Blog

  • Rutaremara yagaragaje ko hari igihe icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizagera ku myaka 100 – #rwanda #RwOT

    Intambwe u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse gutangaza abanyamahanga batazi ibanga Abanyarwanda bagendana n'Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare, hari ubwo bibatangaza.

    Gutangaza benshi birumvikana. Biragoye kumvisha umuntu uburyo mu 1989 icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyari imyaka 29, mu 1994 kikagera ku myaka 41, nyuma y'imyaka itandatu hiyongereraho akantu gato kigera ku myaka 49, uyu munsi kikaba ari imyaka 69 ndetse hari icyizere ko kizakomeza gutumbagira.

    Mu bukungu na byo bagenze uko, kuko Jenoside ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage abarirwa ko yinjiza amadolari ya Amerika 111$ ku mwaka, ariko ubu ageze ku 1040$ ku mwaka.

    Mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo y'Igihugu, Rutaremara yerekanye ko mu myaka 30 iri imbere ibyo byose bizaba byarikubye na cyane ko ikoranabuhanga rizaba ryishingikirizwa mu nzego hafi ya zose.

    Ati 'nk'ubwenge buhangano butekereza vuba, bukinjira mu bintu cyane kurusha n'ubw'abantu. Muri ibyo bihe niba hari ikintu kitagenda neza mu mutima wawe ntabwo uzatwarayo ikintu kinini. Bizakorwa na ka 'robot' gato cyane katagaragara kagende kagikosore.'

    Agaragaza ko ari ibintu u Rwanda rwatangiye, aho atanga urugero rw'izi camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda zizwi nka 'Sofia' yerekana ko uretse gupima umuvuduko mu myaka iri imbere hazaba hongewemo n'ibindi byinshi kuko ari cyo ikoranabuhanga rikora.

    Ati 'Ni ubwenge buhangano, irakubona, ikareba umuvuduko uriho, igihe wabikoreye, amafaranga baguciye, aho uzayashyira ndetse ishobora no gukora ibindi byinshi. Polisi iracyayikoresha bike ishaka yashyiramo no kugenzura abatambaye umukandara, n'ibindi ndetse ikagera n'aho kuvuga ngo uyu ntiyatanze umusoro. Ni aho turi kujya.'

    Ku bwa Rutaremara ndetse no ku bw'aho Isi igana uyu munsi, ibijyanye n'imashini imwe ikora imirimo myinshi cyane kurusha uko umuntu abigenza ni ibintu bizajya mu buzima busanzwe bidatinze ndetse bizanarenzaho.

    Ikindi ni mu nzego zose, aho bizarenga kuza gupima cyangwa kuvura izi ndwara zisanzwe, bikagera no ku kuvura izidakira nka za kanseri, diyabete n'izindi zose zibangamiye ubuzima bw'Abanyarwanda cya cyizere na cyo kizamuke.

    Ati 'Bizatuma abantu babaho igihe cyisumbuye, cya cyizere cyo kubaho kinarenge imyaka 100 kigere ku myaka 120. Nubwo abantu nka njye batazabibona ariko abana bazabibona. Ibyo ni byo tugiye kwinjiramo kubera iryo koranabuhanga.'

    Rutaremara yavuze ko mu kwitegura uru rugendo rujyana u Rwanda ku yindi ntera yisumbuye, rwatangiye kwimakaza uburezi bushingiye kuri siyansi n'ikoranabuhanga ndetse rwatangiye kujya muri rya koranabuhanga rigezweho ry'ubwenge buhangano, umuntu akabigiramo uruhare ruke.

    Ati 'Wa muntu utetse ibishyimbo, yashyize ku murongo byose, azi igihe birahira byikureho, robot ibiterure ibishyire hariya. Urwo ni rumwe mu ngero zigaragaza uko bizaba bimeze. Ni byo u Rwanda ruri gutegura kugira ngo urubyiruko rubyinjiremo neza.'

    Icyakora agaragaza ko hakiri intambara yo kurwana na cyane ko hari ibihugu byateguye iyi Si yo mu myaka nka 30 iri imbere kare nk'u Bushinwa, Israel n'ibindi, byose biri imbere ku Rwanda, ariko akavuga ko na rwo rwatangiye nta kabuza bizagerwaho.

    Tito Rutaremara yagaragaje ko icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizakomeza kwiyongera ndetse kirenge n’imyaka 100


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutaremara-yatangaje-ko-icyizere-cyo-kubaho-ku-banyarwanda-kizarenza-imyaka-100

  • Louise Mushikiwabo yacyeje Inkotanyi zabohoye u Rwanda, umucyo ukirukana umwijima – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya X kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024, ku munsi mukuru w'isabukuru y'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Ibirori byawo mu Rwanda byizihirijwe muri Stade Amahoro yavuguruwe kandi yongererwa ubushobozi aho ubu yakira abantu ibihumbi 45, bavuye ku bihumbi 25. Byanagaragayemo akarasisi ka gisirikare kari kamaze imyaka itanu kataba.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yagize ati 'Abachou beza aho muri hose: Kwibohora30 ubabere mwiza bidasanzwe! Dusubije amaso inyuma kuri uru rugendo aho umucyo wirukanye umwijima, tukaba ducyeza abadukijije, umutima utuje ariko tutirara, twavuga byinshi pe! Nkotanyi zacu bwite, muragahorana Imana y'i Rwanda!'

    Isabukuru ya 30 yo kwibohora yizihijwe mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 30 nta ntambara iba mu gihugu, nta vangura, abaturage bose biyumvamo ubunyarwanda.

    Mu byerekeye iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere na ho intambwe yatewe irashimishije.

    Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko urwego rw'umutekano rwaje ku isonga mu kwizerwa n'abaturage mu 2023, aho rufite amanota 93.63%.

    Hari hashize imyaka itanu akarasisi ka gisirikare gataba mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora

    Akarasisi kakozwe bagera aho bandika umubare 30 mu buryo bunogeye ijisho

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yashimye Inkotanyi zakijije Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yacyeje-inkotanyi-zabohoye-u-rwanda-umucyo-ukirukana

  • Haiti: Udutsiko tw'amabandi twiyemeje kubiza icyuya polisi ya Kenya yagiye guhangana natwo – #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yagiye hanze tariki ya 26 Kamena 2024, aho Barbecue yavuze ko abapolisi b'Abanyakenya bagiyeyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko maze avuga ko yiteguye gupfira ukwibohora kw'igihugu cye.

    Yagize ati ” Ntabwo nita ku bwoko bwabo, yaba abazungu cyangwa abirabura. Niba atari Abanya-Haiti kandi bari ku butaka bwa Haiti, bahageze mu buryo bunyuranyije n'amategeko.”

    Yakomeje asobanura amagambo ye aherutse kuvuga asaba ibiganiro by'amahoro nyuma y'uko abashinzwe kubungabunga umutekano bageze muri Haiti.

    Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, Barbecue yahakanye ibirego aregwa byo gusubira mu mirwano, asaba abantu kudahindura imvugo ye.

    Yavuze ko abantu benshi batekereza ko ahangayitse kandi ko ari gusaba imbabazi, ariko nk'umuyobozi w'igisirikare ngo agomba gusaba ibiganiro ku mpande zombi.

    Biteganyijwe ko Kenya izohereza abapolisi igihumbi mu butumwa bw'amahora muri Haiti, aho kugeza ubu hari icyiciro cya mbere cyamaze kugerayo.

    Abapolisi ba kenya bari muri Haiti mu butumwa bw’amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haiti-udutsiko-tw-amabandi-twiyemeje-kubiza-icyuya-polisi-ya-kenya-yaje

  • Uko Mukabagamba yiyunze na Gatembasi wamutemye muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Si ibintu byoroshye kwiyunga n'umuntu mwari abaturanyi ba hafi, musangira byose, mubana mu birori, mutabarana muri byinshi, hanyuma mu kanya nk'ako guhumbya agahinduka ibyo byose akabyibagirwa, akakwicira abawe ndetse nawe akakugenza akagutema ntupfe; bisaba imbaraga kugira ngo mwongere mubane mutishishanya.

    Mukabagamba Gloriose w'i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, yanyuze mu nzira nk'iyo, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahindutswe na Gatembasi Eugene wari umuturanyi we akamuheraho ashaka kumwica.

    Aba bombi ubu batuye n'ubundi aho i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, IGIHE yabegereye batuganiriza ku rugendo rwabo rw'ubwiyunge, n'uburyo yari inzira igoye ariko nyuma yo guhabwa inyigisho z'isanamitima, Mukabagamba akabohoka akababarira Gatembasi, ubu bakaba babanye nta mbereka.

    Gatembasi yavuze ko mbere gato y'uko haba Jenosie yakorewe Abatutsi, hatangiye kujya haba inama zo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside, akavuga ko ari ho byahereye na we ahinduka, mu gihe cya Jenoside ubwo batangiraga kwica, we yahereye kuri Mukabagamba wari umuturanyi wa bugufi, aramutema n'ubwo yaje kurokoka binyuze mu nzira ndende.

    Jenoside yarahagaritswe ndetse abayigizemo uruhare batangira kubiryozwa, muri abo harimo na Gatembasi wabanje guhungira i Burundi, hanyuma akagaruka mu gihugu, agakatirwa n'inkiko imyaka 10, agafungwa itanu indi akayikoramo imirimo nsimburagifungo.

    Mukabagamba yavuze ko ubwo Gatembasi yafungurwaga byongeye kuzura cya gikomere yari amaranye igihe, ndetse akajya yumva adashaka no kuzongera kumubona bitewe n'ibyo yari yaramukoreye.

    Ku rundi ruhande Gatembasi yarangije igihano yaragororotse, afite umutima wicuza ibyo yakoze ndetse ashaka gusaba imbabazi Mukabagamba, n'ubwo atari azi aho yabihera.

    Ati 'Njyewe kugira ngo mushyikire namugereho mfunguwe, kugira ngo numve amvugisha tuvugane byarangoye cyane.'

    Nubwo Mukabagamba yagowe no kumva ko Gatembasi yahindutse, uko iminsi yakomeje guhita yakomeje kubona ko ashobora kuba yarahindutse koko akurikije uko yamubonaga.

    Yavuze ko aho amariye kubabarira byamuruhuye umutima, ndetse n'uburwayi bw'igifu yari afite bwanze gukira bukaba bwarakize bitewe n'uko yarekuye imijinya.

    Ubu aba bombi bahawe inka y'ubumwe n'ubwiyunge, ndetse Gatembasi yahaye umwana we Mukabagamba kugira ngo azamumubyarire muri batisimu nk'ikimenyetso cy'uko ubu bababariranye babanye neza.

    Mukabagamba na Gatembasi bariyunze ubu babanye neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rw-ubwiyunge-rwa-mukabagamba-na-gatembasi-wamutemye-muri-jenoside

  • Igihugu cyacu kiri mu mahoro kandi kizayahorana – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza ibi Birori, Abanyarwanda bahuriye muri Stade Amahoro ivuguruye, ibitandukanye cyane n'uko byari bimeze mu myaka 30 ishize kuko iyi Stade yakoreshejwe mu kwakira impunzi ziturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Ni Ibirori byanaranzwe n'Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda, kakurikiwe na Perezida Paul Kagame ndetse n'abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye, biganjemo amatsinda yaturutse mu bihugu by'Akarere.

    Mu Ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyubatse mu myaka 30 ishize, ati 'Abanyarwanda bameze neza kandi barakomeye kurusha ikindi gihe cyose. Turakomeza kujya imbere, nk'abagabo n'abagore bari mu nzego z'umutekano, bakoze akarasisi [babitweretse].'

    Yashimiye kandi abagize uruhare mu Rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko Inzego z'umutekano z'u Rwanda ari ikimenyetso cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ati 'Ku itariki ya 4 Nyakanga, turashimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi turibuka abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu n'inzego z'umutekano, ni ikimenyetso gikomeye cy'ubumwe n'umutekano.'

    Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko Ingabo z'u Rwanda zishyira imbere ubufatanye.

    Ati “Tugira icyo dukora gusa iyo ibibazo bituzanyweho. Dushyira imbere ubufatanye no gukorera hamwe. U Rwanda rwifuza amahoro kuri twebwe ubwacu, no kuri buri wese mu Karere kacu.'

    Perezida Kagame yibukije ko Abanyarwanda bazi neza agaciro ko kugira amahoro, dore ko hari imyaka babayeho batayafite. Yavuze ko gukemura ibibazo byibasira abaturage, wenda nko mu bihe by'intambara, bishingira ku gukemura impamvu-muzi z'ibibazo bya politiki, ari nabyo bikunze guteza intambara.

    Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko Kwibohora ari amahitamo, dore ko bidashobora guhatirwa abantu, ati 'Kwibohora ntibishobora guhatirwa abantu ku mbaraga cyangwa [kubatera] ubwoba. [Kwibohora] bituruka ku mahitamo asesuye buri muturage afata mu mutima we.'

    U Rwanda ruzakomeza kugira amahoro kandi ruzayahorana

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kwishimira amahoro rufite magingo aya, ashimangira ko ari nako bizakomeza kuba mu myaka iri imbere.

    Ati 'Igihugu cyacu kiri mu mahoro kandi kizayahorana, uko byagenda kose.'

    Yibukije ko politiki y'u Rwanda igendera ku kubazwa inshingano no kugera ku ntego yo guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda bose.

    Ati 'Politiki yacu uyu munsi ishingiye ku kubazwa inshingano no kugira intego. Ni inzira ku Banyarwanda bose yo kugera ku buzima bwiza. Politiki [y'u Rwanda] ntabwo ikiri igikoresho cyo kwigizayo bamwe no kugirirana nabi.'

    Yanagarutse ku mubano uri hagati y'ubuyobozi bw'u Rwanda n'Abanyarwanda, ashimangira ko ushingiye ku mikoranire myiza, ati 'Twubaha Leta yacu, ariko ntabwo tuyitinya kubera ko idukorera twese nta kuvangura.'

    Yanagarutse ku bagerageza gutega imitego u Rwanda bagamije gusubiza inyuma intambwe rwateye mu rugendo rw'iterambere, avuga ko ntacyo bageraho.

    Ati 'Abantu bake hanze y'u Rwanda ntabwo bumva Abanyarwanda, bamwe bagerageza gutesha agaciro ibyo twubaka, kandi turabibona. Gusa ibyo byose ntacyo bigeraho, ni amagambo gusa kuri internet, cyangwa amatangazo aturuka mu biro, ariko nta bubasha bidufiteho na buke.'

    Yashimangiye ko Indagaciro z'Abanyarwanda zabaye igice kibagize, ku buryo bitagishoboka kuzibakuraho. Ati 'Indangagaciro Abanyarwanda bafite ubu ni igice kitugize. Nta muntu cyangwa ikintu gifite ububasha buhagije, ku buryo cyazidukuraho.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira yo gutera imbere, kandi ko yari yo ntego nyamukuru y'Urugamba rwo Kwibohora, icyakora yibutsa ko ari ngombwa gukomeza kuba maso.

    Ati 'Intego nyamukuru y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu yari ukubaka igihugu aho buri wese ahabwa agaciro kandi abaturage bakaba ari bo shingiro ry'ibikorwa bya Guverinoma. Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye rugana kuri iyi myumvire, tugomba gukomeza kuba maso.'

    Ibikorwa byo Kwibohora ku nshuro ya 30 byakurikiwe n'Abanyarwanda benshi bari buzuye muri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Perezida Paul Kagame yayoboye Ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 30 byabereye muri Stade Amahoro

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amahoro, kandi ko ruzakomeza kugira amahoro

    Ingabo z’u Rwanda zakoze akarasisi

    Byari ibirori bibereye ijisho muri Stade Amahoro

    Imyaka 30 irashize u Rwanda rubohowe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyacu-gifite-amahoro-kandi-kizakomeza-kugira-amahoro-paul-kagame

  • Numvaga ndi bupfe! Umunsi Tricia wa Tom Close… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021 ni bwo Tom Close n'umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana wa kane akaba uwa gatanu kubera ko hari undi barera. Uyu mwana w'umukobwa wabo wa gatanu bamwise Inyonga Imboni Elle.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024 Tricia yasangije abamukurikira kuri uru rubuga uko byari bimeze habura amasaha ane gusa ngo yinjire aho yagombaga kubagirwa ngo abyare umwana wa kane.

    Yifashishije ifoto iriho abana be batatu n’umugabo we Tom, Tricia yagize ati: 'Aha ni amasaha make cyane mbere yuko ninjira muri ‘Salle d’ Operation’ kubyara umwana wa 4. Ku bwanjye numvaga ko ndi bupfe; nkarwana no gusaba agafoto ngo nimfa bazasigare bakareba.

    Mu minota mike nicaye ndeba iyo foto bamaze gufata, narebye uburyo Tom ateruye undi mwana uruta gato cyane uwo ngiye kubyara.

    Mbwira Imana nti; Niyo igihe cyanjye cyaba ari iki, korera iki kibondo maze ungarure mu buzima. Hashimwe Imana itanga icyo wayibutsa mu gihe wihebye kandi ukizera ko uhise ugihabwa.'

    Uyu mwana yaje akurikira abandi barimo umukobwa w'imfura yabo witwa Ineza Ella bibarutse ku wa 16 Kanama 2014. Muri Kamena 2017 nabwo uyu muryango wibarutse umuhungu akaba ubuheta bwabo bise Imena Elan.

    Muri Kamena 2019 bemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda, aho uwo muhungu yahise aba uwa gatatu mu muryango bamwita Ingenzi. Mu Ukuboza 2019 bibarutse umwana w'umukobwa bise Irebe Elana.

    Tricia akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze ashima Imana ku bw’abana yamuhaye we n’umugabo we. No mu cyumweru gishize ubwo umuhungu wabo Imena Elan yuzuzaga imyaka 7 y’amavuko, yashimye Imana ku bwe avuga ko kuvuka kwe byujuje umutuzo mu mutima we.

    Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y'Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.


    Igihe Tricia yari agiye kwibaruka umwana wa kane

    Yavuze ko yari aziko ari bupfe abyara ariko Imana ikinga akaboko



    Uyu niwe bucura bwa Tom Close na Tricia


    Bafite abana batanu harimo n’uwo barera

    Tricia akunze gushimira umugabo we kubwo kubera umubyeyi mwiza abana babo

    Uyu muryango uri mu miryango y’ibyamamare ikunze kugaragaza ko yishimye

    Tricia afite ishimwe riremereye mu mutima ku bw’abana be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144643/numvaga-ndi-bupfe-umunsi-tricia-wa-tom-close-yibaruka-umwana-wa-4-144643.html

  • Impamvu eshatu zatumye P-Fla atumirwa kujya g… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Batman wateguye iki gitaramo yavuze ko gutumira P-Fla gutaramira muri kiriya gihugu byaturutse mu kuba ‘ari umuraperi ufite amateka mu Rwanda’ no kuba muri Dubai’ abaraperi aribo bagezweho muri iki gihe.

    Ati “Nifuje gutumira P–Fla nk’uko nsanzwe nzamura n’abandi bakora injyana ya Hip Hop kubera ko ni bo bakunzwe hano i Dubai. Ikindi cya kabiri P-Fla ni umuntu ufite amateka y’umuziki mu Rwanda, ikindi n’uko nabisabwe n’abantu batuye hano i Dubai.”

    Yavuze ko iki gitaramo kizitabirwa n’abanyarwanda bari mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’abandi.

    Uyu mugabo yavuze ko gutegura iki gitaramo biri no mu murongo wo guteza imbere injyana ya Hip Hop ‘kubera ko mbona itakiri ku muvuduko nk’uwo yahoze mu myaka itambutse’.

    Uyu mugabo niwe wafashije abarimo Bull Dogg, Bushali, Riderman gutaramira i Dubai. Ati “Abantu rero baramukunda hano, kuko barabinsabye.”

    Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo azatumira n’abandi, cyane cyane abubakiye ku muziki wa Hip Hop, yaba ari abagize uruhare mu guteza imbere iyi njyana ndetse n’abandi baraperi bari kwigaragaza muri iki gihe.

    Batman avuga ko P-Fla azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi nyarwanda ariko babarizwa muri kiriya gihugu. Ati “Barahari bazaza kumufasha.”

    Yavuze ko gutumira uyu muraperi muri iki gitaramo i Dubai byaturutse ku bushuti bafitanye ‘kandi nanjye nakoze umuziki mu 2012 byatumye menyana n’abantu benshi, icyo gihe hari abahanzi bacye nka ba Bac-T n’abandi, ni benshi’.   

    Batman avuga ko mu 2012 yasohoye indirimbo zinyuranye, nyuma y’umwaka umwe afata icyemezo cyo kureka umuziki kubera ko ‘nabonaga ko nta nyungu irimo’.

    Ati “P-Fla ni inshuti yanjye. Ubwo nazaga mu Rwanda mu mwaka ushize twarahuye turaganira, anyereka imishinga ye ashoboye turemeranya, rero byabaye ngombwa ko tuganira, twumvikana ko agomba kuzaza agataramira muri Dubai.”

    Batman avuga ko Fireman ariwe wagombaga kujya kuririmba muri iki gitaramo ariko ‘ntiyabashije kuboneka kubera impamvu ze bwite ariko nawe tuzakomeza kuganira kugeza ubwo nawe azaza’.

    Iki gitaramo kizabera muri Hotel muri Club yita African Club/Matrix Club. P Fla ni umwe mu baraperi u Rwanda rufite bakomeye muri muzika nyarwanda mujyana ya Hip Hop, uyu mugabo ubundi ubusanzwe yitwa Murerwa Amani Hakizimana ariko akaba akoresha izina P Fla muruhando rwa muzika. Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1983 avukira mu mujyi wa Kigali.

    Indirimbo ye ya mbere yayikoze agarutse mu Rwanda muri 2008 avuye muri Norvege aho yakoze indirimbo yitwa “Ntuzankinishe” yakozwe na BZB wo muri TFP. Mu 2010, P Fla yakoze igitaramo cyo kumurika album ye yise “Naguhaye imbaraga” muri St Andre aho yakoreye agera muri million ya mafranga y’u Rwanda.


    Umuraperi P-Fla agiye gutamira mu Mujyi wa Dubai ku nshuro ye ya mbere


    Abanyarwanda n'abandi batuye i Dubai nibo basabye gutumira P-Fla


    Umuraperi Fireman niwe wari kuririmba muri iki gitaramo, ariko ntiyabonetse kubera impamvu bwite


    Mu 2023, Bushali, Green-P, Wiz Kool na Batman bataramiye i Dubai

     

    Mu Ugushyingo 2023, Bull Dogg, Green P, White Monkey n’abandi bataramiye mu Mujyi wa Dubai

    Mu 2023, umuraperi Riderman yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Dubai

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MANA MFASHA’ YA P-FLA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144651/impamvu-eshatu-zatumye-p-fla-atumirwa-kujya-gukorera-igitaramo-i-dubai-144651.html

  • Aime Uwimana agiye kongera gutaramira muri Am… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya Nice Ndatabaye gitegerejwe na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizabera muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa Indianapolis ku wa 18 Kanama 2024. Ni igitaramo yise “Intimate Worship Session 2”, akaba yaragitumiyemo Aime Uwimana uzaturuka mu Rwanda na Adrien Misigaro utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni igitaramo azafatiramo amashusho y’indirimbo ze nshya zitandukanye. Agiye gutaramira muri Amerika nyuma y’amezi 9 ataramiye mu Rwanda muri Crown Conference Hall i Kigali kuwa 29 Nzeri 2024. Iki gitaramo cyo mu Rwanda yari yagihaye izina rya “Intimate Worship Session 1”, akaba yari yagitumiyemo abarimo Dr Ipyana wo muri Tanzania.

    Muri iki gitaramo agiye gukorera muri USA, Nice Ndatabaye yabwiye inyaRwanda ko azaba ari kumwe na Adrien Misigaro ndetse na Aime Uwimana bafitanye amateka akomeye. Ati “Aime Uwimana ni inshuti inshuti yanjye, twigeze no gukorana indirimbo twise “Uri Hejuru”, mbese gutekereza kumutumira byahereye mu bushuti dusanzwe dufitanye”.

    Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo “Umbereye maso” yahishuye ko we na Aime Uwimana bazakorana mu bitaramo byinshi. Yavuze ko yamuhaye ubutumire, “birakunda, tubishimira Imana”. Ati “Kandi turateganya gukorana ibitaramo birenze kimwe hano muri Amerika bya ‘Intimate Worship Tour’, turabagezaho n’ahandi tuzakora hatandukanye”.

    Nice Ndatabaye afata Aime Uwimana nk’umuramyi w’inararibonye, bikaba biri mu byatumye amutumira. Ati “Aime ni intangarugero, ni umwe mu baramyi bafite inararibonye bafashije imitima y’abantu banshi ndetse ntitwatinya no kuvuga ko ari mu bantu batangije Worship Teams na Gospel Artist, dore ko hari hasanzwe hamenyerewe amakorali”.

    Yasabye abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzitabira ari benshi bagafatanya kuramya Imana ndetse no kuyihimbaza hamwe n’aba baramyi basizwe amavuta y’Imana azaba ari kumwe nabo. Ati “Abantu bazaze biteguye kuramya no kunezerwa, tuzagira ibihe byiza, kandi imyiteguro igeze kure, hasigaye imyanya itari myinshi bagure amatike hatari huzura”.

    Yavuze ko azafatanya n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, kwegera intebe y’Imana binyuze mu kuyiramya. Ati “Ni umunezero wacu, ni benshi batubwira ko badukunda, ko bakunda indirimbo zacu, ibi ni ibihe rero byo kugira ngo babashe kubitugaragariza. Buri wese azaze, bazagure amatike baze mu buryo bwo kudushyigikira mu guhimbaza Imana.'

    Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, yavuze kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari Imana yabihisemo dore ko yabisengeye cyane. Ati “Nahoze mbisengera, nsengera aho twategurira igitaramo ‘Intimate Worship’ ku nshuro ya kabiri, numvira icyo Umwuka ambwiye cyo kugikorera muri Indianapolis.'

    Uyu muramyi wataramiye bwa mbere mu Rwanda tariki 08/12/2019, ari mu baramyi baticisha irungu abakunzi babo dore ko buri kwezi ashyira hanze igihangano gishya cyangwa agakora igitaramo. Yatangaje ko muri iki gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro na Aime Uwimana, azagifatiramo n'amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya.

    Ati: 'Iki gitaramo tuba dufite ‘Live Recording’ (gufatiraho amashusho). Tuzahakorera album yacu ya kabiri ikorewe muri iki gitaramo cya Intimate Worship mu buryo bwa live recording. Zizaba zirimo iz'amashusho n'amajwi by'indirimbo nshya, kandi abakozi b'Imana tuzafatanya turimo kubitegura.'

    Nubwo iyi album yayise iya kabiri, Nice Ndatabaye azaba ari gukora kuri album ye ya gatatu. Yabisobanuye agira ati: 'Iyi album ku bwanjye izaba ari iya gatatu, ariko mu buryo bw'iki giterane ni iya Kabiri, kuko Imana yanshyize ku mutima icyo gitaramo ngarukamwaka.'

    Iki gitaramo acyitezemo umusaruro ukomeye, ati: 'Abantu bazaramya Imana, bazahanezererwa, bazahagirira ibihe byiza, bahure n'Imana, bumve ubutumwa binyuze ku bakozi b'Imana bazaba bahari, ndetse habeho no gusangizanya ubuhamya.”

    Nice Ndatabaye yabwiye inyaRwanda ko mu gitaramo cye “hari indwara zizahakirira, abenshi bazabohoka imitima babone amahoro, abandi bazahabonera agakiza, mbese umusaruro twiteze uragutse.' Kwinjira mu gitaramo cye amadorali 30 ndetse n’amadorali 50 muri VIP.

    Nice Ndatabaye ugiye gukora iki gitaramo cy’amateka, yamamaye mu ndirimbo zirimo “Umbereye Maso”, “Imigambi Yawe”, “Ayi Mana y'Ukuri” n'izindi. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z'akazi, agezeyo aza no kubakomereza amashuri. Muri 2014 yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada ari na ho atuye kugeza uyu munsi, akaba ari na ho yatangiriye kuririmba ku giti cye. Indirimbo ze zatangiye kujya hanze muri 2018.

    Ibyihariye kuri Aime Uwimana utegerejwe muri Amerika

    ‘Bishop’ Aime Uwimana watumiwe na Nice Ndatabaye mu bitaramo bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamirije inyaRwanda aya makuru, atangaza ko ari kwitegura kujya muri Amerika mu ivugabutumwa kandi “niteguye ko tuzagirana ibihe byiza byo kuramya n’abazaba baje bose”. 

    Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 31 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirarenga 100, ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio n’izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 120.

    Mu myaka isaga 28 amaze mu murimo w'ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yatangarije InyaRwanda.com ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo barushaho kumenya gukorana bakarushaho no kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n'ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

    Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w'Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari na ho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w'Imana, yifatanya n'amatsinda y'abantu batandukanye, mu matorero atandukanye, afatanya na za Worship teams zitandukanye.

    Amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo Groove Awards Rwanda yahawe nk’Umwanditsi mwiza, n’ikindi yahawe nk’umuntu waharaniye impinduka mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu 2024 yahawe igihembo na Apostle Mignonne Kabera ku bw’uruhare yagize mu iyogezabutumwa mu muziki no kuba yarafashije Women Foundation Ministries.

    Aime Uwimana ni umugabo w'umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b’abahungu n’undi umwe w’umukobwa. Imfura yabo ifite imyaka 12, ubuheta afite imyaka 7 naho ubuherure afite imyaka 4 kuko yavutse tariki 05 Werurwe 2020.

    Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Muririmbire Uwiteka [imaze kurebwa na Miliyoni hafi 2], Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w'amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d'amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi.

    Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya ‘Rwanda Christian Convention’.

    Icyo giterane yari yatumiwemo gitegurwa n’amatorero ya Gikristo yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubmwe za Amerika.

    Aime Uwimana si ubwa mbere agiye gutaramira muri Amerika, hano ni mu 2016 ubwo yajyagayo bwa mbere

    Aime Uwimana hamwe n’umufasha we Uwayezu Claire bafitanye abana batatu

    Nice Ndatabaye hamwe n’umufasha we Hadassah Ndababaye babana muri Canada

    Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo “Umbereye Maso” yakoranye na Gentil Misigaro

    Aime Uwimana ategerejwe muri Amerika muri gahunda z’ivugabutumwa

    Adrien Misigaro nawe azaririmba mu gitaramo cya Nice Ndatabaye

    REBA INDIRIMBO “URI HEJURU” YA NICE NDATABAYE FT AIME UWIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144647/aime-uwimana-agiye-kongera-gutaramira-muri-amerika-mu-gitaramo-yatumiwemo-na-nice-ndatabay-144647.html

  • Kwibohora30: Agaciro kari muri twe nta numwe… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 mu birori bidasanzwe byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, byitabiriwe n’abantu ibihumbi, mu gihe abandi babikurikiye kuri Televiziyo n’uburyo bw’ikoranabuhanga.

    Mu ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yagarutse ku gaciro k’abanyarwanda ndetse avuga ko nta muntu cyangwa ikintu na kimwe cyabasha kukabambura. Yagize ati: ”Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe. Nta muntu n'umwe, nta na kimwe gishobora kukatwambura. 

    Intsinzi y'urugamba rwo Kubohora igihugu, yari ukubaka igihugu aho buri umwe muri twe agira agaciro kandi umuturage agahora ku isonga mu bikorwa bya Guverinoma. Nubwo Abanyarwanda bateye intambwe ifatika kuri iyo ntego, tugomba guhora turi maso.'

    Perezida Kagame yagarutse ku ngingo y’umutekano, avuga ko u Rwanda rurinzwe kandi ko ari ko bizahora. Ati: 'Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose. Umwihariko w'u Rwanda ugira agaciro umunsi ku wundi, twarenze imiziro iyo ariyo yose n'indi myumvire n'ishusho umunyarwanda yari azwiho.'

    Mu butumwa bwuje impanuro Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda yagize ati: 'Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Byari ngombwa kubisubiramo, Kwibohora nyako, bitangira iyo urusaku rw'imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.'

    Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

    Yavuze ko agaciro kari mu banyarwanda ntawakabambura

    Madame Jeanette Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

    Inyuguti ya ’30’ yanditswe n’akarasisi ka gisirikare yerekanaga imyaka ishize u Rwanda rwibohoye

    Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi Umunsi mukuru wo #Kwibohora30

    Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bitabiriye Umunsi mukuru wo #Kwibohora30 muri Stade Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144655/kwibohora30-agaciro-kari-muri-twe-nta-numwe-wakatwambura-perezida-kagame-144655.html

  • Abakobwa: Menya abasore 5 bakuzanira umunezer… – #rwanda #RwOT

    Nubwo bitaba byoroshye kumenya umusore ufite imico myiza wanakuzanira ibyishimo mu buzima bwawe gusa hari ibintu 5 bibaranga:

    1. USHOBORA KUKUBWIRA IBYIYUMVIRO BYE MU MAGAMBO

    Igitsinagore ni abantu bakunda ikintu cyitwa 'amagambo cyane', kuburyo kumva umusore amubwira ibyiyumviro bye abisohora mu kanwa ke bimuzamurira ibyiyumviro, noneho iyo bihoraho aba yumva ari mu isi ya wenyine. Niba uwo mwakundanye mugatandukana atarakugejeje kuri ibi byishimo, mukobwa/mugore shaka utandukanye nawe.

     2. UTAJYA AHINYURA IBYO UKUNDA

    Umusore wubaha akanaha agaciro ibyo ukunda, uba wumva akuzanye mu isi yawe hamwe udashobora kurambirwa uko ubayeho kandi agatuma unyurwa no kuba uri wowe wa nyawe. Umukobwa umwe yaravuze ati: 'Umu Ex wanjye yanengaga ibintu byose nkunda. Hobby zanjye uwo dukundanye ubu ntabwo azisobanukiwe ariko arandeka nkaba uwo ndiwe'.

    3. USOHOZA AMASEZERANO YE

    Umusore usohoza amasezerano ye bizana uburinganire mu rukundo. Niyo atayasohoza ariko akaba abizi neza ko yabikoze, akabisabira imbabazi bishimisha abakobwa/abagore cyane. Nuhura n’umusore utatanga amasezerano atashobora gusohoza uzabona uburyo ari byiza kumwiyegamizaho no kumwiringira.

    4. UKUBAHA

    Iyo ukundanye n'umusore/umugabo utajya aguca amazi ni bwo wiyumva nk'umuntu ufite uburenganzira bungana nubw'uwo muri gukundana.

    5. UWO MUBA MURI KUMWE NTIWIYUMVE WIKEKA CYANGWA SE NGO UGIRE IRUNGU MUDAFITE ICYO MURI GUKORA

    Nyuma yo kumenya ko nta nkundo wabona hano ku isi zimeze nk'izo muma filime, nibwo uhita ubona ko umusore/umugabo usanzwe ashobora kukugira umuntu wishimye mu rukundo. 

    Noneho iyo watandukanye numu Ex wawe wagiraga ibintu ibikomeye cyane cyane mu birori kugira ngo mwiyerekane gusa, ni bwo ubona ko urukundo gutoranya uwo murujyanamo bidasaba umuntu urenze ahubwo umuntu ukwiriye, nk'uko tubikesha love dukesha iyi nkuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144652/abakobwa-menya-abasore-5-bakuzanira-umunezero-mu-buzima-bwawe-144652.html