Blog

  • Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Mugisha Gilbert yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye.

    Ni igitego yatsinze ku munota wa 11 w'umukino wahuje ikipe ye ya APR FC na Police FC wakinwe mu rwego rwo mu gufungura iyi stade yari imaze imyaka isaga ibiri ivuguruwe.

    Usibye uyu mukino wakinwe, igikorwa cyo gufungura iyi Sitade cyayobowe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

    Imbere y'abanyarwanda ndetse n'incuti z'igihugu zari zaje kwihera amaso ubwiza bw'Amahoro Stadium yafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni Sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibibumbi 45 000 bicaye neza.

    Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y'ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir'izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n'izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

    Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw'ibirori ndetse abayirimo, baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

    Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo kuko n'ibindi byo mu yindi imikino itadukanye.

    Hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy'imyitozo, ndetse hashyirwa n'ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n'icya Volleyball.

    Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw'inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

    The post Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mugisha-gilbert-wa-apr-fc-yanditse-amateka-yo-gutsinda-igitego-cya-mbere-muri-stade-amahoro-ivuguruye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugisha-gilbert-wa-apr-fc-yanditse-amateka-yo-gutsinda-igitego-cya-mbere-muri-stade-amahoro-ivuguruye

  • Integanyanyigisho yongewemo amasomo ya 'Coding & Robotics' na 'AI' izatangira gukoreshwa umwaka utaha – #rwanda #RwOT

    Aya ni amasomo afasha mu gukora porogaramu n'ibindi bikoresho byifashishwa mu gukemura ibibazo. Ku bana bakiri mu mashuri mato batangirira ku byoroshye, uko bakura ari nako ibyo biga bizamura urwego.

    Imwe muri gahunda Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyiramo ingufu nyinshi ni iyo guhanga udushya ariko hashingiwe ku ikoranabuhanga. Muri uwo mujyo hateguwe integanyanyigisho nshya y'amasomo yo burezi bw'ibanze yongewemo amasomo ya 'Coding & Robotics' ndetse n'ay'ubwenge bukorano- AI.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze [REB], Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko integanyanyigisho zivuguruye zo mu mashuri y'ibanze mu Rwanda zarangije gutegurwa neza ku buryo muri Nzeri 2024, ubwo hazaba hatangiye umwaka w'amashuri, zizatangira gukoreshwa hose mu Gihugu.

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga itsinda ry'abanyeshuri bo muri ES Kayonza Modern, bari baragiye mu marushanwa ya 'Global AI Hackathon' mu Busuwisi aho batahanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cyo kumurika imishinga yagirira sosiyete akamoro ariko ishirwa mu bikorwa hifashishijwe AI.

    Dr. Mbarushimana, yavuze ko iyi gahunda yashyizwemo ingufu na Minisiteri y'Uburezi, Mineduc, ndetse na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT.

    Aganira na IGIHE yavuze ko 'Byari birimo ariko noneho twarabinonsoye ku buryo muri Nzeri gahunda izatangira ku rwego rw'Igihugu mu mashuri yose.'

    'Ubwenge buhangano 'AI' ni umusingi twatangiye kwigisha abanyeshuri bacu kuko yaba iyi AI cyangwa amasomo ya 'Coding na Robotics' mu gihe abana bacu babizi neza byabafasha kwiga siyansi, ikoranabuhanga na engineering neza.'

    Aya masomo kandi ajyanye na gahunda ndetse n'amarushahwa mpuzamahanga ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by'umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare [STEM], abera muri Amerika buri mwaka, n'ayandi ya AI Hackathon, ajyanye n'ubwenge bukorano azajya abera i Geneva mu Busuwisi buri mwaka.

    Yakomeje agira ati 'Ni umurongo twarangije gufata kuko Igihugu cyacu cyifuza ko abana bacu barangiza babizi, ku buryo abanyeshuri bacu bazajya barangiza amashuri yisumbuye babasha no guhangana ku ruhando mpuzamahanga.'

    Dr. Mbarushimana, yavuze ko kongera aya masomo mu nteganyanyigisho zo mu burezi bw'ibanze, bizaha urubuga abanyeshuri rwo kugaragaza ubushobozi bwabo bizarushaho gutuma batekereza byagutse.

    Ati 'Ni nkaho tuba tubafunguye bakumva ko umwana wo muri Amerika ntacyo abarusha. Uburezi turi kubunoza neza tunashyira mu bikorwa politiki zinyuranye ku rwego rwa minisiteri.'

    Muri werurwe uyu mwaka, ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburezi na MINICT hamwe n'ibindi bigo, hatangijwe gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu ay'abanza, 'National Robotics Program'.

    Iyi gahunda izaba iri mu nshingano za Minisiteri y'Uburezi, ikurikiranwa umunsi ku wundi n'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB, n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n'Ubumenyingiro RTB.

    Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko integanyanyigisho zo mu mashuri y'ibanze mu Rwanda zivuguruye zarangije gutegurwa neza ku buryo muri Nzeri zizatangira gukoreshwa mu mashuri yose

    Robots zizajya zikoreshwa mu kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n'imibare [STEM]

    Dr. Mbarushimana, yavuze ko kongera aya masomo mu nteganyanyigisho zo mu burezi bw'ibanze, bizaha urubuga abanyeshuri rwo kugaragaza ubushobozi bwabo bizarushaho gutuma batekereza byagutse

    Hateguwe integanyanyigisho nshya y'amasomo yo burezi bw'ibanze yongewemo amasomo ya 'Coding & Robotics' azafasha abanyeshuri gufunguka mu mutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/integanyanyigisho-yongewemo-amasomo-ya-coding-robotics-na-ai-izatangira

  • Igitego cya rutahizamu w’Amavubi gihataniye igihembo cy’Icyumweru muri Amerika #rwanda #RwOT

    Igitego rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jojea Kwizera ukinira Rhode Island yatsinze El Paso Locomotive FC gihataniye igihembo cy’icyumweru muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikipe ye ikinamo.

    Ni igitego yatsinze ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 27 Kamena ubwo ikipe ye yanyagiraga El Paso Locomotive FC 3-0 mu mukino w’umunsi wa 17.

    Ni igitego yatsinze nyuma y’akazi gakomeye yakoze aho yafashe umupira akiri mu kibuga cy’ikipe ye, aracenga arangenda yinjirana ubwugarizi mu rubuga rw’amahina ahita atsinda igitego, hari ku munota wa 27 kiba igitego cya kabiri kuko ikipe ye yari ifite kimwe.

    Iki gitego kikaba gihanganye n’ibindi 3 bya Zac Duncan ukinira Memphis, Juan Agudelo wa San Antonio ndetse na Ray Serrano wa Louisville City basa n’aho ari we bahanganye kuko banikiriye abandi aho ubu afite 40%, Kwizera akagira 37%.

    Jojea Kwizera aheruka mu ikipe y’igihugu Amavubi mu kwezi gushize ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho yakinnye na Benin na Lesotho. Intsinzi Amavubi yakuye kuri Lesotho ya 1-0 ni we wagitsinze.

    Jojea Kwizera igitego cye gihataniye igihembo cy’icyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cya-rutahizamu-w-amavubi-gihataniye-igihembo-cy-icyumweru-muri-amerika

  • Rick Ross yakubiswe azira indirimbo ya Kendri… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru dosoje ni bwo umuraperi wo muri America, Rick Ross n'ikipe ye imufasha mu bikorwa bye bya muziki bari mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Vancouver, aho yari yagiye kuhakorera igitaramo yise 'Ignite Music Festival'.

    Nubwo yari amaze gukora igitaramo kiza ariko bavuga ko nta byera ngo de! Kuko ibyari ibyishimo byaje kurangira bijemo n'ingumi mu buryo butunguranye.

    Ubwo Rick Ross yari arangije kuririmba amanutse ku rubyiniro agiye mu rwambariro, ni bwo bamwe mu bagize itsinda rye bamufashaga ku buhanga bw'ibyuma bacuranze indirimbo 'Not Like Us' ya Kendrick Lamar bibagiwe ko yibasira umuraperi Drake uvuka muri iki gihugu.

    Amashusho yerekana Rick Ross akubitwa n’abanya-Canada akomeje guca ibintu ku mbuga

    Ako kanya Rick Ross n'umucungira umutekano bahise bazengurukwa n'itsinda ry'abantu batangira kubakubita ibipfunsi. Ababakubitaga bakomezaga basubiramo amagambo bagira bati 'Mu mujyi wacu! Ibyo ni ibiki?'

    Ubwo aya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, Drake yaje kugaragaza ko ari ibintu yishimiye, bituma abantu bavuga ko nta kabuza ababikoze ari abantu bari batumwe na Drake yabishyuye, akaba ari we ubiri inyuma byose.

    Ikubitwa rya Rick Ross ryaturutse ku kuba yacuranze indirimbo ya Lamar yibasiyemo Drake

    Ibi byanatumye 50 Cent usanzwe atumvikana na Rick Ross amwishima hejuru. Mu mashusho 50 Cent yashyize hanze yagize ati: 'Ndizera ko Ross yize isomo, ingumi yakubiswe yarabikwiriye kuko hariya ni iwabo wa Drake ntabwo abafana be bari kwihanganira ko akina indirimbo isebya Drake'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144568/rick-ross-yakubiswe-azira-indirimbo-ya-kendrick-lamar-yibasiyemo-drake-144568.html

  • Amafoto yaranze umukino wahuje Ikipe ya Police FC na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 hakinwe umukino wahuje Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse na Police FC yatwaye igikombe cy'Amahoro.

    Uyu ni umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Police FC ibitego Kimwe kuri zero, uyu ni umukino wateguwe mu rwego two gutaha Stade Amahoro Ku mugaragaro .

    Aya ni amafoto yaranze umukino

    Mugisha Gilbert amaze gutsinda igitego

    Abafana b'ikipe ya APR FC bari bitabiriye umukino wuyu munsi
    Abafana b'ikipe ya Police FC bari baje gushyigikira ikipe ya Police FC

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yaranze-umukino-wahuje-ikipe-ya-police-fc-na-apr-fc/

  • Yarebye umukino wa Police FC! APR FC yazanye umukinnyi ukomoka muri Brazil #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva yamaze kugera mu Rwanda aho aje mu biganiro n’ikipe ya APR FC kuba yayerekezamo mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu yageze mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko ataje guhita asinya ahubwo APR FC yamutumyeho ngo baganirire mu Rwanda bamureba anakora imyitozo, bivuze ko ari nk’igeragezwa ajemo.

    Juan Batista Lopes Da Silva w’imyaka 22 yari no kuri Stade Amahoro aho yazanye n’abakinnyi bagenzi mu mukino wo gufungura Stade Amahoro bagiye gukina na Police FC bakayitsinda 1-0, gusa we ntabwo yakinnye.

    Juan Lopes ari mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yarebye-umukino-wa-police-fc-apr-fc-yazanye-umukinnyi-ukomoka-muri-brazil

  • Dr. Frank Habineza yasezeranyije kubaka inganda zikora ibiryo by'amafi – #rwanda #RwOT

    Intara y'Iburengerazuba ifite umwihariko wo guturana n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho u Rwanda rufite isoko rikomeye ry'inyama. Icyakora u Rwanda ntirurashobora kugira umusaruro mwinshi uhagije abarutuye, mbere yo gusagurirwa amasoko, cyane cyane ku bijyanye n'inyama.

    IUbwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, Dr Frank Habineza yavuze ko ibi biri mu by'ibanze azakora muri iyi ntara.

    Ati “Mufite tekinike zishobora kubafasha kuroba amafi menshi ariko ntimufite ibiryo by'amafi. Kuri iyo ngingo buri karere kagomba kugira uruganda rukora ibiryo by'amafi, cyangwa se by'amatungo kuko bajyaga kubigura kure ugasanga birahenze.”

    Dr Frank Habineza yavuze ko ubuvugizi bakoze bwatumye hakorwa umuhanda uva mu i Tyazo ujya ku Bitaro bya Kibogora, ashimira Leta yakoze uyu muhanda, avuga ko imihanda abaturage basabye itananira DGPR mu gihe baba bayigiriye icyizere.

    Dr Frank Habineza yavuze ko muri gahunda bafite, bateganya gukora imihanda minini ifite inzira z'amagare, iza moto, iz'abanyamaguru kandi ifite inzira ngari z'amazi. Ibi ngo bizayirinda kwangirika bya hato na hato kandi bigabanye impanuka ziterwa n'ububi bw'imihanda.

    Frank Habineza yavuze ko abatuye Intara y’Iburasirazuba bazubakirwa inganda zikora ibiryo by’amafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yasezeranyije-kubaka-inganda-zikora-ibiryo-by-amafi

  • Doctall yongeye gushimangira ko ashyigikiye P… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Doctall Kingsley yataramiraga mu Rwanda mu ntangiriro za Kamena 2024 mu birori bya Iwacu Summer Comedy Summer Festival,mu kiganiro n'itangazamakuru, yumvikanye avuga ko yumva ari umunyarwanda, ibi binashimangirwa no kuba yaramaze kwiyita Ntakirutimana yishimira kandi kubona igihugu nk'u Rwanda rwagati muri Afurika.

    Yavuze  kandi  ko yatangiye kuba umufana w'imbere w'ibikorwa bya Perezida Kagame mu mwaka wa 2020 ubwo yamubonaga mu nama yahuje bamwe mu bayobozi b'umugabane wa Afurika.

    Icyo yumvise ibyo yatangaje bimukora ku mutima bituma yifuza kumumenyaho byinshi aheraho atangira ku mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore yakomeje gukorwa ku mutima n'uburyo Perezida Kagame abayifuriza icyiza abanyafurika bose kandi akanishimira uburyo yabashije guha u Rwanda amahoro no kunga abanyarwanda.

    Kingsley yatangaje kandi ko yifuza kuzakomeza gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda afata nko mu rugo.

    Ibi uyu musore abikoze mu buryo asanzwe akoramo ibintu bye yagaragaye yambara ishati ya FPR Inkotanyi n'ingofero yanditseho PK avuga ko atumva ukuntu haba hari umunyarwanda utazi ko umukandida w'iri shyaka ari we ubereye u Rwanda.

    Ati'Bavandimwe banyarwanda maze iminsi nakira ubutumwa, abantu bambaza Ntakirutimana tubwire uwo dukwiriye gutora muri aya matora.'

    Yongeraho ati'Ubundi nkajya mbabwira kuki mfite kubabwira uwo gutora mumbonamo umunyapolitike ntabwo ndi umunyapolitike kandi ntabwo byaba ari byiza kuza kubabwira uwo gutora.'

    Yungamo ati'Mwakabaye muzi uwo gutora nk'abanyarwanda beza kuko ni ahazaza hanyu ni ahazaza h'igisekuru cyanyu rero mukwiriye kumenya uwo mukwiriye gutora.'

    Asoza agira ati'Niba rero mutazi uwo gutora nk'abanyarwanda beza ntabwo muzi ibyo murimo mufite gutora umukandida mwiza mundebe sinababwira uwo gutora.'

    Doctall Kingsley [Ntakirutimana] yagarutse na none ku budasa bwa Perezida Kagame Ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko abanyamahanga bakabaye bigira kuri Perezida Kagame

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DOCTALL KINGSLEY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144550/doctall-yongeye-gushimangira-ko-ashyigikiye-perezida-kagame-144550.html

  • Akarasisi k’imodoka, aba-acrobats… Udushya twaranze kwamamaza Perezida Kagame i Rugende (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, bahize kuzatora 100% umukandida uhagarariye Ishyaka rya bo mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri uku kwezi ari we Perezida Paul Kagame.

    Ni mu muhango wo ku mwamamaza wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 aho Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo Umjyi wa Kigali bahuriye Rugende Park.

    Uyu muhango wabanjirijwe n’akarasisi k’imodoka zavuye ku Biro by’Umurenge wa Rusororo kugera Rugende aho igikorwa nyirizina cyabereye, Abitabiriye kandi basusurukijwe n’aba-acrobats mu dukoryo twinshi cyane.

    Kazayire Venancie, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame yongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside, acyura impunzi n’ibindi.

    Ati 'Yahagaritse Jenoside, agarura impunzi zari zarahunze igihugu yongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya girinka'.

    'Ibikorwa bya Kagame birivugira kwivuriza hafi kuri Mutuel ndetse na Poste de Sante n’abajyanama b’ubuzima. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga mbese yaduhaye Isi mu biganza'

    Isimbi Hycenthe we yagize ati'Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara uburezi kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy’ishuri.'

    Rugamba Egide, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho.

    Ati 'Uyu munsi turi mubyishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul'.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo bakaba biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.

    Imodoka zabanje mu karasisi

    Biyemeje kuzatora Perezida Kagame 100%

    Byari ibyishimo bikomeye

    Aba-acrobats bigaragaje

    Kilongozi yasinye imyaka 2 muri Police FC

    Chairman wa FPR mu Murenge wa Rusororo, Rugamba Egide yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/akarasisi-k-imodoka-aba-acrobats-udushya-twaranze-kwamamaza-perezida-kagame-i-rugende-amafoto

  • Turkey mediating Somalia-Ethiopia talks on port deal -officials #rwanda #RwOT

    Turkey has begun mediating talks between Somalia and Ethiopia over a port deal Addis Ababa signed with the breakaway region of Somaliland earlier this year, according to four officials familiar with the matter.

    The negotiations are the latest attempt to mend diplomatic ties between the East African neighbours, whose relationship soured in January when Ethiopia agreed to lease 20km of coastline from Somaliland, in exchange for recognition of its independence.

    Mogadishu called the agreement illegal and retaliated by expelling the Ethiopian ambassador and threatening to kick out thousands of Ethiopian troops stationed in the country helping battle Islamist insurgents.

    Spokespeople for the Somali government, Turkey's foreign ministry, and Ethiopia's foreign ministry, government and intelligence service did not immediately respond to requests for comment.

    A spokesperson for Somaliland, which has struggled to gain international recognition despite governing itself and enjoying comparative peace and stability since declaring independence in 1991, said it was not involved in the talks.

    The goal of the negotiation was unclear, and expectations of a resolution were low, two of the officials said.

    'Despite rumours that Somalia has softened its stance on refusing to engage in dialogue until Ethiopia withdraws the (agreement), it seems unlikely,' one of the officials said.

    'I don't see a way forward, and I don't expect much will come from these talks.'

    Turkey has become a close ally of the Somali government since President Recep Tayyip Erdogan first visited Mogadishu in 2011, training its security forces and supplying development assistance.

    The two nations signed a defence pact in February under which Ankara will provide maritime security support to Somalia to help the African country defend its territorial waters.

    Turkey has built schools, hospitals and infrastructure and provided scholarships for Somalis to study in Turkey, and in return secured a foothold in Africa and on a key global shipping route.

    The post Turkey mediating Somalia-Ethiopia talks on port deal -officials appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/turkey-mediating-somalia-ethiopia-talks-on-port-deal-officials/