Blog

  • Dr Frank Habineza yahaye isezerano rikomeye a… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo, nibwo Dr Frank Habineza n'abakandida depite bamuherekeje biyamamarije mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira aho yagarutse cyane ku kugabanya imisoro ndetse no gukuraho uburyo bwo kongeresha agaciro uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permit) kandi rutangwa bavuga ko ari uruhushya rwa burundu.

    Nyuma  yo kuva mu karere ka Nyabihu, mu masaha y'umugoroba Dr Frank Habineza yahise akomereza ibikorwa bye mu karere ka Rubavu i Mahoko aho yakiriwe n'abantu benshi ndetse mu nzira aho yanyuraga abantu babyiganira kuza kumureba.

    Bimwe mu byo yaganirije abaturage bo muri aka karere, yababwiye ko naramuka atowe azagabanya imisoro ku buryo bufatika, abantu bazongera bakarya gatatu, abana ku mashuri bazarya neza birenze uko barya ubu, azashyiraho ibigo byo kwigisha imyuga itandukanye hagendewe ku bikorwa byiganje mu karere ka Rubavu n'ibindi bitandukanye.

    Nyuma yo kugeza imigabo n'imigambi ye ku baturage bo mu karere ka Rubavu, Dr Frank Habineza yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka uko iminsi 10 ya mbere yo kwiyamamaza yagenze.

    Ntezimana Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko byibuze 90% y'ibyo bari bateguye mu bikorwa byo kwiyamamaza byagezweho kandi ko hari intambwe yatewe ubuyobozi bukaba bubasha kubakira neza.

    Yagize ati 'Twihaye amanota twavuga ko 90% y'ibyo twifuzaga twabigezeho kandi ukurikije impinduka mu nzego z’ibanze batwakiriye neza kandi abashinzwe umutekano bakora akazi kabo neza kandi iyo hari aho dusabye ko Polisi zitaba nyinshi bakabagabanya barabyemera.'

    Dr Frank Habineza akaba n'umukandida uhagarariye ishyaka Geen Party mu matora y'umukuru w'Igihugu, yavuze ko kugeza magingo aya ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje kugenda neza uretse akarere ka Ngoma kabatengushye mu bikorwa byo kwiyamamaza ariko ahandi hose byagenze neza.

    Yagize ati 'Compaign n’ubundi twayitangiye igoranye ariko uko iminsi igenda bigenda bisobanuka. Navuga ko nk'uko umunyamabanga mukuru yari abivuze twatengushywe n'akarere ka Ngoma ariko ahandi mubona ko twakirwa neza. Navuga ko ishusho dufite imeze neza kugera kuri uyu munota kandi niba mujya mubibona iyo dusuhuza abaturage n'imodoka batwereka urukundo cyane bavuga ngo tuzagutora, ni wowe n'ibindi bitandukanye.'

    Dr Frank Habineza yavuze kandi ko bareze aka karere ku bwo kwica amategeko ya Komisiyo y'Amatora gusa bahakana bivuye inyuma ko batigeze bakora icyo cyaha ariko akaba avuga ko nahuguka azarega komite nyobozi y'Akarere ka Ngoma ikavanwaho ku bwo kwica amategeko ya Komisiyo y'Amatora.

    Yagize ati 'Turacyahuze ariko niduhuguka tuzatanga ikirego komite nyobozi iveho kuko bishe itegeko rya Komisiyo y'Amatora. Ntabwo bibaho ko imitwe ibiri ya Politiki yiyamamariza ahantu hamwe.'

         

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144602/dr-frank-habineza-yahaye-isezerano-rikomeye-abi-rubavu-na-nyabihu-144602.html

  • Migi yatandukanye na Musanze FC #rwanda #RwOT

    Muguraneza Jean Baptiste Migi wari umutoza wungirije wa Musanze FC, yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri Muhazi United.

    Migi wasoje gukina agahita yerekeza mu butoza, umwaka w’imikino ushize wa 2023-24 ni bwo yatangiye uyu mwuga wo gutoza ahereye muri Musanze FC ari umutoza wungirije Habimana Sosthene.

    Migi wari wasinye umwaka umwe, we na Sosthene bafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba atakomezanyije na Musanze FC ahubwo yahise yerekeza i Burasirazuba muri Muhazi United yasinyemo umwaka umwe.

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi yerekeje muri Musanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yatandukanye-na-musanze-fc

  • Nkurunziza Isaac wakamiwe n’u Rwanda ubu ni we urusebya abobya Abanyarwanda bishimiye kwitorera Perezida #rwanda #RwOT

    Twabibutsa ko uyu Nkurunziza Isaac yahoze mu Rwanda aho yarihiwe amashuri akanafashwa na Leta kugira icyo yigezeho, ariko gukunda indonke bikaza gutuma yifatanya n’abarwanda igihugu cyamubyaye.

    Aho ahungiye i Burayi akifatanya n’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa, yiyemeje gusebya ubutegetsi bwamugiriye neza ari nabyo byatumye mu minsi ishize ajya kuri twitter yandika avuga ko amatora u Rwanda rurimo ari ikinamico ya FPR.

    Uretse ibi akomeza gusubiramo byo gupfobya amatora no gusebya ubuyobozi, uyu Nkurunziza asanzwe ashyira uburozi kuri twitter ye agenda ashyiraho ibintu byinshi bisebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo kuko uretse ibyo we yiyandikira usanga anashyigikira cyane (retweet) abandi bavuga nabi u Rwanda.

    Ibi ni ugusebya ubutegetsi kandi amaherezo azisanga yazanywe mu Rwanda nka ba Rusesabagina bisanze i Kigali batabizi, abazwe ibyaha akora birimo no kwangisha rubanda ubutegetsi.

    Uyu Nkurunziza ahora yifatanya n’indashima z’abahunze u Rwanda zigaragaza igihugu nabi. Aha bari mu myigaragambyo i Buruseri

    Ibyo bakora byose ariko Abanyarwanda benshi bari mu Bubiligi bakunda Kagame kandi bakora ibishoboka ngo babigaragaze baburizemo guharabika kw’abantu nka Nkurunziza Isaac

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nkurunziza-Isaac-wakamiwe-n-u-Rwanda-ubu-ni-we-urusebya-abobya-Abanyarwanda-bishimiye-kwitorera-Perezida

  • ' Tuzabavuna' ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere? #rwanda #RwOT

    Ubwo umukandida wa FPR-INKOTANYI, Paul Kagame yasabanaga n'abaturage babarirwa mu bihumbi 450 i Busogo mu Karere ka Musanze, yongeye kuburira abanzi bahora batega u Rwanda iminsi, abibutsa ko imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda batazigera bayigeraho.

    Umwe mu baturage yahise azamura ijwi, ati:' Abo tuzabavuna', ashaka gusobanura ko abo bagome ntaho bazamenera, kuko Abanyarwanda biteguye kubaha 'isomo' ryo kutavogera u Rwanda, nk'iryo abacengezi n'abandi bagizi ba nabi bahawe, haba aho mu majyaruguru, haba no mu bindi bice by'Igihugu.

    Burya rero koko 'bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara'! Ikindi burya nutera ibuye mu gihuru kirimo imbwa nyinshi, ibwejuye uzamenye ko ariyo rifashe.

    Uwo muturage akimara kuvuga ati: 'TUZABAVUNA', wa mufatanyabikorwa wa FDLR, INGABIRE Victoire Umuhoza, uzwi cyane ku izina rya'IVU', yihutiye kujya ku muzindaro we' IMBARUTSO YA DEMOKARASI' ukorera kuri YouTube, maze yikoma iyo mvugo ya 'TUZABAVUNA', bigaragaza rwose ko yumva ari mubo iyo mvugo ireba.

    IVU avuga ko iyo mvugo ' tuzabavuna' ngo ari ukwimika 'violence' no kutoroherana!

    None se Ingabire we, ko ari wowe wabaye umuyobozi wa mbere wa FDLR, ikitwa RDR, watubwira ko uretse umugambi wo kugaruka kugirira nabi u Rwanda n'Abanyarwanda, indi neza mugamije ari iyihe, ku buryo uwategura 'Kubavuna' yaba ahutaje abatagatifu?

    Ejo bundi, mu nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, ishyaka ryawe 'FDU-Inkingi' ryareruye rivuga ku mugaragaro ko rigiye 'kurushaho' gushyigikira iterabwoba rya FDLR. Iriya se ni koperative y'ubuhinzi n'ubworozi mushyigikiye, ku buryo uwateganya 'kuyivuna' yaba ahohoteye inzirakarengane zishakiraga kwiteza imbere?

    Buriya se igihe mwateraga mu Kinigi mukahica abaturage, mukabakomeretsa, abandi mukabangiriza ibyabo, wari umutambagiro w'isakaramentu, cyangwa amabi mwahakoze niyo yatumye uriya muturage yumva nta kindi mukwiye uretse'kubavuna'?

    IVU, jya umenya ko ibikomere by'ubugizi bwa nabi bw'abajenosideri, ushyigikiye, n'ubu bitarakira, maze ureke gukomeza kubitoneka.

    Ubuyobozi bw'uRwanda nta gihe butababarira abitandukanya n'ibikorwa by'iterabwoba, bagasubizwa mu buzima busanzwe nk'ubw'abandi Banyarwanda. Abadashaka kumva tuzabavuga, bahwiturwe, nibarenga wa murongo utukura' tubavune'!

    The post ' Tuzabavuna' ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tuzabavuna-ko-yahahamuye-ingabire-victoire-yaba-akeka-ko-ariwe-uzavunwa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tuzabavuna-ko-yahahamuye-ingabire-victoire-yaba-akeka-ko-ariwe-uzavunwa-mbere

  • Kwiyamamaza kw’amashyaka mu Rwanda biratuma Interahamwe n’ibigarasha bicika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Iyo nkuru yavugishije benshi menshi, ariko abenshi muri bo akaba ari ibigarasha bigaragaza ko birwanya amatora y’umukuru w’Igihugu cy’ u Rwanda azaba ku itariki ya 15/7/2024, bikaba bisakaza inkuru zitandukanye zo guharabika umuryango FPR Inkotanyi uhagarariwe na Chairman yawo Paul Kagame.

    Mu gitondo cyo kuwa 26/6/2024, ku rubuga rwa X hiriwe hacicikana videwo yatambukijwe na Iradukunda Sabrina, umwe mu bagize Ishyaka FDU Inkingi n’kuko umwirondoro we ubigaragaza ku rubuga rwa X twitter, akaba ari mu bakorana bya hafi n’abagize itsinda Jambo Asbl.

    Bivugwa ko uyu Sabrina ashukwa n’abarimo Placide Kayumba, Norman Ishimwe Sinamenye uyobora Jambo asbl, uyu akaba ari umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ikindi kizwi nuko Sabrina abana n’Interahamwe zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Si ibyo gusa, uyu murwanashyaka wa FDU Inkingi, Iradukunda Sabrina yagiye agaragaza kenshi kuri twitter ye ko arwanya FPR Inkotanyi afatanyije n’abandi bana b’Interahamwe n’ibigarasha bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kwiyamamaza kw’amashyaka mu Rwanda biratuma Interahamwe n’ibigarasha bicika ururondogoro

    Videwo yakoresheje aharabika Leta y’u Rwanda ni iyatangajwe n’ikinyamakuru Ibigwi , aho umukandinda ku mwanya wa Perezida watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party), Dr Frank Habineza yavuze ko abayobozi b’Akarere ka Ngoma bahuje gahunda ye yo kwiyamamaza n’umunsi umuryango FPR Inkotanyi wari kwiyamamazaho, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwahakanye ibyo uwo mukandida avuga ko ntabyigeze bibaho.

    Dr Frank Habineza yagaragaje ko byabangamiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ashimangira ko atabyakiriye neza.Mu kubura icyo banenga, abo banzi b’ibyiza bamwarira mu kuvuga ko 'nta demokarasi' u Rwanda rufite, gusa birengagiza ko u Rwanda ari igihugu cyubakiye kuri demokarasi yumvikanyweho (Consensual democracy).

    Dr Habineza Frank yagaragaje ko ubwo yari mu Karere ka Ngoma ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe

    Gusa nta gitangaje kuko abahora bashakira u Rwanda ibibi badahwema kwiyahuza amagambo y’ibinyoma, dore ko aribyo biha benshi muri bo amaramuko kuko ari inzererezi zitagira akazi zitunzwe n’umunwa uhoramo urwango n’amacakubiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kwiyamamaza-kw-amashyaka-mu-Rwanda-biratuma-Interahamwe-n-ibigarasha-bicika-ururondogoro

  • Rayon Sports imaze gusinyisha umunyezamu w’umurundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu NDIKURIYO Patient w'Umurundi wakiniraga AMAGAJU FC yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu musore wa maze gusinyira Gikundiro, asanzwe ari umuvandimwe w'Umunyezamu Justin NDIKUMANA.

    Ndikuriyo Patient yaje mu ikipe y'AMAGAJU amaze gutwara igikombe na BUMAMURU.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-imaze-gusinyisha-umunyezamu-wumurundi/

  • Hagaragajwe uruhare rw'urubyiruko mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko umusanzu wa mbere urubyiruko rwatanga mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye ari ugushyira imbaraga mu guhanga imirimo myinshi.

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga ihuriro rya 'Youth to Business Forum 2024'.

    Mu kiganiro cyo kurebera hamwe uruhare rwo kwihangira imirimo ku rubyiruko mu kugera ntego z'iterambere rirambye, SDGs, Uwase, yavuze ko 'Hari imishinga y'urubyiruko iba imaze igihe itangijwe, banyirayo bagiye bahura n'abandi bakirangiza amashuri bakabafasha kubategurira kwinjira ku isoko ry'umurimo byatanga umusanzu ugaragara.'

    Iri huriro ritegurwa n'Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira, AIESEC Rwanda, riteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 2 na 3 Nyakanga 2024.

    Mu ijambo ry'ikaze, Perezida w 'Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira, AIESEC Rwanda, Manila Vicent, yavuze ko iri ritagomba kuba ihuriro gusa, ahubwo ari urubuga rw'abakiri bato mu rwego rwo guhuza imbaraga mu guharanira kurushaho guhindura Isi nziza.

    Yavuze ko mbere y'iri huriro bakiriye ibitekerezo by'imishinga igamije kuba ibisubizo ku bibazo byibasiye sosiyete birenga 50 bya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, aho bahawe amahugurwa n'ubujyanama mu nzego zinyuranye.

    Ati 'Mu gihe urubyiruko rukomeje kuzaba ibisubizo byo guhangana n'ubukene bakabasha guhangira bagenzi babo akazi, waba ari umwe mu musanzu wo kuzuzanya n'intego z'iterambere rirambye.'

    Yongeyeho ati 'Twizeye ko mu minsi iri imbere tugiye kubona imbaraga z'urubyiruko rushyize imbere guhanga ibishya rugamije guhindura ahazaza hacu.'

    Ryan Apreala, washinze ikigo cy'ubukerarugendo cya Outside Hospitality, yagaragaje ko ubumenyi buke ku mahirwe ahari cyangwa andi makuru y'ingenzi mu nzego runaka, ari kimwe mu bituma imishinga mito y'urubyiruko idindira.

    Ati 'Hari iby'ingenzi biba bigomba kujya mu buryo nko kumenya ibyo ushaka gukora n'impamvu yabyo, aho uzahita ubona n'intego rusange yabyo.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ibijyanye no Kwihangira imirimo mu Muryango Allan & Gill Gray Philanthropies, Batamuliza Aneth, yagarageje ko urubyiruko rukwiye gushakisha amahirwe mu mpande zinyuranye.

    Ati 'Mu gihe ubona hari ibitagenda, ushobora gukora ubushakashatsi, ukareba ibindi bikenewe, hari inzego n'ibigo byinshi bigenda bishyirwaho byo gushyigikira urubyiruko. Iyo ufite amakuru ahagije hari byinshi bihinduka.'

    Muri iri huriro ryabaye hifashishijwe iya kure, hamuritswe imishinga y'urubyiruko itandukanye izavamo imyiza, ikazaterwa inkunga yo kwagura ibikorwa byayo.

    Ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bato, inzobere mu rwego rw'ishoramari, n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, aho riri kwibanda cyane ku kubakira ubushobozi urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ngo rutere imbere mu rwego rw'ubukungu.

    Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwasabwe gukoresha amahirwe yose ruhabwa mu kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rw-urubyiruko-mu-kugera-ku-ntego-z-iterambere-rirambye

  • Bituma yivamo! Ibibazo 8 wabaza umukunzi wawe… – #rwanda #RwOT

    Dore ibibazo 8 wamubaza witonze bigatuma ubwe akwibwirira ko yaguciye inyuma:

    1. MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI 'Mbona hari ikintu umpisha, ndabeshye?'

    Ni ngombwa ko ubivuga wihagazeho neza ku buryo abona ko amakuru uyafite, ni biba ari byo azatangira kwikekakeka kugeza ubwo atangiye kukubwira ukuri. Ku rundi ruhande, nibiba atari byo, bizaba ngombwa ko umusaba imbabazi umubwije ukuri ko washakaga kumenya ukuri, ku buryo ubyitwayemo nabi bishobora no kugusenyera urukundo rwanyu. 

    2. MUSHYIREHO IGITUTU UMUBWIRA UTI 'Buriya umuhungu/umukobwa ukundana n'umuntu umuca inyuma, aba acitse amazi cyane, kandi njyewe sincitse amazi, si byo?'

    Nuramuka umubwiye gutya aguca inyuma, azatangira guta umutwe bimwe bita gupanika. Bituma yumva ari kwishinja icyaha. Noneho kugira ngo umwice mu mutwe, ongeramo akandi kajambo umubwira uti: 'Ubwo rero ndi umunyamahirwe kuba ari wowe nahisemo'. Naba aguca inyuma kwihanganira kubihisha bizamugora akubwire ukuri.

    3. NYUMA Y'IGIHE RUNAKA MUTABONANA, MUBAZE ICYO YARI ARI GUKORA MU GIHE RUNAKA NYIRIZINA

    Buriya cyane cyane ku bahungu, ntabwo bamenyereye kubona uko bitwara iyo ubabajije ubatunguye, rero iyo umwatatse muri ubwo buryo abura uko ahimbahimba urwitwazo byihuse. Noneho niwongeraho akajambo uvuga uti: 'Kandi ziriya saha nashakaga kukubona', bitewe n'uburyo akubaha cyangwa agufata, azumva ameze nk'uwakubabaje amarangamutima amutware, ubundi kubigumana mu mutima bimubere intambara, ahitemo kubikubwira, ahanini biherekezwe no kugusaba imbabazi.

    4. IRENGAGIZE UKURI MAZE UMUBWIRE UTI: 'Umushuti wanjye yambwiye ko yakubonanye n'umuntu, uwo muntu ni nde?'

    Hano uba ushaka kureba niba arazana urwitwazo. Ariko ubu buryo umukunzi wawe naba aguca inyuma, uzaba wizeye neza ko arahita akubwira ukuri akicuza imbere yawe. Gusa ariko nanone umukunzi wawe naba ataguca inyuma, ahubwo azatangira kumera nk'uri mu rujijo maze ahubwo abe ari we utangira kukubaza ibibazo.

    5. MUBAZE IKI KIBAZO 'Nkubwije ukuri, umukunzi w'inshuti yanjye yamuciye inyuma, ese ubwo nawe wabikora?'

    Iki kibazo ugomba kukimubazanya amakabyankuru y'icyizere. Mu kumubaza iki kibazo, kimubaze umwereka ko ufitiye imbabazi inshuti yawe baciye inyuma. Buriya niyo umukunzi wawe hano yaba ari inzirakarengane ataguca inyuma, ahita yumva uburyo bibabaza guca inyuma umuntu ugukunda, ku buryo bituma abyirinda no mu hazaza.

    6. MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI: 'elefone yawe yasonnye kandi nabonye uwari uhamagaye'

    Ndakubwiza ukuri numubwira gutya aguca inyuma azatangira guta umutwe, kuko azahita atangira gukeka ko wabonye umuntu aba agucaho inyuma. Ku rundi ruhande naba atari ukuri, azagushinja kumwinjirira mu buzima ukekakeka, bityo aha ugomba kwitonda.

    7. FATA NKA ‘FACTURE’ UYIREBE MAZE UMUBAZE NIBA HARI UMUNTU BABA BARASOHOKANYE KURI RESITORA CYANGWA BAR

    Ushobora gufata nk’inyemezabwishyu yo ku kabari cyangwa resitora runaka imenyereweho gusohokerwaho cyane, iyo yagufasha gutahura amakuru neza. Noneho mwereke fagitire y'ahantu utajya ukunda kujya. Niba ntana fagitire ufite, wowe mubwire uti: 'Uherutse kujya hariya hantu'. Icyo gihe ashobora gutangira kukwereka imyitwarire yo kwikeka.

    8. IFATE NK’AHO HARI ICYO WABONYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA UTI: “Hari ikintu nabonye kuri page yawe'

    Buriya imbuga nkoranyambaga niho hanru ha mbere hafasha abantu guca inyuma y'abo bakunda. Niba umukunzi wawe noneho yarabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook, Whatsapp, Instagram, Snapchat n'izindi, ibi bishobora gukora. Noneho niba akunda kuzikoresha ariko akagira inzitwazo ko aba ari gukoreraho akazi, hano ibimenyetso byo kwikeka azahita abikugaragariza.

    Ibi bibazo byose wabikoresha kandi bikaguha umusaruro kurusha uko wakeka ko aguca inyuma ukagenda umubaza ibibazo bidafututse nka 'mbwiza ukuri wanciye inyuma' n'ibindi, ariko bigasaba kwitonda cyane kugira ngo nibiba ibyo uri gukeka atari byo urukundo rwanyu rukomeze rusagambe cyangwa se igihe umubajije kimwe muri ibi bibazo ugasanga sibyo ugaca bugufi ukamusaba imbabazi umubwira ko nk'umuntu umukunda washakaga kumenya gusa niba ataguca inyuma.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144586/bituma-yivamo-ibibazo-8-wabaza-umukunzi-wawe-ukamenya-ko-yaguciye-inyuma-144586.html

  • Iserukiramuco Ubumuntu rigiye kuba hizihizw… – #rwanda #RwOT

    Rizaba mu gihe cy'iminsi icumi kuva ku wa 18 kugeza ku wa 28 Nyakanga 2024, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho risanzwe ribera.

    Ni iserukiramuco rihuriza hamwe ingeri zinyuranye z'abantu cyane cyane urubyiruko, mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka, no kugira uruhare mu kuvuga inkuru zidasanzwe, zifasha umuryango gukomeza kwiyubaka.

    Hope Azeda washinze Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n’Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize iri serukiramuco riba isobanuye urugendo rw'ubwitange, gukorera hamwe, kudacika intege no gushyigikirwa n'abafatanyabikorwa banyuranye kugira ngo ibyateguwe bishyirwe mu bikorwa.

    Yasobanuye ko iri serukiramuco ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza inkuru zidasanzwe zubakiye ku buhanzi batanga. Ati 'Twishimiye cyane kwizihiza imyaka 10 y'iserukiramuco 'Ubumuntu'. 

    Iyi sabukuru ni intambwe ikomeye kuri twe, twizihiza imyaka icumi imaze ishinzwe, iherekejwe n'inkuru zimbitse ndetse n’ubuhanzi bukomeye bwakoze ku mutima kandi butangira ibiganiro mu miryango itandukanye.'

    Kuri iyi nshuro ya 10, iri serukiramucor rizaba ryubakiye ku nsanganyamatsiko y ''ubunyangamugayo', 'kwihangana mu guhangana n'ibibazo'.

    Ni insanganyamatsiko bahisemo mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi n'abandi bareba kure bafite ubushake n'umwuka wo guhanga udushya, byatumye iri serukiramuco rimenyekana ku Isi hose mu kwerekana ubuhanzi.

    Ku wa 19-21 Nyakanga 2024 hazaba ibitaramo byiswe 'Ubumuntu Classic' bizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Yine z’ijoro. Iyi migoroba itatu isobanurwa nk'idasanzwe ku buhanzi.

    Kuya 22 Nyakanga 2024, hazaganirwa ku buzima bwo mu mutwe, hazakorwa cyane ubukangurambaga ku bantu kugira ngo bamenye ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe binyuze mu mahugurwa, ibiganiro byimbitse ndetse n'ibikorwa bishamikiye ku guteza imbere

    Ku wa 23 Nyakanga 2024, hazaba ibikorwa bizibanda ku buhanzi, tekinoroji, siyansi, ibiganiro nyunguranabitekerezo, hamwe n'ibikorwa bishya n'ibindi.

    Ku wa 24 Nyakanga 2024, ni umunsi w'ubuvanganzo, uzahuzwa n'ibikorwa birimo kuvuga ibisigo, ibitaramo, umuziki wa 'Live' ibiganiro mpaka n'ibindi.

    Ku wa 25 Nyakanga 2024 hazaba ibikorwa bishamikiye mu kumenyekanisha ibidukikije wibanda ku gukangurira abantu kurinda urusobe rw'ibinyabuzima no gutera inkunga ibikorwa binyuze mu buhanzi butandukanye nko gushyiramo ibihangano, kwerekana imideli yerekana imurikagurisha ry'indabyo, byerekana akamaro ko ‘kurinda isi yacu’.

    Ku wa 26-28 Nyakanga 2024, hazabaho gutega amatwi no kuyobora ubuhanzi n'ubumenyi bw'amahoro, kwihangana n’ubutabera buhinduka binyuze mu bufatanye n'umuryango Aegis Trust.

    Hope Azeda washinze Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n'Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, yatangaje ko bagiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'iri serukiramuco bishimira ibikorwa by'ingenzi binyuze mu buhanzi

    Iserukiramuco 'Ubumuntu' rigiye kuba hizihizwa uruhare rw'ubuhanzi bwatumye rimenyekana ku Isi


    Abahanzi bo mu bihugu bitandukanye batumirwa muri iri serukiramuco riganirwamo ingingo zinyuranye

     

    Iri serukiramuco risanzwe ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari naho rigiye kubera kuri iyi nshuro


    Abarimo umunyarwenya Herve Kimenyi [Uri ibumoso] bagiye bifashishwa kenshi muri iri serukiramuco'






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144580/iserukiramuco-ubumuntu-rigiye-kuba-hizihizwa-isabukuru-yibikorwa-byimyaka-10-144580.html

  • Kirehe: Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yakiranw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, ibihumbi by'abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma biganjemo urubyiruko n’ababyeyi baserutse mu myambaro ifite amabara aranga FPR-Inkotanyi ndetse bafite akanyamuneza mu gihe biteguraga kwakira Chairman w’uyu Muryango, Paul Kagame.

    Mbere y'uko asesekara kuri iyi Site, abahanzi bakunzwe barimo Senderi, Alyn Sano na Knowless nibo basusurukije abarenga ibihumbi 200 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Kirehe.

    Ubwo yahageraga, yakiranwe urugwiro, ashimira abaturage b’i Kirehe n’i Ngoma ku bwo kwitabira ari benshi, abibutsa ko umugambi ukiri wa wundi wo kuzamutora mu matora ateganyijwe ku ya 15 Nyakanga 2024.

    Akomoza ku bavuga ko kuba abantu bari kwitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza ari benshi, Paul Kagame yagize ati: “Niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana gutya kandi bishimye, abo ngabo ndababwira ngo bazabigerageze barebe ikizabaviramo.”

    Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa bwabo, ubumwe ndetse n'ubudakemwa ari na yo mpamvu politiki yabo hari benshi batayumva.

    Ati: 'Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b'abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by'ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y'ubupumbafu. Turi kumwe.'

    Yakomeje avuga ko icyo amatora ateganijwe mu byumweru bibiri biri imbere avuze, ari Demokarasi yo guhitamo ubuyobozi bwiza. Ati: “FPR n’imitwe ya politiki ifatanije na FPR, ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”

    Yavuze ko kugeza ubu abanyarwanda bari kubaka u Rwanda rushya barukura ku mateka mabi, abizeza ko bari kumwe muri urwo rugendo.

    Paul Kagame kandi yabwiye urubyiruko ati: “Urubyiruko, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura ntacyo u Rwanda rwababurana, kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.”

    Site ya Kirehe ni iya 11 yakiriye Chairman Paul Kagame, mu rugendo rwe rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Ni nyuma yo kunyura mu Turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

    Akarere ka Kirehe kakiriye umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza, gashyize imbere imishinga myinshi irimo iyo kuhira, yatumye umusaruro uzamuka, iterambere rigera kuri benshi.

     

    Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije i Kirehe ahari hateraniye n’abaturage b’i Ngoma

    Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yashimye urubyiruko anarwibutsa umusanzu rukeneweho  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144588/kirehe-paul-kagame-wa-fpr-inkotanyi-yakiranwe-urugwiro-nabaturage-barenga-ibihumbi-200-144588.html