Blog

  • Rutahizamu w’Amavubi nyuma yo kwitwara neza muri Kenya, agiye kwerekeza muri Israel mu igeragezwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Gitego Arthur ukinira AFC Leopards muri Kenya, agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Hapoel Nof Hagalil FC muri Israel.

    Nubwo uyu mukinnyi nta byinshi yifuza kubitangazaho, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Gitego yabengutswe n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri akaba agiye gukorayo igeragezwa ry’ibyumweru bibiri.

    Gitego Arthur wakinaga umwaka we wa mbere muri ibiri yasinyiye AFC Leopards yagezemo muri Gashyantare uyumwaka akagiriramo ibihe byiza akayifasha kurangiza ku mwanya wa 5 ndetse akaza guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Mozzart Cup aho yatsinze 5, mu gihe yatsinda igeragezwa yahita asinyira iyi kipe.

    Bivugwa ko agomba kuba yageze muri Israel bitarenze tariki ya 14 Nyakanga 2024, gusa inshuro zose ISIMBI yagerageje kumuvugisha ntabwo yitabye telefoni ye ngendanwa. Biteganyijwe ko azakorera igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Israel.

    Gusa nk’uko ikinyamakuru Mozzart Sports cyo muri Kenya kibitangaza ni uko uyu mukinnyi aya makuru amukura muri AFC Leopards yayahakanye avuga ko nta gahunda afite akiri umukinnyi wa AFC Leopards azayikinira umwaka utaha w’imikino.

    Gitego Arthur biravugwa ko agiye gukora igeragezwa muri Israel

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-nyuma-yo-kwitwara-neza-muri-kenya-agiye-kwerekeza-muri-israel-mu-igeragezwa

  • Inyubako y'ahazwi nko kwa Makuza yafashwe n'inkongi y'umuriro – #rwanda #RwOT

    Ubwo IGIHE yahageraga, ishami rya Polisi y'u Rwanda rushinzwe kuzimya inkongi ryari ryatangiye kuzimya ndetse byenda kurangira.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko amakuru y'iyi nkongi bayamenye ahagana saa moya z'igitondo ubwo umwotsi wasohokaga muri iyi nyubako ukagaragara inyuma.

    Ku kijyanye n'icyateye iyi nkongi, Ntirenganya yavuze ko hataramenyekana icyayiteye neza ariko ko hakekwa ko yaba yatewe n'ibikoresho by'amashanyarazi byari biri ahafashwe n'iyi nkongi.

    Ati 'icyateye inkongi ntago kiramenyekana, haracyakorwa iperereza, gusa birakekwa ko ari ibikoresho by'amashanyarazi basize bicometse kuko ntago ari inyubako ubwayo yangiritse ahubwo hangiritse ibicuruzwa byari ahafashwe n'inkongi.'

    Yongeyeho ko kugeza ubu abasanzwe bakorera ahandi hatari mu gice cyafashwe n'inkongi bakomeza imirimo yabo kuko abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bajimije umuriro hagahita hakorwa n'amasuku.

    Ahafashwe n'inkongi y'umuriro hakorerwaga ibikorwa bitandukanye harimo ubucuruzi bw'imyenda, amarido, pharmacy n'ibindi, kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro kose k'ibyangiritse.

    Umwe mu bakorera hafi y'ahafashwe n'inkongi y'umuriro utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko aho bakorera hakunze kuba ibibazo by'amashanyarazi ku buryo usanga bahora bayakora.

    Ati 'Usanga hamwe bafite umuriro ahandi wabuze gutyo gutyo, ku buryo abakozi baha bahora bakora umuriro.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-y-ahazwi-nko-kwa-makuza-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Umuhanzi Havugimana w'i Nyamasheke yavuze ko u Rwanda yifuje mu buto arubonye ashaje (Video) – #rwanda #RwOT

    Umusaza Havugimana Jean De Dieu wakuze yifuza kubona igihugu cyiza avuga ko yakabije izo nzozi ashaje, aho aboneye imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.

    Havugimana acuranga umuduri akaba yarahanze indirimbo ivuga ibyiza u Rwanda rwagezeho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Havugimana yasobanuye ko bakuriye mu gihugu gifite ubutegetsi bwimakaje umujinya none akaba asaziye mu gihugu yifuzaga.

    Ati 'Icyatumye mpimba iki gihangano byatewe n'imiyoborere myiza umubyeyi wacu afitiye iki gihugu. Ndifuza ko iki gihangano cyaseruka n'abandi bakacyumva. Igihugu cyacu cyayoborwaga n'umwijima none ubu u Rwanda ruyoborwa n'umucyo. Perezida Kagame ndifuza ko Imana yamwongerera imbaraga zo kubaho kuko ibiri imbere ateganya kuduha ni byinshi'

    Umuhanzi Havugimana Jean De Dieu ni uwo mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke. Yakoze indirimbo irimo ibikorwa by'iterambere byashibutse ku miyoborere myiza ya Perezida Kagame uri kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

    Reba Ikiganiro n'umuhanzi Havugimana Jean De Dieu:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanzi-havugimana-avuga-ko-u-rwanda-yifuje-mu-buto-arubonye-ashaje-video

  • Bugesera: Bagaragaje impamvu bashingiraho bashyigikira FPR-Inkotanyi na Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 ubwo bahuriraga kuri Sitade y'aka Karere mu kwamamaza Abakandida-Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse n'Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Mukarugwiza Annonciata, yavuze ko Akarere ka Bugesera kahoze ari Akarere gasa n'akahejwe aho katagiraga ibikorwa remezo bigezweho, ariko kuri ubu ibikorwa byivugira.

    Ati 'Kari Akarere kahejwe, kari Akarere gafite amateka mabi, ukoherejwemo ntabyemere. Ubu rero ni Bugesera y'ubuzima kuri buri wese. Ni Akarere kifuzwa na buri umwe, Perezida Kagame yaduhinduriye amateka, ubu buri muturage wese afite uburenganzira nk'undi munyarwanda wese.

    Mugabo Wellars utuye mu Mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, yabwiye IGIHE ko zimwe mu mpamvu zituma azatora Perezida Kagame ari uko yamukuye mu rufunzo, agatuma amenya gusoma no kwandika yari yarambuwe na Leta mbi.

    Ati 'Ndamushimira ko yankuye mu rufunzo, ubu nsigaye ngenda igihugu cyose ntakwishisha ngo ndakwa ibyangombwa. Ikindi nshingiraho gituma nzatora FPR-Inkotanyi ni uko imiyoborere myiza yayo yatumye menya gusoma no kwandika, kuri Leta mbi zabanje nakuwe mu ishuri ngo ni uko ndi Umututsi.'

    Karangwa Emely umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyamata yavuze ko we impamvu azashingiraho atora FPR-Inkotanyi ari uko mu gihugu hose hari umutekano no kwishyira ukizana kwa buri muntu wese.

    Ati 'Ubu twe twarize, amashuri yageze ahantu hose mu gihugu, dufite umutekano, tujya twumva ukuntu ababyeyi bacu babayeho mbere bamwe bicwa bazizwa uko baremwe, abandi bagasahurwa ukumva ni ibintu biteye ubwoba. Ubu rero turishimira ko twe twavukiye mu gihugu kirimo amahoro, turifuza ko ayo mahoro akomeza kubaho tukazabigiramo uruhare dutora FPR-Inkotanyi.'

    Abakandida-depite batatu biyamamaje uyu munsi mu Bugesera barimo Uwitije Clementine, Mukandanga Speciose na Rutayisire Jackson, buri umwe wese yagiye ahabwa umwanya akabwira abaturage ko bakwiriye gutora FPR-Inkotanyi kugira ngo ibyagezweho bikomeze bibungwabungwe hanubakwe ibishya mu gihe kiri imbere.

    Biteganyijwe ko tariki ya 6 Nyakanga 2024 ari bwo mu Karere ka Bugesera bazakira Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi uzaba uje kuhiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, azahurira n'abanyamuryango Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

    Bashimiye FPR Inkotanyi ibyo imaze kubagezaho

    Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bugesera

    Bateraniye muri stade ya Bugesera

    Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi basabye abanyamuryango bo mu Bugesera kuzakomeza kugirira icyizere uyu muryango bakabyerekana bawutora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bagaragaje-impamvu-bashingiraho-bashyigikira-fpr-inkotanyi-na-paul

  • Umunsi Rucagu Boniface abeshyuza 'Kangura' ku nyandiko isebya Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Uyu mukambwe yitabiriye inama za L'UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira mu butegetsi bwa Kayibanda Grégoire.

    Mu 1973 ubwo Juvénal Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Rucagu yari Sous-préfet wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umudepite.

    Ikinyamakuru cy'uwari umuhezanguni mu ngengabitekerezo ya jenoside, Ngeze Hassan, Kangura No 46/93 cyasohoye inyandiko ivuga ngo 'Depite Rucagu yaratwandikiye.'

    Iyi nyandiko ikubiyemo ibitutsi n'andi magambo asebya Abatutsi, avuga ko ari abagome, ikabita inyenzi, ndetse ko bataba abavandimwe ba rubanda nyamwinshi (Abahutu).

    Ibaruwa Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana aherutse gusomera mu ruhame igaragaza ko Rucagu Boniface akimara gusoma iyo nyandiko yihutiye kuyibeshyuza ndetse avuga ko akunda inkotanyi.

    Yaranditse ati 'Mpagurukijwe no kumenyesha Abanyarwanda bose ko iyo nyandiko ntayemera na gato. Iyo nyandiko yateguwe n'umugizi wa nabi, arangije yomekaho ifoto yanjye kugira ngo iyo nyandiko yitwe iyanjye.'

    'Muti ese ifoto yayibonye ate? Ngira ngo muzi mwese ko amafoto y'abategetsi, abanyapolitike aboneka henshi. Ubundi inyandiko kugira ngo yitirirwe umuntu hagombye kuboneka umukono mvano [originalité de la signature] kuko iyo itabaye umukono mvano, bashobora no gufotora umukono w'umuntu barangiza bakawushyira ku nyandiko barangiza bakawumwitirira.'

    Iyi baruwa yanditswe ku wa 21 Nyakanga, 1993 yari igenewe abasomyi ba Kangura, yari ikurikiye ikirego Depite Rucagu yari yarashyikirije ubutabera.

    Ati 'Namwe mbaburire murabe menge, ubwo batangiye ubujura bw'amafoto abantu benshi bagiye kuzagerekwaho ibyo batakoze maze bacibwe imitwe bazira inyandiko batanditse. Uwanditse rero iriya nyandiko yari agamije kunteranya n'abantu benshi kuko umuntu warezwe n'ababyeyi, akajya mu ishuri, akabana n'abandi, akaba umutegetsi w'igihugu, umutegetsi utorwa n'abaturage, adashobora gukoronga nk'abashumba.'

    Rucagu n'Inkotanyi bafitanye igihango kuva kera

    Muri iyi nyandiko Rucagu ashimira Inkotanyi zamukoreye igikorwa atigeze abona ahandi, bityo ngo ntiyari kubona aho ahera azisebya.

    Ati 'Ari mu baturage navutsemo, narerewemo, ntuyemo, ari mu baturage nategetse mu mpande zose z'igihugu ari mu baturage bose ba Ruhengeri bantora, sinigeze mvangura amoko n'uturere. Na none kandi ntabwo nasebya Inkotanyi kandi zarankoreye igikorwa zitigeze zikorera abandi. Icyo gikorwa ni uko zansubije imodoka nagenderagamo ubu nkaba nyifite. Ni nde wundi wakorewe bene icyo gikorwa? Nahera he nsebya Inkotanyi?'

    Yagaragaje ko mu nama yakoreshejwe na Col Kanyarengwe wari umukuru w'Inkotanyi, yaretse abaturage bakavuga muri demokarasi ibyo bashaka maze bavuga neza Rucagu biza kurangira imodoka yagendagamo ayisubijwe.

    Rucagu kandi yanagaragarije abasomyi ko mu bihe byabanje hari ibindi byamuvugwagaho ko akomoka mu Batutsi, byose bigamije kumwangisha ubwoko bwose n'abaturage bo mu bice byose by'igihugu.

    Ati 'Ndabibutsa ko mu kinyamakuru Nyiramacibili nomero 9, aba bagizi ba nabi bigeze kwandika ko Rucagu ari icyimanyi cy'umututsi wo kwa Rwogera rwa Gahindiro ngo akaba umwuzukuru wa Mibambwe, none imvugo barayihinduye bati noneho Rucagu ararwanya Abatutsi. Biragaragara ko ako gatsiko kagamije gushaka ikintu cyose cyanteranya n'abantu. Ibi nibirangira ntacyo bitanze bazahimba ibindi.'

    Icyo gihe Rucagu ntiyatinye kwemeza ko iyo nyandiko yahimbwe na Ngeze Hassan wari usanzwe amenyerewe mu kwandika imvugo irwanya Abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, akikoma Inkotanyi buri kanya azita inyenzi.

    Yashingiye kandi ku mvugo z'Igiswahili zikubiyemo nk'ivuga ngo 'mtoto wa nyoka ni nyoka' akemeza ko ari rwo rurimi rw'uyu munyamakuru mu gihe Rucagu yemeza ko urwo rurimi atari aruzi.

    Rucagu yatangaje ko nubwo yabaye umuyobozi ku ngoma zose ataziriye kuko iyo aza kuzirya ziba zaramukuye amenyo, cyangwa zikamuhitana nk'uko bamwe byabagendekeye.

    Ubwo Minisitiri Bizimana yasomeraga iyo baruwa ya Rucagu mu ruhame, yamushimiye ubunyangamugayo bwakomeje kumuranga.

    Rucagu Boniface yahoze arangwa n’ukuri agaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-rucagu-boniface-abeshyuza-kangura-ku-nyandiko-isebya-inkotanyi

  • Amajyepfo: Bashimiye FPR Inkotanyi, bavuga ko bagikeneye ko iba ku ruhembe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 02 Nyakanga 2024, aho mu Karere ka Muhanga hiyamamarije abakandida depite batatu barimo Kalinijabo Barthelemy, Kampororo Jeanne d'Arc na Musonera Germain bo muri FPR Inkotanyi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rongi.

    Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, Niyigaba Francois, yavuze ko ibyakozwe muri Ndiza birimo Ibitaro bya Nyabikenke n'umudugudu w'icyitegererezo wa Horezo, byasize ibaye umujyi, ibikwiye gutuma abaturage bongera guha urubuga FPR-Inkotanyi igakomeza kubaka u Rwanda rukwiye.

    Mu Karere ka Nyanza hiyamamaje abakindida depite barimo Mazimpaka Jean Claude na Kalisa Jean Sauveur bose bo muri FPR, biyamamariza mu Murenge wa Busasamana, kuri Sitade ya Nyanza.

    Muri Gisagara ho, kwiyamamaza byabereye mu Murenge wa Muganza, aho abakandida depite Umuhoza Chantal.

    Dr Ngiruwonsaga Pascal, wari uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza, yagarutse kuri byinshi byakozwe mu myaka 7 ishize muri Gisagara,birimo umuhanda wa kaburimbo wageze bwa mbere muri Gisagara n'uruganda rwa Nyiramugengeri rwatanze imirimo mu karere.

    Yanavuze ku ikwirakizwa ry'amazi n'amashanyarazi n'ibindi byiza bishimwa mu buhinzi, ubworozi n'imiturire, kandi bikaba bikeneye gukomeza ari nayo mpamvu basaba abaturage guhitamo FPR Inkotanyi.

    Mu Karere ka Huye, ibikorwa byo kwamamaza byabereye kuri site ya Rugarama, mu Murenge wa Rusatira, ahari abakandida-depite barimo Uwamariya Veneranda, ⁠Kayigire Terence na Kayirebwa Pelagie ba FPR Inkotanyi, Nizeyimana Pie watanzwe na UDPR ndetse na Epiphanie Mukampunga wo muri PPC.

    Aba bakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR Inkotanyi bayihundagazaho amajwi, kugira ngo bakomeze iterambere.

    Kandida depite Kalinijabo yavuze ko gutora abakandida depite ba FPR-Inkotanyi, ari 'ugutiza amaboko Paul Kagame, kugira ngo amajyambere akomeze azamuke.'

    Abaturage ngo baracyakeneye kuyoborwa FPR-Inkotanyi

    Nisingizwe Annonciatha, watujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Horezo, yavuze ko yishimira ko FPR-Inkotanyi yamukuye mu manegeka akaba atuye neza.

    Yakomeje avuga ko ibi byiyongeraho amashuri meza, ibitaro byiza bya Nyabikenke begerejwe bakaruhuka ingendo zo kujya i Kabgayi n'i Ruli, ibituma ngo azahitamo FPR Inkotanyi kugira ngo ikomeze iyobore u Rwanda.

    Itangishaka Esther, rwiyemezamirimo w'urubyiruko utuye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko ari umugisha ku rubyiruko kuba baravukiye muri FPR-Inkotanyi.

    Ati 'RPF yagaruye ubumwe bw'Abanyarwanda, kuko kera hariho amacakuburi. Nk'urubyiruko rwose dufite amahirwe kuba twaravukiye muri RPF-Inkotanyi.''

    Yakomeje avuga ko gutora FPR Inkotanyi ari ukwiteganyiriza ibyiza kuko bazi neza ko Kagame Paul n'Umuryango FPR-Inkotanyi babahishiye byinshi.

    Ati''Amatora nagenda neza tugatora Paul Kagame n'abadepite b'umuryango 100% [kandi turabyizeye] , nta kabuza ibyo twagezeho bizikuba kenshi kuko turabizi neza ko ibyiza biri imbere.''

    Ni icyizere asangiye na Munyambonwa John washinze sosiyete y'ubwubatsi mu 2003, asezeye ubwarimu, agatangira buhoro buhoro none ubu akaba ageze aheza, aho ashobora kubona inguzanyo ya miliyoni 500 zo gukora amasoko atandukanye, ibyo avuga ko akesha FPR-Inkotanyi yamufashije gutinyuka.

    Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nyakanga ari bwo hazaba amatora ku banyarwanda baba mu mahanga, naho ku wa 15 Nyakanga 2024, hatore abari mu Rwanda, naho ku wa 16 Nyakanga habe ay'ibyiciro byihariye.

    Ab’i Huye bacinye akadiho bashimira FPR Inkotanyi

    Muhanga bashimiye FPR Inkotanyi yasirimuye ibyaro byayo

    I Gisagara barishimira Girinka yatumye bongera kunywa amata

    Nyaruguru nabo ngo barifuza ko FPR Inkotanyi iguma ku ruhembe

    Umuhanzi Marina yasusurukije abitabiriye kwamamaza i Nyanza

    I Gisagaragara barashimira FPR Inkotanyi

    Muhanga bari baje ku bwinshi

    Platini P yasusurukije ab’i Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-bashimiye-fpr-inkotanyi-bavuga-ko-bagikeneye-ko-iba-ku-ruhembe

  • Zambia yaciye ikoreshwa ry'amadolari ya Amerika – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kunozwa no kwemezwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi wa Zambia. Ateganya ko ibigo byose byigenga, abantu ku giti cyabo n'inzego za Leta zose bizajya zikoresha amafaranga y'Amakwaca ya Zambia mu kwishyurana no kuyahererekanya ahantu hose.

    Uzajya afatwa yishyurana mu manyamahanga imbere mu gihugu azajya ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka igera ku icumi ndetse n'amande.

    Banki Nkuru y'iki gihugu ivuga ko aya mabwiriza aje nyuma y'uko idolari rikomeje gutumbagira mu gukoreshwa cyane bigatuma politki y'ifaranga ya Zambia idindira kandi bikazamura igiciro cy'ivunjisha.

    Si ubwa mbere Zambia igerageza guhagarika ikoreshwa ry'idolari kuko no mu 2021 yigeze gushyiraho amabwiriza akumira amadolari mu bucuruzi bw'imbere mu gihugu ariko ntiyamazeho igihe.

    Ni mu gihe ariko mu 2022 Amerika yafunguye ibirindiro bya gisirikare muri Zambia ivuga ko igamije kongera imikoranire mu by'umutekano n'iki gihugu. Kuri ariko Zambia ivuga ko itigeze ikenera ko igisirikare cya Amerika kibarizwa ku butaka bwayo ndetse ko ubufatanye mpuzamahanga bukwiye gushingira ku kubahana kw'impande zombi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zambia-yaciye-ikoreshwa-ry-amadolari-ya-amerika

  • Ikipe imwe gusa niyo izahagararira u Rwanda! CECAFA yemeje ko amakipe 12 ari yo azakina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yemeje ko amakipe 12 ari yo azakina CECAFA Kagame Cup y'uyu mwaka.

    Aya makipe ntabwo arimo Police FC yo mu Rwanda, TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa na Nyassa Big Bullets ya Malawi zari zatumiwe.

    Amakipe ya Yanga na Simba zo muri Tanzania na Vitalo yo mu Burundi na zo zikuye muri iyi mikino.

    U Rwanda ruzahagararirwa na APR FC muri tombola iteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa Kumi n'imwe za Kigali, mu gihe irushanwa nyirizina riteganyijwe hagati y'amatariki ya 9 na 21 Nyakanga.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-imwe-gusa-niyo-izahagararira-u-rwanda-cecafa-yemeje-ko-amakipe-12-ari-yo-azakina-cecafa-kagame-cup-yuyu-mwaka/

  • APR FC Discovers Their Group for the 2024 CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

    APR FC, the Rwandan football giants, have been placed in Group C for the upcoming 2024 CECAFA Kagame Cup. They will compete against Sport Club Villa from Uganda, Singida Black Stars from Tanzania, and Al Mereik Bentui from South Sudan. The tournament will be held in Dar es Salaam from July 9-21, 2024.

    Challenges Faced in Organizing the CECAFA Kagame Cup

    This year's CECAFA Kagame Cup has faced several challenges. Notably, some teams, especially from Tanzania, declined to participate and even requested the tournament be postponed. However, these requests were not granted. Despite the difficulties, the group stage draw took place on July 3, 2023. APR FC, representing Rwanda, found itself in a competitive Group C.

    Group C Opponents

    • Sport Club Villa (Uganda): The reigning champions of the Ugandan Premier League.
    • Singida Black Stars (Tanzania): Finished 11th in the Tanzanian Premier League. Their participation comes after top Tanzanian teams like Yanga, Simba SC, and Azam opted out of the tournament.
    • Al Mereik Bentui (South Sudan): The champions of the South Sudanese Premier League.

    Other Groups

    • Group A: Coastal Union (Tanzania), Al-Wadi (Sudan), JKU (Zanzibar), and Dekaheda FC (Somalia).
    • Group B: Al Hilal (Sudan), Gor Mahia (Kenya), Red Arrows (Zambia), and Telecom FC (Djibouti).

    APR FC's New Look

    APR FC will be participating in this year's tournament with a new coaching team led by Darko Nović, along with his assistants. The team also boasts new players, including Richmond Lamptey and Dauda Yassif from Ghana. Additionally, they have added Brazilian player Juan Batista Lopes Da Silva and several Rwandan talents such as Tuyisenge Arsène, Dushimimana Olivier, and Mugiraneza Froduard.

    Historical Context

    APR FC last won the CECAFA Kagame Cup in 2010, where they triumphed over St. George from Ethiopia with a 2-0 victory.

    By participating in this prestigious tournament, APR FC aims to reclaim their glory and make Rwanda proud once again.

    The post APR FC Discovers Their Group for the 2024 CECAFA Kagame Cup appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/apr-fc-discovers-their-group-for-the-2024-cecafa-kagame-cup/

  • Ikipe ya Vision FC izamukanye ingamba shya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vision FC yamaze gusinyisha umutoza mushya uzayitoza mu mwaka w'imikino 2024-2025.

     

    Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza Colum Shaun Selby wanyuze mu makipe nka Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-vision-fc-izamukanye-ingamba-shya/