Blog

  • Kwibohora30: Ubuhamya bw'abaturage burivugira – #rwanda #RwOT

    Hari umubyeyi w'i Karongi uherutse gusetsa abantu avuga ko rusake z'iwabo zitakimenya amasaha yo kubika kuko amanywa n'ijoro bisa kubera amashanyarazi yakwiriye hose.

    Nubwo yasaga n'ushyenga ariko impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda uzibona neza iyo utembera mu bice by'icyaro mu masaha y'ijoro, ukabona imisozi yose iriho ingo zicanye amashanyarazi bwacya ukabona uko imirima itatse ibiribwa n'abantu basirimutse ugereranyije no hambere.

    Mu gihe Jenoside yari ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage abarirwa ko yinjiza amadolari ya Amerika 111$ ku mwaka, ariko ubu ageze ku 1040$ ku mwaka.

    Nyirambonizanye Cecile, wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko yari umukene umwe wo hasi ariko amaze guhabwa inka muri Gahunda ya 'Girinka' yatangiye kwiteza imbere ku buryo na we asigaye yoroza n'abandi.

    Ati 'Iyo nka yandereye abana nari maze gusigara ndi umupfakazi nanjye ndagiza abandi, n'ubu ndacyafite inka iri hafi kubyara mfite n'izo naragije. Nakubwira ngo imaze kurenza nka 12.'

    'Nari wa mugore wihebye utanagira akazi mbese w'umukene ariko ubu abana umunani bose narabareze ndabakuza bamwe natangiye kubashyingira abandi bari mu mashuri ndabishyurira, muri rusange buzima bumeze neza cyane.'

    Mukashyaka Bonifilda utuye mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi we yabwiye IGIHE ko Leta y'u Rwanda yamubohoye ingoyi yo kurara hanze, imwubakira inzu y'amabati abamo atuje.

    Ati 'Kagame yangiriye neza, nari n'umupfakazi sinagiraga epfo na ruguru, sinagiraga ahantu mba, amvana ku gasozi ubu ndasakariye n'amabati, ubu nta kibazo mfite abana baratuje ndetse nabasize mu nzu, ubundi babaga hanze'

    Uyu mubyeyi w'abana batatu avuga ko nk'abagore hari byinshi bashima birimo kuba barahawe ijambo, bajya mu mashyirahamwe, bafashwa kwiga n'ibindi.

    Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu mishya 84 yatujwemo imiryango irenga ibihumbi 17 y'abatishoboye, abahuye n'ibiza n'abatuye mu manegeka.

    Ubuvuzi bwageze kuri benshi

    Serivisi z'ubuvuzi ziri mu zateye imbere cyane mu Rwanda by'umwihariko zegerezwa abaturage ku buryo nibura muri buri kagali haba hari ivuriro ry'ibanze rizwi nka Poste nde Sante.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amavuriro y'ibanze 1252, mu gihe ibigo nderabuzima ari 513 na ho ibitaro byo ku rwego rw'akarere ni 40, ibyo ku rwego rw'igihugu bikaba 52.

    Mukakimenyi Marie Therese, wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yabwiye IGIHE ko bishimira ko ubuvuzi bwabegerejwe n'umubare w'abaganga urushaho kwiyogera.

    Ati 'Reba mu tugari hari amavuriro, hari za poste de sante ndetse n'abavuzi bashoboye kwishingira amavuriro baroroherejwe ku buryo abantu bashobora kwivuza ku buryo bworoshye kandi haza n'ubwisungane mu kwivuza, buradufasha cyane ku buryo nta muntu wapfira mu rugo kandi noneho nta n'uwahahera ngo yabuze uburyo bwo kwivuza, mituweli igatuma abantu bose bashobora kubona ubuvuzi uko bikwiye.'

    Minisiteri y'Ubuzima ibarura amavuriro arenga 300 yigenga na yo atanga serivisi z'ubuvuzi zunganira iza Leta.

    Ibitaro bya Gatunda biri muri birindwi byubatswe mu myaka mike ishize

    Ibikorwaremezo byageze henshi

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aherutse kubwira urubyiruko rwari rwitabiriye 'Igihango cy'Urungano' ko Guverinoma y'u Rwanda idatanga ibikorwaremezo igendeye ku muntu ukomeye uvuka mu gace runaka.

    Nkurunziza Jerome utuye mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko aka gace kahoze gahezwa na repubulika ya mbere n'iya kabiri ariko ubu karimo ibikorwaremezo byose.

    Ati 'Twahawe agaciro turagenda ijoro n'amanywa, iyo dushaka kugera i Kigali, yaba ari saa Sita ntawe ukitubaza ngo uturutse hehe?'

    Uyu mugabo yavuze ko akarere kabo kateye imbere binyuze mu burezi bwahawe abantu bose nta kuborabanura, n'ibindi bikorwa by'iterambere bihari.

    Ati 'Imihanda hano murayibona, amazi amashanyarazi, umujyi wa Rusizi mwabonye uburyo ucyeye, amagorofa ubushabitsi burakorwa n'ubukerarugendo, ni byinshi yatugejejeho.'

    Mu myaka irindwi ishize hubatswe kilometero 1700 z'imihanda ya kaburimbo ihuza uturere dutandukanye, hanubakwa kilometero 237 mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu gihe imihanda y'imigenderano yubatswe ireshya na kilometero 4.137.

    Urwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage rwarihuse cyane kuko byavuye munsi ya 1% mu 1994 ubu bikaba bigeze kuri 76,3%, bivuze ko ingo zifite amashanyarazi ari 2.629.673.

    Muri yi ngeri kandi hubatswe ibikorwa remezo by'imikino birimo nka BK Arena yakira imikino mpuzamahanga, Stade Amahoro yavuguruwe ikongererwa ubushobozi aho isigaye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye bavuye ku bihumbi 25, hakaba n'izindi stade zo mu turere nk'iya Huye, Ngoma, Bugesera, Nyagatare, Rubavu, na Kigali Pele Stadium zubatswe izindi ziravugururwa mu myaka 30 ishize.

    Ubuhinzi bwavuye ku marenzamunsi, buba ubusagurira amasoko

    Imyaka ishize ari myinshi umubare munini w'Abanyarwanda batunzwe n'ubuhinzi ariko bwakorwaga mu buryo bwa gakondo. Gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi zirimo gutubura imbuto ijyanye n'ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro, kuhira n'izindi zatumye ubuhinzi buba umwuga winjiza amafaranga menshi kurusha mbere.

    Mathias Sakufi wo mu Karere ka Kirehe yabwiye IGIHE ko mu bihe byashize bahingaga ibitoki bagasarura duto cyane ku buryo umuntu yikoreraga bitatu ariko ubu byarahindutse.

    Ati 'Twezaga ibitoki umuntu akikorera bitatu none n'igitoki kimwe ntitucyikorera.'

    Uwingabire Emerthe ukora ubuhinzi bugezweho mu mushinga wo kuhira watangijwe mu 2020 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'umushoramari Howard Buffet wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mbere yaho babaraga ubucyeye kubera ubukene, ndetse bamwe ngo barasuhukaga.

    Ati 'Mbere twarahingaga tugasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.'

    Uyu mushinga ufasha abaturage basaga 2000 bo muri Nasho kuhira imirima yabo, ku buryo byongereye umusaruro.

    Kubera kuhira, Uwingabire avuga ko umu amaze kweza bwa mbere, bahise babona agaciro k'uwo mushinga.

    Ati 'Umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango, birara mu nkono mu gitondo nteka igikoma abana bajya ku ishuri banyoye. Ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.'

    Imibare igaragaza ko ibikorwa byo kuhira bigeze ku buso bwa hegitari 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017, ibyatumye umusaruro uva kuri hegitari imwe wikuba inshuro enye.

    Uburezi kuri bose kandi budaheza

    Abafite imyaka iri hejuru ya 40 bibuka ibyo kwemererwa kujya kwiga aho kureba niba umwana yatsinze. Imyaka 30 irashize abana mu Rwanda biga harebwe amanota bagize aho kureba uwo akomokaho, agace cyangwa isura.

    Mukantwari Astherie wo mu Karere ka Ngororero ati 'umwana wese utsinze tutitaye ngo ni uwo kwa runaka, ubu hasigaye higa ubwenge ntabwo hasigaye higaye higa umwana wo kwa runaka.'

    Iyi gahunda y'uburezi kuri bose yakurikiwe no kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri hagamijwe kugabanya imibare y'abata ishuri n'abiga nabi kubera kubera inzara.

    Kwizera Anitha w'imyaka 23, utuye mu karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ifasha cyane.

    Ati 'ikindi kidufasha ni biriya byo kurya ku ishuri biradufasha, bigabanya kuva mu mashuri kw'abana, birafasha cyane.'

    Kugeza ubu abana bagaburirwa ku ishuri bagera hafi kuri miliyoni enye. Ibyumba by'amashuri bishya byubatswe ni ibihumbi 27, mu gihe abarimu bageze kurri 110.523 na ho imishahara yabo ikaba yarakubwe inshuro ebyiri zirenga.

    Gusa abaturage bahuriza ku gusaba ko ibikorwa remezo nk'imihanda, amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro na za kaminuza byarushaho kwiyongera, kimwe na gahunda zo guhanga imirimo zikarushaho kuba nyinshi.

    Ishuli ry’Imyuga n’ubumenyi ngiro rya Musaza ryahinduye imibereho y’abahatuye

    Ubuhinzi bw’icyayi n’ibindi bihingwa bwateye imbere ku buryo bwinjiriza abanyarwanda amadevize

    Hubatswe imihanda myinshi yoroheje ubuhahirane hagati y’uturere tw’u Rwanda

    Stade Huye yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga

    Abaturage barimo n’abagore basigaye bakora ubushabitsi butuma babona amafaranga

    ubuhinzi butunze benshi kandi babubonamo amafaranga atubutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-30-u-rwanda-rwibohoye-ubuhamya-bw-abaturage-burivugira

  • AS Kigali na Kiyovu Sports zirimo gutinza ingengabihe ya Shampiyona, Umujyi wa Kigali waryumyeho #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri afashwa n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali na Kiyovu Sports inzara iranuma kugeza aho zitaremeza niba zizitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25, ni mu gihe habura ukwezi ngo itangire.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza uyu munsi ari yo makipe ataratanga ibyangombwa byerekana ko yiteguye kwitabira shampiyona ya 2024-25.

    AS Kigali na Kiyovu Sports ni yo makipe ataruzuza muri sisiteme ya ‘Club Licensing’ (ubu byose bisigaye bikorerwa kuri murandasi) agaragaza ko yiteguye.

    Ni mu gihe hasigaye ukwezi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 utangire (nta gihindutse shampiyona izatangira tariki ya 18/08/2024) ndetse bikavugwa ko ari yo mpamvu ingengabihe ya shampiyona itarategurwa.

    Aya makipe yombi ahuriye ku kuba atarajya ku isoko ry’abakinnyi ndetse n’abo bafite ntibazi igihe bazasubukurira imyitozo bitegura shampiyona.

    Nka Kiyovu Sports ifite ihurizo ko ifitiye abakinnyi ibirarane by’amezi 4 kandi abakinnyi ba yo batiteguye gutangira imyitozo batishyuwe.

    Si ibyo iyi kipe iri mu bihano bya FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya mu gihe itishyuye abayireze bakayitsinda kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye aho umwenda yishyuzwa ugera muri miliyoni 136 Frw.

    Ubuyobozi bwa yo bwakubise hirya no hino, bunandikira Umujyi nk’umuterankunga wa yo ariko nta gisubizo barahabwa.

    Ku ruhande rwa AS Kigali, perezida w’icyubahiro wa yo, Shema Fabrice mu ntangiriro za Kamena 2024 yandikiye Umujyi wa Kigali awumenyesha ko ugomba kwemera kuzatanga miliyoni 750 Frw zirimo 150 Frw yo kwishyura ibirarane by’amezi 7 babereyemo abakinnyi ndetse na 600 Frw zizakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bitanduka akaba yasezera muri shampiyona.

    Gusa iyi kipe na yo nta gisubizo yahawe kuko yakabaye yaratangiye kujya ku isoko cyangwa igasubukura imyitozo, bitaba ibyo ikaba yarasezeye byeruye muri shampiyona. Ibyiringiro by’aya makipe yombi, AS Kigali na Kiyovu Sports biri ku Mujyi wa Kigali.

    AS Kigali na Kiyovu Sports ntibyoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-na-kiyovu-sports-zirimo-gutinza-ingengabihe-ya-shampiyona-umujyi-wa-kigali-waryumyeho

  • PS Imberakuri yasabye ab'i Gisagara kuzatora abadepite bayo, ibizeza impinduka mu burezi – #rwanda #RwOT

    Kwiyamamaza ko ku wa 03 Nyakanga 2024, kwabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Akaboti, mu Murenge wa Kansi, ahari hahuriye abarwanashyaka ba PS Imberakuri biganjemo urubyiruko.

    Mu migabo n'imigambi bimirije imbere harimo no kwita ku burezi bw'abana b'u Rwanda, bigishwa indimi nyinshi zivugwa n'abatuye Isi kugira ngo barusheho koroherwa no guhaha.

    Umuyobozi w'Ishyaka rya PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko mu ishyaka ryabo bafitemo gahunda y'uko abanyeshuri bose bakwiye kwiga indimi nyinshi z'amahanga.

    Ati 'Abantu bakwiye kwiga indimi nyinshi z'amahanga nk'Icyongereza, Igiswayire, Ikigade, Igifaransa, Igishinwa n'izindi kuko uyu munsi uko Isi imeze, abantu baratembera cyane. Dufite ingero nyinshi z'abantu bajya mu bihugu bitandukanye gushakisha akazi nko mu Bushinwa, u Budage, bagerayo ugasanga bafashe nk'imyaka ibiri yo kwiga indimi zaho.'

    'Birakwiye ko Abanyarwanda tubakuriraho imbago z'aho bajya gushakira imibereho cyangwa se akazi.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bifuza ko nibyemerwa byazatangirira mu mashuri abanza kugira ngo umwana akure avuga izo ndimi zose neza kuko ngo ururimi rwose umuntu arumenya iyo arwize akiri muto.

    Bamwe mu baturage bo muri Gisagara bakurikiye ibitekerezo by'Ishyaka PS Imberakuri, bavuze ko iyo ngingo ari nziza cyane ku bana babyiruka kuko bizatuma bakingura imiryango y'ahaboneka amahirwe hose y'ubuzima batazitiwe n'indimi.

    Ndayambaje Alexis na Uwizeyimana Seraphine bavuze ko n'ubwo bo bakuze, ariko ayo yaba ari amahirwe ku bana bato kuko kumenya indimi nyinshi byazatuma bihahira.

    Bavuze ko imirimo ya kera nko kuragira, gukukira inka itakigezweho kuri ubu, bityo ko umwana akwiye kwiga kandi bakamenya no kuganira n'abanyamahanga benshi nta nzitizi n'imwe.

    Uwase Denise w'imyaka 18 nawe twasanze amaze kumva imigambi ya PS Imberakuri, yabwiye IGIHE ko ajya agira imbogamizi ku rurimi nk'iyo ari gusoma inyandiko z'Icyongereza kuri telefone igezweho ya mukuru we, bigatuma atumva neza ubutumwa bukubiyemo.

    Ati 'Uwashyira imbaraga ku kwiga indi neza koko byaba ari akarusho kuko nanjye n'ubwo nkiga, ariko Icyongereza kiracyangora kucyumva neza.''
    Uwase yakomeje avuga ko n'ubwo yiga mu Cyongereza, ariko yumva akunze n'Igiswayire kandi yifuza no kukiga n'ubwo atabona uko akiga, akumva Leta ibishyizemo imbaraga kikigwa na bose yaba ari andi mahirwe ku rubyiruko.

    Mu zindi gahunda PS Imberakuri ishyize imbere harimo ko umwana w'umwarimu yakwigira ubuntu, guteza imbere ubumenyingiro bushingiye ku duce tw'ahantu bugizwe n'amashuri yimukanwa (Mobile TVETs), n'ibindi.

    Umuyobozi w'Ishyaka rya PS Imberakuri, Mukabunani Christine yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda biga indimi nyinshi z'amahanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yavuze ko kumva ibitekerezo bitandukanye b’abanyepoliti ari byo bituma haboneka imigambi ihamye yubaka igihugu.

    Bamwe mu barwanashyaka ba PS Imberakuru barimo n’abakandida depite bari baje kwiyereka abanyagisagara babasaba n’amajwi ngo bazabashe kubakorera ibyo babateganyiriza.

    Abarwanashyaka ba PS Imberakuri biganjemo urubyiruko.

    Ababyeyi banyuzwe no kumva PS Imberakuri ishyize imbere kwigisha ababyiruka indimi nyinshi kuko bibakingura amahirwe y’isi yose.

    Abaturage bari baje kwiyumvira imigabo n’imigambi ya PS Imberakuri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ps-imberakuri-yabasabye-kuzatora-abadepite-bayo-ibizeza-impinduka-mu

  • Umuburo ku ngaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku bakiri bato – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo avuga ko imyitwarire y'urubyiruko ikomeje kuba mibi cyane, n'ubuzima bwo mu mutwe bwabo budasigaye mu buryo bugaragarira amaso y'abareba kure, ahamya ko hakenewe gufatwa ingamba hashakwa umuti wabyo byihuse.

    Uyu muhanga yavuze ko abahanga benshi bakomeza kwibaza icyakorwa ku kibazo cy'imbuga nkoranyambaga kugira ngo zitangiza ubuzima bwo mu mutwe bw'abangavu n'ingimbi.

    Ati ' Kwangirika kw'abana bitewe n'imbuga nkoranyambaga ntibiterwa n'uko ababyeyi batubahiriza inshingano yo kurera, ahubwo ni ikoranabuhanga n'ibigezweho birangaza abakiri bato kubera baba bagishukwa n'imyaka, ibibarangaza bikabahuma amaso'.

    Abanditsi b'isuzuma rishya ryakozwe ku bushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga n'uburyo zangiza ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko hakiri amakuru y'ingenzi ataraboneka yakwifashishwa hatabarwa abiganjemo abakiri bato.

    Muri ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy'ubuvuzi JAMA Pediatrics, abashakashatsi basuzumye ubushakashatsi bugera ku 150 bwakozwe, ku isano iri hagati y'imbuga nkoranyambaga n'ubuzima bwo mu mutwe bw'ingimbi n'abangavu. Batangaje ko, benshi muri bo bazikoresha bahanganye n'indwara y'agahinda gakabije no kudatekana muri bo.

    Isano rusange ryavumbuwe riri hagati y'izi mbuga nkoranyambaga n'ubuzima bwabo bwo mu mutwe, ni zimwe mu ndwara zifite aho zihuriye n'intekerezo zangiza ibice by'umubiri birimo ubwonko, bakomoye ku gukoresha izi mbuga.

    Aba bashakashatsi banavumbuye ko imbuga nkoranyambaga zangije benshi ku buryo bakenera ubufasha bw'amavuriro, cyangwa kuganirizwa n'abahanga mu guturisha intekerezo. Ibi byatumye bavuga ko, ubutaha hakorwa ubushakashatsi ku mibereho y'abana mbere yo gukoresha izi mbuga na nyuma y'uko bazikoresheje, ku ngaruka zabagizeho.

    Irindi sesengura ry'ubushakashatsi ryasohowe n'ishuri rikuru ry'ubumenyi, ubwubatsi, n'ubuvuzi mu Kuboza, ryagaragaje kandi ibibazo by'ingenzi birimo kubatwa n'ibiyobyabwenge kwa bamwe bakoresha imbuga.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo hatangajwe ubushakashatsi buvuga ko ingimbi n'abangavu batinda ku mbuga nkoranyambaga bahanganye n'agahinda gakabije n'izindi ndwara zibasira intekerezo. Mu mwaka wa 2022 kimwe cya kabiri cy'abangavu n'ingimbi batangaje ko, izi mbuga zibatera kwiyumva nabi mu mubiri nyuma yo kumara kuzikoresha.

    Mu kiganiro Murphy yagiranye n'ikinyamakuri The Daily, yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya inyungu n'umutekano w'imbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Ibyo turi kwibandaho cyane ni ibibazo ababyeyi batubaza birimo ibigira biti 'Ese izi mbuga zirizewe ku bana bacu? Ni iki cyatubwira ko zitazabangiza? Ko hiyongera impamvu zigaragaza ko zabangiriza ese niki muzadukorera nk'abashakashatsi?'.

    Zimwe mu ngaruka ziterwa n'imbuga zigaruka mu majwi ya benshi harimo kwigana ubuzima bw'abandi, kurangara bamwe bagata inshingano, kwigana ibikorwa bibi bya bamwe babitangaza n'ibindi.

    Pamela Wisniewski, umwarimu muri Kaminuza ya Vanderbilt iba muri Amerika nawe wakoze ubushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga n'ubuzima bw'abana bazikoresha yavuze ko, kwibanda ku ngaruka bidakwiye aho kubyaza umusaruro inyungu zitangwa n'izi mbuga aribyo bikenewe.

    Ati ' Igikwiye ni ukwibanda ku buryo izi mbuga zakoreshwa ziteza imbere urubyiruko, bongera amahirwe yo kubona imirimo aho kwibanda ku ngaruka mbi zateza ibibazo birimo n'indwara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakiri-bato-bakomeje-kononwa-cyane-n-imbuga-nkoranyambaga

  • Gasogi United yasinyishije abanyamahanga babiri #rwanda #RwOT

    Gasogi United yamaze gusinyisha abakinnyi babiri b’abanyamahanga barimo rutahizamu Syntrick Berruguet Baloukoulou ukomoka muri Congo Brazzaville ndetse na Ousmane Doumbia ukomoka muri Mali ukina mu kibuga hagati yugarira.

    Aba bakinnyi bombi bakaba batangiye imyitozo muri Gasogi United yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Syntrick Berruguet Baloukoulou ukomoka muri Congo Brazzaville, ni rutahizzamu wakiniye amakipe arimo Bravo Marquis yo muri Angola na Otoho y’iwabo muri Congo Brazzaville.

    Ousmane Doumbia ukina mu kibuga hagati yugarira ukomoka muri Mali yakiniraga ikipe ya Youssoufia Berrechid yo muri Maroc.

    Gasogi United yiganjemo amazina menshi mashya nka Kokoete Udo Ibiok wavuye mu ikipe ya Musanze ndetse n’abandi bakinnyi 11 iyi kipe yazamuye ikuye mu ikipe yabo y’abato.

    Ousmane na Syntrick batangiye imyitozo muri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yasinyishije-abanyamahanga-babiri

  • PL ishyigikiye ko abakozi bongererwa ubumenyi aho gusimbuzwa – #rwanda #RwOT

    Tariki 03 Nyakanga 2024, iri shyaka ryahisemo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya w'umukuru w'igihugu, ryakomereje mu Karere ka Rusizi ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame no kwamamaza abakandida depite baryo 54.

    Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy'umupira cya Kamashangi, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, aho PL yahawe ikaze n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Iyakaremye Jean Pierre, agasaba abitabiriye iki gikorwa gutega amatwi imigabo n'imigambi y'iri shyaka kugira ngo bizabafashe guhitamo umuyobozi ubabereye.

    Munyangeyo Theogene, wari umudepite muri manda ishize, yasabye abaturage b'i Rusizi na Nyamasheke kuzatora Paul Kagame, avuga ko mu mpamvu zatumye PL ishyingikira kandidatire ye harimo kuba mu 2015 Abanyarwanda barasabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo akomeze ayobore.

    Ati 'Paul Kagame yaciye ubusumbane mu mashuri, ashyiraho gahunda y'uburezi kuri bose, Yakuyeho irondakarere, ikindi abaturage ba Cyangungu bitwaga inshuti z'u Rwanda, ariko byose Paul Kagame yabikuyeho ashyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda abaturage bose bibonamo, yimakaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye abagore bahabwa imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo'.

    Aya matora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite agiye kuba mu gihe hakunze kugaragara icyuho mu nzego za Leta, aho usanga hari abakozi n'abayobozi birukanwa ngo inshingano zabananiye kandi bakabaye bahabwa amahugurwa abafasha kuzuza neza izo nshingano, cyane ko baba barazigiye babonywemo ubwo bushobozi cyangwa batsinze ibizamini bibashyira mu myanya.

    Munyangeyo yavuze ko muri manifesto ya PL bazaharanira ko abaturage babona serivisi inoze byinyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no kongerera ubumenyi abatanga serivisi.

    Ati 'Turashaka ko ibintu byo guhindagura abakozi bya buri gihe bigomba gucika, tukajya tuvuga ngo umuntu ari mu mwanya, icyo abuze ni iki ngo tumwongerere ubumenyi, tumwongerere ubwenge'.

    PL ivuga ko ibi bizakemura ikibazo cy'uko umuyobozi yamaraga gutegura iteganyabikorwa na gahunda y'uko azakora agahita agahita akurwa mu nshingano hakaza undi.

    Mu nkingi y'ubukungu, PL yasezeranyije ab'i Rusizi na Nyamasheke ko nibayitora izateza imbere ubworozi bw'amafi na gahunda yo kuyongerera agaciro ku buryo mu karere hazagezwa uruganda rukora sardine.

    Munyangeyo Theogene wari umudepite muri manda ishize ari ku rutonde rw’abakandida depite ba PL

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PL, yavuze ko mu ntego bafite harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubworozi bw’amafi

    Munyangeyo Theogene wari umudepite muri manda ishize yamamaje Paul Kagame, i Rusizi

    Mu Karere ka Rusizi, PL yiyamamarije ku kibuga cy’umupira cya Kamashangi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pl-ishyigikiye-ko-abakozi-bongererwa-ubumenyi-aho-gusimbuzwa

  • Cyera lkabaye Rayon sports yahishuye impamvu nyamukuru yatumye batandukana n'umutoza wayo Julien Mette – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga  w'ikipe  ya Rayon sports Namenye  Patrick yavuze ko impamvu yatumye batandukana n'umutoza Julien Mette bari benyeranyijwe gukomezanya mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 ari umukino wabahuje na APR FC ubwo bakiniraga kuri stade amahoro ivuguruye.

     

    Ubwo umunyamabanga wa Rayon sports Namenye Patrick yaganiraga na banyamakuru b'iyi kipe mu kigganiro ''Rayon time'' kinyura kuri radiyo Isango star yabahishuriye ko intandaro yo gutandukana kwa Rayon sports na Julien Mette ari umukino bagombaga gukinamo na APR FC, uyu mutoza atatoje bitewe nuko ubuyobozi bw'ikipe bwabonaga intego zabwo n'izo umutoza bihabanye kuva ku myitozo yanyuma uyu mutoza yakoresheje iyi kipe.

    Ubwo Namenye yaganiraga na Isango star yagize ati 'Umunsi wa nyuma w'imyitozo ni wo wajemo ikibazo. Twari dufite abakinnyi bagera kuri 30,  [umutoza] ategura amakipe abiri ; ikipe A n'ikipe B. Yakoze akantu nakwita nk'ikosa, abwira bagenzi be batozanya ko we uko azaseruka ejo [ku munsi w'umukino] azakinisha ikipe A mu minota 45 ya mbere, noneho mu gice cya kabiri agahita ahindura ya kipe yose, agakinisha ikipe B'.

     

    Gusa ku rundi ruhande umutoza Julien Mette yavuze ko abayobozi ba Rayon sports aribo bamunanije, uyu munyamabaganga avuze ibi mu gihe ikipe ya Rayon sports imaze igihe yiyubaka igura abakinnyi kandi biteganyijwe ko iraza gutangaza umutoza mushya vuba aha.

    Source : https://yegob.rw/cyera-lkabaye-rayon-sports-yahishuye-impamvu-nyamukuru-yatumye-batandukana-numutoza-wayo-julien-mette/

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje akayabo k’amamiliyoni yavuye mu kugurisha imyambaro yayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yinjije arenga Miliyoni 200 mu kugurisha imyambaro yayo, aho abakunzi b'iyi kipe bagera ku bihumbi 10 baguze imyambaro mishya y'ikipe(Jerseys).

    Iyi kipe yatangaje ko aya mafaranga atarimo ayo abafana baguze imipira isanzwe igaragaraho ibirango bya Rayon Sports na yo yacuruzwe mu maduka atandukanye akorana na Gikundiro.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwatangaje-akayabo-kamamiliyoni-yavuye-mu-kugurisha-imyambaro-yayo/

  • Kicukiro: CANAL+ Rwanda yahaye imfashanyigish… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga kibera ku cyicaro cy’ikigo cya Hope and Homes for Children giherereye mu Kagali ka Karugira, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro. Uyu muryango wa Hope and Homes for Children washinzwe mu 2014 ufite intego zo gufasha abana bakiri bato kubona indyo yuzuye ndetse bakinigishwa amasomo atandukanye ahabwa umwana ukiri muto.

    Nk’uko biri mu bufatanye uyu muryango ufitanye na CANAL+ Rwanda, mu gikorwa cyo kuri uyu wa Gatatu CANAL+ Rwanda yahaye aba bana Televizion zo kujya bareba mu gihe bari mu biruhuko, bareba imipira n’amakuru yerekana aho igihugu kigeze n'Isi muri rusange ndetse by’umwihariko ibi bazajya babikora bari kumwe n’ababyeyi babo.

    Umuyobozi wa Hope and Homes for Children mu Rwanda, Habimfura Innocent, yatangaje ko bishimiye ubufatanye na CANAL+ Rwanda kuko buri kubafasha kugera ku ntego zabo. Yagize ati: “Ntabwo ari ubwa mbere, ntabwo ari n’ubwa kabiri, ahubwo ni ubwa kenshi dukorana na CANAL+ Rwanda. 

    Ubu bufatanye bwatangiye duha abana Noheli, biza gukomeza kugera n’aho abana bari guhabwa bimwe mu bikorwa bibafasha mu myigire. Mbere bari baraduhaye Televiziyo zijya mu byumba byose abana bigiramo, intebe zo kwicaraho, kuri ubu baduhaye izindi ndetse baduha n’ibyo kurya abana bazifashisha mu kurwanya igwingira.

    Yakomeje avuga ko iki kigo gifasha cyane kuko abana bahabwa uburere bari kumwe. Ati: “Abana bahabwa uburere bari hamwe ndetse usibye n’umubyeyi urerera hano n’undi mubyeyi ashobora kuzana umwana we wenda mu rugo habaye ikibazo gutuma umubyeyi atirirwana n’umwana, ubundi ku mugoroba akaza akamutwara.”

    Umuyobozi wa Hope and Homes for Children yasoje avuga ko abana baha uburere ari abo mu muryango utishoboye kandi ko nta kiguzi na kimwe umubyeyi asabwa mu gihe aje kuharerera.

    CANAL + Rwanda yatanze Insakazamashusho izajya ikoreshwa mu kureberaho imikino haba ku bana ndetse no ku bantu batuye muri aka gace 

    Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko kuva batangira gukorana na Hope and Homes for Children bari kubona icyizere mu maso y’abana. Yagize at: i'Dutangira gukorana na Hope and Homes for Children intego yacu yari uguha ibyishimo abana barererwaga muri uyu muryango, kubafasha kugira uburere bwiza ndetse no gufunguka mu mutwe bigendanye n’imfashanyigisho bahabwa. 

    Umwaka ushize twabahaye ibikoresho birimo aho kwicara, ubu turagarutse aho tuje kubaha bimwe mu bikoresho bazifashisha mu biruhuko birimo Televiziyo yo kujya bareberaho imikino n’amakuru, ndetse n’ibyo kurya birwanya igwingira. Ubu navuga ko abana nibura bafite icyizere, bafite inseko ku maso yabo kandi ni byo twifuzaga.”

    Akimana Claudine urerera muri iki kigo yatangaje ko kuva umwana we yajya mu kigo cya Hope and Homes for Children byamufashije kugira ibindi nawe ageraho. Ati: 'Iki kigo kimfasha kurera abana babiri. Njye nta bushobozi nari mfite bwo kwita kuri abo bana ndetse nibazaga uko baziga bikanshanga ariko Imana yaramfashije mpura n’uyu mushinga.

    Ubu abana banjye baza hano bakanywa igikoma, bakareba Televiziyo ndetse iyo batashye baza bavuga icyongereza nanjye ntabasha kumva.  Ndashimira cyane CANAL+ Rwanda na Hope and Homes for Children ku buryo bafasha abana bacu kandi Imana izabahe umugisha.”

    Iki kigo cya Hope and Homes gifite abana basaga 150 baharererwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse kikaba kimaze gucamo abana basaga 1,000 ariko hajyamo abaharerewe batanditse iyi mibare igahita irenga. 





    Abana barererwa muri iki kigo bigishwa ibintu bitandukanye birimo no gushushanya 



    Canal+ Rwanda yashimiwe cyane n’Ikigo Hope and Homes for Children


    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144634/kicukiro-canal-rwanda-yahaye-imfashanyigisho-abana-barererwa-mu-kigo-cya-hope-and-homes-fo-144634.html

  • BSC yifatanyije n'u Rwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko u Rwanda rufite umuhate ugaragara mu kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Muri uwo mujyo BSC ishingiye kuri gahunda za Leta zo kuzamura ikoranabuhanga yabashije guhanga udushya mu gukemura ibibazo bihari ndetse no gufasha abantu gutera imbere.

    Ibi byafashije mu kuziba icyuho mu by'ikoranabuhanga cyari mu mikoranire y'inzego zitandukanye binyuze mu gutanga internet yihuta ndetse n'izindi serivise z'ikoranabuhanga zinoze.

    Zimwe mu ngero z'umusanzu w'iki kigo mu gutanga internet nziza harimo kwiga mu buryo bw'iya kure, kubona serivise z'ubuvuzi mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse no mu gutanga serivise za Leta binyuze kuri internet nko ku rubuga rwa Irembo.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa BSC, Kayinamura N.Gilbert, mu kwifuriza Abanyarwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora yavuze ko ikigo ayoboye gitewe ishema no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ikoranabuhanga rihindura imibereho y'abantu.

    Yagize ati 'Mu myaka mirongo itatu ishize, u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu kuzahuka no kwihuta mu iterambere. Muri BSC dutewe ishema no kugira uruhare muri iri iterambere ry'Igihugu ryihuta. Kuri uyu munsi wo Kwibohora, turongera gushimangira inkingi zacu z'ibanze ari zo guhanga udushya, gushyira umukiliya ku isonga no gushyigikira iterambere rirambye'.

    Yakomeje ati 'Turashimangira kandi ubufatanye bwacu mu gufasha abantu kubona amahirwe mashya binyuze gukwirakwiza internet yihuta ndetse n'izindi serivise z'ikoranabuhanga rigezweho. Dufatanye gutera imbere twubake ahazaza h'ikoranabuhanga rihindura ubuzima n'imibereho y'umuryango mugari'.

    Ubuyobozi bwa BSC bwasoje buvuga ko Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 kuri iki kigo ushimangira ko urugendo rwo kwibohora rukomeje mu kudaheranwa ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga rihuriweho kandi riganisha ku hazaza heza.

    Ubuyobozi bwa BSC bwifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

    Kayinamura N.Gilbert, mu kwifuriza Abanyarwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora yavuze ko ikigo ayoboye gitewe ishema no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ikoranabuhanga rihindura imibereho y'abantu

    BSC ifasha abanyeshuri kwiga mu buryo bw’iyakure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bsc-yifatanyije-n-u-rwanda-kwizihiza-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-30