Blog

  • Mu birori byo 'Kwibohora30' hazakorwa akarasisi ka gisirikare kari kamaze imyaka itanu kataba – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro ntibisanzwe kuko u Rwanda rugiye kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 30. Ni umunsi uzizihizanywa uzarangwa n'ibikorwa byinshi, ku isonga hakaza akarasisi kuko nyuma y'imyaka itanu kataba, abazawitabira bazaryoherwa n'akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'Igihugu gakunze kurangaza abatari bake.

    Ni akarasisi kaherukaga kuba ku wa 04 Nyakanga 2019, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 yari ishize rwibohoye.

    Mu buryo bwo kwimakaza n'ururimi gakondo, akandi gashya kazagaragara muri ibi birori ni uko aka karasisi kazakorwa mu Kinyarwanda, ibizaba inshuro ya kabiri gakozwe.
    Bwa mbere mu mateka kakozwe mu Kinyarwanda ku wa 15 Mata mu 2024, mu muhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda Abofisiye 624 bari bamaze igihe batorezwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

    Ni ibintu bitari bisanzwe kuko mbere Ingabo z'u Rwanda zakoreshaga Icyongereza cyangwa Igiswahili.

    Ikindi ni uko ibi birori bizabera muri Sitade Amahoro iherutse gutahwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

    Ni nyuma y'uko iyi Sitade nshya iheruka kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza ivuye ku bihumbi 25.

    Iki ni kimwe mu bikorwaremezo bishya u Rwanda rwishimira mu myaka 30 ishize Abanyarwanda basubijwe ihumure na FPR-Inkotanyi.

    Uretse akarasisi ka gisirikare kaherukaga mu 2019 mu birori byo kwibohora ni na bwo ibi birori byaherukaga kwizihirizwa muri Sitade Amahoro.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagarutse mu mezi atatu yo mu 1994, aho igihugu cyari mu icuraburindi cyibasiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni imwe, agaruka ku buryo ingabo zari iza APR zarokoye n'abari muri Sitade Amahoro.

    Yavuze ko batayo y'abasirikare 'bacu yari mu Ngoro y'Inteko Ishinga amategeko itari kure uvuye kuri iyi sitade. Baje kugabwaho igitero gikomeye, badashobora guhura n'izindi ngabo zacu, ariko izo ngabo zabashije kubohora iyi sitade turimo n'ibihumbi by'abantu bari bahahungiye, ari na ko zigabwaho ibitero bikomeye. Uru rwari uruhande rumwe muri nyinshi.'

    Ati 'Ingabo zacu n'abazifashaga, babashije kubaho abandi bapfira igihugu cyacu. Abakiriho bakomeje kugikorera n'ubwitange. Turabashimira. Abandi benshi baharaniye ukwibohora bari hano kumwe natwe mu bitekerezo, kubera ko babaye igitambo gikomeye.'
    Icyo gihe yashimye ubwitange bw'Abanyarwanda bwatumye nyuma y'ibibazo igihugu cyanyuzemo, ibyo abantu bamwe bafataga byagezweho, ndetse bitangira kugaragara nk'ibisanzwe.

    Kubera ko ari ibirori bidasanzwe ndetse bizitabirwa n'abantu benshi bazaza kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwishimira intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera, biteganyijwe ko guhera saa Kumi n'Imwe z'igitondo amarembo ya Sitade Amahoro azaba yafunguwe.

    Ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 rwari rumaze rwibohoye, Perezida Kagame yanagarutse ku murava w’abasirikare barokoye abari bahungiye muri Sitade Amahoro

    Akarasisi ka gisirikare gakorwa n’Ingabo z’u Rwanda ni kamwe mu bizwiho kuryoshya ibirori ku rwego rwo hejuru

    Akarasisi ka gisirikare ni muri bimwe byitezwe mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 30

    Sitade Amahoro ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi

    Sitade Amahoro iherutse gutahwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe

    Sitade Amahoro nshya ni yo izizihirizwamo ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 30

    Akarasisi ka gisirikare mu birori byo kwibohora haherukwaga gukorwa mu 2019


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirori-byo-kwibohora-30-bizagaragaramo-akarasisi-ka-gisirikare-kari-kamaze

  • Ab'imbere mu ishyaka ry'Aba-Démocrates basabye Perezida Biden kwikura mu matora bwangu – #rwanda #RwOT

    Iki kiganirompaka cyabaye mu cyumweru gishize hagati y'aba bakandida perezida bombi cyamanuye cyane icyizere Biden yari asigaranye ku kuba afite imbaraga zo gukomeza kuyobora Amerika.

    Muri icyo kiganiro mpaka cya mbere na Donald Trump, Perezida Biden hari aho yageze arasinzira ndetse ahandi yumvikana yibagirwa ibyo yari agiye kuvuga.

    Nyuma yacyo hari Abanyamerika bamwe bagaragaje ko ananiwe bihagije ku buryo atakomeza kuyobora Amerika ari byo byaje no gushimangirwa n'abo mu ishyaka rye. Bavuga ko ibi bikwiye gukorwa mu neza y'ishyaka n'igihugu hagashakwa undi mukandida uzarihagaraira mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
    Aba-Démocrates barimo Llyod Doggett uhagarariye iri shyaka n'abandi batifuje kumenyekana bavuze ko bashidkanya kuri kandidatire ya Biden bityo ko bashaka kumuha urubuga agafata icyemezo cyo kwikura mu matora.

    CNN yatangaje ko yavuganye n'abayobozi b'Aba-Démocrates barenga 20, abaterankunga b'ishyaka n'inshuti za kera za Perezida Biden, abenshi muri bo bemera ko Perezida akwiye guhagarika kwiyamamaza, kandi bamwe muri bo batekereza ko akwiriye gutangaza iki cyemezo muri iki cyumweru.

    Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko Perezida Joe Biden agirana inama n'abahagarariye ishyaka ry'Aba-Démocrates mu ntara kuri uyu wa Gatatu gusa ntihatangajwe ibyo bari buganireho.

    Bije nyuma y'uko bamwe muri aba bayobozi bumvikanye bavuga ko bashidikanya ku bushobozi bwa Biden bwo gukomeza kuyobora Amerika nyuma y'imyitwarire yagaragaje mu kiganirompaka cya mbere n'uwo bahanganye mu matora.

    Ni mu gihe nyamara Biden yari yabanje gutegurwa bihagije ndetse habaho gufata akaruhuko inshuro ebyiri mu kiganiro bitari bisanzwe ariko byose ntibyatanga umusaruro.
    Perezida Joe Biden ariko avuga kenshi ko agifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora Amerika aramutse yongeye gutorwa.

    Aba-démocrates basabye Perezida Biden kwikura mu matora bwangu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-imbere-mu-ishyaka-ry-aba-democrates-basabye-perezida-biden-kwikura-mu-matora

  • Umugore wa Tom Close yavuze uburibwe yanyuzemo hafi kuhasiga ubuzima ubwo yari agiye kubyara umwana wa 4 #rwanda #RwOT

    Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo mu 2019, ubwo uyu muryango wari ugiye kwibaruka umwana wa kane.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia, yasangije abamukurikirana ifoto yifotoje umunsi yari agiye kwibaruka umwana wa kane mbere y’uko yinjira mu cyumba cyo kubyariramo (Salle d’ Operation), avuga ko uwo minsi yumvaga ari bupfe, akomoza ku isengesho yasenze ndetse ashimira Imana yamubaye hafi.

    Yagize Ati “Imana igira Neza! Aha ni amasaha make cyane mbere y’uko ninjira muri Salle d’ Operation kubyara Umwana wa 4. Ku bwanjye numvaga ko ndi bupfe, nkarwana no gusaba agafoto ngo nipfa bazasigare bakareba.”

    Yakomeje agira ati “Mu minota mike nicaye ndeba iyo foto bamaze gufata, narebye uburyo Tom (Close) ateruye undi mwana uruta gato cyane uwo ngiye kubyara, mbwira Imana nti ‘Niyo igihe cyanjye cyaba ari iki, korera Iki kibondo maze ungarure mu buzima.’ Hashimwe Imana itanga icyo wayibutsa mu gihe wihebye kandi ukizera ko uhise ugihabwa. Uwari uteruwe ni Ingenzi Elai yari afite amezi atanu, uwavutse uwo munsi ni Irebe Elana, umwaka ni 2019.”

    Tom Close na Tricia barushinze mu Ugushyingo 2013, ubu bakaba bafite abana 5 harimo 4 babayaranye n’undi umwe barera. batangiye kurera uyu mwana muri Kamena 2019. Icyo gihe rwari uruhinja byakekwaga ko rufite amezi atatu.

    Tariki 10 Werurwe 2023, mu kiganiro Tom Close yagiriye mu rusengero 'City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’ rwa Bishop Dr. Fidèle Masengo, aho yaganirizaga abari bitabiriye icyiswe Youth Connection, yavuze yageze ku nzozi ze yemeza ko Ku myaka 13 yari yaratekereje ko agomba kuzagira urugo, akabyara abana batatu agafata undi wa kane arera kandi ko yabigezeho.

    Muri iki kiganiro yakomeje avuga ko ubu abana bose bazi ko bavukana yemeza ko azabibabwira barakuze.

    Icyo gihe yagize Ati 'Njya kwiyemeza kurera umwana, ariko bigume aha kuko abana banjye ntabwo babizi ko batavukana mu nda nifuza ko bazabimenya bakuze.”

    Abana ba Tom Close na Tricia ni; Ella, Elan, Elai, Ellan na Elle.

    Umugore wa Tom Close yavuze ko yari agiye kuhasiga ubuzima ubwo yari agiye kubyara umwana wa 4

    Ubwo bari bamaze kwibaruka umwana wa kane

    Umuryango waragutse, ubu bafite abana batanu

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-tom-close-yavuze-uburibwe-yanyuzemo-hafi-kuhasiga-ubuzima-ubwo-yari-agiye-kubyara-umwana-wa-4

  • Inyungu akura mu mbuga nkoranyambaga, abana a… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023 wabereye umugisha Judy, ubu ari mu bakobwa bakoza imitwe y'intoki ku bihumbi 200 bimukurikira kuri TikTok, naho kuri Instagram amaze kurenza ibihumbi 150.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Judy yagarutse ku mpamvu atakigaragara cyane muri filime nyuma yo kugaragara mu zirimo “The Forest”, “Ndi Umusirikare”, “Urugo Rwanjye” na “The Secret”. Ati: 'Muri iyi minsi ntabwo ndi kubikoraho cyane n'abantu bankurikira bamaze igihe bambaza byagenze gute ko utari kuduha Papa Judy.'

    Yongeraho ati: 'Ariko hari ibindi bintu nabaye ngiyemo gato, ariko hari na filime ndi kubategurira yindi yiyongera kuri Papa Judy nayo izagaruka ivuguruye.'

    Yahishuye uburyo imbuga nkoranyambaga n'ibikorwa byo kwamamaza biri kumwinjiriza. Ati: 'Biragenda ku buryo ha handi nyine uba utekereza ha handi uba utekereza izina ufite cyangwa amafaranga uri kwinjiza araruta imyaka ufite.'

    Yikije ku isoko yo gukunda gukora no kwigira, avuga ko “Mama wanjye yantoje kwakira uko ndi no kunyurwa n’ibyo mfite. Biragoye ko umuntu yancukisha ikintu ntafite, kandi naratojwe ko mfite amaboko abiri ngomba kwikorera kandi nyuma yo kwikorera niba hari icyo ntafite nkanyurwa n'icyo mfite.'

    Judy yakomeje agira ati: 'Ikindi ubuzima ni hasi hejuru, uyu munsi bishobora kuba bimeze neza, ejo bikanga kandi bavuga ko nta mafaranga menshi abaho, kandi nta mafaranga macye atagwira.'

    Yavuze ko hari abana arihira amashuri akabafashisha mu byo Imana yamuhaye, yagize ati: 'Ndabikora cyane, mfasha abana benshi, ubu hari babiri nishurira amashuri.'

    Judy yagarutse ku bikorwa by’urukundo akora, ati: 'Ndi umunyamakuru, nakundaga gukora ibiganiro byo ku muhanda, nagendaga nkora nigize umuntu utishoboye ariko hari abo nagendaga mfasha.

    Mana we barababaye, ni kwa kundi ureba ukabona mu bushobozi mfite ntacyo nakora, ntaho kuba bafite, numubwiye ngo amugurire irindazi ni ukubimubwira nyine agahita amubwira baryamane.'

    Yagarutse kandi kuri Kimenyi Tito bamaze igihe bavugwa ko bari mu munyenga w'urukundo, ati: 'Ni umuntu udasanzwe, sinshaka kubyinjiramo cyane, ariko ntabwo asanzwe, ararenze uriya mwana azi ubwenge, agira ikinyabupfura ariyubaha, urumva muri ibi bintu tubamo.'

    Kuwa 17 Gashyantare 2024 ni bwo Shemi yashyize hanze indirimbo “Fine” yakoranye na Juno Kizigenza. Kimwe mu byatumye irushaho gukundwa ni amahitamo bagize yo gukoresha Zuba Judy mu mashusho yayo.

    Amakuru ni uko uyu mukobwa bamwishyuye neza, akaba ari nyuma y'uko umujyanama wa Shemi yari amaze igihe ashaka ko bamukoresha byaranze cyane ko icyo gihe yari akiri mu mashuri yisumbuye.

    Judy yabwiye inyaRwanda ko kujya mu ndirimbo ari akazi nk'akandi, uwifuza gukorana na we bakaba baganira bakanoza imikoranire. Yagize ati: 'Ubundi umujyanama wa Shemi yigeze kunyandikira kuri Instagram ansaba ko nabagira mu mashusho y'indirimbo.'

    Yongeraho ati: 'Ariko njye kujya mu ndirimbo ntabwo nyine nabikundaga cyane, icyo gihe anabinsaba nari nkiri kwiga ntabibwira mu rugo ngo ngiye kugenda njye mu mashusho y'indirimbo bari bumbwire bati uratangiye.'

    Imikoranire yari yoroshye kuko bamwumvaga ku byo bifuzaga birimo nko kumusaba kwambara mu buryo runaka ariko akababwira ko bitashoboka, agahitamo kwiyambika akoresheje imyambaro ye. Avuga ko ari ho hashibutse kwinjira mu bushabitsi bushingiye ku mideli binyuze muri Judy Store aho afite imyenda itandukanye.

    NTUCIKWE N’IKIGANIRO CYOSE NA ZUBA JUDY: KIREBE HANO

    Zuba Judy avuga ko abonye ubushobozi yafasha abana benshi cyane cyane abakobwa bari mu bihe bikomeye by’ubuzimaKugeza ubu afite abana 2 arihira ishuri barimo n’uwo yarisubijemo wari wararivuyemoGukina filime n’ibikorwa byo kwamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga bikomeje kuzamura iterambere rye Judy yagarutse ku byihariye kuri Kimenyi Tito bari kuvugwa mu nkuru z’urukundo

    Judy hamwe na Juno Kizigenza bagize uruhare mu ndirimbo “Fine”

    Shemi ari mu bahanzi bo guhangwa amaso mu muziki w’u Rwanda

    Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kinini byarangiye Judy na Shemi bakoranye mu ndirimbo “Fine”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144557/inyungu-akura-mu-mbuga-nkoranyambaga-abana-afasha-nurukundo-rwe-na-kimenyi-tito-ikiganiro–144557.html

  • Ibyaranze ukwiyamamaza kwAbakandida Depite b… – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, abakandida-Depite batangiye kwiyamamaza ku wa 21 Kamena 2024, mu rugendo rugamije kwiyegereza abaturage basobanura mu buryo burambuye imigabo n'imigambi yabo, ndetse n'ibyo biyemeza kuzabakorera ubwo bazaba bageze mu Inteko.

    Mu Karere ka Muhanga hiyamamarije abakandida depite batatu barimo Kalinijabo Barthelemy, Kampororo Jeanne d'Arc na Musonera Germain. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rongi.

    Mu Karere ka Nyanza hiyamamarije abakindida depite Mazimpaka Jean Claude na Kalisa Jean Sauveur. Biyamamarije mu Murenge wa Busasamana, kuri Sitade ya Nyanza.

    Muri Gisagara ho kwiyamamaza byabereye mu Murenge wa Muganza, hiyamamaza Umuhoza Chantal.

    Mu Karere ka Huye, ibikorwa byo kwamamaza byabereye kuri site ya Rugarama, mu Murenge wa Rusatira, ahari abakandida depite ba FPR – Inkotanyi batatu n'abandi babiri bo mu mashyaka biri kumwe. Abiyamamaje ni Uwamariya Veneranda wa FPR, Kayigire Therance wa FPR, Kayirebwa Pélagie wa FPR, Nizeyimana Pie wa UDPR na Épiphanie Mukampunga wa PPC.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ba FPR – Inkotanyi kandi byanakomereje i Nyaruguru, ku rwego rw'imirenge, aho tariki 02 hari hatahiwe Umurenge wa Muganza, mu gihe ku wa 03 Nyakanga 2024, hakakurikiyeho Umurenge wa Cyahinda.

    Aba bakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR – Inkotanyi bayihundagazaho amajwi, kugira ngo bakomeze kubagezaho iterambere.

    Biteganyijwe ko ku itariki ya 14 Nyakanga ari bwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga. Ku bari mu gihugu bazatora tariki ya 15 Nyakanga 2024.

    FPR-Inkotanyi yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y'u Rwanda no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki n'urw'amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y'igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n'iterambere.

    Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n'ibibazo by'imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw'Igihugu n'umutekano w'abantu n'ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;

    Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w'Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y'umutungo w'Igihugu n'izindi ngeso mbi zijyanye na byo, Kuzamura imibereho myiza y'Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n'ubuhahirane, Kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

    Ubumwe, Umutekano, Iterambere n’ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda nyuma yo Kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko bamufata nk’impano Imana yahaye u Rwanda.

    UKO BYARI BIMEZE I HUYE MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR



    Platini P, DJ Pius na Uncle Austin nibo batanze ibyishimo ku baturage b’i Huye bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR 

    UKO BYARI BIMEZE I GISAGARA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR
























    Confy hamwe na Intore Tuyisenge nibo basusurukije ab’i Gisagara bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR

    UKO BYARI BIMEZE I NYANZA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE















    Musinga Joe na Marina mu batanze ibyishimo ku batuye i Nyanza bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR

    UKO BYARI BIMEZE I MUHANGA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR















    FPR-Inkotanyi ikomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida bayo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144625/ibyaranze-ukwiyamamaza-kwabakandida-depite-ba-fpr-mu-turere-turimo-huye-na-gisagara-amafot-144625.html

  • Davis D yageze mu Bufaransa mbere yo guhurira… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024. Si ubwa mbere ageze muri iki gihugu, kuko yagiye ahataramira mu bihe bitandukanye, anahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.

    Yabwiye InyaRwanda ko yagiye mu Bufaransa mu rwego rwo kwifatanya n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanya. Ati 'Ni ibikorwa bizaba tariki 14 Nyakanga 2024, bizahuza abanyamuryango ba FPR, niyo mpamvu nagiye mbere kugirango mbashe kwitegura.'

    Bivuze ko amatora azaba ari muri kiriya gihugu ari naho azatorera Umukuru w'Igihugu ndetse n'abadepite. Davis D wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Biryogo' avuga ko azava mu Bufaransa yerekeza mu Bubiligi kuririmba mu gitaramo yatumiwemo.

    Ati 'Nyuma yo gutaramira mu Bufaransa nzahita nkomereza urugendo rwanjye mu Bubiligi aho nzahurira mu gitaramo kimwe na Michael Sengazi ndetse na Moses Turahirwa washinze 'Moshions'.'

    Iki gitaramo bombi bazahuriramo cyiswe 'AfroXtravaganza' kizaba ku wa 20 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Cyahujwe n'ibirori byo kumurika imyambaro inyuranye n'ibindi mu rwego rwo gufasha abatuye uriya mujyi gususuruka.

    Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro, kandi Davis D avuga ko batumiwe nk'abanyarwanda basanzwe bakunzwe muri kiriya gihugu.

    Bagiye kuhakorera igitaramo babisikana na Israel Mbonyi wahataramiye ku wa 10 Kamena 2024, ndetse na Bruce Melodie na Dj Marnaud bazahataramira ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.  

    Davis D avuga ko mbere yo kugaruka mu Rwanda azanagera mu gihugu cy'u Butaliyali, aho azafatira amashusho y'indirimbo ye nshya. 

    Ati 'Urabizi nawe iyo nageze muri ibi bihugu nkora uko nshoboye nkabibyaza umusaruro. Kuri iyi nshuro rero nzajya mu Butaliyani kuhakorera amashusho y'indirimbo yanjye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko azagaruka mu Rwanda, akomeze urugendo rwo kwitegura igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.

    Davis D avuga ko ateguye iki gitaramo muri Kigali, mu gihe ari no kwitegura gukorera ibitaramo i Burayi yise 'La Tour du Roi'. Anavuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya.

    Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi 'ziryohe amatwi'. Yaherukaga gusohora Album yise 'Afro Killer' yariho indirimbo zakunzwe cyane.

    Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitiriwe aho azakorana n'umuryango Syber Rwanda.

    Davis D mu mvugo ye, aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.

    Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

    Yakoranye by'igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n'umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y'indirimbo yiyemeje irimo n'iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry'amashusho, imikoreresheje y'imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n'ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.

     

    Davis D yamaze kugera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yagiye kwifatanya n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahabarizwa


    Davis D yavuze ko azava mu Bufaransa yerekeza mu Bubiligi aho afite igitaramo


    Davis D avuga ko azajya mu Butaliyani kuhafatira amashusho y'indirimbo ye


    Davis D amaze iminsi atangaje igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki


    Igitaramo 'AfroXtravaganza' kizahuza Moses, Michael na Davis D kizaba ku wa 20 Nyakanga 2024


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY DREAMS' DAVIS DYAKORANYE NA MELISSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144630/davis-d-yageze-mu-bufaransa-mbere-yo-guhurira-ku-rubyiniro-na-michael-senganzi-na-moses-tu-144630.html

  • Akayabo k’amamiliyari APR FC izakoresha mu mwaka w’imikino utaha yatumye benshi bacika ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ni ikipe iri kwiyubaka Ku rwego mpuzamahanga aho yatangiye kugura abakinnyi bakomeye ndetse utibagiwe n'abatoza, Kandi bivugwa ko bahenze.

     

    Umunyamakuru Rugangura Axel ukorera ikigo k'igihugu k'itangazamakuru 'RBA' mu kiganiro kinyura kuri radiyo Rwanda yavuze afite amakuru Yuko ikipe ya APR FC izakoresha ingengo y'imari ya miliyali 8 z'amanyarwanda mu mwaka w'imikino utaha wa [2024-2025]

    Source : https://yegob.rw/akayabo-kamamiliyari-apr-fc-izakoresha-mu-mwaka-wimikino-utaha-yatumye-benshi-bacika-ururondogoro/

  • Hatangiye kwakirwa abifuza kwinjira mu Ngabo… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro cy’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibijyanye n’Ubuzima.

    Iki gihe Gen Maj Dr. Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, mu gihe Col Dr. John Nkuriye yazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Brigadier General ndetse agirwa Umugaba wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi.

    Kuri ubu iri shami rishinzwe ubuzima mu ngabo z’u Rwanda (JI Department) ryatangiye kwakira abantu bifuza kuryinjiramo. Ibi byatangarijwe mu itangazo ryasohowe na RDF, rishyirwaho umukono na Col. Lambert Sendegeya Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi mu Ngabo z’u Rwanda.

    Dore itangazo ryihariye ku bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwnada mu ishami ry’Ubuvuzi:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144615/hatangiye-kwakirwa-abifuza-kwinjira-mu-ngabo-zu-rwanda-mu-ishami-ryubuvuzi-144615.html

  • Umuhire Eliane yavuye imuzi uko yisanze muri… – #rwanda #RwOT

    Ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe ku mbuga zinyuranye, ndetse iherutse kwerekanirwa i Kigali. Iri mu rurimi rw'Icyongereza kandi ikoze mu bwoko bwa filime ziteye ubwoba ibizwi nka 'Horror Movies'.

    Igaragaramo amazina akomeye ku isi mu gukina filime nk'umunya-Kenya, Lupita Nyong'o wamamaye cyane muri filime 'Black Panther'' na Joseph Quinn wamenyekanye muri filime 'Stranger Things'.

    Mu bandi bakinnyi b'imena bagaragara muri iyi filime harimo na Djimon Hounsou wamamaye mu zirimo 'Aquaman'', 'Blood Diamond'', 'A Quiet Place Part II' n'izindi; Alex Wolff wamenyekanye muri filime 'Stella's Last Weekend'', Denis O'Hare wamamaye muri 'The Pyramid'' n'abandi.

    Iyi filime yakozwe cyangwa se yatunganyijwe na Sosiyete ya Paramount Pictures iri mu zikomeye ku Isi; iyi sosiyete yahaye ibyishimo ibihumbi by'abantu ku Isi binyuze muri filime bashyize ku isoko mu bihe bitandukanye. Abanditsi ba filime basanzwe bazwi John Krasinski na Michael Sarnoski ni nabo banditse 'A Quiet Place: Day One'.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuhire Eliane, umunyarwandakazi ukomeje kuzamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, yavuze ko kwisanga muri iyi filime byaturutse ku muntu usanzwe umufasha uba mu Bwongereza wamubwiye ko abanditsi b'iyi filime bari gushaka abakinnyi, amubwira kugerageza amahirwe.

    Yavuze ko hashize amezi abiri atanze ubusabe bwe, yabwiwe ko yatsinze atangira kwitegura kuzakina muri iyi filime. Ati 'Nakoze 'Casting' nk'ibisanzwe. Ariko byaturutse kuri 'Angent' wanjye wo mu Bwongereza wonyoherereje ambwira gusaba kuzakina muri iyi filime, n'uko nkora ibyo nasabwaga ndabyohereza. Nyuma y'amezi abiri aza kumpamagara ambwira ko natoranyijwe.'

     

    Umuhire yavuze ko gukina muri iyi filime ari intambwe ikomeye yateye mu rugendo rwe rw'ubuzima, anashingiye ku kuba yarahuriyemo n'abakinnyi bakomeye i Hollwood.

    Yavuze ati 'Ni iyindi ntambwe yo kwishimira. Nibyo koko umuntu arebye amazina y'abo twahuriyemo, akanareba ko ari 'Hollywood blockbuster', umuntu yavuga ati ni intambwe ikaze.'

    Avuga ariko kandi ko 'iyo nsubije inyuma nsanga buri filime yose, buri mu mahirwe yo gukina nahawe, yabaga ari intambwe ikaze.' Yaba ari muri filime nto (Short Movie) cyangwa se filime ndende (Feature Film).

    Umuhire anavuga ko yagize ibyishimo muri we, kuko benshi mu bakinnyi bahuriyemo, yari asanzwe ari umufana wabo ukomeye.

    Umuhire avuga ko nka Djimon Honsou yamumenye ubwo yarebaga filime 'Blood Diamond and Gladitor' cyera yiga muri Kaminuza, ni mu gihe yamenye Lupita Nyong'o kandi amukunda muri filime yakinnyemo yitwa '12 Years a Slave' n'izindi.

    Kubera ko iyi filime iri mu bwoko bw'iziteye ubwoba ('Horror Movies), Umuhire avuga ko batangira gukina yari afite ubwoba bwinshi muri we n'amatsiko. Ati 'Nari mfite amatsiko yo kumva no kureba uko umuntu akina film ya 'horror'. Cyane cyane ko burya igitera ubwoba ni 'sound' (amajwi) ndetse na 'reaction' z'abakinnyi (uko abakinnyi bakira ibintu).'

    Akomeza ati 'Kubona abakinnyi bafite ubwoba cyangwa twebwe nkabareba kubona mbere ya 'character'(uwo yakinnyemo) ibigiye kumubaho, nibyo bidutera ubwoba. Numvaga ko bizaba byoroshye ariko nasanze ahubwo ari akazi kenshi, gasaba gukoresha ibyiyumviro byose by'umubiri bikanasaba gushyira hamwe cyane n'abandi bakinnyi.'

    Umuhire Eliane avuga ko buri mukinnyi bahuriye muri filime afite ibyo amwigiraho cyangwa amusigira. Yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo Lupita Nyong'o yakinnye umwanya yahawe muri filime, ndetse n'uburyo yiteguraga mbere y'uko atangira kugaragara kuri Camaera.

       

    Lupita yakinnye mu mwanya w'umurwayi wa Cancer. Kugirango ahuze neza n'ibyo abanditsi ba filime bashakaga byasabye ko atakaza ibiro mu gihe gito yisanisha n'umurwayi wa Cancer.

    Kuri Umuhire Eliane ni 'ibintu byanyeretse ubuhanga bwe n'uburyo ariwe wari ukenewe kuri uyu mwanya koko'! Yavuze kandi ko Djimon Honsou wakinnye ari umugabo we muri iyi filime, yabonye ubuhanga bwe mu bijyanye no kujyanisha n'ibyo abanditsi ba filime bashakaga, kandi 'ikirenzeho afite umutima mwiza, ni umuntu mwiza'.

    Umuhire asobanura ko mu bice byose by'iyi filime nta hantu na hamwe yigeze acika intege, kuko rwari urugendo rworoshye kandi rwo kwishimira kuri we. Ati 'Buri wese yari ashimishije mu ruhande rwe.'

    Muri rusange abanditsi b'iyi filime, bayanditse bashaka kugaragaza uburyo abantu babiri bashobora guhuza imbaraga no gufashanya igihe Isi yaba igana ku iherezo.

    Muri iyi filime Lupita akina yitwa 'Sam' ahuza imbaraga na mugenzi we Joseph Quinn ukina yitwa Eric kugira ngo bagerageza kurokoka ibivejuru biba byateye Umujyi wa New York.


    Iyi filime yatangiye kujya ku isoko kuva mu mpera za Kamena 2024



    Umuhire Eliane ari kumwe na Djimon Hounsou, umukinnyi wa filime yakunze kuva akiri muri Kaminuza


    Umuhire yatangaje ko yakunze cyane imikinire ya Lupita [Uwa kabiri uvuye ibumoso] ubwo yamubonaga muri filime yitwa '12 Years a Slave'


    Lupita Nyong'o na Joseph Quinn nibo bakinnyi b’imena muri filime 'A Quiet Place Day One'


    Uhereye ibumoso: Lupita Nyong’o, Umuhire Eliane, Djimo Hounsou na Alex Wolff bakinnye muri iyi filime







    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’IYI FILIME ‘A QUIET PLACE: DAY ONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144617/umuhire-eliane-yavuze-imuzi-uko-yisanze-muri-filime-yakinnyemo-lupita-nyongo-na-djimon-hon-144617.html

  • Banditse amateka! Ibyamamare 5 byakoze ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishije ni bwo icyamamare Davido na Chioma bakoze ubukwe bwakangaranyije Nigeria bitewe n’abaherwe n’abayobozi bakomeye muri Africa babutashye. Ubu bukwe kandi bwatwaye amafaranga menshi nubwo banyirubwite batarayatangaza.

    Bivugwa ko ubukwe bwa Davido bwatwaye Miliyoni 39, gusa aya ni avugwa bitewe n’igiciro cy’imyambaro yabo, imodoka bagenzemo, impano y’imodoka Davido yahaye umugore we, aho biyakiriye hamwe n’umutsima ‘Cake’ bakase.

    Icyakoze si Davido gusa wakoze ubukwe buhenze dore ko ku rwego mpuzamahanga hari ibyamamare byagiye bikora ubukwe buhenze kurusha ubundi. Aba ntabwo barimo ba Michael Jordan, King Charles III cyangwa Wayne Rooney ahubwo bo barabarenze kuko bakoresheje amafaranga menshi cyane.

    Urebye kandi ubu bukwe buhenze bw’ibyamamare mu kinyejana cya 21, usanga bwinshi bwarabaye mu myaka yashize ndetse n’uburi kuba iki gihe ntiburabasha kugera ku kigera cyabwo nk’uko Wonderlists ibitangaza.

    Dore ubukwe 5 bw’ibyamamare buhenze cyane mu kinyejana cya 21:

    1.Amit Bhatia na Vanisha Mittal

    Ubu bukwe bwa mbere buhenze bwabaye ku itariki 22/06/2004. Bwatwaye ama pound miliyoni 47

    Vanisha Mittal,uyu ni umugeni ukomoka ku muryango ukize cyane ufite uruganda runini cyane ku isi rucura ibyuma (acier), ruzwi kuba ari urw'umuherwe witwa Rakshmi Mital. Amit Bhatia we ni umushoramari I London mu bwongereza. Muri ubu bukwe nta faranga ryasagutse namba, kuko bwamaze iminsi 6,butumirwamo abantu 1000,bakodesherejwe indege za boeing 12.

    Bwabereye I Beirut muri Libani ahazwi ku izina rya Grand Versailles, bwahuruje abatetsi 45, utubindi tw'indabo 10,000, umutsima (wedding cake/gateaux) utagira ingano, ikindi kandi ni uko igitsina gore cyose kitabiriye ubwo bukwe cyakiranwe urugwiro rwinsi, buri mugore cyangwa umukobwa yahawe isakoshi y'igiciro buri wese atakwigondera.

    Utubyiniro (Nightclub) twose tw'i Beirut twarakodeshejwe mu kwerekana filime yakiniwe Bollywood yerekana uburyo iriya couple yahuye igakundana.

    2. Kate Middleton na Prince William

    Ubu bukwe bwatwaye ama pound milioni 20,   bwabaye 29/04/ 2011

    Impeta y'umugeni yonyine  yaguzwe amadolari ibihumbi 136,000,umutsima w'ubukwe utwara akayabo k'ibihumbi 80 by'amadolari, imyambaro y'amadolari ibihumbi 70, indabo zatwaye akayabo k'amadolari ibihumbi 800, kwakira abashyitsi no kubacumbikira muri hoteli zihenze buri cyumba ku madolari 550 ku ijoro rimwe byatwaye amadolari ibihumbi 600, ugashyiramo n'amafaranga yagendeye mu gukaza umutekano,nta cyasizwe inyuma rwose.

    3. Al-Muhtadee Billah na Sarah Salleh

    Ubu bukwe bwa gatatu mu gutwara menshi bwabaye kuwa 09/09, 2004. Bwatwaye Million 3 z'ama pound

    Muri Brunei, agahugu gato gaherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa aziya, igikomangoma Al-Muhtadee Billah w'imyaka 30 yarongoye umukobwa w'imyaka 17 Sarah Salleh, habaye ibirori byamaze icyumweru cyose,habonetsemo imiriro izwi ku izina rya fireworks (feu d'artifices) ihenze cyane, imidoka za limousine 103, n'ikamba ry'umugeni rikoze muri zahabu.

    Salleh yari yambaye umwambaro w'akataraboneka utatswe na zahabu na diyama. Muri iki gihugu iyo umuntu ukomoka I bwami akoze ubukwe  haba ibirori mu gihugu cyose bimara ibyumweru bibiri.

    4. Liza Minnelli na David Gest

    Ubukwe bwa kane bwatwaye akayabo bwabaye ku wa  16/03/ 2002. Bwatwaye Million 2,5 z'ama pound, ariko ntibwateye kabiri baratana.

    Ibirori by'ubu bukwe byabayeho gake cyane I Hollywood. David Gest w'imyaka 49 yarongoye icyamamare cy' I Hollywood  Liza Minnelli w'imyaka 56. Ubu bukwe bwaciye benshi ururondogoro kuri uriya munsi. Uwari uherekeje Gest (best man) yari Michael Jackson naho Minnelli we yari aherekejwe na Elizabeth Taylor.

    Abantu basaga 1000 batashye ubu bukwe, hari n'umucuranzi w'ikirangirire Tony Bennett,wari uherekejwe na orchestra isusurutsa bageni igizwe n'abantu 60. N'ubwo ubu bukwe bwatwaye akayabo kangana gutya, nyuma y'umwaka umwe iyi couple yaratandukanye burundu kubera kurwana no kunywa ibiyobyabwenge.

    5. Paul McCartney na Heather Mills

    Ni ubukwe bwa 5 bwabaye kuwa 11/06/ 2002. Bwatwaye  akayabo kangana na milioni 2.5 z'ama pound.

    Ubu bukwe nabwo bwatwaye menshi mu cyayenge ugereranyije n'ubundi bwabubanjirije. Uwahoze ari umucuranzi w’itsinda rya The Beatles, Paul McCartney na Heather Mills wahoze ari umu nyamideli waje gucika akaguru kubera accident ya moto, bakoreye ubukwe muri chateau y'akataraboneka  muri Ireland.

    Abatumirwa 300 ntibigeze bamenyekana,ariko ibihuha byavuze ko abahoze muri beatles bose babutashye, Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n'abandi bakuru b'ibihugu bo mubihugu bitandukanye, umutekano wabo watumye buhenda bitagira ingano. Nyuma y'ibirori, abashyitsi babyiniye ku rubuga runini cyane ndetse banatemberezwa mu bwato bw'akataraboneka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144619/banditse-amateka-ibyamamare-5-byakoze-ubukwe-buhenze-mu-kinyejana-cya-21-144619.html