwo atekereza ko na yo ari menshi kuri we, amafaranga ye menshi ayamarira mu musatsi, imyambaro, restaurant n’ibindi bidafite agaciro, sinzi ko mu minsi iri imbere nzabishobora.”

    Ronaldo ngo yifuza ko umuhungu we yakwiyuha akuya kugira ngo amenye ko amafaranga kuyabona bigora, ariko atinya ko itangazamakuru rizavuga ko ari umubyeyi mubi.

    Ati “Mba nshaka ko yiyuha akuya kugira ngo yumve agaciro k’amafaranga ariko nimbikora itangazamakuru rizavuga ko nikunda, ndi umuntu mubi rero nta yandi mahitamo uretse kurwana nabyo.”

    Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Nassr mu cyumweru ahembwa ari hejuru ya miliyoni 4 z’amadorali.

    Cristiano yavuze ko umuhungu we amutwara amafaranga menshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ka-cristiano-ubona-umuhungu-we-arimo-kumugora

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye ikipe shya ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy yabonye ikipe shya muri Azerbaijan ikina icyiciro cya mbere yitwa Zira FK .

     

    Uyu myugariro wari mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya FK Jerv yo muri Norvège, abinyujije Ku mbugankoranyambaga ze yerekanye amafoto yemeza ko yasinyiye ikipe shya ya Zira FK ndetse iyi kipe yamusinyishije amasezerano y'imyaka 3.

     

    mu butumwa yanyujije Ku mbugankoranyambaga ze yagize ati'Hafunguwe ikindi Cyiciro gishya, Imana ibirimo.'

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yabonye-ikipe-shya-ikomeye/

  • Gasabo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyem… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wo kumwamamaza wabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 aho Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bahuriye kuri Rugende Park.

    Uyu muhango wabanjirijwe n'akarasisi k'imodoka zavuye ku Biro by'Umurenge wa Rusororo kugera i Rugende aho igikorwa nyirizina cyabereye, Abitabiriye kandi basusurukijwe n'aba-acrobats mu dukoryo twinshi cyane.

    Kazayire Venancie, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame yongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, acyura impunzi n'ibindi.

    Ati: 'Yahagaritse Jenoside, agarura impunzi zari zarahunze igihugu, yongera kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya Girinka'.

    'Ibikorwa bya Kagame birivugira, kwivuriza hafi kuri Mituweli ndetse na Poste de Sante n'abajyanama b'ubuzima. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga, mbese yaduhaye Isi mu biganza'

    Isimbi Hycenthe we yagize ati: 'Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara, uburezi kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy'ishuri.'

    Rugamba Egide, Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho.

    Ati 'Uyu munsi turi mu byishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul'.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.



    Rugamba Egide Chaiman wa  FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo yemeje ko bagomba kuzatoza 100%




    Byari ibirori bikomeye mu kwamamaza Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144572/akarasisi-kimodoka-naba-acrobats-udushya-twaranze-kwamamaza-paul-kagame-i-rugende-144572.html

  • Perezida wa FIFA yashimiye Perezida Paul Kaga… – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa Gianni yageneye Perezida Paul Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ubu butumwa bwaje nyuma y'igikorwa cyo gutaha Amahoro Stadium ivuguruye, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga, aho Perezida Kagame yatashye iyi sitade ari kumwe na Perezida was CAF, Patrice Motsepe.

    Perezida wa FIFA yavuze ko Stade Amahoro izaba inzira y'iterambere ry'umupira w'amaguru ku Rwanda.  Yagize ati: 'Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame kubera iyi sitade Amahoro yuzuye muri Kigali. Iki ni igihe cyiza ko iyi sitade izagira uruhare mu iterambere ry'umupira w'amaguru muri kino gihugu kiza. 

    Perezida Paul Kagame ntabwo yahwemye gufasha no gushyigikira iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse muribuka ko yakiriye Isi mu nama ya FIFA ya 2023. Ndashimira cyane ubufatanye bwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, buzatuma umupira w'amaguru ujya hamwe ku bahungu n'abakobwa.”

    Perezida wa FIFA avuga ko Amahoro Stadium izaba inzira y’iterembere ry’umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa 

    Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro, Patrice Motsepe uyobora CAF nawe yashimiye Perezida Paul Kagame, avuga ko agirira urukundo siporo ku huryo huhambaye. Yagize ati: 'Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika, dukwiriye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”

    Dr Patrice Tlhopane Motsepe yanavuze ko ubutaha yifuza kuzagaruka kuri Stade Amahoro areba Amavubi akina n’ikipe y’igihugu ikomeye ndetse anavuga ko binyuze muri iki gikorwaremezo, u Rwanda ruzabasha kuba indashyikirwa mu mupira w'amaguru, rukaba mu bihugu bifite amakipe meza muri Afurika no hanze yaho. 

    Ati “Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida Kagame, urakoze ku kwitanga, urakoze ku rukundo rwo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.'     

    Sitade Amahoro ivuguruwe, yubatswe ku buryo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,705 bicaye neza, ndetse ikaba iri ku rwego rwo kwakira imikino yose ikomeye ku rwego rw'Isi mu mupira w'Amaguru.


    Sitade Amahoro yuzuye itwaye Miliyari 165 z’amanyarwanda

    Perezida Paul Kagame yaconze ruhago mu gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro


    Perezida Paul Kagame na Perezida wa CAF ubwo bafunguraga ku mugaragaro Stade Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144578/perezida-wa-fifa-yashimiye-perezida-paul-kagame-ku-kudahwema-mu-guteza-imbere-umupira-wama-144578.html

  • Ni umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye – Umunya-Ghana nyuma yo gusinyira APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, ukomoka muri Ghana, Seidu Dauda yishimiye kuba yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

    Uyu mukinnyi wafashije ikipe ye ya Smartex FC kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana, yamaze kwerekeza muri APR FC.

    Seidu Dauda w’imyaka 23, akaba akina mu kibuga hagati yugarira, ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ni bwo yahishuye ko yamaze kwerekeza muri APR FC ashyira hasi amarangamutima ye.

    Ati “ni umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye kujya mu ikipe nziza mu mateka y’umukino. Nzatanga buri cyose mfite kugira ngo mfashe iyi kipe gutsinda.”

    Abaye umunya-Ghana iyi kipe ya APR FC isinyishije nyuma Richmond Lamptey wavuye muri Asante Kotoko, yazanye kandi umunya-Senegal, Aliou Souane ndetse n’umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva.

    Seidu Dauda yishimiye kuba yaje mu ikipe ya APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-umunsi-w-agatangaza-mu-buzima-bwanjye-umunya-ghana-nyuma-yo-gusinyira-apr-fc