Blog

  • Yaciwe intege muri Cinema, urukundo rwe na Bm… – #rwanda #RwOT

    'Daymakers' ni nayo yamuritse impano z'abarimo umunyarwenya Japhet Mazimpaka ndetse na 5K Etienne uherutse gutangira urugendo rwo gukora filime ye yubakiye ku buzima bwo mu rugo, cyane cyane ku mibereho y'abakozi n'abakoresha babo.

    Mu bihe bitandukanye, Sugira Florence yagiye agaragara muri filime nto 'Short Videos' yagiye ahuriramo na Clapton, ariko izatumye izina rye rikomera ni filime yagiye akinamo ahuriyemo n'umusore wamamaye nka 'Makanika'.

    Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda, Sugira yavuze ko guhuza imbaraga na Makanika byaturutse ku nama bagiriwe na Clapton, kandi ibihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, byarakunzwe cyane bituma biyemeza gukomeza kubishyiramo imbaraga.

    Ati 'Ni byo ubwo nahuzaga imbaraga na Makanika ibihangano byacu byaramenyekanye cyane, ariko ntabwo ariwe muntu twakoranye bwa mbere nk'uko nabikubwiye Clapton ni we twakoranye mbere gusa twakoze 'Video' nkeya ubundi ahita atugira inama y'uko njye na Makanika twakorana.'

    'Twakoze filime nto iba iramenyekanye cyane, abantu barayikunda n'uko turakomeza dukora n'izindi nyinshi gutyo gutyo n'uko abantu bakomeza kutwereka urukundo.'

    Sugira yavuze ko kwisanga muri filime si ibintu byamutunguye kuko yatangiye kugaragaza impano akiri muto, ndetse igihe kimwe akiri muto Se yigeze kumujyana muri kompanyi ya 'Silver Film Prodution' nyuma y'uko hari filime yari yanditse.

    Ariko kandi avuga ko inzozi ze zari zagutse kuko yashakaga no kuba umunyamategeko. Ati 'Byari ibintu nakuze niyumvamo ariko kurundi ruhande inzozi zanjye zari kuzaba umunyamategeko ariko na filime navuga ko ari impano nakuze mfite kuva mu bwana.'

    Uyu mugore yasobanuye ko Cinema yamufunguriye amarembo mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi ahamya neza ko aho ageze byaturutse kuri filime yakoze. Asobanura gukina muri filime nk'ifungurwa ry'imiryango ye no kubasha kugera aho atari kuzagera iyo atagaragara muri Cinema.

    Filime nyinshi yakinnyemo yamamaye ku izina rya 'Fofo' ndetse inyinshi zagiye zigaruka ku buzima bwa buri munsi n'ibindi binyuranye. 

    Ati 'Navuga ko ari urugendo rwiza kuri njye, kandi nishimira uko ndubayemo, mbese ntewe ishema nabyo.'


    Yinjiye muri Cinema havugwamo ruswa y'igitsina- N'ubu ntiwahakana ko yacitse

    Sugira yavuze ko ajya gutangira gukina filime yumvaga cyane ko harimo ruswa y'igitsina, ariko ashima Imana ko atigeze ahura nayo,

    Yavuze ko nta munsi n'umwe yigeze asabwa n'umuntu kuryamana nawe kugirango ahabwa umwanya wo gukina.

    Ati 'Yego! Nk'uko ubivuze ninjiye muri Sinema harimo ruswa y'igitsina narabyumvaga ariko njyewe nagize amahirwe mu by'ukuri ntayo ntigeze mpura nayo.'

    'Nta narimwe ntigeze nsabwa na Producer' cyangwa 'Drector' ngo turyamane habe numwe kabisa. Aba-Produces na ba-Director twakorenye yaba abari mu bihugu mpuzamahanga n'abari mu Rwanda, nta numwe wigeze anyubahuka.'


    Julien Bmjizzo yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we Sugira Florence- Byabaye ku wa 10 Ukwakira 2022

    Bamutegaga iminsi!

    Sugira yavuze ko gukina filime ari umurimo usanzwe nk'indi, kandi nawo ugira ibicantege iyo udafite umutima ukomeye byatuma uhagarika urugendo wari watangiye.

    Uyu mugore yavuze ko atangira gukina filime, yahuye n'ibicantege by'abantu bamubwira ko ubwo yinjiye muri Cinema ashobora kuzatwara inda mbere y'uko arushinga, ariko siko byagenze.      

    Yavuze ati 'Igicentege cya mbere nahuraga nacyo n'uko abantu bose bantegaga iminsi ngo ubwo ugiye muri filime nawe uraje uhite ubyara udashatse (fille Mere) kubera ukuntu abakobwa bose bari muri sinema icyo gihe abenshi bari aba-Filles mere uretse Usanae Bahavu Jannet na Kirenga Saphine n'uko rero abantu bose bantegaga iminsi.'

    Sugira yavuze ko hejuru y'ibi bicantege, yagize umutima ukomeye muri we, yirinda amatwi y'abantu, ahubwo ashyira imbere guharanira guhesha ishema umwuga wa Cinema, birimo kwirinda buri kimwe cyose cyari gutuma Satani amukoza isoni.

    Akomeza ati 'Bakambwira ngo ngiye kuba ikirara, ngo ngiye kwangirika ngo ndaje mbyare. Ariko nyine njyewe mu byo naharaniye nagiraga ngo isura y'abakinnyi ba film mu Rwanda yubahwe, nirinze gutana, nirinda guhinduka, ubundi nkomeza gukora no gusenga.'

    KANDA HANO UREBE IGICE CYA GATANU CYA FILIME ‘FOFO’ YAKINNYEMO


    Uyu mugore yavuze ko abakiri bato bashaka kwinjira muri Cinema, bakwiye kubaho buba impano yabo, kandi bakumva ko ntacyo 'bagomba umuntu ugiye kubaha akazi, kandi ni byiza kuvuga Oya igihe ari ngombwa'.

    Ati 'Impano yawe ifite agaciro kanini n'iyo watanga ruswa y'igitsina, hari igihe uwo mwanya bashakaga ku gushyiramo utazawujyamo kandi bamaze ku gukoresha ibyo bashakaga.'

    Mbere na nyuma yo kurushinga ntiyagaragaye cyane muri Cinema, habaye iki?

    Sugira yabwiye InyaRwanda, ko kutagaragara cyane muri Cinema bitaturutse mu kuba yarinjiye muri rukundo na Director Bmjizzo, ahubwo yagize uburwayi bwatumye abagwa inshuro eshatu mu 2020.

    Nyuma yo gukira yagarutse mu kazi atangira kugaragara muri filime zirimo 'Uwera' ica kuri Zacu Tv. Nyuma, Se yitabye Imana, ibintu bisubira irudubi.

    Ati 'Nuko ibintu bimbana byinshi, birangora kubyakira, rero nari nkeneye igihe cyo kuruhuka. Nyuma y'aho nibwo nahise nkora ubukwe. Navuga ko imyaka micye itambutse ntiyari inyoroheye kuri njye, byari ibihe bigoye kubyakira, nari nkeneye umwanya wo kwitekerezaho.' 


    Ubukwe bw’aba bombi, bwabaye ku wa 16 Nyakanga 2023, bwatashywe n’abarimo The Ben

    Uko yisanze mu rukundo na Director Bmjizzo

    Sugira yavuze ko umugabo we babana muri iki gihe mu gihugu cy'u Bubiligi, ntibigeze bahurira muri Cinema, ahubwo yaramwegereye ashaka ko bakorana-Ni aho inkuru y'urukundo rw'abo yatangiriye.

    Yavuze ko ibyari akazi byaje kuvamo ubushuti bwagutse kugeza ubwo barushinze. Ati 'Ntago umugabo wanjye twahuriye muri Cinema, gusa twamenyanye byerekeye akazi, yaranyegereye ashaka ko dukorana. N'uko twamenyanye, nyuma tuza gukundana noneho reba aho tugeze, twashinze urugo.'

    Sugira yavuze ko umunsi w'ubukwe bwabo wasize urwibutso rudasaza, kuko imiryango, inshuti, abavandimwe n'abandi barabashyigikiye mu buryo bukomeye.

    Yavuze ko yahaye isezerano umugabo we ryo 'kumukunda n'igihe bigoye kumukunda'. Ati 'Nzamusengera kandi nzamuba hafi uko Imana izanshoboza.'

    Sugira avuga ko kuba bombi basanzwe ari abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro, bibaha kubana batandukanya ubuzima bw'urugo n'ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, kandi byose biherekejwe no kuganira mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe.

    Ati 'Kubana twembi tuzwi ntakibazo biduteye gusa bidusaba kubaho tumenya gutandukanya ibyo dushyira hanze nibyo tugumisha hagati muri twebwe. Ariko ubundi ibanga ni ugusenga, kuganira cyane kuri buri kumwe no kuba inshuti.'      

    Amaze iminsi atangiye ibiganiro bifasha sosiyete kwiyubaka

    Bitewe n'uko muri iki gihe atakigaragara muri Cinema nk'ibisanzwe, uyu mugore yatangiye ibiganiro anyuza ku muyoboro we wa Youtube mu rwego rwo gusabana n'abantu bari basanzwe baziranyi ndetse n'abandi bashya ashaka kunguka.

    Ni ibiganiro byubakiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho abasangiza cyane cyane ibyo atekereza byagira uwo bifasha mu buzima bwa buri munsi, yaba mu rukundo, iterambere, imyidagaduro, imitekerereze, ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Ati 'Bimwe mu byo nzibandaho ni ukuganiriza abantu kandi nkeka ko bizagira umusanzu bitanga muri sosiyete. Mbere na mbere ni ukuganiriza abantu urukundo cyane ko turi mu minsi aho urukundo rwakonje abantu basigaye bahemukirana.'

    Ni ibiganiro anavuga ko azajya anyuzamo inyigisho zishingiye ku mibanire ya buri munsi, ibyafasha abantu kwiyungura ubumenyi, amasomo y'ubuzima, kwaguka mu mitekererezo no gusubizwa imbaraga n'icyizere mu buzima bwa buri munsi.

    Kandi avuga ko azajya yibanda cyane ku bagore, urubyiruko ndetse n'abakristu muri rusange. Yavuze ko muri iki gihe ari no gutegura filime n'ibindi biganiro abantu bakwiye kumwitegamo.

    Julien warushinze na Sugira Florence ni Director w'umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y'indirimbo, filime n'ibindi bigendanye na cinema.

    Indirimbo 'Why' yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

    Ni we watunganyije amashusho y'indirimbo 'Only You' ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

    Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y'umuziki yise 'BproudMusic' iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n'abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n'abandi.

    Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n'umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

    Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya 'Computer Science Management and Accouting'.

     

     

    Sugira amaze iminsi afatanya n’umugore we Bmjizzo mu biganiro bigamije kwigisha no guhura Sosiyete muri rusange

     

    Sugira ‘Fofo’ yavuze ko yatangiye ibi biganiro mu gihe ari no kwitegura kugaruka muri filime

    ‘Fofo’ yavuze ko yisanze mu rukundo na Bmjizzo nyuma y’uko batangiye gukorana
    Bmjizzo niwe wateye intambwe ya mbere asaba Sugira ‘Fofo’ ko bakorana 

    Sugira yavuze ko yasezeranyije umugabo kumukunda n’igihe ‘byaba bigoye’

     

    Ubwo yambikwaga impeta, Sugira yavuze ko yishimira ko babashije kunesha ibigeragezo


    Ubwo aba bombi bahuriraga ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania bagatangiza umushinga w'urugo

    Sugira Florence ‘Fofo’ yatagaje ko tariki 4 Kamena 2022, yabaye urwibutso rubi yagize mu buzima bwe ubwo yaherekezaga umubyeyi we bwa nyuma
    Sugira ‘Fofo’ yavuze ko Se yitabye Imana mu gihe yari amaze igihe abazwe inshuro eshatu bituma afata igihe cy’akaruhuko mu rugendo rwe rwa Cinema

    ‘Fofo’ yavuze ko yakomerewe no kwakira ibyo yanyuragamo bituma afata igihe cyo kwiyakira no kwitekereza, biri mu mpamvu zatumye atongera kugaragara muri filime  

    SUGIRA N’UMUGABO WE BAHERUTSE GUKORA IKIGANIRO CYAGARUTSE KU RUGENDO RW’URUKUNDO RW’ABO

    “>

    SUGIRA N’UMUGABO WE BAHERUTSE GUHURIRA MU KIGANIRO KIMWE

    “>

    SUGIRA FLORENCE AHERUTSE GUKORA IKIGANIRO KU BANGA RY’ABAKOBWA

    “>
    BMJIZZO NIWE WAKOZE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144676/yaciwe-intege-muri-cinema-urukundo-rwe-na-bmjizzo-sugira-wamamaye-nka-fofo-twaganiriye-144676.html

  • Mbapp wakuze afata Cristiano nk’ikigirwamana… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri wa Gatanu umuriro uraka mu mikino ya 1/4 cya Euro ya 2024 irimo irabera mu Budage. Saa tatu z’ijoro kuri Volksparkstadion, ikipe y’Igihugu ya Portugal yasezereye Slovenia muri 1/8 iraba icakirana n’u Bufaransa bwasezereye u Bubiligi muri 1/8.

    Mu gihe ikipe y’igihugu ya Portugal yatsindwa, waba ari umukino wa nyuma kuri Cristiano Ronaldo mu irushanwa rya Euro. 

    Ubwo bari bamaze gusezerera Slovenia bigoranye, uyu mukinnyi yatangaje ko arimo arakina iri rushanwa rya nyuma agira ati “Habayeho kubabara cyane, ariko birangiriye mu byishimo. Iyi niyo Euro yanjye ya nyuma, byanze bikunze.  

    Ariko ntabwo ngira amarangamutima kuri byo, ngira amarangamutima ku bintu byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru bitewe n’ishyaka ngirira umupira w’amaguru, ishyaka ryo kubona abankunda, umuryango wanjye n’urukundo abantu bankunda”.

    Uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 5 mu mateka ye, yatangiye gukina Euro muri 2004 ubwo yari afite imyaka 20 ndetse atangira anakora amateka ayitsindamo igitego. 

    Kugeza kuri ubu amaze kuyikoramo amateka atandukanye arimo kuba ari we mukinnyi wayitsinzemo igitego kuri buri nshuro yayikiniye, kuba ari we ufite ibitego byinshi bigera kuri 14 aho arusha 5 umukurikiye ndetse akaba yaregukanye igikombe cyayo muri 2016 ubwo bari batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

    Kylian Mbappé ashobora kurangiza ubuzima bwa Cristiano Ronaldo muri Euro kandi yarakuze yaramwihebeye. Ikosa utakora ni ugushidikanya ko Kylian Mbappé yakuze afana Cristiano Ronaldo ndetse anamufatiraho icyitegererezo. 

    Aba bombi bahuye bwa mbere muri 2012 ubwo uyu mukinnyi w’Umufaransa yari agite imyaka 14 akaba yari yagiye mu rugendoshuri muri Real Madrid, maze asaba ifoto Cristiano Ronaldo arayimuha.

    Mu biganiro bye bitandukanye, Kylian Mbappé akunda kugaruka ku rukundo amukunda. Nk’uko bigaragara mu mafoto ari mu cyumba yakuze abamo, hari harimo amafoto ya Cristiano agikina muri Real Madrid.

    Kuwa Kane ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Mbappe yavuze ko gukina na Cristiano ari icyubahiro ariko abizi ko uyu munsi ari burare atishimye bitewe nuko bari bumusezerere bakerekeza muri 1/2.

    Ati: “Ugomba gushima icyo yabaye cyo, n’icyo ari cyo. Gusa nishimiye ubukuru bw’uyu mukinnyi. Ni umukinnyi udasanzwe. Nta wundi uzamera nka we. Yagize ingaruka nziza ku mateka y’umupira w’amaguru, yateye imbaraga abakiri bato benshi. Yagize ingaruka nziza ku bantu benshi. Ndamwubaha, ariko nk’uko nabivuze, nzi ko ejo atazishima kubera ko dushaka kujya muri 1/2. '

    Ari muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Kylian Mbappé yavuze ko nubwo yamaze kwerekeza muri Real Madrid ariko atazayikoramo nk’ibyo Cristiano Ronaldo yayikozemo bitewe nuko bidasanzwe ndetse anavuga ko bavugana buri munsi kuri telefone amugira inama.

    Ubwo Real Madrid yatangazaga ko yu mukinnyi w’imyaka 25 yamaze kuyisinyira, Cristiano Ronaldo yerekanye amarangamutima ye avuga ko azishimira kumubona akinira i Santiago Bernabeu.

    Imibare yerekana iki hagati y’u Bufaransa na Portugal?

    Imibare yerekana ko aya makipe yombi amaze guhura inshuro 4 mu irushanwa rya Euro. U Bufaransa bwatsinze inshuro 2 zibanza ndetse icyo gihe byarangiye banegukanye ibikombe.

    Mu mikino 2 iheruka ikipe y’igihugu ya Portugal yatsinzemo u Bufaransa ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma muri 2016 bahita begukana igikombe, naho banganya 1.

    Ikipe y’igihugu itsinze u Bufaransa muri 1/4 mu marushanwa makuru (igikombe cy’Isi na Euro), imibare yerekana ko birangira ari yo yegukanye icyo gikombe.  

    Ubutaliyani bwarabikoze mu gikombe cy’Isi cyo mu 1948, Ubugereki burabikora muri Euro ya 2004, Espagne irabikora muri Euro ya 2012 naho u Budage bubikora mu gikombe cy’Isi cya 2014.

    Mu marushanwa yose, aya makipe yombi amaze guhura inshuro 28, u Bufaransa bwatsinzemo 19 naho Portugal itsindamo 6.

    Kylian Mbappé yakuze afana Cristiano Ronaldo gusa uyu munsi ashobora kumubabaza

    Kylian Mbappé asanzwe afata Cristiano Ronaldo nk’ikigirwamana cye

    Mbappe afata Cristiano nk’umukinnyi w’ibihe byose ku Isi mu mupira w’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144672/mbappe-wakuze-afata-cristiano-nkikigirwamana-cye-ashobora-kurangiza-ubuzima-bwe-muri-euro-144672.html

  • Yakarabije ibirenge by’abarimo Manishimwe Dja… – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yashenguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abari bazi uyu mutoza ndetse n’abo yafashije gukabya inzozi zabo. Ni umugabo wiraburaga, wakundaga kureba nk’uwitegereza, wari warahoberanye n’ikitwa siporo ndetse akiga kwagura imipaka bigendanye n’ibyo yifuza kugeraho.

    Umupira w’amaguru mu Rwanda wabayeho nibura buri gice cy’igihugu bishoboka ko cyavamo umukinnyi, ariko Kigali na Rubavu biba ikimenyabose kuko havaga abakinnyi benshi kandi bafite impano.

    Ubuzima bwe bunini yabumaze mu bana 

    Akarere ka Gatsibo kaje kwinjira mu hantu hatanga impano mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse biza kugera aho umwana wabaga avuye i Kiziguro na Kiramuruzi yabaga adashidikanwaho ku buhanga bwe, ibi bikaba byaragize imbaraga ubwo umutoza Ntirenganya Jean de Dieu yari atangiye akazi k’ubutoza muri aka gace.

    Duhere mu myaka ya 2005

    Ntirenganya Jean de Dieu yatangiye gushyira itafari ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Gatsibo mu myaka ya 2005 ubwo yatangiraga gutoza abana bo muri aka gace abatoreza ku kibuga cya Gakenke. 

    Ababyeyi bo mu Rubiri, Gakenke, Rubona, Gakoni, Kiramuruzi, Ntete, i Nduba, Kawangire, na bamwe bo muri Kiziguro, bakiriye inkuru ko hari umutoza uri gutoza abana bakiri bato ndetse batangira kuzana abana babo ku kibuga cya Gakenke ahantu hahoraga umupira kuva mu gitondo kugera inka zitashye.

    Mu bushobozi bwari buhari, Ntirenganya yatangiye guterateranya abana batangira gukina abifatanya no gutoza bakuru babo dore ko mu 2006 yari umutoza wungirije wa Gatsibo yageze ku mukino wa nyuma ku Rwego ry’igihugu mu murenge Kagame Cup, bahura na Muhanga umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera. 

    Mu 2007 i Kiziguro naho havutse irerero ryari rije guhangana na Gatsibo Academic Sport, Ntirenganya yatozaga. Umuntu yavuga ko umupira mu bato muri aka gace wari umaze gufata irangi ndetse bitijwe umurindi n’uyu nyakwigendera.

    Mu bakinnyi batangiye gutozwa n’uyu mutoza barimo Ndayishimiye Celestin wari kumwe n’abo bita Mutangana Sadick wari Kapiteni wabo, Sibomana Iddy waje gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu 2011 ndetse n’abandi batandukanye mu gihe mu ikipe y’abato harimo abakinnyi nka Manishimwe Djabel.

    Uko imyaka yagiye yicuma Ntirenganya Jean de Dieu yakomeje kwaguka mu mirimo ndetse atangira kujya mu turere dutandukanye tw’i Burasirazuba nka Kayonza yatojemo ikigo cy’amashuri cya E.S.R aho yabaga yateruye hafi ikipe yose y’abana yatozaga i Kiramuruzi. Ntirenganya yaje gutoza amakipe arimo Etoile de L’Est na Rwamagana City mu myaka ya vuba aha, akaba yitabye Imana ari mu bajyanama ba Sunrise FC.

    Akina kwa Ntirenganya

    Kumva ngo umwana akina kwa Ntirenganya cyari ikimenyetso simusiga ko ari umuhanga ashobora kuzagera kure, ndetse ababyeyi be babaga bamufiteho icyizere cy’ejo hazaza. Yari umutoza uzi kurera umwana akamukurikirana kugera ageze ku rwego yifuza, aha twavuga nk’ikibazo cya Rayon Sports yigeze kuvuga ko ariyo yareze Djabel imurereye i Nyanza, ariko Ntirenganya akarwana kugera atanze amakuru y’ukuri.

    Bamwe mu bakinnyi yafashe mu biganza

    Ndayishimiye Celestin ubu ukinira ikipe ya Etoile de L’Est yamuciye mu biganza mbere yo kwerekeza mu irerero rya FERWAFA ryaje gukina igikombe cy’Isi mu 2011 ahava ajya muri Mukura ajya muri Police FC n’ahandi. Sibomana Iddy umukinnyi wari uzwiho umuvuduko w’umuhanga ariko nyuma yo gukina igikombe cy’Afurika cya u17 yabaye nk’uhagaritse umupira w’amaguru. 

    Manishimwe Djabel na Ntirenganya mu bihe bose bibazaga uko bizagenda 

    Ruboneka Bosco yaje nk’abandi bana abanza kubura aho akina, Ntirenganya afata umwanzuro wo kumukinisha nka nimero 2 yaje kuvaho nyuma, ariko imboni z’ibirenge bye ubu biri gutanga umusaruro muri APR FC zabonywe na Nyakwigendera. 

    Manishimwe Djabel, umwana muto mugufi, ufite impano, kugera aho yeretse ubuhanga Ntirenganya Jean de Dieu atangira kujya amukinisha mu bakinnyi bakuru kandi akiri muto.

    Niyomukiza Faustin myugariro wa Bugesera FC n’ikipe y’igihugu ya 23, yavuye ku Gipangu i Rubona hafi y’utubindi yambuka kaburimbo agwa mu biganza bya Ntirenganya kugera ubu yibuka uko yamufashije ndetse akaba umwe mu bakinnyi yitabye Imana yari amurwaje.

    Ntabwo ari abo gusa kuko uruhare rwe ikiruta ibindi rwabarwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Iburasirazuba itakaje urukundo rw’umupira, n’urugero rw’umuntu wahisemo inzira. 

    Niyomukiza Faustin na Ntirenganya, imwe mu ifoto za vuba z’uyu mutoza 

    Hoziana Kennedy ukinira ikipe ya Bugesera FC afata Ntirenganya nk’umubyeyi we 

    Ruboneka Jean Bosco yibuka umunsi wa mbere Ntirenganya amwakira mu irerero 

    Ndayishimiye Celestin yubuye amaso bya nyabyo mu gihe Ntirenganya yarimo ashaka uko bakatisha imodoka ya Kiramuruzi-Remera 

    Ntirenganya agiye kare kuko yari agifite byinshi yaha umupira w’amaguru w’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144677/yakarabije-ibirenge-byabarimo-manishimwe-djabel-urwibutso-ku-mutoza-ntirenganya-witabye-im-144677.html

  • Agahinda ku bakinnyi Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel… #rwanda #RwOT

    Umutoza Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi nka Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco n’abandi yitabye Imana azize uburwayi.

    Ntirenganya yari amaze igihe arwaye aho yarwariye mu bitaro bya Kiziguro, avayo ajyanwa i Rwinkwavu, yitabye Imana ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024.

    Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi benshi, yari amaze iminsi arwaye Diyabeti ndetse n’Umuvuduko w’amaraso.

    Uyu mutoza wari ufite irerero Kiramuruzi ryazamukiyemo abakinnyi benshi nka Ndayishimiye Celstin wakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, yazamuye kandi abakinnyi nka Manishimwe Djabel wakiniye Rayon Sports na APR FC, Ruboneka Bosco ukinira APR FC, Uwizeye Djafar wakiniye amakipe nka Espoir FC na Gorilla FC, Hoziana Kennedy n’abandi.

    Ntirenganya Jean de Dieu yitabye Imana

    Manishimwe Djabel yazamukiye mu maboko ye

    Na Ruboneka Bosco yazamukiye kwa Ntirenganya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ku-bakinnyi-ruboneka-bosco-manishimwe-djabel

  • Indirimbo 10 zahaye Morale ingabo za RPA za… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwizihiza #Kwibohora30 byabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, muri Sitade Amahoro ivuguruye yakira abarenga ibihumbi 45.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abanyarwanda mu ngeri zinyuranye cyane cyane urubyiruko, ibyamamare n'abandi banyuranye bihereye ijisho akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda ndetse na Polisi y’u Rwanda.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu mahoro kandi ko ruzaguma mu mahoro uko byagenda kose.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Guverinoma y'Ubumwe yubatse Leta ikorera bose nta vangura ndetse na 'politike ntigikoreshwa nk'igikoresho cyo guheza bamwe cyangwa kugirirana nabi'.

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ari bo bafite inshingano yo kugena ahazaza h'u Rwanda, ababwira gufata inshingano yo kugiteza imbere.

    Yagize ati: 'Abakiri bato, cyane cyane abavutse mu myaka 30 ishize na mbere yayo ho gato, iki gihugu ni icyanyu ngo mukirinde, mugiteze imbere. Twe twatangiye ibyo mu myaka 30 ishize, twizeye mwebwe ikiragano cyo kwibohora ngo mutwakire…. mukomerezeho politike nziza twubatse.'

    Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe n'ubwitange bw'Ingabo zari iza RPA, uruhare rw'abanyarwanda bari mu mahanga, imbere mu gihugu n'ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije gutsinda urugamba.

    Mu rugendo rw'urugamba, Ingabo za RPA zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo 'Morale', ndetse amatorero nk'Isamaza, Indahemuka n'abandi babarizwaga mu Bubiligi bahimba indirimbo zabaye iz'ibihe byose.

    Masamba ni umwe mu bahanzi bakoresheje inganzo mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Yaririmbiye ahantu hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo n'ibitaramo yafatanyaga n'Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari yifite, utari ufite amafaranga yatangaga inka n'ibindi.

    Uyu muhanzi yakoreye igitaramo i Lugogo muri Kampala n'ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo yahitaga ajya mu isanduku y'Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku buryo nta mafaranga na macye yasigaranaga.

    Mu nshingano yari afite harimo gukora ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato Umuco no kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry'Igihugu, Urukerereza.

    Masamba yagiye ku rugamba kugira ngo afatanye n'abandi 'Gushaka Igihugu'. Byaturutse ku buzima bw'iheza yari abayemo mu Burundi, nk'ukuntu Abanyeshuri b'Abarundi bakoraga ikizamini cya Leta cy'amashuri ku manota 45% ariko Abanyamahanga barimo n'Abanyarwanda bagakorera ku manota 80%.

    Binoyengeraho ku kuba yaragiye yibutswa n'Abarundi ko n’ubwo ari umusitari mu gihugu cyabo, ariko ari Umunyarwanda.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'indirimbo 10 zumvikanamo ubutumwa bukomeye, zahaye 'Morale' ingabo zari iza RPA ubwo zari ku rugamba.

    Indirimbo ni nyinshi zakozwe mu gihe cyo kubohora urugamba, ariko twahisemo indirimbo 10, ndetse hagarukwa ku butumwa bukubiyemo.

    1. Demokarasi

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Indahemuka, bavugaga ko abanyarwanda bagomba kuba umwe. Ko inkotanyi zizira umuze zigira intego na gahunda ihamye zanga umwanda zihorana umucyo.

    Ko zitivuruguta mu bibi. Ni indirimbo yari iyo gukundisha abanyarwanda Inkotanyi; no kumva ko Demokarasi igomba kwimirizwa imbere.

    Bati 'Reka twiririmbire Demokarasi. U Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya agatsinda turi bene mugabo umwe.'

    'Inzira ni ubumwe ibindi byose byaza ejo ikindi ni ukuri, kuko iyo ubeshye umara inka. Twijukire ibyo twasinyiraga Arusha hato tutazarimba nk’umwe w’inkoko kandi ururimo inda ntirukirimbanwa.'

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘DEMOKARASI’ Y’ITORERO INDAHEMUKA

        

    2.Inzovu

    Iyi ndirimbo ni iy'itorero Indahemuka. Gusa irazimije kumenya impamvu iyo nzovu, intare yayibonye ubundi abahungu bakayigota yabura aho ica bakayifata.

    Umuhanzi Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko atekereza ko inzovu bavugaga ari umwanzi ufite ibikoresho n'ubuhangange ariko ko byarangiye afashwe.

    Iyi ndirimbo isoza bahumuriza abanyarwanda bati 'Yemwe bana muhumure ntidusenya turubaka; turi bene mugabo umwe. Bivuga ko twese turi umwe.' 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘INZOVU’


    3. Fourteen

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Inkotanyi bivuga ibigwi ko babise ingegera bakanabita inyangarwanda ariko babakubise umuriro babona ko bikomeye basaba imishyikirano.

    Baririmba bavuga ko Ingabo za RPA zinjiye mu Rwanda zinyuze i Gatuna, Kagitumba, bati ‘ku Murindi turahata’. Bavuga ko bamaze gufata Kanombe, bobohoye Kigali.

    Banagaruka ku duce turimo Gisenyi, Kibuye n’ahandi bari bari mu birindiro biteguye urugamba. Iyi ndirimbo mu myaka ine ishize yasubiwemo n’umuhanzi Massamba Intore. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘FOURTEEN’


    4. Dushengurukanye isheja

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Itorero Indahemuka. Yavugaga yirata ibigwi n'intsinzi by'inkotanyi. Aho yavugaga iti 'Twarwaniye amahoro none turayatsindiye, muze tuyature hano iwacu i Rwanda.' Bavuga aho bagiye batsindira gutyo gutyo.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DUSHENGURUKANYE ISHEJA’



    5. Iya mbere Ukwakira (Iya 1 Ukwakira)

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Inkotanyi bavuga ko iyo tariki ari bwo binjiye. Ubwo binjiye ingabo za Mouvoma (Ubwo bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; Habyarimana agahamagaza amahanga bakaza nabo bakabatsinda.

    Muri rusange ni indirimbo yo kwirata ubutwari. Hari aho baririmba bati ‘Iya mbere Ukwakira ku wa 90, twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mu gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye imbere, oye Nkotanyi.

    Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagitumba, Umutara, Gatuna, i Burunga n’ahandi. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IYA 1 UKWAKIRA’ MASSAMBA INTORE YASUBIYEMO


    6. Girubuntu

    Iyi ndirimbo 'Girubuntu' yahimbwe na Karigirwa Jeanne. Hari abavuga ko hafi 90% by'indirimbo z'Itorero Indahemuka zahimbwe na Karigirwa Jeanne.

    Abandi bakavuga ko hafi 90% by'indirimbo z'Itorero Isamaza, zahimbwe na Nyiranyamibwa Suzane afatanyije na Karigirwa Jeanne.

    Isamaza ryari Itorero rinini cyane mu Bubiligi bateraga inkunga Inkotanyi ku rugamba.

    Mu ndirimbo 'Girubuntu', Isamaza bayihimbye kugira ngo basabe abantu kwitanga bababwira ko bagomba kwitangira urugamba.

    Bati “Dore Rwigema yaritanze na Bayingana bajyana na Bunyenyezi”. Bati 'Ndabasanze imfura z'u Rwanda baritanze'.

    Muri rusange yahimbwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha Inkotanyi zari ku rugamba. 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘GIRUBUNTU’ Y’ITORERO ISAMAZA


    7. Intsinzi

    Iyi ndirimbo yahimbwe na Mariya Yohana ayihimba mbere y'uko Ingabo zari iza RPA zitsinda urugamba, ariko biyumvagamo intsinzi.

    Gusa yifashishije 'melodie' (Ururirimbo) y'indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose akahabona intsinzi.

    Mariya Yohana yigeze kuvuga ku mvano y'iyi ndirimbo agira ati 'Indirimbo 'Intsinzi' nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira igihugu.

    Ni byo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n'Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n'uko batabawe.'

    Iyi ndirimbo yifashishijwe cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba, abababaye n'abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INTSINZI’ Y’UMUHANZIKAZI MARIYA YOHANA

    8. RPF Turatashye

    Yahimbwe n'Inkotanyi. Bavuga ko imyaka imaze igihe barabujijwe gutaha barabahejeje ishyanga.

    Kandi ko umuzungu ari we wabibyemo Abanyarwanda amacakubiri abereka ko badahuje inkomoko, ko bamwe bavuye muri Tchad, abandi muri Ethiopia.

    Inkotanyi zaririmbye ko ziteguye guhashya uwo wababujije gutaha, ko bashaka gukorera igihugu, bose hamwe ari umwe.

    Iyi ndirimbo iherutse gusubirwamo n'umuhanzi Cyusa Ibrahim. Iri mu ndirimbo 14 yakubiye kuri Album ye ya mbere yise 'Muvumwamata'.

    Cyusa aherutse kubwira InyaRwanda ati 'Iyi ndirimbo yibutsa abanyarwanda icyabatanyije, kikaba cyarabaviriyemo ikibi bitewe n'umuzungu. Nkayikundira ko igaragaza ukwibohora kwa nyako, igasoza ivuga ko tugomba twese kunga ubumwe nk'abanyarwanda.' 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RPF TURATASHYE’ YASUBIWEMO NA CYUSA IBRAHIM


    9.Indege Irahinda

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'Itorero Isamaza, yavugaga ko bagiye kuza gutabara igihugu; babwira abahungu bitegure bakere urugendo.

    Ababyebyi babyaye bambarire impumbya, ubundi babahe impundu abo baje gutabara; babwira abasigaye ko n'ubwo batagiye ku rugamba nibura babahe impamba ibaherekeza ku rugamba.

    Iyi ndirimbo 'Indege Irahinda' yahimbwe na Nyiranyamibwa Suzanne. Uyu mubyeyi arazwi cyane kandi mu ndirimbo nka 'Ese mbaze', ''Ndavunyisha', 'Nkumbuye iwacu', 'Nimuberwe bakobwa', 'Ituze', 'Telefone' n'izindi. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INDEGE IRAHINDA’ Y’ITORERO ISAMAZA


    10.Turaje

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'itsinda ryabaga mu Bubiligi ririmo Nyiranyamibwa Suzane. Uyu muririmbyi waboneye izuba benshi, mu Ukuboza 2016 ni bwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka 40 yari ishize atuye mu Bubiligi.

    Muri iyi ndirimbo 'Turaje', babwira abanyarwanda ko baje n'ibihumbi harimo ababyeyi, abasaza, abasore, abana, ko baje gutabara igihugu. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TURAJE’ Y’ITORERO ISAMAZA YAMAMAYE CYANE


    Mu kwizihiza #Kwibohora30, Perezida Kagame yavuze ko agaciro kari mu banyarwanda ntawakabambura

    Byari ibirori bikomeye kuri uyu wa Kane muri Stade Amahoro mu kwizihiza #Kwibohora30

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144671/indirimbo-10-zahaye-morale-ingabo-za-rpa-zagufasha-kwizihiza-kwibohora30-144671.html

  • Rayon Sports yaba yarangizanyije n’umukinnyi wo muri Senegal #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma na myugariro Omar Gningue, kapiteni w’Ikipe ya AS Pikine yo muri Sénégal, aho nta gihindutse agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

    Rayon Sports muri Gicurasi bamwe mu bayobozi ba yo barimo n’umunyamabanga Namenye Patrick bari Senegal aho bakurikiranye imikino ya shamiyona itandukanye, baje gushima abakinnyi babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi barimo Aliou Souané wa Smartex yatwaye igikombe na Oumar Gningue wa AS Pikine bombi baje mu ikipe y’umwaka.

    Gusa kuri Aliou Souane ntabwo byaje gukunda kuko yahise ajya mu biganiro na APR FC, Rayon Sports yahise ihanga amaso Omar Gningue.

    Ntabwo byari koroha ko uyu mukinnyi ahita aza cyane ko ibinyamakuru byo muri Senegal bitangaza ko mu ntangiriro za Kamena yahise yongera amasezerano muri iyi kipe.

    Byasabye ko Rayon Sports ijya mu biganiro na AS Pikine byo kuba bagura uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi.

    Ejo hashize ku wa Kane amakuru avuga ko ari bwo impande zombi zumvikanye ibiumbi 25 by’amadorali byo kuba bagura uyu mukinnyi akaba agomba kuza mu Rwanda ibiganiro bisigaye bikaba ari birangirira ari nako akora ikizami cy’ubuzima.

    Aje yiyongera ku bandi bakinnyi nka Fitina Omborenga wavuye na APR FC, Richard Ndayishimiye wavuye muri Muhazi United, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman na Patient Ndikuriyo bavuye mu Amagaju ndetse na Kabange wakiniraga Gorilla FC.

    Omar Gningue yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaba-yarangizanyije-n-umukinnyi-wo-muri-senegal

  • Kenny Sol yavuze producer yemera hagati ya Prince Kiiiz na Element #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Kenny Sol yanze kuripfana maze avuga ko Producer Prince Kiiiz ari umuhanga ariko na none Element ari ntagereranywa.

    Abinyujije kuri Instagram ye, Kenny Sol yasabye abakunzi be kumubaza ibibazo bashaka na we akabasubiza.

    Umwe mu bakunzi be yamubajije ati “Prince Kiiz cyangwa Element? Kuri wowe ninde urenze undi.”

    Keny Sol yavuze ko bose ari abahanzi beza ariko na none Producer Element atagereranywa amurenze.

    Ati “Bose ni abahanga ariko Element ntabwo agereranywa.”

    Uretse kuba Kenny Sol na Element bose babarizwa mu nzu imwe itunganya umuziki ya 1:55AM, kuva na mbere barakoranaga, indirimbo nyinshi za Kenny Sol ni Element wazikoze harimo na ‘Haso’ yakoze akiri muri Country Records yatumbagije izina ry’uyu muhanzi cyane.

    Mu ntagiriro za 2023 ni bwo aba ba-producer bafatwa nk’abambere mu gihugu mu bijyanye no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi babisikanye, Element yaratunguranye atandukana na Country Records yamushyize ku itara yerekeza muri 1:55AM yari ivuyemo Prince Kiiiz wahise ujya kumusimbura Country Records.

    Prince Kiiiz ni umwe mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda

    Element yakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe

    Kenny Sol yavuze ko Element atagereranywa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenny-sol-yavuze-producer-yemera-hagati-ya-prince-kiiiz-na-element

  • “Welcome to Rayon Sports” Amagambo Leander Willy Essombe Onana yabwiye ubuyobozi bwa Simba SC, yatumwe abafana ba Rayon Sports batangira kumwandikira bamuha ikaze muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya Cameroon, Leander Willy Essombe Onana yatangiye guhabwa ikaze n'abafana ba Rayon Sports, nyuma y'amagambo yabwiye ubuyobozi bwa Simba SC asanzwe akinira.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Essombe Onana yatangaje amagambo agira ati 'Mwarakoze cyane Simba sc Tanzania, Mfite ubushobozi bukomeye ariko sinahawe amahirwe.'

    Onana atangaje ibi nyuma y'uko atahawe umwanya uhagije muri iyi kipe iherutse mu mikino nyafurika.

    Abafana ba Rayon Sports bahise bamwandikira bamuha ikaze muri Murera, doreko yagiye muri Simba SC avuye muri Gikundiro.

    Source : https://yegob.rw/welcome-to-rayon-sports-amagambo-leander-willy-essombe-onana-yabwiye-ubuyobozi-bwa-simba-sc-yatumwe-abafana-ba-rayon-sports-batangira-kumwandikira-bamuha-ikaze-muri-murera/

  • Bamufataga nk’umubyeyi wabo! Umutoza w’abana wazamuye abarimo Manishimwe Djabel yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'amakipe y'abakiri bato Ntirenganya Jean de Dieu yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Tariki 4 Nyakanga 2024 azize uburwayi.

    Uyu mutoza yazamuye abakinnyi benshi bavuka mu Karere ka Gatsibo barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka, Ndayishimiye Celestin n'abandi benshi.

    Source : https://yegob.rw/bamufataga-nkumubyeyi-wabo-umutoza-wabana-wazamuye-abarimo-manishimwe-djabel-yitabye-imana/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Kuririmba FPR-INKOTANYI byamuviriyemo kurumwa izuru rivaho #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Uwihoreye Jean Marie bakunda kwita Papa Boyi, atuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi. Arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma nyuma yo  kurumwa izuru rigacika. Avuga ko intandaro ya byose ari ishyari ridafite ishingiro yagiriwe na Damascene bakunda kwita Talibani ariwe wamurumye izuru akarica amushinja kurya wenyine ku mafaranga ya FPR-INKOTANYI.

    Aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com, Uwihoreye yavuze ko ibyamubayeho byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga hafi neza n'isantere y'Ubucuruzi y'ahazwi nko muri Arikide.

    Yagize ati' Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?'.

    Akomeza avuga ko bijya gutangira, Uwihoreye( Papa Boyi) yasanze Damascene( Talibani) ahagana i saa yine za mugitondo ku wa mbere w'iki cyumweru dusoza. Ati' Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?'.

    Akomeza ati' Ndamubwira ngo FPR tuyiha amafaranga nk'Abanyamuryango, ntabwo FPR iduha Amafaranga'. Akomeza avuga ko nyuma y'aho ku masaha y'umugoroba, uyu Damascene uzwi ku izina rya Talibani yavuye mu kabari yari arimo, amusanga aho yari ahagaze hejuru y'Umukingo aririmba indirimbo ya FPR-INKOTANYI yari itewe n'umusaza urarira ku Kiliziya i Nyamiyaga.

    Ati' Hari Umusaza w'Umureyo urarira kuri Kiliziya, aza aririmba indirimbo ya FPR nanjye mba ndayiririmbye! Nibwo nagiye kumva numva uwo mugabo( Damascene) ankubise ibishyi bibiri by'amatwi. Twaherukanaga mu gihe cya saa yine. Nibwo yahise amanura ku mukingo ahita anshona izuru'.

    Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, babwiye intyoza.com ko uyu mugabo Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa. Gusa na none ngo na nyuma uyu Uwihoreye ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, uwamurumye izuru yarahamusanze amubwira ko yagize Imana ngo kuko yashakaga kumurangiza.

    Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu Uwihoreye Jean Marie arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, aho arwajwe n'umugore we. Ku bijyanye n'igice cy'izuru rye, avuga ko abaganga bamubwiye ko badashobora kugisubizaho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/05/kamonyi-nyamiyaga-kuririmba-fpr-inkotanyi-byamuviriyemo-kurumwa-izuru-rivaho/