Blog

  • Umukinnyi w’umunya-Senegal ukuri muto ateganyijwe i Kigali aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo gihugu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ngo asinyire ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu musore waje mu ikipe y'umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iheruka, ari bushyire umukono ku masezerano y'imyaka ibiri.

    Omar Gningue utegerejwe muri Murera, ni umusore ukiri muto kuko afite imyaka 18 y'amavuko gusa.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunya-senegal-ukuri-muto-ateganyijwe-i-kigali-aje-gusinyira-ikipe-ya-rayon-sports/

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler yagize ubwoba nyuma yo kubona amakipe bazahatana mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi, Frank Spittler Torsten, ntiyishimiye gutombora Nigeria na Bénin mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 mu gihe ibihugu byombi bisanzwe biri hamwe n'u Rwanda mu Itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024 ni bwo habaye tombola y'amatsinda yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, Amavubi yisanga itsinda D kumwe na Libya, Benin ndetse na Nigeria. Nigeria na Benin zisanzwe ziri kumwe n'Amavubi mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya cya 2026.

    Umutoza w'ikipe y'Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko bibabaje kongera kwisanga mu itsinda rimwe na Benin na Nigeria.

    Ati 'Mu by'ukuri bibabajemo kuba dufite amakipe abiri mu itsinda, Nigeria na Benin tunarimo gukina mu itsinda rimwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi. Ariko ni uko bimeze nta kundi.'

    Nta gihindutse biteganyijwe ko imikino ya mbere yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025 izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-frank-spittler-yagize-ubwoba-nyuma-yo-kubona-amakipe-bazahatana-mu-itsinda-d-ryo-gushaka-itike-ya-can-2025/

  • Apostle Arome Osayi Leads Powerful Revival in Kigali, Launches RCN Church #rwanda #RwOT

    Apostle Arome Osayi, Founder and Senior Pastor of Remnant Christian Network (RCN), held an extraordinary revival event in Kigali on July 4th, 2024. The event, hosted at Serena Hotel, witnessed the salvation of over 20 individuals and left many others praising God for the miracles they experienced.

    Remnant Christian Network (RCN), established in 2006 by Apostle Arome Osayi, is an evangelistic ministry dedicated to restoring apostolic doctrine and spreading the message of Christ's return. It unites believers from various denominations under the mission to propagate the teachings and spirit of early Christianity.

    Event Highlights

    On the evening of July 4th, 2024, a large crowd of Christians from across Rwanda gathered at the Serena Hotel in Kigali. They came to hear the powerful word of God delivered by Apostle Arome Osayi, a highly influential minister from Nigeria.

    The revival, named 'Rwanda Apostolic Visit,' was filled with the power of the Holy Spirit from start to finish. Participants engaged in prayer, worship, and listened to Apostle Arome Osayi's impactful message. The event also featured renowned Rwandan gospel artists, including Gabby Kamanzi, Rene & Tracy, and Chryso Ndasingwa.

    From 5 PM to around 7 PM, attendees participated in prayer sessions led by prepared ministers. Worship was led by artists including Chryso Ndasingwa, who helped the congregation connect with the Holy Spirit through songs in Kinyarwanda and English. Many attendees spoke in tongues during these sessions.

    Apostle Arome Osayi's Message

    Upon his arrival, Apostle Arome Osayi expressed his joy at visiting Rwanda for the first time. He praised the country's beauty and mentioned that this visit was a precursor to a larger event planned for the following year.

    Using passages from Luke chapters 9 and 10, Apostle Arome explained how Jesus Christ empowered his apostles with the Holy Spirit to preach to nations and heal the sick. He highlighted the need for churches to focus on sending missionaries to unreached nations instead of merely filling seats.

    Apostle Arome prayed for those called to serve in dark spiritual territories, asking God to fill them with the Holy Spirit's power to confront evil forces. He urged attendees to seek spiritual empowerment to overcome evil rather than focusing on material wealth.

    Testimonies and Healing

    After his sermon, Apostle Arome prayed for various groups, prophesied to many, and strengthened the weary. He healed the sick using the power of the Holy Spirit, with several attendees testifying to miraculous recoveries.

    In an interview with InyaRwanda, Pastor Yves Ndanyuzwe of Remnant Christian Network Rwanda shared that the event, named 'Rwanda Apostolic Visit,' was organized to welcome Apostle Arome Osayi as a significant guest and apostle of Christ visiting Rwanda for the first time. Pastor Ndanyuzwe anticipated that Apostle Arome's revival teachings would inspire people to seek God more fervently.

    Launch of RCN Rwanda

    During the event, Pastor Yves Ndanyuzwe and his wife were anointed, officially launching the Remnant Christian Network Rwanda. The revival aimed to support and encourage the church to fulfill its mission and goals effectively, providing spiritual guidance and strength to the leaders and congregants.

    Apostle Arome Osayi is the leader and founder of the international ministry, Remnant Christian Network, headquartered in Makurdi, Benue State, Nigeria. An apostle of Jesus Christ, author, advisor, entrepreneur, and philanthropist, Apostle Arome has been a Christian since the age of seven. He has written several faith-based books, including 'Kingdom Recalibration' and 'Decimating Demonic Devices.' He and his wife, Dinah Osayi, have been married for over 15 years.

    Apostle Arome visited Rwanda at the invitation of the African Leadership University (ALU). He arrived on the afternoon of Thursday, July 4th, marking his first visit to the country. Impressed by Rwanda's beauty, he mentioned that he would have visited sooner had he known.

    Highlights and Photos

    Pastor Yves Ndanyuzwe, one of the event organizers, explained that they invited Chryso Ndasingwa because of his excellence in gospel music. Chryso performed several of his songs, much to the delight of the attendees.

    During the revival, Pastor Yves Ndanyuzwe and his wife were anointed, and the RCN (Remnant Christian Network Rwanda) church was officially launched.

    The post Apostle Arome Osayi Leads Powerful Revival in Kigali, Launches RCN Church appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/apostle-arome-osayi-leads-powerful-revival-in-kigali-launches-rcn-church/

  • Abahinzi b'icyayi barenga ibihumbi 11 bakuwe mu bwigunge na Silverback Tea Company – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rumenyerewe nk'igihugu cy'imisozi igihumbi ariko kandi kizwi nk'igihugu gifite umwihariko mu kugira umusaruro w'icyayi.

    Icyayi cy'u Rwanda cyabaye ingenzi cyane mu bukungu bw'igihugu guhera mu 1950. Ni umusaruro uturuka ku miterere y'u Rwanda yatumye ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi butanga umusaruro mwiza.

    Imyaka myinshi ishize icyayi cy'u Rwanda cyahawe icyangombwa mpuzamahanga mu kugira uburyohe bwihariye, ibara rikurura buri wese ndetse no kugira intungamubiri.

    Ikigo cya Silverback Tea Company kinjiye ku isoko ry'u Rwanda gikorana n'inganda zitandukanye zisanzwe zitunganya umusaruro w'icyayi mu guharanira ko cyongererwa agaciro n'ubuziranenge mbere yo kujyanwa ku isoko.

    Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company Ltd, Rudra Chatterjee, yashimye uko u Rwanda rutanga amahirwe ku bacuruzi bikanafasha mu iterambere no kugera ku bicuruzwa bifite ubuziranenge.

    Ati 'Silverback Tea Company irashima cyane uburyo u Rwanda rutanga urubuga rwo gukoreramo rudufasha gutera imbere no kwibanda ku gutanga icyayi cyuje ubuziranenge.'

    Silverback Tea Company kuri ubu kigizwe n'inganda eshatu z'icyayi za mbere mu gihugu zirimo Rugabano Tea Company Pvt ltd, Gisovu Tea Company n'urwa Pfunda Tea Company.

    Buri ruganda muri izo rufite umwihariko warwo ku bijyanye n'icyayi rutuganya nk'uruganda haba mu buryohe n'ibindi.

    Inganda z'icyayi zibarizwa muri Silverback zibitseho ibihembo bitandukanye. Uruganda rwa Rugabano rufite agahigo ko kugira icyayi cyaguzwe amafaranga menshi aho ikilo cyacyo cyaguzwe nibura amadorali 4.09 mu 2024 nkuko NAEB ibigaragaza.

    Uruganda rwa Gisovu Tea Company Ltd rwahawe igihembo cyo kuba uruganda rwa mbere rw'umwaka wa 2024 cyatanzwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe icyayi mu Rwanda rufite kandi icyemezo cy'uko icyayi cyarwo cyuje ubuziranenge kizwi nka PF1 ndetse Ihuriro ry'Abacuruzi b'icyayi muri Afurika y'Iburasirazuba ari rwo ruganda rwari rufite icyayi kihagazeho mu 2023.

    Ku ruganda rwa Pfunda kandi rwahawe icyemezo cy'uko icyayi cyarwo ari cyiza ku rwego rwa D1, rwashyizwe kandi ku mwanya wa munani mu nganda zo mu Karere zagize icyayi cyihagazeho ku isoko mu 2023.

    Izo nganda kandi zifite icyemezo cy'uko zubahiriza ihame ry'uburinganire byatanzwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), Urugaga rw'Abikorera, UNDP na UN Women.

    Silvaback Tea Company iharanira ko ubuziranenge bw'icyayi butangirira mu mirima y'icyayi mu rwego rwo kurushaho kugira umwihariko ku cyanga cy'u Rwanda.

    Ibyo byatumye itanga akazi ku bakozi bafasha abahinzi gukomeza gushimangira ubuziranenge bw'icyayi mu murima no guharanira kubungabunga ibidukikije.

    Silverback ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'abahinzi b'icyayi binyuze mu mishinga y'iterambere inyuranye aho abahinzi barenga 11000 bakuwe mu bwigunge.

    Rwatangiye kandi gushora mu burezi binyuze nko mu kubaka ingo mbonezamikurire 'ECDs' z'abana n'ibikorwaremezo.

    Kuri ubu hashyizweho n'umunsi uzwi nko gusogongera ku cyayi ufasha abakozi ba Silverback gusabana n'imiryango yabo basoma ku cyayi cy'u Rwanda bakumva icyanga cyacyo.

    Kuva Silverback yakinjira mu Rwanda yaguye uko icyayi kiboneka ku isoko haba imbere mu gihugu mu maguriro atandukanye arimo Simba Supermarket, Tuma250, The Hut Supermarket, Silverback n'andi maguriro byatumye abanyarwanda banywa icyayi cy'u Rwanda ibintu bitari bimenyerewe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper (ibumoso) asogongera ku cyayi

    Impumuro y’icyayi cy’u Rwanda nayo iba yihariye

    Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda

    Silverback Tea Company ikomeje gushimangirako icyayi cy’u Rwanda gikomeza gutezwa imbere

    Icyayi cy’u Rwanda gikomeje gutanga umusaruro

    Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuryohera benshi

    Abayobozi batandukanye basogongera ku cyayi cy’u Rwanda

    Icyayi cy’u Rwanda cyihagazeho ku ruhando mpuzamahanga

    Hari abahabwa ibiryamirwa bigamije kubafasha

    Abaturiye uruganda rw’icyayi batishoboye barafashwa

    Abahinzi b’icyayi bafashwa no kugira ubuzima bwiza

    Abahinzi b’icyayi banyuzamo bagacinya akadiho

    Abahinzi b’icyayi bashima cyane uko icy’u Rwanda kiri gutezwa imbere

    Abahinzi b’icyayi bashima ko gikomeje kubateza imbere

    Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-b-icyayi-barenga-11000-bakuwe-mu-bwigunge-na-silverback-tea-company

  • Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni Inama yateguwe n'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda (IER) ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Abenjeniyeri ku Isi (WFEO), aho izaba kuva ku wa 15-18 Ukwakira muri Kigali Convention Center, ikaba yitezweho kuzavamo ubufatanye n'imikoranire bw'abazayitabira.

    GECO ifatwa nk'Ihuriro ry'abenjeniyeri riruta andi yose ku Isi kuko ibaha urubuga rwagutse ruborohereza gusangira ubumenyi, udushya tugezweho ndetse n'ibisubizo by'ibibazo abo muri uru rwego bakunda guhura na byo.

    Iyi Nama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga Udushya mu Bwubatsi hagamijwe Iterambere Rirambye ry'Ahazaza (Engineering Innovations for a Sustainable Future)', izahuriza hamwe abagera ku 1000 barimo abahagarariye imiryango itandukanye ikora uwo mwuga, abo muri za kaminuza, inzego zishinzwe gushyiraho politiki zitandukanye, abahanga udushya mu by'ikoranabuhanga n'abandi.

    Izibanda ku iterambere rirambye, ubudaheranwa no kudaheza, kimwe no gukora ubushakashatsi, ikoranabuhanga n'imishinga itandukanye muri uru rwego rw'uyu mwuga. Hari kandi guteza imbere uburyo bwo kumenyana n'abanyamwuga babirambyemo, kumenyana n'abayobozi bakora muri uru rwego hagamijwe guteza imbere ubufatanye n'imikoranire n'ibindi.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, avuga ko iki ari igikorwa cy'ingenzi gihesha abenjeniyeri uburyo bwiza bwo gutegura ahazaza habo ku rwego rw'Isi ku buryo babasha kumenya ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n'ibyo bakora.

    Ati 'Iyi nama izaba nk'umusemburo ukomeye mu byo guhanga udushya, imikoranire, no kungurana ubumenyi. Izaba kandi urubuga rwo gusangizanya ubushakashatsi, gushyira imbaraga mu mikoranire, hatezwa imbere ubunyamwuga, kandi hatezwa imbere uru ruganda binyuze mu buryo bwo gufatanya.'

    Ibi byashimangiwe na Mustafa Shehu, Perezida wa WFEO aho yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane ko yitezweho kuzahuriramo impuguke ziturutse hirya no hino ku Isi maze hakabaho kuganira no kubonera ibisubizo ibibazo byugarije uru rwego rw'abenjeniyeri hifashishijwe ibitekerezo byabo.

    Ati 'Iyi nama iratanga urubuga rukomeye ku bari muri uyu mwuga bavuye hirya no hino ku Isi aho bazaba basangizanya ubunararibonye, kurebera hamwe ikoranabuhanga rigezweho, no gukuza imikoranire izongerera imbaraga ubufatanye bwacu tugana mu Isi irimo iterambere rirambye izira ubusumbane.'

    Iby'ingenzi bizaganirwaho

    Abateguye iyi nama bavuze ko abazayitabira bazaganira ku Ntego z'Iterambere Rirambye (SDGs), harimo n'iyubakwa ry'imijyi ifite ikoranabuhanga kandi irengera ibidukikije, igenamigambi ry'imijyi, ibikorwaremezo bijyanye n'ingendo n'ubwikorezi, inyubako zubatse mu buryo butangiza ibidukikije, n'uburyo bwo gukumira no guhangana n'ibiza.

    Harimo kandi ibisubizo byatangwa n'abenjeniyeri ku byerekeranye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kumenya uburyo umuntu yakwitwara mu gihe ibayeho, uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere hifashishijwe ikoranabuhanga, ikoranabuhanga mu bijyanye n'ingufu zisubira no gukwirakwiza amashanyarazi n'amazi meza ku bo bitarageraho.

    Iyi nama izibanda by'umwihariko ku buryo hatangwa uburezi bwubakiye ku Bumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, n'Imibare (STEM) hagamijwe cyane cyane guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi mu mikorere y'abenjeniyeri ku Mugabane wacu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko GECO ije mu gihe hashize imyaka haterwa intambwe igaragara mu kuzamura imyumvire hagamijwe gutanga akazi kuri ba enjeniyeri bemewe kandi babifiteye ubushobozi ku isoko ry'u Rwanda.

    Ku bwa Sabiti, gushyira imbaraga mu burezi bwubakiye ku Bumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n'Imibare, bizongera ubunyamwuga kandi bigire uruhare mu kuzamura imibereho myiza n'ubukungu mu gihugu.

    Ibikorwa bizaba muri iyo Nama

    Sabiti yahamagariye abafatanyabikorwa n'abazitabira iyi Nama, kuyigiramo uruhare batanga inkunga yabo mu byiciro bitandukanye kandi bakaniyandikisha ku bwinshi.

    Kugeza ubu ibyiciro byo gutera inkunga bihari, birimo icy'Ibanze (Bronze) aho umuntu ashobora gutanga ibihumbi 20$, Icyisumbuye (Silver) aho umuntu atanga ibihumbi 30$ hakaba n'icyiciro cya gatatu cyiswe 'Gold' aho umuntu atanga ibihumbi 40 by'amadolari ya Amerika, ndetse hakaba n'icy'Ikirenga aho umuterankunga ashobora gutanga ibihumbi 50$.

    Muri iyi nama, ibigo bitandukanye by'ubushakashatsi ndetse n'ibindi bigo birimo n'ibigitangira gukora, bizaboneramo amahirwe yo kugaragaza udushya, ikoranabuhanga n'imishinga bigezweho muri iki gihe.

    Iyi nama izamara iminsi ine izaha amahirwe abitabiriye yo kumenya iterambere rigezweho muri uru rwego, ibahe amahirwe yo gushyira imbaraga mu bufatanye n'abandi, ndetse n'imikoranire na bo ku mishinga y'ahazaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko GECO ije mu gihe hashize imyaka haterwa intambwe igaragara mu kuzamura imyumvire hagamijwe gutanga akazi kuri ba enjeniyeri bemewe kandi babifiteye ubushobozi ku isoko ry'u Rwanda

    Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugaga-rw-abenjeniyeri-mu-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga

  • U Rwanda na Koreya y'Epfo byasinye amasezerano ya miliyari 1$ – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano azamara imyaka ine kugeza mu 2028, akaba azagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere, NST2.

    Aya masezerano asimbura ayo ibihugu byombi byari byasinye mu 2022 yari afite agaciro ka miliyoni 500$, aho byateganywaga ko azarangira mu 2026.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko kubera umubano mwiza w'ibihugu byombi hatategerejwe ko amasezerano ya mbere arangira, bituma byemezwa ko ayo masezerano yongererwa ingufu.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko nko mu bwikorezi aya masezerano azafasha mu kubaka imihanda, mu buzima agafasha mu guteza imbere uru rwego kugira ngo rurusheho gutanga serivisi zinoze hubakwa n'ibikorwaremezo by'ubuvuzi nk'Ibitaro bya Muhororo n'ibindi.

    Yavuze ko mu burezi azafasha kubakira ubushobozi Abanyarwanda mu by'ubumenyi n'Ikoranabuhanga, guteza imbere amashuri y'imyuga n'ibindi bizatuma gahunda y'u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi yihutishwa.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda irajwe ishinga no kunoza ndetse no guha imbaraga ubufatanye bw'ibihugu byombi. Twizeye ko aya masezerano ashingiye kuri iriya gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere azatanga umusaruro ufatika.'

    Yongeyeho ko “Ubufatanye bw'u Rwanda na Koreya y'Epfo bujyanye na gahunda y'iterambere ya NST kandi bugira uruhare mu guteza imbere ubushobozi bw'Abanyarwanda binyuze mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, gukwirakwiza ikoranabuhanga ndetse n'ibindi.”

    Yongeyeho ko aya masezerano yasinywe uyu munsi atanga icyizere cy'uko u Rwanda ruzagera ku ntego zarwo zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Jeong Woo Jin yatangiye yifuriza u Rwanda umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro 30, anashimira intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abautsi, bigizwemo uruhare 'n'abantu batandukanye baba abikorera, ubuyobozi, n'Abanyarwanda muri rusanze.'

    Yavuze ko iyi nkunga izatangwa binyuze mu Kigega kigamije Ubutwererane mu Iterambere ry'Ubukungu 'Economic Cooperation Development Fund, ECDF.'

    Amb Jin yavuze ko yizera adashidikanya ko 'n'aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze muri ECDF ari umusingi mwiza mu gukomeza kwagura imikoranire iri hagati y'ibihugu byacu, ikagera ku rundi rwego.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko ubwo muri Kamena 2024, iki gihugu cyifuza kwagura umubano n'ibihugu bya Afurika, ari no muri urwo rwego cyagiranye Inama n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika izwi nka 'Korea-Africa Summit', Inama yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Bimpa icyizere ko hari inzego nyinshi ibihugu byombi bigomba gufatanyamo, cyane cyane bishingiye ku gukomeza ubufatanye bwari busanzwe nko mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, kubaka ibikorwaremezo n'ibindi.'

    Imyaka 61 y'umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Koreya y'epfo irashize, kuko watangiye mu 1963.

    Mu 2010 ni bwo uwo mubano wongereyemo ikibatsi nyuma y'uko u Rwanda rufunguye Ambasade yarwo i Seoul mu 2009 na Koreya iyishinga i Kigali mu 2011, ibyafashije ko imishinga ibihugu byombi bifitanye yihutishwa.

    Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’epfo byasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$ azafasha u Rwanda guteza imbere imishinga itandukanye

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 1$ izatangwa na Koreya y’Epfo izafasha u Rwanda mu guteza imbere gahunda yarwo yo kwihutisha iterambere rishingiye ku bumenyi

    Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Jeong Woo Jin yijeje ubufatanye bwisumbuye hagati y’igihugu cye na Guverinoma y’u Rwanda

    Umuhango wo gusinyana amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’epfo witabiriwe n’abayobozi ku mpande zombi

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinyanye-na-repubukika-ya-koreya-amasezerano-ya-miliyari-1

  • Kigali: Apostle Arome Osayi yakoze igiterane… – #rwanda #RwOT

    Remnant Christian Network (RCN) ni Minisiteri y’Ivugabutumwa yashinzwe mu 2006, ikaba iyoborwa na Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria. Ihuriramo abo mu madini atandukanye bahuriye ku nshingano zo kugarura gahunda y'intumwa n'ubukristu nk'uko byahozeho mu gihe cya mbere cy'intumwa za Yesu Kristo, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ukuza k’Umwami Yesu Kristo muri iyi minsi ya nyuma.

    Nk'uko byari byitezwe, mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, imbaga y'abakristo baturutse n'impande mu gihugu yari iteraniye i Kigali mu ihema rya Serena Hotel, ije kumva ibyo Imana yashyize ku mutima w'Intumwa yayo Apostle Arome Osayi uri mu bakozi b'Imana bakomeye muri Nigeria na Afrika muri rusange.

    Iki giterane, cyaranzwe n'imbaraga z'Umwuka Wera kuva gitangiye kugeza kirangiye kuko abitabiriye bose bagize umwanya uhagije wo kuganira n'Imana haba mu masengesho, mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu ijambo ry'Imana bagejejweho na Apotle Arome Osayi.

    Ntabwo byari bisanzwe kuko iki giterane cyiswe “Rwanda Apostolic Visit” cyitabiriwe n'ibyamamare bifite amazina aremereye muri Gospel Nyarwanda, harimo abashumba bakomeye bashumbye amatorero anyuranye, abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gabby Kamanzi, Rene & Tracy n'abandi.

    Guhera saa Kumi n’imwe kugeza hafi saa Moya z’umugoroba hagiyeho umuvugabutumwa, abitabiriye bagize umwanya wo gusenga bayobowe n'abakozi b'Imana bari bateguwe, abaramyi barimo Chryso Ndasingwa bafasha abantu kujya mu Mwuka babinyujije mu bihangano binyuranye biri mu ndimi z'Ikinyarwanda n'Icyongereza, maze bamwe bavuga mu ndimi z'Umwuka Wera.

    Ubwo yahageraga, Intumwa y'Imana, Arome Osayi yahise ahabwa umwanya, avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ashimangira ko u Rwanda ari rwiza ndetse ko ubu yaje mu igerageza, umwaka utaha akaba ari bwo hazakorwa igiterane nyirizina.

    Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Luka mu gice cya 9 n’icya 10, Apostle Arome yasobanuye uko Yesu Kristo yatoranyije intumwa ntazicaze hamwe ahubwo akaziha ubushobozi n’imbaraga by’Umwuka Wera ubundi akazituma kubwiriza amahanga no gukiza abarwayi. 

    Ashingiye kuri iri jambo, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cya Gikristo, ariko atangaza ko ikibabaje ari uko amatorero menshi ashishikajwe no kugira umubare munini w’abakristo bicaye mu rusengero kurusha abo bohereza kubwiriza amahanga atazi ubutumwa bwiza kugira ngo harokoke ubugingo bwa benshi.

    Yasengeye abifuza gutumwa ahari imbaraga z’umwijima, kugira ngo buzuzwe imbaraga zizabashoboza guhangana n’iyo myuka mibi. Yasabye abari aho guhangayikishwa no kwakira imbaraga z’umwuka zibashoboza kunesha umubi kuruta guhangayikishwa no kuzuza amafaranga menshi kuri konti zabo.

    Nyuma yo kubwiriza iri jambo, yasengeye abantu mu byiciro bitandukanye, ahanurira benshi, yongerera imbaraga abatentebutse, maze akiza abarwayi yifashishije imbaraga z’Umwuka Wera yahawe, ndetse bamwe muri bo batanga ubuhamya bw’uko bakize neza.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Pastor Yves Ndanyuzwe wa Remnant Christian Network Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa bacyise 'Rwanda Apostolic Visit' kubera ko bazakira umushyitsi ukomeye, Apostle Arome Osayi nk'Intumwa ya Kristo, uzaba ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Akomoza ku musaruro bari biteze muri iki gikorwa, yagize ati: 'Apostle Arome Osayi azwiho kugira inyigisho z'ububyutse, zegereza abantu Imana bituma barushaho kuyishaka. Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y'ububyutse mu mitima ya benshi.'

    Uruzinduko rwa Apostle Arome mu Rwanda, rwari rwitezweho gushyigikira no gutera inkunga itorero mu rwego rwo kurifasha gusohoza inshingano no kugera ku ntego yaryo neza, kandi ni ko byagenze kuko abashumba n’abandi bakozi b’Imana bahawe impanuro zishingiye ku cyo ijambo ry’Imana rivuga, bongererwa imbaraga. 

    Mu buryo bw’Umwuka, iyi Ntumwa yasangije ubwenge n’imbaraga z’Umwuka Wera abayobozi ndetse n’abandi bitabiriye iki giterane, ku buryo byitezwe ko bizabafasha gukura mu kwizera no kurushaho gusobanukirwa iby’Imana.

    Apostle Arome Osayi ni Umuyobozi akaba ari nawe washinze ihuriro mpuzamahanga rya Reminant Christian Network rifite icyicaro i Makurdi muri Leta ya Benue, muri Nigeria. Ni intumwa y’Umwami Yesu Kristo, umwanditsi w’ibitabo, umujyanama, rwiyemezamirimo, akaba n’umugiraneza wakiriye agakiza afite imyaka irindwi y’amavuko.

    Yanditse ibitabo byinshi bishingiye ku myemerere ya gikristo birimo ‘Kingdom Recalibration,’ ‘Decimating Demonic Devises,’ n’ibindi. Afite umugore witwa Dinah Osayi bamaranye imyaka irenga 15.

    Apostle Arome Osayi, yaje mu Rwanda ku butumire bwa African Leadership University [ALU]. Yahageze ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 04 Nyakanga ndetse ni bwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda. Yasanze u Rwanda ari rwiza, avuga ko iyo abimenya aba yaraje kera.

    Apostle Arome Osayi ni umwe mu bari gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye. Urusengero rwe ruba rwuzuye abayoboke kubera kuryoherwa n’amagambo y’Imana anyura mu kanwa ke.

    Pastor Ndanyuzwe Yves uri mu bateguye iki igiterane cyabwirijemo Apostle Arome Osayi, yasobanuye ko batekereje gutumira Chryso Ndasingwa, kuko 'ari ari umuhanzi mwiza w'indirimbo za gikristo.' Chryso yaririmbye indirimbo ze zitandukanye, benshi barizihirwa cyane.

    Muri iki giterane, Pastor Ndanyuzwe Yves hamwe n’umufasha we, basutsweho amavuta, batangaza ko Itorero RCN (Remnant Christian Network Rwanda) ritangijwe ku mugaragaro.

    REBA UKO BYARI BIMEZE MU MAFOTO:


    Apotle Arome Osayi ubwo yageraga i Kigali

    Byari ibyishimo ubwo yahuraga na Pastor Yves Ndanyuzwe uri mu bateguye igiterane ‘Rwanda Apostolic Visit’

    Abantu bitabiriye ku bwinshi ku buryo ihema ryateganyijwe ryari ryuzuye

    Abitabiriye iki giterane baje biteguye guhemburwa

    Hatanzwe umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana

    Umuramyi Chryso Ndasingwa yafashije abari aho kuramya Imana mu mwanya muto yahawe

    Hakozwe ibitangaza abari barwaye amaso, ababara mu nda, abarwaye za kanseri n’ibindi batashye bashima

    Hari abahawe impano z’Umwuka Wera

    Umuramyi Rene Patrick yongerewe imbaraga z’Umwuka Wera

    Umuramyi akaba n’umunyamakuru Tracy Agasaro nawe yarambitsweho ibiganza na Apostle Arome Osayi

    Aba ni bamwe mu bakozweho na Mwuka Wera

    Umuramyi Gabby Kamanzi ari mu bitabiriye iki giterane cy’umunsi umwe

    Abashumba batandukanye bitabiriye

    Abaramyi Rene & Tracy batahanye izindi mbaraga

    Mu ijambo yigishije, Apostle Arome yakebuye amatorero yibwira ko kuba afite umubare w’abantu benshi bicaye mu rusengero ari ko gukura


    Yasabye amatorero kohereza abantu mu kurokora ubuzima bw’abandi kuruta kubicaza mu rusengero

    Apostle Arome Osayi yahanuye, akora ibitangaza

    Pastor Ndanyuzwe Yves n’umufasha we basutsweho amavuta

    Pastor Yves Ndanyuzwe yahise aboneraho gutangaza ko itorero RCN ritangijwe ku mugaragaro

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki giterane   

    REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIERANE CYAGENZE 

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    VIDEO: Remnant Christian Network Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144674/kigali-apostle-arome-osayi-yakoze-igiterane-gikomeye-cyaririmbyemo-chryso-ndasingwa-hanafu-144674.html

  • Nyuma y’iminsi 2 gusa umusirimu Cristiano Ronaldo ahushije penaliti, Lionel Messi nawe yayihushije ubwo Argentine yari yanganyije na Ecuador bagakizwa na penaliti muri 1/4 cya Copa America – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Kizigenza Lionel Messi yahushije penaliti mu mukino wahuzaga ikipe y'igihugu cye cya Argentine na Ecuador.

    Umukino usanzwe wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, maze mu minota 30 y'inyongera nabwo rubura gica birangira hitabajwe penaliti.

    Penariti ya mbere ya Argentine yatewe na Lionel Messi maze ayijugunya hejuru y'izamu. Ni mu gihe mugenzi we Cristiano Ronaldo nawe yari yahushije penaliti mu mukino wahuzaga Portugal na Slovenia muri EURO2024, yari penaliti yabonetse mu mukino hagati gusa warangiye Portugal ikomeje kuri penaliti 3-0.

    Uyu mukino wahuzaga Argentine na Ecuador nawo warangiye Messi na bagenzi be bakomeje muri 1/2 kuri penaliti 4-1.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yiminsi-2-gusa-umusirimu-cristiano-ronaldo-ahushije-penaliti-lionel-messi-nawe-yayihushije-ubwo-argentine-yari-yanganyije-na-ecuador-bagakizwa-na-penaliti-muri-1-4-cya-copa-america-amafoto/

  • Umutoza w’Amavubi yababajwe n’itsinda yisanzemo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Torsten Spittler yagaragaje ko atashimishijwe n’itsinda Amavubi yisanzemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kuko amakipe arimo basanzwe bari kumwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 ni bwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

    Tombola yasize Amavubi ari mu itsinda D kumwe na Libya, Benin ndetse na Nigeria. Nigeria na Benin zisanzwe ziri kumwe n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya cya 2026.

    Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko bibabaje kongera kwisanga mu itsinda rimwe na Benin na Nigeria.

    Ati “Mu by’ukuri bibabajemo kuba dufite amakipe abiri mu itsinda, Nigeria na Benin tunarimo gukina mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Ariko ni uko bimeze nta kundi.”

    Nta gihindutse biteganyijwe ko imikino ya mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

    Frank Spittler yababajwe n’itsinda Amavubi yisanzemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-yababajwe-n-itsinda-yisanzemo

  • APR FC mu biganiro bya nyuma na ba rutahizamu, umunya-Zambia na Maurtania #rwanda #RwOT

    APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi ukina asatira ukomoka muri Zambia, Abraham Siankombo wakiniraga Zesco United ndetse na Mamadou Sy ukomoka muri Maurtania ukinira Nouakchott King.

    Abraham Siankombo w’imyaka 26 ukina mu kibuga hagati ariko asatira (inyuma ya ba rutahizamu).

    APR FC ikaba irimo ikora ibishoboka byose ngo ibe yasinyisha uyu mukinnyyi kuko ibona imukeneye abe yaza kubafasha mu buryo bwo kurema ibitego kuko bahafite ikibazo.

    Iyi kipe kandi amakuru avuga ko iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu ukomoka muri Maurtania wakiniraga Nouakchott King y’iwabo, Mamadou Sy.

    Mamadou Sy w’imyaka 23 akaba mu gihe ibiganiro byagenda neza cyane ko amakuru avuga ko ategerejwe i Kigali, agomba kuza guhanganira umwanya wa Victor Mbaoma watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize.

    Aba bakinnyi bakaba binyongera ku banya-Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda, umunya-Senegal Aliou Souane bamaze gusinya ndetse n’umunya-Brazil Juan Batiste waje mu igeragezwa.

    Abraham Siankombo arifuzwa cyane na APR FC

    Mamadou Sy yitezwe muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-biganiro-bya-nyuma-na-ba-rutahizamu-w-umunya-zambia-na-maurtania