Blog

  • APR FC yisanze mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba (CECAFA) ryamaze gutangaza uko amakipe azaba ahagaze mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup igomba gutangira mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

    Uyu munsi ni bwo habaye tombola ya CECAFA Kagame Cup 2024 igomba kubera muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam ku kibuga cya Azam Complex kiri Chamazi na KMC Stadium kiri Kinondoni kuva tariki ya 9-21 Nyakanga 2024.

    Mu itangazo ryabanjirije iyi tombola CECAFA yavuze ko bifuzaga amakipe 16 ariko birangira habonetse 12. Aya makipe ni yo yatomboranye agabanwa mu matsinda 3 y’amakipe 4.

    Amakipe 12 azakina iyi CECAFA, ni; Coastal Union, Singida Black Stars zo muri Tanzania, JKU ya Zanzibar, APR FC yo mu Rwanda, Gor Mahia yo muri Kenya, Villa SC yo muri Uganda, Al Hillal na Al Wadi zo muri Sudani, El Merriekh Bentiu ya Sudani y’Epfo, Red Arrows FC ya Zambia, Djibouti Telkom yo muri Djibouti na Dekedaha yo muri Somalia.

    Tombola ikaba yasize APR FC yo mu Rwanda iri mu itsinda C na Villa SC yo muri Uganda.

    Uko tombola yagenze, Itsinda A: Costal Union, Al-Wadi, JKU SC na Dekadaha FC
    Itsinda B: Al Hilal, Gor Mahia, Red Arrows na Telecom
    Itsinda C: Sports Club Villa, APR FC, Singida Black Stars na El Merriekh Bentiu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yisanze-mu-itsinda-c-muri-cecafa-kagame-cup

  • Mu mvugo yuzuye amarangamutima, umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho ahita asimbuzwa #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports ukomoka muri Kenya, Webo Lawrence mu mvugo yumvikanamo amarangamutima menshi, yasezeye kuri iyi kipe.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko atazibagirwa igihe gito yabaye muri iyi kipe kuko byari ibihe byiza.

    Ati 'kwita Rayon Sports mu rugo hakabri. Nishimira ibihe byiza twagiranye, abafana b’abagatangaza badakeneye ikindi uretse intsinzi. Ni cyo gihe ngo mpindure, ndabifuriza amahirwe masa mu mwaka w’imikino ugiye kuza, nzahora ndi Gikundiro.'

    Amakuru avuga ko Rayon Sports ari yo yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukino kubera ikibazo cy’amakoro ikipe ifite yahisemo guha akazi Andre Mazimpaka wahoze ari umunyezamu w’iyi kipe.

    Andre Mazimpaka akaba yahise atangazwa nk’umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Muri Mutarama 2024, ni bwo Lawrence Webo wakiniye Rayon Sports muri 2006-2009 yagizwe umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, akaba atandukanye n’iyi kipe nyuma y’amezi 6.

    We are excited to announce André MAZIMPAKA as our new Goalkeeper Coach for the 2024-25 season!

    As our former goalkeeper from 2018-2020 and the proud winner of the 2018-19 League trophy, he returns to guide and inspire our Goalkeepers.

    Welcome back, André! 🔵⚪️

    We are… pic.twitter.com/mfHcmY8EUO

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) July 3, 2024

    Webo Lawrence yasezeye kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mvugo-yuzuye-amarangamutima-umutoza-wa-rayon-sports-yayisezeyeho-ahita-asimbuzwa

  • Ni we muto mu bo bahatanye, afitanye ipfundo rikomeye rimuhuza n’abaturage ashaka gukorera – Umwihariko wa Cyurimpundu Celine, Kandida Depite #rwanda #RwOT

    Cyurimpundu Céline uhataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, avuga amaze igihe akorera ubuvugizi abaturage ibintu yatangiye ataranagira igitekerezo cyo kwiyamamaza, mu gihe yagirirwa icyizere agatorwa ahamya ko bizarushaho.

    Uyu mukandida uhatanye mu cyiciro cy’abagore 30% bagomba kwinjira mu Nteko Ishingamategeko, akaba ari we mu muto mu bo bahatanye aho ari munsi y’imyaka 30, yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo akaba afite nimero 59 ari na yo izaba imuranga ku rupapuro rw’itora.

    Mu migabo n’imigambi ye harimo gukorera ubuvugizi abaturage bakajya bishyuzwa umusoro w’ubutaka bijyanye n’umusaruro babukuramo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

    Gukora ubuvugizi maze ubutaka bwahawe ba rwiyemezamirimo budakoreshwa neza busubizwe abaturage.

    Gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ubucucike kigaragara muri gereza, abakoze ibyaha byoroheje bajye bacibwa ihazabu, bakore imirimo nsimbura gifungo bahabwe n’igihano gisubutse.

    Azakora kandi ubuvugizi ku bagore batabwa n’abagabo ba bo ariko ntibite ku bana. Gukora ubuvugizi ku makoperative akajya agurirwa ibyo yejeje ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’ikiri ku isoko.

    Yifuza kandi ko hajyaho ibizami byo gutwara ibinyabiziga by’abageze mu za bukuru. Gukora ubuvugizi abajyanama b’ubuzima bakongererwa ubushobozi, bagahabwa imiti irinda gusama, ijye ihabwa abangavu bari munsi y’imyaka y’ubukure.

    Céline kandi azakora ubuvugizi ku mikorere ya BDF irusheho kunozwa neza. Uyu mukobwa kandi akaba azanakora ubuvugizi ku mirenge imwe n’imwe yeraho ibihingwa runaka ihambwe inganda.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Céline yavuze ko impamvu yahisemo kwiyamamaza kujya mu Nteko Ishingamategeko akaba ari na wo mwihariko we, amaze igihe akora ibikorwa by’ubuvugizi kandi byagize akamaro.

    Ati “Umwihariko wanjye ni uko maze igihe kinini nkora ubuvugizi kandi nabitangiye mbere y’uko ngira igitekerezo cyo kuba umukandida depite. Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage b’ingeri zose harimo abahinzi, aborozi, abajyanama b’ubuzima, abafite ubumuga, ibyamamare n’abandi.'

    Muri ibi bikorwa yakoze harimo guhuza abahanzi n’ibigo by’ubucuruzi bakabona ibigega, telefoni, imodoka z’umusaruro, matela n’ibindi.

    Cyurimpundu Céline mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’icungamutungo akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize amasomo ajyanye n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

    Cyurimpundu Céline ariyimamariza kujya mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite

    Celine we muto mu bo bahatanye

    Asanzwe afite uko afasha abaturage mu bikorwa b’ibateza imbere

    Ni nimero 59

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/Ni-we-muto-mu-bo-bahatanye-afitanye-ipfundo-rikomeye-rimuhuza-n-abaturage-ashaka-gukorera-Umwihariko-wa-Cyurimpundu-Celine-Kandida-Depite

  • Comoros President Assoumani gives son government job #rwanda #RwOT

    Comoros President Azali Assoumani has put his son, Nour El Fath, in charge of coordinating government affairs as he reshuffled his cabinet following a tense January election that his opponents alleged was tainted by voter fraud.

    One person was killed and at least 25 injured in violent protests in the country, a group of three islands off the coast of Mozambique, after the election body declared Assoumani re-elected to his fourth five-year term.

    Political analysts, opposition leaders and local media said Assoumani appeared to be preparing El Fath, a 40-year-old with a background in finance and who has worked as senior economic adviser to the president since 2019, to replace him.

    Assoumani announced his cabinet late on Monday. He made Ibrahim Mohamed Abdou Razakou finance minister, Said Omar Houmadi justice minister, and reappointed Youssoufa Mohamed Ali as defence minister.

    Mohamed Jaffar Abbas, the head of the coalition of opposition parties, said it was clear Assoumani was 'trying to build a dynasty'.

    '(Assoumani) speaks of renewal, but let's not forget that before his son, it was his nephew who occupied the same position of secretary general of the government,' he said.

    Comoros, with a population of about 800,000, has experienced around 20 coups or attempted coups since winning independence from France in 1975 and is a major source of irregular migration to the nearby French island of Mayotte.

    Constitutional reforms in 2018 extended a requirement that the presidency rotate among the three main islands of Comoros from every five years to 10.

    El Fath would therefore not be eligible to replace his father at the end of the presidential term in 2029 unless the constitution were changed again.

    The post Comoros President Assoumani gives son government job appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/comoros-president-assoumani-gives-son-government-job/

  • Tanzania zooms ahead with new electric trains, express service #rwanda #RwOT

    Tanzania has taken a major leap forward in its railway modernisation efforts with the arrival of two new electric multiple-unit (EMU) trains from South Korea.

    The trains boast eight carriages each and will be deployed on the new standard gauge railway route connecting the commercial hub Dar es Salaam and the capital Dodoma. The service is scheduled to begin on July 25.

    Express service

    An express train is set to be launched on Friday between Dar and Morogoro, easing the travel time from four hours by bus to just one hour 40 minutes.

    The express train will leave Dar at 6 am and return at 7.10 pm. From Morogoro, the train will depart at 6.20 am and return at 7.30 pm.

    The trains bring to four daily SGR trips on the route.

    Regular trains, with stopovers along the route, will leave Dar es Salaam at 9.30 am and 4 pm, and from Morogoro at 9.30 am and 4.20 pm.

    The Tanzania Railway Corporation (TRC) said it would increase the trains based on passenger numbers.

    'Passengers are advised to book tickets on the firm's website or at the windows inside train stations two hours before the train departs to avoid congestion,' said TRC in a statement.

    Travel speed

    Tanzania has purchased 10 sets of locomotives and coaches from the Hyundai Rotem Company of South Korea.

    Each set includes eight wagons, with a locomotive at both the front and back, and has a capacity of carrying 589 passengers and a travelling speed of 160 kilometres per hour.

    Tanzania now has three EMUs, with the arrival of the latest two. The first set arrived in April this year and has been used for test runs.

    'TRC has received a total of 65 passenger wagons, 17 electric locomotives, and three sets of EMU trains; the receipt of the equipment for the SGR operations is ongoing in different phases,' TRC said.

    'The newly arrived equipment will continue to undergo testing for assurance before commencing provision of service.'

    The post Tanzania zooms ahead with new electric trains, express service appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/tanzania-zooms-ahead-with-new-electric-trains-express-service/

  • The top 10 most valuable free agents in world football including THREE former Man Utd stars #rwanda #RwOT

    The top 10 most valuable free agents include three former Manchester United stars and a Real Madrid legend.

    The summer transfer window is in full flow with plenty of deals already completed in the Premier League after the Profit and Sustainability deadline caused a transfer frenzy at the end of June.

    Millions of pounds have been spent already and there is more spending forecasted, particularly after both Euro 2024 and the Copa America have concluded.

    For clubs looking to save some money, there are plenty of big-name free agents who can be signed for absolutely no transfer fee this summer, some of which are currently playing at the summer's two showpiece tournaments.

    The current most valuable free agent is France international Adrien Rabiot who is valued at €35m by Transfermarkt. Rabiot has left Juventus after failing to agree a new contract but the Serie A giants are reportedly still confident they can tie him down to new terms.

    Plenty of Premier League sides such as Manchester United, Liverpool and Aston Villa have all been linked with a move for the midfielder who featured in 35 matches in all competitions last season.

    Coming in second on the list is former Atletico Madrid defender Mario Hermoso who is one of three players to depart the club upon the expiration of their contracts.

    He joins ex-Arsenal defender Gabriel Paulista and current Netherlands international Memphis Depay on the released list and are all available to sign for free.

    Memphis Depay is without a club (Getty)

    Memphis Depay is without a club (Getty)

    Defensive midfielder Guido Rodriguez, formerly of Real Betis, and Raphael Varane are both valued at €20m and are searching for a new club. The former Manchester United defender is believed to be in talks to join Italian side Como where Cesc Fabregas is the assistant manager.

    The youngest player on the list is Leandro Barreiro, 24, who left Mainz at the end of the season. Despite being linked with Everton, it has been widely reported that he will sign with Benfica.

    Ex-Manchester City striker Kelechi Iheanacho is searching for a new club after making over 200 appearances for the Foxes and helping them earn promotion back to the Premier League. He has been linked with Aston Villa.

    Legendary midfielder Thiago Alcantara is also available to sign on a free after departing Liverpool alongside Jurgen Klopp. The Spaniard played just five minutes of football last season but has put his injury troubles behind him as he looks to continue his playing career.

    Top 10 most valuable free agents in world football (as per Transfermarkt):

    1 — Adrien Rabiot (€35m)
    2 — Mario Hermoso (€25m)
    3 — Guido Rodriguez (€20m)
    4 — Raphael Varane (€20m)
    5 — Leandro Barreiro (€17m)
    6 — Alex Berenguer (€12m)
    7 — Kelechi Iheanacho (€12m)
    8 — Andre Gomes (€10m)
    9 — Anthony Martial (€10m)
    10 — Memphis Depay (€10m)
    11 — Thiago — (€10m)
    12 — Ryan Sessegnon — (€10m)
    13 — Yusuf Yazici — (€10m)

    The post The top 10 most valuable free agents in world football including THREE former Man Utd stars appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/the-top-10-most-valuable-free-agents-in-world-football-including-three-former-man-utd-stars/

  • Rayon Sports yongeye kwinjira ku isoko ry’i Burundi ryayihiriye #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yongeye guhanga amaso isoko ry’abakinnyi b’i Burundi bayihiriye no mu myaka yatambutse.

    Rayon Sports irimo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho imaze gusinyisha abakinnyi batandatu muri bo batatu bakaba bakomoka mu Burundi.

    Yasinyishije Niyonzima Olivier Seif, ba myugariro Kabange na Omborenga Fitina b’abanyarwanda, hari Rukundo Abdoul Rahman n’umunyezamu Ndikuriyo Patient bakiniraga Amagaju FC na Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United bose bakomoka i Burundi.

    Aba bayijemo basangamo Aruna Moussa Madjaliwa uyimazemo umwaka umwe na we ukomoka i Burundi ndetse amakuru avuga ko muri iki gihugu bashobora gukurayo abandi bakinnyi 2.

    Nubwo hari abaza bikanga, gusa iyo urebye mu myaka yatambutse usanga abakinnyi baturuka mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi barayihiriye.

    Uhereye nko kuri Rayon Sports yageze mu matsinda, harimo abakinnyi b’Abarundi bane nka Shabani Hussein, Kwizera Pierrot, Bimenyimana Bonfils Caleb na Nahimana Shassir.

    Aba kandi bakiyongera kuri Jules Ulimwengu waje nyuma y’uko ikipe ivuye mu matsinda, hanyuzemo kandi abakinnyi nka Cedric ndetse Nizigiyimana Karim Mackenzie.

    Ndayishimiye Richard

    Rukundo Abdoul Rahman

    Umunyezamu Ndikuriyo Patient

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rayon-Sports-yongeye-kwinjira-ku-isoko-ry-i-Burundi-ryayihiriye

  • Abatuye i Bugesera mu mihigo yo kubyaza ubutaka ubukire babikesha igishushanyo mbonera cy'Akarere – #rwanda #RwOT

    Kuva u Rwanda rwabaho ubutaka bwarwo bwakomeje kuba 26,338 km² bivuze ko butiyongera nyamara umubare w'abarutuye wo ukomeza kwiyongera. Uko ababucyenera baba benshi ni nako igiciro cyabwo kigenda kizamuka, ariko kandi noneho ubu iyo bigeze ku butaka bwo mu Bugesera ahamaze guhindurwa umujyi ugaragiye Kigali ho usanga bwarikubye inshuro nyinshi.

    Mu turere tumwe aho bataratunganya igishushanyo mbonera kigena imikoreshereze y'ubutaka, buri wese abukoresha uko abishatse, bigatuma hari ibikorwa nk'inyubako bishyirwa ahagenewe ubuhinzi, bibyara ingaruka zirimo n'igihombo mu bihe bizaza.

    Abatuye Bugesera, bavuga ko amakuru y'itunganywa ry'igishushanyo mbonera cy'akarere yabaye gihamya y'uko iterambere ryageze mu Bugesera.

    Nshimiyimana Alphonse, utuye mu Mudugudu wa Ruhehe, Akagali ka Batima, mu Murenge wa Rweru yagize ati 'Twabonaga igishushanyo mbonera gikorerwa imijyi minini, tukumva ko ari icya Kigali, wenda ari icya Musanze cyangwa se n'ahandi hari umujyi ariko muri wa murongo mugari Leta yafashe wo guteza imbere n'ibyaro, rero hna hano ubutaka buzahita bugira agaciro n'ikihakorerwa gihite kigira agaciro umuturage azamuke muri ubwo buryo.'

    Nshimiyimana avuga ko binyuze mu gishushanyo mbonera basobanukiwe ahagenewe kubakwa inzu z'ubucuruzi, inganda n'ibindi bigira uruhare mu iterambere ry'umuturage.

    Francine Bamurange, utuye mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Kindama, mu Murenge wa Ruhuha, avuga ko biteguye impinduka mu myubakire n'imiturire bavangura inzu z'ubucuruzi n'izo guturamo.

    Ati 'Nko mu isanteri ya Ruhuha barahacururiza ariko banatuyemo, byonyine ni ikibazo. Ucururiza ahantu ukaba utuyemo mu gikari urumva ko ntabwo bijyanye. Rero ku mujyi wa Ruhuha, abantu bazatandukanya amazu y'ubucuruzi n'ayo batuyemo. Bizatuma bubaka n'inzu zigezweho zifite byose kuko zizaba zitaruye umujyi.'

    'Biratuma tutagira ubutaka bupfa ubusa, kuko bwose buzakoresha icyo bwagenewe uko bizaba bigaragara mu gishushanyo mbonera, kandi n'ubundi nk'akarere kari gutera imbere igishushanyo mbonera kizahindura 100% imibereho y'abaturage bahatuye. Kizatuma tugira aho tuva tugire n'aho tugera kuko turetse n'igishushanyo mbonera, n'umuhanda wonyine wa kaburimbo watumye habaho impinduka mu mibereho y'abahatuye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya igishushanyo mbonera cy'Akarere kose no gutunganya icyumba gikusanyirizwamo amakuru y'ibikorwa bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati 'Imikoreshereze y'ubutaka ni ikintu cy'ingenzi kuko iyo abantu bubatse mu kajagari harimo ko na bo ubwabo bashobora kugira ingaruka zo kubura ibikorwa remezo, imihanda igera aho bubatse ikaba itaboneka, ugasanga abantu barubatse ahantu henshi ariko washaka n'ahantu hari agashyamba akayaga katuruka ukahabura, igishushanyo mbonera kugikurikiza bizahita biduha kubona imyubakire isobanutse. Icya kabiri ni ibikorwa remezo bigomba kuza kuko igishushanyo mbonera kuba kigaragaza ibikorwa remezo aho bikwiye kunyura imihanda aho ikwiye kunyura, ibibuga aho bikwiye kubakwa ku buryo no mu ngengo y'imari y'akarere cyangwa se abafatanyabikorwa biba byoroshye atari ukujya guhanga ngo uramwaka umuhanda ariko ujye no kwiga aho wawushyira.'

    Meya Mutabazi avugako iki gishushanyo mbonera ari intwaro ikomeye mu kurinda ubutaka buhingwa ntibwubakweho kuko abantu batabonye icyo bashyira mu nda bayata [amazu] bakiruka. Ni ngombwa rero ko kurengera ubutaka buhingwa kugira ngo bushobore kudutunga.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y'amazu aciriritse mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe yatangaje ko ku bufatanye na Enabel, abanya-Bugesera bafashijwe kutazongera gukoresha nabi ubutaka bwabo.

    Ati 'Kera hari ahantu ubona h'ubuhinzi ariko aho bigaragariye ko ari hafi ya Kigali abantu bahise bahashoka bahakoresha mu buryo bashaka cyangwa se bumvaga ariko ubu si ko bimeze, bagomba kugira umurongo bagenderaho. Ibyo nabyo birimo gukorwa muri uwo mushinga twatewemo inkunga na Leta y'u Bubiligi.'

    Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duhana imbibi n'umujyi wa Kigali, ndetse n'igihugu cy'u Burundi. Gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 551, biganjemo abakora ibikorwa by'ubuhinzi bw'imyumbati, ibigori, ibishyimbo n'umuceri.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA) kigaragaza ko umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 uzarangira hari ibishushanyo mbonera birenga 10 byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri, umwaka utaha hakazatunganywa ibigera kuri bitandatu gusa.

    Mu bijyanye no kurengera ibidukikije hatunganyijwe icyanya cya Kayumbu, hategurwa ubusitani abantu bazajya baruhukiramo.

    Alphonse Nshimiyimana utuye mu Bugesera yahamije ko ubutaka bwabo bwagize agaciro nyuma yo gutunganyirizwa igishushanyo mbonera

    Ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi no guturwamo bigenda byubakwa

    Ibikorwa remezo birimo n’icyanya cy’inganda cya Bugesera biri mu biteza imbere aka karere

    Meya Mutabazi Richard yagaragaje ko igishushanyo mbonera kizatuma ubutaka bukororeshwa ibyo bwagenewe

    Mu Bugesera bagenzura imikoreshereze y’ubutaka bifashishije ikoranabuhanga

    Hari ibice byagenewe ubuhinzi gusa ku bifasha kwihaza mu biribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-i-bugesera-mu-mihigo-yo-kubyaza-ubutaka-ubukire-babikesha-igishushanyo

  • Ibigo by'amashuri 150 bigiye kugezwamo udusanduku twa 'cotex' – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatangijwe n'Ikigo gifite uburyo bwo kwigisha ubuzima bw'imyororokere hakoreshejwe imikino, Dope Initiatives, akaba ari nacyo cyatangaje ko bitarenze umwaka utaha amashuri 150 mu gihugu azaba yahawe utu dusanduku.

    Iki kigo cyivuga ko utu busanduku tuzajya dutanga umusanzu ukomeye ku bagorwa no kubona ubushobozi dore ko buri mwaka umwe mu banyeshuri batanu b'abakobwa bava mu ishuri kubera kubura ibi bikoresho by'isuku. Abakobwa bo mu bigo by'amashuri yisumbuye bazajya babona izi 'cotex' ku buntu.

    Ku ikubitiro Keza Pad bank, yashyizwe bwa mbere muri Groupe scolaire sainte Bernadette de Save, yo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajepfo. Abanyeshuri 374 b'abakobwa bo muri iri shuri biteganyijwe ko bazungukira muri iki gikorwa.

    Mu birori byo kumurika aka gasanduku mu ishuri rya St. Bernadette Save, byabanjirijwe n'amahugurwa ku isuku y'abakobwa cyane cyane mu bihe by'imihango aho banagaragarijwe umumaro wo kugira isuku ihaguje muri ibi bihe.

    Gaelle Abi Gisubizo, washinze Dope Initiatives, yavuze ko 'Twibanze cyane ku mashuri kuko abana benshi bo mu miryango ikennye batabasha kubona ibikoresho by'isuku bikababera imbogamizi.'

    Ibi birori kandi byabereyemo irushanwa, aho amatsinda abiri yari agizwe n'abanyeshuri 12, bahatanye muri Keza Game Quiz. Iri rushanwa ryari rigamije kongerera ubumenyi aba banyeshuri mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Iri rushanwa ryarangiye umwe mu bahatanye atsindiye mudasobwa n'abandi bagenda bahabwa ibihembo bitandukanye.

    Umwe mu banyeshuri yavuze ko 'Ntabwo dufite iduka rya cotex mu kigo, bikadusaba gukoresha neza izo tuba twarazanye tuvanye mu rugo. Kutuzanira izi z'ubuntu bizadufasha mu mibereho ya buri munsi cyane cyane mu minsi ya nyuma aho bimwe mu bikoresho tuba twazanye biba byashize.'

    Umuyobozi wa St. Bernadette Save High School, Mukashyaka Marie Grace, yagize ati 'Keza Pad Bank ntizafasha gusa abakobwa bagorwa no kubona ibikoresho ahubwo izanatuma bimenyereza gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu gukina Keza Quiz Game.'

    'Uyu mukino ufasha abanyeshuri kwiga neza no gusobanukirwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu buryo bw'imikino nyuma bagahabwa cotex nk'ishimwe.'

    Ikigo Dope Initiatives, ni kimwe mu mishinga y'ikoranabuhanga igamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda mu rwego rw'ubuzima, kikaba cyaregukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Hanga Pitchfest mu 2023, gitsindira miliyoni 15 Frw.

    Ibi birori kandi byabereyemo irushanwa, aho amatsinda abiri yari agizwe n'abanyeshuri 12, bahatanye muri Keza Game Quiz

    Iri rushanwa ryarangiye umwe mu bahatanye atsindiye mudasobwa n'abandi bagenda bahabwa ibihembo bitandukanye

    Bitarenze umwaka utaha ibigo 150 hirya no hino mu gihugu bizaba byagejejwemo utu dusanduku twahawe izina rya 'Keza Pad Bank'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-amashuri-150-bigiye-kugezwamo-udusanduku-twa-cotex

  • Abantu bakuru miliyari 1.8 ku Isi bibasiwe n'indwara ziterwa no kudakora siporo – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu ngaruka mbi zo kudakora imyitozo ngororamubiri cyangwa imirimo isaba gukoresha imbaraga z'umubiri ni ukwibasirwa n'indwara zifata umutima, guturika udutsi tw'ubwonko (Stroke), umuvuduko ukabije w'amaraso, ndetse no kudatembera neza kw'amaraso mu mutima.

    Hari kandi ukudakomera kw'amagufa, kwibasirwa n'umubyibuho ukabije na wo uzana n'izindi ngaruka mbi zanakugeza ku kuba ingumba, kwibasirwa na kanseri zirimo ifata amara, gutakaza ubudahangarwa bw'umubiri, kugira agahinda gakabije n'umujagararo ndetse n'izindi ndwara.

    Kuwa 26 Kamena 2024 OMS yatangaje ibikubiye mu bushakashatsi yakoze ku bufatanye bwa za Kaminuza. Hasesenguwe imibare yo mu 2022, bigaragara ko abatuye Isi batacyita ku gukora imyitozo ngororamubiri n'iyo mirimo isaba imbaraga, ku buryo abatayikora biyongerereyo 5% ugereranyije n'uko byari bimeze mu 2010.

    OMS ubundi igaragaza ko umuntu mukuru yakabaye akoresha iminota 150 mu cyumweru akora imitozo ngororamubiri yoroheje ndetse n'imirimo yoroheje ariko isaba imbaraga, mu kumurinda zimwe mu ndwara twavuze haruguru.

    Ni mu gihe ubishoboye iyo mirimo n'imyitozo ngororamubiri byoroheje wabisimbuza ibiremereye cyangwa ibigusaba imbaraga nyinshi, ariko byo ukabikora mu minota 75 mu cyumweru.

    OMS igaragaza ko kudakora iyo myitozo cyangwa imirimo runaka bigaragara cyane mu bice by'abinjiza amafaranga menshi nko mu Karere k'Ibihugu bya Aziya bikora ku Nyanja Pacifique, kuko abatayikora muri ako gace bari ku kigero cya 48%, mu gihe mu Majyepfo ya Aziya ho bari ku kigero cya 45%.

    Ni mu gihe abo mu bihugu byateye imbere mu Burengerazuba bw'Isi bo bari kuri 28%. Abo ku Mugabane wa Oceania bo bari ku kigero cya 14% mu kudakora iyo myitozo ngororamubiri n'imirimo ibasaba imbaraga.

    OMS kandi igaragaza ko kudakora imyitozo ngororamubiri n'imirimo isaba imbaraga byiganje cyane mu b'igitsinagore kuko bari ku kigero cya 34% ugereranyije n'abigitsinagabo bari ku kigero cya 29%, ndetse mu bihugu bimwe hakaba hashobora kuzamo itandukaniro rya 20% n'ubundi bijyanye no kuba ab'igitsinagore ari bo benshi batayikora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-bakuru-miliyari-1-8-ku-isi-bibasiwe-n-indwara-ziterwa-no-kudakora-siporo